ZAMBIA: IMVUGO N’ IMYIFATIRE YA SENATERI GAKUBA NA DELEGATION YE BAHURA N’INTORE ZA KALINGA MURI LUSAKA YEREKANYE KO HARI INTAMBARA Y’UBUTITA HAGATI Y’URWANDA N’UBURUNDI

1
  • Views 2910
  • Rating 12345

Ni kuri uyu wambere kuwa 21 Werurwe 2017 muri hotel  Golden Peacock  Lusaka umunsi uciye ikibu aho intore zikorera ingoma Kalinga   ya Kigali  zahamagawe kugirango zigane igikorwa  nk’icyo igihugu cyabaturanyi babo b’abarundi bari baraye bakoreye  muri hotel  PAMOZI, aho delegation z’abadepite z’ibyo bihugu byombi zahuye n’abakomoka muri ibyo bihugu ariko ibyo bikorwa byombi bikaba byarateguwe kuburyo butandukanye.

Abarundi  baba muri Zambia basabye abari baserukiye igihugu cyabo ko bazabagenera akanya bakabakira mu gihe u Rwanda  rwo nyuma y’aho ba maneko babo baba mu mugi wa Lusaka bamenyeye igikorwa cy’uko abarundi bahuye ku wa 20 Werurwe 2017, umukuru w’ibiro by’utasi by’u Rwanda ariwe Paul Kagame kuri iki gihe yahise atanga amategeko ko  madamu Gakuba na delegation ye basubika urugendo bakabanza kubonana n’abo banyarwanda b’intore baba Zambia kugirango babone uko basubiza zimwe mumvugo zishobora kuba zarabakoze ahantu zakoreshejwe n’Abarundi.

Zimwe muri izongo ni aho mukuru w’inteko ishingamategeko y’Uburundi akaba n’umukuru w’ishyaka CNDD-FDD bwana Pascal NYABENDA yakoresheje,aho  yavuzeko u Rwanda rubafitiye ishyari kuko bo bageze kubumwe n’ubwiyunge bwuzuye, aho nk’umuhutu yavuzeko ariwe wenyine wasigaye mu muryango kandi yari umwana wacyenda avugako abandi bishwe n’abatutsi  ariko bakaba babanye neza nta kibazo. Kuba mu mubonano w’Abarundi haravuzwemo abahutu n’abatutsi byashegeshe u Rwanda. Byongeye  na none kuba abarundi b’abatusti n’abatutsikazi barahakanye ko nta genocide iri mu Burundi ntanizahaba, hanyuma bagasa nabacyurira u Rwanda rwirirwa rwamamazako mu Burundi hari genocide muri iyi mvugo, bati “urusha nyina w’umwana imbabazi abashaka kumurya”

Aya magambo yatumye u Rwanda rushakisha uko rwahura n’abanyarwanda babo baba muri Zambia aho bakoze uko bashoboye kugirango nabo bahure. Babashije kubigeraho aho izo ntore  ndetse n’abo badepite batarengaga 25,mugihe Abarundi bakabakabaga muri 600.

Senateri GAKUBA yasubije ibyo NYABENDA yari yavuze. Senateri Gakuba yakoresheje imvugo isebanya aho yavuze ko abo baraye bavuze iby’abahutu n’abatutsi muruhame ko ntacyo bishobora kubagezaho ko nta n’akamaro bifite kandi ko bidashobora gutuma bagera ku bumwe n’ubwiyunge nyabwo ahubwo ko bagakwiye gukora nko mu  Rwanda aho buri wese ari umunyarwanda kuva aho amoko atakibaho .

Ese koko ubu Senateri Gakuba yatubwiza ukuri ko mu Rwanda nta moko ahari? None Genocide bavuga ko yakorewe abatutsi ikozwe n’abahutu ayo ntabwo ari amoko? Inzibutso zikwirakwiye igihugu bavuga ko zibamo amagufa y’abanyarwanda se cyangwa y’abatutsi? None Depite Bamporiki ko aherutse kuvuga ko ari Umuhutu mu gihe anemeza ko Tito Rutarimara ari umututsi , ubu Senateri Gakuba ntiyabeshya ku manywa y’ihangu?

Muri uwo mubonano hagaragayemo intore nshya zagiye zirata ingoma Kalinga kuburyo butandukanye,ariko hakaba hari aberuye bagaragaza inzitizi bafite mu mirimo yabo. Muri abo twavuga

-Intore KARENZI Safari akaba asanzwe akorana DMI utuye Lusaka 10 miles (soma teni mawuzi) aho yatangaje impungengez’uko impunzi nyazo zibabangamira ntibabashe kuzuza inshingano zabo, ashinja abanyarwanda b’impunzi ko bafite ingengabitekerezo avuga kandi ko ibyo bajya gukora byose impunzi zibakoma munkokora.

KABALISA nawe ubarizwa 10 miles (tenimawuzi ) yatatse ingoma Kalinga yishimira ko bimitse umwami Kagame mugutora itegekonshinga birangira nawe yikomye izo ngorwa z’impunzi

KAMANZI Thierry umuhungu wa Dr. Kamanzi uba CHIPATA muburasirazuba bwa Zambia uri mubayobotse vuba wari wahawe inshingano na NSENGIYUMVA ukora muri ambasade z’uko aributake igikorwa cyo gufata passport. Kamanzi yaranzwe noguhuzagurika kuko atavugaga ibintu ubona bimurimo cg asobanukiwe neza. Wabonaga avuga nk’ibyo yashyizwemo.

Izindi ntore zitabiriye uwo muhango zisanzwe zizwi harimo , ABDUL Simwayi, Vuningoma (uyu akaba ari rukarabankaba), Gantil na madamu we (babarizwa i Matero), Chantal wahoze ari umubitsi wa diaspora, Bugiripfura (chazanga), Remo (uyu akaba ari umwe mu ba DMI baje baturutsei Burundi) ; Claudine KAGARE (10 MILES) na NIZEYIMANA (TEN MILES), hari n’izindi ntore n’intorekazi tugishakisha amazina yazo.

Ngo n’umusazi arasara akagwa ku jambo uwitwa SOSTENE umwe mubaherekeje madamu GAKUBA, yariguyeho ubwo yatangaga ubutumwa yibutsa abanyarwanda b’impunziko ko igihe cyo gutaha kigeze kandi ko uguhitabo ari ukwabo kuko mu mangambo meza yagize ati ” ntushobora guhitamo uko uzavuka n’aho uzavukira ariko ushobora guhitamo uko ubaho naho uba “

Nanjye nti birenge niwowe ubwirwa. Uguhitamo ni ukwawe.

Nta munyarwanda wari akwiye gukangwa n’izi nkozi z’ibibi ngo ni DMI intore n’abafatanya bikorwa bazo, ahubwo buri munyarwanda w’impunzi cyangwa uteri impunzi yari akwiye guhaguruka akegera abandi bakigw auburyo bwo kwirengera. Nta kabuza twese hamwe tuzatsinda kuko ntawe urwanira ukuri utsindwa. FPR yubakiye kukinyoma aho ibeshya abatazi iby’i Rwanda ko nta moko aba mu Rwanda kandi intero n’inyikirizo ihaba ari umuhutu ugomba gupfukamira n’umutusi.

Ngizo za Ndi umunyarwanda zashizweho mu rwego rwo guhindura abahutu abacakara no kubapfukamisha ngo bazahore bubitse urutwe mu gihugu cyabo. Ese ni abatutsi bangahe bamaze gusaba imbabazi muri “Ndumunyarwanda”? Ese abishe abihaye Imana i Gakurazo basabye imbabazi kandi ko bizwi ko ari abatutsi? Ese abatutsi barashe inkambi y’i Kibeho basabye imbabazi? Ese abahutu batsembatsembwe iyo za Ruhengeri na Gisenyi, Byumba n’ahandi bo ntabwo aria bantu? Harya ubu mu Rwand aikigezweho ni uko uwishe umuhutu nta cyaha aba akoze?

Banyarwanda, banyarwandakazi kubakira ku kinyoma ntaho bizageza u Rwanda. Mureke tuvugishe ukuri ko mu Rwanda hari amoko atatu (Abatwa, Abahutu n’abatutsi) ahubwo twige kubana mu mahoro. Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda nta bwoko butakozwemo, gutyo ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho ari uko abahutu n’abatutsi cyane cyane bicaranye bagasasa inzobe bakavugisha ukuri kandi bose bakemererwa kwibuka ababo ndetse n’abakoze amahano b’amoko yos ebagahanwa cyangwa bakababarirwa ariko ntavangura nk’iri mu Rwanda rw’iki gihe rikoreshejwe.

Umusomyi w’Intabaza

PROSPER HAKIZIMANA

LUSAKA, ZAMBIA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to ZAMBIA: IMVUGO N’ IMYIFATIRE YA SENATERI GAKUBA NA DELEGATION YE BAHURA N’INTORE ZA KALINGA MURI LUSAKA YEREKANYE KO HARI INTAMBARA Y’UBUTITA HAGATI Y’URWANDA N’UBURUNDI

  1. Ruhindu says:

    Ariko basha! muranze’MUbaye barukaraba nkaba koko!Célestin na mugabo nimwe nbwira nabandi bafite imyunvire nkiyanyu.a’

  2. Ahorukomeye, Celestin says:

    Mugabo, nibyo pe! uvuze ukuri kose nkumugabo izina niryo muntu. nange ndeba abahutu bose ibyabo bikanyobera cyane. nzi neza ko abahutu bo murwanda babahinduye ibikone, ariko se abahutu babagabo bari mubuhungiro bishwe, bakicwa imyaka nimyaniko, guhigwa bukware nigiki kindi bategereje ngo birwaneho? nyuma yurupfu hari igiki kindi? impunzi hafi yazose zabanyarwanda nibangahe bafashwa nabashinzwe ibyimpunzi? niba se badafashwa imyaka myishi kandi bakirwanaho muburyo bwose bushoboka bakitunga nikuki kandi habaho undi muntu wundi wabakanga cg akabazanaho iterabwoba? Oya, nugufata ingamba tukirinda muburyo bwose tukivuna umwanzi aho ava akagera hose, ndetse tukabereka ko burya Atari buno.
    abamenyekanye bose bakorera umwanzi nukubirukankana tukabivuna nundi wese akaboneraho, ucitse kwicumu agahabwa gasopo ntazapfe yongeye kudutinyuka. abahutu byarahindutse kuko twese tuva amaraso atukura. tugomba gutega izombwa rwagakoco kugeza zishize.
    twirinde, twitabare, turengere abacu.

  3. Mugabo says:

    Ariko njye buriya hari ikintu ntajya numva ku bahutu. Ni ryari Abahutu bazarekera aho guteta? Bazarekera aho kwigira ba ntibibuka na ba ntibazirikana ryari?

    Buri gihe njye numva binteye kwibaza indwara yateye abahutu b’impunzi zo muri Zambia,Malawi,Moçambique,Congo Brazza,cameroun… iyo zitaka zikanga ngo intore ziba zazoherejwemo na Kagome kugira ngo zizigirire nabi.

    Niko bahutu mpunzi mwe:
    – Amashyamba ya Congo mwamarishije amaguru urusasu rwa mukotanyi rubari hejuru nta bwenge yigeze abasigira?
    – Amabombe mukotanyi yabasutseho mu nkambi za Mugunga, Kashusha, Katale, Inera, Kibumba, Lac vert,Karehe,Kabira… ta kintu na kimwe cy’ubwenge yigeze abasigira, ku buryo hari ibindi bihamya mukeneye ngo mumenye mukotanyi uwo ari we?

    – Ubwicanyi mukotanyi yakoreye abahutu muri Congo akabakindagura atababariye n’iyonka ubu twihebe tuvuge ko ntacyo bwabasigiye?

    Impamvu itumye mvuga ibi, ni uko njye ntumva ukuntu impunzi zidagadwa buri gihe iyo Kagome yohereje intore zo kuzirimbura.
    Ni gute inkotanyi z’intore zishobora kubinjirana ahantu mu maze imyaka irenga 20,muzi neza, mukorera,mutuye, muzi indimi zaho,mumenyereye…ubundi zikabahingamo ubudehe? Ni gute intore zishobora kuza zikabatesha umutwe muzizi neza amazina, muzi izo arizo, muzi aho ziba n’aho zikorera n’aho zipangira amabi yazo zose?
    Mwe ntimubona ko aho harimo ikibazo?

    Niba Kagome ashobora kubirukansa amashyamba ya Congo yose abica atabababariye, yarangiza akabasanga mu bihugu mwamurokokeyemo akabazanira amapasseports n’iterabwoba rugeretse, bamwe ndetse akabagura akabahindura intore zirirwa zicisha bene wabo, icyo ni ikigaragaza ko muri rusange abahutu bafite ikibazo gikomeye, ndetse ko na biriya byose byababayeho mu mashyamba ya Congo navuze hejuru ntacyo byigeze bibasigira nk’isomo.

    Ariko se reka mbibarize; mukeka ko kubwa Habyarimana cg se kubwa Kayibanda ari abahutu bangahe bashoboraga kujya I Nakivale, Mbarara, Mushiha, Bujumbura…boherejweyo na Leta kujya kuhakorera ubucuruzi,ubundi bagacengera impunzi z’abatutsi, ubundi bakirirwa bazitesha umutwe? Mukeka ko ari bangahe? Ese ubundi ibyo bintu byajyaga gushoboka?
    Mukeka ko byajyaga gushoboka ko hari abahutu bacengera mu mpunzi z’abatutsi bakazigura ubundi zikirirwa zigambanira bene wabo nk’uko tubibona ubu?

    Niba se ibyo byose bitarajyaga gushoboka, kandi impunzi z’abatutsi ari nta mashyamba zanyuzemo zicwa na Leta z’abahutu, akaba ari nta Nkambi zigeze zirasirwamo amabombe, KUKI NONEHO BISHOBOKA KU MPUNZI Z’ABAHUTU ZACIYE MURI AYO MABI YOSE ZAKOREWE NA MUKOTANYI????? Aho niho rero njye mvuga hateye ikibazo gikomeye! Kandi ikibabaje ni uko abenshi muri abo bahutu b’impunzi batakibona.

    Si ukunenga gusa cg gushaka gutesha agaciro ibikorwa impunzi z’abahutu zaba zikora mu rwego rwo kwirwanaho no kwirinda ayo mabi yose ya Kagome n’intozo ze (kuko birahari), ariko ku bwanjye mbona bidahagije pe!Haracyari intambwe ndende rwose!

    Mu by’ukuri nyuma y’imyaka 20 impunzi ziba muri Zambia, zifite amafaranga, ziziranye n’abenegihugu,zizi indimi zaho… hari inkuru zinwe na zimwe tutakagombye kuba twumva muri iki gihe rwose!

    – Nko kuvuga ngo Kanaka na Kanaka ni intore mubirinde. Mukabivuga muzi neza ko ko ari intore zigenzwa no kubagirira nabi, muzi aho ziba, aho zikorera…

    – Nko kuvuga ngo runaka cg runaka wahoze muri Fdlr cg w’impunzi y’umuhutu yaraguzwe, buri gihe ajya mu manama kuri amabassade ya Kagome…ubundi ugasanga uwo ni umuntu mwirirwana wirirwa abaneka, areba ibyo murimo, mukora, muvuga…ubundi mukaba muzi neza ko byose abireportinga ku ngoma mpotozi ya Kagome,ariko nyamara mukabihorera mugakomeza kubarebera izuba!

    – Ngo intore cg inkotanyi runaka izwi neza iraza igashinga iduka cg business, muri aho muyirebera, muzi neza ko amafaranga ikoresha ari amakotanyi agamije kubarimbura; muzi neza ko atari ubucuruzi bwayizanye ahubwo ko ibwihishe inyuma yibereye mu migambi ya kiDMI yo kurimbura abahutu…ariko mukayirebera mukayihorera kugeza igihe izabagirira nabi ibagambanira, ibicamo umwe umwe.
    Niba bitarashobokaga ko bene ubwo bucuruzi umuhutu ajya kubukorera mu batutsi igihe bari mu buhingiro batamwirengeje, kuki noneho ubu bishoboka?

    Reka msoze ngira abahutu bose bari mu buhungiro muri ibyo bihugu ko igihe cyose bazakomeza kurebera izuba izo ntozo kandi bazi neza ko zigamije kubagirira nabi no kubica bajye bibuka ko zo zitazigera zobarebera izuba igihe cyose zizajya zibaca urwaho.

    Tureke ubwoba n’amarira(nk’ayimpinja) duhaguruke twirwaneho.

    Mugabo

    • De Gaulle says:

      Urakabyara,abo bahutu ntambaraga bagira,aho ibikoresho ieo ntore zibigura byo kubicisha bo ntabwo bagerageza nabo ngo babibone cg banabone ibirushijeho,Erega n’amaboko n’utundi dukoresho duto duto twarwana k’ubuzima bw’umuntu.Ayo frw nimutayatanga se nayo ngo abarengere ko inkotanyi zizabica mukayasiga.
      Nimumenye ubwenge,igihe cy’imiteto cyagombye kuba cyararangiye.

  4. Egyde Tabaro says:

    De Gaule we ko twakubuze uri hehe? are you all right?

    nutubwire amakuru yahongaho.

    Nkumbuye cyane Romeo niba akiriho mutubwire.

  5. Egyde Tabaro says:

    kuvuga ko ntamoko aba murwanda nukuvuga ko abahutu bashize, inkotanyi zamaze abahutu mu Rwanda zibica niyo mpamvu hasigaye ubwoko bumwe gusa bwabatutsi.abo batutsi nibo banyarwanda kuko ntabundi bwoko bundi bukibaho mu Rwanda. abarwanirira ukuli urugamba rurakomeye cyane kuruta uko mwibwira mwambarire urugamba, twambarire urugamba. twambarire itabaro.

  6. Emmanuel says:

    dore ukuntu ibyintore mputu bishekeje uyu muhungu Tierry Kamanzi wa Dr Kamanzi umenya atazi ko se ari kurutonde rwabo leta ya Kigali irimo gushakisha ibashinja genocide.

  7. Kalimanzira Froduald says:

    Ese burya Kamanzi Thierry ni inkoramaraso y’intore? Murakjoze cyane iyi mbwa najyaga nsangira nayo ntayizi neza.
    Izi nyangabirama zose inyinshi rwose na nsanzwe nzizi ariko uyu Thierry yari yaranyihishemo.
    Kuri Chantal na Claudine KAGARE abakunda mu maguru ni akazi kanyu muririwe ntimuraye.
    Vuningoma we ndumva ntawari akwiye kumwibeshyaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *