UBUZIMA BWACU BUTANGIRA GUHAGARARA UMUNSI TWINUMIYE KUBINTU BITEYE INKEKE

pic
  • Views 2725
  • Rating 12345

Umuntu umwe yigeze kuvuga ati : « Muri politiki utavuga aba yemeye.» Ariko naje gusanga ataravugaga politiki y’igitugu nk’iya FPR ikoresha vuga nkumene. Ariko rero nubwo byaba vuga nkumene, kwinumira nabyo ni urundi rupfu rurutwa n’urwo kunigwa nuwo uribwiye nibura akakwica message yatambutse ikamara ubwoba abasigaye.

Ikinteye gufata ikaramu uyu munsi ni ibiri gucicikana hirya no hino kumbuga nkoranyambaga bivuga ku ifatanya rya CNRD-UBWIYUNGE na Rusesabagina, bije bisanga andi mashyaka ari kugenda yishyira hamwe hirya no hino doreko ariyo politike yadutse mu banyapolitiki ba 2017. Ndacyeka hasigaye ishyaka rya Thomas Nahimana uhagarariye guverinoma y’Urwanda mu buhungiro, na FDLR mpamyako nayo ishyigikiye ubufatanye nandi mashyaka ariko ikaba yarahawe akato kubera GENOCIDE. Nyamara ibuye ryanzwe niryo ryabaye inkomezamfuruka. Iturufu ya Genocide niyo yubakiyeho imikino yose iri kuba kubanyarwanda. Kubwibyo Genocide iteye INKEKE kuburyo KWINUMIRA abanyarwanda bagombye kubihagurukira.

Mpereye kuri CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, birazwi ko yavutse kuri gahunda ya mpatsibihugu yo kurandura FDLR bifashishije Twagiramungu Faustin ufatwa nk’ inararibonye muguteza ibyago abanyarwanda, nkuko yabiduteje agatiza inkotanyi umurindi zigafata igihugu. Aha ba mpatsibihugu bakifuzako Rukokoma yihishe muri Wilson yumvisha impunzi ko abayobozi ba FDLR ari abicanyi, zikaba zigomba kureka zikayoborwa na Rukokoma waziteje amakuba zirimo uyu munota. Bikaba bishimangira umurongo ngenderwaho wa FPR n’amashyaka ya nyirarureshwa yiyambika uruhu rw’intama aba hanze muri gahunda yo kwamamaza ko Genocide yateguwe n’abahutu ko kandi ari icyaha k’inkomoko kuburyo n’umuhutu uzavuka nyuma y’imyaka 50 azaba afite ingengabitekerezo ya Genocide nk’uko Kagame yigeze kubivuga. Ibi ntibivuzeko mpakana ko Genocide yabayeho. Gusa sinzigera mpamanya n’abavugako yateguwe.

Niba yarateguwe, yateguwe n’uwahanuye indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira. Amakuru gihamya ava mu nkoramutima za Kagame igihe indege ihanurwa yose ahuriza kuri Kagame ko ariwe wahanuye iyo ndege. Ikindi kandi, itsembabwoko ryakorewe ahantu hose hari mumaboko ya FPR kuva iteye u Rwanda 1990 kugeza bafashe igihugu, si ibihimbano, itsembabwoko ry’ikibeho ririgaragaza, itsembabwoko ryo gufungira abahutu bose bari barahungiye FPR mubuvumo mujyaruguru y’u Rwanda, ririgaragaza, itsembabwoko FPR yakoreye nubu igikorera impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Kongo ririgaragaza, torture psychologique ikorerwa abahutu mu Rwanda uyu munsi, irigaragaza. Ahubwo se ibyakorewe abahutu mbere ya revolution ya 59 byo bibarwa kuri nde ? Nigute twa kwinumira ? Erega turabizi!

Nkurikijeho Rusesabagina. Niba hari film yabaye ikirangirire ku isi nyuma ya Genocide, ni film ya Rusesabagian yitwa « Hotel Rwanda » nkeka ko yayikoze yishakira kumenyekanisha izina rye no gushaka indamu atitaye ku ngaruka yo gushimangira ko Genocide yateguwe n’abahutu. Kuba yifatanije n’abakozi ba mpatsibihugu nka Wilson na Twagiramungu biragaragaza ko urwishe yanka rukiyirimo. Banyarwanda ntarugamba rw’abarwana ubwabo. Sinishimiye guhangana n’aba bantu kandi bingirakamaro. Ariko kubakurikira munzira yo kutubohesha ngo turi kwibohora byaba ari ubujiji butajyanye n’ikinyejana tugezemo. Twakora andi makosa. Iri ryo hoya. Icyambabaje kuri Rusesabagina ni ukuntu umwaka ushize ubwo yari yateguye ikiganiro mbwirwa ruhame i Lubbock ho muri Texas, abacikacumu bose baba muri Amerika ngo bagiye ku mukwena bamwiyama gucuruza amaraso y’ababo nyamara nti bamagana kagame umaze kugura uruhuri rw’indege mumaraso yabo, ariwe wabatanzeho igitambo. Aha benshi ntibahumva neza kimwe na Rusesabagina wikiriza akajyanamo mu mbyino no mumudiho n’abakozi bakoreshwa muguhesha FPR gukandamiza rubanda kubera iturufu ya Genocide ku nyungu zitandukanye z’agatsiko ka FPR mugukamishiriza mpatsibihugu.

Reka nkurikizeho andi mashyaka ari kugenda yishyira hamwe mugushaka ingufu za opposition. RNC niryo shyaka rikunze kuvugwamo cyane. Nonese RNC ifate ite Genocide? Erega kuri Genocide niho ruzingiye, banyarwanda muhatekereze neza. Nshobora kuba ntafite amakuru menshi, muzanyunganire. Ariko iyo nkurikije imvugo z’abarwanashyaka ba RNC, ndetse nibyo bandika nkibiri mugitabo cya Mugabe “US MADE”, ntawatinya kuvugako RNC kandi zombi, zishimangirako Genocide ya korewe abatutsi kandi yateguwe n’abahutu. Umunyarwanda ubyemera gutyo azabakurikire. Kuko Abatutsi bo atari abagenocidaires, tubagurire tunabafatire mikoro batuvugire kugirango badukurireho FPR idukandamiza kuko iturega Genocide, hanyuma bashyireho RNC nayo izahindukira iti iyo tutabavugira mwabicanyi mwe mwariguhera ishyanga. Ikibakwiye ni mukomeze muterure ibibindi nka depite BAMPORIKI, RUCAGU, RWARAKABIJE n’abandi benshi nkabo. Ntimwirengagize ubwicanyi abashinze RNC bakoreye abanyarwanda kandi bakaba batabyemera, bataranabisabira imbabazi. Mwabyemera mutabyemera ndi muri bacye bashyira imbere ubwiyunjye, ariko ibihendabana simbikozwa kandi sinshobora no KWINUMIRA.

Sinakwibagirwa his excellency Thomas Nahimana. Nyakubahwa Perezida wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mubuhungiro, imagination yawe irahanitse kuburyo wicara ukabona uri mu Rwanda muyindi si, uri Perezida w’u Rwanda twe tuzi niba arirwo uvuga, ukaba warabaye Perezida warwo utarwanye ngo utsinsure RPF, utakoze coup d’Etat, utanatowe kuko amanotara ataraba. Ubuse umuntu yabifata gute? Igikurikiyeho ni iki ko uri Perezida? Mbona ukiri muto ushobora kuzamuba atari mu nzozi nk’ubu. Arikose urumva kalinga nshya izaguhereza ingoma yabo ngo akira Padi! Amatora Diane Rwigara atajyamo uzategereza kuyajyamo umere imvi nkanjye zereye kumutwe. Nkunda cyane igitekerezo cyawe cya revolution, ariko kwibwirango izakoreshwa na long Speeches, inama ya Kikwete iba yarahawe agaciro, iyo Kagame aba akangwa n’ibisohoka mu kanwa katari akimbunda. Na nyina wundi abyara agahungu niyo revolution ishoboka kuri FPR, nyakubahwa perezida. Gira ubyare agahungu Padi!…

Ndangirije kuri FDLR-FOCA, ishyaka politico-militaire riteye INKEKE kubanyapolitike batinya kwikorera URUSYO rwa Genocide FDLR yakorewe na FPR ihagarikiwe na mpatsibihugu. Uru rusyo Wilson Irategeka yarwikoreyeho igihe kitari gito, ananiwe, Twagiramungu amuvungurira kubunararibonye arutana abandi. Uru rusyo nirwo Rusesabagina atakwirirwa yikorereza kuko azi uburemere yaruhaye ari kurukoma, igihe yarimo akora film Hotel Rwanda. None ati reka nisunge uwo rwananiye. Harimo akantu ko kureba kure buhoro. Uru rusyo nirwo RNC ikangisha abayifatiye mikoro, uru rushyo nirwo rwateye Perezida Thomas Nahimana kwihitiramo kuba umukuru w’u Rwanda mu nzozi. Uru rusyo nirwo rwatumye FDLR-FOCA ihabwa akato. Nyamara wasanga ibuye ryanzwe ariryo ryabaye inkomezamfuruka doreko inifitiye agahungu FOCA. Aho gutinya urushyo mugashakisha inzira y’ubusamo izabata mu rwabayonga, namwe nimubyare agahungu biraruta. Nimutombora kagakurana ikivumba kurenza FOCA, ntikazakenera gucirwa inshuro kuko kazaba kavutse kivugira rikijyana. Naho abategereje amakiriro kuri CNRD-UBWIYUNGE, nabizeye kuvugirwa nabere mushishikare mukwishinga boyeneti munda.

Urusyo rwa Genocide

Uru ruayo niyo NKEKE tugomba kurandurana n’imizi, ahicaye intebe y’ikinyoma icuruza Geneocide hakicara intebe y’ubumwe n’ubwiyunjye by’abanyarwanda. Iyi ntebe kugirango izabe ifite amaguru ane nuko izaba yicaweho n’umunyarwanda utarwanira ubwoko nka Kagame n’abo babyumva kimwe, iticaweho n’abarwanira uturere nka Wilson n’abamukoresha, iticaweho n’abashaka inzira y’ubusamo bizeye kuvugirwa n’abere bakazahora bateruye ibibindi nka depite Bampoyiki n’abandi nkawe, iticaweho nabo biyita abere kuko bafitanye isano no kuvukana imbuto. Igihugu kiraregetse kiteguye kugwa mu maboko y’umunyarwanda wiyumvamo abanyarwanda bose uko ari amoko atatu.

Umusomyi w’Intabaza

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to UBUZIMA BWACU BUTANGIRA GUHAGARARA UMUNSI TWINUMIYE KUBINTU BITEYE INKEKE

  1. impunzi says:

    mbese ibi ni ibiki?

    mbese BBC Gahuza ikorera nde?

    http://www.bbc.com/gahuza/bbc_gahuza_radio/p057gd90

  2. Makasi says:

    Ntabwo bitangaje kubona Rusesabagina yifanije na Irategeka Wilson ni abavukahamwe muri Gitarama.Mwumvise ko ibintu bashyira imbere ari ivangurakarere.

  3. Alpha says:

    Paul rusesabagina ari mubanyarwanda bacye babashije jwinjira aho abategetsi benshi bo muri iyi isi bigora kwinjira. Yabonanye ni ibihangange byubahwa muru politiki bivuga rikijyana. Yakiriwe n’abanyamakuru badapfa kugerwaho. Afite carnet d’adresse digne de chefs d’etat.
    Sinatinya kuvuga ko ari n’umuherwe cyane.
    Muri make yujuje byose ngo avuge yumvwe na benshi yamagane kumugaragaro aya matora, atangize mouvement maze rubanda bakurikire. Ariko ibyo byose mvuze hejuru abikoresha munyungu ze bwite n’umuryango we gusa. Muma conferances akora nta narimwe yibanda kuri dictature yaciye ibintu mu Rwanda. Yivugira ibigwi bye gusa. Nta associations zita ku mpunzi z’abanyarwanda afasha ariko ukumva ngo soudan ariyo arafasha. Kuki atagaragara kuri CNN, FRANCE 24 , BBC nahandi nkuko abarundi babikoze? Ni uko atabishoboye? Kuki ategera rubanda ngo abajye imbere bamukurikire? Ko ntacyo avuga ku matora kandi umwaka ushize yari yatangaje ko azajya kwiyamamaza ? Kuki we adasobanura impamvu atakiyamamaje? Ese koko ashaka kuzana democratie mu Rwanda cg arakorera inyungu ze bwite? Ese ubundi ishyaka rye commité nyobozi igizwe na bande? baratorwa cg abihitiramo? Ese kuki iyo atumvikanye kubintu bimwe na bimwe uhita abirukana mu buyobozi? Jye mbona nta politiki ya Rusesabagina ahubwo yishakira kuba President mu nyungu ze nabo akorera.
    Niba nibeshya ni akoreshe lobbying maze ibintu byihute niba koko akorera rubanda.
    Cg se nawe aratubeshya afite ibyo yibereyemo. Iki nicyo gihe si non mwese mugiye kugaragara.

  4. Habana, Thadeo says:

    Martin Luther King yararurwanye karahava, abazungu bamwishe afite imyaka 39 gusa yamavuko, ariko urugamba yatangiye nubundi rurakomeje ntirwahagarariye aho kuko rwasigaye mumitima yaba Black bose bo muri amerika, kugeza nuyumunsi numwana uvutse wese wumu black muri amerika aziko urugamba rumureba kandi ko azarurwana.
    Abahutu bo ngo bazaba abacakara babatutsi mugihugu cyabo mu rwanda ninyuma y’urwanda. Akumiro!
    niba Abanyamerika barahaye intwaro inkotanyi mugutera urwanda no ku zishyigikira-gutera inkunga muri byose haba mugutsemba tsemba abahutu aho inkotanyi zanyuraga hose mu rwanda iyo za Byumba, Ruhengeli, Mutara nahandi hose mu rwanda, Kibeho, na Zaire-Congo kandi ko abo bazungu babaga babari inyuma igihe cyose nigiki kindi abahutu batamenye ngo Mbacire kumayange? Niba Rusesabagina atinyutse kujya gukorana na CNRD ya Twagiramungu Faustin na Wilson Irategeka kandi azi neza ko ari umushinga wa mpatsibihugu mu mugambi wo gutsemba no kurimbura impunzi zabahutu harimo na FDLR-intwali zacu nukuvuga ko abahutu bafite ikibazo gikomeye cyane mu mitwe yabo. Niba Abanyamerika batabarababariye aba Black iwabo ngo ntibakomeze kubica nikuki abanyafrika bo bumvako abanyamerika batazabarimbura kugeza bashizeho kwisi?

    Kugeza nuyumunsi 2017 naniyi saha magereza yo muri amerika igihe cyose yuzuyemo aba Black babagabo guhera ku myaka 18 kugeza ku myaka 60 kandi bafunze ntampamvu gusa ko ari aba Black ngo batazira icyo bimarira mubuzima bwabo bwose nkuko murwanda ubu bimeze kubahutu. Niba ntabutabera buba kuba Black muri amerika nigute abanyamerika batanga ubutabera kubahutu babanyarwanda kuko abatutsi bo ari ibikoresho byabo muri afrika yibiyaga bigali, mu mishinga yabo yo gusahura Congo.

    Mbere yabyose tumenye abo turibo, inkomoko yibyaga byacu byose, hanyuma dufate ingamba kandi twubake urukuta rutaregwa nuwo ariwe wese. Twifitemo imbaraga kandi Twifitemo ibisubizo kuko ntawe utsinda rubanda.
    RNC ni ishyaka ry’inkotanyi zikorera inyuma y’urwanda zifashiSha Abateruzi bibindi nkuko Twagiramungu Faustin yari igikoresho cyinkotanyi ninako RNC ikoresha abahutu mukujijisha.
    nyamwanga kumva ntiyanze kubona mbwira abumva nimwene kanyarwanda.
    “Ntuzakine narimwe numwanzi kirazira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *