(Kinyarwanda) IKINYOMA NTIKIRAMBA: NONE KO UMWAKA USHIZE IBYO ABASHINZE CNRD-UBWIYUNGE BIJEJE ABO BAGUMUYE HAMAZE KUBONEKA IBINGANA IKI?

2
  • Views 1406
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Muribuka ko nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson Irategeka alias Lumbago by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana na faustin Twagiramungu alias Rukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE  mushobora kongera gusoma amateka y’ibi bintu bigayitse bya Rukokoma na Lumbago kuri iyi link ( http://intabaza.com/?p=825).

Kuva 31/05/2016 kugera 30/04/2017, umwaka urashize ingumuke za IRATEGEKA WILSON mu cyo yise CNRD-UBWIYUNGE zigize ibyigenge kuri FDLR.

Kugirango abigereho yashutse abantu ko afite uburyo bwihuta bwo gucyura impunzi, ko zigiye kujya zihembwa buri kwezi, ko afite amaboko ahagije y’abaterankunga ngo afate u Rwanda adatinze mu mayira !

Dusubize amaso inyuma turebe icyo bagezeho dore umwaka urashize !

Ntacyo.

Uretse gushora abo bari kumwe mu bikorwa by’ubwicanyi, ubujura muri RD Congo, guca intege abanyarwanda bifuza demokarasi no gucyura impunzi mu cyubahiro, kwica abacunguzi bataretse n’abavandimwe babo batabayobotse ndetse n’aba  » NDUGUSTES  » nta kigongwe na mba !

Ababamenya bazamfashe kubabarura. Umushahara bijeje abasirikari, abaterankunga, gufashwa na HCR babeshye umwaka urinze ushira, nta n’akarimo kabateza imbere, no kurwanya inzara bakora, amaso yaheze mu kirere.

None abayoboke be birirwa bateze mu mayira abo bambura utwabo. Abatahuye icyo kinyoma n’ubugambanyi buhanitse bwa LUMBAGO (IRATEGEKA WILSON) n’abambari be bamwe baratorongeye, abandi babuze ayo bacira n’ayo bamira, babuze aho bamenera, kuko utarabutse, agafatwa, ni akagozi mu ijosi.

Abadashaka kurambana n’ikinyoma, basubize agatima impembero, batitirize Uhoraho, abagire “UMWANA W’IKIRARA”, ritararenga!

“URUMVE MUTIMA MUKE WO MU RUTIBA “

Ibi Col Wilson irategeka arimo ntawe byakagombye gutungura cyane cyane ko byari bisanzwe bisa n’ibizwi na buri wese. RPF isigaye ikoresha uburyo buziguye bwo Gusenya Urugaga. FDLR ni Rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe urugamba cga abakoreshejwe n’inda nka Col Wilson n’abandi nkawe baragenda ntibibuza urugamba gukomeza. Byabayeho si ubwa mbere, gusa ikibabaza ni abakurikira abagambanyi batabizi bakagwa mu ruzi barwita ikiziba.

Akenshi usanga ababashije kurokoka bavuga ngo ntibabimenye. Ndizera ko abari inyuma ya Twagiramungu na Wilson batazavuga ngo ntabwo babimenye. Abacunguzi n’abacunguzikazi ndetse n’inshuti z’abacunguzi musabye gukomera kurugamba nkuko musanzwe.

Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda.

Col Wilson Irategeka na Rukokoma bitandukanije na Rubanda ubwo mubareke bakomeze kwifatanya na Bihehe kandi ndizera ko benshi mu babakurikiye bamaze kubibona ko bakurikiye ikinyoma.

Umusomyi w’Intabaza

Yves Mugisha

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) IKINYOMA NTIKIRAMBA: NONE KO UMWAKA USHIZE IBYO ABASHINZE CNRD-UBWIYUNGE BIJEJE ABO BAGUMUYE HAMAZE KUBONEKA IBINGANA IKI?

  1. Gilbert Mutuyirema dit :

    Murakoze cyane. Umwaka nibyo urashize ariko usize abantu benshi bahawe isomo haba mwitangazamakuru, mugisirikare nomuri propaganda. FDLR kuyirwanya niwo mwaku wambere ukubita umuntu hasi iyo atirutse rugikubita. Intabaza.com yarubanda yarasanye na veritasinfo.fr ya twagiramungu na wilson maze ibinyoma bijya ahagaragara. Veritasinfo.fr yahise ihina umurizo igabanya ibinyoma yatugaburiraga kubijyanye nibibera muri congo. Igikenewe nuko urugaga rwakomeza kurushaho gusenga nogucungana namayere yumwanzi ur’ikigali hamwe nayabantu nka rukokoma kuko bafite izindi nyungu baharanira. Wilson yohereje i burundi barnabe sinayobye ngo cndd imuhe inkunga. Abarundi bahita bamwibutsa ko wilson afite murumuna we capt.godfroide uba mungabo zurwanda kandi ko bafite ibintu byose aganira na wilson. Abayobozi b’urugaga nibakomeze umutsi kuko ukuri kwabo kuri hose. Ingabo za fdlr siziri muri congo gusa kuko natwe twarabyaye kandi ntidushaje muburyo tutayirwana. Murwanda ho n’iwacu ntakugenda nkabajya mubanyamahanga. Murakoze cyane

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *