NIBA ABANTU BIYEMEJE KURWANYA KAGAME GUSA BAGIYE KUZADUPFUKAMISHA NGO TWEMERE IBYO FPR N’ABANYAMAHANGA BATEKINITSE, INTAMBARA HAGATI Y’ABANYARWANDA NTITEZE KUZARANGIRA.

pic
  • Views 2295
  • Rating 12345

Numvise ikiganiro kuli radio Itahuka, nibaza  uku kuli abantu birirwa baririmba ngo niko baharanira atari ukurangaza abaturage bigorewe.
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/07/15/igihe-n-iki-71417-banyarwanda-duhaguruke-turwanye-fpr-twivuye-inyuma

Nkomeza kwibaza niba abakomeza gukaza inyito ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo yateguwe (NA NDE?) hirengagijwe intambara yo kuva muli 1990 kugeza igihe abanyarwanda basubiranyemo bakicana muri 1994, niba bashaka ko abanyarwanda bazasasa inzobe koko maze bagacoca ibibazo nta buryarya bwa bamwe nta n’ubugoryi bw’abandi, igihugu kikagarura ubuyanja. Usanga abantu bahoze muli FPR baje hanze ngo kurwanya ingoma bashyize mu gihugu, banangiye ku iturufu rya Kagame ryitwa JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI; Ibi rero bikaba bigaragaza ko ntaho bataniye na Kagame; Jenoside yakorewe abatutsi (YATEGUWE) niyo izakomeza kubera abateye igihugu iturufu nziza yo guhindura abandi abagererwa (kuko ariko byateguwe bigahabwa umugisha n’abagenga b’isi. Ibi bigatuma rubanda yishwe muri 1994 itagira icyo ivuze !!!!).
Bwana Abdul Karim ntazanyemeza ibitandukanye n’Ukuli nihagarariyeho:

  1. FPR yaturutse iwacu irimbagura abaturage. MUVUNANYAMBO wari wagizwe inkotanyi, yayoboraga urugamba hafi y’iwacu abonye FPR barimbagura abana n’abagore n’impinja batarobanura, asaba abarwanyi gusubira inyuma (repli).Yakubiswe agafuni atararenga Kinyamari kuko ibyo byo kuvugira abaturage biganjemo abahutu sibyo FPR yari yamutumye. Yibeshye inzira. SIBYO Abdul karim?
  2. Uko byagendekeye abaturage benshi muli utwo turere intambara yatangiriyemo, muzongere mubisome mu buhamya bwa Ruzibiza Abdul mu gitabo kitwa: RWANDA HISTOIRE SECRETE, aho asobanura ubugome bwa FPR (not Kagame only). Aha ndabaza Abdul Karim niba icyo gihe hari jenoside y’abatutsi yari yakabaye. None se Ruzibiza hari uwamurushaga kwitangira FPR??? Nguyu ahubwo uwabonye FPR ari ibisimba akabihunga ku gihe nyacyo (We na Mushayidi). Nubwo bamukulikiye aho yahungiye bakamwirenza nkuko FPR isanzwe, ariko ni umugabo wapfanye UKULI – RIP. Naho abandi ntibakatubeshye ntabwo turi abana.
  3. Abdul Karim arafata regime ya Kagame imaze guhitana miliyoni zirenga icumi mu karere, akavuga ko ngo ari nk’iya Habyarimana ko rero abantu baramutse bateye Kagame baturutse hanze, ngo ni kimwe nkuko FPR yateye ingoma ya Habyarimana. Yewe nuko abantu baba bisanzura kuli radio itahuka nta muntu ubasubiza. ahangaha Abdul Karim nari kumubaza ibibazo atari gushobora gusobanura. Koko yumva FPR yarateye ingoma yamaze abantu ikabaka utwabo ikabahindura abahanya, ikabaragiza imbunda bakicwa umugenda Rweru ikuzura imirambo???? Njye sindi umufana wa Habyarimana rwose, ubutegetsi bwe bwari bufite inenge ntazanywe no kurondora ahangaha none, ariko kandi mujye mugereranya ibishobora kugereranwa.
  4. Amateka aragorekwa cyaneee, ariko burya amaherezo UKULI kuzasigara guhagaze bwuma: Ninde utazi ko FPR itari kugira icyo igeraho iyo abakoloni batabashorera ngo babafashe gufata akarere kuzuye diyama??? Ninde utazi uburyo ibyo bihugu byuzuye ibisambo byashumurije abanyarwanda inkotanyi bazirekurira itangazamakuru ry’isi yose, ryuzuye ibinyoma byo gusebanya gukabije dore ko akalimi k’inkotanyi aribwo burozi buruta ubumara bw’isasu??? Ninde se utazi ukuntu Museveni, umwicanyi ruharwa ukorera ba mpatsibihugu mu karere ariwe wabeshye ba Nyerere bariya, ba Mandela yaramaze kubacengera abashuka ngo nawe ni PANAFRICANIST kandi ari umubandi kabombo wirirwa yica abo Amerika idashaka??? Nguwo abeshye Garang, Sudanese Nationalist, ngo bari kumwe arangije aramuhanura nkuko ba mpatsibihugu bari bamutumye. Nguwo abeshye Nyerere aba ariwe utuma abongereza bamwirenza amaze kubahesha Afrique centrale, Nguwo ahanantuye Ndadaye. Agerekaho Mobutu na Habyarimana, ndetse na Mzee Kabila bari bagize ibendera ryabo ryo gukora CONQUETE ya CONGO. Ntabwo bikiri ibanga, USA na UK n’ibindi bihugu bafatanya koreka isi, nibyo byateguye umugambi muremure wo gushyira akarere muli iriya CATASTROPHY bakoresheje FPR. Muzanongere musome : “Memorandumu Addressee a L’ONU 2008 – Le Peuple Rwandais cries Justice. Iyi yanditswe n’aba membres ba FPR ubwabo barimo Mushayidi. Ubu iyo nyandiko iboneka kuli sites nyinshi imwe niyi: http://www.mondialisation.ca/g-nocide-rwandais-le-peuple-crie-justice/8283 Iyi nyandiko yuzuyemo ukuli kose ku itegurwa ry’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda b’amoko yose ngo babigereke kuri guverinoma yariho.
  5. Noneho icyo bise Ibyitso, nabyo Abdul Karim yakivuzeho. Njyewe mperutse kwiyumvira kuri radiyo imwe muli izi zivuga umuntu asobanura inshuti ye yari FPR yamwemereye (nyuma FPR yarafashe ubutegetsi) ko yari ikitso. Uwitwa Rutaremara yigeze kuvugira kuli radio Muhabura kera bakirwana yirata cyane ko bafite utugali mu Rwanda ko abantu babo bahagaze neza. Mbese ko barangije kwitegura kuyobora igihugu bataranagifata. None se ubwo abo yavugaga bari aba Leta yariho cyanga bari ibyitso??? Kuki abo bantu bo mu tugali batabajyanye ku rugamba hamwe n’abandi bagiyeyo, aho kubashumuliza interahamwe kuko kuvuga ngo inkotanyi ziri mu tugali mu gihe izindi ziri muli za Byumba zica zimenesha abantu. Ibyo si urugamba rwo kubohoza, ahubwo kwari ugushyigikira isubiranamo kuko abacikaga ku icumu rya FPR bangara, ntabwo babona abo muri utwo tugali nk’abavandimwe.
  6. Ibimenyetso byose birahari byerekana ko abateguye ariya mahano ari Cerveau ya FPR, Ibihugu bikomeye, na Museveni. None se urukiko rwa LONU (ARUSHA) ntirwatangaje ko ababoshywe bagafungirwa aho ARUSHA nta wateguye jenoside babonyemo??? Mbese buriya babafungiye iki???? Si ka kagambane internationale???? Naho rero, Ubwicanyi bw’abanyarwanda bwateguwe n’ abacurabwenge ba FPR bo mu rwego rwo hejuru bafatanije na Museveni na ba Clinton. PERIOD.
  7. FPR yakoze akazi ko gusarisha abantu mu gihugu babica umugenda kuva muli 1990, babakura mu byabo babasenyera amazu amabati bakayatwara I Bugande, abashoboye bakiruka bakangara…Nuko iyo ntambara yagaragaraga nk’iyo kumara abaturage yaje kugeza ubwo FPR ihanura Tops barongoye igihugu ngo habe noneho akajagari totale, niko byagenze…Ese koko usibye kwigiza nkana, iyo terreur yari igamije iki kandi amahanga ntanagire icyo yavuga kuli FPR.
  8. Ese Abdul Karim nkwibarize? Abagogwe bishwe, ababishe ko ari abasore ba FPR babaga bacengeye bavuye ku Mulindi (ubu nibo babihamya), uravuga ko abo basore bari bateguwe na nde???? Na Habyarimana??? Na jenoside yitwa ko yakorwe abatutsi ntiyari yakabaye….None se abambere bashakaga ko abatutsi bapfa ni bande uretse Cerveau ya FPR yari ifite ibanga rikomeye ryo kugurana abatutsi UBUTEGETSI..??? Abateguye Jenoside ni abo bakoze ayo manyanga yose y’intambara, bakaba birengagiza amamiliyoni y’abandi bantu batsembye bakogeza izina rimwe kuko ariryo ribahesha amadorari.

Umwanzuro

Urwo rukiko ngo ruzaca urubanza rwo guhamya ko abatutsi aribo bonyine bakorewe jenoside (ubwo nabayiteguye bakazagaragazwa) Imana izampe inema nzarubone. Na Arusha yananiwe kubona abo bateguzi bayo (niba bitarabaye kubahishira mu gihe basanze abarega aribo ahubwo bagakwiye kumanikwa kubera ishyano bateje igihugu n’akarere). Amateka azanonosora neza atange n’umwanzuro ku mahano abicanyi bo ku isi bahora bategurira abakene muli Afrika barangiza bagafunga les victims ngo nibo les agresseurs. BISHYIRE KERA ARIKO BIZASOBANUKA. Gusa urwo rukiko niruba ruyobowe n’abantu nka Abdul Karim, bazakomeza kwigurutsa amakosa ngo abandi nibo banyamakosa bonyine, umenya intambara muli kariya karere idateze kuzarangira.
Naho abakomeretsa abandi bo bari mu mpande zombi, ntihakagire abigira ba Bajeyi ngo nibo bagowe bonyine.

Umusomyi w’Intabaza

Pierre Nzabandora

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to NIBA ABANTU BIYEMEJE KURWANYA KAGAME GUSA BAGIYE KUZADUPFUKAMISHA NGO TWEMERE IBYO FPR N’ABANYAMAHANGA BATEKINITSE, INTAMBARA HAGATI Y’ABANYARWANDA NTITEZE KUZARANGIRA.

  1. Kami says:

    Urakoze Eric

    Ngo ba ambasaderi ba USa Canada UK baba basuye izo ngorwa naho bagiye kwisekera no kubara abatarapfa ngo bajye kubategurira ubumara bukaze kurushaho.
    Nanjye nongere mbasabe mwunvirize iki kiganiro cyatanzwe na Gen Habyarimana wemeye kuvuga ukuli kwambaye ubusa kuli TRAGEDIE RWANDAISE, naho ibindi tujya twunva ni udupande twayo cyanga kugoreka.

    https://www.youtube.com/watch?v=i5nJO8FTxps&feature=youtu.be

    Nta kindi gisigaye cyo kwibaza ku Bikomerezwa by’isi byaragije u Rwanda umubazi (BOUCHER)witwa Kagame. NTitwibagirwe na mentor we Museveni nawe ukuriye Kagame muli ako kazi ko guhindura akarere kibiyaga IBAGIRO ry’abanyabihugu.
    Kuba ba Mpatsibihugu barafashe impunzi z’abahutu bakabarundanya muli camp de concentration Kisangani ngo bapfireyo nk’isazi babicisha inzara no kubura ubuvuzi ni JENOCIDE yo mu rwego rwa mbere naho ureke yayindi baremye bakayishyira mu bikorwa bashaka urwitwazo rwo kugera kuli aya marorerwa amaze imyaka 23 asa natazarangira.

    Bavandimwe muli ahongaho mu ibagiro I Kisangani, ibi bintu birakomeye …Urebye aha hantu muli nuko mufashwe, sinzi niba n’agafashanyo katangwa abo babaragije urupfu bareka kakagera ku bo kagenewe…
    Kujya kwa Kagame uko bigenda turabizi, harimo kuzimiza abantu bakabambura imitima nimpyiko zo gucuruza mu bakire bo ku isi, kubaroha muri Rweru cyanga kubagaburira ingona Kagame yorora muli Muhazi… Kuguma ahongaho nabwo Abategetsi bayobora ubwo bwicanyi bakomeza kubica a petit feu, baza kubarebera nka kurya NERON yareberaga atwika Roma maze akanezerwa, nabwo ni akaga.

    Igisigaye koko ni ukuva aho hantu mugahunga nk’abahunga icyago twakomeje guhunga nubwo tuzi ko batareka kubakulikirana…Ariko biraruta kuko nibura iryo tatana ryo bazarivuga ku maradiyo nibura ibintu bimenyekane…Kubona ibintu bigera aho bigeze nta kintu cyasohokaga na kimwe, biteye ubwoba kuruta kwica abantu nibura birukanka.(NTIHABURA ABAZASHOBORA KUROKOKA BAKABARA INKURU)
    Nkuko Eric abivuze nta kintu nakimwe cyabaha ubuzima cyaturuka muli abo baha Kagame amabwiriza yo kutumara.

    Banyapolitiki namwe, mubwire aba ba mpatsibihugu ko Abica abenegihugu mu Rwanda no mu karere ari abashyigikira Kagame bakamuha imbunda nibindi bikoresho byo kwica:
    Bamuha amafaranga ngo areme ingabo ibihumbi 300.000 (mu gahugu katangana urwara), nyamara ahandi baba bamagana abaperesida ngo bekurema ingabo nyinshi ngo kubera ubukungu…Ahandi bakabafatira embargo nkuko bagize aba FAR kugira ngo FPR itsinde ntawe uyirwanya

    Baturage, umunyapolitiki uzongera kuza imbere yanyu kubabwira ko ngo abanyamerika barambiwe Kagame ko ngo abafaransa cyanga abongerza ngo biyamye Kagame abo banyapolitiki muzabamagane bagende basange abo ba shebuja babagabire nabo uduce two gutegeka abanyafurika babaragiza imbunda….Nta munyapolitiki abazungu bazaha ubutegetsi ku iplateau atabemereye gukomeza guhotora abanegihugu IBI NI UKULI KOSE . Simbona ukuntu abantu bakora amashyaka maganatanu bose bagamije ngo kujya gushaka umuzungu wabashyigikira, maze ngo abo mubategeho agakiza.

    Icyagaragaye mu mateka nuko umunyarwanda ufite urukundo nimpuhwe za rubanda agahaguruka ashigikira rubanda, Ba Mpatsibihugu bamushakira muli bene wabo abamurwanya, ba banyapolitiki b’inda nini bakabasezeranya ubutegetsi ngo babafashe kumuritura……. Muzarebe uburyo abo Bakoloni bajunjamishije abanyapolitiki bacu: Barababwira ngo “ntimukavuge ko jenoside yakorewe bose nimuvuge ko yakorewe abatutsi kuko LONU ariko yavuze, nibwo tuzafasha ishyaka ryanyu BAGASUBIRAMO NKA KASUKU….Bati “Nimudakorana na bariya bahunze Kagame ntabwo tuzajya tubakira mu biro byacu, ntanubwo ishyaka ryanyu rizemerwa n’amahanga ndetse namwe muzaba mubaye abajenosideri” BAGAKULIKIZA IJAMBO KU LINDI NTA GUTEKEREZA NA BUSA….” Nuko bakongera bati”NIMWANGE FDLR MUDUFASHE TUBATSEMBE KANDI NIBAPFA NTIMUKAMAGANE ABABICA” Abanyamashyaka bakunva ngo bamaze impunzi muli Congo bakareba hirya bakikirigita ngo abo bapfa nuko bishe naho bo ngo bafite ibiganza byera nka bya bindi abazungu bavuga !!! Bakaryama bakarota Mpatsibihugu yabateruye yabagejeje ku ntebe yubutegetsi mu Rwanda

    Mwibuke ababeshyewe (hafi ya bose) ngo nibo bateguye jenoside (byaburiwe ibimenyetso), bakaba babohewe Arusha n’ahandi muli Afrika iyo babajyanye ngo bazabicireyo; ABANYAMASHYAKA BAKARUCA BAKARUMIRA..BAKAMAGANA GUSA BYA BINDI HUMAN RIGHTS WATCH YAMAGANA NAYO IRIMO KUBESHYA isi..kandi ahubwo yarashyizweho n’abo bicanyi ngo tugire ngo ni abanyamahoro (NONE SE IBYAHA BAKOREYE ANKETI BAKANABIBONERA IBIMENYETSO MWARI MWUNVA HARI NA KIMWE BAKORERA SUIVI ? NTIBIBAHO..Ni ukucyatsa gusa ngo turangare twiruke ku kibuye kitwa Ikiremwamuntu barangiza bakabika impapuro mu kabati abapfa bagapfa bakongeraho nabandi….

    Mbabwire mwa banyapolitiki mwe, NTA BUTEGETSI BAZABAHA KERETSE NIBABONA MWUJUJE UBUMUSEVENI cyanga UBUKAGAME….
    Ni ukuvuga ngo: NTA munyapolitiki uzafasha abanyarwanda gukira iki cyorezo kitwa NOUVELLE COLONIZATION LA PLUS MEURTRIERE DE L”HISTOIRE niba yunva ko agomba kunvira aba bagiranabi ijana ku ijana. NGO BARATINYA GUPFA !!!! Igituma bishe ba Gatabazi na ba Gapyisi nuko ibisambo byabaye byinshi, abaharaniraga ko hajyaho ubutegetsi buha abaturage bose SAFETY baba bakeya bikorohera abicanyi kubabona…
    Banyarwanda bagizwe ahanini na Rubanda Rugufi,
    Jenoside yo kumara abanyagihugu cy u Rwanda na Congo irakabije ariko kutinyagambura kwacu niko kwahaye aba bicany b’isi urwaho rwo kuturimbura.
    Ntabwo gukomeza gupfa butsintsima ariwo muti; abantu duhaguruke nibura tuvuze akamo twitwaje icyo dushoboye cyose cyo kwidefenda, baturase ariko nibura isi ibibone, aho gukomeza kwicwa nta muntu wundi ku isi ubireba cyanga ubyunva…

  2. Niyirema, Eric says:

    Ukuri kwampatsibihugu ninyungu zabo muri afrika yibiyaga bigali mwikoti rya FPR-inkotanyi ziyobowe na kagome paul. niba presida Habyarimana Juvenal na Cyprien Ntaryamira w’uburundi barishwe kwitegeko ryampatsibihugu bakoresheje inkotanyi muguhanura indege barimo, niki kandi twategereza kuri abo bicanyi? nubuhe bucamanza butabera bakora kandi aribo bakwiye gucirirwa imanza?
    tumenye neza abanzi bacu abo aribo uko bakora nibyo bakoresha, turangije dufate ingamba kandi twikingire.
    amakuru nimeshi, ariko ikingenzi kuritwe nukwibohora uburenganzira burahanirwa ntibuhabwa kwisahani. urugamba rurakomeye kuko iyi Gikoloni yabanyamerika kuyirukana muri afrika yibiyaga bigali isaba ubwenge, ubushishozi, kwitanga, no gutanga amaraso.

    uyu mugabo Emmanuel Habyarimana byishi muribyo yabivuze kuri iyi link nubwo yisama yarasandaye.

    https://www.youtube.com/watch?v=i5nJO8FTxps&feature=youtu.be

  3. Egyde Tabaro says:

    Abakunzi Burugaga mwese mboherereje iyi video kugirango mumenye neza cyane Inkotanyi RNC na Radio yazo ariyo Itahuka Radio icyo aricyo nabo aribo. mwihere amaso hanyuma mufate ingamba numwanzuro, ntakindi cyokuvugwa kuntotanyi zashinze Radio Itahuka RNC nimwumve kandi mumenye neza.
    ikitonderwa iyi Video ishyirwe mububiko aho itazagerwaho ningese ngo izibagirane.

    Inkotanyi RNC nibikorwa byayo byishi murabibona hano kuri iyi Video iri hango:

    1. https://www.youtube.com/watch?v=e08GpM6oITY

    2. https://www.youtube.com/watch?v=F_yiC-wp0SQ

    3. https://www.youtube.com/watch?v=xvqI4AIc0Po

    izo Video zose nizacu bene Kanyarwanda ni amateka yacu nabazadukomokaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *