PAUL KAGAME ATI IKIZAVA MU MATORA KIRAZWI ARONGERA ATI UWO BIMENA UMUTWE BIWUMUMENE: NGAHO NIBUCYE TUJYE GUTORA

ok
  • Views 2581
  • Rating 12345

Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abibwira ko bamukuraho mu matora avuga ati: “Ibizava mu matora birazwi, birazwi nyine, uwo birya umutwe, bimumene umutwe. Kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima.” Muri make iby’amatora y’i Rwanda ni ikinamico kuko amatora yararangiye kuva ikizavamo kizwi

Sinzinduwe no kubibutsa ko tuzajya gutora, ahubwo  ngamije kwibutsa buri umwe wese kongera gutekereza inshingano n’akamaro bye muri aya matora agiye kuba ejobundi tariki enye z’ukwa munani 2017.

Gusa ntibyari ngombwa kugira uwo nibutsa kuko abazatora bariyizi kandi barakuze bihagije byo kwiyibutsa ko uriya munsi nugera,bazibwiriza bakabyuka kare bakajya ku biro by’itora kugirango bihitiremo ugomba kubayobora mu myaka irindwi igiye guza uhereye ku irahira rya prezida mushya uzaba yatowe ku bwinshi na rubanda.

Ibi ndabivuga ntya kuko ari cyo amatora bivuga, nyamara sinirengagije ko mu gihugu cy’u Rwanda, aya matora ntayabaho uhereye mu mwaka wa 1978. Uyu ni wo mwaka fatizo wo kwibuka ukuntu demokrasi yagiye ibangamirwa mu gihugu ariko ubu byo bikaba ari agahebuzo, kuko uretse no kuba hari umukandida umwe WEMEWE, hiyongeraho ko iyo utamutoye ushobora kwimurirwa mu kindi gihugu cya Rweru cyangwa ahandi hose bagiye bohereza benewacu twaburiye irengero kandi tubabujijwe n’ubutegetsi bwagombye kubarengera.

Reka mbanze nibutse aya mateka y’amatora kuva muri 1978 ukageza aho Habyarimana akuriwe ku butegetsi FPR Inkotanyi zimwishe. Afata ubutegetsi muri Coup d’Etat yo muri 1973, yabwiye abanyarwanda mu ijambo mbwirwaruhame ko azasubiza ubutegetsi abasivili nyuma y’imyaka itanu. Si ko byagenze ariko kuko muri 1975, ni ukuvuga nyuma y’imyaka ibiri gusa, yashinze muvoma revolisiyoneri iharanira amajyambere y’u Rwanda (MRND) yamuhaga uburenganzira nka prezida wayo kandi ari we wayishinze, bwo kwiyamamaza wenyine ku mwanya wa prezida wa Republika. Ibi rliko ntitubitindeho cyane kuko muri iriya myaka ya za 70 ni yo yari intero n’inyikirizo muri Afrika ubutegetsi gufatwa n’abasilikare babwambuye abasivili.

Nuko biragenda bigeze muri 1990 iz’amarere ziti turaje kandi tubazaniye demokrasi izira amakemwa, erega turazishyigikiye ngo ni abavandimwe, ndetse ba Rukokoma bazi gushyanuka bazigabira Byumba na Ruhengeri ngo ngaho bavumbuye umuti w’amahoro mu Rwanda zari ziri gusenya na katiyusha zambukanye zivuye i Bugande aho zarerewe zikanahitoreza.

Benshi muri twe twariruhukije twumvise ngo amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha taliki 03/08/1993,ariko Juvenal Habyarimana yari yabiteye iboni (n’ubwo bitamuteye kwitegura urugamba rwrli rugiye gukurikiraho) ubwo yivugiye ko amasezerano bashyizeho umukono ari ibipapuro gusa, kandi koko niko byagenze kuko FPR yemeje ko ibyo Habyarimana yavuze ari ukuri igihe yafataga icyemezo cyo guhanura indege ye tariki 06/04/1994, nyuma y’izurungutana ryinshi ryo kuburizamo kuyashyira mu bikorwa hashyirwaho leta y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi ndetse na FPR irimo.

Amahano yakurikiyeho n’inda izavuka mu mwaka Yesu azagarukiraho izayamenya nk’iyayahagazeho, ariko cyane cyane uwitwa umuhutu kuko uretse kumugerekaho ibibi byose byakozwe na FPR ibishyigikiwemo n’amahanga yayifashije mu gukora ibara, ndetse bakamubuza n’amahwemo bica,batoteza, bafunga cyangwa bamwima imfashanyo ngo keretse atashye mu gihugu akaryozwa ibyo kagame na FPR ye bamwitiriye ntashobore kwisobanura kuko uwakamurengeye niwe umuhiga bukware.

FPR imaze gufata igihugu taliki 04/07/1994, bakoze ikinamico bashyira ku isonga abahutu b’udukingirizo ngo bereke amahanga ko FPR atari ishyaka ry’ubwoko. Nuko Pasiteri Bizimungu ajyaho ararogotwa ngo ngaho ni prezida wa Republika,byahe? Yikanze bari kumuhirika nawe abibafashamo ngo areguye (prezida wa Republika kwegura nta cyaha ashinjwa na rubanda!!!), ariko wenda ni byo byatumye yiyongezaho indi minsi kuko ntawe uzi uko byari bugende iyo atabikora atyo. Nuko haba irindi kinamico, Kagame asohoza umugambi we afata ubutegetsi maze noneho abereka akari mu nda y’ingoma. Itegeko nshinga riravugururwa habaho manda ebyiri zitiyongezwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu, none dore aho bigeze agiye kwiyongeza iya gatatu ku gitugu kandi bishoboka ko ashobora no kuzafata izindi ebyiri z’imyaka itanu itanu nimba tutamukomye mu nkokora.

Aha rero ni ho nshaka kuvugaho, kuko Abanyarwanda barageraniwe n’ubwo bahisemo gupfa butama, kuko kuri Paul Kagame ni vuga uvuye aha.

Banyarwanda ndabasabye musubize amaso inyuma murebe aho mwavuye, aho muri n’aho mugana. Ikiboneka kandi ntawe utakibona ni uko kuva FPR yatera u Rwanda nta mahoro yigeze aba mu gihugu. Uretse kwica, izara, ubukene,ubuhunzi, gufungirwa ubusa, n’ibindi kagame yateje mu gihugu nta handi byigeze biba, dore ko yabigize intwaro mu kwikiza abo adashaka kuko ushatse guhingutsa kimwe muri ibi bibazo ntarara adatawe kuwa Kajwiga.

Ongeraho noneho ubusumbane bw’amoko (yemerwa iyo bavuga jenoside  ko yakorewe abatutsi gusa),wongereho umubano mubi hagati y’u Rwanda n’abaturanyi barwo, aho arahira kuzakocora abiha kumugira inama ifatitse ku kugarura amahoro mu gihugu no mu karere, iyo ashaka kwambura abandi baperezida ubutegetsi kuko ngo badasa na we, byagera muri Kongo ho bikaba akamaramaza dore imyaka ibaye makumyabiri n’umwe bicwa buri munsi ngo arahiga Interahamwe nyamara ari ukubasahura ubutunzi Imana yihereye icyo gihugu.

Twari tugize amahirwe adapfa kuboneka ubwo hari habonetse abandi bashaka kwiyamamariza uriya mwanya yihambiriyeho nk’umurandagi ku giti, ariko cyane cyane uriya mukobwa Diane S Rwigara washoboye gutinyuka akavuga ibitagenda neza byose byakuruwe n’ingoma mbi mu gihugu, mu gihe amashyaka yose ari mu gihugu (ndetse n’ayari hanze yacyo) yaruciye akarumira kubera ubwoba,uretse Maitre Ntaganda wemeye kunigwa n’uwo aribwiye aho kunigwa n’ijambo.

Diyane yaravuze ati “tuzaceceka tugeze ryari”? Ni byo kandi kuko uvuze urabizira utavuga na byo ukabizira. None se ko yashize ubwoba akavuga ariya magambo mu gihugu cy’umwidishyi kandi ari umukobwa, aho natwe nk’abagabo ntitwari dukwiye gutera mu rye tukavuga tuti aho bigeze birarenze reka twikure ingoyi ku mugongo? Wenda aho uri nusoma ibi uravuga uti ntacyo nzavuga, ariko basi ibyo wakavuze uzabyandike kuri uriya munsi kagame ashaka kwiyimikaho kugeza ashoje ubuzima bwe. Kandi reka nkubwize ukuri munyarwanda: Kagame si ugukunda ubutegetsi gusa no gusahura igihugu gusa, ahubwo ni yo turufu yabonye yo kwihisha ubutabera kubera ibyaha byinshi yakoze birimo kwica abanyarwanda nk’uwica imbeba ataretse n’abanyamahanga.

Igihe cyari kigeze rero ngo tumwikize ndetse tumushyikirize inkiko, iriya mitungo yose yasahuye tuyigaruze tuyubakishe igihugu mu bikorwa bidufitiye akamaro twese nta vangura kuko abana b’u Rwanda tugomba kureshya imbere y’amategeteko.

Reka nerekeze ku musozo w’igitekerezo cyanjye:

Mwa bahutu mwe reka ari mwe mperaho. Muzakomeza kugira ubwoba mugeze ryari? N’ubusanzwe mubugize mutabugize ntazabura kubavunga nk’uvunga amasaka yumye. Ese mwibagiwe ko yivugiye ko azamarisha ikiyiko amazi yuzuye ingunguru? None mwumva amazi ari nde?

Mwa batutsi mwe: mbagaya kwiyita abatutsi kugirango mubone amaronko avuye mu byuya bya benewanyu. Nyamara ntimurusha ubututsi Kayumba, Karegeya, Kayitare, Abdul Ruzibiza, General Gapfizi, Colonel Rutayisire W …Rwigara Assinapol wafashije abo twitaga inyenzi kugera zifashe ubutegetsi, arihe ubu?

Mwa batwa mwe; ntacyo mbavuzeho kuko n’ubundi mugeze ku buce, aho yashakira yarara nta n’iyonka abasigiye .Ariko mukeneye kubaho nk’abandi bose ntimukomeze kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka kandi ubica ariyo agenderaho abica nyine.

Mwese uko muri mu moko yanyu, nimwumve ko u Rwanda ari urwanyu mwese, kandi murakeneranye kugirango murwubake, murubanemo amahoro muzarurage ababakomokaho rutengamaye.

Ngaho rero twese hamwe nk’abitsamuye reka ejobundi tuzakore kigabo twikize agatsiko kayobowe na Kagame, twimike ubutegetsi bubereye bose, kuko biboneka neza ko kongera kumutora ari ukoreka igihugu mu nyenga kandi ntawe uzi uzayirokoka.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda babayeho mu mahoro, kandi buri umwe wese yumve ko iyo ari inshingano ahawe yo kubogora  igihugu kiri guhirima ku manga.

Twese aho tuzaba turi tuzavugire icyarimwe tuti: ’AHUUU, SIJYE WAHERA HAHERA KAGAME NA FPR”

Umusomyi w’Intbaza

Philip Ndiho

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to PAUL KAGAME ATI IKIZAVA MU MATORA KIRAZWI ARONGERA ATI UWO BIMENA UMUTWE BIWUMUMENE: NGAHO NIBUCYE TUJYE GUTORA

  1. michael ev says:

    gewe mbabwire kagame niyongera kuyobora akarahira ntacyo turakora ntacyo tuzaba tumaze tuzaherezahe no kurwanisha iminwa gusa ntabikorwa tugaragaza niba tudashoboye uruganba duceceka tureke kwirirwa tuboroga tubwejagura kumaradiyo dutuka kagame mureke dukubite umushenzi

  2. rino says:

    ntimukirirwe mushyusha abantu imitwe mubabwira ibyo binyoma byanyu cyeretse mubwiye Wenda abahandi batari abanyarwanda abanyarda turasobanutse dufite umumwe,umutekano,amahoro ikituraje ishinga ni ugukora tukihaza kubukungu nubwo nubundi tudakennye ntawundi tubikesha ni Intore izirusha intambwe, muve mumatiku muze mukorere urwababyaye hari byinsi byakwandi kwaho bigacuruza kurusha ibyo binyoma!

  3. mike says:

    Rwarakabije ko 1997 yateye ruhengeri gisenyi ntiyarazigereje ubuse kuva icyo gihe muri aho mutegereje kwisuganya kugeza ryari ? ESE muzaza aruko abo murwanira bashize? ESE mwe ntimuziko muri gusaza? indi motif muzayibona mubajije imandwa. murazima ruhenu niba mutisubiyeho. burigihe gutinda kwanyu niko kumarusha abantu. amakambi yaswnywe hari abasore batijwe batabarika imbunda zihari hari harabuze iki ngo urugamba rutangire?mpamyako uku kutagira plan tangible aribyo bituma benshi bitahira abandi bagashinga indi mitwe ibintu bibabaje cyane. twavamo umwe twashira. bayobozi burugaga nimwe mbwira. murebe kure ubutunzi bwa Congo muburekere benebwo mucyure abanyarwanda kuko biri kera twazasanga Lumbago yaravugaga ukuri

  4. mike says:

    abantu bitwako bafite igisirikare kirwanya rdf mubahe? mutegereje iki? ESE koko mubaho cg nukurangaza rubanda? nigute mwamara imyaka ingana gutya mutarashobora no kuba mwaprofita ino opportunity ngo mubohore abo muvugako mushaka gucungura? ESE ko naherutse mutagira ubwoba bwaje kubataha gute? rwarakabije naho kurundi ruhande yagambanye ariko muriki gihe hakenewe umunyu ufata ibyemezo byihuze nkawe. Surprise, rapidly and aggression ibyibinyamakuru mubivemo cg mutahe bigire inzira

  5. Alpha says:

    Ariko rwose ko ibihe byari bigeze aho bishyushye ninde wansobanurira impamvu bano bose ngo bafite amashyaka batahagurukira bose icyarimwe, bakamagana buri munsi iyi kinamico y’amatora.
    Ndababwiza ukuri ni mwitesha uyu mwanya mumenye ko opposition nyarwanda izahita izima igacagagurana ikitana bamwana ikagenda nka nyomberi. Ntakintu nakimwe muzongera kwitwaza nta n”umwe uzongera kubumva, muzahinduka mwese ababeshyi baharanira gusa inyungu zanyu bwite. Niba koko muharanira inyungu za rubanda igihe ni iki. Ese ko abari bakuru ntimwabonye uko revolutions zitangira? Ubuse ikindi mutegereje ni iki koko! Ni mwereke unzira rubanda. Mujye mwibuka ko buri gihe cyose urugamba rugira abarushoza ubundi rubanda ikabafasha. Aya niyo mahirwe yacu yamyuma yo kwikiza agatsiko bitabaye ubu ikozakurikira nabari basigaye bazayoboka kumugaragaro kubera kwiheba.

  6. Jet lee says:

    ntakibazo umututsi afite Gisa ni cya Bahuntu Diane rwigara yababajwe nase iyobitazakuba ibyo kiba yaravuze nambere yurupfurwase nabandinabandi nuko rekambabaze RNC ntiyavutse aruko kayumba yirutse ubuharutazi icyoyapfuye nuwarishebuja we Kagame rujugiro nawe suko kandiwe yarabivuze ko kagame amuzizako arumunyiginya uwari umwamiwurwanda kigeri sibyo Bose birukanse kukonyine barinshuti za kayumba intwari yumututsi ne byirigusa nzi zagiriye abahutu akamaro MUSHaHiDi NA RUZIBIZA kuko bobyaragragaye kobatakundaga akarengane abahutu bagyirirwa NA FPR naho abandibose barashaka kugira abahutu ibiraro byokwambukiraho

  7. Jet lee says:

    ntakibazo umututsi afite Gisa ni cya Bahuntu Diane rwigara yababajwe nase iyobitazakuba ibyo kiba yaravuze nambere yurupfurwase nabandinabandi nuko rekambabaze RNC ntiyavutse aruko kayumba yirutse ubuharutazi icyoyapfuye nuwarishebuja rujugiro nicyo kandiwe yarabivuze ko kagame amuzizako arumunyiginya uwari umwamiwurwanda kigeri sibwo Bose birukanse kukonyine barinsutiza kayumba intwari yumututsi nibyirigusa nzi zagiriye abahutu akamaro mushahidi naruzibiza kuko bobyaragaye kobatakundaga akarengane abahutu bagyirirwa NA FPR naho abandibose barashaka kugira abahutu ibiraro byokwambukiraho

  8. Kami says:

    ESE MUZI IMPANVU KAGAME YUNVA ABANTU BARI BUMENEKE IMITWE???

    Kagame yamennye imitwe y’abanyarwanda umunsi ku wundi, dore imyaka ibaye makumyabiri n’irindwi:
    Kuva ku ya mbere Ukwakira 1990 , we n’abakozi be mu kumena amaraso bafashe inzira baturutse I Bugande binjira u Rwanda bamena imitwe y’abasaza, abakecuru, ibibondo. Byumba Ruhengeri barahajagajuye bamena imitwe bakoresha udufuni, amasasun’ibindi byuma byamoko menshi. Nyuma yo kumena imitwe abaperezida nka Ndadaye, Habyarimana, Ntaryamira, Kagame yayoboye Terrorisme ya rurangiza yo kumena imitwe abaturage mu karere batagira ingano, yambuka imipaka n’abicanyi be bamena imitwe, baraniga, babaga abantu bakabakuramo inyama zo gucuruza….Muli Kongo bamena umutwe perezida Kabila, birara muri rubanda rw’abanyekongo n’abanyarwanda b’abahutu bari bamuhunze, baramenagura baratsemba, nanubu Kagame akimena imitwe y’abanyarwanda, n’abandi banyafurika nk’I Burundi na bamwe mu bagande…. Uyu mwicanyi wamaze abantu sinzi icyo yisingikirije kuko ku isi ntaho bizwi haguhe ishyano nk’iryaguye mu Rwanda kuva umunsi Kagame n’abe bahakandagiye.

    NKUKO UMUCURABWENGE WA FPR MUGESERA ANTOINE YAGENNYE IMIGAMBI NGO YO KUMARA N’ABAGIHAGAZE, Kagame aba arimo gukina ku mubyimba abanyarwanda yamaze ku rubyaro, ababyeyi n’abavandimwe, abashinyagurira, abamwaza, abacyurira, abahungabanya ngo bamutoye kubera urukundo bakundana!!!!!!, Nyamara azi neza amarorerwa yabakoreye. Akabategeka kujya gukina sinema yo gutora kandi amasanduku yararangije kuzuzwa impapuro ziriho amajwi, noneho akihandagaza akabacyurira ati (NUBWO MUTANKUNDA KUBERA KO NABICIYE NKAMARIRIZA…BIRANDITSWE KO MUNKUNDA NUBU MWIRIRWE MWANAMYE KU IZUBA NINYOTA NINZARA MWA BAJA MWE MWUNVE UKO MUBAYE)…Ibi aba avuga ngo imitwe irameneka aba azi ibyo avuga…..ngo imitwe yabo imeneke nkuko yamenaguye ababo umugenda….. Kagame na FPR ye bafite ubugome butagira ahandi bwabaye cyanga buzaba…
    Gusa icyo namubwira…sindagura, ariko nawe azajya kunva yunve ikintu atazi uko kije kimumennye uriya umutwe wuzuyemo ububisha gusa…!!
    Amaraso ni mabi …nta yandi magambo yaturuka mu kanwa k’umwicanyi warimbuye imbaga…Ni ariya n’andi ngo yo “kwica ku manywa y’ihangu, kubarimbura kuniga abantu we abona ari ibigarasha we akaba ariwe mugabo w’ikirenga, kurata imbunda n’abana b’u Rwanda ngo bagomba kurasa kurusha abarashi bo ku isi…ngibyo nguko…

    None banyarwanda,
    Aho gukomeza kujyanwa kuriya umuntu ashorewe nkintama bajyanye mu ibagiro, ntawa kwiyahura nko ku mugome uba unshoreye mu nzira nkamuruma nibura ugutwi kukavaho akandasa ariko ntagiye nk’igiti bahirika kidatekereza???????Abantu nibave muri “baranyica” kuko nubundi ni hahandi…..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *