(Kinyarwanda) URUBUGA RWA POLITIKI: IBINYOMA BYA RNC NA FDU-INKINGI! Mbese na P5 yose ni ko ibyumva?

1
  • Views 1339
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Mukiganiro ushobora kumva aha (https://www.youtube.com/watch?v=RQH23MrvSro&t=4255s),  Serge Ndayizeye aherutse kugirana na Gervais Cyondo hamwe na Justin Bahunga ku rubuga rwa politiki rufunzwe mu Rwanda n’icyakorwa kugirango rufungurwe,  abo bagabo uko ari batatu babeshye Abanyarwanda, karahava. Njye ni ko nabyumvise.

I. ”Urubuga rwa politiki ni iki?”– Serge Ndayizeye.

A. Ibinyoma bya Gervais Cyondo na Justin Bahunga

a. Urubuga rwa politiki, ni (ku munoto wa 9 n’amesogonda 20 kugera ku munota wa  9, 46´) ”uburenganzira bw’umunyagihugu wese bwo gutanga igitekerezo cye, haba mu mvugo, haba mu nyandiko, haba mu myigaragambyo, haba no ku bundi buryo bwose, akagitanga atikanga ko hari umuntu uwariwe wese, cyane cyane inzego z’ubutegetsi ziza kumuhohotera cyanga kukimuziza”.  Gervais Cyondo wa RNC.

  Uyu munyapolitiki w’inararibonye arongeraho ati ”urwo rubuga rubaho iyo hari demokarasi mu gihugu”. Cyondo yuzuza ubusobanuro bwe avuga ko “kuvuga ko hari  demokarasi mu (Rwanda rwa Kagame) ari nko gushyakira amata mu matako ya nyirahuku”.

b. Mu kumusubiza, Justin Bahunga ati (13,33´- 13,52´) ‘’nakunze rwose ukuntu Cyondo yasobanuye icyo (= urubuga rwa politi) bivuga, ariko nagiraga ngo mvuge urundi ruhande abantu badakunda kuvugaho cyane. Iyo tuvuga ngo turashaka demokarasi, iyo demokarasi turayashakira iki? Ibuze haba iki, kuba itarabonetse… byaduteye ibihe bibazo?”. Muri make, Bahunga na we yujuje igitekerezo cye avuga ko iyo habuze demokarasi mu gihugu habaho intambara n’amahano nk’ayabaye mu Rwanda…

c. Kuri ibi bisobanuro byombi, Serge yarikomereje nkaho ntacyabaye, abaza ibibazo byiza, ari ko kuri njye nta gisubizo gishimishije ahabwa nkuko ndaza kubigaragaza. Dore igisubizo cyanye aha hakurikira.

B. Ukuri: Urubuga rwa politiki ni

  1. Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo kunenga no guhana (sanctionner) ubuyobozi bw’iguhugu cye iyo bukora nabi;
  2. Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’iguhugu cye;
  3. Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo guhindura ubuyobozi bw’igihugu cye binyuze mu nzira y’amahoro, mu matora adafifitse;
  4. Uburenganzira buri mwenegihugu afite bwo guhindura ubuyobozi bw’igihugu cye binyuze mu mahane, revolisiyo cyanga intambara, iyo uburyo bw’amahoro budashoboka.
  5. Urubuga rwa politiki rutandukanye kure n’uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo cyawe nkuko Cyondo na bagenzibe babeshya, bashuka Abanyarwanda.
  6. Urubuga rwa politiki rugaragarira muri opozisiyo ikomeye ikorera imbere mu gihugu no mu burenganzira bwo gushinga amashyirahamwe ya politiki (= partis politiques) n’andi yose aharanira inyungu z’abayashinze (= les syndicats).
  7. Urubuga rwa politiki rugararira kandi mu itangazamakuru ryingenga koko.
  8. Urubuga rwa politiki rushoboka neza iyo inzego eshatu z’ubutegetsi (= Ubutegetsi bushyiraho amategeko kandi bukagenzura uko ashyirwa mu ngiro: ”pouvoir législatif”, Ubutegetsi buca imanza: ”pouvoir judiciaire” n’ Ubutegetsi bushyira ayo mategeko mu ngiro: pouvoir exécutif”) zigenga koko, ariko cyane cyane iyo za pouvoir législatif” na ”pouvoir judiciaire” bisumbya ingufu ”le pouvoir exécutif” nkuko bimeze mu buhugu bitemba amata n’ubuki bya Noruvege, Suwede, Danimaki na Finilandi.

II. Serge Ndayizeye, ati (46, 53´ – 48, 23´) ”Bwana Gervais Cyondo mugenzi wacu (= Bahunga) nyine ati, ’nimuturake turahari’, (Nanjye Samweli, nti aka ni akumiro bahu… Ngo babareke? Injiji ziba mu bize koko! Ngo babareke… Kagame, ati ’na Kikwete ushaka kubavugira nzamuritura, none ngo babareke? Yeé?), ariko iyo usubije amaso inyuma, nkuko twabiganiriye, bisa nkaho demokarasi igoye, urubuga rwa politiki rukaba rugooranye kurufungura (mu Rwanda) bitewe n’amateka, nkuko mwagiye mu bitubwira muri iki kiganiro cyacu. … Aha rero ni ho twibaza, tuti bizagenda bite kugirango urwo rubuga rufunguke?Bwana Gervais Cyondo, bisaba ikihe kiguzi kugirango urwo rubuga rufunguke?”

A. Ibinyoma bya Cyondo na Bahunga

a. Cyondo, ati … (50, 48´) “… Icyangombwa cyihutirwa ni ukubanza gutsiba uwo mugezi. Wamara kuwutsiba, abantu bakagenda batambuka, bambukira hejuru. Kugirango rero ibyo ngibyo bibeho, abantu bashobora kuba bari munzu, inzu yabo iri gushya, ntibamenye ko iri gushya. Bakazabyumva ari uko abantu bari hanze batabaje. Ibi ni byo turimo. (= Ni akumiro: kuri Cyondo, abari mu Rwanda baranezerewe, ntibazi ko inzu yabo iri gushya, ni twe abari hanze tubibona, tugomba gutabaza kugirango babyumve…!).

b. (Nanjye Samweli, nti uriya mugezi utwara abantu n’ibintu muzawutsiba mute?) Cyondo arakomeza, ati “ni byo byokubwira bariya bantu bari munzu irigushya (ariko) bamwe batabibona, nk’aba bose birunze muri FPR tubabwira, tuti va ku giti dore umuntu. Ibyo abo bantu barikukubwira ngo bakorera neza Abanyarwanda ntabyo bari gukora”. (…)

c. Bahunga na Serge, bati Bwana Gervais Cyondo urakoze cyane kuko usobanuriye Abanyarwanda neza uko urubuga rwa politiki ruraza, vuba aha, gufungurwa mu Rwanda. Birababaje, cyane!

Muri Make, amashyaka RNC na FDU-Inkingi atekereza ko abanyarwanda bari mu Rwanda, cyane cyane abari muri FPR, batazi ko bababaye. Ko kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe, RNC Na FDU bogomba kubumvisha ko bari mu kaga. Kandi ko ari bo, abari mu Rwanda, bagomba gufata iyambere mu kuva munzu iri gushya. Ko nibatagira icyo bakora, bazahiramo. Ngiyo intambara RNC na FDU-Inkingi barwana, bamwe guhera mu 1994, abandi guhera muri 2010.

d. (Nanjye Samweli, nti iki ni ikinyoma kirusha icya Semuhanuka kuremera.)

B. Ukuri: icyakorwa kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu Rwanda ni iki.

 a. Abanyarwanda bari mu Rwanda, ndetse n’abari muri FPR (urugero Diane Rwigara, Kizito … na Gen Rusagara) bazi ko bariguhira mu nzu, bakeneye gusa uwabatabara;

b. Abanyarwanda bari mu Rwanda nta na kimwe bashobora gukora, batabifashijwemo n’abari hanze, ngo bafungure urubuga rwa politiki rudanangiye mu Rwanda;

c. Nkuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zibihamya, hari inzira imwe rukumbi yo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda: ni inzira y’amahane kuko iy’amahoro idashoboka.

“Aryoha asubiwemo” ni umugani w’Abanyarwanda. Leta zunze ubumwe z’ Amerika, ziti “Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections.”

Bivuga ngo: “Kubera inzitizi zibuza amashyaka y’abatavuga rumwe na Kagame kwiyandikisha no gukorera politiki mu Rwanda, Abanyarwanda ntibashobora na gato guhindura ubutegetsi bw’igihugu cyabo binyuze mu nzira y’amahoro, y’amatora”; keretse gusa bakoresheje intambara cyangwa revolisiyo. Nta kindi. Niba ubihakana, ongera ubyisomere aha kuri parag ya 3.

d. Ikiguzi kimwe rero rukumbi gikenewe kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu bwami bwa Kagame ni AMARASO; nkuko uyu mudamu, usumbya RNC na FDU gutekereza, abihamya. Ongera umwumve niba ukunda ukuri, aha (https://www.youtube.com/watch?v=eexUg0VCaRs&t=272s). Aravuga, ati “Le pouvoir ne se donne jamais, il s’arrache». Bivuga, ko “nta narimwe urubuga rwa politi ruboneka, hatabanje kumeneka amaraso”.  Ndabarahiye! Uzi aho byabaye … ahambwire.

TWANZURE

Ni izihe mpamvu abanyarwanda bari mu Rwanda bobona ko Paul Kagame ari intare, ingwe … cyangwa “tigre”, naho bo bakaba impara, amasha … n’amasatura agomba kuribwa igihe cyose iyo ntare … ishonje, bityo bakaba nta cyo babihinduraho?

Ni ukubera ko:

a. Hari uburyo butatu inyamaswa iyo ari yo yose, n’umuntu arimo, ihangana n’iyindi ishaka kuyica:

  1. guhagarara ikarwana n’iyo yindi ishaka kuyica;
  2. kugira ubwoba ikiruka uko ibishoboye;
  3. no kubundama nk’inkware, intama… ikicwa, ikaribwa.

Ubu buryo bwa gatatu, bwo kwemera urwaje, ni bwo abanyarwanda  bari mu Rwanda ndetse na benshi bari hanze yarwo barimo.  Nibangahe batinyuka kwandika izina ryabo kuri murandasi banenga ubutegetsi bwa Kagame, kandi bari hanze y’ubwami bwe? Ni 0,000001 %! Ni bangahe bari mu Rwanda bakwemera gupfira ubusa urwa Rwiserika, Rwigaara, Gasekure…? Nta n’umwe.

b. Abanyarwanda barakubititse gusumbya ikindi kiremwamuntu cyose cyabayeho ku isi:

  1. Abatutsi bari mu Rwanda mu 1994, Paul Kagame yabatanzeho igitambo barapfa barashyira mu nyungu z’Amerika no mu nyungu ze bwite ngo abe umwami uganje, Ingoma-nyega isimbure Kalinga-nyiginya. Ntawe ikibishidikanyaho. N’ibimeyetso by’itegurwa n’itsembwa ry’abo batutsi n’abatekinisiye ba Kagame nabitangiye ibimenyetso bitavuguruzwa biri mu rurimi rw’igifaransa, aha.
  2. Abahutu barishwe guhera muri 1990 kugeza 2010 kugirango Inyambo zongere zibone urwuri. Ni ukuvuga ko itsembatsemba ry’Abahutu ryagabanutse mu mwaka Kayumba Nyamwasa yahungiyeho. Iryo hunga rirakaramba! Ni ryo ryatumye “punguza” Abahutu igabanuka kuko Ingoma-nyega yarimaze kubyara amahari. Mbese waba warabonye ibyabereye Ikibeho,… Loni ibishigikiye, hanyuma ugasaba abahutu bari mu Rwanda kujya mu mihanda? Oya, kirazira.
  3. Ntawe utazi ko abahutu batishwe, Gacaca yabagize amatungo yo kubagwa igihe Kagame n’agatsiko ke babishakiye. Abagabo bose batishwe b’abahutu (= 1.600.000) iyo Gacaca yabatse uburenganzira bwa muntu. Ni inyamaswa. None izo nyamaswa zatinyuka gute umwami w’ishyamba, Paul Kagame, ushyigikiwe n’Amerika, Ubwongereza na Isilayeli? Ntibishoboka kuko n’Ubufaransa, Loni na Esipanye byahutswe, impapuro z’ibyo bihugu by’ibihangange zo gufata Kagame zigatwikwa! Ni ukuri, Paul Kagame ni ikigirwamana, ingufu afite ni nk’iza Lucifero!

c. None hakorwa iki ngo urubuga rwa politiki rufungurwe? Nta kindi. Ni ukugana iy’ishyamba nka Mandala. Igihugu cyacu cyasubiye mu bukoroni, gikoronijwe n’Amerika…, kiragijwe Kagame n’agatsiko ke. Tugomba kukibohoza, nkuko ibihugu byari bikoronjwe, muri za 1950- 1974 Hagomba za “rebelions”.

Ndasaba Abanyarwanda ko hatagira abakomeza kubabeshya no kubabeshyera. Uzababwira ukuri ni uzababwira uburyo bwo gukora revolition cyangwa uzasaba abasore n’inkumi kugana iy’ishyamba. Na Nelson Mandela nta yindi nzira yanyuze ngo ahirike Apartheid, ubutegetsi ruvumwa nk’ubwa Kagame, muri Afurika Yepfo.

Samweli Lyarahoze,

Le 30 Mai 2017.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

14 Responses to (Kinyarwanda) URUBUGA RWA POLITIKI: IBINYOMA BYA RNC NA FDU-INKINGI! Mbese na P5 yose ni ko ibyumva?

  1. Jojo says:

    Amahoro niyo ya mbere. non violent resistance niyo nemera kandi nzayishyigikira. Intambara imena amaraso y’inzirakarengane. Nta burwayi burenze kwica uzapfa.Abapfuye barahagije, nimushake indi nzira mwacamo mukagera kucyo mushaka mudatwaye abantu ubuzima.

  2. Gelbelt says:

    kuri J.C. Tuvugishukuri,

    ndemeranya nawe cyane 100% uti:

    ” if you are not ready to die for it, put the word freedom out from you vocabulary” kandi uti: Nobody will give you freedom”
    all are true no anyone will fight for you to give you freedom because every body is business. that’s why freedom is Not free.
    ntawe urya ibyo atatetse cg ngo agaburirwe ibitatetswe. guteka hagomba inkwi zo gucanira kugeza bihiye ndetse habanje kubigura ibyo biribwa cg kubisarura aho byahinzwe byose bisobanuye gukora, buri wese agomba gukora kugirango abeho kandi ntawe usarura aho atahinze na rimwe kwisi hose.
    umwanditsi yakoze cyane kwibutsa bantibindeba ko bagomba gukora kugirango igihugu cyabo kizongere kuba icyabo atari icyo abanyamahanga nkuko bimeze ubu.

    hatabayeho FDLR abahutu bose ni ugupfa bagashira aho bava bakagera baba abari mu mahanga nabari mu Rwanda. byitwa ko abahutu bose Good Bye! na Bye Bye!
    Intare ningwe byacu biturinze ni FDLR yonyine hano kwisi, iyo FDLR itabaho tuba twarashije ndetse twaribagiranye.

    buri gihugu cyose gifite freedom, democracy, human rights hagombye kumeneka amaraso yabana bacyo kugirango bigerweho, niba urwanda rwarahindutse uko murubona kuko mufite amaso yo kureba hakenewe iki?
    niba mufite amatwi yo kumva myumva iki?
    niba mufite amaboko yo gukora mukora iki?
    niba mufite amaguru yo kugenda mugana hehe?

    ibyo bibazo byose bireba buri munyarwanda wese ukeneye amahoro, igihugu cye, democracy, freedom, human rights,……

  3. Francois Munyabagisha says:

    Dushyire isaha ku gihe … Urubuga rwa POLITIKI ni IKI ?
    Si icyo nsoma kwa Samuel, si n’icyo numva kwa Ndayizeye. Si inzira y”uburenga-nzira”, si n’ingufuri z’ibitekerezo.

    Politiki (P)= Log(Bien-être collectif, Ubwenge, Ubupfura, Ukwemera)-Amahame
    P=Log(B,U)-A

    A=Amahame= ibitekerezo n’ubwenge abantu bemeranyaho, batakijyaho imhaka, bafata nk’ihame rusange. Urugero: kirazira kwica no kwicana. Nta rubuga rwa politiki rwo kwica rushoboka, aho iryo hame ryashinze imizi.
    Amahame ntaha umwanya ipiganwa. Urugero: biramutse byemejwe ko Kagame ali imhanga nyarwanda ya Yezu, twamuyoboka ikivunge, nta mhaka, nta gupima kumuhigika, mpaka apfuye akijyana mu ijuru, Massudi cg Muhamadi akongera akavuka.

    Abibuka imivuno y’imibare, hali nteba yitwa Logarithme, bivuga umutanago n’umukwego bitanga ingufu z’umuvuno. Iyo nteba ni yo idufasha gusobanukirwa neza icyo politiki ali cyo mu mizi yayo. Politiki yubakiye ku mivuno yo kubaka umuntu n’iminereho byiza, imivuno itandukanye abiyumvamo umuhamagaro wo kuyobora abandi bakaba batayihulizaho. Urugero: Hali abumva bashyira ingufu mu kubakisha amagorofa abantu bashaka bagasigara ali amagufa gusa, hali n’abakumva ko ikibanje ali ukubaka ubumuntu, amagorofa akazubakwa n’abene gihugu, cyangwa se gusigasiga iyi Si dutuye kabone n’iyo twakwiberaho nk’abakurambere, n’ibindi.

    Bisobanura lero mu yandi magambo ko politiki ali urufunguzo rw’impaka ku mivuno yo kubaka kubaho kwiza kwa buli wese.

    Polotiki lero si iyo gukinisha. Si n’iyo guhubukira, no guhubutura ngo ngiyo irasesekaye. Politiki yubakiye ku bitekerezo bihanitse, no k’umuco wo kongerera umukwego ingengabitekerezo.

    Ahazakinwa politiki habanza ukwimikwa kw’ubwenge bwiza no gutekereza biyunguruye.

    Aho Ukwemera kwasakaye nk’izuba ryo mu mpeshyi, Iyobokamana ryiharira urubuga rw’imivuno, Politiki ikabura aho yugama ikegama, amategeko y’Imana akaba imbata rusange. Ng’uko uko igitugu gifata intebe, Imana akaba ali yo yonyine yemerewe gutekereza.
    Hali ahandi ukwemezwa no kwemerwa bifata isura y’ukwemera. Agatsiko kakibona kakibonekeza, kakabatura impili kakayikaraga ngo utakayobotse karavunagura amaguru. Abantu bakemera kakabayobora, aliko kagamije kubagezaho imibereho myiza. Aha hantu nta politiki irangwa. Abaho bitirirwa politiki ni abakaraza b’umulishyo umwe. Tubite abacancuro nk’abandi bose.

    Ahandi hatazabarizwa politiki, hijimye hanashushanya neza uko i Rwanda biteye, ni mu ishyamba mu nyamaswa. Umwami umwe rukumbi Ntare nyili ishyamba arahuma ijuru rikijima. Akagira impaga zihiga zibaga, umunsi n’ijoro imivu igatemba boshye m’ibagiro rihoraho. Nta mpaka nta kubaza nta kibuza intare ni intare ikamenya gutonesha inguge n’imihali ngo biyobye uburali bw’imbwa z’amahigi n’abahinzo borozi baralikiye gutema ishyamba. Mu Rwanda nta mwanya wa politiki uhali, igihe cyose inkota aliyo igenga gupfa no kuramuka. Ngo atishe yakwicwa, atanyereje yanyerezwa, atishyizeho yakurwaho. Erega ni mu gihe. Uwicishije inkota biramugora kwicisha bugufi, kuko aba atinya ko nawe imuhinguranya. Politiki lero si umwambaro azigera yigera. Politiki ye n’ukwiyoberanya imbere y’imhumyi zishorerana butama.

    Reka mhinire aha ubanza ndimo kurengera. Illuminatio et Salus populi

  4. uwizeye Jean says:

    Gelbelt
    amahoro yi Imana akujyereho kandi Na yo Nyirubwite Izakujyenderere.
    Ukeneye kwi yoroshya cyane munvugo ya We byadufasha kandi na We bitakuretse.

    Iyo uvuga abaheshyi kumbuga public ibyo ni ugutukana. Abeshi baje ino iburayi ari aha Dr bisanze ari infirmiers na abandi bakoze bohasi barize barahejeje iyo za africa na asia.

    Bita kubuzima bwabantu bababaye cyane nku uko ushaka kwita ku abanyarwanda none
    Arabatukira iki ? Abasoda muri corves na bo baca mubiki nkibyo bitoroheye abirasi uzagira igihugu kitagira ingabo, infirmiers Dr…?

    Yesu yongeje abigishwabe ibirenze asiga ababwiye kugirira abandi ibyo.
    Va mubirasi.

  5. J.C. Tuvugishukuri says:

    Muvandimwe Kota,
    Ubu ntabwo ali cyo gihe cyo gucika intege cyangwa gupfukamira umuNazi.
    Ibyo umuvandimwe wacu yanditse, ntibigira uko bisa. kandi ukuli guca mu ziko ntigushya. Abilirwa baryamye, barya, bacecetse ngo bazasarure igihe nikigera, bashobora kumirwa. Hali nabavuga ngo ntibazavugwe, ntibashaka ko hagir umenya ko babaho cyangwa bavuga. none nawe ndabona aliyo nzira ulimo kutu jyana. Oya, sinabyemera. naba mpemukiye ma conscience n’ibyo nakoze byose kuva muli 1999 maze kugaruka i Burayi. Njyewe lero nahisemo umurongo wa Malcom X aliko nkilinda nko kuyobya abantu kugira ngo ejo ntaza kubizira. Iyo wanditse ibintu nka biliya, bituma nibaza byinshi. Nizere ko utemera ibikorwa na the House niggers alibo ba bahutu bilirwa bapfukamye ngo buzuze ibifu byabo. Noe lero soma aya magambo ali hano hasi uramenya uruhande mpagazeho numva ko nawe aliho wagombye kuba:
    If you’re not ready to die for it, put the word ‘freedom’ out of your vocabulary=> Malcolm X
    Kandi kuva uyu munsi nzajya nsubiramo amagambo akulikira ya Malcom X kuko mva mu Rwanda nali mfite igitabo cye aliko nta mwafandi bankulikiranye ngo ambaze impamvu ngifite! Burya barabeshya nta shuli bigezemo ! Praise the Lord.
    Ayo magambo nzahora nsubiramo lero ni aya akulikira Kandi ni wo murongo wanjye. Full stop.

    “Nobody can give you freedom. Nobody can give you equality or justice or anything. If you’re a man, you take it.” – Malcolm X

    It doesn’t depend on you whether or not I exist. If you don’t like me, don’t accept my invitation and don’t invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
    Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
    Nothing but Human rights. We Will Win !

  6. Gelbelt. says:

    abo bose ni bampa nirire, kwibonekeza, kwigira icyo utaricyo, amacenga ya FPR inkotanyi yabakozi bayo buzuye muri RNC, nibindi byose bigamije kurimbura ubwoko bumwe bwabahutu, kubashyira mubucakara bahozemo imyaka 400, Cyami igahabwa umugisha. icyo nicyo RNC igamije nabayigize bose naho abateruzi bibindi bayirimo ni babahena ntannyo.

    intwari nizo gikenewe nintwarane tukarimbura karinga nshya yinkotanyi, tukayirimburana nimizi aho iva ikagera.
    abaheshyi bamabyi yabazungu, abaheshyi bimisarani yabazungu bazakora ibyo gusa nababakomokaho kuko nibyo bibakwiriye.

    Intwari zose twese hamwe nkabitsamuye duhurire kwibanga ibikorwa bitugende imbere, mukomere kumuheto ntwari. dukomere kumuheto.

  7. Kalimanzira Froduald says:

    Banyarwanda namwe banyarwandakazi, njye ndabona dukwiye kureba kure.
    Harya programme ya P5( RNC, FDU, PS, PDP, Amahoro Congres)yo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Kalinga ariyo FPR ni iyihe?
    1. Njye numva FDLR isaba abanyarwanda kuyitera ingabo mu bitugu, birumvikana ko ibonye ubufasha bw’abanyarwanda yatangiza urugamba rw’amasasu nk’uko FPR yabikoze kandi nta kabuza rubanda yifitemo ingufu zo gukuraho Kagame n’agatsiko hakoreshejwe umuheto. Programme ya FDLR ni Clair: Intambara y’amasasu mu gihe FPR ikomeje kunangira yanga ibiganiro
    2. Aya mashaka ya P5 programme yayo ni iyihe? Arifuza ko abanyarwanda twakora iki kugirango tubafashe? Barifuza ko bajya bavuga gusa bibereye za Buraya se noneho umunyarwanda uri muri gereza akaba ariwe ushyira mubikorwa ibyo bavuze? Niba batinya urupfu se, bibwira ko hari umunyarwanda utarutinya?
    3. Mugerageze munsobanurire urugamba P5 iriho kugirango tube twakumva uko twayifash nayo atari ibiganiro byo ku maradiyo gusa. Ese muri Grand Lacs haba hari umunyagitugu wakuweho n’ibiganiro byo kuri Radio? reka turebe i Burundi, Uganda, Congo,…
    4. Njye mbona aba banyapolitiki bibereye mu makinamico kuko iyo uganiriye n’umwe ku giti cye akubwira ko uretse intambara nta kindi gishoboka, ariko wakumva ibyo bavuga ku ma radio n’ibyo bakora ukibaza uwo babeshya uwo ariwe bikakuyobera.
    Mumbabarire umugambi wanjye si ukubanenga cyangwa kubaca intege, ahubwo ndashaka gusobanukirwa byimaze programme yanyu y’ukuntu muzakuraho Kagame (nizere ko mutari mubibwira ko FPR cga Kagame n’agatsiko ke bazkurwaho n’abazungu kuko ntawarusha urwango abazungu bafitiye Robert Mugabe ariko ntawe bakuyeho). Gusa n’uwagira uwo atera inkunga agira aho ahera, simbona uwo muzungu wabakuriraho Kagame mwibereye za buraya.Dukeneye kwegera umupaka tugasunika n’umuheto, abo bazungu niho bahera badufasha. Naho kumva ko bazadukuriraho Kagame twituramiye, twibereye mu masesengura adashira simbihamya. Muaknguke bwakeye

  8. Uwimana Elodie says:

    Politique ya P5 mu ri rusange, by’umwihariko iya RNC ni ukwifotoza nka bimwe bya Thomas Nahimana. Kugeza ubu hari ikibazo aba bagabo batarasubiza.
    1. Ese muzakuraho Paul Kagame n’agatsiko ke mute ko amatora adashoboka, Revolution nayo mukayivugira iyo mu mahanga? Ese muba musobanurira abanyarwanda ibyo bagomba gukora mwe ko mutabikora ntabwo muri abanyarwanda? Ese mwigeze mubona revolution itagira aba leaders cga muzayobora revolution kuri telecommande? Twagiramungu yigeze kunenga iyi politique ya telecommande n’ubwo nawe ntacyo yabarushije
    2. Ndumva hashize imyaka itari mike abayobozi ba P5 batubwiye ngo bageze muri 75% mu gukuraho Kagame. Niba mbeshya muzabaze abari babayoboye, ibi byavugiwe i Buraya, Dr. Nkiko Nsengimana yari ahari ari president wa FDU, Dr. Rudasingwa Theogene yari ahari ari President wa RNC. Ese mwasubiye inyuma cga mugeze kuri pourcentage zingana iki? 95% cga ? Harya koko n’ibi mwahakana ko atari ikinyoma?
    3. Ndashima byimazeyo Serge Ndayizeye kuko ntako atagira, ariko simpamya ko muzakuraho Paul Kagame mukoresheje ibiganiro kuri Radio gusa. Ntimwamagaraira abanyarwanda kugira icyo bakora inkota ibari hejuru mwebwe mwibereye ibwotamasimbi. Mube muretse kutubeshya mushake ikindi mukora. uruzi nibura iyo muba muhamagarira abanyarwanda kuyoboka umutwe w’ingabo mwaba mufite noneho bakaza kubafasha Urugamba? None ubu muragira ngo tubafashe iki? Gutanga ibiganiro se? Kurwana Urugamba mudateganya se?
    4. Mureke guhakirizwa noneho ngo mubeshya n’abanyarwanda. Lyarahoze ntako atagize yagerageje kubabwiza ukuri ariko ubwo RNC ari ishyaka ry’abatutsi kubera ihakirizwa ry’abahutu ndabizi ubu muramutera amacumu

  9. Rurangande says:

    Njyewe nzahatana gufata imbunda mpangane na kagame. Ntayandi mahitamo. Imyigaragambyo iragatsindwa. IMBUND NIWO MUTI

  10. Jet lee says:

    nange mbishumangire ntibishoboka kwigaragambyamurwanda mugihe kagame a zaba ayobora ntimugashuke abantu weho uvuga ibyo watinye kugyamurwanda nguyobore iyomyigaragambo none uroherezayo Banda ngaho abobagabo bikirigita bagaseka bazagende bayobore iyomyigaragambo turebe uburyobwonyine murwagasabo nintambara mufane FDLR murebekobiratinda murata umwanyawubusa

  11. Kota Venant says:

    Bwana Samueli Lyarahoze uti : “None ….zatinyuka … Paul Kagame, ushyigikiwe n’Amerika, Ubwongereza na Isilayeli? Ntibishoboka kuko n’Ubufaransa, Loni na Esipanye byahutswe,…!” Natwe tuti wasetsa nuvuye guhamba nyina!

    Kiremwa muntu iravuka, bakayijyana mu ishuli, ikiga, ikabona za diplomes kugera kuli za doctorats, aliko igeraho igapfa kandi ikaligitana bimwe yize, ntawe ibisigira. Niyo mhanvu ubona History (amateka) ntacyo amalira abasigire, uretse nyine kubikina nka kumwe ko muli za theatres.

    Dore:

    Ni Amerika n’Ubwongereza bagize icyahoze ali Palestine uko kimeze ubu, nibo bashyize Biafra aho ili ubu bakubise inshuro Ubufransa.

    Ni Amerika n’Ubwongereza biliho bitunganya grands lacs africains ubu, bimaze gukubita inshuro ubufransa. Erega na Libya nuko, uretse ko ho Sarkozy yabaherekeje ashaka ubutoni.

    Rero banyarwanda, ni bene ubwite nanone bafite uburenganzira n’ubushobozi bwo kugena uko ibyo bubatse bikora, kimwe no kuba babiha indi ntumbero.

    Twebwe tuli nka cya kibondo kilira gishaka ibere lya nyina uliho asamba aliko cyo kitabibona, ndetse nta kimwaro cyikikomereza konka nyina yavuyemwo akuka. Ni uko duha amashyi n’imhundu udututse cyangwa se uvuze ko aratuvunirumuheto; ukabona imhunzi zirasizana gusingiza uwo zahunze; ukabona ba doctors barajya kwikorera abibereye hanze ngo babacyure ntaho kubatuza n’ibyo kubatunga bashatse, uretse inkambi ya Mutobo.

    Byagora uwashaka gusobanura no guhuza a la cartesienne (adapinga) ibyiza n’ibibi bya Rwanda: revolution 1959, revolution 1990-1994, militias/propaganda hutu, militias/propaganda tusi, inzego z’ubunetsi, igipolisi/ikijandarme, igisilikari n’amarondo, amajyambere n’iterambere; amashuli n’uburezi, bonne gouvernance, etc.

    Birenge useke!

    • Francois Munyabagisha says:

      N-kubahwa Kota Venant, komereza aho … ni ho ruzingiye rwose.
      Maze bishobotse uve ku banyangufu n’ingufuri ugaruke ku banyabwenge n’amahame y’urumuli n’ukwemera.
      Ugize uti “byagora gusobanura no guhuza …” ! Byaba byo ku mhamvu z’ubuswa n’ubunebwe, guhakwa no guhubuka. Nibaze mbaze, mbabaze ntawe mbabaje: Kurwanira ibere limwe rirwaye byaje bite, biteye bite, byacika gute?
      Ili pfundo rirasaba umwete, ubuhanga n’ubushishozi by’Abanyabwenge. Maze nyuma yabo, Abanyapolotiki n’Abanyamakuru bakabona aho bahera n’aho berekeza batunnywesha umuti wo kutuvura kurwana no konka umubyeyi usambagurika. Ba mhatsibihugu ntibizababuza kutuvangira, aliko gutoba atemba no kunnya mu kiniko si cyo kimwe!

      Mugire Imhagalike n’Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !

      • Kota Venant says:

        Bwana F. Munyabagisha, turakuramutsa kandi tugushimira cyane aha ubaza uti: ”Kurwanira ibere limwe rirwaye byaje bite, biteye bite, byacika gute?”
        Gusobanura ibi nicyo cyakagombye kuba ali inshingano n’imihigo y’umunyabwenge wese ukunda Urwanda, adasibanira
        kulyama ku gicaniro cy’ubuhake no kunnya mu kiniko ngo abone ibilyo nka wa muyuda wabiguranye ubukuru bwe. Ntagitera agahinda kenshi cyaruta kubona uwambaye umudende (bachelor), uwambaye igitare (master) cyangwa se uwacanye uruti mu bwenge (ufite doctorat ayikwiye) ahinduka umukaraza w’ibinyoma, amanyanga, n’ubugambanyi, ubwo ibyiza n’ibibi bya Rwanda akaba arabivuruze abihinduye amata avanze n’amaraso, abasigaye ku misozi batagannye amashuli bakumirwa, bakiyobokera “ni-guhebera-urwaje”.
        Kurwanira limwe lirwaye rero byatangiye ku ngoma ya cyami, tukili mw’ishyamba ly’umwijima. Nta shuli lyaliho ngo liturere, hakoraga gusa umuco wo kugira amaboko, imbaraga n’ubulyalya, ubibuze akanyagwa cyangwa se akemera agahakwa.
        Ibyo byasheshwe muli 1959 na Republika ya mbere. Amashuli menshi yiyongera ku Ndatwa n’amaseminali. Hali amakosa yakozwe aliko umuntu yakwihanganira yibutse ko Rwanda itahise ibona abanyarwanda bambaye imidende.
        Igihe cya Republika ya kabili hali hamaze kuboneka abambaye imidende n’ibitare bahagije, ku bulyo abanyarwanda bonse amashuli aliho batangiye guhemukira igihugu bateshuka ku nshingano zabo z’abanyabwenge.
        Ubu ho byabaye agahomamunwa. Nyamara dufite ubushyo bw’abambaye ibitare n’abacanye uruti aliko bashishikajwe no konka gusa ilirwaye ndetse ntibanatinye no kuba balilya bunyama bakeberaho na mhatsibihugu ngo abahe imigisha. Ni akumiro.
        Francois uti “byacika bite?” Twe nta gisubizo tubona igihe abanyabwenge batikosoye bagahindura iyi mikorere igayitse kuko bulya nibo moteri y’igihugu, ituma imodoka ikora neza. Ni aha Mmana rero kuko abanyabwenge ni bakomeza kubemba no kubyara ibihumye, amahirwe n’amahoro y’abanyarwanda azagorana, wenda amakiliro azakomeza abe ubuhunzi, n’ingo ziralirwa n’ingabo n’amarondo, byose bilihwa n’imali ya Loni na banki mondial.
        Reka tunashimire bwana J.C.Tuvugishukuri, tumubwira ko amakenga atugiraho ntaho ashingiye. Abakurambere bacu bagize bati “Nyili ikilimi kibi yatanze umurozi gupfa”, kandi ibi byose yarabibonye ntacyo tumwigisha. Hali abanyarwanda benshi bamaze kubigaramira; kwigengesera rero ntibyakagombye gufatwa nk’ibitera-soni!

      • Zephanie Semahoro says:

        Muvandimwe Francois;
        Uvuze ibyo “kwemera” unyibutsa ko iriya ntambara y’amatora, aho abantu benshi bahataniraga kwicara kuntebe imwe, Bikiramariya yabihanuriye ingoma yariho (apparitions des annees 80) avuga ko iyo ntambara izatwara abantu benshi, kandi ari ukubera ukunanirwa kwumvikana kuwakwicara kuri iyontebe.
        Amateka yacu yisubiramo abantu babibona ntibabitekerezeho, bakibwirako akurikiyeho azatanga umusaruro unyuranye n’uwambere.
        Abanyarwanda nibashirike ubute bige amateka yabo, bashobora kuyasangamo ipfundo agirana n’ukwemera, bakisobanurira impamvu bahora mukuryana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *