(Kinyarwanda) DUHAGURUKE DUKENYERE DUKOMEZE: IBIPINDI N’ITEKINIKA TUZABITSINDISHA UKURI, SERGE NDAYIZEYE NAWE NIBA KOKO DUFATANIJE URUGAMBA AKANDE IKIBYIMBA IMYANDA ISHIREMO

1
  • Views 2643
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Basangirangendo mwese duhurira kuri uru rubuga rutabariza abarenganye nongeye kubasuhuza. Mbere ya byose mbanje kubashimira mbikuye ku mutima mu kwitabira muri benshi gutanga ubwunganizi nabasabye tariki 22 MAI 2017 mu inyandiko igira iti: ISESENGURA KU KIGANIRO J P MUGABE YAGIRANYE NA SERGE NDAYIZEYE KURI RADIO ITAHUKA TARIKI YA 5 MAI 2017 KU GITABO CYE YISE US MADE (http://intabaza.com/?p=2759). Ibi birerekana ko ukuri kwacu n’amakaramu bizahambiriza ikinyoma cyiswe ITEKINIKA N’IGIPINDI bya FPR/Inkotanyi by’ubwoko bwose dore ko yiyoberanya nk’uruvu bikaba  bimaze koreka sosiyete nyarwanda.

  1. Uyu munsi ndagaruka ku gika cya 4 cy’inyandiko yavuzwe hejuru aho nagaragazaga amarimanganya ya J.P.Mugabe mu gitabo cye aho nagize nti:
  • Uretse Paul Kagame n’abantu twita agatsiko ka FPR hari umuntu yaba ashyira mu majwi ko haba hari ibyo abazwa ku marorerwa yagwiriye urwanda w’umututsi nubwo yaba aziko ari ruharwa nk’umwanditsi utanga ikiganiro ku gitabo yanditse kibwira abanyarwanda ukuri?
  • Ese nikuki mukiganiro yirinze kuvuga amazina y’abishi ba Felicien Gatabazi, Emmanuel Gapyisi,Taxi woman Emeritta, Frederic Nzamurambaho no kuri Katumba yatubwiye abari bayobowe na Habati Kamugisha kuko nawe azi ko yavuzwe mu bundi buhamya,….n’abandi, nyamara iyo ageze kubarashe indege arabatubwira kuko batuwe bazwi (CPL Eric Hakizimana na Frank Nziza) nyamara iyo ageze kuri bataillon zari ziyobowe cga Habati Kamugisha yabagamo niwe tumenya wenyine. Ese nuko mw’iperereza yatubwiye ryamutwaye imyaka n’imyaniko atabamenye cyane ko yabaye no mu iperereza ryihariye rya DMI ko amazina menshi yabo bakoranye yaratuwe ayazi?

Burya rero mu Kinyarwanda baca umugani bati ”Umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze” umunsi iyi nyandiko yasohotse nibwo Serge Ndayizeye yakoze ikiganiro tariki 22/05/17 aho yagarutse ku inyandiko ya FPR tuzi twese abantu duhurira ku mbuga ya tariki 30/04/1994 aho FPR/Inkotanyi mu gihe cyo gushakisha izina jenoside  yajyanaga i New York muri ONU(inyandiko) bavuga ko ntabutabazi bugikenewe mu Rwanda ko abatutsi bishwe  barangiye, bityo iyo nyandiko tukaba tuzi ko yasinywe na J.Claude Dusayidi na Gahima.

Iyo nyandiko ndumva yarasohotse ku mbuga nkoranyambaga nyinshi kandi imikono iyiriho ni iya Gerald |Gahima na Claud Dusayi, ariko bitabujijwe ko baba barajyana n’abandi batavugwa i New York. gusa mwibuke ko mu kiganiro Serge Ndayizeye yagiranye na J.P.Mugabe kuri iyo nyandiko Mugabe yatubwiye J.Claude Dusayidi na Charles Murigande izina rya Gerard Gahima araririgisa kandi twariboneyeko signature ye iriho,ariko icyo ngambiriye suguhakana ko Charles Murigande barikumwe, aha ndashaka gushimangira amanyanga ya Mugabe aho agerageza kuduhishurira amabi y’abantu bagikorana na Kagame cga bampfuye bityo agahisha amabi y’abitwa ko baba muri opposition ya Kigali, ukaba wagirango muri opposition ya Kigali haba ubuhungiro bw’abakoze amabi ku banyarwanda harimo no kubagerekaho ubwicanyi ndengakamere bwiswe jenoside ngo yakorewe abatutsi.

Ubu se ntimubona ko agatoki nabatungiye muri kiriya gika cya 4 cy’inyandiko bigenda byigaragaza? Dufite n’ibindi bimenyetso byinshi tuzagenda tubitanga mu nyandiko zitaha nibikenerwa.

Serge Ndayizeye nawe muri icyo kiganiro sinzi uwamuriye urwara ati”reba neza ni J.Claude Dusayidi na Gerard Gahima” nawe yarabibonye koko ko harimo ikibazo ntiyanashatse kureba impamvu J.P Mugabe yamubeshye n’icyo yaragamije arangije yasutseho uruho rw’amazi (yarirengagije) arikomereza!!!Serge abantu batari bake barakwemera ukuntu udahwema gutara amakuru no kuyageza ku banyarwanda n’abandi bose bakurikira radio Itahuka, ariko kandi burya ngo ukuri guca muziko ntigushya, kandi ntabwo umweru uzigera uba umukara, ahari ukuri ni ukuri nyine ntakundi byakwitwa. Ikinyoma  nacyo ntakundi cyitwa ni gutyo, nawe rero kanda ikibyimba kimeneke n’imyanda ishiremo hato batazavuga ko ukorera umuntu cga abantu aho guhagarara ku kuri, bitagenze gutyo! Waba ubyina usobanya n’abandi byazagorana.

  1. Banyarubuga, basangirangendo; Reka mbahe ikibazo uyu munsi tuzakomeze kukiganiraho.

1

Kuki FPR/Inkotanyi guhera yaboha abaturage n’igihugu cyacu, bashaka kutwibagiza no kuduhindurira amateka? Uyu munsi ndagirango mbatungire agatoki ko guhera muri 1994 FPR/Inkotanyi iratubwira kandi ikatwemeza ko u Rwanda ariho rwavutse haba ku mateka cga uturere turugize, ariko ntimukeke ko byabatunguye. Ibi bintu biri mu migabo n’imigambi yabo ntaho binatandukaniye n’itegurwa no gushyira mu bikorwa jenoside bakoreye abanyarwanda.

REKA DUSESENGURANE IZI NGINGO EBYILI MBATUNGIYE AGATOKI:

A. MWIBAZE NAMWE KUMVAKO U RWANDA RWABAYEHO GUHERA MURI 1994!

Ibi bivuzeko tutigeze tugira umuryango nyarwanda wabayeho kandi ukayoborwa n’ubwami gakondo bitaga ubw’abahinza muzi cga mwabwiwe, mukaniga mu mateka uko bwazimye bumazwe n’ingoma z’abatutsi zabarimbuye maze abari abayoboke babo bakagirwa abagaragu n’abacakara, ko nta revolution mpindura matwara yabayeho yabyaye Repubulika y’u Rwanda na demokarasi, ko nyakubahwa president Gregoire Kayibanda atayoboye u Rwanda maze agahirikwa n’itsinda ry’abasirikare bari bayobowe na president Habyarimana Juvenal, nawe waje kwivuganwa na FPR/Inkotanyi ubwo haraswaga indege yararimo avuye mu mishyikirano nizo nkotanyi ari kumwe n’uwari president w’u Burundi Ntaryamira Cypprien n’abafasha babo bombi ,maze ubwo guhera muri iyo 1994 amateka y’u Rwanda ngo akaba aratangiye,aka ni akumiro!

B. NIMUREBE IHINDAGURA RY’UTURERE TUGIZE U RWANDA N’IBIRURANGA FPR/INKOTANYI IGEZE K’UBUCE NK’IMBAGWA!

Nimutekereze ukuntu intego yabo yambere kwari uguhindura ibirango by’ubutegetsi bwa repuburika bitwa ko barimo uhereye kw’ibendera (Drapeau) ngo kuko rifite amabara mabi n’ibindi by’urwitwazo, ikiranga ntego cy’igihugu (saux de la republique),guhindagura uturere tugize u Rwanda bahereye kunyito ya za prefecture, sous prefecture, commune, secteur, na za cellule, urwitwazo mu byavuzwe mbere hari ko ngo aya mazina yari mu gifaransa, ariko iyo witegereje uyu mugambi uhishe ubugome kirimbuzi umuntu yasobanura muri izi ngingo.

  • N’ubwo bavuga ko bahinduye amazina koko inyito zigahindurwa mu Kinyarwanda ibyo bikaba ntacyo byari bitwaye, iyo dusesenguye dusangamo umugambi kirimbuzi, kuko ubutegetsi bwabanjirije FPR/Inkotanyi uhereye kuri repuburika yambere n’ubwo yari ikivuka ariko intego yari iyo kugeza ubutegetsi ku baturage benshi bashoboka aho kuba ubw’umuntu (umwami) cga agatsiko gato k’abantu aribo abiru, hanyuma aba shefu n’aba sushefu (chef & sous chef) arinayo mpamvu hari hashyizweho inzego z’ubutegetsi bw’uturere twavuzwe haruguru.
  • Kuri repuburika ya kabiri ho ubutegetsi bwegereye abaturage kuburyo bigaragarira buri wese dore ko hagiyemo izindi nzego z’ubutegetsi zitariho mbere nka za sous prefecute na za cellule, n’ubwo abo bayobozi ba cellule leta yari itarabona uburyo bwo kubahemba; wabonaga bakemurira abaturanyi babo ibibazo bito bito mubyitwaga gacaca y’ukuri ureke biriya FPR/Inkotanyi bagondagonze murwego rwo kugereka ibuye rishyushye ku bwoko bw’abahutu, kikaba ari nakimwe mubibazo bikomereye abanyarwanda mu rwego rwo kwiyunga ku marorerwa yabagwiriye, bikaba bitarababuzaga kwikorera imirimo yabo yaburi munsi ibatunze, ibibananiye nibyo byajyaga mu nzego zo hejuru no munkiko nazo umuntu ataburamo amahinyu nyine nk’igihugu cyo muri Africa mu rwego rwuko nta demukarasi (democracy) yari yahaboneka ariko ntawabigereranya nibya FPR/Inkotanyi abambera abagabo (temoins) n’ababibayemo byombi, ibi byose byakorwaga mu rwego rwo kwegereza abaturage ubutegetsi mubyitwaga (decentralization).
  • Reka mbahe ingero ku byahoze ari prefecture zahoze ari 11 ubu umuntu yagereranya n’intara 4, na za  commune zari 144 ubu umuntu yagereranya n’uturere twabaye 30 ibi byose bagabanya gutya banahindagura amazina ntabwo ari ku nyungu z’abaturage kuko bihatse imigambi mibi,nkaba mbona aruko naba ntunze agatoki kuri bimwe ibindi mukazanyunganira.

3. Nkuko byagaragaye ko FPR/Inkotanyi ifite gahunda yo kwicisha abaturage inzara, ibategeka guhinga igihingwa kimwe no kubarandurira imyaka bibagiraho ingaruka zavuyemo inzara yabaye akarande mu Rwanda, ibi bintu byo guhungisha abaturage ubutegetsi bwari bwarabagezeho harimo uburyo bwo kubahagarikira imirimo (abagabanijwe) bityo bakinjira mu bicwa n’inzara, murebe namwe mukurikije ingero nabahaye kandi bihereye kunzego zo hejuru (prefecture na commune ) zifite abategetsi beke ugereranije n’inzego zo hasi babagabanije birenze icyakabiri kuri prefecture n’ibirenze bitatu bya kane kuri za commune,aba bantu bose bari muri bamwe mwumva bishwe n’inzara kuko ntakazi nyine. Ikindi kubona abantu bizeye bashyira gahunda % z’umwamu Kagome Paul mubantu benshi birabagora rimwe narimwe bakababura iyo batabonye abimuriye ubwenge bwabo mu gifu.

Ikindi mbona kinakomeye nuko bagerageza gusibanganya ibimenyetso n’inyito by’aho bakoreye jenoside n’ibindi byaha ndengakamere babonako igihe kitarambiranye bazabibazwa,aha nkaba mboneyeho kwibuka no gushima ubutumwa bwiza bw’umusangirangendo Manirakiza Pascal aho mu kiganiro Radio Umucunguzi Yagiranye Na Pascal Manirakiza . Icyo kiganiro yacyise “Amateka Yacu ni ngombwa kuko niyo mizi yacu. Kuyatwibagiza ni kimwe no guca imizi y’igiti kuko gihita cyuma. Mwakongera mukumva icyo kiganiro kuri iyi link  (https://www.youtube.com/watch?v=HSdOwYy3Qog)

NTABWO NARANGIZA NTAGARUTSE KW’IHAHAMUKA RY’UMUGABO EDOUARD BAMPORIKI ABANDI BITA HONORABLE MBONA ADAKWIYE NAMBA

2

Uyu mugabo nigeze kumubatungira agatoki ari kumwe n’abandi bimuriye ubwenge mu gifu aho nagiraga nti.”AHAAA!!! EVODE UWIZEYIMANA NYUMA YO KWIMURIRA UBWENGE MUGIFU NONEHO AKOZE IBARA CYANGWA ASIZE UMUGANI I KIGALI”

None murabona ko ageze k’urwego rwo guhahamuka aho agambanira umubyeyi wamwonkeje akamukuza. Bamporiki yagabije nyina umubyara  abishi bamaze kumenywa n’isi yose abamuteza ngo bajye kumwicisha yamigozi, udufuni, akandoyi n’ibindi. Ariko igitangaje n’ihahamuka riri muri ubwo bugambanyi aho agira ati: ”ubu ngira mama umwe! akabitsindagira.

Nanjye nkibaza nti: Ese uyu mugabo niba ari muzima aziko abandi bagira ba mama bangahe? Na none ati: ”ntabwo ndi uwo ku ngoma ya Habyarimana,yarangiza ati navutse muri 1983. Nanjye nkibaza nti: Ese uyu mugabo abantu bavuga ngo ni honorable niba avuga ibi atekanye,Habyarimana yategetse kuva ryari kugeza ryari? Muri 1973- kugeza 1994. Nanone ati: Jenoside yabaye ndi mukuru mfite imyaka 10 n’igice, yarangiza ati nize nabi. Nyuma  bakamubeshyera ngo yanditse ibitabo nyamara bigaragara ko FPR/Inkotanyi yacyanditse ikakimwitirira muri rya TEKINIKA ryabo.

Ni byinshi sinabirangiza keretse nanditse igitabo kimeze ukuntu,  wamugani we. Gusa biteye agahinda. Ntamutinzeho murabona ko ageze kure mw’ihungabana cga ihahamuka.

Harahagazwe!!!

Umusomyi w’Intabaza

Samson Mutaganzwa

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to (Kinyarwanda) DUHAGURUKE DUKENYERE DUKOMEZE: IBIPINDI N’ITEKINIKA TUZABITSINDISHA UKURI, SERGE NDAYIZEYE NAWE NIBA KOKO DUFATANIJE URUGAMBA AKANDE IKIBYIMBA IMYANDA ISHIREMO

  1. christian rochigneux says:

    ese de Gaule asigaye aba hehe? ko adaheruka kuducira kumayange

  2. Ndorimana says:

    Utiriwe unabumbura kiriya gitabo cya Mugabe, ukareba inyito y’icyo gitabo, US MADE n’ifoto ya Kagame na Bill Clinton, usanga igitabo ari inturano kuli Kagame. Ariho aramubwira ati: “Warishe kandi urakica abagomba kwicwa. Twagize amahirwe ubifashwamo na USA. Komereza aho”!
    Aliko ngo nta agahora gahanze, na Cinton Dynasty imaze kuva ku ntebe!

  3. Jet lee says:

    nge uwomugabo wahahamutse namuvuzeho kuri comment yange ahonavugagako yanyoye ibinini yatamitwse na FPR none ubu yatangiye gusebyanyina biriyabinini bikugira ikigoryi mumutwe nkarucagu naho Mugabe ninkotanyi muzindi ntitukamuteho umwanya gahim numugome urusha kagame ububeri kuvayavamurwanda nigikiyigeze avuga ngo aShinje FPR ibyobamutegekaga guhimbira abahutu itekenika ryabo sigahim wabukoraga agategekako babakatira burundu yumwihariko GAHIM numugome wanga abahutu kurusha uko ubikeka ngorimwenarimwe iyo abonya yegeranye numuhutu agakwiherera agacwira akaza avugako ngoyumva afite iseseme nkumugore utwite gahima you are hostel every one knows you you are mor than bad no one who can join you ndangize mbwirabanyarwanda ko a ritwe ubwacu tuzigobotoraFPR nabazaza bazaza garahotugeze nasomaga kukinyamakuru cyumwicanyi uyoboye Rwanda nako abicanyi FPR I mirasire. com abafite ubwoba bwa FDLRngoko bobarangwa niyobokamana ndetse bakaba batinya ubutwaribwayo yabazitiye byishi kuko yababereye ibamba mumugambi FPR wogufata akarerekose bakica ikitwa abahutu Bose ntawusigaye FDLR bravo FDLR bravo tukurinyima nkabacunguzi murakoze

  4. Uzarama, Daniel says:

    mu Rwanda umugabo agambanira umugore we, umugore agambanira umugabo we, abana bagambanira ababyeyi babo, abavandimwe baragambanirana, aba Pasteur bagambanire aba christu. uko niko urwanda rwinkotanyi rumeze, ntibishobora guhinduka, abatutsi bamwe bake cyane basigaye bavuga bati urwanda rutemba umunuko n’amarira gusa. ngibyo ibyo mu Rwanda.
    naho Serge Ndayizeye wo kuri Radio Itahuka yirutse amashyamba ya Congo arayamara namaguru ye uwamwirukagaho ngo amwice ni Kayumba Nyamwasa nabagenzi be buzuye muri RNC, kandi uwo Kayumba Nyamwasa niwe mukuru wa RNC none se mwumva uyu Serge Ndayizeye adafite ibibazo bikomeye cyane noneho natyaze amaguru yo kwiruka muri Amerika kuko abo yahungaga muri Congo-Zaire noneho baramugose impande zose. azirukira hehe? naho kuri radio itahuka aragerageza kumakuru ye atangaza. ariko Serge Ndayizeye naticwa nzamenya ko ntazi kureba.
    kwicwa muri amerika nugukozaho kandi ntankurikizi kuko ari umunyafrika, hiyongeyeho uburozi bwabanyarwanda muri amerika nikibazo gikomeye kuko barabugendana, yewe no muntoki zabo baba babufite niyo waramuramutsa umunyarwanda ahita abugusiga muntoki kandi uburozi bwabo ntawe ubukira. abicanyi ruharwa.

    ikindi kandi kubeshya kwinkotanyi niyo mashuri makuru bize bose kandi ninabyo bigisha abana babo, inkotanyi zakaminuza bize ni ukwica muburyo bwose bubaho.
    naho uwanditse igitabo yerekanaga ubuhanga bwe mukubeshya aho bugeze, ba shebuja bakorana bamaze kumuha irindi peti. ntimubitindeho rero kubwigitabo cye yanditse kuko byaba ari ukurangaza mwibereyemo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *