(Kinyarwanda) Radio Umucunguzi yasuye abahoze ari abasirikari ba FDLR bari mu nkambi ya Kisangani

Kurambika_intwaro_hasi
  • Views 3656
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Umucunguzi warambitse intwaro hasi uba Kisangani ati umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo: Nyiraminani Jacqueline yitabye imana azize inda ishigaje ibyumweru bibiri ngo ivuke.

Urugaga ruharanira demukarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) rwiyemeje kurambika intwaro hasi ku italiki ya 31 Gicurasi 2014 rushaka ko haboneka inzira y’amahoro yarangiza ikibazo cy’impunzi no kuzana amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Bashyizeho ahantu habiri abacunguzi barambitse intwaro hasi bakusanyirizwa muri Kivu ya ruguru na kivu yepfo Kanyabayonga na Walungu. Muri aba bacunguzi, abagera kuri 800 bajyanywe i Kisangani aho baba bari mu maboko y’umuryango mpuzamahanga.

Nyuma y’uyu muhango wo kurambika intwaro hasi, guverinoma y’u Rwanda yanze kugira icyo ivugana na rubanda inyanyagiye hanze yahunze u Rwanda ngo higwe uburyo umuti w’ikibazo cy’impunzi cyakemuka kugirango amahoro agaruke mu karere. Amahanga nayo ntacyo yakoze kigaragara mukotsa igitutu guverinoma ya Kigali ngo yemere ikibazo kiyireba. Hakomeje ibintu bya politiki byo gucengana bishinjikirije amasezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na HCR mukwambura ubuhunzi abanyarwanda bumva badashaka ko baba impunzi nk’abandi. Ubu birikuvugwa ngo ubuhunzi ku bantu bahunze mbere ya 1998 buzarangira uyu mwaka 2017. Politiki isigaye hano mu isi ni ibinamico gusa. Ibihugu bimwe byibaza ukuntu impuzi zacibwamo ibice bibiri bikabayobera, umenya ari ubwa mbere bibaye mu isi. Ibi nibyo guverinoma ya Kigali yirirwa icuruza mu bihugu bicumbikiye impunzi aho gushakisha umuti uboneye watuma impunzi zitaha zikagira uruhare muri demukarasi y’igihugu cyazibarutse.

Ntabatindiye, umucunguzi uri I Kisangani yagiranye ikiganiro na radio Umucunguzi ejo ku italiki ya 15 Nyakanga 2017 atugezaho ingorane bahura nazo ku byerekeranye n’imibereho igoye ndetse n’ubufasha budahagije kubyerekeye ubuzima bwabo. Muri make uyu mucunguzi aravuga ko bafite umuyobozi w’inkambi yabo witwa SIFA bahawe ariko akaba ameze nka gatumwa yishimira kumva uwapfuye aho kumva ukeneye gufashwa arwaye. Hakaba n’umuganga uvura wandika indwara urwaye utararangiza kumubwira uko umerewe, yarangiza ati na tena nini? Imana niyo nkuru, uyu mucunguzi avuga ko hari umuganga waje kubahumuriza uva muri LONI (ukomoka muri Burkina Faso). Hano ngo niho babonye ko hari abantu bamwe bafite ubumuntu ko kwiheba mu buzima bitagombye kubaho. Uyu mucunguzi ababazwa nuko uyu muganga atashoboye kubona umubyeyi Nyiraminani Jacqueline mbere yo kwitaba imana azize inda yari isigaje ibyumweri bibiri ngo ivuke.

Uyu mucunguzi avuga ko hari ba ambasaderi baturuka mu bihugu bitandukanye baza kubareba, gusa ngo nta kintu kiri gukorwa ngo bave mu buzima bubi barimo. Asobanura ko hari abandi baza kubuka inabi babahatira gutaha kandi bazi neza ko ikibazo ari guverinoma y’u Rwanda idashaka ko impunzi zatahana icyubahiro cyazo zigahabwa uburyo bwo gukorera igihugu cyazo muri demukarasi isesuye.

Mushobora kumva audio y’uyu mucunguzi hano hasi. Abantu bafite ikintu bafasha aba bacungizi bari i Kisangani bagera ku bantu babibafashamo bakoresheje iyi email radio@umucunguzi.com.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to (Kinyarwanda) Radio Umucunguzi yasuye abahoze ari abasirikari ba FDLR bari mu nkambi ya Kisangani

  1. Niyirema, Eric says:

    Buhoro buhoro nirwo rugendo, President mushya wa France ariwe Emmanuel Macro yashyizeho uwitwa General Francois Lecointre kuba mukuru wingabo za France kandi yari mubayoboraga Turguoise muri 1994 mu rwanda. Ejo haduhishiye byishi. ntawamenya, mureke tubitege amaso.

    Le général François Lecointre, actuellement chef d’Etat-Major de l’armée française

    President de France Emmanuel Macro merci beaucaup.

    Merci Beaucoup

    • Kami says:

      Birangoye kwemera ko uwanditse comment yo kuli July 16 wiyita Niyirema Eric ariwe Niyirema Eric wanditse iya July 20.

      Siniriwe njya mu isesengura. Gusa ndagira icyo nvuga kuli iyi comment yo kuyobya Rubanda:
      -Ntabwo ntekereza ko uyu muntu utubwira ko Macron abitubereyemo ari udushakira kwikukira nyako
      -Abantu bose ntabwo bazi gusesengura ngo bacukumbure bamenye ko Rubanda yahuye n’urujya gusenya kubera ba Macron benshi ku isi (harya ibyo aherutse kuvugira mu nama atuka abanyafurika bose ntawabisomye ku mbuga mbere yo kubwira abasomyi ibi bintu)
      -Kubwira abasoma iki kinyamakuru ko hari ikizere twashyira muli General Lecointre umaze gushyirwaho na Macron ni nko guseka cyanga gukwena rubanda bagowe. Ibi bintu njye byanteye kwibaza niba uyu ariwo murongo w’Intabaza.

      • Niyirema, Eric says:

        Oya kwari ugutera morali, no kumenyesha ko ibihe biha ibindi kandi ko isi izenguruka kuruta isaha. ntabwo abanyamahanga aribo bazaduha ibyo dukeneye kandi dushaka narimwe. ntibishoboka, ahubwo nitwebwe ubwacu tugomba kubiharanira no guharanira uburenganzira bwacu. uburenganzira buraharanirwa ntabwo buhabwa kwisahani cg ngo butoragurwe ahantu aho ariho hose kwisi. ntaho, ntanahamwe. “Freedom is Not Free”. uko niko abongereza bavuga.

        muhorane morale yuko byose bihora bihinduka kandi ko isi ihora izenguruka.
        Emmanuel Macron ni president mushya wa France naho twebwe turi impunzi zabanyarwanda igihugu cyacu ni URwanda. uburenganzira bwacu tuzabubona mugihugu cyacu ntabwo ari mumahanga. amahanga arahanda kandi hanze hahora imbeho naho imuhira-munzu hahora hasusurutse.

        nonese sibyo Kami we.

        • Kami says:

          Aha tuli kumwe rwose. Abantu barababaye birenze ukwemera nibyo. Ese koko dukore iki kugira ngo dufashanye kutiheba? Umuti uruta iyindi kuli iki kibazo ni ukwisunga Rurema ikatumurikira mu nzira tugomba kunyuramo turwana na Sekibi. Iyo Mana ninayo yatwereka wenda umuntu cyanga igihugu twatabaza kandi bigakorwa mu bwitonzi koko burimo Iyo Mana, apana gupfa guhobagira nkibyo mba mbona cyanga nunva benewacu bahuzagurikamo ngo bahuye na nde na nde ku mafoto…kugira nyine ngo bashiture abihebye babaha HOPE itariyo…

          Abakurambere badusigiye inama nyinshi zadufasha kwihangana igihe baduha amazina nka MANIRAFASHA, MANIRARORA, IHORIHOZE, HAKORIMANA, NIYONKURU, NIYOMUGABA, IRADUKUNDA; burya babaga bazi neza ko mu byago no mu makuba haba hakiri IBYIRINGIRO. T

          • Niyirema, Eric says:

            Kami,
            komera cyane muvandimwe

            mpereye kubahutu ko ari abanyamahoro, urukundo, ubumwe, gusangira no gusaranganya, gusabana, kwifasha no kwitunga, mbonea Russia, Uburusiya, China ari ibihugu duhuriye muri byoshi no muri kamere yamuntu, ibi bihugu byombi ni aba Socialits naba Communists ntabwo ari aba Capitalists bishingiye mu kwica abantu nkuko tubibona, abacapitalis mubikorwa byabo ni ukwica abantu, kwica abo badasa, kwiba, gusahura, kurimbura imbaga yabantu, gusenya ibihugu byabandi nibindi bibi byishi cyane nibyo bibaranga.
            gewe nagize amahirwe yo kumenyana nabantu bake bava muribyo bihugu byaba Socialists naba Communists narabakunze cyane nasanze batandukanye kure cyane nabo biyita ibihangange bitegeka isi. nibyo koko nkuko izina ryabo ribivuga ko ari aba Capitalists kurimbura isi no kuyoreka barabishoboye cyane. ningombwa ngo twirinde abicanyi aho bava bakagera no kugendera kure cyane yabicanyi ntibaturimbure kwisi nkuko byagenze muri amerika ubwo abanyamerika barimbuye abasangwabutaka baho bakabica bakabamara ndetse ntihagire inkurikizi abo basangwabutaka bo muri amerika bitwaga aba amerindiens ubu ntushobora kubona nuwokubara inkuru, uko niko bashaka kubikora kubahutu babanyarwanda kuko niwo mwuga wabo, kandi barashaka kuzungura afrika yibiyaga bigali ndetse na afrika yo hagati yose.

  2. Niyirema, Eric says:

    Mukomere mwese kandi mwihangane cyane mwebwe mwese muri Kisangani,nahandi

    Gusubira mwishyamba mugashaka intwaro zo kwitwaza cg guca ibiti byingiga byo kwitwaza no kwirwanaho nibyo byangombwa kuruta kwirunda hamwe aho bazabicira mwese mugashira. ntawo kubatabara cg kugiraneza uhari, ntawe nitwe twenyine mukwirengera no kwitabara. abo bose biyita ngo barengera ikiremwamuntu nukubeshya nikinamico no kurangaza abanyafrika ngo bagirengo ni abantu kandi atari abantu imbere yabazungu, umunyafrika imbere yumuzungu arutwa ningagi, beshi baribeshya cyane ngo hari ubucamanza, ubutabera kwisi ntabyo kuko isi iyobowe na Lusofer Shitani nkuru ntabwo ukuri gukora hakora ibinyoma nibyaha bibi cyane imbere yinkiko mpuzamahanga nabanyamahanga. ubundi abanyakuri bakicwa kakahava, bakarenganywa kakahava.
    nimusohoke mwese mugende mushake amabungu nibindi biribwa byose muzabibona mwirwaneho ntimwicwe ninzara nkabatagira ubwenge, nabandi bazashobozwa bose bazabatumikira bibagereho ibyo kubafasha ariko mutari mwibagiro aho muri ubu mutegereje kwicwa nkamatungo bajyanye mwibagiro. ntimwicirwe kurimburwa nkabatagira ubwenge kuko nibyo bababeshya ngo ni imiti baba bashyizemo za Sida (HIV/Aid) naza Canceli zo kubamara cg kubarimbura uko niko abazungu bakora. ntimukagire ikintu nakimwe umuzungu azabaha cg abakorana nabo bazungu kuko baba babatumye ngo mucyakire kuko cyose kiba ari kirimbuzi, kiba kiroze.

  3. mike says:

    none ko wumva mwarambitse zimwe muntwaro mufite mushaka imishyikirano na Kigali ikabasuzugura, ikindi mutegereje Niki? abo se ko bavuye bas Congo namaguru bakagera masisi babuze iki ngo bongere bakore jonction ? muve mumagambo mwerekane ibikorwa ahubwo reka yongere atorwe aze yongere abatatanye abace intege kwisuganya bizabasabe indi myaka 50

  4. Ingabo y'u Rwanda says:

    Bihangane,turabasengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *