(Kinyarwanda) RWANDA: UBUSHAKASHATSI BW’ABANTU BO MURI FPR NI UBWO KWITONDERWA

1
  • Views 1615
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Iyo urebye abanditsi bayo, wagira ngo hari ENCYCLOPEDIE yabo bwite batagaragaza ariko bo baziranyeho, bakusanyirijemo ibinyoma byabo byo gutamika isi n’abanyarwanda ba nyiramujyiyobijya. URUGERO: Hari ikinyoma birirwa bahererekanya ngo abarimu b’abahutu bahagurutsaga abana mu ishuli bababaza ubwoko bwabo. Muzunve buri mututsi avuga iyo narrative kandi bakayivuga kimwe.

Njyewe ndibuka niga mu wa gatatu primaire, hari hashize nk’imyaka ine revolusiyo ibaye; nigishwaga n’umwarimu w’umututsi. Yatubwiye ko amoko y’abanyarwanda ari atatu, abahutu abatutsi n’abatwa. Ndetse hari n’igitabo cy’inyunguruzo (gusoma) twari dufite cyarimo inkuru isekeje y’ UMUTUTSI AJYA N’UMUGARAGU WE MU ISOKO.(mbibutse ko abari baranditse ibitabo ari abatutsi kuko nibo bari barize). Uwo mwarimu w’umututsi yatwigishije iyi texte mu buryo bwatwisekerezaga ahubwo. Umunyeshuli umwe akaba umututsi undi umugaragu undi umutwa (wacuruzaga utuntu ntibuka)…

Ndibuka mwarimu abwira umwana usoma iby’umututsi ati “suko umututsi wumutware yavugaga” akatwigisha mu ijwi ryo KWIRATA uburyo umututsi abwira umugaragu…..Nta nicyo abana byatubwiraga twarisekeaga twunva ijwi ry’umututsi w’umwirasi, umutwa uvuga n’uburimburimbu..n’umugaragu(umuhutu) uvuga afite ubwoba yubaha cyane. Twari dufite abana b’abatutsi batatu gusa mu ishuli. Mwalimu wari umututsi yarabajije ati abatutsi ni bande muli iri shuli, abo bana turabareba kuko twari tubazi nawe arababwira ngo batere urutoki barabikora. Asabye abahutu gutera urutoki hafi ya bose bararutera. Ibi bintu rero by’ abatutsi bakwije ngo abana barabahagurutsaga kugira ngo batere ipfunwe abatutsi sinzi ibyo baba bashaka kugeraho).

Nakomeje amashuli mu turere dutandukanye mu Rwanda, aliko sinigeze mbona aho abanyeshuli bahagurutswa bakulikije amoko.

Iriya digisiyoneri (bahisha) navuze haruguru, ni ibinyoma byuzuyemo nkuko na Jean Pierre Mugabe yabyerekanye :

1.Umunyarwanda wari uzi ubwenge mu gihe cya jenoside, azi neza ko intambara FPR yashoje yica nk’iyasaze ariyo yateje akavuyo kavuyemo amahano yose yabaye. Ariko igisobanuro bayiha muli ya encyclopedie ya FPR, usanga ari ubryo bwo guhindura iriya jenoside isaro rya diamant basigasira ngo ritazavaho ribaca mu myanya y’intoki, ukuli kumaze kujya ahabona.

Bati Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni FPR/Kagame yariteguye… Nyamara Habyarimana wishwe muli iryo shyano ngo niwe wateguye ingaruka zaryo!! NKOTANYI MURAKABYA… Mugabe n’izindi nkotanyi bati kwigisha abasore kwica, kubagurira udufuni bazicisha abatutsi…ibi byose ni ibibi bya FPR batwerera abahutu. Ariko muli kwa kuturindagiza, bati: “namwe bahutu Kagame yabakoreye jenoside, tuzabihamya” Ndagira ngo mbwire inkotanyi ko kuba abahamya ko FPR yakoreye abahutu jenoside bitagabanya ububi bw’icyasha cyatewe ku bahutu ngo nibo bateje iriya catastrophe (gutegura jenoside) kandi bizwi neza abayiteje abaribo.

2. Mugabe muli “Le tribun du Peuple” ye yateraga akamo ko abatutsi bagiye kuzicwa. Ese ko wunva ari umushakashatsi, yigeze abona ko gukindagura abahutu mu turere inkotanyi zari zarigaruriye byari ibintu bishyigikira umubano hagati yabahutu n’abatusi?? Arabizi ko ari OYA; None se yigeze yamagana ubwo bwicanyi bw’abantu batanafite intwaro? Oya! ahubwo yaje kuzisanga kuzifasha urugamba …None ati Habyarimana niwe wateguye jenoside mbere yuko FPR imuhanura mu ndege.

3.Amalisiti ngo yo kwica abatutsi yakorwaga muli buli ngo CUMI. Nyamara ahubwo hari amalisiti y’abanyarwanda batangaga imisanzu mu nkotanyi; abantu benshi barayaboneye kubera za LEAKS.. niyo Mugabe ashaka gucangacanga ngo atuyobye. Izo ngo cumi nazo araturimanganya ngo tutibuka twa tugali (UTUGALI) Rutaremera yabaga asobanura kui Radio Muhabura ngo twari twuzuyemo abayoboke babo.

Ese hari aho byabaye ko abantu batera bica kuriya barangiza bakanigamba ko bafite abantu babo(ibyitso cyanga infiltres) hose mu gihugu???Ese urebye abaturage babaga biciwe ababo n’inkotanyi, banashwiragira bava mu byabo inkotanyi zikabyigarurira, Mugabe yunva ari nde wigishije abantu kurakara bakibasira abatutsi icyo gihe ishyano ryo guhanura indege rimaze kuba?

4. Mugabe ngo yari muri Kongo igihe bica Mzee Kabila. Yari yagiyeyo gukora iki???Kumurwanirira se kumunekera se cyanga kunekera abanyamerika! None ngo bari incuti!!! Yavuyeyo kandi asimbukira muli Amerika…Ninaho amaze imyaka 18 atavuga none ngo aje kutubwira ibyo yagezeho. Ibi ni ugucabiranya….Ngo Rizinde yari incuti ye..ngo yamubwiye amabanga yo guhanura indege…Mugabe yari DMI, ntawamurushaga kugera kuli ayo mabanga nareke kutwifatira ngo yashakashatse muri Rizinde.

5. Ese kuki atatubwira inama z’urujya nuruza zakorwanga hagati y’inkotanyi, Museveni, abanyamerika, abongereza barimo gucura imigambi yo kuzamara abahutu mu karere nkuko Museveni abitugaragariza ahangaha atihishira mu nama y’abakuru b’ibihugu bya ICGLR:http://www.redpepper.co.ug/president-musevenis-speech-at-icglr-meeting-in-luanda/

Museveni ati abo bahutu bigishijwe ibbi na Kayibanda na Habyarimana bazabajyane kure y’imipaka ndani mu ishyamba ry’ibisimba aho batazarota kugaruka mu gihugu. None, ko Kayibanda yakuweho na Habyarimana akanamwica, arabakomatanya kubera iki?? Iri komatanya niryo ideology ya jenoside y’abahutu igaragara. Ndetse na ya nyandiko icukumbuye yanditswe n’abahoze muli FPR barimo Mushayidi, irerekana nanone uko FPR n’abagenga bisi bateguye iyo ntambara yabo yo kuzarimbura abahutu mu karere; mwasanga ayo makuru kuli: http://www.mondialisation.ca/g-nocide-rwandais-le-peuple-crie-justice/8283.

Aha baravuga amanama, aho yakorerwaga, ibyavugirwagamo byerekeye kuzarimbura abahutu, byose birimo. Mugabe niba ashakashaka yakagombye kuvuga aya mahano.
6.Abashakashatsi bemewe nka ba Onana, Black, Erlinder, atari aba batubeshya, bagaragaje uburyo abateguye iriya CATASTROPHE yagwiriye u Rwanda, aribo FPR n’abagenga bisi, bari barateganije n’imibare y’inpfu zishobora kuzabaho bayitangaza n’ubwicanyi butaratangira…..None se Mugabe ajya gushakashaka abandi bateguye jenoside asize abo ba parrains be ashaka iki???Gusebya abahutu no kubambika ibara gusa….??

Reka nsoze:

Mbabazwa nuko izi nkotanyi zigiza nkana ngo zazanye urugamba rwo kubohoza u Rwanda (kandi rwari urwo kurimbura abanyarwanda cyane cyane abahutu); maze ba Bazunvaryari na ba Batibuka bagasubiramo nka Gasuku ayo magambo.. Ubu impinduka igezweho mu banyapolitiki bacu ni ukwisunga DMI ikorera mu buhungiro ngo niyo izabohora u Rwanda ubwa gatatu…..

Niyo mpamvu Mugabe aje n’ibendera ryitwa ubushakashatsi ku UKULI kw’inkotanyi; Iyi ni strategie y’urugamba rushya rwa FPR yivuguruye.
Ndagira icyakora ngo mubwire ko twese tutari ba ZARAHURUYE, ko tutazemera kumira bunguri UKULI kwa FPR (amanyanga) dore aho bahereye batujirajiza.

N’ubwo ibigwari bitazabura, ariko n’Intwari ntizashize n’ubwo FPR ibifite mu mugambi udakuka.
Ni iki dukeneye ngo dukome imbere iyi jenoside itarangira FPR yateguye igihe kirekire?
Buri wese azi igisubizo.

Umusomyi w’Intabaza

Kami

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) RWANDA: UBUSHAKASHATSI BW’ABANTU BO MURI FPR NI UBWO KWITONDERWA

  1. Pacific, Ndekezi dit :

    Elega izo nkotanyi zose si abantu ahubwo ni ibikoko byibinywamaraso nkuko abasilikare bo muri Mozambique bavuze. Abo basilikare barabishimangiye bati inkotanyi zo mu rwanda ni ibisimba byihinduye abantu bibayeho mu kwica no mukumena amaraso ya bene gihugu babo aho bari hose kwisi. Barongeye bati bakwiye guhabwa akato kwisi yose. Nyamara igihe kizagera bibe uko aba bantu bavuze. Umuzunguzayi wamagi kampala wicajwe murugwiro kungufu aragaramye ntiwareba yagize ngo isi nijuru nibye ninawe ubitegeka yihindura umwami wabidishyi.
    azumirwa, Agatinze kazaza ni amenyo yaruguru.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *