ICYO UMWE MU BUMVA RADIO ITAHUKA ATEKEREZA KU KIGANIRO CYAKOZWE NA JEAN PIERRE MUGABE KW’ITARIKI YA 5 GICURASI 2017

mugabe
  • Views 1484
  • Rating 12345

Nakurikiye nitonze ikiganiro Jean Pierre Mugabe yahaye Radio Itahukakuya 5 Gicurasi 2017. Uwo mwanditsi akaba yarize ibyo kuneka, doreko aba no muri Amerika. Ariko ubanza yarashakiye mu bubiko bw’ibinyoma aho gushakira aho ukuri guherereye. Birumvikana ariko kuko ukuri atariko kwari kumushishikaje, ahubwo afite umugambi wogukwiza no gushimangira ibyo FPR yitwaza kugirango igumane ubutegetsi yonyine, budakuka kandi butagira iherezo na rutangira. Iyo ukora kukintu cyagiye mu rukiko, ujya gusoma imanza, ugasoma ikirego Prokureri yatanze, ibyo abatangabuhamya bavuze, uko abaregwa bireguye, n’uko b aAvocats babajije abatangabuhamya, n’ingingo babwiye abacamanza. Urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kubundikira ibyaha by’Inkotanyi no gufungira ubusa abari mu butegetsi bw’u Rwanda amahanga yafashije Inkotanyi kwirukana. Kubonayo rero icyowifuza uri Inkotanyi biroroshye cyane. Iyo Mugabe akora ibyo, hari byinshi aba ataranditse, kuko biri kure y’ukuri, kandi bizatuma ubwiyunge bw’Abanyarwanda butagerwa ho. Dore zimwe mu ngingo aba ataranditse ngo apfe kwemeza ibintubi tabaye, atahagazeho, kandi hari ingingo zashoboraga kumufasha kugera ku kuri.

1. Mugabe aremeza ko Intambara yashojwe n’Inkotanyi yari ifite ishingiro. Bari barahejejwe mu mahanga. Muri 1989 Mugabe yari mu Rwanda. Azi neza ko aribwo Perezida Habyarimana yashyize umukono kw’Iteka rishyiraho Akanama (Commission kihariye (spéciale) ko gushaka igisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda baba mu bindi bihugu, cyane cyane impunzi (Arrêté Présidentiel n° 62/01 du 9 février 1989 créant la Commission Spéciale sur le problème des Emigrés rwandais).

Ako kanama karimo amoko yose. Abatutsi barimo bakomeye ni Antoine Ntashamaje,wabaye Ministre imyaka myinshi, nyuma akaza kuba n’Umwe mu bacamanza bakomeye mu Rukiko rw’Ikirenga. Undi ni Pierre Claver Karenzi wigishaga muri kaminuza I Butare. Abo bagabo ndabagushimiye, bari abanyabwenge, kandi bashyira mu kuri. Mu nama yanyuma yo kuri 30 Nyakanga 90 ako kanama kagiranye n’Ubuganda, HCR na OUA, hemejwe ibi bikurikira:

  • Ko impunzi zibyifuza, zifite uburenganzira busesuye bwo gutaha mu Rwanda.
  • Ko HCR izabarura abashaka gutaha umubare wabo ukamenyekana kugirango Leta n’imiryango mpuzamahanga iteganye uko izabakira.
  • Ko Leta y’U Rwanda ihita iteganya aho abo bantu bazakirirwa n’uko bazabaho, no gushaka ibikoresho byatuma abo bantu bashobora kwitegura kujya mu buzima busanwe atari uguhera mu nkambi z’impunzi.
  • Ko kuri 28 Nzeri 90 Leta y’u Rwanda izakira intumwa z’impunzi, kugirango bigane uko izo mpunzi zizakirwa.

Ibyo byose ntacyakozwe kubera impamvu zikurikira. Abayobozi ba FPR babujije HCR kwandika abashaka gutaha, banavuga ko uzongera bazamumerera nabi. HCR yumvise icyo ubwo butumwa buvuga, ntiyakomeza kwandika abashaka gutaha. Intumwa z’impunzi zagombaka kujya i Kigali, ntizagiye. Ahubwo zahisemo kohereza igiteroc yo kuya 1 Ukwakira 1990. Iki gitero cyaratanguranwaga, kugirango impunzi zidataha intambara itabaye. Nta ntambara, Kagame ntiyari kugera ku butegetsi.

Intambara yashojwe n’Inkotanyi ntashingiro nabusa yari ifite. Na Mugabe ubwe aremeza adasusumira ko Kagame yashakaga ubutegetsi byanze bikunze. Ariko se mubari biyemeje kumufasha, Jean Pierre Mugabe we ntiyarimo ?

2. Uretse ko yababajwe no gufatwa mu byitso. Asa nutsemba ko nta byitso byari mu Rwanda intambara itangira kuri 1 Ukwakira muri 1990. Niko se ye ! Uwohereje umwana kwitoza i Buganda aba atari icyitso cy’Inkotanyi? Ubona umwana agarukanye imbunda, akayihisha mu rugo, aba atari icyitso? Utanga amafranga yo kugura intwaro, ibiryo n’imiti y’Inkotanyi ntiyari icyitso? Ujya mu byo kwandika akwirakwiza urubwa asebya Leta kugirango amahanga n’abaturage bayizinukwe aba atari icyitso? Ibyo byose byarabaye, ahubwo biratangaje ko Habyarimana yari umuntu mwiza cyane wafashe ibyitso akabifungura intambara itararangira kuko byasubiye gufasha abateye igihugu, nkuko Mugabe yabigenje. Gufunga ibyitso nta cyaha kirimo. Uzasubire mu mateka n’Intambara ya Kabiri y’Isi. Leta ya Amérika yafashe abaturuka muri Yapani bose ibata ku mugozi barafungwa kugera intambara irangiye! Igihugu cyose gitewe kibuza ibyitso gukomeza gufasha umwanzi. Iyo biba mu kindi gihugu, cyangwa ku mutegetsi utari Habyarimana, ibyitso biba byaragize akaga gakomeye! Ibyiza ahubwo ni ugushimira Habyarimana ko atagiye mu bintu by’umujinya.

3. Mugabe aragerageza gutekinika ibyerekeye Interahamwe n’ishingwa ryazo. Gukangurira urubyiruko amatwara ya MRND byatekerejwe MRND ikiri ishyaka rimwe rukumbi, ariko ibyo ntibyigeze bijya mu bikorwa. Aho amashyaka menshi aziye, MRND ivuguruye nta rugaga rw’urubyiruko yari ifite. Ahubwo MDR, PSD, PL nibo baremye amatorero y’urubyiruko : Inkuba, Abakombozi, na Jeunesse PL. Abo ninabo batangiye ibikorwa by’urugomo byo kubohoza. Umwaka wa 1991 urembera, nibwo abasore b’i Kigali batekereje nabo kwibumbira hamwe mu cyo bise Interahamwe. Ntabwo rero ari igitekerezo cya Habyarimana, cyangwa abayobozi bandi ba MRND, cyangwa se bene Simba na Mbonabaryi. Ni abasore bo muri MRND ubwabo babyitekerereje.

Iyo Mugabe aba adafite mu mutwe igitekerezo cyo guharabika aba yaramenye ukuri. Mu babitangiye hari mo Murenzi, Robert Kajuga, Georges Rutaganda, Niyitegeka, n’abandi. Bo bashakaga guteza ishyaka imbere no kudakandagirwa n’Inkuba n’Abakombozi. Aba PL bari abo gusembura gusa, babona rwambikanye bagakuramo akabo karenge.

Mu Rukiko rwa Arusha, Prokureri yazanye abatangabuhamya babiri bari muri Comité y’Interahamwe, yanabahaye amafranga menshi, ku buryo n’abacamanza bumiwe. Umwe yamwemereye kutamukurikirana, undi amwemerera igihano gitoya. Kirazira kuvuga amazina yabo kuko umutekano wabo ushinganwe. Babita G na T. Bemeje ko gushinga Interahamwe ari igitekerezo cy’urubyiruko, atari igitekerezo cya MRND, cyangwa Habyarimana. Icyo n’abacamanza bumvise ni uko nta shyaka na rimwe kw’isi ritagira urubyiruko, kandi ko mu ruhando rw’amashyaka menshi MRND atari yo yonyine yagiraga urubyiruko. Mu ngingo zikurikira, turi burebe n’ibindi abo batangabuhamya Procureri yaje yitwaje ngo ashyigikire propagande y’Inkotanyi, bavuze kubindi birego, nka amalisti y’Abatutsi, n’ibindi.

4. Mu kiganiro cye Mugabe aremeza ko génocide yateguwe na Leta ya Habyarimana. Nyamara azi neza ko kuva mu kwezi kwa Mata 1992, Guvernoma yari igizwe n’amashyaka menshi, ndetse Ministri w’Intebe ava muri MDR, rimwe mu mashyaka akomeye yari ahanganye na Habyarimana. Icyo yita Leta ya Habyarimana ni iki ? Nuko Nsengiyaremye na Habyarimana bari Abahutu? Nuko se abaministri benshi bari Abahutu? Avuze ibyo umuntu yabona aho ahera ajya impaka. Twibutse kandi Mugabe ko na Twagiramungu utaraciraga Habyarimana akari urutega, aherutse kwemeza aranguruye ko nta muntu wakunze abatutsi, akanabarinda kurusha Habyarimana. N´ikimenyimenyi, iyo Kagame atamuhitana, ibyabaye mu Rwanda ntibyari kubona aho binyura. Akari kera Abatutsi bazamwicuza ! Niba bataratangiye !

5. Mugabe aremeza ko amalisti y’abatutsi bagombaga kwicwa yari yarakozwe agakwirakwizwa igihugu cyose. Icyo kirego nacyo, iyo Mugabe akora ubushakatsi bwimbitse, bugamije kuva ibibazo imuzi , aba yarabonye igisubizo. Ibyo byo gutegura génocide byabanje gushingira kuri fax ya Dallaire. Simbigarukaho kuko Avocat Christopher Black yabyanditse ho kuburyo burambuye yerekana ko iyo fax ari impimbano. Hari n’indi nyandiko yo mu kinyarwanda iherutseg utambuka, ivuga iby’iyo fax, n’ukuntu yataye agaciro mu rukiko.

Amalisti Mugabe avuga rero nayo niko byayagendekeye imbere y’abacamanza. G na T bahakanye ibintu bitatu : ko atari ubuyobozi bwa MRND cyangwa Habyarimana, bwashinze Interahamwe : ko nta ma listi bo bazi, ko nta muyobozi n’umwe watanze itegekoryo kwica abantu. Ahubwo bemeye ko bamwe mu bayoboziba MRND babasabye kubwira rubanda kureka kwicana, kuko inkuru yari yabaye kimomo ko ar iInterahamwe zamaze abatutsi. Bagiye kuri zabariyer inyinshi, basanga ari abaturage bose, Abahutu n’Abatuts ibavanze bari kuri bariyeri. Bababwiye kureka ibyo kwica abantu, abaturage barabyemeye, ariko bamaze kuhava, Inkotanyi zibamisha mo amasasu, zongera gukongeza intambara. Ni imwe mu mpamvu zatumye ubutumwa bwo guhagarika kwicana butagira icyo bugeraho : ni amasasu ya FPR. Nkuko Abasirikare ba Leta basabye FPR guhagarika imirwano ngo batabare abaturage, FPR ikanga. Ibyo na Minuar irabizi. Ibi rero biri mu murongo w’ibyo Mugabe yemeza ko Clinton na Kagame bashakaga ko génocide iba. Mbwira rero : harya ushaka ko ikintu kiba siwe ugitegura ? Siwe se uba ufite gahunda (plan) ? None se Habyarimana yari gutegura génocide akazategereza kuraswa ? Ko Inyenzi zaregaga Leta y’u Rwanda gukora génocide kuva muri 1959, Leta ya Habyarimana yariho ? Dore indi ngingo yatumye iby’amalisti bitabona icyo bishingiraho.

Procureur yemezaga ko amalisti yoherezwaga mu birobya MRND ku Kimihurura. Icyatumye bimupfana, ni uko ibyo biro byafashwe na FPR mu gitondoc yo kuwa 7 Perezida yaraye arashwe. Ntamuntu wasubiye muri ibyo biro. Impapuro zose rero FPR yarazikoreye izishyikiriza Procureur w’Urukiko rwa Arusha. Nawe yemeragako afitet oni 8 z’impapuro zavuye mubiro bya MRND. Ariko nta listi n’imwe yashoboye kwereka abacamanza n’abaregwa. Icyo kirego rero cyataye agaciro, gisigaranywe na Mugabe ushaka gushimangira itegurwa rya génocide byanze bikunze. Ikindi Mugabe aremeza ko Inkotanyi zinjiye mu Nterahamwe zikica abantu zibyitirira Interahamwe na MRND, kuko zari zambaye n’ibitenge by’Interahamwe. None se urumva uwari wateguye génocide ari nde ? Kubura ibimenyetso byerekana itegurwa rya génocide nicyo cyatumye Urukiko, mubyo kwigura, rwemeza ko génocide yabaye (constat judiciaire) nta kindi rushingiye ho uretse kuvuga ko bizwi na bose. Mu mategeko, Ikiburanwa ntigikorerwa constat judiciaire (judicial notice). Kigomba ibimenyetso kugirango cyemerwe.

6. Itegura ry’amahano ryakozwe na FPR. Dore ikindi kimenyetso Mugabe aba yarabonye iyo akora ubushakashatsi, ntapfe kwandika ibyo yifuza ko byakwemerwa n’isi, cyane cyane ko yitwaza ko yize ibyo kuneka, kandi akabyigira muri Amerika. Ingabo z’Inkotanyi zimaze kugera i Kigali nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ya Arusha, FPR yacitswe n’ibanga rikomeye ryari rikubiyemo amabanga yayo na gahunda. Iyo nyandiko yageze mu rukiko rwa Arusha, muri dossiye ICTR-00-50 T. Bayihaye n° exhibit 2 D 103 muri iyo dosiye nyine.

Iyo nyandiko yateye abantu ubwoba ku buryo n’amashyaka ya politiki yari muri Gouvernement, yakoze inama. Nubwo FPR yayihakanye, Andreya Guichaoua, wigisha muri Kaminuza mu Bufransa, yemeje ko ari iy’ukuri. Ibyo yabikoze kw’itariki ya 4 Mutarama 2006 mu Rukiko rwa Arusha. Yemeza ko iyo nyandiko Seth Sendashonga yayihaye umwe mubahagariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ubwo rero mbahaye n’inzira, niba mushaka kumenya imwe mu mpamvu zatumye Inkotanyi zihitana Sendashonga, cyane cyane ko yarashwe araye ari bujye gutanga ubuhamya Arusha.

HARI MO IKI MURI IYO NYANDIKO ?

  •  Ko kugirango FPR izagere ku ntego yayo, ari uko Twagiramungu agomba gucisha make (docile), agakurikiza gahunda Inkotanyi zizamuha. Ndakeka ko byamunaniye cyangwa se yivumbuye bakamusezerera nyuma y’umwaka umwe.
  • Kujyana mu nkiko Abahutu bose, baba aba kera, baba ab´ubu kugirango babateshe agaciro burundu. Abo ni abari muri MDR-Parmehutu, MRND na CDR.
  • Kuvunja amasezerano ya Arusha bakayica burundu no guhindura Gouvernement y’Inziba-CyuhoYaguye (GTB) iteganyijwe mu masezerano ya Arusha, no guhindura amategeko ayigenga.
  • Gukuraho Habyarimana n’abekubutegetsi hakoreshejwe ingufu, bitarenzeamezi 9 kuva itariki Amasezerano ya Arusha yashyiriwe ho umukono.
  • Gukoresha amatora igihe bizaba bitunganiye Inkotanyi.
  • Kutavanga ingabo zose. Igice kimwe kizaguma hanze, kugirango cyotse Habyarimana igitutu cyangwa zimukureho.

Ngiyo gahunda FPR yari ifite ishyira umukono kumasezerano ya Arusha. Iyo gahunda yararangiye. Habyarimana yarishwe, Ingabo ntizavanzwe, iby’amatora byo murabizi, Abahutu bashowe muri Gacaca na TPIR-Arusha. Bateshejwe agaciro kuburyo n’ibihugu bitazi aho u Rwanda ruherereye, byoherereza Kagame Abahutu bogufunga! Icyo gihe, Mugabe yabaga ku Mulindi. Yari Maneko. Iyo gahunda ntiyayimenye ? Ibyo akabisimbuka ngo bararega Habyarimana, MRND, n’Interahamwe, aribyo byaje guhinduka Abahutu bose! Iyo nyandiko irerekana uwishe Amasezerano ya Arusha. Iyo urukikorwa LONI ruba rutaragenewe gukanda Abahutu, rwari rufite ingingo nyinshi zo gucira urubanza Abayobozi ba FPR.

Ngibyo ibyo nifuzaga kugira icyo mvuga, kugirango abantu bazasome igitabo cya Mugabe barimenge. Ibyo yibagiwe cyangwa yashyize kuruhande ntacyo mbivugaho, kuko ntasomye igitabo cye yise US MADE. Ko numva abantu bose bavuga ubwiyunge, aho buzashobora kugerekerana n’ibinyoma mbona hanze aha ?

Yari RWIRANGIRA THEOPHILE

Umukozi wa TPIR.

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to ICYO UMWE MU BUMVA RADIO ITAHUKA ATEKEREZA KU KIGANIRO CYAKOZWE NA JEAN PIERRE MUGABE KW’ITARIKI YA 5 GICURASI 2017

  1. simparingoma says:

    Nanjye reka nshimire THEOPHILE kuko abeshi twicwa no kutabimenya;ariko iyo abahutu bihandangaza ngo baziyunga n’abatutsi ndabaseka cyane;nukuga ko abo ari impumyi cyangwa injiji mubyukuri kandi ngo baraminuje;uretseko ngoto yabivuze ko injiji ziba mubize;kubona kuva muri 90 intambara yatera kugeza ubu hari abahutu bavuga ko bize mugihe cy KAYIBANDA bacyirukanka inyuma y’inyenzi zavuye i buganda zifite gahunda ndende ziziranyeho;abo bahutu birirwa basamye umututsi acira mukanwa bakamira;iyo baba abahutu bazi amateka y’inyezi nagahunda yazo ntibari gushinga cnrd;ubwenge bwabo mvuga buba mu gifu no mukibuno;bashatse bakwisubiraho;

  2. Jet lee says:

    nange ndagushimira Rwirangira ngentabyishimbivugaho mubyukuri amahangayose aziyuko FPR aribo bicanyi kuriyisi yi mana ingero ninyishi rwose FPR nibihugu bingahe mubonye bikurikirana ababihunze bakabansinda mumahanga nibabiharise byarangiza bikabyigamba isiyose ikabimenya utaretse FPR yakagame bifungira Ababa nenga bakabakubita murigereza gusa ko batemeranya nibyobakora bibi kandibakabikora kumugaragaro barangiza bikabyigamba bakica a bantu bashinzwe kurengera kuburyo wakekako bahawe uruhusa rwokwica abobashinzwekurengera ubundi nkuko kagame abyivugira ati iyonzakugira amasasu ahagije ntibarikunshika ubundi ati ingunguru wayivomesha agafuniko ka soda ukayirangiza ahoyashakaga kuvugakoazica abahutu buhorobuhoro akabarangiza nonese banyarwanda nabanyamahanga bafite ubushake kudufasha mutegereje iki ntabindibimenyetso bikenewe mugihe ubwayoFPR ibyivugira BBC yakinye film ibigaragaza kayumba arabishinja rudasingwa arabishinja nabandibafatanyabyaha kagame yaravuzeko ukugonga kwibikeri kutabuza inka gushoka ubu nigikorwa kigombwa samagambo ibimenyetso birahari turabifite bihagije Mwegere urugaga nuko urugamba murebeko ruzatinda ntawundi wadukurakungoyi yaFPR utaretse FDLR twesehamwe nidufatanya tuzatsinda

  3. Peace says:

    Ndagushimiye cyane Theophile kutubwira aya makuru. Erega umenya hari byinshi abantu bataratinyuka kudushyirira ahabona nubwo tutayobewe ko FPR ariyo yaremye iriya jenoside ikayitwita ikayibyara kandi nubu ikaba ikiyisigasiye nka zahabu…kugeza imaze ubwoko mu gihugu no mu karere!!!!!
    LUNARI (ariyo yavuyemo FPR) yari yarifuje iriya jenoside kuva kera. Muli za 60s bagabaga ibitero (ibitero by’inyenzi) bakica abantu biteye ubwoba, barangiza kandi bakarega mu mahanga ngo hari jenoside irimo gukorerwa abatutsi.. Icyo gihe, isi yari igifite abantu bamwe bubaha UBUTABERA, bagakora anketi zidahengamye zikavamo imyanzuro ko mu by’ukuli za RAIDS z’inyenzi arizo ahubwo zica benshi. Ko jenoside zashakaga ko zitirirwa u Rwanda icyogihe ntayo.
    Kuva icyo gihe zatangiye gutegura iyo jenoside zitonze, zifashisha ibihugu by’ibihangage nkuko twese twabibonye. Ibyo bihugu byagize amahirwe yo kubona abanyafurika (inkotanyi) babafasha ku depeupla (kurimbura abantu) Afrika ngo bagure ibinombe bya zahabu na diamant.
    Rero Mugabe n’izindi nkotanyi baracyakorana n’abo basahuzi ba Afrika. Baracyahindura za tactiques umunsi ku wundi.
    Ikiza muli ibyo nuko mbona abantu bakomeje kuryamira amajanja muri iyi phase y’intambara tugezemo. Ubu intambara igezweho abantu nka ba Mugabe barimo ni iyo gukanyaka ingoyi ngo FPR na bashebuja baturangize burundu.
    Nyabuna abagifite andi makuru tutabwiwe bayashyire ahabona kuko abagifunze amatwi ni benshi wenda bayafungura!! Kubona hari abantu bakikiriza imbyino y’ibinyoma bya FPR ni agahinda.
    Abakikirigita ngo bashobora kuzabona ubwiyunge FPR igitsimbaraye ku KINYOMA nkiki cya Mugabe, baribeshya. Abantu nibave mu nzozi babone neza, bareke gushyira ibiti mu matwi bunve neza, bareke gutsimbarara ku makossa bakoze yo kwishinga ibinyoma bya FPR maze bunve ko bagomba kureba UKULI en face. Bamwe baba banga kugarukira ukuli kubera kwirata; bamenye ko kwirata ntahandi bizabageza usibye kurimbuka.
    UKULI TURAGUFITE, AHASIGAYE NI UBUTWARI BWO KUDATINYA KUKURWANIRIRA, TWIRWANAHO UBWACU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *