(Kinyarwanda) UBUBABARE BWA KABIRI: URWANDA RUTURWA SHITANI MU MISHYIKIRANO Y’ARUSHA

image
  • Views 2676
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Ubwo Umwami Mutara wa gatatu Rudahigwa yaturaga urwanda Kristu Umwami mu kwakira 1946, wari umunsi w’akataraboneka kuko icyo gihe umunsi mukuru wo gushyikiriza Urwanda mu biganza by’Imana wabaye iminsi 3 ikurikirana kandi uhuza amahanga n’abantu bakomeye bo mu karere no mu mahanga, kuva icyo gihe ijuru ry’Urwanda ryaratamurutse Imana ikura igihu mu maso ya Rubanda nyamwinshi, abahutu barahumuka n’abatutsi batari bishimiye imihango n’imigenzo bya sekibi, bose basingiza Imana rurema, Rugirabyose, Iyakare, Data wo mw’ijuru.

Bidateye kabiri, Imana yatse icumbi, irarihabwa, maze yizeza abanyarwanda ko izajya yirirwa ahandi maze ikazajya itaha i Rwanda, ubwo ruba rubaye icumbi. Imana rero yashimye intaho, igira inama abana bayo ko bagomba guca umuco mubi wo kurenganya, noneho bakimika urukundo mu bantu, rubanda nayo ntiyazuyaje yagize iti « Karame Nyagasani »

Guhera ubwo ntacyari gisigaye uretse gukoresha ubwenge Imana yahaye rubanda, maze ya maso ahumutse, n’umucyo wo mu bwenge biyobora rubanda ruhindura ibintu maze rusezerera ingoma ya gihake na gikoronize. Abatarishimiye ubwo buhanga bw’uje urukundo ruganisha k’ubumwe amahoro n’amajyambere, barahunze bajya gukomeza kunga ubumwe na Sekibi ngo abafashe gucura imigambi yo gucura imiborogo mu Rwanda rwa Nyagasani.

Mu kwakira 1990, sekibi yigabije Urwanda maze URWANDA RUBA RWIKUBISE MU BUBABARE BWA MBERE.

Icyo gihe amaraso ya rubanda yaramenetse cyane, abantu barasahurwa, Urwanda rucura umuborogo, imbere murirwo havuga induru hanatemba imivu y’amaraso. Uko inkotanyi zegeraga imbere Imana yarahimukaga ikagenda kuko Kagame yari yarahize ko ubwo azayigeraho nayo atazayitinya ko ngo azayirasa, hakaba nubwo yajyaga yemeza ko yayirasiye ku mulindi.

ABAMBARI BA SHITANI MU GUSABA IMISHYIKIRANO YO GUTURA URWANDA SEKIBI

Kuva URWANDA ruterwa, mu gihe cy’amashyaka menshi, abayoboye ayo mashyaka babereye Urwanda YUDA ISIKARIYOTI, ba Twagiramungu Faustin babaye benshi, ba Gasana Anastase nabo baba igitero, n’abandi ntarondoye bafashe iyambere mu gufata impiya za Pilato, maze si ugutanga u Rwanda agatoki bose batera hejuru bati »ni rubambwe ni rubambwe ku musaraba »

Inama nkuru yo kurubamba rwo n’abarutuye yabereye i Arusha nyuma yizindi nyinshi zagiye ziba ariko Imana igakinga akaboko. Imyanzuro yafatiwemo yari iyo guhanura indege y’uwari aruyoboye ariwe General Major Habyarimana Yuvenali, nkuko izina ariryo muntu, nyaguhanurwa yari yarabyawe n’Imana, imuha u Rwanda ngo arutsimbatazemo AMAHORO,UBUMWE n’AMAJYAMBERE .Iki kirango n’intego zari zishyigikiwe na politiki ya General Major Habyarimana Yuvenali, zahanukanye nawe mu ndege maze ziba umuyonga, zizimbuzwa imigambi ya SEKIBI ariyo INTAMBARA, UBUHOTOZI, AMACAKUBIRI, UBUJURA BUSHINGIYE KU BWAMBUZI.

Mu nzira y’umusaraba uRwanda rurimo, abanyarwanda bose barababaye hatavuyemo n’umwe, Shitani ubwayo nayo irababaye kuko iziko amaherezo yayo atari meza kuko izarimbukana n’abayizeye bakayiringira. Niyo mpamvu icyo ifashe itarekura kuko iba yumva izarengerwa n’imitungo nyamara imbere y’Imana ntacyo watanga ngo kikurengere uretse gusa URUKUNDO nkuko tubisabwa na nyiribiremwa.

NI IKI CYATUMYE IMANA IREKA URWANDA N’ABANYARWANDA BACA MU NZIRA Y’UMUSARABA ?

Mu gihe Urwanda rwamaze ruri mu maboko ya Shitani, ndavuga igihe kingana n’ingoma Kalinga, abanyarwanda baragomye kandi baragomerana, n’ubwo Mutara wa gatatu Rudahigwa yatanzeho u Rwanda ho ikiru cy’ibyo byaha, Imana yaje gusanga mu Banyarwanda hakirangwamo ubwibone, agasuzuguro, ubwishongozi, no gukomeza kugomerana bivanze no gusenga ibigirwamana, mbibutse ko iyo ngoma Kalinga ariyo yazanye Kubandwa, Guterekera, Kuroga, Gucuragura, Kwica, Gukona, Gusambana hagati y’imiryango (inceste) n’ibindi bikorwa byangwa nuwiteka, aha ni naho amazina aganisha ku Imana yatangiye gucibwa maze abaturarwanda batangira kwitwa andi mazina atagira ibisobanuro bizwi n’abanyarwanda kandi biganisha ahandi tutazi nka (Kagame, Kajuga, Kaligire, Kagoyire, Kayondo… );Ibi byose ntabwo byashimishije Imana, hagombaga kugira rero igikorwa kugirango abantu baringanire, kandi kuko Imana ikunda abanyarwanda bose, yasanze ari ngombwa ko bagomba kubana bubi na bwiza, kandi bakabana mu Mahoro, Ubumwe, n’Amajyambere, ibi bikazagerwaho ari uko abanyarwanda beretswe ko byose bishoboka, kandi ko ibintu bihinduka kandi ko ntakwitwaza ko umuntu runaka afite imbaraga.Inzira rero yari iyo kunyuza urwanda mu nzira y’umusaraba nuko  bakozi ba sekibi bagira uruhare mu kwikoreza u rwanda umusaraba no kuruteza ububabare burenze urugero. Kagame Paul n’bo bafatanije bibumbiye mu Nkotanyi n’abagambanyi umuntu yagereranya na YUDA ISIKARIYOTI nibo bafashe iyambere mu kugena umusaraba u Rwanda rwikorezwa.

URWANDA MU NZIRA YO GUTURA UMUSARABA

Ubu rero ibyo nyagasani yateguriye u Rwanda birimo birasohora, abantu bose ubu barimo baragenda babona ko Shitani ari shitani nta cyiza kiyibamo, ko yica umuhutu, ikica umututsi, yambura umuhutu, ikambura umututsi kandi ko ntacyo ipfana n’umwe muri abo bose, uretse kubakururira urupfu no kubateranya hagati yabo ngo bamarane. Ikigomba gukurikiraho rero ni ukurimburwa kwa shitani, abaja n’abagaragu bayo, maze Rubanda ikabaho mu Mahoro,Ubumwe n’Amajyambere arambye.

Ibi kugirango bigerweho bizaca mu mbaraga z’uwiteka yahaye abo yizeye bagomba gutura u Rwanda uwo musaraba no kurukura mu maboko ya sekibi, kuko Imana ishaka gusubira kw’icumbi ryayo mu Rwanda ruzira umwiryane, urwango, n’ubukene. Urwanda rusa nurutakibaho, rugomba kuzuka rukagaragara amahanga akarwigiraho gusingiza no kuramya Imana.

Ese waba witeguye kubwira Imana uti nzitabira ubutumwa bwawe ariko nshungure igihugu wihitiyemo?

Ndumva nkumwe muri Rubanda rw’Imana ntakizakubuza, nanjye nditeguye.

Ibikorwa n’ibitangaza by’Imana bica mu biremwa yiremeye.

Duharanire kandi duhagurukire gutura u Rwanda umusaraba n’umubabaro.

Umucunguzi ni Rubanda

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to (Kinyarwanda) UBUBABARE BWA KABIRI: URWANDA RUTURWA SHITANI MU MISHYIKIRANO Y’ARUSHA

  1. simparingoma dit :

    twiteguye kuba ibitambo kugirango urwanda rusubire uko imana yarutuwe na rudahigwa;naho sekibi na ba yuda imana ifite ibyo ibateganyirije

  2. christian rochigneux dit :

    eeh DeGAule tuko tayari ahubwo muri he? mbona hamwanzi ili nasi tuwafikie tunasubiri kwa hamu.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *