(Kinyarwanda) INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBARIZWA MU GIHUGU CYA CAMEROUN ZISABWE KOGA MAGAZI KUKO AMAZI SI YAYANDI

2
  • Views 3182
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Banyarwanda,banyarwandakazi muri mu gihugu cya Cameroun murarye muri menge kuko ibintu bigeze iwandabaga. Abifuza kumenya byimbitse uko DMI yacengeye mu mpunzi z’abanyarwanda muri Cameroun bakongera bagasoma iyi nkuru nabatangarije mu kwezi kwa aho naberekaga ukuntu DMI yakoreshaga Pasteur witwa Nzeyimana Vedaste Paoa bakunda kwita papa Damusoni n’umudamu witwa Hyacinthe (Yasente) utuye ahitwa Dakari akaba akora inzagwa (http://intabaza.com/?p=2414)

Nkuko tutahwemye kubibatangariza, Icyari cyihishe inyuma y’ubwinshi bw’abanyarwanda bari basigaye bisuka muri Cameroun twagereranyaga  n’igitero Kigali yarimo igaba  ku banyarwana bariyo cyagaragaye. N’ubwo Impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Cameroun zari  zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda zari zarabashije kwirindira umutekano uko zishoboye kugeza ubu, ario noneho zamaze gucengerwa na DMI kugeze n’ubwo bibaye ngombwa ko DMI ishyiraho Diaspora kumugaragaro.

NONE DORE UKO BYIFASHE

Ejo ku cyumweru le 18 Juin 2017, Mballa 2, station Tradex saa yine za mu gitondo niho abanyarwanda bakorera DMI n’impunzi zitazi ibyo ziruka inyuma bazakira Ambassadeur Dr Habyarimana Jean Baptiste wageze muri Cameroun avuye muri Congo Brazzaville aho asanzwe ahagarariye u Rwanda. Uyu Dr. Habyarimana Jean Baptsite yaje azanye za lettres des créances zimwerera guhagararira u Rwanda muri Cameroun ari Congo Brazzaville.

Ubwo bamwe muri izo mpunzi z’abanyarwanda bayobotse DMI na DMI ubwayo isanzwe iri muri Cameroun ariko yigize impunzi mu rwego rwo kujijisha bazakira Dr. Habyarimana Jean Baptiste banabonereho guhita bashinga icyo bazita Diaspora ariko muby’ukuri akaba ari umutwe w’abagizi ba nabi.

Abari inyuma y’ibi byose akaba ari Pasteur Nzeyimana Vedaste bakunda kwita Papa Damusoni twavuze haruguru afatanije n’uwo mugore witwa Hyacinthe wenga inzagwa.

Nguyu Hycinthe ubeshya ko ari impunzi ukora inzagwa akanakorera DMI

Nguyu Hycinthe ubeshya ko ari impunzi ukora inzagwa akanakorera DMI

ok

Nguwo Pasteur Vedaste (papa Damusoni) urimo kugabiza impunzi DMI

Abatazi amateka y’iyi Diaspora yifujwe kuva kera muri Cameroun, twabamenyesha igihe Ambassadeur Ntwali wa Senegal yazaga muri Cameroun bashatse kuyitangiza iyobowe n’umugabo witwa Zikamabahari Jean Baptiste ariko impunzi zikabyamagana kandi bigapfa kubera ko Zikamabahari nta ngufu (influence) yari afite mu mpunzi za rubanda rugufi rusanzwe. Ni muri uru rwego rero DMI yohereje inkotanyi zigacengera rubanda rugufi. Urugero ni nk’uwo mugore Hycinthe ukora inzagwa n’uwo mu Pasteur.

Twabibutsa ko ubushize uyu mugore witwa Hycinthe n’uyu mu pasteur Vedaste (papa Damusoni) aribo bohereje urubyiruka mu Rwanda.

UMWANZURO

Banyarwanda namwe banyarwandakazi muri muri Cameroun n’ahandi hose ku isi, mwibuke ko umutekano wanyu arimwe bambere mugomba kuwugiramo uruhari. Buri wese rero nahaguruke akore icyo ashoboye dushyire hamwe duhagurukire rimwe nk’abitsamuye tubohoze igihugu cyacu. Unis nous vaincrons, divisés nous périronsUmucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Kanyange Donatha

Douala-Cameroun

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to (Kinyarwanda) INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBARIZWA MU GIHUGU CYA CAMEROUN ZISABWE KOGA MAGAZI KUKO AMAZI SI YAYANDI

  1. Ruhindu says:

    Makasi wishakira ubwinshi mumazi!ntuziko uburonbwinshi budakora umusururu!

  2. Makasi says:

    Ariko muzarira mugezehe bene Sebahinzi ibyaka ibaye 23 mutakamba.Habuze iki ngo muboze urwababyaye muri Cameroun abacurizi bahari bafite amafaranga yafinansa intambara,hari imbunzi nyinshi sinumva ukuntu abantu 3 batitiza ibantu ibihumbi bibiri.Aruko tuzatinya abatutsi kugeza ryari?Turi 85% bo ni 14% koko duhezwe isyanga na 14% ntabwo byumvikana rwose!!!

    • Karimunda says:

      wankotanyi we ushaka iki hano kuri uru rubuga rwacu. inyenzi mwese ntaburenganzira mufite bwo kwandika hano. niba abahutu wibaza ko mwabamaze kandi urarushywa niki? agatsinda inyenzi zose aho ziva zikagera ntizizi kwandika ikinyarwanda. ntuzongere kuyobya uburari hano wa shitani we yamahembe. wihinduye izi kangahe wandika hano?

      • Jojo says:

        Ariko se koko nkawe ubu uyu munwa wawe nigihe cyawe utaye uvuga ibi ubu urumva koko nta soni? Narinziko abantu nkawe muri ,2017 batakibaho? Nawe ntuvuze uti igitekerezo utanze kuri it ngingo wagombye kuba uvuze gutya cyangwa seeit simeranywa nawe kuri it ngingo ahubwo rahurudutse uratukanye. Kandi wasanga ubu uri muri generation abantu batezeho imihindukire! Mbega ishyano. Ntabwo uri umunyarwanda.

  3. Habineza says:

    Aliko ibyanyu ni uguhora mwilizaaaa? Impunzi hafi ya mwese muraziranye, ko muli mu kindi gihugu izo ntore zibashyiramo ikiziriko ngo muziyoboke? Ko muziranye muramutse mutahuye kabutindi yoherejwe na Kigali mukamumenya mumuha akato kurusha umurwayi wa ebola, ambassadeur yaza mukamwirengagiza. Mukagenzura abagiye kumukomera amashyi nabo bagahabwa akato. Ubucuruzi bwabo mukabugendera kure.

  4. christian rochigneux says:

    abakameroni murumve agapfa kaburiwe ni impongo ariko nizere ko ubwenge ari full. kandi ubwenge bigomba kuganza inda nini ibisahiranda ntibimenya aho biguye

  5. Niyirema, Eric says:

    gutinda kubohoza urwanda rwacu tugataha iwacu mu Rwanda niko gushira kwacu dushirira kwicumu ryinkotanyi. ibyo dutunze byose mu mahanga twagombye kubikoresha mukwibohoza, buri wese yakagombye kwitanga cg agatanga ibyo atunze ariko tukibohoza ntidushirire kwicumu iyo turi mumahanga.
    dore hariho nizindi nkuru zimpunzi zabanyarwanda bari muri Malawi, mutubwire nabo niba baramutse amaharo. ndetse mubihgu byose byo kwisi impunzi zabanyarwanda zugarijwe naba DMI ba Kigali mu kubica, kubatesha umutwe, no kubatesha nagaciro. impunzi mwese twese tube maso kandi twirwaneho mubishoboka byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *