(Kinyarwanda) BANYARWANDA MUVE MURI AYO: GUCECEKA KWANYU NIKUBATERE IKIMWARO MUHAGURUKE MURWANIRE UBURENGANZIRA BWANYU

1
  • Views 1485
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Kuva intambara yatangira muri 90, kugeza ubu abantu benshi bifata nk’aho batazi aho iri kuganisha n’ubwo amakuru yagiye atangwa buri gihe kandi asobanura neza icyo abayishoje bagamije, imbaraga bafite n’aho bazikura, ndetse n’uburyo bateganya kuyikomeza kugeza bayirangije.

Ikizwi n’ubwo benshi bakomeje kutacyitaho kubera ibibazo by’ubujiji baterwa n’inda nini ubu ituma bagambanirana kandi nyuma abagambanye bakisanga mu gatebo kamwe n’uwagambaniwe, iyi ntambara yatangiriye i Bugande igeze kure mu mugambi wayo T I P (Tutsi International Power) yahagurukanye wo kwigarurira akarere

Dusubire inyuma gato turebe imirwanire yayo guhera mu kwakira 1990. Intambara igitangira wabonaga muri rusange Abanyarwanda bose bashyize hamwe mu kurwanya umwanzi ibyo bikaba aribyo byatumye ibyitso by’umwanzi bimenyekana bigafatwa, ariko kubera amahanga yari ashyigikiye abashoje intambara ntibyatinze bya byitso birarekurwa noneho bishaka n’amaboko kuburyo intambara yageze mu kicyiro cyayo cyan yuma igihugu cyaracitsemo kabiri, abarwanya ubutegetsi bagizwe ahanini n’inyeshyamba zari zaturutse i Bugande, n’abitwako bari mu mashyaka arwanya ubutegetsi ari nayo yaje kubonekamo benshi bashyigikiye umwanzi bahanganye na leta yariho n’abayishyikiye.

Uretse kandi abatutsi benshi bari bibumbiye mu mashyaka azwi nka PL,  n’ikibazo cya Kiga-Nduga cyagize uruhare runini mu guca igihugu mo kabiri byitwako abitwa Abanyenduga babonye umwanya wo kwihimura ku Bakiga babambuye ubutegetsi mu 1973 ubwo ingabo ziyobowe na General Habyarimana zafataga ubutegetsi zibwambuye Kayibanda wari waramamaye kubera impinduramatwara ya rubanda yabaye mu myaka 1959-1962 ikarangiraUrwanda rusezereye ubwami n’ubukoloni.

Ikindi twavuga ni uko benshi, kubera kutamenya neza cyangwa se kwirengagiza nkana amateka y’Urwanda, batatiye igihango bagambanira igihugu kubera inda cyangwa se amasano yari hagati yabo n’abari bateye. Muri aba higanjemo cyane abana b’ibibyarirane bakomoka kubagore b’abatutsi bashakanye n’abahutu, n’abandi bantu batagize amahirwe yo kugirai myanya myiza mu butegetsi bw’Abahutu kubera iringaniza cyangwa imyitwarire myiza ituma babuhabwa.

Aba bose ntibigeze bamenya imiruho impirimbanyi za demokarasi zahuye nayo mu gukura igihugu mu maboko y’agatsiko kavukiye gutegeka gashyigikiwe n’umuzungu waje gusahura yica urubozo rubanda rugufi rwiswe abagaragu babivukiye.

Intambara yararimbanije bigera aho hitabazwa ibiganiro byo guhagarika intambara no kugarura amahoro. Amasezerano asoza ibyo biganiro arasinywa taliki 03/08/1993, ariko kuyashyira mu bikorwa bihinduka inzozi kugeza ubwo uwari umukuru w’igihgu yishwe maze umugambi w’ibanze inkotanyi zari zarateguye ushyirwa mu bikorwa, inkotanyi zifata igihugu amahanga azishyigikiye kubera ikinyoma zari zarashyize imbere na n’ubu zikigikoresha uretseko bamaze kukivumbura byabindi by’innyo y’inkoko abantu berekwa n’umuyaga.

Imyaka isaga makumyabili yarashize abantu bicwa nk’imbeba mu gihugu cyabo abandi bicwa nk’inyamaswa mu mashyamba ya Kongo, bake Imana yakingiye ukuboko bari gupfa nabi mu makambi akwirakwiye muri bimwe mu bihugu byo mu majyepfoya Afrika, kandi bahozwa ku nkeke yo gusubizwa iwabo ngo nta ntambara iriyo nk’aho intambara yonyine aricyo kimenyetso cy’umutekano muke, cyangwa se nk’aho hari uwanga iwabo azi neza ko ari heza.

Igiteye agahinda rero, ni uko mbona muri iki gihe abantu benshi basa n’abahugiye mu gusahuranwa mu bintu utamenya ibyo aribyo. Ngaho ubu buri muntu arihinda ngo ashinze ishyaka rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ariko wareba ibikorwa ukibaza uko ari kuburwanya bikakuyobera. Bigaragara neza ko bari muri byabindi twahuye nabyo muri za 1991-1993 ubwo amashyaka menshi yari amaze kwemerwa noneho buri wese akumva agomba kugira ishyaka yiyandikishamo kugirango mu kugabana imyanya bazabonemo iyabo. Ntibamenya ko ibihe byahindutse kandi Kagame yarabivuze atarya iminwa ko yafashe ubutegetsi arwanye, ko undi wese ubushaka nawe azaze arwane kugirango abugereho.

Ikidasobanutse muri aya magambo ni ikihe kuburyo abantu benshi bakomeje kwibeshya ko bazamukuzaho umusaya gusa? Amashyaka arwanya ubutegetsi amaze kurenga 20, ariko igisekeje nta na rimwe ryari ryavuga riti tuzakora ibi na biriya kugirango duhindure ubutegetsi bwakandamije igihugu cyacu n’abagituye, reka da!

Abantu bagiye kuzashirira muri Kongo bicwa uruhongohongo, ariko ntiwakumva muri abo banyamashyaka hari uvuga ati bariya bantu bararengana reka tubatabarize, ahubwo abazi kuvuga neza babagira inama yo kwigemura Arusha abandi bagashyira agahanga Kagame ngo agatemeho birangire! Ibi ni ubwoba cyangwa ni ububwa?

Mwa banyamashyaka mwe ndababajije, namwe munsubize kandi kigabo mureke kubeshya abantu ngo muri kurwanya ubutegetsi ibikorwa byanyu bitagaragara. Mutegereje ko FDLR irimbuka mukabona gukuraho Kagame ko mbona mwarayitereranye? Muzamukuzaho iki ko ntangamba zifatika mutwereka?

Icyo nababwira cyo ni kimwe, mukwiye gushaka uko mwakwishyira hamwe bigishoboka kugirango mugire imbaraga zo guhangana na mwene Rutagambwa, naho nimuguma muri ibyo byanyu bishaje ngo ninifatanya n’abndi sinzabona umwanya mwiza bizarangira mubuze intama n’ibyuma.

Nimubanze mubohoze igihugu niba mugikunda kuko gukunda igihugu no kubona imyanya myiza biratandukanye. Singombwako bibangikana. Nimushyire ubwenge ku gihe, dore intambara yahereye i Bugande, imanukira mu Rwanda, yambukira Zayire, none igeze i Burundi ejo ni ahandi kandi harazwi.

Ese harya mwabuze abantu bakomoka muri ibyo bihugu byose byugarijwe mwavugana nabo ngo murebe uko mwafatanya urugamba rwo gusubiza inyuma umwanzi atarabamarira kumushyo nk’injanga bakura mu mazi ikarinda ihira mu mavuta igikanuye amaso?

Munyumve neza sindi gukangurira abantu intambara, ariko bibaye ngombwa nayo yarwanwa abarokotse bakagira amahoro aho guhora mwububa ngo ngaho batazabagerekaho ubwicanyi.

Simpanura, sindagura, ariko igihe cyose mutarakura ubwenge mu gifu ngo mubusubize mu mutwe, ngo mwiyambure ibyubahiro mugire urukundo rw’igihugu n’abanyu, ntakabuza umwanzi azabamara kandi ayo mashyaka mwibeshyamo ntacyo azabamarira.

Mukwiye gushira ubwoba bwo gushyirwa kumalisiti y’abicanyi kuko n’ubundi iyo bagushatse bayigushyiraho bakanagukurikirana, ntimuzibeshye ngo mwabonye ubundi bwenegihugu kuko burya ni impapuro zigira aho zidahabwa agaciro kuko ntiwazitwaza ngo byibura usure igihugu cyawe ataribo (inkotanyi) bakwishakiye kabone n’iyo waba wariyandikishije muri ya ngirwa diaspora.

Umuntu yigeze kubaza hambere aha ati abantu bari abategetsi mbereya 94 bagiye he, ko harimo abatanditswe ku ilisiti y’abagirizwa jenoside, kuki abo bantu badahaguruka ngo bavuganire igihugu?

Icyo kibazo kugeza uyu munsi ntawe uragira icyo akivugaho bararuciye bararumira. None se ko Loni yemejeko FPR yishe abantu mu Rwanda ndetse ikabakurikirana no muri Kongo iyo bahungiye ikabatsinda yo n’ubu ikaba ikibica uko ishatse n’igihe ibishakiye, ni iki kibabuza kubaza iyo Loni impamvu iyo raporo ikomeje kuyiheza mu bubati bwayo? Harya na Loni mutinyako yabita abajenosideri?

Nimwicecekere abantu bashire, ariko rwose amaraso y’abo Imana ntizabura kuyababaza umunsi muzaba muhagaze imbere y’intebe y’urubanza rwayo. Muve muri ayo umuseke waratemye none mukomeje guhunikira, kuko kubona Lon iivuga biriya yashakaga ko mugira aho muhera muvuganira abarengana bimwe uruvugiro, nimwicecekera nayo izabifata ityo kandi nimwe, nitwe twese tuzaba duhomba.

Ndabarahiye nitudahaguruka ngo turwanire uburenganzira bwacu inzira zikigendwa tuzashira uruhongohongo. Igihe cyari kigeze ngo twumve ko Kagame n’agatsiko ke batazavanwaho no gushinga amashyaka za Buraya, America n’ahandi. Gutererana abantu barimo kwicwa rubozo mu Rwanda, cga guterarana FDLR aho kuyitera ingabo mu bitugu, ahubwo tukituramira twirirwa tuvuga amagombo atagira ibikorwa ntacyo bizamarira abanyarwanda.

Umunyapolitiki utavuga ibijyanye no gukoresha ingufu mu Rwanda, uwo arabeshya abantu nkana kubera inyungu ze bwite zitagira aho zihuriye no kubohoza igihugu n’abanyarwanda bari mu kaga.

Imana ihe umugisha abafite umugambi mwiza wo kugarura amahoro mu gihugu cyacu dukunda twavukijwe kukibamo.

Umusomyi w’Intabaza

Ndiho Philip

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to (Kinyarwanda) BANYARWANDA MUVE MURI AYO: GUCECEKA KWANYU NIKUBATERE IKIMWARO MUHAGURUKE MURWANIRE UBURENGANZIRA BWANYU

  1. Ahorukomeye, Kelvin says:

    Reka mbamenere ibanga abo bose mureba ngo ni abanyapolitic bari mumahanga, mbere yuko wemererwa ubuhungiro ubanza gusinya amasezerano yawe nicyo gihugu uhungiyemo ko utazasubira iwanyu kuri kavukire ko kizira kumpunzi, kandi ko uzakora byose icyo gihugu kizagutegeka gukora kabone no kwica umuvandimwe wawe hamwe no kugambanira igihugu uhunze cyawe cyakavukire, ugomba kubisinyira kandi bakongera bakakurahiza ko uramutse urenze kuri ibyo wasinyiye igihano cyawe ari urupfu.
    mbaciriye kumayange, ngirango mburire impunzi ziri muri afrika ko mutandukanye kure cyane nimpunzi ziri Amerika, Uburayi nahandi hose mubazungu ko izi mpunzi zishobora kwicisha no kugambanira bene wazo igihe cyose kunyungu zabazungu nicyo bita Politic Refugee bisobanuye. muhore muri maso kuri buri wese wiyita umunyapolitic namashyaka yabo cg amashyirahamwe yabo, kuko abafite inda nini zabarenze ntakibazo bibatera.
    Nyamara utazi ikimuhatse areba ubugabo bwase igitsure.
    iyo hatabaho FDLR icyitwa umuhutu kiba cyarasibanganye kwisi nubwo buhungiro bavuga bafite ntabwo baba barabonye, ntabwo baba barahawe.

    FDLR muri intwali kurugamba mwakangaranyije isi, kuko isi yose irabatinya cyane. mukomere ntwali ntimugacogore kurugamba.

  2. simparingoma says:

    reka nunge mu rya philipo;bariya banyapolitiki wagirango baravumwe;none se nawe wagirango kugambana n’umurage;ariya mashyaka aba agizwe n’umugabo umugore n’abaramu b’uwashinze ihyaka ntacyo ashobora kugeraho;kandi no kuba basakuza babikesha fdlr kuko iyo itabaho abazungu baba barabacyuye;raiko abenshi remord yo kuba barafatanyije n’inyenzi zarangiza zikzbzfata nk’ababnzi bashya nyuma ya kinani;icyo umuntu yabasaba ni ukwatura bagasaba imbabazi abo bahemukiye ubundi twese dugashyira hamwe;bitabaye ibyo fdlr ikanesha umwanzi kubw’imana bazahera iyo bari kuko bazagira ikimwaro kizatuma batareba abacunguzi mumaso;

  3. Zilikana Juvenal says:

    Bwana Ndiho, urakoze cyane kongera kwibutsa impunzi nyakuri icyo zagombye gukora kugira ngo zibohoze igihugu cyazo. Nkuko nkunze kubivuga, amashyaka menshi ya politiki ntabwo akenewe mur’iki gihe. Igikenewe n’abantu batera ingabo mu bitugu FDLR mu rugamba imazemo imyaka irenga makumyabili irengera impunzi. Umwanzi turwana nawe afite amayeri menshi n’abamushyigikiye. Nitutagira ubutwari n’ubwitange ntabwo igihugu tuzagisubiramo. Amagambo yonyine ntabwo azatuma FPR irekura ubutegetsi. Nkuko yabufashe irwanye, izaburekura ari uko itsinzwe urugamba!
    Tugomba gushira amagambo ku ruhande tukambarira urugamba niba koko twifuza kubohaza abanyarwanda bababaye. Urugamba, urugamba, urugamba ngiyo nzira yonyine izakura rubanda mu bucakara bwa Kagame na FPR ye! Umuganda wa buri wese ukunda Urwanda n’abanyarwanda urakenewe!

  4. Murekezi Eliya says:

    Radio yitwa VOA Swahili.ibyo iri gutangaza ko binteye ubwoba. Abahutu dukomeze twice nkibikoko? Ariko nabahutu mudahaguruka ngo twitabare tutarashirira kwicumu mutegereje iki? Turashize pe! Mpatsibihugu yarahiriye kwica no gukubura uwitwa umuhutu wese aho ava akagera.
    Ndabarahiye niba mudahinduye vuba cyane ngo twitabare turashize nkuko Abasangwabutaka bo muri amerika bashize. Amerika yiyemeje kuzungura urwanda rwabanyarwanda na afrika yibiyaga bigali yose. Abanyafrika Turerekera hehe?

  5. uwizeye Jean says:

    Amahoro y’Imana kuri Philip

    Ntekereza ko muri ikigihe kwitwa umwicanyi ataricyo kibaza.
    Ikibazo ni ukuba uri umuhutu. None se nti mubona ko Pierre Nkurunziza na be bashinjwa gushaka gukora génocide kuko Nkurunziza ari umuhutu.
    KO ntawushinja ubwicanyi umututsi Paul KAGAME wica ku amanwa yi ihangu ya biteguje yarangiza akanabyigamba ?

    Kuba umuhutu byabaye ikibazo kuri iyi isi kuri buri muhutu nusa na we.
    Projets zose zo kwibohoza zacurirwa USA Canada UK EU nti zajyera kuntego zazo kuko ibibihugu birindiye umutekano Umwicanyi PAUL KAGAME bororeye mu urugwiro.
    Imyaka maze iburayi ibyo nitegereje bibwira ko ni yo wateka amabuye agashya ntamucunguzi warubanda nyawe uzava ino. Twahungiye mumwanzi.
    Uzaza azaza amubanjirije atari no muburyo bwo kumuharurira umuhanda. Ntaho azabataniye nu umwakagara.
    Umucunguzi nyawe ari muri rubanda mubiyoroheje mubakene mubukene cyakora nu umukire murukundo no mumbaraga z’ubwenge.

    Naho ibyakorwa buri wese afite plan ariko ntiwayikopeza umwanzi.
    Ikibazo ni ukubona le moment igihe kiricyo udahusha cible.

    Padiri uhagarariye abiyita abataripfana yejyeze kwaka 1 000 000 $ ngo aducyure.

    Na njye nfite plan yi intambara de court terme à 5 000 000 $ avec 1 000 effectifs d’hommes bien formés. Ubu ntabyo nfite. Objectif ya yo ariyo gushyi umwakagara muri position de force na Wé yakunva ko afite inyungu mumahoro asesuye kandi arabye kuri buri munyarwanda.

    Abavuga ko gukuraho Umwakagara bisaba amafaranga menshi baribeshya cyane pe kandi ntibazi ibyintambara. Barayi imaginer bikabarenga bagatera abandi ubgoba. Bati hazapfa abantu benshi nkaho batarimogupfa buri munsi nu ubundi.

    Reka ndangize nkubgira ko abo ushaka bagize igihe cyabo muri leta ko bakwigaragaza ntacyo bavuga kuruta ibikorwa byu ubwica bwa FPR/APR/RDF. Nuko ntawe wo kubibwira uhari. Uretse Imana yo nyine.
    Utazi ubyurwanda nu uwapfuye mbere ho gato yi ya 01 ukwakira 1990.
    Ibyo byose bishatse kuvuga ko tungomba kwigira no kwiyubaka.

  6. Simparingoma says:

    Abahutu bafite umutungo ariko ntibazi icyo bagomba kuwukoresha. Ese ikiruta igibugu ni iki ku buryo twagishyira imbere kikaruta URWATUBYAYE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *