KAGAME YABURIJEMO COUP D’ETAT, AHITA AHINDURA UBUYOBOZI BWA GISIRIKARE

  • Views 22435
  • Rating 12345

Nkuko biri gutangazwa na bimwe mu binyamakuru bya Kigali, Kagame yahinduye ubuyobozi bw’ingabo ku buryo butunguranye ndetse ahita anirukana uwari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare amushinja imyitwarire itabereye umusirikare nyawe. Icyo ibyo binyamakuru bitari kuvuga nuko bamwe mu basirikare bakuru bari bateguye guhirika Kagame noneho bakagambanirwa na bamwe mu bo bari bakoranye uwo mugambi, noneho ukaburizwamo bucece. Ubwo rero muri iyi minsi iri mbere nimubona abasirikare bo hejuru batangiye gutabwa muri yombi cyangwa muri Rweru, muzamenye aho biturutse. Turakomeza kubakurikiranira aya makuru. Dore uko ikinyamakuru umuseke kivuga kuri iyi nkuru.

BREAKING NEWS: Maj Gen Musemakweli asimbuye Gen Mushyo Kamanzi

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, byatangajwe ko Maj Gen Jacques Musemakweli agizwe Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Asimbuye kuri uyu mwanya  Lt Gen Mushyo Kamanzi.

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi aherutse kugirwa umugaba w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan, UNAMID

Iri tangazo kandi ryavuze ko Maj Gen Alex Kagame agizwe umugaba w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu asimbuye kuri uyu mwanya Maj Gen Musemakweli.

Maj Gen Kagame yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Naho Maj Gen Richard Rutatina akaba yirukanwe ku mwanya w’ubuyobozi J2, urwego rw’iperereza rya gisirikare.

Iri tangazo ngo rikaba rihita rijya mu bikorwa rikimenyeshwa

source:www.umuseke.rw

Ubwanditsi

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to KAGAME YABURIJEMO COUP D’ETAT, AHITA AHINDURA UBUYOBOZI BWA GISIRIKARE

  1. Yewe Niyombere yarose nabi burinda buca.!

    Nta bwo byumvikana ukuntu yaguye mu mutego mutindi wa P Kagame kandi yaragaragaraga nk’umusirikari w’inararibonye. Benshi ntibemera ko yaba abarizwa mu Rwanda. Bamwe bavuga ko yaba ari mu mashyamba i Burundi cg akaba yaranapfuye. None se umuntu utarigera avuga kuva aho imigambi ye iburijwemo bishoboka bite?

    Ibyo gushumura impunzi z’abarundi byo birababaje kandi HCR igomba kubirwanya. Izo mpunzi birazwi ko zabwiwe ngo intambara igiye gutera muhunge zigenda nk’intama bashoreye. Ikibigaragaza ni ukuntu bazihatira ku ngufu kujya gutera igihugu cyabo. HCR yagombye gushaka uburyo bwihuse yakumvikana na Leta y’Uburundi bakabakangurira gutaha mu mahoro.

    Ibyo Kagame ashaka kugerageza ntateze kuzabigeraho. Aha ni ho agiye kuzabonera isomo. UBURUNDI ntabwo ari RDC. NKURUNZIZA ntabwo ari KABILA. Kandi baravuga ngo” amakipe atanganya ingufu ntakina”. Buretse rero tuzabona umugabo nyamugabo niba Kagame yiteguye kugaba igitero yitwaje impunzi z’abarundi.

    Hagowe abanyarwanda bakomeje kubona ingaruka mbi zikomeye ziterwa n’uwagombye kubarengera. Hararengana abarundi b’abatutsi batangaho ibitambo kugira ngo abanzi ba démocratie bafate ibutegetsi ku ngufu. Impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zirababaje kubona HCR nta cyo ikora ngo izitabare kuko ntibyùmvikana ukuntu bazi nyirabayazana wa byose bakavuga gusa ariko ntibagire icyo bakora ngo babihagarike. Aha ndavuga USA na ONU kuko aribo bagombye kwamagana Kagame bakamufatira ibihano bifatika. Ibyo P Kagame yakoze kugira ngo afate ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda azi ko n’i Burundi bizashoboka. Ararota.! ABARUNDI mushyire hamwe mumwereke ko ari mu nzozi zidashoboka.

    Reka tubitege amaso.

  2. tyinnos says:

    ubwo se iyo ninkuru?

  3. alexix says:

    mujye mureka amatiku

  4. HAVYARIMANA Juvenal says:

    En acceptant de se maintenir au pouvoir jusqu’en 2034,KAGAME creuse sa propre tombe. L’élite Hutu ne peut pas supporter cette injustice sociale

    • McRae says:

      Toi HAVYARIMANA JUVENAL: Tu es mort il ya 22 Ans, est tu demon ou monstre???? Qu’est ce que tu es entrain de raconter?? Reste en enfer!!!

  5. Simbizi says:

    Ariko ubu ntimuba mubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *