(Kinyarwanda) Ese « Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » ni urwego rwa politike cyangwa ni umushinga ubyara inyungu mu rwego rw’ubucuruzi (une affaire commerciale) ?

ok
  • Views 3560
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Muri Gashyantare 2017 niho umukuru w’ishyaka ISHEMA Party bwana Padiri Thomas Nahimana uba mu Bufaransa yatangaje ko ashyizeho Gouvernement izakorera mu buhungiro. Ibyo yabitangaje nyuma gato amaze kwangirwa na Leta ya Kigali kwinjira mu Rwanda aho yifuzaga kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

Icyo cyemezo ntabwo cyatunguranye gusa, ahubwo ku ngingo zimwe na zimwe, cyanatangaje benshi mu bakurikira ibya politike. Icya mbere, mu bagize iyo Gouvernement ye harimo bamwe batigeze babimenyeshwa mbere y’uko bahabwa iyo myanya cyangwa ngo babe baratanzwe n’amashyaka babarizwamo. Ikindi gikomeje gutangaza kugeza ubu, ni uko kuva iyo Gouvernement yatangazwa nta gihugu na kimwe cyo kw’isi kirayemera ku mugaragaro (reconnaissance). Yemwe haba no mu bihugu bidafitanye umubano mu rwego rwa dipolomasi (relations diplomatiques) na Leta ya Kigali, kuko ikiwufitanye nayo kibaye cyemeye indi Gouvernement byasobanura ko giciye umubano n’iy’i Kigali.

Birasanzwe ko ibihugu by’amahanga bishobora kwemera yemwe bigashyigikira bikanacumbikira imitwe ya politike inyuranye irwanya Leta iri ku butegetsi aha n’aha, kandi bifitanye umubano wa diplomasi na cyo. Ariko uwo mutwe iyo wageze mu rwego rwo kuba cyagwa kwiyita « Gouvernement » ibihugu bihitamo iyo byemeye bibana nayo : ari ifite ubutegetsi mu gihugu, bitihi se, ari iyo yo mu buhungiro. Kugeza ubu iryo hame muri « relations internationales » ntiryigeze rivuguruzwa na hamwe. Kugeza ubwo Padiri Thomas Nahimana atangiriye kwigisha ko bishoboka kandi ko we yaba yarabishoboye, aribyo gukora ku buryo amahanga yemera u Rwanda nk’igihugu, yakwemera icyarimwe gouvernements ebyiri z’u Rwanda : iye n’i y’i Kigali.

Muri ino minsi « Perezida wa Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » Padiri Thomas Nahimana yabonye umuzindaro urangurura cyane wo kwumvisha abanyarwanda bamwe ko iyo Gouvernement ye ihamye kandi yemewe, ko ari ko gakiza kabo kandi ko bose bagombye kuyishyigikira. Uwo muzindaro nta wundi ni Radio Ijwi Rya Rubanda n’ « umunyamakuru » Siméon Musengimana. Mu biganiro ku bijyanye n’iyo gouvernemernet uwo Siméon akomeje gucisha ku bwinshi kw’iyo radio, hagaragara mo ubushake bwo gusisibiranya no kuvangavanga ibintu nkana (brouiller les pistes et faire des amalgames) hagamijwe gusa kuvuga ibigwi iyo gouvernement.

Kuba Padiri Nahimana n’ababa bamuherekeje banyarukira aha n’aha maze bagahura cyangwa bakakirwa n’intumwa ya Rubanda (un élu, député ou sénateur…) ibyo bica kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ngo Gouvernement yo mu buhungiro « yakiriwe n’abategetsi b’igihugu iki n’iki », bivuze ko icyo gihugu cyayemeye (reconnaissance) kitacyemera iy’i Kigali etc…Abazi uko inzego za politike zikora mu bihugu byateye imbere muri demokarasi bazi ko intumwa ya Rubanda ifite uburenganzira bwo kubonana n’abantu, amashyirahamwe, amashyaka yo mu bihugu byo mu mahanga n’iyo Leta yabo iba itayemera.

Ngira ngo nta shyaka na rimwe rikorera mu buhungiro ritarabonana n’umu deputé cyangwa sénateur ino i Buraya. Ni ibisanzwe. Yewe na ba ministres cyagwa Présidents (ou Premiers Ministres) bashobora kwakira abarwanya Leta iyi n’iyi kandi bafitanye nayo  umubano mu rwego rwa diplomasi. Bapfa gusa kuba batiyita nabo ba Ministres cyangwa Chef du Gouvernement.  Mu Bubiligi iyo Didier Reynders yakiriye uhagarariye CNARED irwanya Leta y’u Burundi ntibituma idakomeza kugira ambassade i Bujumbura.  Ariko igihe uzaza ahagariye CNARED cyangwa undi mutwe… azavuga ko ari ministre ukorera mu buhungiro, ko yakwakirwa na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga (son homologue), cyangwa ngo ni Président bityo agomba kwakirwa na Premier Ministre ndetse n’Umwami maze indirimbo zubahiriza ibihugu zigasamirana…ntibizashoboka bataracana umubano n’u Burundi.

Ibyo rero nibyo Padiri Thomas Nahimana agerageza kubeshya ko bimukorerwaho nka Président w’u Rwanda ukorera mu buhungiro ! Nyamara iyo yigumira kwitwa Président w’ishyaka Ishema aho agera ndetse n’ahandi ubu atatinyuka kuko ari President ugomba « protocole particulier », yashoboraga kuba ahagera. Ibyo yari asanzwe abizi. Inyungu rero mw’itangazwa ry’iriya Gouvernement yari aziteze mu rundi rwego.

Nanone bikagaragara ko Padiri na Gouvernement ye bibasiye cyane ayari asanzwe ari amashyaka ya politique arwanya leta ya Kigali aba mu buhungiro, ahereye kuyo abona akomeye muri yo. Kwisonga hakaza FDU- Inkingi. Ni muri urwo rwego Siméon Musengimana asigaye yaracitse ururondogoro ngo aremeza ko FDU-Inkingi itagifite umurongo igenderaho, ndetse ikaba ngo yarahinduye izina rya Perezida waryoVictoire Ingabire urucuruzo (fonds de commerce). Tubibutse kandi ko Victoire Ingabire yashyizwe « ku murya » muri Gouvernement ya Padiri atabibajijwe yewe n’ishyaka rye ritabizi. Ubwo icyari kigamijwe Padiri akora iryo shimuta ku mugaragaro abantu bakumirwa, gitangiye kugaragara.

Muri rusange, igikomeje kwigaragaza ni uko Padiri Nahimana agerageza gusenyera amashyaka ya opposition yari asanzweho muri icyo kintu cye. Byumvikanye mu kiganiro yagiranye na Siméon kuri ya Radio ku ya 06/06/2017 aho yagiraga ati : « Ubu nta zindi mpande ziriho zihanganye uretse Gouvernement y’agatsiko ya FPR i Kigali na Gouvernement ya Rubanda ikorera mu buhungiro ».. Ngo abanyarwanda bagomba guhitamo muri izo mpande zombi ! Ubwo rero birumvikana ko utibona aho hombi kubwa Padiri Nahimana, nta mwanya n’ijambo agomba kugira ku bireba igihugu cye.

Ariko kandi iyo usesenguye neza usanga gushinga iriya Gouvenement ya Balinga Padiri yarabikoze-nkana kandi yari abifitemo inyungu. Iyo asaba abanyarwanda babaga mu yandi mashyaka ngo basenyukire mu rye (nako muri Leta ye) ashimangira cyane ko icyo abatezeho ari inkunga, ibindi akazabyikorera. Abatangaga inkunga ahandi ku buryo butandukanye, haba mu mashyaka haba mu mashyirahamwe atagamije inyungu (asbl), n’ahandi… byose ngo nibabikusanyirize hamwe babigeze kuri gouvernement ye !

Ngira ngo ikibazo twibazaga tugitangira iyi nkuru kibonye igisubizo : Mbere yo kuba urwego rwa politike, « Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » iyobowe na Padiri Thomas Nahimana ni umushinga w’ubucuruzi bubyara inyungu (une entreprise commerciale).

Nairobi, 23/06/2017

Jean-Yves Gasherebuka,

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to (Kinyarwanda) Ese « Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » ni urwego rwa politike cyangwa ni umushinga ubyara inyungu mu rwego rw’ubucuruzi (une affaire commerciale) ?

  1. Samson, Eric says:

    Hari icyo nabonye kubazungu gitandukanye kure cyane nabirabura dore ko nabanye nabazungu igihe kitaricyo gito, iyo unyereye ugiye kwikubita hasi urikumwe n’abazungu bagufatire mukirere utararwa hasi bakakuramira vuba byihutirwa cyane, naho abirabura iyo babonye unyereye ugiye kwikubita hasi baraberereka ukagwa hasi ukahavundagurika bari kukureba gusa, hanyuma bakakubwira ngo byuka se haguruka tugende dukomeze urugendo. Uko niko abahutu bameze iyo barebera FDLR ibikorwa byayo ariko gushyiraho akabo kongeraho ibikorwa byabo bikabananira bakumva ko bakeneye kurebera gusa kuruta ibikorwa.
    ibikorwa ningenzi cyane niyo mpamvu mubihugu byabazungu bahora imbere muri byose ni ukuberako bakunda gukora kuruta amagambo.

  2. Sembaga says:

    Sha iyo bigeze kuri padiri mpita ntandukana imyumvire namwe kabisa. Padiri aruta amashyaka menshi muri opposition asinziriye yirirwa abeshya abantu ngo arakora ariko utanamenya n’ibyo akora.
    Naba nawe ibyo avuga arabikora, kabone n’ubwo bigaragara ko nta impact nini bifite ku gitugu cya fpr.

    • Kanzeguhera says:

      Niko Sembaga we,
      Aho kwemera Nahimana witwaje ko ibyo avuga abikora utitaye kubyo aribyo ahubwo wakwemera Kagame niwe uko ibyo yavuze byose kandi vuba. None se padiri Thomas avuga ibiki akora? Bimaze iki? Gucabiranya se nibyo ugiye kuvuga? Padiri Thomas ni umumamyi ibya politique ntabwo ari inzira ye kabisa

      • Sembaga says:

        Mu mashyaka ya opposition nta narimwe ndabona rivugira abahutu baguye za kibeho. Usibye amatangazo arangirira kuri internet nta na rimwe ndabona ryagiye kubonana n’abayobozi b’igihugu runaka ngo basobanure iby’igitugu cya Kagome!

        Ikindi Padiri nibura akora diplomacy bikagaragara nta bwiru na bumwe abishyizemo aribyo benshi mu mashyaka ya politiki ya opposition yitwaza agasinziriza abantu bibwira ko hari icyo ari gukora mu ibanga.

        • Kanzeguhera says:

          Hahahahaha, ntubuze byose uransekeje cyane. Ubwo se kubera ko Nahimana yifotoje yagiye muri Australia kuri wowe Diplomatie cga politique ni ukwifotoza? Hanyuma se inkotanyi zitigeze zifotozanya na Museveni cga na USA bivuga ko zitavugira abatutsi benewazo? Va ku giti dore umuntu kuko impmavu Nahimana yifotoza cyane arayizi si ukuvugira abantu ahubwo ni ubucuruzi. nabonye hari n’aho Padiri Thomas yifotoza ari wenyine muri Eglise. Ese buriya yashakaga kwerekana iki? Ko ariwe usenga wenyine cga? Ese kujya muri Eglise ukajyana umuntu uza kugufotora ni iyighe message uba ushaka gutanga mu rwego rwa politique cga Diplomatie uvuga?
          Nahima Thomas ni umucuruzi kurusha ibyo wowe wita politique cga se akaba nawe atabizi yitiranya ubucuruzi na Politique. Kirazira muri Diplomatie cga Politique ko wajya gushaka ubufasha bwo guhirika ubutegetsi bw’igihugu cyawe ngo ivyihutirw akibe ukwifotoza. Biriya byerekana ko ibyo yarimo ntaho bibangamiye na gato Kigali.
          Naho Kubyerekeye icyo we yise Guverinoma y’u Rwanda mubuhungiro kandi ari comité y’ishyaka Ishema ni urwenya gusa ntacyo nabivugaho. Ese Guverinoma itagira service iha abaturage ibaho? Ese Ministere de l’education ikora iki, ikagikora ite? Amashuri arihe? Ministere de la santé,amavuriro arihe? Ububanyi n’amahanga, ni ikihe gihugu kiramwakira nka President mu gihe n’igihugu abamo batamuzi nka President?
          Buriya yari afite inyota yo kwitwa President , ni byiza yaramwiyise naho ibya Guverinoma byo ni ugusetsa imikara gusa.
          None se niba atabeshya ko bamubujije kwinjira mu Rwand aakagarukira Nairobi, akongera kugerageza bakamugarurira Bruxelles (n’ubwo iyi nshuro ya kabiri yo ari ikinyoma cyambaye ubusa, ntaho yigeze ajya), none yarangiza ngo ashinze Guverinoma ubwo umuti w’ibibazo by’u Rwanda warabonetse? Bamwangiye kwinjira mu Rwanda comme un individu se none bazamwemerera azanye guverinoma?
          Muve mu rwenya, ntawe utazi ko ubu umuti w’ibibazo by’ i Rwanda ari ugufata intwaro. ubwo rero aho gushinga guverinoma yari gushinga rebellion ahubwo , byari kumvikana kurushaho kandi ntawe utari kumuyoboka.

          • Bazivuge says:

            Tuve mu rwenya da! Simbyanze. None dukore iki? Twisinzirire niwo muti. Gucritiqua biroroha ariko iyo hageze gutanga ibisubizo benshi bahita barigita.

          • Kalimanzira says:

            Abashaka kwibohoza no kubohoza abanyarwanda n’u Rwanda, nta wundi muti uretse gufata intwaro. Aya mashyaka yirirwa ababeshya muyavemo mugane abiyemeje gufata intwaro. Aha ndaviga FDLR cga se niba mutayibonamo mushinge indi mitwe ya gisirikari muve mumagambo gusa. Ndizera neza ko imitwe ya gisirikari yo iramutse itangiye ibikorwa yakwishyira hamwe kuko urugamba baba bazi icyo aricyo. Hari abo nsigaye numva bavuga gushyira hamwe kw’amashyaka ariko wababaza icyo bashyira hamwe icyo aricyo ntibasubize. None se ko buri wese azi neza ko umuti wonyine usigaye ari urusasu kandi abayoboye aya mashyaka bakaba barasaritswe n’ubwoba bazashyira hamwe ngo bakore iki? Niba atari ugushyira hamwe ngo bafate intwaro cga se niba batinya gupfa ngo bashyire hamwe bashyigikire abiyemeje kwitangira rubanda, njye nabagira inama yo kureka kudutesha igihe. Ibi birareba na Thomas Nahimana urimo kwibesha cga uri kubeshya rubanda kuko Guverinoma yo mubuhungiro nta mushinha urimo ni balinga, akwiye nawe gushyira ubwenge ku gihe akava mu kinyoma agashigikira abiyemeje kwitangira rubanda niba we atiteguye kuyitangira.

  3. Nzabandora says:

    SImeon MUsengimana yagombye guha uyu J Y Gasherebuka ijambo kuri Radio ye, kugira ngo asobanure birambuye igitekerezo cye , yamubura akabaza ubuyobozi bwa FDU-Inkingi bukamumurangira kukocbigaragara ko ari umuyoboke wayo.

  4. Bamenya says:

    Ibya padiri w’umushi byo birumvikana, ariruka inyuma y’urufaranga comme il se doit,rikose umushiru Simeon we arashya yaruraiki, ko bizwi ko ari “bihwahwa” nka mwenenyina Pasteur Bizimungu???

  5. christian rochigneux says:

    nonese ubundi nahimana mubona azi yagera kuki. iriya si gouvernement uretse ko ariko we nabari kumwe nawe babyibwira. ubundi umuntu agomba kumenya abo ahanganye nabo niba umuntu yumva igifaransa ukamuvugisha mugifaransa niba ari igiswayire bikabuko nahubundi umubwiye ururimi atumva uba uta igihe
    ahubwo bikarutwa no guceceka

  6. Peace says:

    Ese kuki bariya bantu bo ku Ijwi bakunda kwikoma FDU. Rwose sindi mu ishyaka iryariryo ryose, ariko nunvise Radio Ijwi rya Rubanda igaragura FDU-Inkingi, mbona harimo kwenderanya cyane. Harya ngo FDU yanenze “gushaka kwiyamamaza kwa Padri?” Tubyemere ko aribyo da. Ariko se niyo mpanvu abantu bakwifata ku gahanga bakikoma Umuntu ngo kuko FPR itaramwica kandi ari umuyobozi mi ahyaka rya opposition, ngo ubwo ni DMI? Mwarabyiyunviye uwitwa Madalina Bica we na Simeo bakamejeje ngo umusore uhagarariye FDU mu Rwanda kuko FPR itaramumena agahanga ngo ubwo ni DMI.
    Ubu se bataniye hehe na FPR yaje ikuramo amaso abantu bamwe babaziza ngo “Niba warahishe abatutsi aba naba kuki noneho hari abandi utahishe??” Hari n’abatutsi bamwe bamwajije ngo bo kuki batapfuye. None burya ni indwara karande mu banyarwanda!!!!
    Ariko se Kanyarwngwe ageze mu Rwanda, FPR ntiyabanje kumureka akabaho ahubwo ikajya irimbura abavandimwe be, abishywa, ababyara. incuti….boseeee bamaze kubarimbura, yewe umenya nta no kumwica byari bikimaze kuko yari yarapfuye ahagaze……..Ubu se twavuga ko we DMI yari imukunze kuko yicaga abandi bahutu we bakamwihorera???Burya iyo umuntu akumazeho abantu, nta kwicwa kuruta uko.

    Mureke kumaranira ubutegetsi mutanafiteho nakamanyu kangana urwara??
    Ari FDU ari Ishema ntawavuga ko harimo iritagatifu. Uko Padri abantu bamuneguye mubyo kwiyamamaza ntaho bihuriye no kwita umuntu ngo akorera DMI kubera gusa ko FPR itaramumena umutwe…..

  7. Muhirwa Epimach says:

    mbese uyu mucuruzi wa politic Padri Thomas Nahimana aho nimuzima bahungu mwe? uyu muntu afite ishyaka rye ryitwa Ishema, none yarihinduye ko ryitwa Government ikorera mubungiro hanyuma se kandi ari kwivuga imyato ngo ngwiki?
    mube maso ngo arashaka kwisimbukuruza no kubitamureba ngo byimpunzi. harya ubundi yateye aturutse hehe? kandi niko ari gushaka abamusororera banyafupfa naho we agashyira mugifu cye no mumufuka we, inda mbi gusa, abazungu ntibamuha amuhagije? narye ayo abazungu bamuha arahagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *