(Kinyarwanda) INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: KAMARAMPAKA MU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBARIZWA MU GIHUGU CYA CAMEROUN!

pic4.jpg.png
  • Views 3123
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Nkunko twari twabibemereye  ubushize  http://intabaza.com/?p=2886 yuko twagomba kubagezaho amakuru yimpamo yavuye mu nama ya diaspora yabereye i Yaounde ku cyumweru le 18 Juin 2017, Mballa 2 iyobowe n’ ambassadeur Habyarimana Jean Baptise dore uko byari byifashe :

Mugitondo cyakare intore zamenye ko inama yari iteganyijywe sa ine  yamenyekana igashyirwa kurubuga rw’intabzaa  zakoze uko zishoboye zihindura aho zirayikorera zihungira ahantu muri nyakatsi ariko byaranze biramenyekana:

pic3.jpg.png

Inama yatangiye13h00 ubwo ambassadeur avuga ikimugenza ko ari inyungu z’igihugu ke n’abaturage bacyo; anashimira intore zihagarariye diaspora i Yaounde nibikorwa byagezweho muri make dore ibyavuzwemo:

  1. Mugucengera Cameroun byagaragaye ko ari President wa Diaspoara wabikoze uwitwa Zikamabahari Jean Baptiste  akaba yarari umudiplomate muri Egypte 1994,umugore we wa mbere akaba murumuna  w’Agatha  Habyarimana
  2. Mugucengera no kwamamaza Diaspora bikaba byarakozwe n’umudame twavuzeho kenshi witwa Yasenta n’umupasteur Vedaste Papa damusoni ;ambassadeur akaba yaravuze ko bamugejejeho iliste y’abantu 41 bifuza gutora ariko akaba asobanura ko hagomba kugera kuri 50 kugirango amatora abe!
  3. Hagaragayemo umwiryane cyane hagati y’ intore zavuye mu Rwanda zaje ziyita impunzi hamwe n’uzihagarariye  zitamwiyumvana ariwe twavuze haruguru aha! kandi ko nibikorwa byose usanga uwo Zikama aba atabizi ureste ibirebana n’ubutegesti kuko ariwe ubizobereyemo izo ntore zindi n’inkandagirabitabo;
  4. Kubyerekeye passport ambassadeur yemereye abaraho bageze nko kuri 60 ko bagiye kuzibona bya vuba vuba kandi ko uziyandikisha  mugutora wese azahita ayibona ukereste abakatiwe ibifungo mu rwanda kandi  nabo bari muri iyo nama kuko Mukantabana Séraphine yababeshye ko babavaniyeho ibyaha baregwa;
  5. Hashyizweho komisiyo yo kwiga no gutegura amatora ya president azaba ejo bundi ,iyo komisiyo ikaba igizwe naba bakurikira:
  • Zikamabahari Jean Baptiste (président wa diaspora);
  • Gatoya (vice-président wa diaspora);
  • Hyacinte(membre);
  • Pasteur Vedaste -papa damusoni(membre);
  • Placidie Nyirahabimana(membre).

Ese nyuma yibirikubera kubutaka bwa Cameroun impunzi zihari zaba zarigize za NTIBINDEBA?

nyuma yisesengura twakoze twasanze izo mpunzi zarafashe ingamba ziteye gutya:

A.  GUSOBNURIRA ABENEGIHUGU N’ABANDI BANYAMAHANGA KU KIBAZO CY’IMPUNZI

pic2.jpg

Muri aya mezi uwahoze ari vice-président wa komite yimpunzi bwana Mugemana mbabazi ari gukora ibiganirro byinshi bisobanura ibibazo impunzi zitadataha bikaba byikubiye muri zino ngingo:

  • Ikibazo cyo kuvanaho ubuhungiro ku banyawrwanda ,bikaba bizakorwa tariki ya 31/12/2017;
  • Gusobanura amateka ya Communauté y’impunzi n’akamaro kayo ! bityo impunzi zikaba zidakeneye iyo Diaspora;
  • Gusobanurira abenegihugu neza ikibazo cy’iterambere u Rwanda rwagize iturufu;
  • Akarengane k’impunzi zabanyarwanda kuva 94 kugeza ubu.

 B. GUSOBANURIRA IMPUNZI N’UBUYOBOZI BWA CAMEROUN NANDI MAHANGA IMPUGENGE  ZIHARI

  I.   UBUYOBOZI BWA CAMEROUN N’IBINDI BIHUGU N’IMIRYANGO YIGENGA

Hashize imyaka mwinshi ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda busobanura ibibazo bizihangayikishije ariko ubu none bwashizeho imbaraga nyinshi cyane mu gusobanurira ubuyobozi bwa Cameroun ingaruka ziyo Diaspora k’umutekano w’impunzi hakurikijwe ingero nyinshi z’ibihugu yanshinzemo imizi ;ubu hakaba harateganijwe amana menshi cyane azahuza ubuyobozi bw’impunzi na leta y’inaha kuri icyo kibazo hamwe nikibazo cy’ubuhungiro kitari cyabonerwa umuti.

 

   II. IMPUNZI (KAMARAMPAKA)

pic

Ejo bundi ku cyumweri tariki ya 02/07/2017,habyaye kamarampaka mu mpunzi i Yaoundé,bwana Twagirayezu François na equipe ye yasobanuriye impunzi ziri kuyobaka iyo Diaspora ni izayobobotse ingorane zose zishoboka zizahura nazo nkuko ba bizimungu ,ba Cyiza nabandi bose bayobotse FPR bahuye nazo !!! abagira inama zo kubivamo hakiri kare bagasaba n’imbabazi ko ntakibazo bazagaruka bakakirwa neza nk’impunzi !

bamwe mu bakuriye impunzi bakaba baratanze icyifuzo ko hajyawo komisiyo ishinzwe umutekano w’impunzi abaturage bakaba barasanze ari icyifuzo cyiza!nizindi gamba zikaba zarafashwe zo gukumira iyo ntazi ngo ni Diaspora!

UMWANZURO

Banyarwanda namwe banyarwandakazi muri muri Cameroun n’ahandi hose ku isi, mwibuke ko umutekano wanyu arimwe bambere mugomba kuwugiramo uruhari. Buri wese rero nahaguruke akore icyo ashoboye dushyire hamwe duhagurukire rimwe nk’abitsamuye tubohoze igihugu cyacu. Unis  nous vaincrons, divisés  nous périronsUmucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Kanyange Donatha

Douala-Cameroun

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

13 Responses to (Kinyarwanda) INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: KAMARAMPAKA MU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBARIZWA MU GIHUGU CYA CAMEROUN!

  1. ngurinzira dit :

    Murabeshya niho hahandi hanyu ! Izi nyenzi tugomba kuziha akato ,kuko zitaratangira gukotana Abanyarwanda nta kibazo bari bafite muri Cameruni none zitugezemo dutangiye kuryana!! Njye mbabajwe nayo marozi yazo hamwe niyo mibyimbyantuba ngo ni urwagwa birirwa babadwigira !!!mubahe akato aho banyuze mubime amatwi kdi impunzi dutahirize umugozi umwe maze muzarebe ko zitumirwa akazo kagashoboka!!!!!

  2. Ndorimana dit :

    Wowe wiyita Kavaruganda ntabwo uli impunzi nagato.Uramutse ubaye yo se waba warahunze iki? Ko utatubwira se niba icyo waba warahunze cyararangiye?
    Ngirango waba warumvise ibyo agahungu kari impunzi muli Zambia gaherutse kwikema ngo kagiye gusingiza Kagame i Kigali. Ntikagezeyo se bakagacumbikira mu mahoteli akomeye, bwacya bakakanyuza mu ryoya!!
    Uti hano muli Cameroun hari impunzi ziburara. None uragirango izo mpunzi zijye mu Rwanda aho « Nzaramba » yashyizweho na Paul Kagame yamaze ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda abandi bakaba barahunze!!!
    Uti hano hari impunzi zidafite aho zicumbika, ibyiza kuli zo akaba aruko zasubira mu Rwanda. Urashaka kuvuga ko ibyiza aruko zajya gutwikirwa muli za ruhurura z’i Kigali kubera ko Kagame abona ko abatagira aho baba ali umwanda ugomba gutwikwa!!!
    Uti Pasteri ntibagomba kumwishisha kubera ko ali mu batware ba diaspora cyangwa se intore za Kagame. Impunzi nyakuri ntizimwirinda kubera ko ali Pastori. Zimugendera kure kubera ko yigisha gatigismu y’abicanyi b’i Kigali akaba anabihemberwa.

  3. Karinijabo dit :

    Hahahahah
    1.None se ko Ambassadeur yagiye kuyobora inama ya Diaspora yagiye guhangana na President w’impunzi?

    2.Amakuru ari i Yaoundé ni uko Diaspora yamaze kugira imbaraga kuburyo budasubirwaho .
    3.Ntushobora gukomeza kubeshya abanyarwanda kuko inyungu bakura muguta ubuhungiro ziruta cyane izo ubizeza nako gakarita kawe ka HCR;

    4. Imyaka ibaye 23 utwara abantu mu kigare nta politike yi kubacyura mufite. Wowe nkumuntu muzima wazaraga abantu ubuhungiro bakagwa ishyanga.

    5. Niba utabizi hano abanyarwanda ntibageze ku 1000 wibuke ko mu rwanda hari miliyoni 12 bababho umunsi kuwundi.

    6.Diaspora izatanhe abahagarariye cyangwa abafata impunzi bugwate aho i yaounde kuko akenshi baba bafite amabi bakoze baba bagenda bihisha inyuma.

    7.Niba nta politiki igaragara kuki ushukana nka Satani cyane ko uzi ko abantu bahunnga ntawagishije undi Inama nakwibutsa ko umuntu abaho rimwe ko ushobora gusanga watatesheje abantu igihe ngo uri kubaheza mu buhungiro

    8 Amatora azaba neza kandi ari gutegurwa na diaspora n’Ambassade.

    9. Umunyarwanda w’impunzi wifuza kubuta niyigere abahagarariye diaspora imufashe kubona passepora ifatanije na Ambassase

    10 Tuzanezerwa nituva mumatiku tugakorera igihugu cyacu. Ntamuntu utuka aho avuka.

  4. bugabo dit :

    Bwana Kavaruganda, ibyo uvuga wagirango wenda wibera mu Rwanda. Ahubwo diaspora ivukira iki aho impunzi z’ abanyarwanda ziri? Kuki se ari leta y’u Rwanda ari yo igomba kuyishinga ikayiyobora? Diaspora ntawe uyikeneye kuko irakorera uwo twahunze. Rwose rekeraho kwigira modere kuko abigizeko uzi uko byabagendekeye.

  5. Ruhindu dit :

    Ndashimira cyane diaspora Cameroun!ukuye abanyarwanda mubwigunge nibihuha.

  6. Ingabo y'u Rwanda dit :

    Mwihangane,natwe duhanganye n’umanzi ku mupaka i Kibumba kandi tuzamutsinsura.

  7. Makasi dit :

    Uyu mugabo ZIKAMA nkiri muri Cameroun twarasangiraga agacupa na brochette kwa Master.Ukuntu yabaye inyenzi byarantangaje,ari mubantu bazivugaga nabi, nyuma Karegeya amaze guhunga yavugagako barikumwe nk’amatwi n’amabinga.Aho amariye gukena yafashe gahunda atazi ikizakurikiraho mugushaka gukorera FPR.Ejo muzumva agatwe ke FPR yakameneye i Yaoundé kubera aventures ambigus.

  8. Teta hodari dit :

    Muri abagabo pe nzabitura ikimwokagira igihugu nabakiyobora.ibyiza birimbere gahunda nintugasaze

  9. Mukomere dit :

    Impunzi zose ziri muri Afrika,
    Nimwirinde kandi mugendere
    kure iyo Ngirwa-Diaspora kuko ubusanzwe
    umuntu w’impunzi ntaho aba ahuriye na
    Diaspora iyobowe rwihishwa na politique yahunze.
    Murahirwe kandi ntimuzafate Passeport
    yu Rwanda kuko uzayifata azajya kwibona
    ari Kigali, ubundi agafuni, kurigiswa cg prison
    mourant.
    Muhumuke mwirinde irari n’inda nini!
    Mugire amahoro y’Imana.

  10. Muri intwari kandi nimukomereze aho,amakosa nkayabaye kera yo kwirara ntabwo ubu agikenewe.
    Murumva ko bamwe bayabayemo imbata nubundi aribo bakomeje kuroha impunzi mu menyo y’abicanyi.
    Uwo mu diplomate ntacyo yabonye byabaye yibereye munzu za leta twe turimo turasirwa mu mashyamba nk’impongo,none ararambiwe ashaka no kurya ku ngoma y’amaraso agashoramo nabandi binzirakarengane abafatanije n’ubujiji cg ubukene.
    Mumureke azagende wenyine,ifuni yishe Kanyarengwe ikamugaza Pasteur,igahamba Cyiza,Biseruka… iracyahari kandi iratyaye.

  11. kavaruganda dit :

    Harikintu ngirango mbibarize murizi nama zose njye nazigiyemo ndazizi 1 sinumva uko mushobora guhatira abantu bose kuba impunzi mugihe nyirubwite atakiyumvamo ubuhunzi ntago abanyarwanda bose arimpunzi hano muri cameroun ikindi buri wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka yaba muri diaspora cg muri communaute yimpunzi ikindi ntago ari u rwanda rugira diaspora rwonyine nibindi bihugu birazigira ntampamvu yo kwitwikira abandi ngo mwese mube impunzi ikindi u rwango mufitiya abantu mufata ibyemezo ngo ufite passport wese ahabwe akato ndetse munamwirukanisha aho akora nibyo muri kubaka umuryango wimpunzi twe turi abanyarwanda buri wese abe aho ashakakuko kuba murizompunzi akamaro nakahe hano harabanyarwanda baburara iyo cominaute ikora iki?harabadafite aho baba bacumbitse batanagira namba mwarangiza ngo diaspora ibatwaye iki mureke kwitwikira abandi buri wese abeho uko yifuza hano siwacu kuba pasteur ari muri diaspora ngo ntihazagire uzasubira murusengero rwe undi wifitiye ubucuruzi ngo ntihazagire umugurira kuko ari muri diaspora amacakubiri muzanye niko kwiyubaka se nuko mubona ntamuntu usigaye inyuma yanyu gufata pasqport yu rwanda nicyaha se?cg nuko mwazibuze

    • Kanuma dit :

      Uri inyenzi kandi ntacyo bizakumarira kuko ntiwaba inyenzi kurusha Kanyarengwe, Lizinde, Biseruka, Pasteur Bizimungu,Rwisereka, Karegeya n’abandi. Ubu aho bari nizere ko uhazi.
      Muhe izo mpunzi amahoro mujye kurindagura muri izo ngirwa diaspora zanyu. N’izo passports zanyu mubunza nk’inzoga yanze muzigumane.
      Umucunguzi ni Rubanda

    • Kounde Patrick dit :

      Ndumva uzi gusoma ivanjiri kabisa ukwiye umudari

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *