(Kinyarwanda) ESE BURIYA BAMPOLIKI YATESHEJE NYINA AGACIRO CYANGA AHUBWO YAMUGIZE “HERO” (INTWARI)

1
  • Views 2220
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Munyarwanda muvandimwe, numara kureba ivideo iri kuli iy link (http://www.veritasinfo.fr/2017/06/rwanda-kugirango-yerekane-ko-ari-inkotanyi-butwi-bamporiki-yagombye-kwandarika-nyina-amuhindura-urw-amenyo.html), urabona uburyo depite Bamporiki yarangije gupfa akaba asigaje agahanga n’ururimi gusa.

Kuva isi yaremwa, mu moko yose y’abantu, ntaho byigeze biba ko umuntu asebya nyina wamwonkeje amuteza ubutegetsi bwica nk’ubu bwa FPR, azi neza ko bishobora gucisha uwo mubyeyi umutwe Bamporiki amaze kubona ko amaherezo ye ari ugupfa (kuko ataruta abo Kagame yarituye bose ahereye ku bari inkoramutima ze), arimo aratakira ingoyi ati “Nyabuna FPR/Kagame ndabasaba ko narusimbuka nibura uyu munsi, iby’ejo bikazaba bibara ab’ejo”
Uriya mukecuru aterefonnye umwana we ati”ese uri wenyine???”

Icyo yakosheje ni iki ?? Isi yose izi ko FPR/DMI yunviriza akajwi kose gahita ku butaka no mu kirere kugira ngo yice abatinyagambura.. Umubyeyi ati:”nyamara ibyo byose uhabwa bazabigutsindaho”. Ikibi yakoze niki abwira umwana we iri jambo??? None se uyu mubyeyi ayobewe iki ku bibera muli uru Rwanda???Ntacyo ayobewe keretse niba Bamporiki afite ubwoba ko FPR/Kagame bakeka ko abwira nyina ibyo ba Sendashonga bazize, ba Kanyarengwe, n’abandi bahutu benshi bari bariyeguriye inkotanyi ariko zikaza kubaritaguza???Bamporiki wenda afite ubwoba ko yaganiriye na nyina kuli Kagame ukindagura n’abatutsi!!!

Ikindi, kubera ko Bamporiki azi neza ko telefoni ye yunvirizwa na FPR/DMI ko nyina wamubyaye atazareka kumuhamagara kuko “n’ibyaye ikiboze irakirigata”, kubera ubwoba bwinshi no guhahamuka, yaje imbere ya DMI ati “mama ibyo avuga ni ibye wenyine, ntaho mpuriye nabyo, yavutse muli 1959, njye navutse muli za 80s, ntacyo mwanziza, mwice mama niwe ufite ingengabitekerezo ”
YEWE GA ABAPFUYE BARIHUSE KANDI BAGIZE IMANA BATABONYE UKO ABA-NAZIS NKA FPR BASHOBORA GUCANGACANGA UBWONKO BW’UMUNTU AGAHINDUKA ICYO NTAZI

Icyo nabwira depite Bampoliki

Uyu mukecuru we aracyafite umutima mu gitereko; ibiba mu gihugu abibona uko biteye akabifata uko biri. Bampoliki watakaje ubwenge akaba we ahindura ubwicanyi n’ubugome bwa FPR mo ubutagatifu, afite indwara yo mu mutwe yitwa “DELUSIONAL DISORDER” cyanga “PARANOIA”.

Ikibabaje nuko iyi ndwara ifitwe n’abitwa ko ari abayobozi batari bake cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu. Aba bahutu bameze gutya ni babandi barigatirizwa, bemeye imbehe bayigurana amagara y’ababo. Banze kuba abantu ngo batekereze nk’abantu, bahitamo kuba ibintu,ibigoryi ariko byirira bigahaga mu gihe rubanda irimo kurimbuka izira urugomo FPR ibakorera mu buryo bwinshi.

Kuba uriya mukecuru abwira umuhungu we ariya magambo, ni wa mutima wa kibyeyi, aba agerageza kureba ko iyi NTUNVA yagarura akenge. None aho kugira ngo amwunve, cyanga se yange kumwunva ariko aceceke, ahisemo kumwicisha yibwira ko aribyo bizamuha kuramba (mbega ubuswa!!)

Bavandimwe, munfashe duhe pole uriya mubyeyi wa Bampoliki, kandi FPR/DMI nimwirenza azabarwe mu ba HEROS (INTWARI) b’igihugu, kuko azaba azize gusa kwanga kugirwa igicucu, azaba azize ko ari umubyeyi ukunda umwana we naho yaba ikigoryi…Azaba azize kuba afite ubumuntu.

Naho Bampoliki wiyemeje kuba igicucu akemera ko bamuvanamo ubwonko, kugeza ubwo ahitamo kwicisha nyina ngo INGOMA YICA iganze mu Rwanda, ntazatinda kubona ko ibyo nyina yamubwiye ari UKULI kwambaye ubusa. Ikibazo: ese icyo gihe azashobora kurusimbuka cyanga bizaba ari TROP TARD???? Bye Bye Bamporiki

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to (Kinyarwanda) ESE BURIYA BAMPOLIKI YATESHEJE NYINA AGACIRO CYANGA AHUBWO YAMUGIZE “HERO” (INTWARI)

  1. Zilikana Juvenal dit :

    Biragaragarira buri wese ko Bamporiki avuga biriya arimo kwigura kugira ngo abicanyi batamuhitana. Birababaje rwose kubona abahutu atari benshi bemera kwitangira abandi. None se Bamporiki uriya utanze nyina har’undi muntu ashobora kwitangira cyangwa ngo ahishire? Aravuga nk’uwo bashyizemo urushiko, ni akari imurore agashyira mu ruhame! Na mama we ati mwana wanjye wimbaza nk’ibyo utazagira ibyo unkururira! Biragaraga ko mama we azi inyenzi icyo aricyo. Agendera kubyo yemera. uyu mumama afite ubutwari kurusha abagabo benshi b’ibigwari bakoreshwa n’inda zabasumbye, bakemera guhemuka kugira bgo baramuke. None se inyenzi nizimara kwirenza nyina, Bamporiki arumva zizamurebera izuba?Inyenzi zizi amayeri, iyo zigushaka zibanza kugutamika ikizungerezi maze ugata umutwe. Bariya bahutu bakorera Fpr nta gahunda bafite yo gutabara bene wabo bari mu bucakara nibo babi kurusha inkotanyi nyazo. Abo bahutu bibwira ko bashimwa n’inyenzi ariko mu by’ukuri ziba zibahema! Ntabwo wahemukira rubanda ngo bizakwigwe neza! amafite amatwi ni bumve!

  2. uwizeye Jean dit :

    Ino siyasa ya FPR/APR/RDF yo kumena amagi kugirango barye umureti izashyira imare abanyarwanda. Ahasigaye na ahabacunguzi.
    Uno munyabwenge bucye ngo Ni Bampoyiki uriye nyina kumanwa yi ihangu ni inde wu undi atazarya ? Mungenzi wa NJYE ni inde umuvandimwe wa Njye ni nde mubihe nkibi umwana atanga nyina ?

  3. iseta dit :

    N’abatutsi bumiwe uretse twebwe,murebe abagore babili banyuzamo bakarebana bumiwe (guhera ku minota 2.57).
    Ahubwo biliya ni byo kagame agomba kumuziza kuko atakuye muli nyina ingengabitekerezo kandi ali umuyobozi wo mubo hejuru.

  4. Jet lee dit :

    rucagu na makuza Bernard nuwomusazi ngo nibamporiki nawa mugore ngoni minister wimpunzi babangegutera sida yinganda bakamuha kumokera fpr iyo FPR igiye kugukoresh uri umuhutu ikaguha umwanya wohejuru haribinini baguhera muri soda ibyobinini bikugira igihoni ikigoryimumutwe ukiri rwa ukoma mumashi nka rucagu ikindi ikotanyi kumanwa ziraseka ukagira ngo nishasha naho nijoro zaka umuriro mukanwa nohasi nukuvugako nkiyo uvuyekukazi maneko nke4 zibazikurinyuma uburero bamporiki yabonyeko ziyongereye ziba6 atindapfuye nongere mbwire abahutu barikurya akaFPR iyo ushizemo akaguru ntugakuramo batagaciye ntimwibeshe mugirengo bazabarekamugende abadasobanukiwe murebere rwarakabije bamurindiye aho nkihene itegerejwe gusogotwa ntahoyagya nibwo yarwarate bizimungu pastor we yapfuyekera asigajeguhuhuka bonifirida wayobotse muruhengeri bamwiciye umwanawe nonenawe arikuraswa ubutitsa FPR ntawushiramo akarenge ngagakuramo ngaho nimundibere nduhungirehe koko birirwa bacurira kose ibishahubyase byambitwse kaling nonese yaba ataratamiye kubinini akaba yirirwa abwejagura gutyo mububiligi barabiroze ahubwonda shimira uwomucyecuru yagerageje kuburira umuhungu we agasanga amaziyarenze inkombe ibinini byaramurembeje napfe ntawamugyanye mubishanyi

  5. Ndereyehe, Eliya dit :

    Bampoliki yamaze gupfa kera kuriya kuvuga kwe babyita guta ibitabapfu.
    Jyewe nabaye mubantu bishwe bahagaze nabonye abajya kumera nkuyu mugabo Bampoliki. Inkotanyi zatemaga amajosi yabantu uduhanga twabo tukikubita hasi ururimi rwatwo rugakomeza ruvuga ngo mbabarira, mbabarira, ntunyice, ntunteme, nzakugorera, nibindi byishi cyane…. kandi bamaze gutemagurwa kera, naho ibihimba bigakomeza urugendo bigenda byonyine bitagira imitwe, amaraso akomeza avirirana kugeza ashizemo muribyo bihimba bikabona kwikubita hasi, kandi byari byararangiye kera, nimitwe nuko ibihanga byagendaga byihirika ururimi rukomeza kuvuga ntagihimba, ntamaguru, mwahura Ukaberereka ariko ukagirango imperuka yageze. Iyo mumashyamba ya Congo Zaire Habereye amahano atarigeze abaho kuva isi yaremwa, twahaboneye ibitabonwa nabantu kwisi.

    naho uyu mugabo ari muminsi ye yanyuma Nakomeze apfe nabi, ata ibitabapfu, ariko yibuke ko Nyina w’umuntu akomeye cyane kuruta ibindi byose bibaho kwisi. Amaraso ya Nyina azamusama azahirwe ntazagire icyo aba ngo apfe yishwe.

  6. Nzabandora dit :

    Depite Bamporiki ntacyo yigeze aduhisha. Ejobundi ahubwo tuzajya kumva twumve ngo yataye nyina ku wa kajwiga ali mu butumwa bw’Inkotanyi zimwihera amafranga.
    Nimwisomere ibyo yavuze kuli Kizito Mihigo ataracirwa urubanza:
    http://www.umuryango.rw/amakuru/Depite-Bamporiki-mu-maso-y-umugore-we-yavuze-ko-yakundaga-Kizito-kumurushac

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *