(Kinyarwanda) KUJIJURANA MU GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU

ok
  • Views 1981
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Iki gitekerezo ngiye kubagezaho gishingiye ku bintu tumazemo imyaka itari mike tuvuga ku guhinduka kw’itegeko nshinga n’amatora mu Rwanda. Nikenshi abanyarwanda babiganiriyeho ko demukarasi mu Rwanda idashoboka igihe nta rubuga rwa politiki ruhari. Igihe utegura amatora ariwe wiyamamaza ntakuntu atayatsinda uko yifuza. Ikindi nuko uyu afite n’imbaraga zo guhitisha igitekerezo ashaka no guhatira umuntu wese gukora icyo ashaka. Uwanze aricwa.

Ni kenshi abaharanira ukwibohoza bagiye badahuza ibitekerezo uko byakorwa. Hari abumvaga bajya kwiyamaza nubwo abenshi babonaga ko bidashoboka. Ibi birazwi byaje kugaragara ko byasaga n’imikino kuko burya ibijya gushoboka bigira ingingo ntayegayezwa ibishyigikira. Nta rubuga rwa politiki nta matora yo mu mucyo yabaho. Twize amasomo menshi, hari abagirango amahanga azabibafashamo ariko siko byagenze. Uwitegereza neza nta marangamutima agize abonako muri aya mahanga niho ikibazo cy’ingutu kiri. U Rwanda rufashwa n’aya mahanga ariko ntajya agira ikibazo iyo abanyarwanda bishwe cyangwa bakandamijwe. Nibyo abanyarwanda bamaze gucuka ku myitwarire yaya mahanga. Ibi ntibivuze ko tutagomba gukomeza kwerekana akarengane k’abanyarwanda kari mu Rwanda. Tugomba kuvuga, tukandika tugakwiza inkuru mbi mu isi yose.

Ubu ibintu bigiye ku murongo, abibeshyagako batakambira amahanga akabumva akabakuriraho ubutegetsi bubi bwa Rupiyefu bahakuye isomo rigiye kubafasha mu rugamba rukomeje. Abumvikanishagako hagomba kuba urubuga rwa politiki mbere yo kwiyamamaza barerekeza imbaraga zabo mu bindi, kuko rubanda imaze kubisobanukirwa. Ikintu gisigaye ni ugusobanukirwa nuko urugamba rwaba abantu bose bakagiramo uruhare batabangamiranye. Akenshi ikibazo cyagiye kivuka mu myifatire idahwitse y’amashyaka yitwara nkaho arimo kwiyamamaza. Ibi ndabisobanura mu buryo burambuye hano hasi.

Ntiturwanira abayoboke, turaharanira kubohoza u Rwanda

Numvise ko mu Rwanda amashyaka yibera muri forum, ngo nta opposition iba mu Rwanda. Ibi byagaragaye amashyaka umunani ashyigikiye Rupiyefu mu matora. Hano sinakwibagirwako na Green party ari igikoresho cya Rupiyefu. Muri make nta shyaka rya opposition riri mu Rwanda rishobora kugira icyo rivuga ngo ryumvikane. Amashyaka yashatse gukorera mu Rwanda nka FDU-Inkingi, PS-Imberakuri yimwe ijambo cga abayoboke bayo babahigiye hasi no hejuru. Ingufu ziri mu Rwanda ntiziteye ubwoba Rupiyefu. Muri make abantu bo mu Rwanda ntibinyagambura, ubu ntiwabategerezaho byinshi icumu riri hejuru yabo. Bizasaba ubundi buryo bwo gukora mukurwanira uburenganzira bwabo.

Hanze y’igihugu hari amashyaka atatu agaragara ko afite abayoboke benshi ugereranyije n’andi mato. Aya ni FDLR, FDU-Inkingi na RNC. Aya mashyaka uko ari atatu ntiyigeze ashyigikira amatora cga ngo avugeko azayajyamo. Hano berekanyeko nta rubuga rwa politiki ruri mu Rwanda. Ikibazo gikunze kuza muri aya amashyaka ni imyifatire y’abayoboke bamwe aba afite, abatinya demukarasi ugasanga barwanya abatowe babayobora cga bakanga amatora anyuze mu mucyo bigatuma bicamo ibice. Iyo witegereje abiyomokora ku mashyaka, ahanini biterwa n’imyanya no kudahuza mu bitekerezo uko urugamba rwakorwa. Mu by’ukuri ibi byo kutumvikana hari igihe bamwe baba bakurikiranye inyungu bwite atari iza rubanda ugasanga bafite imyumvire itandukanye n’iy’abandi bise ukuri kwabo. Aba barangwa no kurya iminwa abanyamakuru babajije ibibazo. Hari igihe bavuga ibintu bikagaragarako baterekana neza intumbero yabo. Mu guhangana niho umwanzi yinjirira akoresheje amafaranga akaremamo ibice bibiri bihanganye. Imbaraga zo kumurwanya zikajya mukurwanyana hagati yabo.

Nibyo abo mudahuje imyumvire cyane singombwa gukorana. Ibi ntibibuza kurwana mwerekeza ku ntego imwe. Ikintu nasaba abadahuje imyumvire ni ukutagwa mu mutego w’umwanzi uba urekereje ngo agire abo arobamo bafite mu mutwe horoshye. Kuba mudahuje ntibivugako mwese mutari abacakara bashaka kwibohoza ingoma y’abicanyi. Aya mashyaka mvuze hejuru atatu akorera hanze mbona ariyo rubanda yagombye kugana maze hakigishwa imyifatire izana ubumwe muri rubanda yibohoza. Hano niho hava amaboko y’abasore n’inkumi yagamburuza ibikoresho bya Rupiyefu.

Iturufu y’amoko n’uturere tuyirinde

Rupiyefu yakoresheje uturere n’amoko ngo ifate ubutegetsi budasangiwe. Abenshi bahumwe amaso n’uturere bagambanira igihugu none biratugora kukibohoza. Amoko yagizwe iturufu abahutu bahigwa bukware mu Rwanda no hanze y’igihugu. Aha niho Rupiyefu yagize imbaraga zo kurwana intambara mu karere yidegembya. Abaguye mu mutego w’ubwoko baje guhindukiranwa n’impyisi bamaze guha ingufu nyinshi. Ugirango iyo haba imbaraga zihangana na Rupiyefu iba yitwara kuriya? Hari igihe tugwa mu mitego y’uturere cg amoko tukirwanya twanga demukarasi ishinze imizi mu gihugu cyacu.

Ubu naho hari abafite iki kibazo nubwo babangamiwe n’ingoma yica. Usanga bavugango sinshaka ko bariya twafatanya urugamba, ukagirango si abanyarwanda nkabo. Hano ndavuga cyane k’ubantu bagiye bitwara nabi mu binyamakuru no kuri social media bikoma abacunguzi. Mu by’ukuri ninde wabangamiwe n’abacunguzi mukwibohora? Abafite se umuheto nibo babaye ikibazo? Aba nibo twagombye gusanga tukabafasha bakongera imbaraga vuba bakeneye. Aba bubatse umutwe wa gisirikare ukomeye, kuwutera inkunga nta gihombo wagira. Igituma bamwe bafite imitekerereze imeze nka Rupiyefu ni iturufu y’amoko bakigenderaho. Hakenewe kubohora igihugu rubanda ikisanzura mu gukora politiki, ikihitiramo abayobozi. Ibinamico biba mu Rwanda sibyo twatekereza kandi aribyo turimo turwanya. Uwaba atekereza ibinamico yaba yibeshya urugamba turiho, yaba atuvangira.

Twirinde ibinyoma no gusebanya

Kuba abantu badahuza imyumvire y’urugamba ntibivugako bagomba gusebanya cg gukwiza ibinyoma bashaka kwigira abaziranenge. Ukuri niko kuzahuza imyumvire yacu vuba. Tureke ibinyoma bya Rupiyefu kuko nibyo ikoresha iduhaka. Mu mashyaka naho iyo hari ikintu kitagenda singombwa kwirukira kuri radio cg kuri social media ngo ugitangaze, ahubwo ukigeza ku bandi mufatanije mukagishakira umuti. Ahari abantu hahora ibibazo, nta gitangaza kiba kibaye. Ubuhanga bugaragarira mu kubonera ibisubizo ibibazo bivuka buri munsi.

Umwanzuro

Ibikinamico by’amatora birarangiye. Ibi biduhaye inzira duhuriyeho mu kubohoza u Rwanda. Ni ugukoresha imbaraga, guhangana n’abicanyi tukabagamburuza. Ubumwe hagati yacu buzagerwaho igihe tuvugishije ukuri kandi tukemera ko duharanira demukarasi isesuye izira amatora y’ibinamico, demukarasi iha urubuga rubanda mu kwihitiramo abaruyobora. Mureke ducike ku ngeso yo guhatanira imyanya mu mashyaka tubarizwamo, twubahe abatowe batuyobora. Ibi bizibira icyuho umwanzi anyuramo atoragura abo ashaka.

Nta shiti igihe rubanda (umuhutu, umutwa n’umututsi bakandamijwe) irashye umuheto umwanzi aziruka. Intsinzi iri bugufi.

Umusomyi w’Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to (Kinyarwanda) KUJIJURANA MU GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU

  1. Mbonyingabo says:

    @ David, ibyuvuga nukuri abanyarwanda bohanze bakwiye gushyira hamwe, kuko umwanzi dufite numwe; Kagame na FPR. Ntampamvu yokugirango abarihanze dusubiranamo naho tutaba tubona ibintu kimwe (nkuko wavuze) ntitugomba gusebanya noguterana amagambo.

    • Peace says:

      Aliko iri jambo ryiza ryitwa gushyira hamwe hakwiriye n’ibisobanuro byaryo
      Nkunze kniba iri jambo kenshi yewe na Kagame niyo ntego ye yemwe twabayeho baturirimbisha UBUMWE
      Yewe ni ngoma ya cyami na Lunari yayo bose bogezaga iri jambo cyanga IRISA naryo :UBUMWE GUSHYIRA HAMWE etc..
      Siniriwe nsesengura icyo byatumariye kwigisha abanyarwanda gushyira hamwe
      Nabonye gushyira hamwe byabanyarwanda babyunva nko gukulikira butama Abantu nibakanure babone bafungure ubwenge basesengure bityo batange messages zisobanutse
      Abantu bakeneye kubwizwa ukuli kandi bagashishikarizwa kuba intwari muli ibi Bigeziki bikomeye

  2. Ndengeye says:

    Ariko gewe kureba iki gifota mwashyizeho hejuru kintera isereli nisesemi cyane nkazungera cyane. Kiriya gishitani ntimukagishyireho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *