ZAMBIA: NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’URUZINDUKO RW’UMUNYAGITUGU HITLER WA AFRICA BWANA PAUL KAGAME MURI ZAMBIA

1
  • Views 2079
  • Rating 12345

Reka ngerageze kubabwira uko uko mbibona. Iyi nyandiko nyanditse kugiti cyange ntawe ubinsabye nkaba ngira ngo nkebure natange n’ubutumwa kubantu bose ku isi baba bagiha karibu uyu mwicanyi w’ikinyejana.

1

Ubundi njye ndacyari muto ariko nkaba nshiye akenge kurusha bamwe mpora mbona biyemeye nta n’icyo bamaze. Njye ubundi intambara yateye 90 niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, umwaka ukurikiyeho natorotse ishuri njya mugisirikare (Far), Muzehe wanjye kuberako yari umuyobozi ukomeye yagiye gutabaza muri perezidansi ngo ngaruke kwiga, mbabera ibamba barandeka byumvikane ko ntagiye mugisoda ari ukubura bwenge, oya numvaga ko ngomba kuba mubitangira igihugu, nari maze kumenya amateka, kuburyo numvise inyenzi zateye bindya ahantu.

Reka twisubirire ku byatuzinduye turebe icyo uru ruzinduko rwa Paul Kagame usigaye uzwi kukabyiniriro ka Kagozi Hitler wa Africa. Uyu mubano hagati ya Kagame na Zambia, wanyibukije igihe cya Museveni na Habyarimana, aho Museveni (M7) yajyaga ashuka Yuvenali ngo ntamwanzi watera u Rwanda aturutse Uganda. None mperutse gusoma mu binyamakuru byo muri Zambia, aho uyobora icyo gihugu yavuze ko yiteguye neza umuvandimwe we Kagame, ese mpunzi muri aho muri Zambia mujya mwibutsa abo babacumbikiye icyo Kagame bisobanura?

Aho mujya mubabwira ko ari umudahambana n’ibindi bisa n’ibyo?  Dore ubutumwa nihera abanyazambia  niba impunzi z’abanyarwanda mukiri Zambia mubishoboye muzabuntangire dore ko banampaye uburaro ariko nyuma nkaza kujya gutura muri Canada. Umupango wo gusenya SADC wararangiye, kandi bizahera aho Zambia, n’ubwo musinziriye mwinywera ikiyeri n’inkumi rugeretse. Umunsi muzumva hatagiye kuvuka imitwe yitwaje intwaro muri Zambia ntibizabatangaze ko izaba irimo ingabo za Kagame kandi yarashinzwe na Kagame.

2

Ubundi umuryango wa SADC niwo wari usigaye ukomeye ukaba uri kubangamira ba mpatsibihugu, mukongera kwigabiza Africa mu cyayenge bakoresheje abavandimwe bacu babirabura bitwaje ngo za demokrasi. Abafite amaso murebe Africa yepfo ibiri kuba muri ANC, ibiri Zambia, biraca amarenga ko hashobora kwaka umuriro, Tanzania naho sinakubwira rurageretse.

Kubijyanye na Zambia ho, dore uko plan imeze ariko abanyagihugu bakaba batazi uwo mukino: Gusa icyo nashimye ni uko umwe mubayobozi bakuru aherutse gutangariza ikinyamakuru kumunsi wa Africa, aho yavuze ko abashaka kugarura ubukoloni bagomba kwitonda, aha nkaba nemeranywa nawe.

Gusa nyine nkamusaba gukomeza agacukumbura kuko igihugu cye cyinjiriwe nabitwa ko ngo baje gutsura umubano mu by’ubuhinzi n’ubucuruzi. Hohooooo, muririwe ntimuraye. Dore uko agakino kameze, murwego rwo gushwwanyaguza SADC, ba mpatsibihugu bifashishije Kagame bamuha ikiraka ngo abafashe uyu mushinga. Nk’uko rero mu Rwanda muri za 90 twagizwe ikiraro cyambuka Zaire (Congo Kinshasa), ninako bashaka kubigenza bakambuka Zimbabwe na Africa yepfo.

Nibamara guteza intugunda muri Zambia, bizaborohera gufata ZIMBABWE, ntimumbaze uwo bazashyira imbere, aha rero nkaba nsaba abavandimwe bacu les bantous zambiens kuba maso, kuko muri kwinjiza abanzi mutabizi, mujye mutubaza tumaze guca akenge tubagire inama.

Abo ba Israel ngo bari kuza kubigisha guhinga mubitondere, izo nkotanyi ziri kuza ngo guhinga ibyo bishanga, murabe maso, abenshi ni abakomando si abahinzi. Dore aho nigaramiye. Ako kadege ka Rwanda Air karaza kubikora ndakaba akishe Ndahindurwa, izo nkumi ziva mu Rwanda zijagata muri Lusaka muzaba mumbwira akazo. Izo nsoresore ngirwa baganga (Docteurs medecins) ziri kuva mukadomo (Rwanda) mutegereze gatoya ifirimbi irire.

Namwe mpunzi z’abanyarwanda muri muri Zambia rero muryamire amajanja, mwumvise wa muhutukazi Nyiramariza Monika ambassador ibyo yavuze.

Njye rero uru ruzinduko rwa Kagozi nkaba mbona ari ukuyobya amarari ahubwo Zambia ikaba itazi agakino bari kuyikina.

Ngo Hari umudocteur witwa Placide uherutse gucikwa mu kabari avuga agirango ntabamwumva avuga ukuntu muntara y’amajyepfo ya Zambia, ngo hamaze kugezwa ingabo ziyita abahinzi bavuga ikiyarwanda ngo murwego rwo gutsura umubano n’abaturage ba Zambia.

Amayira bari gucamo yose basesera Zambia, turaza kuyashyira ahabona tuburire abavandimwe bacu les bantous.

Ndasaba nkomeje ko ubu butumwa mwazabumpera indongozi za SADC bakamenya ko bugarijwe, bagakanguka, kandi SADC iramutse ishwanyutse, les bantous people mumenye ko akanyu kaba gashobotse, mwicare les nilotiques babahake babapyinagaze.

Ntitwarangiza tutabwiye uwitwa Bravo wigeze kuba umusirikari wa FDLR Congo, ubu akaba akorera DMI, ko camera zacu ziri kumutera imboni aho muri Lusaka ko ibyo arimo, abe aziko bibonwa na buri wese. Turasaba ko uwaba aziranye nawe cyangwa uwamubona wese ko yamumenyesha akanamukebura akava muri aya mahano yishoyemo.

Uyu Bravo ari muboherejwe kuza kwica impunzi z’abanyarwanda muri Zambia, ngo amaze iki cyumweru abarura amaduka y’abanyarwanda b’impunzi badakorera Kigali muri Lusaka. Uwaba afite photo ye yayitugezaho bidatinze na rubanda ikamenya uwo ariwe. Ngo abwirwa benshi akumva bene yo. Njyewe mbwira abumva.

Umusomyi w’Intabaza

Sagahutu Uwababajwe.

 

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to ZAMBIA: NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’URUZINDUKO RW’UMUNYAGITUGU HITLER WA AFRICA BWANA PAUL KAGAME MURI ZAMBIA

  1. Mbonyingabo says:

    @ Sagahutu, rwose ndashaka kukubwira yuko iyinyandiko yawe igaraga nkoho ituzuye. Ntabwo nshaka guhinyura yenda ibyo wavuze kuri Bravo nkuko Emanuel yabigaye, ahubwo ndumva na gira icyomvuga kunyandiko ubwoyo, cyane cyane kubyagenzaga Kagame muri Zambia.

    Wavuze ibyo gusenya SADC no kugaba igitero cyangwa guteza intambara muri Zambia. Birumvikana yuko inkuru wanditse aribyo utekereza kuko ntabihamya wanerekanye biyihamya. Ikibazo rero nuko nabonye wirengagije ibintu Kagame yavuganye na prezida wa Zambia kuko aribyo wariguheraho usesengura ibyamugenzaga. Mukwibaza ibyagenzaga Kagame wagombaga kubihera kubibazo afite kinogihe, niba ukurikirana amakuru yomukarere neza.

    Ikibazo gikomereye Kagame cyane naya matora yogushaka kuba umwami, nuburyo yabisobanurira abategetsi bisi, ndetse akaba akeneye gushigikirawa nabantu nka prezida wa Zambia. Ubworero hamwe nikikibazo cy’amatora akaba yumva kuguma kubutegetsi kwa Kabila byamukingira hamwe noguhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza. Nukurikira neza mukiganiro Prezida wa Zambia yavuze yuko umutekano w`Uburundi ariwo mutekano wu Rwanda navuga ku umutekano wa Congo, nakagame avuga kubyimpunzi zabanyaRwanda. Gewe ndumva navuga yuko Kagame yagenzwaga nibintu bitatu byingenzi.

    1. Amatoro amuteye ubwoba akumva impunzi zishobora kumutera, akaba yenda yasaba yuko zacyurwa kungufu; nkuko yagiye abiko ahandi. Erega atewe ubwoba yuko impunzi ziri kugenda zigira ingufu.
    2. Kagame atewe ubwoba ningabo z’Angola zishaka gutera Congo kujya guhirika ubutegetsi, kandi kagamewe akaba nkuko bivugwa ashobora kuba yarohereje yo ingaboze gushyigikira Kabila.
    3. Ikintu cya gatatu nintambara y`i Burundi, koko Sagahutu uretse kwigiza nkana wumva Kagame watsinzwe nuburundi bahana imbibi ashobora gushoza intambara muri Zambia? Ese abobazungu wumva bamushyigikira kurwanya Zambiya nibande kandi yarananiwe na Nkurunziza?

  2. Uwayo says:

    Ngizo izindi ntore zenewabona na Bravo:
    -Intore KARENZI Safari akaba asanzwe akorana DMI utuye Lusaka 10 miles (soma teni mawuzi) aho yatangaje impungengez’uko impunzi nyazo zibabangamira ntibabashe kuzuza inshingano zabo, ashinja abanyarwanda b’impunzi ko bafite ingengabitekerezo avuga kandi ko ibyo bajya gukora byose impunzi zibakoma munkokora.

    –KABALISA nawe ubarizwa 10 miles (tenimawuzi ) yatatse ingoma Kalinga yishimira ko bimitse umwami Kagame mugutora itegekonshinga birangira nawe yikomye izo ngorwa z’impunzi

    –KAMANZI Thierry umuhungu wa Dr. Kamanzi uba CHIPATA muburasirazuba bwa Zambia uri mubayobotse vuba wari wahawe inshingano na NSENGIYUMVA ukora muri ambasade z’uko aributake igikorwa cyo gufata passport. Kamanzi yaranzwe noguhuzagurika kuko atavugaga ibintu ubona bimurimo cg asobanukiwe neza. Wabonaga avuga nk’ibyo yashyizwemo.

    Izindi ntore zitabiriye uwo muhango zisanzwe zizwi harimo , ABDUL Simwayi, Vuningoma (uyu akaba ari rukarabankaba), Gantil na madamu we (babarizwa i Matero), Chantal wahoze ari umubitsi wa diaspora, Bugiripfura (chazanga), Remo (uyu akaba ari umwe mu ba DMI baje baturutsei Burundi) ; Claudine KAGARE (10 MILES) na NIZEYIMANA (TEN MILES), hari n’izindi ntore n’intorekazi tugishakisha amazina yazo.

  3. Emmanuel says:

    Birababaje kwumva uwanditse iyi nkuru atashoboye gutohoza neza ngo amenye amazina yukuri yuyu muhungu urimo kuneka abanyarwanda yiyita Bravo.
    uyu wanditse iyi nkuru biragaragara ko nawe ntabushobozi afite nubwo ari umwe mubajya bavuga ko barebera rubanda.
    ntabwo ndwanya umuntu ariko ndabona udakora ibikwiye ugereranije nuko ikibazo kimeze.nkumuntu wabaye muri Zambia nubu uhari wagombye kuba wabashije kumenya uyu Bravo.
    anyway, izo ninama,cg gukebura kuko ibigaragara nuko muri Zambia nubwo mufite ibibazo ariko namwe murasinziriye,kandi muhugiye mubidafite akamaro.

    dore rero amakuru jye mfite y,ukuri kuri uyu wiyita Bravo.
    ubundi uyu muhungu akomoka icyangugu,yavuye muri fdlr 2004,akoresha ibyangombwa bya Congo
    ubundi yitwa Mbavu niryo zina riri kubyangombwa bye.
    nkurikije amakuru mufiteho nuko uretse no kugambanira impunzi na nyina yamutanga ariko akabona cash.
    muri make kuriwe cash niyo yambere.
    ikindi uyu muhungu ntabwo ariwenyine kuko arikumwe nibindi bigwari by,isahiranda biri Lusaka bose bakaba baravuye muri fdlr bibye cg bakoze andi marorerwa.
    ubu abakorana nawe bose turabafite gusa twirinze gutangaza amazina yabo ubu kuko byakwangiza uburyo kumukurikirana.

  4. Karimunda says:

    umutima wange uhorana isereli iyo nibajije kwishyirahamwe ryitwa UNHCR cg HCR, mbese kwica no kurimbura ubwoko bwahahutu babanyarwanda babibonyemo nyungu ki? mbese kwica impunzi zabahutu, kuzihiga bukware aho ziri hose kwisi niwo murimo babonye wogukora gusa?, nibamare kuturangiza kwisi bazakora iki?
    ubusanzwe UNHCR cg HCR mubihugu ifitemo ikicaro bayiha akato kandi bakayibona nkabateka mitwe, abanyabinyoma, n’inkoramaraso. bahora bamena amaraso yabantu. abo batishe bakabacuruza nkamatungo magufi mubucakara.
    ikibabaje ni impunzi zitarasobanukirwa iri shyano UNHCR cg HCR ngo birinde bo ubwabo kandi bagendere kure iri shyirahamwwe kuko ntakiza nakimwe bakora. abo batishe bakabajyana mumahanga baba bagiye kubacuruza mubucakara bushyashya bwo mubazungu.
    Hittler kagame umwami w’urwanda nawe ahora abungabunga nka Dayimoni yiruka kumpunzi zamuhunze kubera iki? Akumiro!

    ariko habure nuwamuhusha cg ngo amuboneze muri kariya gatoze ke kameze nkinka yumugunda.

    • Jojo says:

      ubwo uzi icyo uri kuvuga? Un Family ngo ni ishyirahamwe? ryande? ngo ibihugu ifitemo ikicaro? what do you mean? uyu wanditse inkuru nawe wagirango aracyari muri za 1920? iyi ni journalism koko? what skills? cyakora komereza aho njye mbona ibyo nsoma binyibutsa histoire, kuko nawe uri amateka. Titre y’inkuru, ujyaho wivuga imihigo, aho uba,etc…. mbega cyakora courage. uwiga aruta uwanga. Cyakora ntuzongere kubwira abasomyi ngo” uzi ic ndico……

      • Karimunda says:

        ahubwo se wowe uzi ibyo wanditse? uri kuvugira nde? uri igiki? HCR ni ishyiramwe ryumwanda wo gutabwa muri Toilette. HCR ni ishyirahamwe ryampatsibihugu bakoresha ibyo bashaka byose. niba utabizi ubimenye nkuvunguriyeho. histoire wavuze wibuka ni iyihe? uri zero kandi uri umukozi wumwanzi. genda wandike kubinyamakuru byanyu hano ntabwo ari kukinyamakuru cya DMI nabanzi bose.

        • Jojo says:

          Mugihe utarashobora gukontontorora uko wumva umerewe nibyo uvuga, ( emotions and words) , uracyari mu rugendo rurerure. uN HCR ntuyindusha Kandi simbirwanira navuze uko mbyumva. 2017 wowe uracyakeneye abakuvugira, uracyari mu matiku naho abandi bageze kure biteza imbere. Urashaka no gutuka uwo utazi koko? Mugihe utarakura mubyo uvuga, ngo wubahe igitekerezo cyundi muntu byerekana ko inzira ari nfende Kandi abameze nkswe ntibazayirangiza urugendo. Nakuvunguriragaho nkinararibonye. Naho wowe ukeneye abakuvugira, tegereza uyoboke. Cyakora isohotse uko iri ntibugayirwa muntu wimana.

  5. Ndorimana says:

    Ku abatari babizi cyangwa se ku ababyibagiwe, contingent y’abasikari ba Zambia ni imwe mu imitwe y’abasikari ba MINUAR bari bashinzwe kurinda impunzi z’abahutu zari i Kibeho. Igihe Paul Kagame na Ibingira we batangiye kuminjira amabombu kuri izo nzirakarengane, abo bazambia ni bo bonyine batinyutse kuvuga bati bariya bantu barazira iki! Ubwo Paul Kagame yahise abaha amasaha 24 ngo babe bamuviriye mu gihugu!
    Ahasigaye tumenye ko nta kiza twategereza kuli Shitani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *