J. P. MUGABE NI UMUHANGA MU KINYOMA KWERI: IBI YISE UBUSHAKASHATSI NI ITEKINIKA RYO KUDUSHYIRA MURI RUJIJO

1
  • Views 2286
  • Rating 12345

Nshimiye cyane uyu musangirangendo wakoze iri sesengura ku kiganiro Jean Pierre Mugabe yagiranye na Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka le 5 Mai 2017, aho yavugaga ku gitabo yise “US MADE” ngo cyavuye mu bushakashatsi (itekinika) yakoze imyaka n’imyaka, iri sesengura mwakongera mukarisoma kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=2759).

Nyiri iyi nyandiko yamvugiye byinshi nari mfite ku mutima. Ibyo kongeraho byo ni byinshi kuko amagambo nanjye numvanye J Pierre Mugabe yatumye nongera kureba inyuma ngahuza n’ibirimo bibera mu Rwanda no mu karere, nkabona ko niba UKULI nka kuriya kwa J Pierre Mugabe ariko dutezeho agakiza k’ubwiyunge twaba TULIMO KUROTA.

UKURI KWA FPR NTABWO KWIGEZE KUBAHO NTAKURIHO KANDI NTIKUZIGERA KUBAHO

Muzi ko umutoza wa FPR ukomeye ari Museveni Kaguta. Museveni nk’abandi batutsi batekereza ko ubutegetsi mu karere k’ibiyaga bigari ari ubwabo bonyine ubuziraherezo, yakuze akenguza neza aho yanyuza uburyarya ngo azategeke UBUGANDE.

Museveni arangije amashuli yisumbujye yashoboye gucengera ubutegetsi bwa OBOTE maze agera ndani muri servisi za maneko (Intelligency). OBOTE nawe (wo mu bwoko LANGO) wangaga ubwoko bw’abaganda kubi adashaka ko bamunyuraho mu matora ngo bayobore igihugu, yakoresheje Museveni wari waramweretse ko amukunda kuruta byose, ngo ajye amunekera kandi abo amenye bamurwanya abice. Buriya Obote yishe abaganda (UBWOKO ) batabarika, akoresha iyo nkotanyi kabombo. Byageze nubwo OBOTE asaba Nyerere ngo ashyire Museveni muri Université ya Dar-Es Salam kwiga ibya Politique. Umwana w’umututsi agezeyo yifatira Nyerere karahava, yandika ibitabo bishashagira MARXISM, strategies za Luttes populaires sinakubwira, ndetse ashyiraho na za muvoma z’abanyeshuli barwanya imperialism bajya no kwiga maquis muri Mozambique.

Nyerere amubonamo igitangaza cy’umunyafurika ukunda abanyafurika bene wabo. Byahe byokajya, M7 yari mu mitwe yo gushaka ko Tanzaniya izamushyigikira gukora ibyo yashakaga. Amin amaze guhirika ubutegetsi bwa OBOTE, uyu muperezida yibonye ari impunzi ya politique muri Tanzania we na Museveni. Haje gukulikiraho intambara y’aba bagabo barwanya Amin. Obote yari afite ishyaka rye n’ingabo ze, M7 nawe yari yaremye FRONASA irimo abatutsi n’abandi bo mu tundi turyango. Hakaba hari n’irindi shyaka ry’ABAGANDA (ubwoko bw’abaganda).

Abo bantu bose bavuye muri Tz bafatanije bashoza intambara kuri Amin bafashijwe na Tz. Iyo ntambara yamennye amaraso atagira ingano, Obote agera ku butegetsi ariko iyo atagira Tz abo mu bwoko bw’ABAGANDA bari kubufata. Bamaze gutsinda Amin, barumvikanye hagati aho bashyiraho ubuyobozi bw’agateganyo buyobowe n’umuganda nka Rule, avaho hajyaho Binaissa, bigeze aho amatora bayashyiramo ingufu nkizo mu ntambara bari barangije, maze hatorwa OBOTE. M7 umwana w’umututsi ati “ntabwo nemera amatora” Ubwari ubucuti buhindutse guhangana. M7 afata FRONASA ye yuzuyemo abatutsi batangira maquis. Usibye abo batutsi, FRONASA yarimo abantu bose batumvikanaga na OBOTE, cyane cyane abaganda bo mu bwoko bw’abo ba Rule na Binaisa.

INKORAMARASO M7 AMARA ABAGANDA ABYITIRIRA OBOTE

Kubera ko abaganda babaga bari ku ruhande rwa M7, yakoreshaga abatutsi (bahuje ibanga rya Empire) maze bagakindagura bagenzi babo b’abaganda ; barangiza bagahamagara za BBC ngo zize zirebe uko OBOTE amaze abaganda kubera ko abanga urunuka….Iyo ntambara ntizibagirana mu mateka y’abaganda. Maze kubera kutamenya indyarya z’indyamirizia abaturage bakemera ko OBOTE ari umwicanyi kabombo bati”M7 turagushyigikiye uze udukure mu rwobo”.

Mu by’ukuri Obote yari umwicanyi koko; ariko ibyo byahaye M7 umuhanda uharuye wo kumara aba Opposants ba OBOTE ba kavukire. MWIBUKE UKO FPR YAMAZE ABAHUTU BABAGA BARI MURI OPPOSITION BYOSE MUHABURA IKARIKOROZA NGO IKINANI CYAMAZE OPPOSITION ….. Mbararikiye kuzasoma igitabo “GUARDIA ANGELS” cy’umuganda witwa Arnold Bisase introduction yacyo iri kuri Link:

http://www.thelondoneveningpost.com/features/guardian-angel-volume-one-the-beginning-how-the-rwandese-infiltrated-uganda/

muzabona ukuntu inkotanyi zacengeye Ubugande zikabujagajaga, ari nako bica abanyagihugu, bakoresha ikinyoma, uburyarya, bagafashwa cyane na NAIVETE y’abantu benshi batarabamenya.

KUKI NTANZE IYI NKURU Y’ABAGANDE

Ni ukugira ngo twumve kurushaho amayeri ya J Pierre Mugabe n’inkotanyi nkawe. Kariya karere kazababara igihe kirekire kugeza ubwo abatuye ako karere bamenye neza inkotanyi zishaka kubategekesha igitugu uko ziteye.

Nawe se Mugabe ati:”Nari inshuti ya Mzee Kabila, akanyizera ndetse anyoherereza umu garde we ngo dukorane ariko nkabona uyu ampunga.” Ese koko Mugabe yari muri Kongo akorera nde icyo gihe ko wumva yari yamaze gushwana na Kagame? Yanekeraga nde? Mubyibaze….Yanekeraga abamuhaye ubuhungiro.

Amaze imyaka se abo bamuhungishije bamwigisha iki ko nzi neza ko barimo bakaza umurego mu gukoloniza akarere kacu??? Amaze iminsi yiga uko yagaruka kudushyira muri CONFUSION no kwigisha abatutsi ko bagomba gukomera ku kinyoma kitwa ABAHUTU BATEGUYE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI. Ngo ntabwo ari ihanurwa ry’indege ryateye jenoside. Ariko kugira ngo babandi ba banyurwamanuma badashishoza ati”indege yahanuwe na Kagame amaze guhungisha abe…”NONE SE UMUNTU AHUNGISHA ABE ATAZI IBYO YAMAZE GUTEGURA ?????

Uyu Mugabe aracangacanga akatujirajiza ariko aho aganisha ni ukuremereza urusyo inkotanyi na ba Clinton bahekesheje abahutu. Kandi ntimwibeshye…iyo bariya bantu bavuga MRND-CDR/interahamwe/impuzamugambi, bafite ubwoko rukomatanyo baba bashaka kuvuma!

Mwibuke ko mu bitabo byabo bandika ko jenoside ngo yateguwe muri za 50’s n’aba-Parmehutu ishyaka ryari riyobowe na Presida Kayibanda. Muzarebe ukuntu batavuga jenoside yakozwe n’inkotanyi hagati ya 1990 na 1994.

Bashaka kugoreka bavuga ngo ubwicnanyi bwatangiye muri 1994 ku batutsi. Mugabe ati ni Habyarimana wateguye iyo jenoside atarapfa! Ibi bintu barabimenyereye byo gucangacanga inkuru nyuma bakazahuza izo nyandiko zose….Ni abahanga mu KINYOMA kweli. Mutinye abantu bahaguruka bakavuga ukuri 50% n’ikinyoma 50% bagakubita aho…Muzumve Ngarambe mugenzi we uvuga ati ndemeranya na Mugabe 100% yageraho ati Mugabe ahishira Kayumba ni DMI ngo tugire ngo arwanya FPR …Nuko abemera gato bakumva iyo 50% y’ukuli bagasimbukira hejuru ntibashishoze ngo barebe ikinyoma gisigaye ukuntu ari kirimbuzi…

Icyo gitabo sinzanakigura kuko amagambo namwunvanye arampagije.

NYERERE AJYA GUPFA YARABIMENYE. ASEZERA KU BE ATI NGIYE I LONDRES KWIVUZA ARIKO NZI KO NTAZAGARUKA NDI MUZIMA…ARONGERA ATI “MUZITONDERE MUSEVENI”

Aha sinarondora uburyo Tz yari itarigeze ibona M7 kugeza nyine Inkotanyi zifashe Congo zirimbura abaturage bo mu karere. Zari zarabeshye uwo Nyerere ko zirwanira le Peuple nka ba Mandela na ba Mugabe, ngo abakorera imperialists nka HABYARIMANA NA MOBUTU bagomba gupfa.

Niko byagenze maze NYERERE agiye kubona yisanga yarateretse ku ntebe y’ubutegetsi bw’akarere LES PIRES IMPERIALISTES, LES NAZIS bazanye APARTHEID mu karere k’ibiyaga. Uburyo yapfuye ntabyo twamenya ariko barahari babizi. Iyo ufatanije n’ingetura nka ziriya zizi neza ko zakubeshye, igihe kiragera bakakwirenza cyane cyane umuntu nka Nyerere wari igikomerezwa hanyuma bakamubeshya kugeza hariya. Baramwirengeje kuko yari kubagarukana akabasakuriza…. nta gihe rero bagombaga kumuha cyo kubabuza kwirira no kwica abo bashaka naho za Panafricanism bari bariyambitse nk’ikirura cyambaye uruhu rw’intama, kwari ukucyatsa. Bapfaga kwigerera aho bashakaga, abo ba Panafricanists (NYERERE) batari bazi ubugetura icyaricyo barapfa baragenda hasigara inka n’ingoma…

Basangirangendo, Mugabe aje afite mission, mwicare mumurebe gusa, asanze abandi ba FPR hanze biyita ko barwanya FPR ya Kagame. Abemeragato bazakomeza basamare, bicare banywe byeri basubire mu mvugo ya Mugabe ko jenoside yateguwe, ndetse bafatanye urugamba bagende nkuko Obote yajyanye na Museveni gukuraho Amin, nkuko Mze Kabila yajyanye na ba Kabarebe gukuraho Mobutu.

Abemera ko Kayumba yarimo akora akazi ke igihe atikiriza abahutu ibihumbi amagana mu buvumo ninabo bamamaza UKULI kwa Mugabe mu gitabo cye… Icyacecekesheje Mugabe imyaka irenga 10 kirahari, araje ngo azanye UKULI nka ya Panafricanism ya Museveni. WATCH…

Mugire ibihe byiza

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to J. P. MUGABE NI UMUHANGA MU KINYOMA KWERI: IBI YISE UBUSHAKASHATSI NI ITEKINIKA RYO KUDUSHYIRA MURI RUJIJO

  1. simparingoma says:

    muri rensegndment hari abo bita les transfuges bigira abopoza kandi bakorera umwanzi; nuriya mugabe nibyo arimwo kandi siwe wenyine kayumba arabazi hafi yabose kuko yayoboye svce de rensegnement ya rpf igihe kirekire;kandi mujye mumenya ko bose inyina ubabyara akanabarera arumwe;ibihutu by’ibibwa bya ntibibuka bibiruka inyuma bizumirwa;

  2. Kanzeguhera says:

    Harya ngo bishe abahutu bose barabatsemba barabamara niyo mpamvu ari kutwishima hejuru? Mbese abatutsi bose ibyo bazi ni ukubeshya, gutekinika, kwica abantu, kurya ibyo batakoreye, inkozi zibibi gusa, abagome, ntibashobora kwiga gukora ibyiza mubuzima bwabo, ntibashobora kuba Abanyakuri mubuzima bwabo bwose? Abatutsi ni ibimanuka byavuye muri Aziya byinjira muri afrika bihereye muri Somalia na Ethiopia kugeza bigeze mu rwanda. Mbese abatutsi bazasubira iwabo giheki? Biyita abanyarwanda gute? Nkabande?
    Umunsi ibihuru byabyaye ibihunyira bazumirwa.

  3. Ndorimana says:

    Ili cangacanga se ly’uyu mugabo mu gitabo cye kwari ukugira ngo kizagurwe n’abahutu n’abatutsi benshi!
    Nyamara ubanza bitazamuhira. Iyo aza kuvugisha ukuri nk’uko Abdul Ruzibiza yakoresheje yandika igitabo cye, igitabo cye cyari kuzabona abaguzi.
    Ibintu uyu mugabo avuga akanemeza ko yabikuye mu bushakashatsi bwe, ibyinshi muli byo bigiye ku murongo wa tekiniki y’Inkotanyi. C’est du deja vu.
    Ijambo “Ubushakashatsi” rimaze guhindurwa “icyontazi”. Uko bisanzwe iyo ukoze ubushakashatsi, werekana n’aho wakuye ibyo wandika. Naho iyo wandika ibintu wiboneye n’amaso yawe, ibyo ntiwabyita ubushakashatsi. Kuli Mugabe lero, ibi byose araza akabikomatanyiriza hamwe. Ibi lero bigatuma umuntu abura icyo acira n’icyo amira.
    Byari bizwi ko Mugabe na “Le Tribun du Peuple” ye yari inkotanyi yakoreraga mu gihugu imbere ku mugaragaro nkimwe na ba Kameya wa “Rwanda Rushya” na Vincent wandikaga “Kanguka” ya Kajeguhakwa. Ubu se arashaka kwemeza bamwe muli twe ko atakiri uwo twari tuzi?

  4. Mugabo says:

    Hari ikintu inyenzi inkotanyi n’abambari bazo batazigera babasha gusobanura kubera ko tout simplement ari IKINYOMA cyambaye ubusa!

    Icyo nta kindi ni ukuntu ngo ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguye genocide y’abatutsi.

    Hahahahahah! Yewe! Ndababwiye muziyumvire namwe iyo icyo kintu inyenzi inkotanyi zikigezeho ziracangacanga, zikabeshya, zikivuguruza, zikinyuraguramo, zakajijisha, ariko byo se bikaba iby’ubusa kuko birangira amagambo azishiranye zitabashije kwerekana koko ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguye iyo genocide.
    Nyamara iby’uko Fpr yateguye genocide y’abahutu byo bigaragarira n’uruhinja rugitera utugeri munda ya nyina.

    1. Nawe se, ziragira ziti Habyarimana niwe wateguye genocide y’abatutsi ariko zikananirwa gusobanura impamvu yabanje kwicwa kugira ngo iyo genocide ibeho kandi akicwa n’inkotanyi.

    2. Ubundi zikananirwa gusobanura ibikorwa by’ubwicanyi byose Dmi ntutsi yakoraga ikabigereka ku butegetsi bwa Habyarimana bugamije kumwangisha abaturage icyo byabaga bigamije.

    3. Ikindi ntizijya zisobanura ngo zitomore neza icyo inkotanyi z’abatechniciens zakoraga mu mutwe w’interahamwe niba koko iyo genocide yari yarateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana. Ntibatubwira briefings zabonaga izo ari zo n’aho zavaga, ntibatubwira ubukana zabaga zifite mu kwica abatutsi kugira ngo zitavumburwa, ntibatubwira inzego z’ubuyobozi izo nkotanyi z’abatechniciens zariho muri iyo mitwe y’interahamwe n’uruhare zagiraga mu bitero. Twese tuzi uburyo inkotanyi zicengera.

    Muzumve, iyo inkotanyi nk’uriya Mugabe cg ba Musonera bavuze kuri izo nyenzi z’abatechniciens zabaga mu nterahamwe usibye kuvuga bahushura batubwira zayoborwaga na Afandi Hubert, nta kindi ushobora kumva bavuga.

    4. Ikindi ntuzigera wumva na rimwe izo nkotanyi zigize abaexperts b’amateka yo gushinja genocide y’abatutsi ubutegetsi bwa Habyarimana, zisobanura impamvu FPR zahanuye ye indege zizi neza ko abatutsi bazashira ngo zibihuze n’ibinyoma zivuga ngo ko Habyarimana yari yarateguye kubarimbura. Ntuzigera wumvana rinwe zasobanura impamvu nyine Kagame yanze ko UN itabara, impamvu inkotanyi ubwazo zangaga gutabara abatutsi bicwaga nyamara ziri mu kirometero kimwe, impamvu zicaga n’uwabigeragezaga abyibwirije,…ngo ibyo byose zibihuze n’uko ari Habyara wabiteguye. OYA! Oya!
    Icyo zishaka kudutsindagira gusa ni uko ngo genocide y’abatutsi yateguwe na Habyara zigashaka ko tubifata gutyo.

    5. Ubundi rero inkotanyi zigacangacanga ariko zikarangira zibuze ibimenyetso bifatika ko ubutegetsi bwa Habyara bwateguye genocide y’abatutsi usibye gusubiramo ibinyoma bya fpr ngo by’amalistes, ngo by’imyitozo ya gisirikare,ngo bya RTLM, ngo ikwirakwizwa ry’intwaro…(Maye numvise Mugabe we rero numvishe atanagira n’isoni zo kuvugamo n’UDUFUNI kandi twese tuzi neza ko iyo ari marque déposée y’inkotanyi!!!!!) ariko bikarangira zitabonye ababaga bakuriye ibyo byose zibeshya mu rwego rwa planification na coordination, bikarangira zibigeretse kuri Habyarimana ubwe dore ko Bagosora yabigizweho umwere.

    Cyakora njye natangaye iyo nkotanyi ngo ni Mugabe bayibajije ibya Lando ikarya indimi, bayibaza ibya ba Nyungura Emile ikarya izindi, ivuga ko nta bushakashatsi yigeze ibikoraho nyamara kandi yari yatangiye yidoga ivuga ko ngo yakoze ubushakashatsi imyaka 18 yose!!!! Ukibaza ubwo bushakashatsi butavuga Kayumba na DMI ye, ntibuvuge abo DMI yishe bose icyo bwari bugamije!

    Ni uko nyine abahutu benshi banyurwa manuma, naho ubundi uriya Mugabe wiyita umushakashatsi ntibakamuteze amatwi iminota irenze 5.

  5. kazoviyo says:

    Yewe ni agahomamunwa pee! Nawe arateruye ati Interahamwe zatangijwe na Esperance Karwera muli La Sierra hari bene kinani batatu !!! Icyo gihe umuhungu mukuru wa Kinani (Jean Pierre) yari en France, undi Jean Claude yari arwaye kubera accident yari yaragize.Abandi bari mu mashuri, Bernard muli secondaire ,Leon muli primaire camp kigali. ubwo abo bahungu batatu azatange amazina yabo. Arongera ati:Katumba ndamuzi bamurasiye kuli Gare or katumba yarasiwe i nyamirambo hafi yo kwa Nyiranuma. Arongera ati Katumba akomoka ku giti cy’inyoni!!!! Katumba avuka mu Ruhengeri yahoze ari muli groupe y’abana bahamagariraga taxi abagenzi mu Ruhengeri bari bazwi ku kazina k’AMATOFA. Amaze gukura yaje gukorera permis de conduire hanyuma inkotanyi zamuhitanye ari chauffeur wa directeur wa hopital roi Faysal.
    Mugabe ati hari listes !!!! Ese hari liste nimwe yashoboye kwerekana muli ubwo bushakashatsi bwe. Kuki se atayatanze Arusha mu rukiko ni impuhwe yari agiriye abishe bene wabo niba koko hari nabo yiciwe kuko ababeshyi nkawe byose birashoboka agapfusha abatarabayeho !

  6. Kalinijabo Jean Pierre says:

    Ibi uyu mugabo yise ubushakashatsi ni imivuno y’inkotanyi njye simbona ko twbaitaho igihe. Ese ubu uretse abatagira amatwi cyangwa amaso uyu mugabo hari uwo yabeshya ko adakorera FPR? Ibi avuga se ukuri mubonamo ni ukuhe uretse gusimbukira kubyo abantu bose basanzwe bazi akabyita ko yakoze ubushahashatsi kugira ngo abone uko atambura ideologie ya Rupiyefu avuga ko yavuyemo kandi ariyo yisasira akanayiyorosa? Ariko se ubundi Mugabe avuga ko yahunze iki uretse ko wenda yaba yaroherejwe gukoprera hanze ariko kugira ngo agirirwe icyizere na’abanyabwenge buke bari hanze akabyita guhunga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *