NIBA TWIYEMEJE UBUGWARI, MUREKE ABADUKOMOKAHO BAZATEGEREZE IMYAKA IRENGA MAGANANE (400). KUGIRANGO BIGOBOTORE UBWAMI BWA KALINGA NSHYA YAJE YITWIKIRIYE IKOTE RYA REPUBURIKA

1
  • Views 3497
  • Rating 12345

Bijya gutangira mu binyejena by’imyaka bikabakaba maganatanu bihise,ubwami gakondo bw’u Rwanda bwitwaga ABAHINZA bwarimbuwe n’ingoma NTUTSI, bakaba bari bahahwe ikaze nabo bari basanze bakeka ko bazababera abaturanyi beza,  gusa siko byagenze kuko abahinza barishwe hakoreshejwe iterabwoba rikabije, tutabijyanye kure aho bitandikwaga ngo byinjire mu mateka reka ntange ingero zavuba zanditswe, yewe hari n’ibisigisigi by’abagabo babyihagarariyeho(temoins oculaire) aha twavuga nka Nyagakecuru mu bisi bya huye,Rukara rwa Bishingwe wo mu Gahunga k’abarashi,ba Mpandahande, Kajangwe batsinze mu kabati bakoresheje amacumu aho yari yagerageje gukiriza ubuzima bwe,ba Mukwiye b’ejo bundi mbere y’inkubiri ya revolution mpindura matwara yo muri 1959 wari imboneza y’abahutu na mwenenyina Porepore,aho bicwaga urwagashinyaguro ubugabo bwabo (ibishahu) bikambikwa karinga.

Aha sinshaka kwinjira mu mateka cyane ahubwo ndagirango nsasire igitekerezo nshaka kubagezaho cy’uko imboneza z’abahutu barimbuwe mu mateka y’u Rwanda abari abaturage bayoboraga bagahinduka abacakara,nyuma iyo ngoyi igacibwa n’abagabo biyemeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo bagaharanira revolution yo muri 1959 koko bamwe bakahasiga ubuzima bakaducungura.

Bavandimwe, izo ntwali mumfashe tubunamire baruhukire mu mahoro kuko batubereye intwali,ariko abacitse kw’icumu bagakomeza twavuga nka ba Habyalimana Joseph ariwe Gitera ngo kitaterwaga ubugabo n’urwagwa, Mbonyumutwa Dominique ariwe wabaye President w’agateganyo wa Repubulika y’u Rwanda, ba Bicamumpaka, ba Rusingizandekwe Oto, ba nyakubahwa Gregoire Kayibanda wabaye president wa rupuburika y’u Rwanda wa mbere, Makuza (aha ntabwo mvuga Makuza Bernard w’umuhemu akaba n’umuteruzi w’ibibindi,igisahiranda cyimuriye ubwenge mu gifu akaba umusangirangendo na ba Evode Uwizeyimana, Bamporiki Edouard umaze kuba umuvedete (vedette) muri uwo mwuga, Nsengimana, Mureshyankwano, uriya usaziyubusa Rucagu bonifface,……n’abandi).

Icyo gihe cya kera n’ubwo hahigwaga abahutu by’umwihariko ngo batisubiza ubutegetsi banyazwe navuze haruguru, ndabamenyesha ko ubwami twabwiwe ngo butareberaga izuba n’abatutsi ngo batari cyane cyane mu bikomangoma cyangwa imiryango y’abiru,bapfaga ngo kuba babona utemeranywa n’ingoma icyo gihe ubututsi bwawe bwateshwaga agaciro ukanyagwa ibyo utunze byose kugera no kumuryango wawe  (abagore), amatungo, amasambu, ugasenyerwa, utakwicwa, ukangara (guhunga).

Ibyo rero nibyo turimo tubona mu bwami bw’u Rwanda rw’ubu bikorerwa abatutsi batibona mu gatsiko kari ku ngoma, bitwereka ko ntacyo dushigaje kubona ngo twemereko bwa bwami abakurambere bacu basezereye twabwinjiyemo bwiyambitse ikote rya repuburika.

1. DORE ICYANZINDUYE MBASANGIZA UYU MUNSI, ARIKO REKA DUSUBIRE INYUMA GATO:

  • Mbere yuko FPR/Inkotanyi baboha u Rwanda n’abanyarwanda baje bafite iturufu y’akarimi gasize isukari ka demokarasi n’ubundi buryarya butandukanye, hari abanyarwanda barebaga kure kandi bakundaga igihugu bari babiteye imboni ko izo nkoramaraso zagendaga zica abaturage aho zinyuze hose ntakiza zizanye ndetse bamwe bahasiga ubuzima abandi n’ubu baheze mu buroko, aha ndibuka abagabo nka Gatabazi Felicien mbere gato ko FPR imwirenza kuri stade Huye i Butare agira ati”twanze igitugu cya MRND (itagendera ku mahame ya democracy) none ntitwakwemera igitugu kizanywe na FPR”. Uyu mugabo nkuko inkotanyi nazo zibyivugira aho tubikesha ubuhamya bwa J.Pierre Mugabe yari nk’umuhanuzi kuko yavugaga ibitaraba none turimo turabibona magingo aya, kandi iyo batagira ubugwari bwo kumwambura ubuzima ntabwo bari kumukura kubyo yemera, nawe naruhukire mumahoro yatubereye intwari azahora yibukwa iteka ryose, kandi nizereko hari n’abandi ba Gatabazi.
  • Murebe umugabo nka Bikindi Simon na bagenzi be batugiraga inama babinyujije mu bihangano byabo, aba bantu iyo twumva inama batugiraga aho bagiraga bati “inkotanyi ziramutse zifashe igihugu demokarasi yakwibagirana burundu tukisubirira kuri shiku n’uburetwa, aba ibi babivugaga bitaraba, Kwangara, shiku n’uburetwa byaragarutse (gukora udahembwa) mubyo bise za TG, ngicyo ikiboko abaturage birirwa bahondagurwa nk’amatungo, kwamburwa ibyabo binyuze munzira nyinshi, yaba imisanzu idashira n’ibindi, kubona n’abakozi ba leta bakora bajya guhembwa bakabwirwa ko igice kimwe kizajya gushyirwa mu migambi ya FPR !!! izi n’ingero nke cyane mu buzima bwa buri munsi muzi abaturage babayemo,ubu se uwavuga ko Bikindi Simon na bagenzi be bari abahanuzi yaba abeshye? Abakiriho bamwe bagorewe mu mabohero yakarengane, abandi barangajwe, abandi baritahiye aho natwe twese tuzajya, gusa bose bazirikane ko ubu aho rubanda igeze ibazirikana, uretse ko ngo UBWIRA INTUNVA AMARA AMANONKO.

2. AHA NTUNGA AGATOKI N’INZIRA BYANYUZEMO KUGIRANGO TUGERE AHO TURI UBU ( MURI KALINGA NSHYA YAMBAYE IKOTI RYA REPUBURIKA):

  • Mwibuke guhera muri 1994 uwagizwe umwami w’u Rwanda Paul Kagame ukuntu yari yihishe inyuma ya president Pasteur Bizimungu mu byukuri ariwe president, aho bari barahimbye umwanya wa Vice president utari ufite aho wanditse mu mitegekere y’igihugu, nsimbutse gato aho amariye guhirika ubutegetse bwa Bizimungu muri 2000 nyuma y’imyaka igera kuri 3 muri 2003 byabaye ngombwa ko haba amatora ndetse handikwa itegeko nshinga rishya, nubwo byari byaragaragaye ko aho u Rwanda rugana Atari heza ariko hari hakiri udusigisigi twuko abaturage bagifite ijambo mu gihugu cyabo, ibyo ndabivugirako nka Boniface Ngurinzira na Faustin Twagiramungu ayo matora bayitabiriye ndetse Twagiramungu akayatsinda ariko amajwi ye agahabwa Kagame wategurwaga kuba umwami igihe kigeze.
  • Muri 2010 ngirango mwarabibonye ubukana FPR yari imaze kugeraho itegura ubwami aho abantu bari biteguye guhangana nayo mu matora yabafunze mu bihe bitandukanye,twavuga nka Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Me Ntaganda Bernard, Dr Nitegeka…….n’abandi, naho abayifashaga kugera ku migambi yayo yabashyize mu kwaha, twavuga J.Damascene Ntawukuriryayo wa PSD, Prosper Higiro wa PL, Alvera Mukabaramba wa PPC ,aha twakongeraho n’abandi bagambanyi nka Mukabunani batsindiraga ishyaka mubyukuri bagamije guhigika uwo batinya wari nyiraryo (Bernard Ntaganda)….n’abandi, aha nubwo u Rwanda rwari rugeze habi ariko bari bagikorera mu kinyoma cyo kubeshya abanyamahanga dore ko abanyarwanda bari bamaze kubona aho bigana.

3.UBU SE TUGEZEHE MAGINGO AYA,ARINAHO HAKOMEYE TUGOMBA KWITONDERA NDETSE TUKAHASHAKIRA N’IBISUBIZO?

  • Aya matora ya tariki 3-4 Kanama 2017 yakagombye kuba aya president wa repuburika ariko mubyukuri siko bimeze n’ukwimika umwami mu kinyoma,ubu mwibaze namwe aho abaturagihugu 85% mu mitwe yabo binjizwamo ko badashobora guhagararirwa mubyo bita amatora kandi koko bikemerwa gutyo,ubu se murashaka kumbwirako uwitwa Philippe Mpayimana FPR yagiye igatoragura mu Bufaransa ntanumuzi ariwe uhagarariye inyungu z’abahutu koko,cga namwe muti ntibabaho habaho abanyarwanda? Mugihe bigaragara ko ari umukozi wa FPR/Inkotanyi dukurikije imikorere yabo n’ibyatangiye kuvugwa ko yaba yarazanywe hakoreshejwe agakingirizo k’umunyenda nini w’iwabo ku Gikongoro Anastase Murekezi !!! aka ni akumiro, ingero zigaragaza ko uyu Mpayimana ari nka ya nyonjo y’intsindirano ni nyinshi:
Dr. Ignace Murwanashyaka na Mme Victoire Ingabire Umuhoza

Dr. Ignace Murwanashyaka na Mme Victoire Ingabire Umuhoza

  • Abanyaporitike bahereye hambere basaba gouvernement ya FPR/Inkotanyi ko urubuga rwa poritiki mu Rwanda rwafungurwa ariko yavuniye ibiti mu matwi,umusaza Twagiramungu Faustin avuga ko yatse ibyangombwa byo kujya gutegura kwiyamamaza akabyimwa ,bidateye kabiri uwitwa Padiri Thomas Nahimana nawe yagaruriwe mu nzira inshuro ebyiri zose haba muri Kenya no mu Bubiligi,ubu Intwari Ignace Murwanashyaka na bagenzi be bayoboranaga FDLR kimwe n’abandi banyaporitike bavuzwe hejuru yemwe nabo tutavuze liste ni ndende bagorewe muri za gereza hejuru y’akagambane ka gouvernement ya FPR bazirako babonekamo imboneza z’abaturage.
  • Reka tujye tuvugisha ukuri, ubu uretse guhitwamo bizwi kandi bigambiriwe ngo Frank Habineza ajye guherekeza umwami muri Repuburika Paul Kagame, murashaka kumbwirako abanyarwanda babonako yasimbura Kagame ari bangahe? Ese ubundi umwari Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert nubwo ari abanyarwanda bafite uburenganzira kimwe n’undi wese kandi bangiwe kwiyamamaza ku mariganya ya FPR bari biyemeje kwitanga ngo barebe ko bashimaho cyane ko bigaragara ko ntaho bari bahuriye na FPR, mubona bari guhangara ikibazo tugezemo cy’ubwami bwubatse ukuntu utasobanurira buri wese? Aba bajyambere ntabwo mbasuzuguye wenda imbere aha bazakorera igihugu kurusha, ariko ikorosi igihugu cyacu kigezemo rirakomeye cyane kurenza ubushobozi n’ubunararibonye bafite, gusa nemera ko batanga umuganda kimwe n’abandi, ikindi kandi hari ibikenewe bigomba gukorwa mbere yo kwiyamamazanya n’umuntu ufite intego yo kuba umwami.

4. DUKORE IKI:

Gen Habyarimana Emmanuel , Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Dr. Hakizimna Emmanuel

Gen Habyarimana Emmanuel , Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Dr. Hakizimna Emmanuel

Nkuko ntahwemye kubisaba mu nyandiko zanjye zitandukanye, burya ngo ababiri bishe umwe, ikibazo rero igihugu cyacu gifite magingo aya cy’ubwami bwiyambitse ikote rya repuburika kirakomeye cyane kurusha ibindi twanyuzemo mu myaka ya vuba aha, bikaba bisaba abagabo na bashiki babo bashyize hamwe, abahutu, abatutsi, n’abatwa, ntawuzibeta abandi ngo agire icyo ageraho bisaba ubufatanye buvanze n’ubushishozi.

General Emmanuel Habyalimana (w’umuhutu wakoranye na gouvernement ya FPR/Inkotanyi) nkuko nari nabibasabye n’abagenzibe mu nyandiko mwasanga aha: KWIBUKA JENOSIDE NYARWANDA: TWIBUKA DUTE? BIDUSIGIRA MASOMO KI? ESE AYO MASOMO TWAYABYAZA MUSARURO KI? Aho mugika cyayo havuga ngo: Ubwo nkiri k’ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri jenoside nyarwanda, ndashaka kugaruka kuri Joseph Ngarambe wo mu ihuriro rishya, uyu mwenewacu ukirwana na MRND/CDR bitakibaho mubona adafite ikibazo? Yumvise ibyifuzo abaturage babahaye babasaba ko batanga umuganda mu gukemura ibibazo by’ingutu dufite, yarabikoze rero mu kiganiro yagiranye na radio Itahuka tariki ya 22/07/17 kandi tubyumvikanaho  byarananshimishije by’umwihariko kuko imisesengurire y’ikibazo cy’ubwami tugezemo bwambaye ikote rya repuburika agisobanura akivuye imuzi kuburyo ushaka kucyunva bitamugora.

Siwe gusa kandi General Kayumba Nyamwasa (w’umututsi uri mu bashinze kandi agakorana na gouvernement ya FPR/Inkotanyi) iki kibazo aragisobanura birambuye kandi numvise afite ubushake bwo kugikemura afatanije n’abandi mu kiganiro yahaye radio itahuka tariki ya 22/07/17 afatanije na Dr Emmanuel Hakizimana bombi babarizwa muri RNC bakaba nabo baragarutse kubyo gufatanya ngo twikize gatumwa.

Si abo gusa tariki ya 26/06/2017 umunyaporitike Faustin Twagiramungu iki kibazo cy’ubwami bwa kagame no gufatanya n’abandi ngo hashakwe uko bwahirikwa yarakibajijwe kuri radio itahuka kandi abyumva kimwe nabo. Abanyaporitike bakivuzeho ni benshi liste ni ndende, nubwo aba bagabo baba hari ibyo badahuza kandi koko birahari kimwe n’abandi babibona nkabo impande zombi biroroshye kubiganiraho bigakemuka kandi burya ngo ibigoye bigora abagabo,ubundi tugahangana n’ikibazo cy’umunyagitugu umariye abanyarwanda kw’icumu, nkaho mvugiye aha abanyarwanda barebwa n’iki kibazo babashije kucyumvikanaho Kagame n’abo bafatanije bageze ku mashyi babura aho barigitira uwo munsi nyine, kandi munyandiko zanjye zitandukanye nagiye ntanga ibitekerezo, n’imishinga y’uko byakorwa ariko sibyo Kamara n’abandi bafite ibitekerezo byagira akamaro.

  • Nonese banyaporitiki, sosiyete sivile, abihaye Imana batandukanye, abagabo n’abagore b’indyamunyu, banyarwanda batandukanye mvuge ngo iki? Igisubizo nimukitangire ariko nanjye sinikuyemo dukore ibyo dushinzwe hato abadukomokaho batazatubaza ngo ese byagenze bite? Muzi ko ngo inkuru nkiyo ibara umumpfu? Reka tuzakomeze ubutaha abahora tuvuga tunasaba iby’ubufatanye twabishyize mungiro maze duhaguruke nk’abitsamuye dusunikire icyarimwe, mwese muzabibona ko abatugeze habi bazisanga mu manga dore ko babyiyemerera ko bageze kuri muteremuko, maze uwahekwaga yigenze.
  • Mwibuke kandi ko kubera ubukererwe bwacu uko umunsi uvuyeho arinako abanyarwanda batagira ingano bahatakariza ubuzima kandi tutabanga.

Umusomyi w’intabaza

Samson Mutaganzwa

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

15 Responses to NIBA TWIYEMEJE UBUGWARI, MUREKE ABADUKOMOKAHO BAZATEGEREZE IMYAKA IRENGA MAGANANE (400). KUGIRANGO BIGOBOTORE UBWAMI BWA KALINGA NSHYA YAJE YITWIKIRIYE IKOTE RYA REPUBURIKA

  1. Mbwirabunva says:

    FDRL Ntanikibaho urugambo gusa

    • cris says:

      FDRL iriho kandi nicyo gisubizo ku banyarwanda ahubwo nitangize urugamba hanyuma ihamagarire rubanda kuyitera inkunga. Amagambo ararambiranye mu gihe rubanda irimo gucurwa bufuni na bihoro

  2. cris says:

    Intambara ibindi murata igihe

  3. Olivier KAKA says:

    FDLR rwose iri he?

  4. christian rochigneux says:

    Peace rwose biboneka ko ufite ubunararibonye kandi ukaba ufite amakuru menshi ajyanye nibyago abanyarwanda twagushije gusa abafite umutima muzima wo kwitangira rubanda ni bake.ariko ntagucika intege ni bake beza.

  5. Sophia Mukamana says:

    Intabaza, Intabaza, Gutabaza. Dore amagambo y’Imana nahawe mwijoro ryo kuwa 7/29/2017.

    yemwe bantu mwese cyane abatuye urwanda Umwuka w’Imana ararira cyane. Umwuka w’Imana ararira cyane. Imana iti gewe ndaje gutabara ubwoko bwange abantu bange naremye, mwabacuze bufuni nabuhoro mu Rwanda murabamara, mwishe abahanuzi bange, mwishi abantu bange bose murabamara ariko jyewe Imana Ihoraho ndaje, nzanye uburakari bukomeye cyane inkota yange izabageraho mwese muri mu Rwanda. yemwe bantu mutuye mumisozi muzahungira hehe? yewmwe bantu mutuye mubibaya muzahungira hehe? ntaho ntanahamwe. hose inkota yange izahagera.
    Umwuka w’Imana ararira cyane, Umwuka w’Imana ararira cyane.

    ayamagambo nayabwiwe hagati ya Saa 12:20 Am – 1:00 Am mwijoro. ubu ndikwandika ni saa 1:18 Am mwijoro.

    mugire amahoro y’Imana isumba byose.

    nijyewe Sophia Mukamana

    From USA

    • Deo says:

      Yewe Mukamana we, warigusubira kwiryamirira kubera Yakubyukije ubusa. Niba koko utasaze utari guteka umutwe, cyangwa utarikurota inzozi, niba koko Imana ibaho, uzi amateka yabona ko n’iba ibyabaye hari ibirema-mana bigiramo inyungu, ko Imana ingambanira Abahutu, ko ntacyo y’abamariye kereka kubatsemba.

  6. Samson Mutaganzwa says:

    Ndunganira SIMPARINGOMA kubyo agiraho inama NIYOYITA kugitekerezo yatanze kuri iyi nyandiko,ubundi ntabwo ndi umuvugizi wa General KAYUMBA NYAMWASA cga undi wese,ariko ndagirango nibutse NIYOYITA ko tutari abacamanza n’ubwo tutakwirengagiza ibyo Kayumba avugwaho ndetse n’umwanya yarafite mu butegetsi bw’igisirikare gishyirwa mu majwi cyakoreye kandi gikomeza gukorera amabi abanyarwanda,ariko ndaha urugero NIYOYITA kubantu birirwa baducira imanza ngo turi INTERAHAMWE na NIYOYITA arimo kandi wenda atarabarizwaga muri MRND cyangwa ataremeraga ibyo izo NTERAHAMWE zakoraga,ibyo bikaba bikorwa cyane cyane na gouvernement ya FPR,uziko na bene wacu bagorewe mu mashyamba ya D.R.Congo nahandi bahozwa ku nkeke ndetse bamwe kubera akagambane ka FPR ngo bafite n’impapuro mpuzabajura cga ngo mpuzamahanga zibashakisha ntanuwabaciriye urubanza.Muri makeya dukwiye kwirinda kuba abacamanza cyane cyane kubantu bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi kwikiza ingoma y’ubwami bugejeje u Rwanda aharenga,bityo tuzaba dukumira kwigizanyayo kudafite aho gushingiye kuko nta butabera twari twabona,gusa bidusaba kugira vuba buri wese akurikije aho yiyemeje gukorera,bityo bizaduha uburyo bwo kwegerana dufatanye duhirike iriya ngoma mpotozi,aho tuzaba tubonye uburyo bwo kurenganurwa buri wese kuko tuzaba twizeye abaturenganura,aha ndagushishikariza kunva ikiganiro kirimo ubushishozi n’ubunararibonye Ambassadeur Ndagijimana J.M.V yahaye radio inkingi tariki ya 26/07/17,bityo abanyarwanda dukomeze tuganire kandi duterimbere mukwikiza ikibi.

    • Peace says:

      Kungurana ibitekerezo ni byiza, kandi koko ntabwo twese twatekereza kimwe ku cyane cyane mu bintu byo kubonera umuti ikibazo nkiki kitoroshye kitwa GUSHYIRA HAMWE

      Gushyira hamwe se ni ukwiringira Kayumba? Munsobanurire…

      1.Muli za 1985, Museveni w’umututsi wacengeye n’amayeri menshi ibihugu by’ abanyafurika b’intwari bagobotoye rubanda ku munigo wabakoloni, yashoboye kubabeshya maze bamufasha gutangira intambara yo guhirika OBOTE bari bafatanije intambara yo kwirukana Amin Dada. Mu mayeri menshi yageze ubwo aza kwa perezida w’ U Rwanda Habyarimana ati “nfasha burya turi abaturanyi”. Ntako abafasha ba Habyarimana batagize bamwereka ko abarwanyi ba Museveni abenshi ari abana b’abatutsi bahunze revolution ya 1959 ko rero namufasha akabugeraho bazahita baza guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Ababibwiye Habyarimana bafashwe nk’abasazi. Museveni yarafashijwe muli byose, muzabaze aba FAR bakiliho bazabasobanurire. Byarangiye gute????Dore aho bitugejeje

      2. Muli 1990s Rukokoma arahagurutse mu mashyaka ya Opposition yo guhindura ibintu mu Rwanda mu mahoro. Mu byukuli Rukokoma muli MDR yarimo we afite mission yo kuyobora MDR mu bukotanyi. Abenshi mu ishyaka bakamurwanya ariko bamwe bakamushyigikira ngo azi gutuka HABYARIMANA. Mu kwiringira no kwibeshya bya gihutu, Rukokoma we ngo yabonaga ko inkotanyi zifite abasirikare badufasha kurwanya aba FAR na Habyarimana. Ngo noneho amatora yazaza kuba, ngo ese FPR yatsinda ite????Nguko uko Rukokoma n’amajyogi ye bafashije FPR kugera mu Rugwiro (Perezida we yasaga nkaho atagitegeka byari byaranyobeye nabyo). None se hari igihe abahanuzi batahanuye ko FPR idashobora kwemera amatora?????????Nyamara abishakira ubutegetsi ku isahani ntibajya bunva….Ngo abazungu bazaza guhagararira amatora !!!!!BULI GIHE NGO ABANDI ABANDI ABANDI NIBO BAZADUFASHA…

      3.Kayumba Nyamwasa uko yakoze umwirondoro aburana rwa rubanza rwo kuraswa muli South Africa, yavuze ko ari UMUGANDE. Ni ukuvuga ngo, ba sekuru bashwanye n’umwami UGANJE mu Rwanda mu myaka ya za 1890 -1900…nkuko uliya mwami Kagame yashwanye na bariya nyine. Abo baciwe n’umwami bahungira mu Bugande barabyara barororoka, ba Kayumba baravuka. Yewe revolusiyo ya 1959 yabaye bariya ba Kayumba batazi nibyaribyo bo ni ABAGANDE. Ariko uko Kayumba yamanutse n’imizi n’imiganda ngo aje kumara abahutu bakoze revolusiyo ya 1959 yo kuvana abatutsi ku butegetsi, SIMBYUNVA. Kuki atari yaraje gutera abami birukanye abakurambere be????Abahutu bamugize bate???? Uwo rero niwe ngo tugiye gushyiramo CONFIDENCE ngo azatuvugira… COME ON !!!Ese muramuzi?? ibyo yapfuye na Kagame murabizi???

      4. Kayumba agihunga Kagame muribuka, abantu nubundi baramwamaganaga kubera ubwicanyi ndengakamere yakoreye abaturage badafite nintwaro. Rimwe ariko nunva Kayumba ariho avuga kuli radio itahuka igitangira, ati:”mu by’ukuli nubwo twari twatsinze intambara, nta gutsinda mbona, mu gihe abantu bangana kuliya bapfuye” Mbese wabonaga Kayumba asa koko n’uwemera ko inkotanyi nka we bakoze amahano. Vuba ahangaha rero, muli Espagne ubutegetsi buhindutse, ya dosiye ya Kayumba yo gushakishwa isa nkaho bayivanyeho agaciro. Icyo gihe uko Kayumba yabyakiriye byanteye nanone kwibaza ku bantu bakomeza kumugenda inyuma nk’ umukiza wabo. Kayumba yarivugiye ati:”Abavuga ngo nishe abantu se bazanshinja hehe, ibirego se ni nde wababwiye ko byafashe? Njye narwanaga nk’umusirikare uri ku kazi ke, naho ibirego ababivuga ntacyo bazageraho, byataye agaciro.”Mbese Kayumba wari wavuze mbere (nkuko nabivuze haruguru) ntabwo ariwe Kayumba nunvise Abasipanyole bamaze guhindura ubutegetsi…..
      Nshobora gukomeza nkandika byinshi, ariko ndekeyaho. Niba mushaka kumenya agaciro mushaka guha abo bakotanyi bahunze Kagame muzaterefone Noble Marara abigishe icyo abo bahunze Kagame baduhishiye. Noble Marara wakoranye nabo mwamurusha kumenya bariya bantu bafatanyije urugamba??

      Hari ibyo nabaza aba batugira inama…:

      1.Kayumba nabemerera ko FPR yateye ifite imigambi yo gufata akarere,
      2. Kayumba nabemerera ko Museveni ari icyago kandi ko afatanije na Kagame kwica akarere
      3.Kayumba niyemera ku mugaragaro ko FPR abenshi baje bafite imigambi yo kudufatira amazu, amasambu, n’ibintu byose ubundi bakatwangaza
      4. Kayumba nabyemera ko muli Kongo yari mu bayobora abicanyi bamaze impunzi baziziza ko ari abahutu (murabizi ko hari inkotanyi zo zibyemeza),
      5.Kayumba nabemerera ko twatahana tukazatora mu bwisanzure hatsinda umuhutu cyanga umututsi tukabyemera,

      Nzatangira kwizera ko gufatanya na Kayumba kubaka u Rwanda rutameze nkurwa Kagame bishoboka !!!!!!!!!

      ABASHAKA KUTWUNVISHA KO UBUMWE ARI KIMWE NA NAIVETE sinemeranya nabo.

      • Niyoyita, Pacific says:

        Ahubwo se hari aho mwigeze mwumva kayumba nyamwasa yicuza ko yarimbuye abahutu abaziza ko ari abahutu? niba ntacyo bimubwiye ibyo yakoze mwumva se afite iyindi migambi ingana gute cg imeze gute? niba RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa naho uwashinze RNC Rudasingwa agakuramo ake karenge bidusobanurira iki? aho izi nkotanyi zikorera inyuma yurwanda arizo ziri muri RNC na Radio yabo Itahuka ntibarusha ubugome Kagame kure cyane. abafite amatwi mujye mutega amatwi nabafite amaso mujye mureba. muri amerika izi nkotanyi ziyobowe na kayumba nyamwasa zifite amayeli meshi cyane harimo no gupfukamira amerika ngo nibakurireho kagome bashyireho kayumba nyamwasa niwe uzakorera amerika neza kurutaho muri afrika yibiyaga bigali. kurimbuka kwabahutu kwatangiye muri 1990 kugeze kumusozo. ikintangaza ni abahutu baba muri amerika birirwa batara amakuru aba DMI bandi bashya bakorera FPR-inkotanyi zo mu Rwanda niziri inyuma yurwanda arizo RNC abo bahutu babaye abicanyi ruharwa, abagambanyi nabarozi kurusha inkotanyi zabatutsi.

  7. simparingoma says:

    NIYOYITA IBYUVUGA turabyumva ariko ntakundi bigomba kugenda;ubufatanye ni ngombwa tutitaye kumateka ya buri muntu;abantu bafite ubushake bwo gukuraho umwami paul ;ntawe utazi uko abazungu bishe urwagashinyaguro abirabura muri africa yepffo mugihe cya apartheide;ntawe utazi imyaka mandela yamaze muri gereza nuko yayibayemo;ariko byose birangiye abazungu batanze ubutegetsi bemeye gutegekwe maze abirabura bemera kubabarira;ariko ntibibagiwe ibyo babakoreye;Tabombeki yaravuze ngo ;to forgive is not to forget;nkeka ko ariyo nzira tugomba gutangira gutekereza kugira ngo urwanda rwejo ruzagire amahoro;

    • Niyoyita, Pacific says:

      muzafatanye jyewe nzajya ngenda inyuma yanyu mwese. inkoramaraso zamaze ubwoko bwabahutu imbere mu Rwanda ninyuma yurwanda bizangora cyane kubabarira. impinja zose zakubiswe kubikuta byamazu zigapfa zishwanyagurika, abakecuru nabasaza bishwe urwagashinyaguro, ababyeyi batwite bishwe urwo agahiri nagahinda abana babkobwa bishwe bunyamaswa bashwanyaguzwa, abana, abakuru, nabashaje bose batwitswe bagapfa babona. bose bandi kumutima wange bakambabaza cyane abahutu bose bishwe ninkotanyi zari ziyobowe na kayumba Nyamaswa nako Nyamwasa ninkuba itagira amazi bose bavaga amaraso atukura kandi bari ibiremwa muntu muri 1990 inkotanyi zitera urwanda zica buri wese wumuhutu muzadusobanurire icyo baziraga. mbere yo kwita amazina yo muri 1994 bazabanze bite izina ryibyakozwe ninkotanyi guhera 1990 kugeza uyu munsi 2017.
      “to forgive is not to forget”? I do not get it?

  8. Samson Mutaganzwa says:

    Afonso!urakoze kunkosora aha nashakaga kuvuga nyakwigendera Nayinzira Jean Nepomscene niwe wiyamamaje ku mwanya wa president wa repuburika y’u Rwanda muri 2003 aho kuba Ngurinzira Bonifface,n’abandi basomyi mumbabarire ni ubwonko bwanyereranye n’ikaramu.

  9. Niyoyita, Pacific says:

    Beshi muri abo bashaska gukuraho ubutegetsi bwa Kagame nukubera inda nini bitabakundiye gusangira ibisahurano basahuye abahutu bamaze kubica, kagame yarabimye ntiyabahayeho barabimwangira, ariko FPR yabo iguma ari yayindi bafite kuva kera batera urwanda muri 1990 ntacyahindutse. Kayumba Nyamwasa mbere yo kuvuga ko yafatanya nabashaka ubutegetsi murwanda bushingiye kuri Republica azabanze atubwire millions zabahutu yishe atsembatsemba, arimbura ubwoko bwabahutu ndetse nabari munda yabanyina akabiciramo ngo batazavuka kuko ari abahutu, iyi nkoramaraso yahereye za Byumba, Ruhengeli, Mutara, Kibeho, hose mu Rwanda hamwe nabo yatwikiye mwishyamba rya Nyungwe mumancontena no mukagera, yarangiza akambuka umupaka akinjira muri Zaire-Congo akarimbagura, agatsemba tsemba impunzi zose zari muma Camp yaho no mumashyamba ya Congo akabamarirayo yica nabana bo mumugongo abatera inkota akabaca amajosi.
    none ngo iki? ubwo bufatanye muvuga nibwokoki?
    FPR- Inkotanyi zikorera inyuma yurwanda bategereje guhabwa ubutegetsi mu Rwanda na Amerika imaze kubakuriraho Kagame none muri kwivanga mubyo mutazi?

    inkoramaraso ntarwanda rushya bazabonamo ikicaro kirazira.
    uwo nemera ni Emmanuel Habyarimana kuko niwe wenyine wavuze inkomoko yintambara yo mu Rwanda, ubwicanyi bwinkotanyi,impamvu nababirinyuma aribo ba mpatsibihugu, yabisobanuye muburyo burambuye.

  10. Afonso Mitari says:

    Boniface Ngulinzira yishwe muri 1994. Ntabwo rero yari kuba ari kumwe na Faustin Twagiramungu mu matora ya 2003. Hariya wihenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *