IBIHE BIRAKOMEYE: NTIMWIRARE, UMUKINO W’ABAKOLONI URIMO KUCANGACANGA ABAKINNYI

jpg
  • Views 2868
  • Rating 12345

Bavandimwe,
Ndagira ngo mube maso; ejobundi nunvise ikiganiro kuri radioitahuka aho Serge abaza Twagiramungu ibyerekeranye n’amagambo Kagame yatangaje kuli TV nyarwanda avuga ko ngo bagifata uRwanda muli 1994, ngo yaguriye Twagiramungu ikoti. Twagiramungu mu kwiregura kwe, yadutangarije ibintu bitari bikeya kuli Kagame ndetse anagira inama abanyarwanda ko bagomba kwifatanya bagahirika ingoma mbi. Ibi ni byiza cyane, ALIKO …..
ESE TWAGIRAMUNGU ABAYE UMU NATIONALIST NKA BA MANDELA NA BA LUMUNBA?
Mukulikiye invugo y’uyu munyapolitiki
https://www.youtube.com/watch?v=Rd1Tt9rdAEE wagira ngo uyu F. Twagiramungu ni undi mugabo tutamenye muli iyi myaka irenga 23 ishize. Aramagana abakozi b’abazungu nka Kagame, aramwamaganira kure kubera gukorera abakoloni nko kugirana amabanga na Pentagone, n’ibindi; yewe T/F ararakaye cyane kubera umuntu nka Kagame ugurisha abanyarwnda mu bazungu.

Uko namenye TF kuva muli za 1990-91 kugeza ejo nunva yamagana umukozi w’abazungu Kagame, ntabwo nibaza ko ibikorwa bye byo kunvira abazungu kurusha abanyagihugu byayoyotse ubu tukaba twakwizera ko yamenye amabi yo guhora afasha abazungu kutuniga. Nta gihe kinini gishize, TF yivanze mu dosiye ya FDLR ngo agiye kurwana numuheto we, nyuma ibyari kujya kurwana bigahinduka kubuza abayobozi ba FDLR amahwemo ngo nibigemure I La Haie babafunge noneho anegosiye (negocier) na Kagame maze impunzi zitahe amahoro ahinde mu Rwanda. Ndetse nizina rya FDLR kuko kuli we ari iry’abicanyi yari agiye agiye kurihindura; binaniranye, FDLR ivumbukamo undi mutwe witwa CNRD Ubwiyunge witandunije niyo FDLR. Nuko FDLR iba icitsemo ibice kuko niwo mulimo ukomeye TF yari agiye agiye kurangiza (ku kifuzo cy’abahora babuza uburyo abanyafurika). Ibi rero bya Nationalism/Panafricanism TF avumbukanye njye simbishira amakenga. Uyu mugabo nakulikiye bya hafi politiki ye; ntabwo mbona ukuntu atinyutse akamagana umuntu bari kumwe barimo basohoza ubutumwa abanyamerika bari babahaye bwo kwicaza umuvumo witwa FPR mu karere.

IBINTU BIRIMO BIRACA AMARENGA: NI UGUKULIKIRIRA HAFI IBY’ABANYAPOLITIKI B’IBI BIHE TWAHUYE N’IBYAGO BIKOMEYE.

Ubwo TF amaze kwamagana abakorera abazungu, haciye iminsi ibiri gusa, nagiye kunva nunva ngo za ngabo yaremye we na Irategeka nkuko bari batumwe n’abafite inyungu mu karere k’ibiyaga, zifatanije na Rusesabagina ngo ufite ishyaka rya PDR Ihumure:
http://www.therwandan.com/ki/2017/07/04/amashyaka-cnrd-ubwiyunge-na-pdr-ihumure-yishyize-hamwe/

RUSESABAGINA NTASHOBORA GUTINYUKA UMUKINO NKUYU ARIWE UBYITUMYE KU GITI CYE.

Ababikulikiye bya hafi, mu gihe Rukokoma yasimbukiraga muli FDLR ngo we nta pfunwe afite ryo kwifatanya n’abantu nka FDLR amashyaka yandi yanga kwegera, Rusesabagina yari yamaze kwigurutsa FDLR ngo ntiyabegera kuko umunyamerika FENGOLD atabakunda. Kandi koko uyu Fengold yari yavuze ku maradiyo ko abo bantu bitwa FDLR bakwiye kubohwa bakajyanwa mu Rwanda SANS AUTRE CONDITION. Ikibazo nibaza rero ku bantu nka Rusesa:”Niba adashobora kwifatanya n’abantu Amerika ivuga nabi, ibi bosobanura ko CNRD ari iy’Abanyamerika imbere n’inyuma”. Inshoberamahanga ni iy: Ubu se T/F abaye umunationaliste abazungu ntakibikoza (cyanga akazi karamugoye) none haje ufite ingufu mu bazungu kumurusha???
Ni ukubyitondera, kuko burya nta wakoranye na bariya bakoloni ushobora kubasiga keretse yiyemeje gupfa…. ??? Aba bakinnyi rero BAZABESHYE ABAHINDE.

UMWANZURO:

Bariya ba nyiribihugu bikomeye bakina imikino myinshi cyane mu buryo bwo gukomeza kurindagiza rubanda muli Afrika. Ntihagire abirara rero ngo hari abo bohereza baje gukorera inyungu za rubanda. Ntihagire nanone abibwira ko uwariye ku twabo ya hinduka; abantu bahindura amagambo ejo ejobundi turabamenyereye muli aya manyanga ya politiki yo muli ibi bihe. LA VIGILANCE ibe intego yacu twese.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to IBIHE BIRAKOMEYE: NTIMWIRARE, UMUKINO W’ABAKOLONI URIMO KUCANGACANGA ABAKINNYI

  1. Ntirenganya says:

    Ibinyamakuru byo mu Rwanda ko biri kwishimira ko CNRD – ya Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin yacitse umugongo byaba aribyo? ngo uwitwa Gen. Semugeshi yatahanye nabasilikare ba CNRD 82 bageze imutobo mu Rwanda kandi ngo barangije abamasomo. ubwose Twagiramungu Faustin na Wilson Irategeka bategereje iki? kobataragera imutobo nabo? inkunguzi nubundi zijya zikungurira ntabwo ari igitangaza. inkumbi zose nizigende zitumuke zive mumasaka izo mungu zamungaga amasaka.

  2. Ndorimanac says:

    Nta Twagiramuntu, nta Rusesabagina. Ni wa musore w’idigi n’inkumi y’amabinga! Bombi bakoreye FPR-Kagame munyungu zabo bwite batitaye ku kaga bashyize kubo bahuje ubwoko b’inzirakarengane. Rusesabagina yakoranye na Senateri Nyiramirimo Odetta wa Kagame kuli ya film ye isingiza Lusiferi rw’i Kigali ikaba n’uyu Rusesabagina yaramugize umuherwe n’ikirangirire. Ibikorwa-mahano bya Twagiramungu byo ni kizibose!
    Imana ubwayo niyo izabacira urubanza.

  3. Thimotheo says:

    Hariho gewe ibyanyobeye kubanyarwanda muri rusange, nibajije niba ari umuvumo byaranyobeye, mubuzima bwange nabaye mubihugu bitandukanye kwisi, ariko ibyo nabonye kubanyarwanda ntahandi nabibonye. abanyarwanda nibo bantu bonyine kwisi nabonye bakunda kuba abacakara babazungu, gukorera abazungu kuruta gukorera igihugu cyabo. Umuzungu abwiye umunyarwanda ngo ica nyoko cg se agahita amwica ako kanya. Ikirenze ibindi byose ni abahutu mbibazaho cyane muburyo budasubirwaho, ni gute nka Twagiramungu Faustin wagambaniye urwanda, akoreka imbaga ya yabanyarwanda itabarika akomeza gukora amacabiranya ye ubugome bwe buvanze ninda mbi ye muri bene kanyarwanda. Nigute Twagiramungu Faustin atahawe gasopo na kirazira mumuryango nyarwanda.
    Abazungu igihe cyose bakorera inyungu zabo ntibajya bakorera inyungu zabandi narimwe kirazira cyane kubanyafrika kubazungu ho bitwa umwanda cg umwaku.
    Muri make Umwirabura imbere yumuzungu ni umucakara cg nuwo kwicwa ntabwo abanyafrika ari abantu imbere yabazungu. Nonese ibi abanyarwanda ntibabizi?
    Abirabura bo muri Amerika bati twaharuye imihanda iranoze none abanyafrika baraje? Abanyafrika nibo bagurishije ba Sogokuruza bacu mubucakara mubazungu none baraje? Bati bakenyere tubereke, abazungu nabo bati nibyo nimwihorere, kandi mwihorere kuriho, aho mu babona hose. Muzabaze ibiri gukorwa bikorerwa abanyafrika babimukira muri amerika. Gewe ndekeye aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *