UBUHAMYA BW’UMWE MU BAYOBOKE BA CNRD-UBWIYUNGE.

1
  • Views 1620
  • Rating 12345

Nshuti, bavandimwe mpunzi z’ abanyarwanda dusangiye gupfa no gukira.

Mbanje kubaramutsa mbifuriza amahoro y’Imana.

Nimugire urukundo, ubumwe n’ubutwari.

Umunyarwanda yaragize ati: “WIRUKANA UMUGORE UGUGUNA IGUFA UKAZANA URIMIRA BUNGURI”! Ni ukuri koko ntiyabeshye.

Tariki ya 31/05/2017, umwaka urashize ndi umuyoboke wa CNRD-Ubwiyunge.

Ngiye kubasangiza uko mbona icyama cyacu CNRD-UBWIYUNGE. Cyakora n’ubwo ntawivuga amabi, CNRD yo yatwijeje ibitangaza none idupfunyikiye ikibiribiri!

Nawe se ngo ihagurukanye UBWIYUNGE, bwahe bwo kajya? Ubu imiryango yaratatanye, imbaraga zarindaga impunzi ziratatana ahubwo zirahanganye. Iwacu muri CNRD nta bumwe namba, ngirango abumva Radio Rwanda cya kiganiro ISANGE MUBANYU biyumvira ibyo abo twabanaga bagataha bavuye CNRD batangaza buri gihe.

Muri iyi minsi, Jenerali COME yivugiye ko ibyo abayobozi ba CNRD ku isonga IRATEGEKA Wilson baregaga FDLR aribyo gusa CNRD ikora ndetse ikarushaho harimo, ubusumbane n’akarengane, igitugu, kwikubira kwa bamwe, gusahura no guhohotera rubanda, intambara zihoraho bazana kuri FDLR na NYATURA zitumazeho abantu.

Ibyo kubaruza impunzi ngo aha zizamenyekana zibone uburenganzira bw’ubuhunzi zifashwe, abana bige, zishyirwe mu makambi zirindwe biheruka muri ya nkubiri ya propagande abayobozi bacu bashaka abayoboke, iryo barura barigira urwitwazo mu gusohoza umugambi bemereye ababahaye akayabo k’amafaranga ngo bigumure basenye FDLR.

Na magingo aya amaso yaheze mu kirere ahubwo nibwo impunzi tumerewe nabi, ubukene n’inzara biranuma, none n’abenegihugu twahahiragaho twiteranije nabo kubera kubabuza umutekano, bicwa, basahurwa, … .

Amashuri yijejwe abana ntayo ahubwo abana bashyizwe mu gisirikare ku ngufu none bagiye gushirira ku rugamba mu ntambara z’amafuti.

Ntawe utazi amahano yabereye i NYANGE muri iyi minsi ishize. Ngo abasirikale bazahembwa ntibazongera kwiyuha icyuya bashaka ibyo kurya. Uretse bwa buhenda abana twese tuzi,  ibindi byabaye amareshyamugeni.

Abaturage b’impunzi n’abenegihugu baragowe bahatirwa gutunga abasirikare kandi nabo ntako bimereye, uwanze ararigiswa.

Nshutiuti, Bavandimwe,

Uwavuga ay’inzuki, ubuki ntibwaribwa. Ibyo CNRD ikora ntawe utabibona ndetse abaturage bamaze kwiheba no guhahamuka kubera cyane cyane:

– Itangwa ry’amapeti ridasobanutse ryaranzwe n’ubusumbane n’ikimenyane;

– Gufata abana ku ngufu bakabajyana mu gisilikare;

– Intambara z’urudaca CNRD irwana na NYATURA na FDLR;

– COL KASONGO na bagenzi be bavuye kuri CNRD bafatanya na FDLR;

– Abaturage b’abenegihugu batavuga neza CNRD kubera ibikorwa bibibwayo;

– Impunzi z’abanyarwanda nyinshi zikomeje kuva mu karere CNRD ikoreramo zigira ahandi, MWESO, KITCHANGA, RUBAYA, …

– Inzara n’ubukene biranuma.

Muri rusange, aka kaga kose turimo twagashowemo n’abifitiye inyungu zabo bwite barangajwe imbere na Nyakubahwa IRATEGEKA Wilson Lumbago n’ibyegera bye.

Turebe kure, dusubize umutima impembero kuko abayobozi bacu ntacyo bazatugezaho biragaragara ko bakorera umwanzi twahunze.

Col KASONGO wari inshuti magara ya LUMBAGO amaze kumutahura ko akorana n’umwanzi yahise agarukira FDLR irwanira ukuri. Natubere urugero rwiza, natwe tugere ikirenge mu cye. Agapfa kaburiwe ni impongo.

IMANA RUREMA IBIDUFASHEMO.

Yari umuvandimwe

BAJYAGAHE PASCAL w’i Faringa.

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to UBUHAMYA BW’UMWE MU BAYOBOKE BA CNRD-UBWIYUNGE.

  1. Courage says:

    Urakoze cyane kubw’iyi baruwa yawe.
    Aho muri mujye mugaruke buhoro buhoro
    muri FDLR, mushyire hamwe mukomeze
    murengere impunzi zose.
    Imana Ibahe gushyira hamwe mu muryango
    wa FDLR-Abacunguzi.

  2. Kagahe Geoffrey Limbati says:

    urakoze cyaaane!

  3. Pacific, Ndekezi says:

    Ubundi se abantu mwitandukanyije na FDLR mwumvaga bizabagwa amahoro gute? Nakataraza karinyuma.
    Abanyarwanda baravuga ngo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi. FDLR yarabareze murakura ibarinda intambara za buri munsi na buri joro hanyuma mumaze kumva mumaze kubyimba amabya muti twitandukanye naba Babyeyi bacu FDLR ndetse tubaharabike nkuko umwanzi ashaka?
    Akumiro!
    nyamwanga kumva ntiyanze kubona, Nimukomeza kwishinga ibiguruka Muzumirwa, nimutumvira FDLR bizabaviramo umuvumo uzabakurikirana kuzageza kubuzukuru banyu nabuzukuruza banyu. Iryamukuru riratinda ntirihera nabahanuraga. NAbo bose mubona buzuye za amerika n’uburayi nuko FDLR iriho itariho bose bahonyoko bagashira, bagashirira kwicumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *