LIBERATION D’ABORD, ELECTIONS APRES: TWIBOHORE MBERE YO GUTEKEREZA KWIYAMAMAZA MU RWANDA RW’INKOTANYI

1
  • Views 1447
  • Rating 12345

Banyarwanda, banyarwandakazi,
Murebe kuri iki link ifoto yerekana abanyarwanda ngo bari mo kwerekana ibyishimo bafitiye umukandida wabo Kagame. Nyamara urebye expressions bafite barasa n’abari mu cyunamo. Mu by’ukuli barashavuye: http://www.therwandan.com/ki/2017/05/26/mu-gihe-abandi-bakandida-babuzwa-amahwemo-fpr-irimo-kwaka-imisanzu-ku-ngufu/

Noneho murebe ifishi ngo buri mukozi asinya yo kwemerera Kagame kumucuza na ka serum abenshi mu bakozi bahembwa ngo ni imishahara. Umuntu agasinya ngo naho bazanyirukana, nemeye ko imperekeza yanjye yazahabwa Kagame !!!!Ni ishyano twagushije ritigeze riba ahandi ku isi.

BANYAPOLITIKI MURWANIRA KWIYAMAMAZA NA KAGAME

Numushyire ubwenge ku gihe. Kiriya gihugu gikeneye LIBERATION D’ABORD, ELECTIONS APRES. Kubohora igihugu si ukujya kugitera n’intwaro gusa. Kubohora igihugu ni ukwitanga mu buryo bwinshi:

*GUTERA AKAMO UBUTITSA K’AMARORERWA ARI MU RWANDA

Kunyaga abaturage utwabo, kwica abaturage nk’uwica isazi, kubakenesha, kubicisha inzara, gukanyaga ubwoko bw’abahutu no kubamara mu gihugu, kwica urubyiruko mu buryo bwinshi nko kubabuza kwiga ufunga za universities, kubicisha ubukene bakangara mu bihugu nka Uganda kujya guteseka baba indaya, abandi barimo ngo kubajyana kubaha utuzi bakazimira burundu bikaba birimo gihwihwiswa ko bajya kubavanamo imibiri yo gucuruza mu bihugu bikomeye.

Sinarangiza ahangaha kuvuga amabi FPR na Kagame bakorera abanyarwanda, hari BYINSHI….. Nibivugwe byandikwe bisubirwemo kenshi, abaturiye za ambassades z’u Rwanda bajyeyo kenshi na za pancartes zo kubatera akamo kuli buri shyano bakoze dore ko buri munsi baba bakoze ibara.

*KUNANGIRA

Abaturage bashishikarizwe kwifata ntibagure amanjwe y’abakire babacuruzaho; bagure gusa ibya ngombwa koko bikenewe

*ABUMVA BAGOMBA GUHUNGA BAHUNGIRE AHANDI HATARI I BUGANDE.

Kujya i Bugande ni uguhungira ubwayi mu kigunda nkuko nabivuze haruguru. Abanyamahanga ubu biboneye isoko ryo kungukiramo amamiliyari bagurisha abana b’u Rwanda ku buryo bunyuranye: uburaya, porno, kubajyana mu ntambara, kubagira abacakara, nibindi

*GUHANGANA MU NTAMBARA.

Ntabwo ari abaturage bazaba bateye Kagame ahubwo Kagame we wabagabyeho ibitero bibi byose nkuko mbivuze, ni ngombwa ko abatsikamiwe bahaguruka bakirwanaho..iyi ni phase igomba kubaho byanze bikunze kuko aho gupfukama no gutega agahanga, birutwa no kugwa urwana.

Banyarwanda namwe banyarwandakazi, njye mbona ibihe turimo atari ibyo gutega agahanga ngo FPR ikamene. Ntidukwiriye kwibwira ko hari abanyamahanga bazadukuriraho iyi Kalinga nshya yiyise FPR. Hari abanyapolitique mbona bakomeje kwikirtigita bagaseka bibwira ko hari abazungu bazabakuriraho Kagame. Ndabarahiye abo bazungu ntabo. Ese mwibwira ko Paul Kagame we n’ubwo yashizweho n’abo bazungu, iyo yigumira mu Nkambi iyo za Nakivale bari kumushyira kubutegetsi?

Ndizera ko tubyemeranyaho ko yahagurutse akarwana bakamushigikira ariko nawe yahagurutse. Natwe rero dukwiye guhaguruka tukarwanira uburenganzira bwacu, gutyo uwabasha kudufasha akabona aho ahera. Uburenganzira buraharanirwa ntabwo butangirwa ubu.

There is no free freedom kandi wanga guha amaraso yawe igihugu cyawe imbwa zikayanywera ubusa. Muhorane ubutwari

Umusomyi w’Intabaza

Kami

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to LIBERATION D’ABORD, ELECTIONS APRES: TWIBOHORE MBERE YO GUTEKEREZA KWIYAMAMAZA MU RWANDA RW’INKOTANYI

  1. Jet lee says:

    n ukuri pe nuguhaguruka tugagyamurugaga FDLR nibo bashoborakagame ni nkotanyi ze

  2. simparingoma says:

    ibyuvuze ni ukuri;njye mbabazwa n’abirirwa bakoronka iburayi ngo bari munkubiri y’ihinduka rya democratie murwanda;bao basubize amerwe mu isaho;cyokoze ba vandimwe mwarwanije ikinani mugaha inyezi ingufu none zikaba zimariye abahutu ku icumu;niba muteruye ngo musabe abanyarwanda mwahemukiye nasaba gufunga izo wc zanyu ngo ni iminwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *