(Kinyarwanda) INZIRA NDENDE: NIBWO RUKIJYA MWARO. ABACUNGUZI BITANGIYE RUBANDA NA N’UBU BARACYITANGA

UntitleJd
  • Views 4324
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Mbwire abavuga ibyo batazi: Iyo umuntu yafashe indege ahunga intambara y’inkotanyi ataranazibona,akaza akigwira i Burayi cg USA,UK n’ahandi,yumva iby’ uwagenze ishyamba n’amaguru cg agahunga kuva Byumba ukagera Zaïre, Tanzaniya n’ahandi ari nk’umukino woroshye.

Ndababwira ukuri ko utabuskya abwita ubumera, ntabwo iyo nzira yari yoroshye kuko habaye ahabagabo bitanze kandi ntagihembo. Ibi bishobora bakeya cyane. Uwo narinzi wundi witangiye abantu ni Yezu Kirisitu wenyine kandi abikora abifashijwemo n’imbaraga zidasanzwe akura ku Imana. Nyuma y’uyu rero abasirikari ba FAR na FDLR barabikoze kandi babikora ntamushahara badutezeho,bitangira twese ntawe barobanuye.

Iyo umuntu ajya kurutanga rero, agatangira kujoga FDLR ngo imaze imyaka iyi niyi ntacyo irakora, njye nibaza ubivuga aho ari nabo amaze gukiza bikanyobera. Ese uba ubaza FDLR bilan, we uwamubaza iye yatanga iyihe? Twe abo FDLR n’ingabo za FAR barokoye dufite bilan ihambaye dukesha kandi duha FDLR na FAR. Rwose abantu ntimugahage ngo muze guhagira ku bitagomba gukinishwa. Uraza ugapfa kuvuga utazi uburyo FAR yaturokoreye Katale, Karengera, Masisi, Rusthuru, Gahira, Kitarama, Mulimbi, Rukwi, tingitingi,…

Abantu rwose muba mwabuze ibyo muvuga, muzajye mwivuruguta muyandi mashyaka y’abameze nkamwe mwagiye mu madege n’amamodoka mufite impamba zihagije ziva mu mitungo ya Leta mwakoreraga bamwe murimo abayobozi,ariko mureke gusonga no gukina k’umubyimba abantu banambye ku mpunzi z’abanyarwanda bakazipfira, n’abandi, kugeza ubu bakaba bakizinambyeho kandi biteguye gutanga ubuzima bwabo kuwo ariwe wese wazihungabanya. Wowe munyamakuru, nawe wiyita umutegetsi cg umuyobozi w’ishyaka ryo mu buhungiro, ita ku byawe, ibyo udafitemo uruhare ntuzane amagambo n’amatiku yo kuvangira ba nyirabyo, ahubwo wowe ubwawe werekane icyo ukora ngo ubutegetsi bwicanyi bwa Paul Kagame n’abambari be buveho abanyarwanda bagire amahoro.

Njye abacunguzi nzi aho bamvanye ninayo mpamvu numva ubavuze nabi uwo ariwe wese ari umwanzi wa rubanda ndetse n’umugome mu bandi, kuko kugeza ubu niyo mu mahanga hahora amahoro ntawe ndabona witangira abandi ngo abamenere amaraso ntayindi nyungu abikorana uretse gusa gukunda abantu b’abanyarwanda. Kandi ingorwa zo kuvuganira ntizibuze kuko naho imahanga si mu ijuru, hari ababa barahaburiye ibyangombwa kandi ntihagire ubamenya ngo anabavuganire mu bayobozi bubishinzwe cg se ngo anabayobore mu nzira nziza zabafasha nkanswe abitanze bakanatanga ubuzima bwabo!

timukabagaye rwose barakoze kandi n’ubu abacunguzi aho bahagaze bahagararanye imbunda mu ntoki n’amasasu k’umuzenguruko w’inda n’urutugu. Nemera ko umuntu agira uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo ashaka, ariko ngahamya ko ubwo kuvuga ibyangiza cg ibisebya cg byinjira mu buzima bw’abandi ari amakosa atari ngombwa ko yakorwa n’abantu b’abanyabwenge bize.

Ntabwo muzi inkotanyi kuko mwahunze mutarazibona ndetse mutaranabana nazo, aho mugereye i Burayi,USA,UK n’ahandi zaje zihabasanga ziyambitse uruhu rw’intama maze zabajya mu matwi mukumva ko abazibateranijeho bazibeshyaraga,ubanza ari naho abenshi bahera bitahira muri « Ngwino urebe »abandi bakazijya mu mabere kuko batazizi.

Naho twe twacitse ku icumu ryazo kandi tukaba tugihanganye nazo, turazizi tuzi nuko tuzazirwanya. Ibyo gukwiza ibihuha ngo bamwe muri FDLR bakorana nazo ubucuruzi,si numva ubwo busesenguzi mukora bw’uko umuntu yakunda kuba mu lshyamba nk’inyamanswa ngo akunde acuruze imbaho.

Ese ayo frw utagira icyo uyahahamo,cg ngo uyanywemo akagwa cg ngo uyarihire umwana wawe ishuri yaba akumariye iki? Mu ishyamba se turibamo twanze kubaka imiturirwa nk’abandi,uziko muvuga mukagirango tuba mw’ishyamba tutarabaye mu mazu meza nkamwe mwese. Kuribamo ni ukubera urukundo dukunda rubanda no kwanga agasuzuguro. Ni mujye mureka gushinyagura no gukina mu bikomeye.

AGAHINDA K’INKOKO KAMENYWA N’INKIKE YATOREYEMO,GUSA IBI BYOSE BIFITE IHEREZO KANDI IMANA, UBUDAHEMUKA N’UKURI BIZADUHESHA ICYUBAHIRO MUBATUJOMBA IBIKWASI N’ABASHINYAGUZI KUKO AHARI IKUZO N’URUKUNDO SHITANI IHORA ISHAKA KUHATSA UMURIRO.

Mwibuke ko Yezu bamushinyaguriye kuza avuyemo umwuka bamubwira ngo ngaho niba ari umwana w’Imana niyikize ngo akize n’ibisambo bari babambanwe,none ndabona n’ibisambo by’I Rwanda bitazigera bituza mu kurwanya abacunguzi bibabwira ngo nibikize maze nabyo babikize! Amateka yisubiramo koko! Uko yezu yizeye se ari mu makuba natwe niko twizera Data wa twese uri mu Ijuru kandi ntabwo azadukoza isoni mu maso y’abemeragato n’abashinyaguzi.

Nsengiyuma De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

22 Responses to (Kinyarwanda) INZIRA NDENDE: NIBWO RUKIJYA MWARO. ABACUNGUZI BITANGIYE RUBANDA NA N’UBU BARACYITANGA

  1. simparingoma dit :

    fdlr izi ibyirimo naho abo banyeda ni akazi kabo;gusa icyo navuga bameze nka wa mugore waburana umwaka kwa herode wasbye ko basatura umwana mo kabiri ngo bamubaganye;ariko kuvuga ngo bose bamubure;abo ba nyeda baribeshya

  2. Mbonyingabo dit :

    De Gaule, waruzi yuko narumugabo idahabwa intebe? Kandi ntamuntu wishimira kujya mwikipe idatsinda ibitego. Ntabwo ndwanya FDLR, ukuri nuko ibikorwa yakoze ntacyo bimariye umunyarwanda urigukandamizwa.

  3. kabego dit :

    De goulle muraho?ndumwe mubakunda inyandikozawe,rwose ukunda gukebura abamaze kwirara nabigize bantibindeba,ngwaryoha asubiwemo ntamunyamahanga wumva neza uburyo abanyarwanda bateje abavandimwe babo akaga kangana uko biragoye kd koko,Ndumwe mbanyarwanda bahuye nibyago byoguhura nakakaga.rwose umusaruro winyandiko zawe uragaragara.( courg)ariko ndahamyako hari abantu benshi batarabona abahagarariye fdrl mubihugu barimo.Kuko hari ibitekerezo byinshi byatangwa ndetse……arikose ntanama zitumizwa nababahagarariye mubihugu nta contact imbaraga zirimo gutinda guhuzwa.ababishinzwe muzakosore akakantu.naho abavuga mubarekere amagambo abakora bakore,imana izadukiriza kwihangana kwacu tweseabanyarwanda.

    • De Gaulle dit :

      Komera,
      Ikibazo cyawe gifite ishingiro cyane,gusa nagirango wenda nubwo ntazi aho uherereye ariko aho waba uri hose ushatse hafi y’igihugu ubamo wahabona umuntu uzi kandi ukurikirana iby’Urugaga.
      Nakugira inama yo gushaka umwe mu bayobozi b’irugaga yakibwira uko wabigenza,wanasanga aho uri ushobora kugira icyo wadufasha mu bijyanye nicyo gitekerezo cyawe cyiza.
      Gira amahoro

  4. Utazirubanda, Eddy dit :

    Utazi ikimuhatse areba ubugabo bwase igitsure. Uko niko nabwira ababunza urunwa bavuga ibitabapfu kuri FDLR. Turiho kubera FDLR iriho, itariho buri muhutu wese yatoragurwa kwisi yose bagahumbahumba nuri mumwobo bamusangamo bakamukuzamo inkota namahiri. Abo bari muri za Burayi ntibabona naho bapfunda imitwe niba nabari muri afrika kuko afrika niho iwacu.

  5. Zilikana Yuvenali dit :

    De Gaule urakoze kutwibutsa ubutwari FAR na FDLR bagize mu kurengera ubuzima bwa benshi muri twe. Njye nzahora nshimira izo ntwari ku bwitange bagaragaje ku rugamba.Muribuka ko abo banyabigambo aribo batumye FAR zitsindwa. Bamwe bikinira politiki y’inda batitaye namba ku nyungu za rubanda. Niyo mpamvu bamwe mubona bakorera umwanzi twese turwanya. Umva ngo Lumbago n’abandi bakora nkawe wagira ngo aba yabuze icyo avuga. None se ko atavuga ibyo uwo Lumbago amaze kugeza ku mpunzi kuva yitandukanya na FDLR.
    FDLR muyihe amahoro, twe turayizera kuko tuzi akaza ikora ko kurinda umutekano w’impunzi. Iby’imirwano muyibirekere buri wese akora icyo ashoboye. Niba kandi har’uwumva ko tactiques militaires zahinduka ni yegere FDLR ayigezeho ibyo bitekerezo. Njye nanga ibihutu birengwa mazie ntibyibuke, binenga abandi gusa, bizi guhakirizwa aho gufatanya n’abandi.

    Aho ibintu bigeze abiyita abanyapolitiki bagombye kumenya no kwemera ko amashyaka menshi adakenewe mu kubohoza abanyarwanda. Igikenewe ni ugukorera hamwe tukajya inyuma ya FDLR maze mukareba ukuntu urugamba rurihutishwa. Bimaze kugaragarira impumyi ko Kagome atazarekura ubutegetsi atirukanywe ku bw’imbaraga. Iby’amagambo gusa ntacyo bimubwiye kuko yikomereza ibye ibya wa umugani w’igifaransa ugira uti « Le chien aboit et la caravane passe ».

    Tugomba gufasha FDLR niba koko twifuza kandi tugamije kubohoza abanyarwanda.

  6. mike dit :

    ntawe utemera ko far na fdlr barinze impunzi nanjye nabaye mwayo mashyamba 97/98 kandi iyo tutabagira nituba turiho. umva neza. defensive warfare niyo mwize gusa mugisirikare offensive ntacyo ibabwiye? iyaba iyo defensive yakorerwaga kubutaka bw’u Rwanda twabyumva. plz dukeneye ibikorwa kuko eventually twazasanga ibyo Lumbago abarega ko nta plan igaragara yo kubohora abanyarwanda aribyo. mureke gufana amafuti abanyarwanda nimwe bategereje

    • Peace dit :

      Finally comments zigiye guhinduka akavuyo
      Kurega kurega no gupingapinga……..Uwo nashima ni uwarema plan akanatangira kuyishyira mu bikorwa yicecekeye apana ibigambo gusa nkibyo byaLumbago

    • De Gaulle dit :

      Ndumva wowe uzi bimwe muby’imirwano no kuyiyobora,kandi uzi Geographie y’iwacu n’ibihugu bituranye.None nagusaba inkunga yo gushaka uko wakungura inama abacunguzi maze ukabagezaho techniques na tactiques zawe bakareba uko bazishyira mubikorwa niba ari faisables avec moins de conséquences.
      Ntawanga ibyiza arabibura.

    • Kanzeguhera dit :

      Bwana Mike,
      Reka nemeranye nawe rwose ko bakoze ibyo bashoboye kandi bize aribyo byo wise defensive kandi koko nawe uremeza ko iyo tutabagira nawe urimo ntituba tukiriho. Urakoze gushima
      Niba rero ubagaye ko badakora ibyo bindi uvuga , nkandi nkaba mbona usa nubifitemo ubumenyi, haguruka ubikore rubanda uzakujya inyuma kandi ntawe utagushimira. Naho niba ari ibigambo gusa byo kuri computer, shame on you. None se Lumbago niba arega FDLR ko plan igaragara yo kubohoz u Rwanda igira kuki utagana Lumbago we uyifite none mukabohoza rubanda? None se Lumbago yarega DLR kutagira plan yo kubohoza Rubanda, noneho abanyarwanda bagakomeza gutegereza FDLR aho gutegereza Lumbago? Uzi ko hari igihe muvuga mukanyiramo. Ibyo uvuga ni contradictoire mon frère kandi niba atari urunwa gusa. haguruka utwereke ibyo wowe uzi birenze ibya FDLR noneho tuguhundagazeho utugufu dusigaranye twibohoze kandi na FDLR ntakabuza izakwemera kuko uzaba werekanye ko atari urunwa gusa

  7. Peace dit :

    Phase y’mateka tugezemo ni iya rurangiza. Hasigaye haba ibintu umuntu akabona akazaza nyuma yabyo niba atari ijuru rizatugwira, hazaba umutigito, isi igaturikana ibiyiriho byose. Umwami Kagame ari gukina imikino ugasanga iteye ubwoba…Abana b’abanyarwnda bazi ubwenge bazi gutekereza yarabatsembye uko yunva…barashira, none none arimo kuyora ibyana by’ibihutu bitazi iyo biva niyo bijya ngo ubwo atsinze igitego cy’agatangaza…Najyane abo ba Macinya n’abandi ntamenya uko mbita tuzaba tureba niba koko aribo baamuha kuramba ku ngoma y’inyibano yihambiraho yicaye mu Nyanja y’amaraso y’abana b’abantu amena buri munsi …. …Njye nta gitego mbonamo ahubwo ni ubutamutwe n’umuvumo.

    Abantu bandi nabo bamaze gucanganyikirwa; bari bategereje ko vuba vuba hari abagomba kubapfira bakaboneraho gusubirana igihugu gitekanye batarushye ; barabona ko atariko bimeze none barimo kwanduranya: Bati “burya ntabwo bazarwana ni ukubeshya none duheze hanze”. Kuki batavuga ahubwo bati “Reka tumanuke tujye kureba impanvu bariya bantu batava mu byimbo; wenda twamenya ikibura tukabafasha gutekereza uko cyaboneka” Ngabo ahubwo barakwiza ibigambo ku mbuga hirya no hino, bamwe ngo “ikalamu yabo niyo iruta imbunda y’abarwanyi ba FDLR, ngo za CPC zabo zari zageze ku ngingo kubera ikalamu.., ngo ubu ikalamu yabo igiye kugakora abanyarwanda batahe naho ngo FDLR bayibagirwe”. Aba nta kindi mbabonamo usibye kwitera imitwe …kutagira icyo bashoboye, kutagira icyo bakora bakirirwa bavuga uburimburimbu n’amazimwe…None se buriya bari mu yihe categorie? Nizo ntwari se ? Intyoza mu kuvuga se ?/ Bamariye iki rubanda ihonyorwa??

    Nibwirire abapatriotes aho muri hose
    _Mukomeze umutsi, murenze amaso kandi mwime amatwi izo mburamukoro.
    -Combat y’abazabohora igihugu iba mu mitwe (mu bitekerezo d’abord) noneho ibikorwa bigakulikiraho.
    -Combat y’abakunda igihugu izira ibigambo byinshi
    -Combat y’abakunda igihugu ntabwo izaturuka kuli murandasi
    -Combat y’abakunda igihugu ntabwo ari iya aba bagabo b’abasirimu bahuragura ibigambo bamaze guhaga byeri n’amafiriti , n’inyama.
    _ Ibihe biri imbere ndabona bizaba ari ibihe byuzuyemo imiruho myinshi. Gusa abemera kuzaruha ngo babohore igihugu bazabanza babe bake (nkuko bimeze ubu) ariko nkuko Yezu yabanje gutereranwa (ndetse n’incuti zikamuta), nyuma isi hafi ya yose ikamurwanirira(atakiri no ku isi), niko natwe bizagenda. Abantu babonaga abarimo kuzira uwo Yezu wahowe gusa kurwanya akarengane, nabo bakiyambura ibyiza byose bati”Imana ya bariya bantu bemera kuribwa n’intare za Neron (Kagame w’ibyo bihe) uzibagabiza akeka ko bagira ubwoba bakihakana Imana y ukuli maze bakaba ariwe basenga, ariko bakanangira, Imana yabo niyo yukuli natwe turabakulikiye”.. Byageze ubwo abategetsi baje nyuma ya ba Neron bayoboka ya Mana y’Ukuli. Nibwo ikiremwa muntu cyatangiye kubahwa, Intwari za Demokrasi n’Ubutabera ziravumbuka, mu bagereki , abaromani, no ku isi yose.

    Mureke abashaka kujya mu ijuru badapfuye bakomeze ibyabo byo kuvuga ubusa ngo babone uko basinzira…

  8. Abidjan dit :

    De Gaulle, n’ukuri wandika ibintu bisobanutse kandi byuzuyemo ubwenge. Ibyo abanditsi bamwe bavuga kuri Fdrl rimwe na rimwe byoye kujya bibatera umwanya ngo murabasubiza. Icyakora nanone iyo hari ikosa rikozwe ryakagombye kuba imfasha nyigisho yo kwikosora.
    Urugero ntanga, ni itangazo ryashyizwe hanze na Generali Byiringiro yizeza abanyarwanda n’isi yose Ko amasomo arangiye ko noneho bagiye guhaguruka.
    Mukuri benshi bahise bavuga bati: Ibi ni ibigambo gusa kuko ujya gutera ntateguza. Abandi bati uriya Musaza turamwemera ahubwo mutangire mwegeranye umuganda kuko atahangara kuvuga kuriya ntacyo yishingikirijeho.
    Ubu rero rubanda turi mw’ipfunwe kuko mugihe tukirimo kwisuganya nibaza ko ibyiza ar’ukuryumaho aho guteza ubwega kandi uziko ibyo urimo kuvuga utazabishyira mubikorwa.

  9. christian rochigneux dit :

    DEGAULE Amakuru yanyu? rwose ugize neza kunyandiko yuzuye ubushishozi nonesekoko abantu bicara iburays amerika nahandi barangiza bakavuga ngo ntacyakozwe ibyakozwe birazwi kandi abo byafashije nubu bigifasha barabizi naho abanyanda bamaze guhaga bakaba babatibuka ntakubitaho bazakomeze bavuge ubusa nibo bivuna.ntabwo bashobora guhagarika inzira nziza turimo.ngo ntangufu izihari zose ntabwo zibareba kuko ntabwo aribo bagomba kwerekwa izo ngufu abozafashije nanubu barazirahira.

  10. Sophia Mukamana dit :

    Jyewe ndi umwe muri beshi wo guhamya kurindwa gukomeye kwa Far-ingabo z’urwanda, na FDLR- abacunguzi.
    Mubuzima bwange bwose nabonye kurindwa kubili (2) kuri iyisi. Ubwambere (1) narinzwe n’Imana; ubwakabili (2) narinzwe na Far-ingabo z’urwanda na FDLR abacunguzi. Aha ndabihamya nkomeje cyane, munyumve neza cyane, kuri uyu munsi niyi saha nitwa Umunyamerika kandi nkitwa n’umunyarwanda. Hariho nabanyita umunyamahanga.
    Iyo amerika ivugwa muri byishi ntarondora hano icyo bankoreye nukunyica urwo agahiri nagahinda birutwa nagafuni kinkotanyi. Ngubwo uburinzi nahawe n’abazungu babanyamerika kandi aribo bankuye muri afrika aho narimfite kurindwa nabakeneye ko mbaho.
    Igihe narinkeneye kubaho, kwitunga no gufasha abandi kuko byari ibyoroshye kubikora kurijye abazungu babanyamerika barantemaguye bankuramo amagufa, impfiko nibindi bice byumubili wange ntarondora hano, ntazapfa nifashije ukundi, sinongere gutera intambwe mubuzima bwange kandi mpfe urupfu rwagashinyaguro kuko ndi umuhutu w’umunyarwanda kandi ndi jyenyine. Ngibyo ibyo kurindwa nabonye mubazungu babanyamerika bavugwa kwisi yanone. Abanyarwanda bahaze amaraso yabanyarwanda bo baranezerewe kandi birabashimishije cyane.
    Ndiho kandi ndacyariho kubera Imana ntabwo ari k’ubwabantu. Inzira ndende narayigenze, nayigendeye kubutaka, nyigendera mumazi no mubiyaga, nyigendera mukirere mundege, yewe inzira ndende narayigenze kandi ndacyayigenda. Mwese abarushye, abananiwe, nabarira mwese nimwihangane tuzaruhuka kandi simwe mwenyine turi kumwe. Imana yampinduriye izina kubwicyubahiro cyayo, hamwe no kumpa ubuzima buhoraho. iyo niyo Mana ya FDLR-Abacunguzi basenga kandi niyo Mana yabera bose.

    Urwanda rushya tuzabaho, nabazarutura ni abazwi n’Imana ntabwo abaruvuga.

  11. Musonra dit :

    Icyambere abantu bamenye kwihanganirana buli muntu afite ibitekerezo bye. Ubwo se waba utniye na Kagme niba utemera ko ibitekerezo by’abandi nabo bishobora kugira akamaro nta mwanvu yo kumwita umwanzi
    Icyakabiri abantu mwishyizemo kurusha abandi ubunyarwanda
    Mudacumura nababero urugero gusakuza sibyo bituma umuntu akora neza

  12. Madamu dit :

    Nibyo mbere yo kunenga bajye berekana icyo batanze cyo kubafasha urugamba

  13. cris dit :

    Ikindi reka abavugizi ba FDLR babe aribo bavuga none se Byiringiro yavuze kuburizamo ingirwamatora abeshya Rubanda?

  14. cris dit :

    De Gaule niba nta magambo yafasha abantu ibyiza ni uguceceka abantu barababaye erega

    • iseta dit :

      wibwira De Gaule ahubwo tubwire ibyo ukora ngo ikibazo cy’abanyarwanda kirangire.

  15. Makaso dit :

    Kagame yigize umwami none ngo muri abacunguzi!!
    Blablaaaaaaaa!!

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *