(Kinyarwanda) BIJYA GUTANGIRA BYARI IBIHUHA, BIKOMEZA BYITWA INTAMBARA Y’ABUVANDIMWE, BIRANGIRA BIBAYE UBWICANYI NDENGAKAMERE

pic
  • Views 3116
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Banyarwanda, banyarwandakazi, ntawakwicara ngo atimaze azi kandi abona ibyago bitwugarije. Niyo mpamvu rero nzinduwe no kubaganiriza mu nzira twanyuzemo kugirango buri umwe muritwe abe ageze aho ari ubungubu, ndavuga aho turi ubu, kuko buri umwe umwe ntawe uhishimiye, yaba uwitwa ko yafashe igihugu, nawe arara adasinziriye ngo batazongera kukimwambura, ari uwamufashije kugifata, nawe aravuga ati none buriya bwicanyi nagizemo uruhare bwazangaruka cg se bukagaruka umuryango wanjye. Abandi nabo ba nyakugorwa bambuwe igihugu bagahindurwa abacakara, impunzi, abandi bakaba bicwa uko bwije nuko bukeye, nabo ntibasinzira kuko bumva bazaruhuka ari uko bisubije icyubahiro n’ikuzo, bigarurira ibyo banyazwe byose birimwo no kwamburwa ubumuntu. Ngiki rero igitumye nzura akaboze, ngo twiyibutse uko tugeze aho umwanzi arira nyina ntiyumve, kandi nanone baca umugani ngo utazi iyo ava ntamenya iyo agana, wenda iri subira mu byarangiye ryatuma tumenya uko twajya twirinda amakuba nuko twazakemura ibibazo bitwugarije.

Intambara, y’inkotanyi itutumba, ndabyibuka nigaga muwa 7 w’amashuri abanza, icyo gihe inyenzi zateraga uduteroshuma ahagana za Karama muri Muvumba ,Gikoba n’ahandi, ariko iyo wabazaga abantu uti ni gute abantu mwita abajura bashobora kubona imbunda no kuza bagatera bakagenda ntawe ufashwe, ikibazo cyawe ntagisubizo cyabonaga, ibintu bikarangira bityo ubuzima bugakomeza. Abantu bavuga bati nyamara ibi ni ibitero by’inyenzi biri mw’igeragezwa, abantu bakakubwira bati ibyo n’ibihuha.

Uko ibi bitero byageragezwaga, inyenzikazi z’imbere mu gihugu, nazo zabaga zirimo zigaba ibitero by’igerageza ku birindiro byo mungo z’abategetsi b’abahutu, ariko zirimo gusenya ingo bari basanzwe bubatse, maze zikabumvisha ko umuyobozi wiyubashye udafite inshoreke y’umututsikazi icyo gihe izina ryari rigezweho ni(deuxième bureau) ngo atagombaga kujya mu bandi bagabo ngo yivuge maze ikivugo cye cyumvikane. Ibyo bitero ntabwo byahitanye ubusa, kuko kubera umwijuto abayobozi bicyo gihe bari bafite wagombaga no kugera mw’ikariso, yewe abatutsikazi icyo gihe bari bariyise ibizungerezi bararongowe, barahongwa karahava, maze za ngo z’abahutukazi zirasenyuka ye!, bamwe barasendwa ngo ntibazi gufata abagabo neza, abandi barakubitwa, abadashaka inguma barahukana, abandi baba ba nyirantabwa bahebera urwaje. Byarakomeje ingo nyinshi zinjiwe n’ibizungerezi ubwo nazo zahise zigabizwa n’abakozi bo mungo, barimo abazamu, abayaya, n’ababoyi, abo bose binjijwe mungo z’abategetsi, bari inyenzi z’utwana tw’abatutsi, ubwo abayobozi bacu baba bafashwe mpiri ntamirwano ibaye, mbere y’uko urugamba rutangira. Abacitse kw’icumu nako kw’ikariso y’ibyo bizungerezi barabibonaga babikeka bati nyamara iyi MODE de vie irimo uruntu runtu ! Igisubizo kikaba ko uko gukeka n’ ibivugwa byose ari ibihuha gusa, ubuzima bugakomeza.

Ubwo nari mu mashuri abanza nabwo , indege ya Uganda yo mu bwoko bwa kajugujugu yaje kw’Ishuri ry’i Rukomo, irimo abantu bavuga Ikinyankole, bijijisha ko bayobye ko ubundi bagombaga kugwa Mbarara, twarashungereye kuko n’ubwambere twari tubonye indege itwegereye, bashaka kudushimutamo umunyshuri umwe witwa DUKUZE mwene Rubeshyiminsi wari Agronome icyo gihe, ariko imana ikinga akaboko ntibamujyana, iyo ndege yaje guhaguruka ntakiyikomye imbere, nyuma abantu baje guhwihwisa ko Rwigyema ashobora kuba yari muri iyo ndege y’ubutasi, byitwa ibihuha, ubuzima burakomeza. Nyuma yaho Muzeveni yaje guhurira na General Major Habyarimana Juvenal i Nyagatare, Museveni amucira umugani mu kinyankore abandi basobanura, amubwira ati uzi amaraso, uzi icyatsi bita rwiziringa ? arakomeza amucira amarenga yibigiye kumubaho, gusa we abifata nk’ibihuha, ubuzima burakomeza.

Nyuma intambara nyayo y’inkotanyi zikoresha intwaro yaje gutera, abantu ntabwo babyumvise neza uko ibihuha bibyaye intambara,abasirikari baratabara,gusa hirya no hino mu gihugu, inyenzi n’abafana bazo bari barakwirakwiye kandi biteguye urugamba bidasubirwaho, ingabo z’igihugu aho zajyaga kurwana ku nkiko z’igihugu, iwabo mu baturanyi habaga hasigayeyo inyenzi inkotanyi zujuje ibyangombwa byo kurwana no gufata igihugu. Izo nyenzi rero zakomeje  gupfobywa cyane baranazijenjekera kuburyo aho kugirango zicike intege byazitije umurindi wo gukomeza kugirira nabi rubanda no gusatira igihugu zinakibibamo inzangano, umwiryane n’amakuba.

UKO URWANGO UMWIRYANE N’AMAKUBA BYAGIYE BIKURA ARIKO BIDUKURURIRA N’URUPFU.

Muri 1990, nari mu mashuri makuru (secondaire) inkotanyi zitera i Kagitumba-Muvumba, abanyeshuri twiganaga b’abatutsi barabyinnye batwumvisha twese ko Inkotanyi zateye kandi ngo ko ari aba jeunes beza cyane, ngo bazi kurimba n’ibindi byinshi ngo bijyanye n’igisirimu, kuko twari ingimbi n’abangavu,dore ko icyo gihe nta n’umuntu wari uzi ubwoko bwe, kuko ibi bya hutu, twa, na tutsi, uretse wenda abo ababyeyi bahoraga babyigisha nk’abatutsi naho ubundi ahenshi mu banyarwanda byari byaribagiranye, rero nubwo twe twari mu kigare bo wasangaga babizi, cyane ko muri uko kubyina bavugaga ko imfura z’abatutsi zateye , njye na bamwe mu bandi twasamaraga ntabyo twari twiyiziye, twe twagurukaga mu bigezweho. Ibyishimo by’abatutsi ntabwo byaje gutinda kuko, hadaciye akanya twaje kwikorezwa imitumba nk’ikimenyetso  cyo gushyingura Rwigyema, ubwo abana bamwe twagiye kubona tubona baraka impushya zo kujya iwabo, ngo kuko iwabo bari bafashwe mu byitso by’inkotanyi,twababaza impamvu babaye ibyitso, bmw bakatubwira ko ari ukubabeshyera, abandi bakatubwira ko ari uko ari abatutsi byatumye bafatwa mu byitso, nuko amoko yatangiye kongera kugaruka mubwonko bw’abahutu bamwe bari barasinziriye umugondorajosi, sinjye wabonye ibiruhuko bigera kuko natashye mbaza ababyeyi ubwoko bwanjye nako bwacu, bamwbira ko turi Abahutu batavangiye nanjye mbifata ntyo.

Nyuma rero za ndaya, bya bizungerezi, za Deuxième bureaux, b’abakarani, b’abazamu, icyo bari barakoze  kwari ukwiba amabanga y’ubutegetsi bakayaha inkotanyi, kwinjiza intwaro rwihishwa bakazibika mu mugi i Kigali, Kwinjiza uburozi za Grenades, mines antipersonelles zo gutega mu mamodoka atwara abagenzi no mu mihanda, gusahura igihugu no kwiba amafranga abategetsi ubundi bakayaha inkotanyi zikagura intwaro zo kumara rubanda rugufi…, ibyo byose bikomatanije nibyo byaje kuvamo iraswa ry’umugi wa kigali, mw’itangira ryiterwa ry’Urwanda, aho icyo gihe umugi warayemo imbunda n’amasasu agahiryi kuburyo abenshi bumvaga Kigali yafashwe ntakindi kizayikura mu maboko y’Inyenzi Inkotanyi. Ibyakurikiyeho mu gihe cyose cy’intambara kwari uguturika kw’ama taxi, kuraswa kw’abayobozi b’inzirakarengane nka Ba Gatabazi, Gapyisi,Katumba …, bikozwe n’ababantu n’ibikoresho byacengejwe nyamara bikitwa ibihuha!

B’abana rero ba se bari barafashwe mu byitso baje kugaruka kw’Ishuri, bamwe ba se bararekuwe, abandi bafungushijwe ijisho, gusa nyuma byaje kurangira bose barekuwe, ibyari ubukotanyi n’ubwitso birangira byiswe ibihuha!

Ibyo bihuha byarakomeje, ariko bimwe birimo ukuri kudakuka, abasazi baje kwiyongera kuburyo budasanzwe m’umugi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda, noneho kumanywa ukababona ari benshi babunga ari nako barya imyanda, nijoro mwakubitana na bamwe muribo ugasanga babaye bazima, barimbye utamenya ko ari b’abasazi, ibyo twabibwiraga abasirikari n’izindi nzego z’ubuyobozi, bakatubwira ko ari ibihuha.Aba basazi naje kumenya nyma ko bari Inkotanyi kandi nibo barwanye cyane urugamba rw’inkotanyi, batanga amakuru bafata ikarita y’igihugu, na nyuma bagataga abaturage ngo bicwe bagendeye kubyo babonaga n’amaso yabo, iyo wabaga waramuteye ishoti uti igirayo wa gisazi we, ubwo uwo yanyuze iy’ibusamo cg yitaba Inama ubutazagaruka.Nanone byashimangiwe na FPR imaze gufata ubutegetsi, aho yashyize umuhate mu kwica abasazi no guca m’umumugi abakene basa nabo, ngo ejo abasazi yakoresheje mu gufata ubutegetsi nanone batazakoreshwa mukubumwambura.

Mu mashuri cyane ayisumbuye abana benshi barayataye ubundi bitabira urugamba rw’inkotanyi, bamwe b’inshuti zacu turabaherekeza berekeza za Burundi, Uganda, Zaire, basanga inzira izabageza mu nkotanyi, bamwe twagiye no mu minsi mikuru yo kubasezera, njye nagiye gusezera kuwitwa Rugwiro wari utuye i Nyanza hafi yo Kwa Nyamurinda, ibyo byabaga ku manywa y’ihangu, bikirengagizwa, cg se bikitwa ibihuha kugeza aba bana bafashe igihugu.

AMASHYAKA YISE UBWICANYI BW’INKOTANYI  IBIHUHA AHUBWO AZIGIRA ABAVANDIMWE

Habyarimana YUVENALI yemerera amashyaka menshi k’umugaragaro nanjye byangezeho ko nagira icyo mvuga kuri uwo mushinga w’iguhugu, batuzaniye imvaho kw’ishuri ikubiyemo amabwiriza y’amashyaka ko ndetse natwe twayatangaho ibitekerezo, njye navuze ko ari byiza amashyaka menshi binarangira aricyo kifuzo cyubahirijwe. MDR, PL, PDC, PDI,PPC,MRND, CDR …., yaravutse.Bidateye kabiri, aba azanye akavuyo, agasuzuguro, n’urugomo, amwe arerura akorana n’abicanyi b’inkotanyi, ndetse akajya aririmba ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga, iryari rishyushye cyane mu kubana n’inkotanyi ni MDR ya Twagiramungu Faustin na PL ya mugenzi na Lando, aya mashyaka yajyaga atunda k’umugaragaro urubyiruko rwayo akarujyana gusabana k’umurindi n’inkotanyi, bamwe bakagumayo abandi bagatahana intwaro n’ibitekerezo byanduye byuzuye ubwicanyi n’ubuhotozi, bakabizana muri Rubanda, abantu bavuga ukuri k’ukwibintu bimeze bikitwa ibihuha, Twagiramungu Faustin we akavuga ko ari abavandimwe baba basabana bya Kinyarwanda, kugeza Inyenzi zibaye ibihumbi birenga bitatu mu mugi wa Kigali, hiyongereyeho 600 zazanwe na MINUAR izivanye k’umurindi wa Byumba ikazinjiza muri CND.Izi zagumye kwiyongera uko imodoka yajyaga kuzivomera amazi i Byuma k’umurindi niko yazanaga izindi, ikanazana imbunda zihishe mu nkwi, dore ko inkotanyi zari zarashyizeho amategeko ko inkwi n’amazi zizakoresha ntahandi byava hizewe atari k’umurindi, iroga ryabo ni iryakera wasanga aricyo batinyaga ko nabandi baba bazi kuroga.Ziratubabarire mu mateka y’abahutu ntabarozi babayemo !!Ibi byose byazanwaga n’inkotanyi ziherekejwe na MINUAR byanshagaho nibereye mu Gatsata kwa NYIRAKABUGA , twarabivugaga bakadutwama ngo turakwiza ibihuha, biza kurangira bya bihuha bifashe Kigali n’urwanda ahubwo twe turaruhunga.

Nguko uko tugeze ahangaha, nguko uko igihugu cyaduciye mu myanya y’intoki, ngicyo icyo tugomba gutekerezaho maze natwe tugashaka inzira iducyura, tutiriwe duca kuruhande mu bidutesha igihe.

Niba ibintu bitangira ari ibihuha bikarangira abantu bahunze abandi bagapfa,ni gute umuhutu yagerageza kumva, agashishikarira kumenya ukuri no kukubyaza umusaruro agamije kwirengera we n’umuryango we.

Uku kubaho nabi kwacu tubifitmo uruhare, gutanga igihugu twita abanzi bagiteye abavandimwe ntabwo byaduhaye kumvikana nabo, ntibizanatuma batworohera ngo nuko twe twanze kubatoneka, ahubwo byatugize abacakara babo,ndetse aho kwiturwa ineza twagiriye inkotanyi tuziherekeza zijya kurugamba, ibyo ubu zitakorera umuhutu cg umututsi utangaje k’umugaragaro ko agannye FDLR,twe twarabikoze, tunasigarana neza n’ababyeyi babagiye kuturwanya, tubabanira neza ntawe ubariye urwara kuko byose twabyitaga ibihuha kabone nubwo bimwe twabaga twabyihagarariyeho amaso ku maso,Twazagaza, twazibyinira, ibi abahutu bakoze ntimuzabyitege kubatutsi. Mu myaka 23 abahutu bamaze basubijwe mu bucakara bakagombye kuba baramaze kumenya gutekereza neza no kwita k’ubuzima bwabo batajenjetse, ibintu by’imiteto ntibyakagombye kuba bikirangwa muri bo, ariko uko mbona ubu biragaragara ko hari benshi bakijebetse.

Mbibona cyane, aho bamwe nako benshi bitwa ngo barajijutse, aho kurwana urugamba rukura rubanda mu buheke n’ubukoroni, usanga bata umwanya mu bintu by’amafuti, imishinga idafite aho ihuriye no kubohora rubanda, ariyo ngo « ubumwe n’ubwiyunge, Ngo kuvugisha ukuri kubyabaye, Rengera bose, wababwira ko ibyo byose ntacyo bizageraho, kuko uwafashe u Rwanda agashyira rubanda k’ungoyi, ubucakara, uburetwa, n’ikiboko, we yumva byararangiye abahutu n’abandi babari inyuma bagomba gukandamizwa, uwumva atabishoboye akiyahura, cg akisabira urupfu inkotanyi.Ubivuze atya bamwita umunyabihuha, nkuko ibibazo twagize byose byaturutse mu kwita ibintu byose ibihuha.Ese ubundi ni gute umuhutu yisabira ubumwe n’ubwiyunge n’inkotanyi kandi zo zitabimusabye, ese ubundi zabimusaba zimucaho iki ?Abatutsi b’igundirije ubutegetsi n’abandi badashaka amahoro bagomba gushyikirana cg kumvikana n’abahutu bakandamijwe mu gihe aba bahutu bazacana umuriro, abandi bagafata ibikoresho bya ngombwa byo kwirengera ubundi bakanigagurana, urushije undi imbaraga akamusaba imbabazi, udashaka kurwana wundi aho yaba akomoka hose nawe akajya hariya agatanga amahoro, byarangira twumvikanye abasigaye bagashaka uburyo bumvikanyeho butabogamye bwo kubaka igihugu gisangiwe.Naho ibindi abantu bajyamo ni amateshwa gusa.

Mbisubiremo,Inkotanyi zizumvishwa n’imbaraga ziva muri Rubanda, aba nibamenya ukuri kukabacengeramo, nta babantu bakijya rubanda mu matwi ngo babayobye n’ubushinga bwo kubarangaza bukubiye mu mashyaka adakora, amashyirahamwe adakora, ahubwo byibera mu kwifotoza no kuvuga ku maradiyo ya za internet

Aha muzamenye ko inzira igana mu kwibohoza izaba itangiye kandi inageze k’umusozo, kuko ibintu byose byicwa no kudahabwa agaciro,rubanda yashaka gushyiraho no gushyigikira ibyo ibona biyikwiriye, abandi bakazana ubugambo bwo gusebya abari kw’isonga mu gushyigikira no gushyira mu bikorwa ibitekerezo bya Rubanda.

Duharanire ukuri, tugengwe nako, dutere inkunga ibitekerezo n’imishinga y’ukuri,kandi dutega amatwi inama za rubanda.

Ugutsinda kwacu ntabwo kuzatinda.

Nsengiyumva De Gaulle.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

23 Responses to (Kinyarwanda) BIJYA GUTANGIRA BYARI IBIHUHA, BIKOMEZA BYITWA INTAMBARA Y’ABUVANDIMWE, BIRANGIRA BIBAYE UBWICANYI NDENGAKAMERE

  1. Ndahiro Ben Omar says:

    kandi burya gukora amakosa bigaragarira Mu gupfobya ibyabay ku mugaragaro Génocide yakorwaga ku manywa abayikoraga bakigamba ibyo bavuy gusahura bamaze kurimbura abahigwaga. Kandi njy navuts kungoma ya Habyarimana ariko yari yuzuy ivangura rishingiy kuri byinshi. icya1 ku bwoko 2 Ku region 3 Ku bitekerezo nandi mafuti atagira uko asa nko kureba amazuru Mu biganza nibindi biri baseless nkibyo bibanza byos.
    Ariko wazageze my Rwanda ukareba ibyiza turimo wow wabaaswe nipfunw ko tw ntaryo dufit.

    • Ndahiro Ben Omar says:

      ndabwira abo birirwa bahimba amateka yuzuy amacakubiri nkayo kubwa République ya1 biya 2.
      muturek imihigo yo kurwubaka iganz

  2. Ndahiro Ben Omar says:

    abantu bamwe genocide Ideology ntiteze kubavamo kuko hano mbony bamw bakiri nayo twe Mu Rwanda Ubu iterambere niryo ridushishikaj

  3. Ruhindu says:

    Sha ibere wonse koko ryuzuye umwanda wamacakubiri!rero nkubwire shora abo bahutu bawe! ariko nawe uze inbere urebe oko intama zanbarwa.

      • Mathew July says:

        Mpereye kubwiki gitabo cyanditswe,
        Mbese ubwiyunge niki? Hiyunga bande? Kubera iki? Niba FPR -Ifite ubutegetsi kandi yaraburwaniye iri kubutegetsi kubera imbunda yayo yatsindishirije none iziyunga kumagambo kubera iki? Nande nkande?

        Mwandike cg murorere turi kure nkukwezi. Niba iyo Genocide ivugwa mu rwanda yaratangiriye kuri Presida wigihugu Juvenal Habyarimana hanyuma hakavugwa abandi bishwe nyuma ye we ntahabwe agaciro ndetse ntakurikiranywe aho niho ruzingiye. Hari ahandi mwumvise byabayeho kwisi.
        Mbese ubundi yishwe gute? Yishwe nabande? Kwitegeko ryande? Aha niho abazungu bareba mu bwoko bwabanyafrika ubundi bakikomereza ubukoroni ninyungu zabo muri afrika, bagakora ibyo bashaka nibyo bifuza byose. Urugendo ni rurerure cyane.
        nubundi abahutu bari mu Burayi baragashize bashinze amashyaka meshi nubundi bakomeje urugendo rwabo ruzabageza muri Gihome kwa nyamutezi, ntibazi iyo bava niyo bajya ibihuna gusa.
        Inkotanyi zateye urwanda muri 1990 zifata ubutegetsi muri 1994, kugeza uyu munsi 2017 intambara zarayirangije? Kwicwa ntibyakomeje cg ntibokorwa murwanda kubwoko bwabahutu? Bisobanuye iki? Mbese hasigaye abahutu bangahe mu rwanda?

  4. Emmanuel says:

    Burya gukura nibyiza,ubu iyo ndebye ibyo fdlr yandika nibyo ivuga ubu nakwibuka nibyo leta ya Habyarimana yavugaga cg yakoraga biransetsa.

    Ubu niho mwibutse guhamagara abahutu ngo bashyire hamwe?
    Noneho mwemeye ko atarimwe bahutu honyine murwanda?

    Igihe mushyiraho iringanizaturere mumyanya y,abana bajya mumashuri yisumbuye kuki mutavugaga ngo abahutu bajye hamwe?

    Iguhe mwakoraga igisilikari cy,akarere kamwe kuki mutatekereje ko n,abandi nabo ari abahutu kimwe namwe?

    Ese ya dilecte mwari mwarihaye ngo niyo ibaranga ubu mwayishyizehe?
    Njewe,mwa….

    Mwisamye mwasandaye,ntagaruriro.
    Nimukomeze mugwe mumakosa nkuko arimwe mwayatangije.
    Ngo aho gutegekwa n,abanyenduga muzategekwa n inkotanyi.
    None se sibyo mushaka nimureke zibategeke maze rubanda izabahanire hamwe.
    Fpr na fdlr nubwo byagenda gute rubanda izabahirika muribeshya.

    Ngo ibyitso!!!!!ninde wabaye ikitso kurusha NSEKALIJE,Rucagu,…none mwikomye Twagiramungu!!!!!
    Ahubwo mbona Twagiramungu atarabarwanije bikwiriye,kuko urwo mwishe sebukwe ntawarwihanganira.
    Ntayo nimugerageze da ngo muriho murunga abahutu.
    Ubuse Kayibanda muzamuzura????

    • Kamili says:

      Mbese nkawe wa nkotanyi we uje hano kuri uru rubuga kuhakora iki? Inyenzi mwese muhora mubungabunga kuriza network zabandi iwanyu kumbuga zanyu ntizibahagije?
      wanyenzi we genda ku binyamakuru byanyu hano ntuhafite umwanya.
      Ube wumvise wa nyenzi we ngo ni Emmanuel.

    • De Gaulle says:

      Niba uri umuhutu simbizi,gusa uramutse uriwe nakubwira nti urugendo rwiza niba wumva aricyo kibereye.FPR nitegeka abo bahutu ubwo wenda wowe izaguhindura umunyenduga w’umututsi.Icyo nzi cyo nuko yaba umuhutu,umututsi,umutwa,amahano ya FPR amugeraho kandi akababaza kimwe.

    • Peace says:

      Wowe wiyita Emmanuel.

      Ibingibi ni iterabwoba inkotanyi zose n’abazishyigikira mukoresha ngo mukome imbere igikorwa cyose cyaba kigamije kurwanya ingoma imena amaraso.
      Nkotanyi Emmanuel harya wowe ubu ukunda Kayibanda???Wari uri hehe se wowe igihe Leta ya Habyara yamwicaga??Aho ntiwari mu mbere y ubutegetsi urimo gucurira ngo yicwe….Genda genda twarabamenye…
      Ninde wakubwiye ko Twagiramungu yari ashishikajwe na Legacy ya Sebukwe????Uzabinsobanurire…. Nanjye nzagusobanurira uburyo koko iyo Twagiramungu ashaka ko Legacy ya Kayibanda yongera guhabwa agaciro ntiyari gufatanya namwe mwa nyenzi mwe…Twemere ko abategetsi bitwa ba Nsekalije na bene wabo benshi bategetse nabi baha inkotanyi inzira yo gukora aya mahano yose…Ariko se Twagiramungu gukora nkabo nibyo umushimira????? NTACYO UMUSHIMAMO KUKO GUKORANA NINKOTANYI NI UGUKORA KIMWE N’ABAZIHAYE INZIRA BICA SEBUKWE BANAKORA UBURANGARE BYADUTEJE AKA KAGA… AHO KUGIR NGO AKORE NEZA ISHYAKA RYARI RYARAYOBOWE NA SEBUKWE ARIFASHE KWIVUGURURA NEZA, AHUBWO WE YAFASHIJE ABAMWISHE KUMWICA NKA KABIRI. Cet homme a rate le rendez vous de l’histoire…Il avait toutes les chances zo kujya imbere tukamukurikra nka rubanda kuko burya rubanda ntacyo yigeze ipfa na Kayibanda …Rubanda yabuze Leadership kugeza nubu…Rero vuga uvuye aho wijya gucangacanga ibintu uvangavanga uconfusinga abantu.

  5. Jet lee says:

    abanyarwanda bagomba kuva mubyo barimo bagashigikira FDRL tukikura kungoyi kagame nagatsikoke badushizeho bakatunyaga igihugu cyacu nahokuhora mumagambo tukabyivagirwa ubu Nta nduga kiga bigihari nababifite nibareke tubohoze igihugu cyacu then bizazanyuma mubirwanire nibaharaho byatugeza ngembona umuhutu agomba kuba nyine umuhutu ntampamvu yokwicamo ibice aho mubamuhaye inkotanyi imbaraga zidasanzwe ntamututsi wahunze ingoma ya kagame FPR yahunze uwobaribafatinye ikibazo nkimitungo nkimyanya yubuyobozi ntakindi ntimuhuje akababaro muvekubababesha muzi amayere bakoresheje kugera kubuyobozi nonese nitutaga inyuma FDLR tuzarokokavute ingoyi yumwanzi watumajije imyaka 400 batwica ibiboko turabyibagiwrkoko mumbabarire mbivugakugiticyange ntashakambamo ntamuhutu yakizeye umututsi kuko nimurebere kurikayumba bahora bamurasa ariko ntashobora kwifatanya nabandi ngobirukane inkotanyi nikigaragazako ariyoyuzuye itarahinduka umututsi numututsi ntazakunda narimwe umuhutu ekugirango akunde umuhutu yakunda inkende muzambwira ababihakanye

  6. Peace says:

    IBIHE BIRAKOMEYE: NTIMWIRARE, UMUKINO W’ABAKOLONI URIMO KUCANGACANGA ABAKINNYI
    Bavandimwe,
    Ndagira ngo mube maso; ejobundi nunvise ikiganiro kuri radioitahuka aho Serge abaza Twagiramungu ibyerekeranye n’amagambo Kagame yatangaje kuli TV nyarwanda avuga ko ngo bagifata uRwanda muli 1994, ngo yaguriye Twagiramungu ikoti. Twagiramungu mu kwiregura kwe, yadutangarije ibintu bitari bikeya kuli Kagame ndetse anagira inama abanyarwanda ko bagomba kwifatanya bagahirika ingoma mbi. Ibi ni byiza cyane, ALIKO …..
    ESE TWAGIRAMUNGU ABAYE UMU NATIONALIST NKA BA MANDELA NA BA LUMUNBA?
    Mukulikiye invugo y’uyu munyapolitiki
    https://www.youtube.com/watch?v=Rd1Tt9rdAEE wagira ngo uyu F. Twagiramungu ni undi mugabo tutamenye muli iyi myaka irenga 23 ishize. Aramagana abakozi b’abazungu nka Kagame, aramwamaganira kure kubera gukorera abakoloni nko kugirana amabanga na Pentagone, n’ibindi; yewe T/F ararakaye cyane kubera umuntu nka Kagame ugurisha abanyarwnda mu bazungu.

    Uko namenye TF kuva muli za 1990-91 kugeza ejo nunva yamagana umukozi w’abazungu Kagame, ntabwo nibaza ko ibikorwa bye byo kunvira abazungu kurusha abanyagihugu byayoyotse ubu tukaba twakwizera ko yamenye amabi yo guhora afasha abazungu kutuniga. Nta gihe kinini gishize, TF yivanze mu dosiye ya FDLR ngo agiye kurwana numuheto we, nyuma ibyari kujya kurwana bigahinduka kubuza abayobozi ba FDLR amahwemo ngo nibigemure I La Haie babafunge noneho anegosiye (negocier) na Kagame maze impunzi zitahe amahoro ahinde mu Rwanda. Ndetse nizina rya FDLR kuko kuli we ari iry’abicanyi yari agiye agiye kurihindura; binaniranye, FDLR ivumbukamo undi mutwe witwa CNRD Ubwiyunge witandunije niyo FDLR. Nuko FDLR iba icitsemo ibice kuko niwo mulimo ukomeye TF yari agiye agiye kurangiza (ku kifuzo cy’abahora babuza uburyo abanyafurika). Ibi rero bya Nationalism/Panafricanism TF avumbukanye njye simbishira amakenga. Uyu mugabo nakulikiye bya hafi politiki ye; ntabwo mbona ukuntu atinyutse akamagana umuntu bari kumwe barimo basohoza ubutumwa abanyamerika bari babahaye bwo kwicaza umuvumo witwa FPR mu karere.

    IBINTU BIRIMO BIRACA AMARENGA: NI UGUKULIKIRIRA HAFI IBY’ABANYAPOLITIKI B’IBI BIHE TWAHUYE N’IBYAGO BIKOMEYE.

    Ubwo TF amaze kwamagana abakorera abazungu, haciye iminsi ibiri gusa, nagiye kunva nunva ngo za ngabo yaremye we na Irategeka nkuko bari batumwe n’abafite inyungu mu karere k’ibiyaga, zifatanije na Rusesabagina ngo ufite ishyaka rya PDR Ihumure:
    http://www.therwandan.com/ki/2017/07/04/amashyaka-cnrd-ubwiyunge-na-pdr-ihumure-yishyize-hamwe/

    RUSESABAGINA NTASHOBORA GUTINYUKA UMUKINO NKUYU ARIWE UBYITUMYE KU GITI CYE.

    Ababikulikiye bya hafi, mu gihe Rukokoma yasimbukiraga muli FDLR ngo we nta pfunwe afite ryo kwifatanya n’abantu nka FDLR amashyaka yandi yanga kwegera, Rusesabagina yari yamaze kwigurutsa FDLR ngo ntiyabegera kuko umunyamerika FENGOLD atabakunda. Kandi koko uyu Fengold yari yavuze ku maradiyo ko abo bantu bitwa FDLR bakwiye kubohwa bakajyanwa mu Rwanda SANS AUTRE CONDITION. Ikibazo nibaza rero ku bantu nka Rusesa:”Niba adashobora kwifatanya n’abantu Amerika ivuga nabi, ibi bosobanura ko CNRD ari iy’Abanyamerika imbere n’inyuma”. Inshoberamahanga ni iy: Ubu se T/F abaye umunationaliste abazungu ntakibikoza (cyanga akazi karamugoye) none haje ufite ingufu mu bazungu kumurusha???
    Ni ukubyitondera, kuko burya nta wakoranye na bariya bakoloni ushobora kubasiga keretse yiyemeje gupfa…. ??? Aba bakinnyi rero BAZABESHYE ABAHINDE.

    UMWANZURO:

    Bariya ba nyiribihugu bikomeye bakina imikino myinshi cyane mu buryo bwo gukomeza kurindagiza rubanda muli Afrika. Ntihagire abirara rero ngo hari abo bohereza baje gukorera inyungu za rubanda. Ntihagire nanone abibwira ko uwariye ku twabo ya hinduka; abantu bahindura amagambo ejo ejobundi turabamenyereye muli aya manyanga ya politiki yo muli ibi bihe. LA VIGILANCE ibe intego yacu twese.

  7. Ndorimana says:

    Nsengiyumva, ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa. Aliko nanjye ndagira ngo nkunganire.
    Hari abantu bavuga ngo iliya ntambara y’inyenzi-nkotanyi iliho itegurwa Habyarimana yarabizi, kubera iyo mpamvu lero aba yaragombye kuyihagarika hakiri kare.
    Nkuko nabyumvaga n’uko nabibonaga icyo gihe, ntacyo Habyarimana atakoze akurikije ubushobozi yari afite kugira ngo iliya ntambara yere kuba.
    Gusa tugomba kumenya ko inyinshi mu ntambara zibera muli turiya turere twa Afrika ziterwa n’ibihugu by’ibihangange bya Burayi n’Amerika biba bishaka kuzungukiramo. Kubera ibyo lero ni ibyo bihangange bitanga intwaro n’ibindi byose kugirango izo ntambara zibe.
    Ubufransa ntibwafashije u Rwanda kubera umutungo kamere rutari rwifitiye, bwarufashije gusa mu rwego rwo kwagura “l’espace francophone”. Kagame uhora yirata ko ntacyo yasanze mu Rwanda ntajya yibuka ko hariya mu Urugwiro yicayemo na Jeannette ali impano y’Ubufransa ku Rwanda rwa Habyarimana.
    Ubwongereza n’Amerika bafashije Museveni na Kagame kugirango bo bashobore kwigarurira umutungo kamere wa Congo-Kinshasa. Ntako aba bazungu batari barakoze kugirango Habyarimana abahe akayira bohereze aba mercenaires babo muri Kivu, aliko Habyarimana akababera ibamba. Burya bwirasi n’agasuzuguro ku Rwanda bya Museveni ni uko yari azi neza ko ashyigikiwe n’ingwe. Ibyo Habyarimana yari abizi.
    Abo ba Twagiramungu batasibaga muli ambassade y’America i Kigali no ku Mulindi ya Kagame nabo bari babizi.
    Ubufransa nabwo bumaze kubona ko buriho burwana na Amerika n’Ubwongereza butangira kugenda biguru-ntege, nibwo butegetse Habyarimana kwemera amashyaka menshi mu gihugu kiri mu ntambara!!!
    Ndibuka uwari ngira ngo Ministri w’intebe igihe cya Mitterrand aje gusura u Rwanda, bagiye kumwereka impunzi zari muli Nyacyonga. Yahavuye avuga ko agiye kunyura i Kampala akavugana na Museveni. Haje kuvugwa ko Museveni yaba yaranze kumwakira.
    Ndibuka nyuma y’uko Museveni na Kagame bahanura indege ya Habyarimana, Clinton yaje gushima aba ba criminals bombi. Yaje kubwira Museveni ko ali “le meilleur democrate de l’afrique”, yaje gushimagiza na Kagame amusigira na check y’amadolari milioni 2 zo gutangiza ikigo cya “Ibuka”.
    Mwagiraga ngo se Habyarimana anyure he?
    Aliko lero ngo iby’isi ni zunguruka: Ntawakoreye abanyamerika kurusha Mobutu, ntawakoreye abanyamerika kurusha Sadam Hussein (intabara ya Iran na Irak) , ntawakoreye abanyamerika kurusha Tailor wa Liberia, ntawakoreye abanyamerika kurusha Savimbi wa Angola etc…c

    • Bwana @Ndolimana,ndagushimiye kuba unyunganiye,muby’ukuri inyandiko yanjye icyo yari igamije kwari ugushaka gukangura Abahutu ngo banjye bafata ibintu yaba ibyo babwiwe nibyo bumvise maze babihe agaciro bikwiriye batabigize nayo,kuko iyo nayo yadukozeho.Koko Habyarimana ntacyo atakoze,ndabyemera,ariko abandi benshi bamwungirije nabo hirya kure mu nzego z’ubuyobozi ntabwo ingufu Habyarimana yashyize mu kurwana intambara nabo arizo bashyizemo.Naguhaye urugero kandi nawe ntabwo uri umwana,ko twajyaga mu minsi mikuru yo gusezera kubana b’inshuti zacu bagiye mu nkotanyi,bikamenyekana ukajya unumva abantu bazi ingo izi nizi zohereje abana mu nkotanyi utumva koko abantu baretsz uko kwisanzura bikagera aho batarajenjetse?Ibi se abahutu bakoze urabona FPR yarangara bigeze aho ngo umuntu yohereje umwana muri FDLR maze bakamwihorera?Ngo muri quartier hari abana bitoza kubyina imbyino z’a FDLR nkuko byari byifashe kuri FPR maze bikamenyerwa gutyo ntagikozwe,ariko kuri Leta ya Habyarimana byarabaye,ndetse mu bigo by’amashuri ugasanga abana bashyigikiye inkotanyi bari muri groupe yabo,aba Leta bari mu yabo.
      Twe abashyigikiye FPR twabitaga inzoka nabo bakatwita Indagara cg ubuhuza ngo kuko zihora zikanuye amaso nka CDR.
      Ngayo nguko!

  8. Niyoyita, Pacific says:

    Jyewe mfite ikifuzo maranye imyaka myishi nibazaho cyane.
    Ubu ntakuntu twakora Films cg Movie yerekana kwicwa kwabahutu guhera 1990 inkotanyi zitera urwanda guhera Byumba, Ruhengeli, Mutara hose mu Rwanda, Kibeho, Zaire-Congo, hose mu mashyamba ya Congo kugeza uyu munsi 2017 nanubu twicwa duhigwa bukware kwisi yose. iyi Film cg Movie yigitekerezo mporanye igihe kitari gito ni ukugirango amateka yacu ntazibagirane kuzageza kwiherezo ryisi.

    ikitonderwa: itangaza makuru naza Media byose birafunze cyane bikomeye mu kwerekana no kuvuga ukuri kubyabaye mu Rwanda no muri Congo kubahutu babanyarwanda naba Kongomani guhera 1990 kugeza 2017. ndashakisha cyane nkabura nagace nagato mu kwerekana ukuri kuko bene itangazamakuru barabisiba kandi bakabihagarika ntibitambuke ngo isi itamenya ukuri cg ngo imenye abategeka isi uko bakora.

    Nimunyunganire kuri iki gitekerezo cyange.

    Murakoze

    From North America

    • Igitekerezo cyawe ni kiza cyane,nanjye nabitekerejeho mbuze uko mbigenza nifungirana munzu ndemekanya akantu k’ibyatubayeho umuntu yagereranya na documentaire mbarankuru(nafashe ibyo abandi bakoze maze ngenda nshagagura nkateranya nkurikije ibyo mbona bikwiriye,gusa kuko harimo iby’abandi n’andi magambo y’ibisobanuro nishyiriyemo,rimwe nagiye kibona mbona YOUTUBE irayihagaritse ngo kubera droit d’auteur,gusa ubu nabonye baringeye barayireka.
      Nagerageje gushaka abaterankunga ngo mbahe igitekerezo cy’ibyo twanyuzemo babe babikoramo film d’action nk’imwe ya Rusesabagina,nyuma naje kubona unsaba avance ya 50.000€ ndayabura.
      Ariko rwose ndemeza ko gushaka ari ugushobora,ubwo wabitekereje nawe aho uri n’inshuti zawe mushobora kubiganiraho ugashaka aba nya Hollywood mukareba ko bakwakira ikifuzo cyanyu.
      Ubwo munazi icyongereza ndumva mubandikiye hazagira ubwo mwagwa kuwiguza kuba yafasha uwo mushinga gusa birasaba ko mwamuha igitekerezo cyanditse mu nshamake kandi mukagikorana ubuhanga,atari ugupfa gushwaratura inyandiko nka kurya abantu baziranye cg b’inshuti bapfa koherezanya utubaruwa.
      Imana niba yarabigennye bishobora gukunda cyane.Ntugacike intege.

      • Niyoyita, Pacific says:

        De Gaulle we komera cyane. Birababaje kubwuyu mushinga wawe wari watangiye nawe hakabura amikoro ariko barakabije kwaka avance nyishi cyane. ntucike intege ndibaza ko bizashoboka igihe nikigera, iki gitekerezo cyawe nikiza cyane kimwe nange ko nkomeje kugitekerezaho kuko amateka yacu agomba gushyirwa ahabona kugirango mugihe kizaza abatuye isi bazamenye akaga katugwiriye ninkomoko yako. kandi niba hari uwazadukomokaho ubuvivure bwacu akazamenya uko yitwara mumyaka yibindi binyejana biri imbere.
        naho ubundi abatuye kumugabane wa Amerika beshi hafi yabose ni abakozi bumwanzi, ni aba DMI, abakozi ba Kigali, kwica niwo mwuga wabo. mperutse gutungurwa nabanyarwanda bihinduye abakongomani n’abarundi iyi kipe yinkozi zibibi igizwe nabatari hasi ya 17 bari mu migambi mibisha yo kutumaraho aho turi hose kwisi kandi beshi muribo ni abahutu. naho abatutsi bo simbatindaho kuko beshi bari munkotanyi ntacyahindutse kwica niyo kamere yabo. icyo bishakira ni kashi-amadollar ubundi twebwe bene kanyarwanda tukarimburwa.
        abo babisha bahembwa nabanyamerika hamwe na Kigali muriyo mission zabo zo kutwica. aho bamenyeye nahizwe bukware karahava nanuyumunsi nuko. ariko iyakaremye ninayo ikamena. ntanakimwe cyo kunkanga gihari. ndakomeza ntekereze kuri uyu mushinga-Project ya Film.

  9. bugabo says:

    De Gaulle, babwire kuko n’ubu hari abiyemeje gutora ejo bundi kandi ari impunzi z’abahutu!! Uracyafite akazi gakomeye kuko indaramabuno zikomeje kurikora!!! Nkunda ko ibitekerezo byawe ari nabyo byanjye. Komera nshuti y’Imana.

  10. Umutesi says:

    Ntimukajye mubesha abantarwanda. Intambara yateye Habyarimana yuvenali ayizi anayireba rwose. Njye nigaga ibya gisilikare muri ESM, kera amasomo y’intambara yakorerwaga ku bugesera nuko guhera mbere y’intambara birahinduka amasomo yacu yibanda ku Mutara. Maneko zacu ziriwaga mu Bugande zitohoza amakuru yose n’ibihuha ndetse byageze aho Habyarimana yiyama M7 kumugaragaro we na Marishali mobutu muri Nzeli 1990.
    Habyarimana ntiyigeze yumva ngo yemere ko abatutsi bazatinyuka gutera kandi M7 yamwijeje ko azababuza kubikora

    • De Gaulle says:

      Bwana @mutesi,ntawe uhakanye ko iterwa ry’u rwanda ritari rizwi,ariko haba harabaye amakosa menshi yagumye guherekeza urugamba kugeza twirutse tugata igihugu,ikimvabaza nuko ayo makisa nubu hategurwa urundi mbona hari abo atahaye isomo bakaba bakijenjetse wababwira gufasha abari ku rugamba babigira nayo ukagirango ibintu bizikora nta ruhare babigizemo.
      Ikindi nuko uko inkotanyi zarwanye urugamba natwe twitegereje neza hari inama byatwungura mu rwacu.
      Mukomere

      • kaja says:

        Ahubwo vuga utyo ! Iyi nyandiko iyo iza kwibanda ku makosa y’abahutu ariko ntihabonekemo ibinyoma byo kuvuga ko intambara yateye ntawe uyizi.
        Mu by’ukuri intambara yatewe izwi n’ubutegetsi bwa Habyarimana ahubwo ntiyamenywa na rubanda rugufi nyamwinshi rwa giseseka.
        Habyarimana arangije atubwira ko yatewe atunguwe kandi yari avuye mu myitozo ya gisirikare mu Mutara hamwe n’ingabo ze kugira ngo bazarwane ku busugire bw’igihugu umunsi umwanzi azatera aturutse mu buganda.

  11. christian rochigneux says:

    DeGaulle ndabona umeze neza turashima iyi nyandiko yawe nziza mbitewe nuko nkukunda ndetse sinshidikanya ko ibyo uvuga ari ukuri kuko ubanza kubitekerezaho udusuhurize romeo kuko wenda wowe wagira uburyo umubonamo
    naho ubundi kujenjeka negligence nicyo cyatumye turi aho turi ubu

  12. Clement Esdory says:

    De Gaulle komera cyane,

    urakoze cyane kutwibutsa uko inkotanyi zafashe urwanda zicengera urwanda, zikoresha byose kandi muri byose ngo zisubize urwanda zisubizeho cyami yabo zikaba zarabigezeho. inkotanyi zateye urwanda zica abahutu zibarimbagura aho zinyuze hose, naho abandi bahutu bazikorera , baziyobora kugera imbere mu mbere mu rwanda, abandi bahutu bisenya, basenya urwanda mumashyaka meshi ndetse bamwe muri abo bu barakomeje barakataje muri ayo mashyaka meshi iyo mu Burayi aho bari ubu babungera isi. ayo mashyaka yabo yo kurindagiza no kwicisha rubanda bayakorera iki? bagamije iki? ndibaza cyane nti mbese burya utagira igihugu wimbungerezi nawe burya akora amashyaka? yiki se? ngo akore iki?
    icyo ahubwo ayo mashyaka agamije ni ukwicisha umuhutu wese waba akiriho cg watera intambwe ngo abagamire Cyami y’urwanda ya FPR- Inkotanyi.
    Twibukiranye harya usibye mu Burayi hari amashyaka meshi yabagashize muri Amerika hari angahe?

    ibyabahutu nibirebire cyane barameneshejwe bamburwa igihugu bahindurwa ingegera zibungera isi ariko ntacyo byabigishije kugeza uyu munsi niyi saha bari mumashyaka meshi? ikibabaje kuribo ni umututsi ntabwo ari umuhutu, yewe ntibashobora no kwimeny bo ubwabo aho bari nicyo bahakora.

    Reka shimire FDLR intwari zacu zikomeje kwitangira impunzi ngo ntizicwe zishireho, reka shimire intwali zacu zikoje kutwitangira twebwe Rubanda ntiduhanagurwe kwikarita yisi nkaho tutigeze kubaho. FDLR mukomere ntwali mwanditse mu mitima yacu kugeza kwiherezo ryisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *