KO U RWANDA RWATAWE MU IRIMBI NINDE UZARUGARURA IBUNTU?

ok
  • Views 1916
  • Rating 12345

Bavandimwe banyarwanda mbanje kubasuhuza, mugire amahoro y’Imana isumbabyose, imwe abanyarwanda bise Rugira, Iyakare n’andi mazina nk’ayo, bakurikije icyo ibamariye.

Iy’Imana irahari kandi iratureba, ndetse iranadukunda, ninayo mpamvu abakozi ba Shitani, sekibi, bifuza kutumara, bakaturimburana n’imizi ariko tukanga iyaduhanze ikaturinda ubu tukaba tugihumeka umwuka w’abazima.

Abatuvuyemo nabo, bapfanye agahinda, bamwe kubera ko baguye ishyanga badatashye mu gihugu cy’isezerano cy’Urwanda rwa Kanyarwanda, ariko k’ubwo kwizera abo bose bazazuka kuko bapfuye gitwari batandavuye kuri SEKIBI nabayoboke be.

Buri wese atekereje igihe twatangiriye kurwanira uru rugamba rw’umwanzi, yabona abantu benshi barimo abakunzi, inshuti n’abavandimwe batuvuyemo kandi bakagenda batanduranije ndetse badapfukamiye umwanzi n’ibikoresho bye byuzuye umuvumo nka Kalinga, Rwogera, Kimumugizi na za nkota bita Ruhuga.

Urugiye kera ruhinyuza intwari, hari abo twatangiranye, ubu nabo byageze aho bagahangwaho n’amashitani none bakaba baratwihindutse, gusa k’ubwimpuhwe z’Imana tugenda tubabona bitatugoye, tukanaboneraho uko twabirinda, ndetse nuko bidushobokeye twabagarura ibumuntu, tugakomezanya mu rwanda dushaka kuzura tukarugira urwizihiye Imana. Ntakidashobokera abantu cyane iyo bayobowe n’umwuka mwiza, ibi nabyo tuzabigeraho kandi neza;

Twegere imbere tuzahure u Rwanda rwatawe mu irimbi

Kuvuga biroroha ariko gukora bikaguma, nyamara burya ururimi rujyaho rukisararanga rudapima n’irobo, dushatse twarwaka akanya ko kugirango duceceke maze amagambo rwasohoraga tukayaharira ibikorwa.

Kubera iki ururimi rugomba kwimwa ijambo? Njye kuva Sekibi yinjira u Rwanda akarugira ayo ifundi igira ibivuzo, kugeza arushyinguye ururimi rurebera ruvuga rwongera ruvuga gusa gusa gusaaaaa, nasanze niba amagambo yarashoboye kuzahura igihugu akagikura mu Irimbi, cyakagombye kuba cyaravuyemo ariko kugeza ubu ruracyahambwe; urwo rurimi ntacyo narunenga kuko mubyo rwakoze nasanze byaragize akamaro, ariko rero aho bigeze ubu rwagakwiye kwambikwa umudari, maze rukajya muzabukuru, ubundi igice gisigaye cy’umubiri kigatekereza indi nzira yajya byihutirwa mu bikorwa kugirango dutabare igihugu cyacu kitarasigara ari igikanka gusa dore ko kubora bwo cyarangije kubora ndetse umunuko wacyo ukaba ugera ikantarange.

Njye maze igihe ncecetse, ntabwo byari ugutinya imyambi n’amacumu bya sekibi, kuko ndakingiye bidasubirwaho, ahubwo narimo njya inama n’ururimi rwanjye ndushimira ibyo rwakoze mu gihe kinini tumaranye, narwo ruranyumvira rumpa umutuzo ubundi rungira inama yo kureba ikindi cyakorwa aricyo mbabwira ngo dutabare urwanda dukoresheje ubundi buryo bwose dusigaranye, amafaranga, imbaraga z’umubiri, ubwenge,kandi byose tukabikorana urukundo n’umutima utabara.

Ntabandi u Rwanda rutezeho gutabururwa atari twebwe tuzi igiciro cyarwo, twebwe twaruhunze turukunda, cyane twebwe urubyiruko twaruhunze tutarasarura kubyiza rwejeje nyamara rwaradutwise, rukatubyara, rukatwonsa twagera imusozi Shitani agaturumbuka aduturumbukana ntampuhwe, yica igiti nisazi kugeza yishe nuwari munda utari wagejeje igihe cyo kuvuka.

Ndagirango Banyarwanda Banyarwandakazi uwo mugongo mugari waduhetse, natwe dushake uburyo tuwitura ibyiza watugiriye,maze nubwo ugeze kure cyane ushwanyaguzwa nabatagira impuhwe tuwibuke ibihe bitararengerana ngo tuzisange turi inshike burundu, dutuye mu bihuru nk’abatarigeze igihugu; ntawo rwose twaremewe guhakwa,ntanubwo twaremewe kubabara, ibyo n’ibyo umwanzi ashaka, ariko Imana yo yaturemanye Urukundo n’umunezero, byo tugomba guharanira iteka ryose kugeza isezerano ryayo rigeze ku musozo.

Tugomba kubigiramo umuhate kuko Imana yatwambitse umubiri wuzuye ingufu zo kubigeraho, kwanga agasuzuguro kwihagararaho no kurimbura umubisha udadushakira amaho, ntakundi nabivuga atari muri ayo magambo akakaye, umubiri wacu n’uwigitinyiro, ntawe ugomba kuwigereza ngo awukore ibyo ashaka byose.

Nkuko ntawe ushyingura ari umwe, twese tuzi ko u Rwanda rwacu, rwatewe inkota na FPR, irarusogota, irangije iruca umutwe, nuko abayoboke bayo bararushyingura. Kuruzahura no kurugarura ibuntu nitwe Rubanda bireba dufatanije, kandi murabizi ko abishyizehamwe ntakibananira, ibyo ntashiti tuzabishobora, mupfa buri umwe aho ari kuvuga ati:NDIYEMEJE NTEYE INTAMBWE IGANA IMBERE MU KUZAHURA URWANDA, KANDI NZABIGERAHO NTANZE IKI N’IKI, MAZE UBUNDI UKUBAHIRIZA IRYO SEZERANO UBUTAZASUBIRA INYUMA

Hari abibeshya ngo Kagame niwe wishe Urwanda, oya njye ntabwo nemeranya nabo, kuko Kagame ni Ishitani nkuru, naho utundi dushitani tumugaragiye natwo tugenda dukura kuburyo aramutse avuyeho, habonekamo ikindi gishitani kinini cyamusimbura, mbese ndashaka kuvuga ko shitani zose ari zimwe, yaba nto cg inini zose zaravumwe nizo kurimbuka ibyo Isumbabyose niyo ibivuga si amagambo yanjye ( Shitani yaraciwe iteka ryose, abayikorera , abayubaha, abayiringiye, bose ni bavumwe)

Bavandimwe banyarwanda, nagirango mbasuhuze kandi nanongere nyuma y’igihe kirekire kubasangiza ibitekerezo byanjye, dore ko najyaga nsoma izindi mpanuro zabajyarugamba b’abasangirangendo, nkasanga hari abafite impungenge ko wenda naba naragize ikibazo, oya maze igihe tekereza kuyindi nzira, icyo nakora ngo urugamba turwana rutere imbere.

Ndaho rwose meze neza n’ubwo ibibazo bitabura, ariko nk’uko nababwiye ndakingiye, Inyenzi yashatse kugerageza kunkuramo iyo kotsa mu mezi nkabiri ashize, igira ibyago nyirusha amaboko n’amaguru, aho igeze izajya ihora ibyibuka ko ntari agafu k’ivugwarimwe.

Abakomeje kwibaza kuby’Intwari Romeo Rugero, nabo nababwira nti mukomere kandi kuva atarasezera n’ukuvuga ko araho,erega hano ku Isi turi mu rugendo, kandi rugira iherezo ryo mu Ijuru (aheza twese tuzajya abizera), Rugero rero mumuragize Imana isumba byose imurindire aho ari kugeza igihe tuzongera kubonanira twacyuye insinzi, hari igihe muzabona abasesekayeho we n’Ikaze ndetse n’abandi bose bamaze igihe bacecetse.

Nasoza mbabwira nti Duharanire kubaho Gitwari, gukora gitwari kugirango tuzasige urwibutso rwiza kandi tuzanasigire abacu Urwibutso rw’igihugu cyacu cya gakondo.

Umucunguzi ni Rubanda.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to KO U RWANDA RWATAWE MU IRIMBI NINDE UZARUGARURA IBUNTU?

  1. De Gaulle says:

    Zatwaye barya,zica barya,naho ubu twarazimenye,uwo zizatwara azaba yizize cga abaye nka ya nkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba,njya nshimishwa n’abantu bamenye urugamba turwana bakanahagurukira kurusobanirira abandi,abo ni nk’abasore bitwa ba Donat Gapyisi,Kamana,Kavenya n’izindi mpirimbanyi z’abasangirangendo,aba rwose mbifurije amahirwe n’imigisha by’Imana kandi ndasaba Imana ngo izabafashe gukingura amatwi y’imitima n’ubwonko bw’abanyarwanda babwirwa abo twe tumenyereye kw’´izina rya Rubanda
    Bitagabanije kuko abazakirikiza impanuro zabo ntaho bazahirira na runyenzi n’amadayimoni aba amuherekeje.Naho rwose impungenge nimuzishire kuko burya utarabikwa aba akiriho,kandi nanone nubwo napfa nawe ugapfa ariko tugapfana ubutwari,nkuko nkunda kubivuga ntabwo burya tuba dupfuye kuko Intwari ntipfa ahubwo isinzirira mu mu mitima yabayikunda.
    Imana ikomeze ibane natwe mu rugendo turimo,idufashe kwisungana,umwe najya kugwa yegurwe nanmugenzi we maze tuzasoze urugendo rw’ubutwari twiyemeje.
    Tuzatsinda ntakabuza.

  2. Ndorimana says:

    Nsengiyumva, udusize mu rujijo! Intwari Rugero yaba ikiri kuri iyi si?

  3. rubanda says:

    urakoze cyane Degaule,
    dusabire Romeo Rugero na Nkusi Joseph, gusa basize baduhaye umuganda

  4. uwizeye Jean says:

    Komere cyane mwe Data we
    Urugamba rwururimi ni ngombwa kuko ikinyoma cyabonye intebe kubera abanyakuri baruciye bakarumira
    bagashiduka amazi yarenze inkombe.
    Bica inejye abari kurugamba na none iyo ururimi nkurwawe rucecetse kandi nibyo byari mubqgushakishije

    IBIHE byiza kuri mwese
    RUREMA AND MURIMWE.

  5. christian rochigneux says:

    Imana isumba byose numutima ukeye kuri iyi saha 5:35. ndashimirimana kuko ubushize nari nabajije niba de gaule akiriho none ndasubijwe burya mubantu numvise nkakunda ntacyo bampaye sinabura kuvuga ko j.paul romeo rugero arimo mumpanda yambere namubonye kuri yutube hanyuma naje kumva ko yapfuye nenda kwitura hasi agahinda karamfashe kugeza kuri iyi saha ariko ubu ndahumurijwe umutima wanjye urakeye none rero degaule ibi bintu uvuga nibyo rwose. ibikorwa nibyo bikenewe abandonner la theorie. vers la pratique ariko bibaye byiza ujye ucishamo unageho inyandiko nkiyi

  6. Matsiko says:

    Ndanezerewe cyane kumvako romewo rugero akiriho mwifurije amahoro y’imana namwe mwese bacunguzi.

  7. Egyde Tabato says:

    De Gaulle komera cyane.

    Ntureba ko uturuhuye mu mitima yacu ko ugihumeka kandi ubutwari bwawe ukiri wawundi. Komera cyane intwali ntipfa ahubwo irasinzira kuko ihora yibukwa iteka. izo nyanga birama zikomeje kukugendaho hariho Imana isumba byose nishimwe cyane yo yonyine ikomeje kukurinda. Beshi cyane tubayeho muri ubwo buryo, ariko ntagutinya kuko urugamba ni urwacu tuzarurwana kugeza kuntsinzi.
    Imana ikomeye ndayinginga ngo ikomeze irindi Romeo Rugero aho yaba ari hose, ariko Imana niyo itegeka byose niyo izi igikwiye.
    Nongere ngushimire De Gaulle komera cyane.

    Twebwe twese rubanda urugamba ni urwacu, twebwe twese bene kanyarwanda twambarire itabaro kugeza kuntsinzi buri wese afite icyo gutanga, no gukora, haba mubikorwa, kurugamba, nibindi…
    Twese hamwe nkabitsamuye ibikorwa bitugende imbere. Inkoko niyo ngoma kuko hirya yejo haba ari kera cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *