(Kinyarwanda) KWIRIRWA MUPFUNDIKANYA IBINYOMA NTACYO BIZAME KUKO BIZWI NA BURI WESE KO FPR/APR/RDF YABIKOZE IBIZI

paul-kagame4
  • Views 1064
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Akamasa kazazimara kazivukamo. Uyu ni umugani w’ikinyarwanda kandi ngo umugani ugana akariho. Uretse kwigiza nkana cga gushaka kujijisha kubushake cga kubera inyungu runaka, ubu ntawe utabona ko ako kamasa kavugwa ari Paul Kagame. Abantu rero birirwa bapfundikanya ibinyoma bame bakanihanukira bakabyitra ubushakashatsi cyangwa ubusesenguzi baduhe amahoro ukuri kurazwi.

Muminsi ishize Jean Pierre MUGABE yumvikanye kuri Radio Itahuka aho yari kumurikira abanyarwanda ibikubiye mugitabo aherutse kwandi ariko nzabigarukaho nitonze muyindi nyandiko imunyomoza ingingo ku iyindi.

N’ubwo ntaragisoma nkurikije ibyo yaganiriye n’umunyamaku wa Radio Itahuka Serge Ndayizeye ntagushidikanya Jean Pierre MUGABE yavuye muri FPR/APR/RDF ariko yo ntiyamuvuyemo.

Jean Pierre MUGABE arakigisha politique mbi y’ikinyoma, politique yo kwibasira abahutu ubangerekaho ubwicanyi bwateguwe na FPR/APR/RDF ikabushyira mubikorwa ifata igihugu muri mata nyakanga 1994.

Byahuriranye n’uko nari ndimo gusoma igitabo cya CARL VON CLAUSEWITZ kitwa « DE LA GUERRE » nashakaga kwifashisha ntegura ino nyandiko.

Muri chapitre 2 livre II yitwa DE LA THÉORIE DE LA GUERRE, ku isomo CARL VON CLAUSEWITZ yise « LES FORCES MORALES ET LEURS EFFETS (LES SENTIMENTS D’HOSTILITÉ ) »  niho mpera.

Njye kimwe n’abandi bifashisha ubumenyi bwahishuwe kuruta ibihuha, inkuru zicagase cyangwa amaranga mutima… Duhera tuvuga duti : FPR/APR/RDF yishe Président Juvenal Habyarima izi neza ko abanyarwanda bazashirira muri icyo gitero cyayo cyanyuma cyo gufata ubutegetsi.

Carl von CLAUSEWITZ agira ati ( abazi ikinyarwanda , icyongereza n’igifransa kundusha bazayisemure) :

« Première caractéristique : les forces morales et leurs effets ( les sentiments d’hostilité )
A l’origine, LE COMBAT est l’expression de SENTIMENTS D’HOSTILITÉ. Dans les grands COMBATS contemporains que nous appelons « GUERRES « , le sentiment d’hostilité se mue le plus souvent en dessein hostile, LE COMBATTANT INDIVIDUEL N’EST PAS ANIME DE SENTIMENTS D’HOSTILITÉ À L’ÉGARD DE SON HOMOLOGUE. Mais ces sentiments ne peuvent jamais être complètement absents.

NOS GUERRES MANQUENT RAREMENT DE HAINE NATIONALE (kubitureba ni Haine Ethnique), QUI SE SUBSTITUE AVEC PLUS OU MOINS DE FORCE CHEZ L’INDIVIDU À L’HOSTILITÉ PERSONNELLE.

SI LA HAINE ET L’ANIMOSITÉ MANQUENT AU DÉPART, UNE FLAMBÉE D’HOSTILITÉ NE TARDERA PAS À L’ÉLEVER, TANT LA VIOLENCE COMMISE ENVERS NOUS PAR L’ORDRE SUPÉRIEUR ENFLAMME NOTRE DÉSIR DE NOUS VENGER DE SES ARTISANS EN REPRÉSAILLES PLUTÔT QUE SUR L’AUTORITÉ SUPÉRIEURE À LAQUELLE ILS OBÉISSENT. LE FAIT EST HUMAIN, OU BESTIAL, COMME ON VOUDRA, MAIS C’EST UN FAIT.

LES THÉORICIENS ONT L’HABITUDE DE CONCEVOIR LE COMBAT COMME L’AFFRONTEMENT ABSTRAIT DE FORCE QUI SE MESURE, SANS Y FAIRE ENTRER LE RÔLE DES SENTIMENTS, L’UNE DES MILLES ERREURS (nk’irya FPR/APR/RDF) QU’ILS COMMETTENT DE PROPOS DÉLIBÉRÉE PARCE QU’ILS N’ENTREVOIENT PAS LES CONSÉQUENCES QU’ELLE ENTRAÎNE.  A CÔTÉ DES ÉMOTIONS SUSCITÉES PAR LA NATURE MÊME DU COMBAT, IL EN EST D’AUTRES QUI NE SONT PAS INTIMEMENT LIÉE AU COMBAT, MAIS QUI Y SONT APPARENTÉES ET DONC ASSOCIÉES : L’AMBITION, L’ESPRIT DE DOMINATION, ENTHOUSIASME, ETC.

Ibikubiye muri iyi nyigisho iri mugifaransa birebana n’ingaruka zu urugamba cyangwa imirwano bigira ku barwanyi, kumitima no mu mitwe yabo iyo umuriro w’intwaro ubatsemo. Intambara iyo igitangira kubirebana n’urwango n’ubushake bwo kurwana (abahanganye barikurasana ubwambere, babatizwa n’umuriro w’umwanzi).

Iyi nyigisho ni ihame rishimangira ko intambara yongera urwangano n’ubushake bwo kwihorera no kwirwanaho. Ibi bikaba aribyo byabyaye amategeko agenga intambara ko igomba kurebana n’abayambariye gusa.

FPR/APR/RDF itera u RWANDA yaje inibasira abaturage ikica, ibirukana mubyabo… ikaba ikinabikora. Bivuze ko dukurikije iyo nyigisho ya CARL VON CLAUSEWITZ FPR/APR/RDF yateye urwango n’ubushake bwo kwirwanaho mu baturage.

Igihe rero muri mata 1994 Kigali yari yuzuyemo impunzi no munkengero za yo ( abaturage barenga 1.000.000), abarwanyi ba leta barenga 12.000 n’aba FPR/APR/RDF 6.500 imyaka itatu irenga y’intambara yarimaze kuremamo urwangano n’burwanyi, ikintu icyo aricyocyose cyashoboraga gushumika Kigali nkuko byagenze.

Kuba rero ko abatutsi bamwe mugihugu indani baragezaga ku bayobozi bakuru ba FPR/APR/RDF impungenge za bo z’uko intambara yubuye bashira si igitangaza. Mugihe cy’amashyaka abantu baridagaduye bibagirwa kwihishira. Benshi muribo bari barashyize akari ku mutima ku karubanda baziko Arusha ihatse amahoro baziko amakosa ya FPR/APR/RDF bashyigikiye ya bagiraho ingaruka.

Iyo analyse yabo ihura n’iyo CIA (iperereza rya USA) ryabonaga 50.000 y’abantu bashoboraga gupfa imirwano y’ubuye. CIA ntiyingeze ivuga ko ari abatutsi bapfa cyangwa ko byaba génocide. Nti yigeze ivuga ko leta yakwica abaturage bayo. Si ubuhanuzi cyangwa kubonekerwa byabaye ahubwo ni isesenguro ry’abahanga mubya gisilikare n’imirwano.

Configuration y’aho urugamba cyangwa objectif militaire ya FPR/APR/RDF rwari kubera bakuramo ingabo zabo cyangwa bashyira izindi muri CND na Kigali yuzuye abacivile bahanganye. Akavuyo n’akajagari abantu bahunga basubiranamo, nibyo byari guteza iyo mperuka. Ingabo z’igihugu zidashobora kwirwanaho no kurwana ku baturage.

Lt General Kayumba Nyamwasa nawe analyse ye kuri état de lieu y’igihugu muri 1993-mata 1994 isa nki ya CIA. Ibi byose bivuze ko état-major ya FPR/APR/RDF yarifite amakuru ahagije y’ingaruka mbi kubaturage muri Kigali no mugihugu hose ikindi gitero cyayo cyashoboraga kubyara.

Nkuko bigaragara munyandiko ya CARL VON CLAUSEWITZ intambara niyo ibyara ubwicanyi mumitima no mumitwe y’abantu n’ubwo bitabura complètement mubantu. Ariyo mpamvu ahavutse intambara abantu n’ibihugu bihutira kwaka ibiganiro no kuyihagarika.

Nkibaza nti ko opposition yose yaka ibiganiro leta ya Paul KAGAME akinangira kandi ariwe uri muri position de force favorable ategereje ko atakaza iyo position nziza kugirango azabe ariwe usaba imishyikirano ? Habanje kumeneka amaraso y’abanyarwanda bangana gute ? Ubundi usanga abahanganye bashaka imishyikirano bamaze kwerekana imbaraga zabo za violence kugirango basarure ibihagije ku meza y’ibiganiro.

Icyo nari ngamije kwerekana muri iyi nyandiko

* FPR/APR/RDF bicishije abanyarwanda bitari ngombwa na gato bafite amakuru n’ubumenyi bwa gisilikare buhagije bwo kuyatarura no gutuma amaraso atameneka. Umuntu yabingereranya n’umuganga ukubonamo indwara akanga kuyivura kandi afite umuti. Akagusezerera ati humura ntacyo urwaye.

*Ubwicanyi bwabaye nti bwateguwe na Leta : akajagari n’akavuyo korohereje abicaga kwica. Iyo bigeze mu kwezi kwa Nyakanga FPR/APR/RDF irimo kurya insinzi niho ishinjura ukuri itabisha.

Abakurikiye imirwanire ya Ex-FAR bavuga ko yatsinzwe kubera gufatirwa ambargo, ibyitso byari mubyobozi cga se indiscipline y’abasirikare bayo bamwe na bamwe. Niba hari ababaga batorotse urugamba ugasanga bari gusahura abandi bica ntawabatumye bananiye abayobozi babo. Abicanyi bagiye bivanga n’aba FPR/APR/RDF barigutata nabo bashyushye mukwica biyita interahamwe, cyangwa bakiyita aba GP n’ibvindi nk’ibyo.

Ku rundi ruhare FPR/APR/RDF ivuga ko yatsinze urugamba kuko ingabo zayo zari discipliné. Nibyo koko abayivuyemo barabyemeza ko nuwarengaga kumabwiriza agize ngo aratabara aho abonye mwene wabo yicwa nawe yaricwaga bigatuma abandi bakurikiza amabwiriza.

Nkibaza nti ko nta murenge n’umwe w’u Rwanda guhera 01/10/1990 kugeza magingo aya FPR/APR/RDF itayogoje ubwicanyi bwayo sibwo buteguye par rapport n’ubwakozwe n’abiragiraga bakicyura ? Bazadusobanurire uko ingabo zabo ziri bien discipliné zica millions z’abantu ntibibe aribyo byitwa génocide.

Ndasoza ngira nti Jean Pierre Mugabe namwe bandi mugifashwe mu mutwe na propagande ya FPR/APR/RDF mwamariye iki abatutsi mwirirwa mucuruza ko mwamenye ubwicanyi bw’inyenzi-nkotanyi kuva zikiri Uganda, ko mwasurwaga ku mulindi na CND, ko mwari muzi ko Arusha atariyo nzira izabageza mu Rugwiro, mwabuze iki ngo muburire ababyeyi banyu, abavandimwe n’inshuti kandi mwari mufite amakuru nyayo?  Aho si uko mwari mwizeye ko abahutu batazica abatutsi kuko nta mugambi wari uhari ?

Umwanzuro 

Abashaka igihugu cy’isezerano rishya hagati yacu abanyarwanda, mugomba kwirinda kugaburira ibitekerezo byanyu politique mbi y’Umwakaga Paul Kagame kuko n’abana be yabica kugirango akunde ategeke. Umucunguzi ari muri rubanda , Rubanda ni umucunguzi.
Muragahorana Imana.

Umusomyi w’Intabaza

Jean Uwizeye

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) KWIRIRWA MUPFUNDIKANYA IBINYOMA NTACYO BIZAME KUKO BIZWI NA BURI WESE KO FPR/APR/RDF YABIKOZE IBIZI

  1. uwizeye Jean dit :

    Ubwo inyenzi zajyerajyezaga kugarura umwami, kalinga ni ibibi byayo mu imyaka ya za 60. Bahisemo strategies miltaire zo gutera abaturange kuruta guhangana ni ingabo zi igihugu.
    Ubwo bwicanyi bwahitaga bubyara ubundi bwa abaturange bihorera kuwo bakeka wese kuba inyenzi.
    Abayobozi bi icyo gihe bazaga guhosha ari na ko biregura icyaha cya génocide inyenzi za bashinjaga. Grégoire KAYIBANDA Ni ho yahereye abaza inyenzi ati :

    A supposer par impossible que vous veniez à prendre kigali d’assaut, comment mesurer le chaos dont vous seriez les premières victimes ? Je n’insiste pas : vous le devinez, sinon vous n’agiriez pas en seides et en désespérés ! Vous le dites entre vous : ce serait la fin totale et précipitée de la race tutsi. Qui est génocide ?

    Ibi byo guhosha ntibyashobokeye abayobozi bi igihugu muri 94 kubera imbaraga nyinshi umwanzi FPR/APR/RDF yakoresheje.

    Ko FPR/APR/RDF yaje ikoresha strategies miltaire ziteza ubwicanyi bwinshi kandi ubumenyi bari bafite nubu bafite mu ibyagisilikare na politique byari kuturinda ibyo twabayemo 94 nubu, ni nde génocidaires mu byukuri ? Politique ihindura ibintu itica ni intambara itayogoza igihugu na zo zibaho. Ntabwo wenda arinzira zabugufi kubanyotewe nu ubutegetsi nka Paul KAGAME.

    Wenda inyenzi-nkotanyi tuvuge ko zashatse kurya umureti ziwutekesha abahutu maze zirawurya ari uwawutetse nu uwawutekesheje ukwiriye guhanwa cyane ni nde ? Tito Rutaremara ukirya uwomureti utukuramo amaraso ya bene kanyarwanda azadufashe gusobanukirwa wenda Yava ha kuri ino si haricyo amariye u Rwanda. Ninde mu génocide ?

  2. simparingoma dit :

    abahutu bagifite umutima wo kwimenya bakamenya n’urubategereje musabwe kutaryama;kudasinzira;gucukumbura mno gusoma bihagije n’utarize yagombye gusubira mu ishuri;tugomba gukurikira géneral major byiringiro tukamutera ingabo mu bitugu;ndagaya cyane ba KALINJABO na bangenzi nka ba NYIRAMATWI BASAZIYE ubusa yakoze muri INRS biriwa basebya intwari zihangayikijwe n’irimburwa ry’abahutu ;ibintu KALINIJABO URI MURI Australiya yandika ari umuhutu biteye agahinda;yageze iyo ajya abaho nk’umuzungu nareke ababaye babande urugi;naho ubundi nta kigoryi cyangwa injiji bimurenze

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *