UKURI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE: FAX YA DALLAIRE Y’IMPAKA ZIDASHIRA IRIMO IKI ? YAKOZWE RYARI?

ok
  • Views 1732
  • Rating 12345

Idosiye y’ihanurwa ry’indege yahitanye aba Perezida babiri, Habyarimana na Ntaryamira, n’abari kumwe nabo isubiye mu makuru ashyushye kuko ibyukijwe n’imiryango y’ababuze ababo.

Abatabizi se, abigiza nkana se, n’abayobyamateka ;  nti uwakongera akabafasha kudasibanganya cyangwa kugoreka ukuri kwa Fax ya Dallaire ibyutswa buri gihe n’impaka zijyanye n’imanza ikoreshwamo  bikaba urujijo !

Umwe ati harya iyo ndege harimo iki ? Sinzi niba yarabonye umusubiza, hagati aho ! Nanjye ariko nti harya iyo fax yarimo iki ?. Yavugaga iki?, Hari handitsemo iki? Yageze mu biro bya ONU i New York ryari ? Ibinyamakuru bibogama, n’abandi bantu batakurikiraniye hafi imiterere yayo, ese, inzira yagiye inyuramo, bakomeje kwamamaza ibyaba biri muri iyo fax, kandi abenshi batazi ibyayo neza!.

Tumarane amatsiko mu kuri kwayo dutya twifashishe ibyanditse bitari amagambo cyangwa se, amarangamutima

 Uwashaka kunaga akajisho kuri cyimeza ( originals, originaux zo mu manza) z’izo nyandiko-mpapuro, yazirebera mu gitabo cyanditswe na Edouard Karemera : Le Drame rwandais-Les aveux accablants des Chefs de la Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda, Editions Sources du Nil, collection « Le droit à la parole »  2006, kuva ku rupapuro rwa 170 kugeza kurwa 186.

NDEMEZA KO KERA, ABAHANGA MU MATEKA ZIRI MU BYO BAZIFASHISHA BAKORA IBYANANIRANYE UBU BYO GUSHYIRA AHABONA UKURI KWAMBAYE UBUSA KW’AMARORERWA YAGWIRIYE URWANDA !

1. Turatsinze Maneko wa Dallaire yari muntu ki ?

Turatsinze yahoze ari umushoferi wa Donati Hakizimana, igihe yayoboraga Ibiro by’iperereza (Central Intelligence service, Service Central de Renseignements). Guvernoma ihuriweho n’amashyaka menshi igiyeho, Donati Hakizimana ahindurirwa umwanya kuba Perefe ku Kibuye, ajyana na shoferi we Turatsinze.

Igihe cyo gusarangaya ubuyobozi bw’amaperefegitura mu mashyaka, Donati Hakizimana avamo, asimburwa na Gaspari Ruhumuriza utaragumanye Turatsinze ho umushoferi. Turatsinze abura akazi. Asaba akazi muri MRND imaze kuvugururwa, ahabwa akazi k’ubushoferi na none.

Agombe kuba hagati aho yarananekeraga MRND, namashayaka yandinayo akayahereza ibyo ashaka byamugirira akamaro ku giti cye kugirango abane agashahara gatutubutse nk’uko tugiye kubibona mu nkurikizi zabyo. Ntibyatinze, hatangira kuvugwa ko yaba yaragize utubazo tumwe natumwe two gufatwaho ibinyoma, no kunyereza amafranga iyo babaga bamutumye ! Mu kwezi kw’Ugushyingo muri 1993, Ishyaka riramwirukana. Ubwo rero hagati aho ntiyari no kwibuza kurya n’aya Minuar abemeza ababeshya ko ari umuntu ukomeye muri MRNDD, kandi baramwirukaniye ubujura n’uburiganya, si byo yari kubabwira yihahira !

2. Uko Abubakar Turatsinze yabeshye muri MinuarAbubakar

Turatsinze n’ikinyoma cye cya mbere, ati nitwa Jean Pierre, kandi n’umuyislamu, atarigeze aba umukristu ! Bahise babyemera. Icya kabiri, abemeza ko yakoraga muri sécurité présidentielle. Icya gatatu ababwira ko yakoze stage ya gisirikari muri Libiya no mu Misiri. Icya kane ko ariwe utoza Interahamwe ibyerekeye igisirikari. Kandi uwari mu Rwanda azi uko icyitwaga défense civile cyakozwe ; ndetse tunarebye n’ahandi, igihugu gitewe gikoze defense civile si abasivili bigisha ! Gukenera Turatsinze muri ibyo , Dallaire n’abe bagombaga kubyibazaho gato bakabona igisubizo ko bitashobokaga !

Abantu ba Minuar bahise bamwemera, batabanje no kugenzura niba ibyo ababwira ari byo.

Abemerera ko azabereka aho intwaro zihishe, nyuma y’uko amaze kubona passeport akajya hanze y’u Rwanda kubera umutekano we. Ubwo muri Minuar bahise bashishimura fax i New York, bamusabira kuva mu Rwanda (resettelment) akajya mu mahanga kubera umutekano we. Iyo fax yanasabaga uruhusa rwo gukora umukwabo ukaze mu masaha 36, bagafata izo ntwaro zose.

I New York ntibemeye. Babwiye Minuar ko ibanza gukora anketi inonosoye, ikabivugana na Guvernoma y’u Rwanda, kuko ari yo yonyine ifite ububasha bwo gukora akazi k’ubutabera mu gihugu, ko nisaba Minuar umusanzu, izawutanga. Mwibuke ko yali guverinema y’amashyaka menshi iyobowe na Minisistiri w’intebe MDR, utari kurebera izuba MRNDD.

Turatsinze nta passeport yabonye, nawe atangira kugenda buhoro aseta ibirenge mubyo yabonagamo umushahara kwa Dallaire. Icyakora, hagati aho, Gendarmerie na Minuar bakoze umukwabo kenshi, mu mazu no mu mihanda, bipfa ubusa !

3. Amaherezo ya Turatsinze

Ambassades zimwe aho yacuruzaga amaramuko, ndetse n’abanyarwanda bamwe bari baramenye ko Turatsinze akorana na Karenzi Karake, Ofisiye w’Inkotanyi wabaga muri Méridien. Niwe Ruzibiza yavuze ko yayoboraga abicanyi ba Network, kandi akaninjiza abacengezi muri Kigali bagakwira u Rwanda rwose.

Abenshi basanze ibyo Turatsinze aba mo yari intumwa y’Inkotanyi. Yasanze agiye kubifatirwa mo, we n’umuryango we bacikira i Mwanza muri Tanzaniya. Nyuma yahavuye ajya ku Murindi aho Inkotanyi Nkuru zari zikambitse.

Hashize igihe gito Inkotanyi zifashe ubutegetsi, baje kubwira umugore we mu Biryogo, ko Turatsinze yaguye ku rugamba. Ntibamubwiye umusozi n’akarere.

Turatsinze yishwe n’iki ?, Yazize iki ? Yaguye he ? Yishwe na nde kandi yari akenewe cyane mu kuzashinja ibyo yari yaremeje Minuar n’Inkotanyi ! Ese bamenye ko yari umuhashyi maze baramuhana ? Iby’amaherezo ya Abubakar Turatsinze n’amayobera ubu, bizamenyekana bishakashatwe!

4. Muri Fax ya Dallaire hari handitse mo iki ?

Aha ngaha niho hari ihurizo! Dutangirire kuri fax yagiye i New York kuri 11 Mutarama 1994 yarimo ikibazo cy’intwaro gusa. Minuar yasabaga uruhusa ngo ikore umukwabu izifate.

Ibyo kwica abatutsi ntibyarimo. Jacques Roger Booh Booh, wari ukuriye Minuar mu Rwanda yabisobanuye mu Rukiko rwa TPIR Arusha, kw’itariki ya 16 Gashyantare 2010, mu rubanza 98-44-T rwa Karemera na Ngirumpatse. Yavugaga mu gifransa ariko ibyo yavuze nibi bikurikira: “Iyo telegramu ntiyavugaga iby’uko Abahutu bazica Abatutsi 1000, 2000 cyangwa 3000 buri sekunda. Ntabwo New York yigeze insaba gukora anketi kuri ibyo, sinzi iyo byaturutse, kuko iyo telegramu bayishatse no muri ONU bakayibura.”

Iyo fax yo kwica abatutsi, itariho icyo gihe, ivugwa mu magambo gusa, yatumye abantu n’inkiko bayishingiraho ko itsembabwoko ryateguwe. Akayesu ufungiye muri Mali na bagenzi be baburanye mbere, irabazirika mu manza batsindwa nayo batyo.! Kandi itarigeze ibaho muri 1994! Ibyo gushaka ibindi bimenyetso bitari yo; reka da!

Ba Avocats baburaniraga abaregwa Arusha bayisabye muri ONU i New York irabura. Ibyo tubisanga mw’ibaruwa yo kuwa 27 Mutarama 2003, Ralph Zacklin, wari umujyanama w’Umunyabanga Mukuru mu byerekeye amategeko, yandikiye Peter Robinson, Avoka wa Yosefu Nzirorera. Muri iyo baruwa yamubwiye kandi ko ubushakashatsi budahagaze aho, ko bagiye gukomeza. Kuwa 23 Kamena 2005, Zacklin yongeye kwandikira Peter Robinson, amubwira ko bakoze uko bashoboye mu gushaka iyo Fax ya Dallaire, ikabura.

Fax ya Dallaire yinjiye muri ONU yavugaga ibyo kwica Abatutsi, yagezemo kuri 28 Ugushyingo 1995, ni impimbano. Ntabwo yinjiye kuya 11 Mutarama 1994.  

6. Dore icyatumye bayihimba.

Kuwa 20 Ugushyingo 1995, Shaharyar Khan wari uhagarariye Umunyabanga Mukuru wa ONU mu Rwanda, yohereje fax i New York, ivuga ko agendeye ku byo FPR yavugaga ko Dallaire yari yaravuze ko baramira ibintu jenoside itaraba, yashyize ho ikipi y’abagenzacyaha, igizwe na Koloneli Fletcher na Tikocha kugirango ikurikirane ibyo bintu. Anketi yatangiye kuva mu gushyingo 1993, kugera muri Mata 1994.

Muri raporo yo kuwa 18 Ugushyingo 1995, iyo kipi y’abagenza cyaha yanditse ivuga ko ntacyo yabonye cyerekana ko Dallaire yavuze ko jenoside izaba. N’ikimenyimenyi; mu kiganiro Dallaire yagiriye Radio Canada tariki 14 ukwezi kwa cyenda 1994, nawe yemezaga ko ari” Massacres à grande échelle”Ubwicanyi bukaze ngo! Abantu bari bashyamiranye koko, intambara ari urudaca, ariko porogaramu yo gutsemba abatutsi ikorewe mu nama, kandi abahutu ari nabo bahaguye ari bo benshi ku mubare, bitera benshi kwibaza byinshi ku mateka y’intambara n’ubwicanyi hagati y’banyarwanda n’amarorerwa yari abirimo.

Barega MRND yonyine ko yateguye ngo kubera iyo fax! Izo mbaraga zari gukora ariya mahano kandi hari amashyaka menshi anemeza ko nta bayoboke Habyarimana akigira kandi ibyo byarabaye atakiriho ukibaza kuki ?

Abaregwa Arusha ugasanga ari abantu bo mu mashyaka anyuranye kandi nk’urugero nyine, Akayesu ko yari muri MDR atavugwa mu birebana n’iyo fax y’impimbano da! Ariko Yaraziritswe!

Ngibyo iby’impapuro mpimbano zavuzwe, abacurabinyoma bafashwe mpiri, babonye ko ibyo bemeje isi yose bibagonze, kandi bigiye kujya ahagaragara bahindura isura y’umugambi!

INTERURO N’INYIKIRIZO icyo gihe , cyane cyane, mu Rukiko Arusha yari FAX YA DALLAIRE YO KUWA 11 MUTARAMA 1994!

7. Uko FAX IVUGURUYE yitwa iya Dallaire kuri 11 Mutarama 1994, yinjiye muri ONU.

Kw’itariki ya 28 Ugushyingo 1995, umukozi wakira amabaruwa muri ONU i New York, yabonye muri fax ye haza icyitwa telegramu yanditswe kuri 11 Mutarama 1994. Kuri iyo fax amaze kubona, yandikaho “ko iyo fax yo kuri 11 Mutarama itigeze iboneka mu biro bya ONU. Iyi kopi yashyizwe mu mu yandi madosiye kuri 28 Ugushyingo 1995”(This cable was not found in DPKO files. The present copy was placed in the files on 28 November 1995. Lamin J. SISE. 28 Nov. 1995).

Ibyo yabyanditse mu cyongereza, ashyira ho n’izina rye, LAMIN J. SISE nkuko tubibona hasi kuri uru rupapuro. Iyo fax yoherejwe ivuye kuri fax 0127625210 y’umugabo witwa Richard Michael CONNAUGHTON, utuye i Camberley, muri Surrey ahari Ishuri rya gisirikari ry’Abongereza rya Sandhurst. Abatuye mu Bwongereza bazi aho Sandhurst ko hakomeye mu bya Manekoloji.

Mu gitabo cye cyitwa “Le Canada et le pouvoir Tutsi au Rwanda“, Patrick Mbeko atubwira ko Richard Prosper, umunyamerika wari Umushinja cyaha mu Rukiko rw’Arusha, yaba yarabigize mo uruhare, afashijwe na Des Forges. Muri iyo fax y’uburiganya, niho banditse mo mu gika cya 6, ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Uburiganya ntibwahagarariye aho. Prokureri w’Urukiko rwa Arusha, ati sintangwe! Yafashe iyo fax, ahanagura ho ibyo SISE yanditse, n’itariki yagereyeho muri ONU, maze akora fotokopi azinyanyagiza muli ba avoka, abaregwa n’abacamanza. Ariko ntakamenye ko Ababuranira abaregwa bo bafite kopi nyakuri yavuye muri ONU yerekana neza itariki iyo fax bitirira Dallaire yageze mu biro bya New York. Biba biragaragaye rero ko ari impimbano, nta gaciro ifite.

Prokureri yabonye afashwe mpiri nawe, bimunaniye, AHITA AHANAGURA DALLAIRE mu batanga buhamya bagombaga kuza KUMUFASHA GUSHINJA URUBANZA rwitwa “KAREMERA” rw’abayobozi ba MRND. Yasanze Dallaire atabona uko asubiza ikibazo cy’ukuntu fax yanditwe kuri 11 Mutarama 1994, yageze muri ONU kuri 28 Ugushyingo 1995, kandi ivuye mu Bwongereza. IKAGENDA URWAMAGURU IKAGERA MULI ONU 28 UGUSHYINGO 1995 ndetse yahinduye isura muri urwo rugendo rurerure rwayinanije!

Ahubwo yatinye ko Dallaire ariwe ufatwaho uburiganya kandi bihanirwa imbere y’urukiko!

8. INGARUKA MBI KU MANZA ZOSE ZA ARUSHA

Imanza zaregaga uko jenoside yateguwe, bashingiye kuri fax ya Dallaire. Ababuranye mbere baguweho n’ijuru! Icyo yireguye cyose , agatsindwa cyane na fax ya Dallaire! Kugera imaze guta agaciro, kubera ko ibonetseho ko ari impimbano.

Prokureri yize andi mayeri. Asabye Abacamanza bo mu Rubanza rw’Abayobozi ba MRND, ko bemeza ko jenoside yabaye mu Rwanda, bitagombye kuburanwa (Constat Judiciaire)

Abacamanza bo mu rugereko rwa III bari bafite urwo rubanza, baramwangiye bavuga ko Ubucamanza budashobora kwemeza ko icyaha cyabaye, kandi ari rwo rubanza nyine. Bo bavugaga ko Prockureri agomba gutanga ibimenyetso ashingira ho kugirango yemeze abantu icyaha cya jenoside. Fax ya Dallaire yari yamupfanye, nta kindi kimenyetso gishingiye ku mategeko yari afite.

Asaba kujurira barabimwerera. Bigeze mu Rukiko rw’Ubujurire, mu cyemezo cyabo cyo ku wa 16 Kamena 2006, abacamanza bo hejuru bo bemeza ko jenoside yabaye, ko ari ibintu bizwi na bose.

Aha rero, iby’ urubanza biba byabaye politiki, kuko Prokureri atigeze yerekana aho umugambi wo kwica Abatutsi mu Rwanda wakorewe, n’abari bahari, n’ibimenyetso byemewe n’amategeko y’ubutabera. Bibananiye, niho bize amayeri yo guhimba ikindi cyaha bise Entreprise Criminelle Commune.

URUKIKO RWAFUNZE IMIRYANGO RUDASHOBOYE KWEREKANA AHO UWO MUGAMBI WO KWICA ABATUTSI WAKOREWE N’ABARI BAWURIMO.

Biracyaza, Abahanga mu by’amateka, kera nibo bazabikiranura ; Naho ugukanira niwe umenya urugukwiriye.

Musemakweli wakoreye TPIR.

 

 

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to UKURI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE: FAX YA DALLAIRE Y’IMPAKA ZIDASHIRA IRIMO IKI ? YAKOZWE RYARI?

  1. Uwase Marcelina says:

    Umuntu wese urwaye Sida-HIV nzamuvura, urwaye Canceli nzamuvura, urwaye Asima cg mubihaha wese nzamuvura umuti wizi ndwara zose urahari kandi mu kwezi kumwe gusa baba bakize. Gusubira iwacu niyo nshingano yacu abacu bose ntituzapfa ahubwo tuzarama.
    FDLR abacunguzi mukomere ntwari, FDLR mizero yacu naheza hacu hazaza kuri bene kanyarwanda nimutujye imbere dutahe iwacu murwatubyaye.
    Imana ninyakuri ntibeshya, urwanda rwabubaha Imana ruri hafi turi kurukozaho intoki. Inkozi zibibi zose zinkoramaraso zarimbaguye abanyarwanda zizarimburwa nuburakari bwisumba byose vuba cyane.
    Nimuhumure abarira twese tuzahozwa, Bene Kanyarwanda ntituzapfa ahubwo tuzarama.

  2. Jet lee says:

    ntimukite kubinyoma byaFPR kuko ishingiye kubinyoma kandibeshe barabizi nabo bazungu birirwa bayifasha ninkabo abayobozi ba FPR birirwa biriza ngo FDRL nibumvikana nabo bazica abatutsi ukibazanibakoko FPRyose yararwaye mumutwe nonese ububibagiwe ikibeho ibyobakoze ibingira ubuse ruhengeri nibishe kumwanayihangu nazabyumba Congo baratwishe baturoha nomumazi nabashikibacu ntibafashe kungufu bakabatera sida yibugande igihekirageze ngoburi umwe akore uko ashoboye twirukane ababagome bahemukira abanyarwanda n ukuri umusanzu waburiwese warukenewe pe kwandi nibyiza ariko ikibazo kyabanyarwanda isiyose image kugisobanukirwa ntawundi bazatwumva kurenze ukobu Moshe film zarasohotse ibitaboyaranditse bivuga ukuntu FPRiniga abanyarwanda ndetse ikabayanga abahutu kurusha uku injangwe yanga imbebe twarabibonye sirimwe gusa nikeshi ndasaba ubuyobozi bwaFDLR bagerageza bizabagora ariko ntakundibyagenda kwegera abanyarwana bimpunzi bafiti nkibibarangako atarinkotanyi kuko haribeshi bifuza gutanga umusanzu bakabura ukobabageraho ntibyoroshe arikonkumunt wacitse kwicumurya FPRcongo ntago byoroshe gukoranan FPR nimwegere impunzi rwose ahozirihose bafite ubushake bwoku yanga umusanzu ntawabura named range yamasasu a
    5 kinda igihugu cater ndetse warababajwe nitsembatsemba yakoze congo ndetse ikicaikytwatwa UMUHuTU were murakoze

  3. kanyarwanda says:

    Ariko abantu mwandika mufite umutwe munini cyane pe. Jyewe ibibazo nabaza nibi bikuikira:
    1. Inkotanyi ko zitagiraga uruganda rukora intwaro bazivanye hehe? kandi baziguze iki?
    2. Intambara yo murwanda yatangiye muri 1990 itangijwe na FPR-Inkotanyi nikuki havugwa amateka y’urwanda yo muri 1994 gusa? Aho inkotanyi zacaga hose murwanda ko zarimbaguye abahutu zikabamara kugeza no mpinja ziri munda yaba nyina nikuki bitavugwa cg ngo byandikwe? Mbese abahutu baremewe kwicwa nkibisimba ntabwo ari abantu?
    3. niba Igifransa cyaraciwe muri Afrika yibiyaga bigali kigasimburwa na English byo mubona ntacyo bihishe cg bisobanuye?
    4. Niba abahutu barishwe kugeza no kumpunzi zose aho ziri hose ndetse zihora zihigwa bukware ngo zirimburwe kwisi kuko ari abahutu mubyibazaho iki? Iyo mikino yo kwica abahutu babanyarwanda guhera 1990 kugeza uyu munsi muri 2017 ni bwoko ki? Amaherezo se ni ayahe?

    5. Abo bazungu muvuga kandi mwandika mwumvise iwabo hari ababica cg iwabo hahora intambara zidashira nko mu rwanda? Izo za Tekinike zo murwanda Zahawe umugisha nabo bazungu amaherezo ni ayahe?
    Abasangwabutaka bo muri amerika barishwe kugeza gushiraho uko niko nabahutu bazashiraho kwisi.

    kwandika ntabwo bigikenewe ahubwo kwirengera no kwitabara, kwirwanaho turwana kubacu ntibakomeze kwicwa nkibikoko nibyo bikenewe kandi byihutirwa cyae. Abahutu turi ibiremwa ntidukeneye kwicwa imyaka nimyaniko. Iyo ONU yazagenda iwabo iyo yaturutse akaba ariho ijya gukorera amarorerwa yabo ikirikanwa muri afrika burundu.
    iyo ONU cg UN niyo nkozi yibibi byose byo mu rwanda no muri afrika yibiyaga bigali kandi niyo nkozi yibibi byose bibaho kwisi.

    Mukanguke bwakeye kera cyane.
    Harya ntabwo murasoma inkuru yuko bazarimbuka ubwoko bwabahutu bugahanagurwa kwikarita yisi? Ngo bazajya berekana Ingagi ngo dore nguku uko Umuhutu yasaga?

    Mubona hasigaye iki? Niba ntacyo se mutegereje kwicwa gusa ntakibazo nkabatagira ubwenge?

    Twese tuva amaraso atukura abo bazungu bose bategereje kuzungura urwanda rwabanyarwanda na afrika yibiyaga bigali yose tugomba kubereka ko nabo bava amaraso nkatwe. Bagomba birukanywe muri afrika yacu byihutirwa cyane.

    • iseta says:

      Ntiwasomye uliya mugani ko ugukanira ali we umenya urugukwiye?
      Aliko usesenguye usanga ubwicanyi bwo mu Rwanda bwambukiye no muli Kongo bwakubirwa mu ngingo eshatu cg enye:
      1.Kwirukana igifaransa mu biyaga bigali;
      2.Kwigarulira ubukungu bwa Kongo banyuze mu Rwanda, dore ko USA itagize icyo ifata kuko itigeze ikoloniza igihugu na kimwe muli Afrika ngo na yo isahure nk’uko ububiligi,ubwongereza,ubufransa babigenje;
      3.Abatutsi bali hanze bashakaga kugabanya cyane abali batuye mu gihugu ngo babone aho batuza benewabo batahukanye ku ruhembe rw’umuheto. Gusa mbona bitarabahiliye kuko nyuma y’aya marorerwa ni bwo u Rwanda rwatuwe cyane kurusha mbere y’ubwicanyi;
      4.Gushyira ifaranga ry’u Rwanda ku rugero rumwe n’urw’ibihugu bayali birukikije(Zaire aliko yali igeze kure cyane);
      5.Kwimika ingoma mpima-ntutsi mu karere k’ibiyaga bigali bikomatana n’akarere k’abanilotiki iyo za etiyopiya na somaliya dore ko bayirwanye hamwe…

      Kuba rero urupfu rw’abahutu rudahabwa agaciro n’uko bitatuma uwo mugambi ugerwaho kuko ubutabera bwahana uwo ali we wese wagize uruhare mu bwicanyi,kabone n’iyo yaba ali igitangaza kimanutse ku ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *