Lusaka-Zambia: Ibya DMI ya Paul Kagame n’agatsiko ke muri Zambia imbwa zabirwaniyemo bapfa Agafranga k’amaraso

1
  • Views 2227
  • Rating 12345

Mu cyumweru gishize maneko ebyiri za ambassade y’u Rwanda muri Zambia zari zicanye zipfa imigabane ziba zagenewe mubikorwa byazo byo kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda ziba muri icyo gihugu.

Muti kagire inkuru

Umugabo witwa Gasana ugenda muri toyota ipsum y’umweru, ubarizwa i Zingalume, aherutse kwemeza ibyo yakekwagaho ko akorana n’umutwe w’abagizi ba nabi ariwo DMI w’u Rwanda. Abantu bajyaga babihwihwisa ko ari inkozi y’ikibi, none yarabihamije ubwo yari amaze gutwara akayabo k’ibihumbi 35 by’aho muri Zambia, ubwo yangaga kuyagabana n’umusore witwa Shalom, n’ubwo uyu musore we ahakakana ko akorana n’umwanzi.

Ariko tukibaza ukuntu badakorana kandi bizwi ko uwo munsi bapfuye irikotanyi ariry rya faranga rikoreshwa muguhotora abanyarwanda.

Uyu Shalom rero nk’uko twabyumviye mukabari baturanye aho Shadric, biravugwa ko yabwiye uyu Gasana ati wa nkotanyi we nzakwereka nutampa umugabane wanjye. Ibi nk’uko abo bagabo barimo babiganira barya na ka mushikake (brochette) barenzaho na ka Guiness, niho bahereye bavuga bati kumwita mukotanyi buriya babiziranyeho, ahubwo yitanguranwe ngo atabonwa nabi muri sosiyete y’impunzi.

Uyu Gasana rero ngo yazindukiye ku biro by’ibagiro aribyo bita Ambassade y’u Rwanda, ajya kurega. Mubuswa bwinshi, ngo ambassade yaje n’imodoka yayo ifata uwo Shalom ngo bajya gufunga murwego rwo kujijisha kuko ngo atarayemo kabiri.

Gusa ubu ngo barabunze babaha gasopo yo kutongera kwivamo.

Murumva rero urwo Leta ya Kigali ipfushije muri Lusaka. Aho abakozi bayo benshi bamaze gutwarwa n’iraha rihabarizwa.

Ubutaha tuzababwira amakuru tumaze iminsi dutohoza ku mpunzi ziri kurutonde rugomba guhanagurwa ku isi, hakaba higanjemo abana b’abahoze ari abayobozi ku ngoma ya Habyarimana.

Tuzababwira ukuntu Kagame bamupfunyikira amazi iyo bamuha raporo yo kwikiza, bashakisha uburyo bwose bakamenya amazina y’urwo rubyiruko, abo bacuruzi, abanyabwenge n’abandi banze kuyoboka umwanzi, bakabwira Kagame ko ngo izi nzirakarengane zenda kumuhirika.

Tuzabaha amazina y’izi nsoresore ziza ziyita abaganga n’abarimu nk’aho Zambia yabuze abanyabwenge.

Aha turasaba impunzi z’abanyarwanda kuba maso kuko umwanzi wazo ataryama.

Uwababajwe Che.

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to Lusaka-Zambia: Ibya DMI ya Paul Kagame n’agatsiko ke muri Zambia imbwa zabirwaniyemo bapfa Agafranga k’amaraso

  1. Simparingoma says:

    Iyo lisiti y’inzirakarengane bashaka kwivugana aho kuyitangaza mu kinyamakuru ntibyagira icyo byonona ku mutekano wa benubwite?

  2. iseta says:

    Erega barabibona ko hasigaye gato n’imbehe ya shebuja ikubama,barashaka gukuramo ayabo inzira zitarasibama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *