(Kinyarwanda) IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MU GIHUGU CYA CONGO BRAZZAVILLE ZIFURIJE ABANYEKONGO UMUNSI MWIZA W’UBWIGENGE

3
  • Views 2898
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Tariki ya 14 kanama 2017 niho igihu cya Congo Brazzaville cyizihije umunsi mukuru w’imyaka 57 kigamaze kibonye ubwigenge.

Kuri uyu munsi impunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu zari zabukereye nazo zifuriza bagenzi babo b’abanyekongo umunsi mukuru mwiza w’imyaka 57 kigame kibonye ubwigenge.

Aha twabibutsa ko impunzi z’abanyarwanda zimaze hafi imyaka hafi 20 zigeze muri iki gihugu nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yinjiriye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo (Ex-Zaire) igasenya amakambi y’impunzi ikanica impunzi z’abanyarwanda izindi zigatorongera mu mashyamba kugeze zigeze mu ri Congo Brazzaville izindi n’uyu munsi zikaba zikiri mu mashyamba ya Congo.

Igihugu cya congo Brazzaville cyakiriye abanyarwanda neza kandi nabo babana n’abenegihugu neza kugeza mu myaka ishize aho Leta y’u Rwanda yafunguriye Ambassade igatangira guteranya izi mpunzi n’abenegihu kugeza n’ubwo bamwe mu mpunzi basahuwe abandi bagatwikirwa banambyurwa. Ibi bikorwa biravugwamo akaboko k’u Rwanda kihishe inyuma ya ambassade.

Dore uko byari byifashe mu myidagaduro yo kwizihiza umunsi mukuri w’imyaka 57 y’ubwigenge bwa Congo Brazzaville.

12

Turasaba abanyarwanda bo muri Congo Brazzavile ndetse n’abari mubindi bihugu gukomeza kwibuka ko kubana neza n’ababacumbikiye ari ingenzi kandi ko umutekano wanyu mugomba kuwugiramo uruhari mutiyibagije ko n’igihugu cyanyu u Rwanda kizabazohozwa n’amaboko ya rubanda arirwo twe namwe kuko Umucunguzi ni Rubanda

Umusomy w’Intabaza

Kambali Louis

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to (Kinyarwanda) IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MU GIHUGU CYA CONGO BRAZZAVILLE ZIFURIJE ABANYEKONGO UMUNSI MWIZA W’UBWIGENGE

  1. Mana ba hafi yabahutu dit :

    http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-budage-bwashyikirije-u-rwanda-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside

    icyo nibajije ku nkuru ziba ziteye inshozi:

    – ndi muto Jenoside yabaye ntazi gutandukanya icyatsi n’ururo
    – ndi muto muri politiki nyarwanda
    – ndi muto ku mateka y’u Rwanda
    – ndi muto mu bucamanza

    ndibariza abakuru basura uru rubuga rwa Veritas, ugendeye kuri iriya myaka uriya mugabo afite, biboneka ko nta myaka 25 uriya mugabo yari afite muri jenoside kandi byongeye yiberaga iyo ku gikongoro muri kimwe mu byaro bya nyuma biba mu rwanda! ariko iyo witegereje commentaires ziri hariya ku gihe.com biragaragara ko uyu mugabo ngo Leta ya Kagame imushinja abatutsi 235,000!
    Ese iyi Leta izatubeshya igere naho itubwirako 2/3 by’abatutsi bapfuye bose hamwe biberaga muri za komini zo mucyaro cya gikongoro; byashoboka se byo, umuntu utagaragaraho imirimo yakoraga yaba yarabashije kwicisha abantu bangana kuriya yifashishije izihe nzira?
    ibi ntibishoboka rwose njye nk’umwana muto ngo n’utagera aragereranya.
    niba hari umuntu usoma intabaza uzi biriya bice bivugwa muri iriya nkuru asabwe kunyomoza ibi binyoma bya semuhanuka Intabaza ikamufasha gusangiza iyo nkuru abasomyi bayo cyanecyane abato nkanjye babeshywa nk’abatagira logique.

    nimwisomere iyo nkuru aha:
    ——————————————————————————————————————————–
    U Budage ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatanu bwohereje mu Rwanda Twagiramungu Jean ngo aburanishwe ku cyaha cya Jenoside no kurimbura imbaga nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu akekwaho.

    Twagiramungu w’imyaka 44 yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahagana saa kumi n’igice azanywe n’indege itwara abagenzi ya Ethiopian Airlines.

    Uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri aburanira mu Budage ku kuzanwa mu Rwanda akimara kugera i Kanombe yakiriwe n’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’u Rwanda, ajyanwa mu cyumba yaherewemo umunyamategeko nk’uko amategeko abiteganya ku bantu boherejwe n’ubutabera mpuzamahanga.

    Twagiramungu ni umunyarwanda ukomoka mu yahoze ari selire Ngara, segiteri Mbazi muri komine Rukondo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni Mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Twagiramungu yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kaduha mu yahoze ari komine Karambo ku Gikongoro, na ho ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

    Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi muri Komine ya Rukondo na Karama zose zo muri Gikongoro.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yashimiye ubutabera bw’u Budage ku bushake bwagaragaje mu gushyikiriza no kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Ibi biragaragaza ubufatanye n’ubushake, turasaba ko n’ibindi bihugu bifata uwo murongo kuko gukomeza kugira abanyabyaha ku butaka bwawe si byiza.”

    Kugeza ubu u Budage bumaze kuburanisha umuntu umwe ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari we Rwabukombe Onesphore wakatiwe igifungo cya burundu.

    Nkusi yavuze ko batanze impapuro zo guta muri yombi abantu batandatu mu Budage bakekwaho uruhare muri Jenoside, akaba asanga kuba hari uwoherejwe ari intambwe nziza.

    Twagiramungu akigera i Kigali yahise ahabwa umunyamategeko uzamwunganira, Nkusi akaba avuga ko n’ibindi azasaba koroherezwamo bazamufasha.

    Ati “Twamuteguriye umwunganizi uri bumufashe kugira ngo amumenyeshe amategeko uko ateye…ndetse turamufasha no mu bindi yifuza.”

    Amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha agomba kuba yagejejwe imbere y’urukiko bitarenze iminsi icumi.

    Abantu 17 ni bo bamaze koherezwa n’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ngo bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakekwaho.

  2. K Jaft dit :

    Mukomere Shuti Zacu Turi Kumwe Abanyu Mu Zambia

  3. emmanuel dit :

    None se ko intabaza yo itagikom? Ntabasigaye igitabariza?

  4. Niyoyita, Pacific dit :

    impunzi zacu zo mumashyamba aho ziracyahumeka? ko mudakoma muri amahoro?

    nimwihangane cyane kandi mukomere kumuheto.

  5. iki ni ibikorwa cya kigabo nababwiye ni gutyo inyenzi zakoraga birya no hino ariko différence ni uko eux travaillaient avec hypocrisie et méchanceté ,mwe siko biri ni urukundo kuko aba congolais babakoreye neza murimo mubashimira nimukomereze aho kandi musengera Imana cyane kuko umwanzi wanyu ari sataniques kandi akorana n’imyuka mibi

  6. Makasi dit :

    Mukomere cyane mes frères et soeurs Rwandais muri Congo Brazza.

  7. iseta dit :

    Igikorwa cyiza cyane,n’abo mu bindi bihugu bakwiye gutera mury’aba bavandimwe bacu,kuko nta mpamvu n’imwe ibabuza kubikora.

  8. Mr okana dit :

    Ariko muri Congo Brazzaville ho impunzi zaho zigerageza kuvuga kuva kera notamment hari association y’abanyeshuri bo muri kaminuza ikora amaconference de presse, amadeba télévisés ku ma chaines nationales et internationales ndestse na z’article muri presse ecrite . haherutse igiterane cya 20 ans d’exilé , donc i Congo bo barabimenyereye kubikora

  9. Kanzeguhera dit :

    Ni byiza cyane ubwo mutangiye guhumuka. Rwose ndabamenyesha ko nimukomereza aho ntabwo Ambassade izagira icyo ibatwara. kare kose iyo kirya gusambo ngo Mukantabana kigenda muhagita muhaguruka mukirwanaho ntibiba byararinze kugera aho Ambassade ibasanga mu buriri.
    Nta rirarenga rwose mukomereze aho ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu babarebereho amazi atarerenga inkombe.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *