(Kinyarwanda) ESE RUBANDA HARI INDI BARUWA Y’ABAGARAGU B’IBWAMI IGOMBA GUTEGEREZA KUGIRANGO IBE IMBARUTSO YO KWIBOHOZA INGOMA Y’IGITUGU CYIMITSWE I RWANDA ?

ok
  • Views 2903
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Ubwo Rubanda yari yarazutagujwe n’abatutsi bari bariyise ibimanuka maze bakayikandamiza imyaka irenga 400, byageze aho rubanda yihararukwa imaze kubona  ko iyo ngoyi ya gitutsi itazayirambaho ubuziraherezo, nibwo yahagurukiye kubaza ibijyanye n’uburenganzira bwayo ibinyujije mu bibazo yabazaga umwami n’abagaragu be. Icyaje kuvamo nuko abagaragu b’ibwami baje kwandika amabaruwa agera kuri abiri, ariko yose akaba yaraganishaga ku gisubizo kimwe rukumbi :Ko ntacyo abatutsi bapfana n’abahutu uretse kuba abahutu ari abagaragu, naho abatutsi bayobowe n’umwami bakaba ba sebuja b’abahutu.

Ntibyaciriye aho cg se ngo abahutu bacike intege, bakomeje gushakisha inzira zose zishoboka ngo bigobotore Kalinga, imbaruto yaje kubaho, ariko isanga abahutu nabo biteguye kwirengera. B’abatutsi bari bashyigikiye ikandamizwa ry’abahutu baje kujya ku ntera irenzeho noneho batangira no gusagararira bamwe mu babazaga impamvu batagira uburenganzira bungana n’ubwabagenzi babo b’Abatutsi, nibwo babakubise (abahutu) amanywa ava, babica urupfu rubi, abandi barandagazwa ku karubanda nkuko byari bimenyerewe, maze rubanda ibonye bigeze iwandabaga, nayo irahaguruka irirengera, nibwo habaye impinduramatwara yagejeje Rubanda ku bwigenge no kuri repubulika.

NONE KO INGOMA KALINGA YAGARUTSE I RWANDA WABA WITEGUYE GUHANGANA NAYO NGO UGARURE REPUBLIKA?

Ibitambo by’iyi ngoma, kuri ubu, ntibigira uko bingana, amagambo rubanda ibwirwa n’abagaragu b’ubwami bwa Kagame, nayo n’inshenguramutima.Siniriwe ntinda k’ububi bw’iyi ngoma kuko nyir’amaso yerekwa bicye ibindi akirebera. None se bavandimwe, ni ikihe kimenyetso dutegereje ngo twambarire kwitabara?

Abahutu n’abatutsi bakeya cyane bari bageramiwe n’ingoma Kalinga, baratwitangiye, baduha umurage, benshi tuba indangazi n’ingambanyi maze umurage tuwutera inyoni none wagarutse mu maboko y’umubisha, none se tuvuge ko abakurambere batwibarutse babyaye I Bigwari, ko mu basagutse kw’icumu ry’umubisha habuzemo abagabo nyabagabo bo kurwana ku bwoko bw’abahutu buhigirwa kurimburwa, ibinyejana bigashira ibindi bigataha!

Mu kwibohora impirimbanyi za demokarasi ntabwo zatunguwe kuko zari zibabaye igihe kirekire, ese wowe muhutu, nawe mututsi wiyumvamo ko uri muvandimwe w’umuhutu, ubu mwaba mwiteguye kuburyo habonetse imbarutso mwahagarara mwemye mugatambukana umucyo?

Nongere nibarize abahutu bahindutse abagaragu b’ubwami bwa Kagame n’izindi nkotanyi, ko nduzi nkuko byahoze, abanditse ibaruwa yo guhakana isano abahutu bafitanye n’abatutsi bari abatutsi, mwe muzatwandikira ngw’iki? Ko ntasano dufitanye se? Aho kubw’inda zabarenze wenda muzabitinyuka.Wasanga mwibaza ko kuryamana nabo mudahuje ubwoko bibahindurira irangamuntu dore ko ngo bamwe aricyo cy’ibajyana I Bwami gusabayo guhakwa ngo no kubashakira ababashyira mu mabere cg se mu birâaro, abatabashije konka nabo ngo bakajyanwa mw’iterambere rishingiye k’ubupfubuzi cg ubwunganizi bw’ingo, nkuko leta ishingiye ku bwami ya Kagame ibiteganya mu mategeko shingiro yayo.

NAKWITEGURA NTE, NKITEGURANA IKI?

Nkuko nta mushinga utigwa, ni nako iyo ujya kubaza uburengazira bwawe yaba kuneza cg inabi, urabanza ukitegura m’umutwe no mu ngufu, aho ibihe bigeze ntawe ukirwanisha amaboko buri buri, ninangombwa ko iyo hakenewe ikindi gikoresho cy’ibanze nacyo gitegurwa, byaba ngomba kikagurwa, kigakodeshwa se cg kigatirwa. None se munyarwanda wumva urugamba rukureba kandi ukaba urambiwe gucurwa bufuni na buhoro, aho wumva kubaho muri uru Rwanda rushya rw’ubwami birutwa no gupfa ukavaho,ndetse byakarusho ukaba uhora uteze amatwi ngo wumve aho uwagutabara yaturuka, wowe n’uruhe ruhare rw’imyiteguro watangiye? Ugeze he ngo tujyane? Cg wahisemo kuba Bizengaramye!

Uzagarama he se ko Kagame n’inkotanyi ayoboye zahakwije urupfu?Niba utaratekereza ku nzira yo kwibohoza, n’ibibi ukorerwa n’iyi ngoma, aho waba urwaye kandi waba udakunda ubuzima bwawe, ndetse ndumva ntanikindi waba utegereje uretse urupfu gusa kandi urwo kwicwa n’Inkotanyi ni rubi cyane kuko upfa ubutazibukwa nkuko byanditswe mw’ivanjili yazo na Paul Kagame.

None se bahutu, niba mudatanze dukeya musigaranye mu mitungo yanyu kuko natwo tugerwa amajanja n’ubwami, murabona ibyo mwagashoye mu rugamba rwo kwigobotora ingoyi, muzabikurahe igihe byose ubwami bwa Kagame n’abandi bamwegereye buzaba bwabibanyaze byose? Ese muzi ko ku ingoma ya cyami, ubutaka, abana, abagore,ibikoresho, aho uryama, ubuzima n’urupfu, byose biba ari iby’umwami? Ngirango rwose ibi si ibanga kuko umuntu wese ukurikirana ibibera i Rwanda ntacyo namwigisha, abo hanze yarwo nabo bazi ko imishinga ihora yigwa yo kugira ubwami bw’Urwanda ubwami butagira umupaka, maze ngo n’ibyo abanyarwanda batungiye hanze nabyo bibe ibya ny’irurwanda Kagame n’ibyegera.

Uko iminsi igenda twigira ba ntibindeba, cg se twihisa mu myobo tukanapfurika ibyakagombye kutugirira akamaro mu rugamba rwo kwigobotora ingoma mpotozi ya cyami, ninako ya mategeko na ya politiki ya cyami yo gukwirakwiza ingoyi mu banyarwanda izagenda igerwaho.

Wowe upfurika ubwo bufranga bwakaguze imbunda n’amasasu, aho ujya wibwira ko igitugu cy’ubwami nubwo wakwicwa n’urwikirago, kizagukurikirana no mumva? Ibaze, ubwo  uzaba wapfuye noneho umwami Kagame akatubuza kukwibuka kuko wavutse uri umuhutu, ubu bifatwa nk’icyaha, akabuza abana bawe gushyira urwibutso rwawe munzu wasize warubatse imahanga muri kwa gupfurikapfurika urwana ngo no gushaka  aho kuzasigira abana.

Ese aho ujya wibuka ko ubuhutu bwabaye icyaha cy’inkomoko cyarazwe abahutu n’ubwami bwa Kagame n’Inkotanyi? Ko mu gihe utarwanye ngo uharanire uburenganzira bwawe iyo mitungo yose urundanya ntacyo yazamarira abayisigaranye kubw’ipfunwe n’icyasha basizwe n’ubwami? Ubugome bw’Inkotanyi ntibugira umupaka kuko no mu mva bugerayo.Aho ubanza utarabona aho mandats d’arrêts (impamuro zita abantu muri yombi) z’abantu bapfuye zigikwirakwizwa kw’Isi zisaba ibihugu baba barimo (yaba ari bazima cg barapfuye) ko bagomba kubafata bakajyanwa mu Rwanda.Ibaze nawe iryo shinyagura.Cyangwa se aho ubwami bwa Kagame bushinja abantu bapfuye mbere y’1994 ngo ko bariye basahura inka z’abatutsi!!, aba bose ntanufite uburenganzira bwo kubibuka ngo kubera ko ari abahutu, kubibuka ngo n’ugutesha agaciro abatutsi bapfye mu 1994.

Njye nabandi benshi twumva mbere ya byose twari dukwiye kubanza kwiyumvisha ko ntahantu tuzatura ngo dutuze mugihe ubu bwami bwa Kagame n’inkotanyi bukiducungishije amaso n’iminwa y’imbunda, ngo ukomye, uvuze, utabaje, uwimyoje, zimurase zimwirahire.Twagombye kureka kwikunda no kurundarunda ibyo twe n’abana bacu tuzarya tubisukamo amarira adashira k’ubwagahinda duterwa n’inkotanyi.Twagombye gutanga ibyo dufite maze tukarwanya inyenzi inkotanyi n’ubwami bwazo.Tugomba guca no kurangiza ibice mu banyarwanda, aho ubu byabaye byinshi cyane kandi biremwe n’inkotanyi.Ubu usanga hari ngo Abacikacumu, maze abasigaye batari bo, bagaharirwa kwitwa Abateracumu.

Ntayindi mbarutso rubanda yakagombye gukenera ngo yibohoze, iyo urebye hirya no hino imbarutso zihoraho, uticiwe, aba yasenyewe, utasenyewe, aba yafunzwe, utafunzwe, aba yandagajwe, utandagajwe aba yahunze, utabashije guhunga aba afunzwe, ubu koko hari indi baruwa y’abagaragu b’inyenzi inkotanyi dukeneye ngo twikize ubwami?

Rubanda ni wowe ubwirwa.

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to (Kinyarwanda) ESE RUBANDA HARI INDI BARUWA Y’ABAGARAGU B’IBWAMI IGOMBA GUTEGEREZA KUGIRANGO IBE IMBARUTSO YO KWIBOHOZA INGOMA Y’IGITUGU CYIMITSWE I RWANDA ?

  1. Yiba ibyo tuvuga noneho byagashyizwe mu bikorwa…. ubundise hari uzatura nk’umusozi? Wanga kumenera igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa. Haguruka mpaguruke naho ba ntibindeba bo na kera bariho. Kuvuka ubwa kabili ariko bitazongera. Tuzamenye kandi tuzilikane imiryango yabiteguye kujya imbere MULI URU RUGAMBA RWA NYUMA MU KUBOHOZA IGIHUGU CYA BA SOGOKURUZA. INTSINZI YO NI NGOMBWA.
    Mukomere kandi muzilikane. Tulikumwe.

  2. simparingoma dit :

    oya nibyo rwose hagombye kuba icyo nise appel a la mobilisation générale pour un ulitime libération;ba ntibindeba ni benshi hari na babatibuka ko banyuze mw’ishysmba ubu bakaba barabaye intore muri ano mahanga kurusha izavuye irwanda;ariko ntacyo bitwa uburo bwinshi sibwo butanga umusururu:uko tuzaba tungana kose tuzarurwana kandi turutsinde

  3. Peace dit :

    Urakoze De Gaule

    Icyo nabivugaho nawe nturi umwana urakizi: Umugabo witwa Noble Marara aherutse kuvugira kuli radio ye INYENYERI asesengura uburyo abanyarwanda cyanecyane abo Kagame yambitse ibara rya jenoside usanga bajunjamye bahanze amaso bariya bakoranye na Kagame bakaza guhunga. Noble arerekana rwose ko abo banyamashyaka batunva ko Kagame utegekesha iterabwoba atazavanwaho nutugambo twiza ahubwo azavanwaho nawe n’iterabwoba..Uyu Noble njye nemeranya nawe ku buryo akora description yabanyapolitiki bo muli opposition.Kubona koko abantu batinya bagatitira ngo Kagame avuga ko bicanye, bityo bagahora mu tugambo tumwe ariko bakirinda kuvuga ibyo Kagame yakoze agikora « KWICA KWCA KWICA ». Bafate ingamba, bahagurukire rimwe birukane ririya shyano….
    Yewe De Gaule sinzi niba abo uvuga bagakwiye kugira icyo batanga ahubwo batajyana cotization muli FPR
    Sinshaka ko twiheba ariko, mais ukuli kuravugwa….Imitwe ni ukuyikoresha abantu bagatekereza cyane bagahererekana amakuru mu buryo bundi wenda butari hano kuli murandasi…
    Sinzi icyo navuga kindi ndekeyaho…ariko bisigaye bibababje cyane.
    Ese nkubu amakuru dutanga yaha abantu motivation ni ayahe????Nk’amakuru ku maradiyo nunva abantu nka 1% niwe nunva akangurira abantu abaha courage abereka ko nituguma muli ibi tuzashira…andi makuru yamaradio ni UBUHINZI UBUKUNGU…ETC…GUSUBIRA MU MAKURU TWESE TWASOMYE, ETC….Ntabwo mbona indi sujet Yagakwiye kuvugwa atari gusa UBWICANYI NUBUHOTOZI BWA KAGAME N’ABICANYI BE bugiye kugra u Rwandajardin y’abazungu, naho abantu bakazimira ku ikarita
    Mukulikire ikiganiro Noble yatanze we na Esperance cyose mucyunve…

    http://www.inyenyerinews.org/afrika/radio-inyenyeri-kagame-ariyamamaza-muri-isirayeli-10-07-2017/

    Ibyo avuga nibyo…..

    • De Gaulle dit :

      Naracyumvise kandi nanjye ndemeranya nawe.
      Ati FPR ntawe uyivamo,ati natwe twitwa ko tutayirimo dufite imiryango yacu iyirimo kandi idufiteho influences.
      Nyiramatwi yumve…
      Njye njya mbona aho gupfa urimbwa cg wishwe n’inkoni z’inkotanyi nahitamo gupfa gitwari nkajyana nuwanshyize ku ngoyi.
      Kuvuga menshi siko kuyamara.Yewe abo mbwira niba mwumva mvuze iki?

  4. Egyde Tabaro dit :

    Guma, Guma, Gumaaaaa!!!!! mukubite mwase intare zimeneke. Bacunguzi bacu ntimutinye ibimotsi, nabiyita ibihangage. mubakubite mwahuranye tubari inyuma. bacunguzi bacu muwucane umuriro wake ugurumane cyane. mureke tubereke ko na nyina wundi abyara umuhungu. tururwane kugeza mpaka. uburenganzira bwacu tubuharanire kuko ni ubwacu ntawundi, tubwitangire tubumenere amaraso abazadukomokaho bose bazabimenye, reka twandike amateka, urwanda rwacu ni urwacu ntabwo ari urwo abanyamahanga. inkoko niyo ngoma banyarwanda twese hamwe nkabitsamuye kurugamba. twambarire itabaro ryacu rya Republic na Democracy. Cyami ntantebe ifite mu Rwanda rwa Republic. NO, NO, NO. Oya. Kirazira.

  5. Ahorukomeye, Celestin dit :

    Nyabuneka mube maso ntwari zacu kandi mizero yacu FDLR. ibisambo-abasahuzi bamabuye yagaciro ya Congo ubu ntibari kuryama ngo basinzire kubera bikanga ingaruka zibyo bakoze bafatanyije ninkotanyi na shefu wazo wikinywamaraso ruharwa ariwe intozo izirusha kumoka.
    ndagirango mbibutse amashumi yizo nyangabirama akoreshwa nampatsibihugu yose ko arayo kwitondera cyane muri ikigihe harimo nabacanshuro bazo.
    nimukomere kumuheto ntwari. mube maso tuzarurwana, tuzarutsinda, twese rubanda tubari inyuma.

  6. christian rochigneux dit :

    rwose nibyo nubundi ntawuzatura nkumusozi nubwo nayo basigaye bayitengura bashaka amabuye cg ibindi bintu byagaciro ningombwa kwitegura uko bishoboka kose kandi rwose rubanda irarembejwe amaso iyahanze abacunguzi nyabuneka mukore iyo bwabaga

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *