(Kinyarwanda) UMUGAMBI W’INKOTANYI WO GUTUZA ABATUTSI MU GIHUGU CYA RDC MURI NORD KIVU NI UWAKERA

ok
  • Views 2408
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Banyarwanda, duharanire kuvuga ububi bw’Inkotanyi dore ko ntawe ujya inama n’igihe, ejo iminsi itazaduhamagara twayitaba tukajyana nibyo twari tuzi abandi batamenye, maze bakazabura ibyo baheraho bifatika mu gukemura ibibazo by’abasigaye bugarijwe n’amakuba y’Inkotanyi.

Iyo wanditse cyangwa ukavuga, ibyo ukoze birasigara, hakaba igihe byifashishijwe mu gukemura impaka n’ibindi bijyanye nazo.Kubw’ibyo rero, uyu munsi nahisemo kubasogongeza kubyo nzi k’umugambi w’Inkotanyi mugutuza Abatutsi muri Nord na Sud KIVU, maze zikabasimbuza Abahutu bahatuye zimaze bose kubarimbura.

Ntabwo nzi neza cyane akarere ka Bukavu kuko ntabwo nakagezemo, ariko mpunga mva i Katare (Nord Kivu, zone ya Rutshuru) ubwo Inkotanyi zatumishagaho amabombes twageze ahantu duhura n’abavaga muri sud Kivu, n’ukuvuga za Bukavu, byumvikane rero ko intambara cyangwa ubwicanyi butangiriye muri Nord Kivu, bushobora kugera nta nkomyi muru Sud Kivu.

Muri Nord Kivu, aha nahabaye imyaka igera kuri 2, niho nahungiye muri 1994, mpava Inkotanyi ziteye Inkambi, nerekeza inzira y’ishyamba, aho nageze muyindi zone bita Masisi, izi zone zose Rutshuru na Masisi, ziganjemo abaturage gakondo b’abahutu, n’abatutsi bakeya bari muri Masisi, aho bakoreraga ubworozi, aha uwaruzwi cyane ni Kasuku, wari woroye bya Kijyambere, binavugwa ko yatanze imfashanyo n’izindi nkunga zinyuranye mu Rugamba rwa FPR inkotanyi zitera u Rwanda mbere ya 1990 kugeza zifashe ubutegetsi zikambuka zikanafata na Zaïre ubu yiswe RDC.

Nyuma yo kubura uko mbigenza naje gusubira mu Rwanda, ngeze mu Rwanda, naje kuvumbura impamvu, Inkotanyi aho gutera Inkambi zigamije gucyura impunzi, ahubwo zageragezaga kuzicira mu mashyamba mu migezi no mu mazuku (ahantu habaga ibyuka bibi wagwagamo ugahita upfa) kandi nanone ntibigarukire mu kwica impunzi gusa, ahubwo zikanica abaturage gakondo ba Zaïre kuberako bari abahutu bazibangamiye m’umugambi wabo wo kwigarurira Zaïre.

Abandi bashoboye kwirwanaho no Gucika inkotanyi zitabiciye hafi aho muri Rutshuru, Masisi nahandi hose mu nzira ndende impunzi zabashije kunyuramo zihunga navuga nka, Kitchanga ukagera za Tingitingi, Mbandaka nahandi impunzi z’abahutu zagiye zirorongotana, kuko umugambi w’Inkotanyi wari uwo kumaraho abahutu yaba ab’impunzi cg Kavukire ba Zaïre,ntabwo zacitse intege zarabakurikiranye zibambutsa inzuzi, imigezi , ibirunga, amashyamba y’inzitane, ariko ngo zibatsembe batazapfa bazutse, cg barokotse ngo bagaruke gutura mu karere zari zarikebeye k’amajyaruguru n’amajyepfo ya Kivu.

NIBONEYE N’AMASO UKO ABATUTSI BAGIYE GUTUZWA MU MAJYARUGURU N’AMAJYEPFO YA ZAIRE (RDC)

Uko inkotanyi, zahigaga zikanica abahutu bo muri Nord Kivu na Sud Kivu, ninako, abatutsi bo mu Rwanda bashishikarizwaga kujya kuhatura, naho abasirikari n’abategetsi bakomeye,bo bakigabagabanya ibikingi byo muri ako gace, bamwe bakikatira ibikingi byo kororeramo, abandi aho guhinga ibiyobyabwenge nk’imogi n’ibindi.Iyo bamaraga kubihinga, bo barigarukiraga ubundi bagashyiraho abakozi bo kubirinda, njye rero ngarutse mu RWANDA nabashije kuganira nabo bakozi bari bashinzwe kurinda no gusarura ibyo bihingwa by’abategetsi b’urwanda b’abatutsi bahinze muri Congo nkanaboneraho kubabaza gahunda abo bategetsi bafite kuri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Iyo abo barinzi b’imitungo y’ibikomerezwa banganirizaga w’umvaga kariya karere katakiri aka Zaïre, kuko yaba abo barinzi, yaba ibyo bikomerezwa ntacyabakomaga imbere mu kukagenzura. Kw’ikubitiro,abarinzi biyo mitungo n’ako karere bari abasirikari bihinduye abasivili, iyo baboherezagayo bagiye kurinda ibyo bihingwa cg ayo matungo, babahaga imbunda yo gutunga mw’ibanga, bakagutegeka ko uzayikoresha igihe uzaba uhawe amabwiriza yo kuyikoresha cg se wirwanaho, nukuvuga ko bamwe twagendaga tubona barwana muri ya mitwe y’ibyihebe ya za M23,CNDP n’ibindi, abenshi bajyanweyo muri ubwo buryo no muri urwo rwego.

Uko bapakiraga abantu mu bikamyo bita FOSO ninako hasi mu bikamyo basasagamo imbunda hejuru yazo bakorosaho ibyatsi, byitwa ngo nibyo bagemuriye Inka z’Imasisi, ukagirango ho nta bwatsi bubayo.Muribuka incident yigeze kuba ahagana 2005, ubwo abazayirwa b’Igoma bavumburaga iyo mitwe y’Inkotanyi bagategera mu mihanda izo FUSO, maze bazitera amabuye, ibyari ibyatsi bikabyara imbunda n’amasasu, abashumba n’abashoferi bari bazirimo bagahinduka abamashi kabuhariwe maze bakarasa abazayirwa bakahashirira, ibi byatumye umupaka wa Goma-Gisenyi ufungwa amezi agera kuri 3, maze aka NIDO nari mvuye kwigurira iGoma gaherayo gatyo kuko naho nahavuye nshengeye nyuze inzira y’amakoro, ngo mbone ngere mu Rwanda.

Mu w’1997-1998, abakozi b’Inkotanyi bazwi nk’Abakada, bacengezaga amatwara mu baturage bo mu ntara y’Umutara cyane i Nyagatare,Muvumba, Karangazi, Musenyi, Ryabega, Kagitumba,n’ahandi hegereye,ngo abashaka biyandikishe maze bo n’amatungo yabo babajyane gutura muri Nord Kivu, gusa bababwiraga ko bazabajyana i Masisi, izo Lisiti naraziboneye, nabo bakada bangezeho bambwira ko nabafasha kubwira no gushaka abifuza kujya gutura muri ZAIRE.

Abantu bariyandikishije ari benshi cyane, imodoka zararaga zibatunda zibajyana muri Zaïre, ibyo byakozwe kuva (ibyo nzi naniboneye ni ukuva mu 1996-2004)by’umvikane ko tunajya guterwa mu nkambi twatewe akenshi n’abantu bari baracengejwe kera muri ako gace,ikibitubwira nuko twararaga tugenda duhunga inkotanyi, tukirwa tugenda tuzihunga, aho tunaniriwe twakwicara ngo turuhuke, dutangiye guteka, zabona bigiye gushya, zigahita ziturasamo, tukongera tukiruka tuzihunga, ibyo bigaragaza ko zabaga zarakwiye hose aho twageraga zikaba zihamaze igihe, kandi ko na nyuma ndetse nanubu icyo gikorwa cyo gucengeza abatutsi muri Zaïre kigikomeza kuburyo,tuzashiduka kariya gace gatuwe 100% n’abatutsi n’abashumba babo.

SINANYUZWE KUKO AHAGANA 2003 NAGIYE KUREBA IHEREZO RY’ABAHUTU BATUYE MURI RUSTHURU

Muri uyu mwaka wa 2003, nasubiye inyuma, nshaka kureba ahantu narokokeye ubwicanyi bw’inkotanyi no kureba abo nasize inyuma niba nabo hari abarokotse, nagufatiye imodoka ingeza ku Gisenyi, nambuka nshiye muri Quartier Birere, ndagenda nkufatira imodoka, ingeza i Kibumba, gahunda yari ugukora urugendoshuri rw’urwibutso rw’inzira nanyuze mpunga ubwo amabombes n’amasasu ntibagiwe, ba Keba nayo b’abasirikari ba Zaïre, byari binyugarije ubwo n’ambukaga muw, 1994 ntera urwanda umugongo ngana Zaïre, nagombaga kureba aho naciye , kandi nibura nkahahagarara nkanahafata ifoto, byanashoboka nkanahafata icyo kunywa, icyo gihe tuba mu nkambi twitaga Gasigisi, Makamburu, Kindingi cg se urwagwa rwa TONGO, ubundi nkakomeza kugeza ngeze ahantu hose nakandagije i kirenge muri Zaïre, nkanasura abazayirwa batugiriye neza nkanabereka ko nkiriho kandi nkibazirikana, ko nabatarabashije kwicwa n’Inkotanyi bakibuka ko Abazayirwa babacumbikiye k’ubutaka bwabo.

Narakugedeye ngera m’Umunigi nsanga bisa nkaho ntabantu nkihibuka kandi hadatuwe cyane, ndakomeza i Kibumba, aha nahanyoye urwagwa rwa Gasigisi mpaka icumbi ndaharara, nibutse ko ikibumba kubera imibereho mibi, nkihagera mu 1994 njye n’inshuti zanjye twahashinze Orchestre tukajya ducuranga n’udukoresho twaremaremye, ubundi tukizihirwana n’abahatuye ndetse n’impunzi, ariko tunanywa inzoga yabaga yenzwe mw’isukari, n’inanasi, twayinywa tukanezerwa, tukibagirwa umubabaro kandi twibuka Urwabitoki twabaga twarateshejwe n’inkotanyi iwacu i Rwanda.

Bwarakeye nkomereza ahantu twajyaga tugura imboga iyo twabaga tumanutse i Kahindo na Katare, aho nabwo nahasanze imboga zikihacururizwa k’umuhanda, zifunze mu tuboho nkuko kera nabwo byari bimeze tukiba mu makambi z’impunzi. Aha i Kibumba,abaturage baho twaraye tuganira nubwo nacumbitse aho tutari tuziranye, iyo nababazaga ibijyanye n’imibereho yabo, bambwiranaga amaganya n’agahinda ko igihugu cyabo cyinjiwe n’Inkotanyi, uko babaga barahahamutse wabonaga bidatandukanye n’uko abanyarwanda nabo b’abahutu bahahamuwe n’inkotanyi, wasangaga imiyoborere yaho idatandukanye n’iyo mu Rwanda, mbese uretse amazina atandukanye n’ibihugu bitandukanye ariko wabonaga u Rwanda arirwo ruhategeka.

Uko inkotanyi zicaga abaturage mu Rwanda ninako naho batasibaga kukubwira ngo hirya hariya Inkotanyi z’Urwanda zaraye zishe cg zishimuse umuntu ;mbese ubwoba, ihahamuka, ugukandamizwa, igitugu, n’ikiboko byari bihuye n’ibikorerwa abanyarwanda b’Abahutu batuye mu Rwanda.

Ku mboga, naje kurira ikamyo, yuzuye inkotanyi zambaye gisirikari kandi zinavuga i Kinyarwanda ntakwihishira, nzibwira ko ngiye gutembera, twarajyanye tugerana i Kahindo, aha naje gutangara nibutse uko hari hameze ubwo nahakoreraga muri Médecin sans frontière, nasanze utamenya ko higeze gutura abantu, kuko ishyamba ryari inzitane, aho imodoka zijya mu nkambi zanyuraga niho wabonaga uduti twaragwingiye ahubwo higanjemo umukenke ukurikiye uko umuhanda waruharuye werekeza mu nkambi ugakomeze kumpera yayo.

Kubw’izo nkotanyi twari kumwe sinabashije kuvamo ngo mparebe nshire urukumbuzi,ahubwo nakomezanije nazo ngera i Biruma, aha wabonaga hatagituwe cyane, n’imihanda isa nitakigendwa cyane, ngeze i Katare narahayobewe, ariko ndebye i Bumoso, mbona ikimenyetso ntakuka, nabonye imbuga y’aho abantu buririraga Bus, zibasubiza mu Rwanda bacyuwe na UNHCR iyo babaga bahisemo gutaha mu Rwanda, iyi mbuga nayo yarimo utwatsi, ariko kubera igitaka kibi kiyigize ntabwo yari yarigeze irengerwa nabyo ngo ibe yayobekana.Nanone ukigera i Katare hari akagezi gatemba, ako nako kari mu byampamirije ko nageze i Katare, inkambi naboneyemo ibibi n’ibyiza, inkambi nashakiyemo umufasha, nkayirokokeramo amabombes n’amasasu by’Inkotanyi, Inkambi ntazibagirwa mu buzima bwanjye n’abanjye.

Aha i Katare uretse ishyamba ntabantu bari bahatuye, nongeye kubona ahantu hatuwe gakeya cyane, ngeze i Karengera na Gako, nkomeza i Rubare, niho nicaye nywa kimwe cya Byeri ubundi nganira n’abaturage nahasanze, nabanje kubabaza nti harya hano ntabwo hari hatuye impunzi kera, bose bavugira rimwe bati Inkotanyi zo mu Rwanda zarabishe bose ntanumwe wo kubara inkuru wasigaye, ndababaza nti ese hari nibura umuntu wari utuye mu nkambi mwaba muzi ? Bati tuzi ba MBOGO, Titien, Rwandayote, Aminadabu …, ubwo nahise mbabwira ko bamwe mubo bambwiye bakiriho ko burya ntabapfira gushira, ko ndetse nanjye nari umwe murabo kandi ko nanjye nkiriho ariyo mpamvu nagarutse kubasura ngo mbabwire ko ushobora kwica ukongera ukica ko ariko iyo Imana itabishatse udashobora kugera kuntego yo kurimbura abantu bose ngo habure numwe wo kubara inkuru.

Kubera ko aho hasaga naho ari umugi, kandi wareba hanze ukabona inyenzi zijagata, nabaturage baho bamaze kumbwira ko nabo babayeho nk’amatungo, uwicwa uyu munsi cg ejo ari inkotanyi zimugena, nahisemo kujya kwirarira mu cyaro cya Ntamugenga; ntabwo hari hafi kuhagera n’amaguru, kuko nakodesheje igare rinjyana, nabwo dusa nabaraye bagenda kuko twahageze bwije cyane, nagiye gucumbika ngeze Ntamugenga, aho nacumbitse naho bambwiye ko biriwe bataraye, ubwo bambwira ko kumanywa birirwa murugo nijoro bakajya kurara mu ntoki, ngo inkotanyi zitabatungura zikabahotorera mumazu yabo, koko niko byaje kugenda nanjye nararanye nabo mu rutoki ariko inkotanyi hirya yaho naraye numva ziniga abantu barara bagongera bashiramo umwuka abandi baboroga batatabaza ngo barebe uwabarengera.

Ng’ubwo ubuzima nasanze inkotanyi zaragemuriye abazayirwa.Bwarakeye nkiza amagara yanjye, kuko nabonye nsubiye iya Goma nshobora kutazagerayo ntahotowe, nahisemo rero kureba uko nakwambukira hafi ya za Kisoro muri Uganda maze nkataha i Rwanda. Gukwepera urupfu muri RDC sibyo byari binshishikaje,kuko uko abazayirwa bari babayeho mu bwoba, kwicwa, gutotezwa, ninako no mu Rwanda Abahutu tubayeho,gusa icyari kinshishikaje nuko nubwo wapfira i rwanda ho akarusho washoboraga gushyingurwa utariwe n’imbwa nkuko bagenzi banjye, inshuti n’abavandimwe byabagendekeye kandi bikibagendekera iyo biciwe ahandi aho batabonwa nuwo ari we wese. Naho rwose imfu zirasa cyane iyo zitanzwe na FPR kuko yaba uwo biciye Afrika yepfo, Malawi, Zambie, Congo Brazzaville, Mozambique, RDC n’ahandi, amasomo namwe no kwica kwazo ni kumwe.

Ushobora kubona Inkotanyi ikubwira ko yahindutse, ikakubwira ko yihannye kandi ko yakijijwe itakigendera mu mwijima, ariko uguhinduka kwayo ni ya kamere y’ubugizi bwa nabi iba yayisinziriyemo, ubundi hakagaragara izindi kemere n’imico mihimbano.Iyo rero uri nyiramujya iyo bijyiye, nawe utamba imbyino z’Inkotanyi, umunsi ya kamere yakangukiye, iza isumba zazindi zose zaguhumye amaso, maze Inkotanyi na kamere yayo y’umwimerere ikakubikira ikagukocora ntumenye ikigukubise, uku niko Inkotanyi zigiye kutumaraho abahutu b’umutima muke, batakibasha gushishoza no gushyira mu gaciro, ngo bamenye ko urwango rw’umututsi w’Inkotanyi k’umuhutu rutagarukira mu Rwanda gusa, ahubwo ntirugira umupaka, kuko n’abo muri CONGO RDC, mu Burundi babageze k’ubuce, kandi ko nuwo batarica uyu munsi bazamwica ejo, maze bagasigarana aho yaratuye hategekwa n’umututsi w’Inkotanyi.

Ubu buriganya bwo gushaka kumara Abahutu b’Irwanda, RDC, n’abo mu Burundi, nkuko njye nabashije kubyibonera n’amaso, nanone iyo urebye ukuntu Leta y’Urwanda ihiga aho impunzi y’umuhutu iri kw’Isi yose, yaba ikoresheje intambara, amayeri y’ubucengezi nkuko ibikora muri Nord na Sud Kivu bya RDC cg se i Burundi aho ubu barwana no kwica Nkurunziza ngo basubizeho Umututsi, cg se uko ubona birwa birukankana gushinga za Ambassades aho ariho hose impunzi zahungiye, usanga Abahutu bakomeje gusinzira bazashiduka babaye amateka kw’Isi, kuko wagirango nabo bicwa basinziriye kuburyo ntanubasha gutaka cg ngo akanguke akebure abandi Inkota, ibiziriko, cg uburozi bibunzwa n’abatutsi ba FPR bitarabageraho.

Uku kwicwa dusinziriye ntabwo aribyo bitugira abana beza, ntanubwo bizatujyana mw’Ijuru, kuko twahawe imbaraga zo kwirwanaho, ibaze nawe ibizigira dufite, kugira utya ukanigwa n’uruzingo ngo nuko rugufatiranye n’itiro, ubwo se wazasobanura iki imbere y’uwaguhaye ayo maboko yuzuye imirya ? Izo nkotanyi muri ayo mahanga mubamo zihora zijagata, aho kuzihunga,ntabwo ushobora gukoresha ayo maboko yawe asobetse imirya maze ukayereka ko na nyina wundi abyara umuhungu!

Njye ubu nasezereye gutaka no kubogoza , niyemeje kubaho gitwari mu minsi mikeya nsigaje no guhangana nazo, aho gufungwa nzira ingengabitekerezo ngo nuko navuze ngo ko Inkotanyi ari ubwoko bubi, nzafungwa nzize ko ngo nanize Inkotanyi.Ntabwoba n’isoni binteye kugera ikirenge mu cya Rukara rwabishingwe intahana batatu, ningira amahirwe nzazitanga aho kugirango zimfumbize ibigabiro.Niyo nakwisasira Inkotanyi 3 zingeso mbi, Nzaba ntanze umuganda kuko burya ukorora acira aba agabanya.

Aho kugutanga wayitanga kuko burya twese tuva amaraso kandi inkotanyi inizwe izana ifuro, kandi iyo irashwe nayo irapfa.

Haranira kuzava ku Isi wemye kandi ugize uruhare mu mateka yo kwibohora no kubohora bagenzi bawe b’abahutu n’abatutsi bakunda amahoro kandi batsikamiwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi

Nsengiyumva De Gaulle

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to (Kinyarwanda) UMUGAMBI W’INKOTANYI WO GUTUZA ABATUTSI MU GIHUGU CYA RDC MURI NORD KIVU NI UWAKERA

  1. Geoffrey limbati Kagahe dit :

    De Goooo! ni ukwandika igitabo cy’aya mateka!

  2. Cisa Salvatore dit :

    Bavandimwe,

    Nshimye ibitekerezo vyanyu. Yega mwe kagame n’intagondwa ndetse n’amashumi yabo bashaka kurivuga muri afrika abo m’ubwoko by’ababantous.

    Ibiteye amakenga ni uko bampatsibihugu (ababishaka, abanyamerika, abaturage…) Bari muri mugambi w’ikibi.

    Ababantous twese dushire imparaga hamwe (union fait la force) dushigikire fdlr, cndd-fdd, CCM=cama ca mapinduzi, Nkurunziza, Mugabe, Magufuli,…)

    Inkotanyi zirimo zirashotora u Burundi. Tugiye kuziha dernière avertissement.

    Dukomere k’umuheto

  3. Kaneza dit :

    Tabaro,ndakumva rwose ;kandi maze no gusoma iyi nkuru!twakora iki ?agahinda karanyishhe kamfatanya n imibereho mibi ,ndibaza abana babyiruka nitwe tugomba kubigisha no kureba uko twakwigobotora iyi kalinga ;tugirira abazadukomokaho kuko twe twabonye aya mateka nitwe tugomba no gushaka stratégies zo kuyahindura !

  4. Ngerejaho dit :

    Nsengiyumva, urakoze kutwibutsa aka kamanyu k’inzira ndende z’impunzi z’abahutu.
    Aha i Katare nanjye narahabaye. Nahageze mu mpunzi za mbere, nza kuhava niruka nk’abandi bose, aliko sinashoboye gusubirayo ngo ndebe uko hifashe ubu.
    Ntibigutangaze kubona aho wari uzi hari hatuye impunzi nta n’inyoni ikihatamba. Uva Kibumba ugana Rutchuru, ukanyura Rumangabo, Kahindo, Katare ukagera i Karengera: mu kuboko kw’ibumoso hose hari amakoro,ishyamba n’amazuku. Nta muntu wari uhatuye mbere y’impunzi z’abahutu.
    Aha lero niho ubutegetsi bw’america bw’icyo gihe bwari bwarateganije ko ibihumbi 70 byongine by’abantu bazahunga nyuma y’iraswa ly’indege ya Presida Habyarimana bazaba bacumbikiwe mbere yo gusubizwa mw’ibagiro mu Rwanda rwa Kagame.
    Inzego z’ubwoko bwose bwa Zaire-Congo zinjiwemo n’inkotanyi kuva kera. Ndibuka ahagana mu kwezi kwa 11/1994, ikamyo y’abasilikari bafite intwaro yavuye i Rutchuru ngo baje gutabara umuturage w’i Karengera cyangwa se i Gako ngo impunzi zari zibye « amadolari y’amerika ibihumbi 200 » yari abitse mu karuri ke! Iyo yari ikinamico yo gutangira plan y’inkotanyi yo kwica no kubuza amahwemo impunzi z’abahutu.
    Mwitahuka ly’abo basilikari, bageze i Rubare ikamyo yabo bayihagarika iruhande rw’agasoko impunzi zarimo zihaniramo. Maze barasa mu isoka urufaya rw’amasasu. Bahasize intumbi zirenga 20 n’inkomere zitabarika.
    Ubugome nk’ubwo abasilikari b’abanyekongo nyakuri ntibabugiraga. « Bacurikaga » impunzi cg se abanyekongo benewabo bakabambura utwabo aliko ntawe bicaga.
    Ntibyarekeye aho. Bwarakeye ikamyo zimanuka ari nyinshi, maze abasilikari biroha mu mpunzi zirwanagaho zabaga hanze y’inkimbi, bazicuza utwo zari zifite, batwika na za « blindes » zazo, etc.
    Abenshi muli abo basilikari bavugaga ikinyarwanda.

  5. Egyde Tabaro dit :

    Ubwoko bwabahutu burashize pe! Ubwoko bwabahutu burashize haba mu rwanda no mumahanga. Ubwoko bwabahutu bugiye gusibangana kwisi nkuko abatutsi bamwe bavuze ko bazajya berekana ingagi ngo dore uko umuhutu yasaga, bigeze kumusozo, abahutu turashize pe.
    Ninde wogutabara, nitwe twenyine abasigaye bagihumeka mu kwirengera ngo twe gusibangana kwisi nkabatarize kubaho.
    Yewe muntu Imana yahaye byose itarakugize ikimuga uzabazwa icyo wabikoresheje ukiriho kwisi. uzabazwa icyo wakoresheje ayo maboko yawe, amaguru yawe, amaso yawe, amatwi yawe, umutima wawe, ubwenge bwawe, matwi yawe ndetse numutungo wawe. byose uzabibazwa kwiherezo ryawe. Nyabuna tabara ibiremwa ntibisibangane kwisi ya Rurema.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *