(Kinyarwanda) UMUNSI RUBANDA YAMENYE INGUFU YIFITEMO NTABAWO AKARENGANE KAZAMARA KABIRI MU RWANDA : UMUCUNGUZI NI RUBANDA UBWAYO

ok
  • Views 1412
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Mu bihugu byateye imbere muri demokarasi, Rubanda iba ifite ingufu zo gukuraho umuyobozi utayikorera binyuze mu matora cyangwa se mu myigaragambyo y’amahoro, kutumvira ubwo buyobozi n’ibindi. Ingero umuntu yatanga aha ngaha ni muri USA aho ubutegetsi bw’a demokarate bwari butagiharariye inyungu z’abaturage bakabuhana batora Donald Trump wanarwanyijwe na benshi mu shyaka rye ry’aba republicains. None muri America abirabura barwanyije ivangurwa ryabo bakoresheje imyigaragambyo. Byararagoranye kandi na n’ubu baracyavangurwa ariko nibura hari uburenganzira bumwe na  bumwe bagezeho.

Mu bihugu bikiri munzi y’amajyambere naho Rubanda iba ifite inguzu zidasanzwe zo kurwanira uburenganzira bwayo iyo bibaye ngombwa. Aha  natanga urugero rwo muri Burkinafasso aho umwana wa Rubanda Thomas Sankara y’ivuganwe n’ibinywamaraso bya mpatsibihugu bibicishije ku munyendanini Blaise Compaoré. Uyu mugabo Blaise Compaore yazengereje abanya Burkinafasso  bikomeye arabatsikamira karahava, ari umunsi wabaye umwe rubanda irisuganya ntiyatinya amasasu y’ingabo yari yarambuye igihugu akazigira ize birangira bamumenesheje. Urundi rugero rw’aho rubanda yabashije kwivuna umwanzi ni muri Tuniziya no muri  Egypte aho rubanda yabashije kwigobotora igitugu cya President Muhammad Hosni El Sayed Mubarak.

Aha umuntu yakwibaza ati none se mu gihugu nk’u Rwanda naho rubanda yifitemo ingufu zahangana na Paul Kagame n’agatisko ke ? Igisubizo ni YEGO, mu Rwanda naho abanyarwanda bifitemo ingufu zihagije zo guhangana n’uyu munyagitugu Paul Kagame n’agatsiko ke. Ndetse mu Rwanda ho byoroshye kuruta n’aho handi hose twavuze kare, gusa ikibazo ni uko abanyarwanda bataramenya neza koko ko izo ngufu bazifitemo.

Ubutegetsi bwa Paul Kagame n’agatsiko ke bushingiye kukinyoma, gutyo rero intwaro ya mbere yo gusandaza iknyoma ni ukuri kandi guca muziko ntigushye. Ubugwari bwambere bubaho ni ukubona akarengane ukicecekera ngo utavaho wicwa kandi nyamara no guceceka urangwanywa ubwobyo ni ugupfa uhagaze. Bamwe bati Paul Kagame yafashe igisirikari cyakagombye kuba icy’igihugu akigira abajya be bo kumukorera ibyo ashaka. Nibyo rwose ariko rubanda ikwiye kumenya ko abo basirikari bava mu bana bayo.

Aha umuntu yakwivaza ati nonese byagenda bite kugirango rubanda yumve ingufu yifitemo kandi izibyae umusaruro ? Uburyo bwa mbere ni ugutsinda ubwoba tuhagaruka tukavuga kuko iyi Kalinga nshya yiyise FPR itinya uvuga ukuri kubi.

Aha nabaha urugero rw’abarimu n’abakozi ba Université y’u Rwanda bari bamaze amezi arenga 3 badahembwa, bahisemo guhaguruka bakavuga akarengane kabo, none Paul Kagame yabonye bitoroshye atanga itegeko ko bagomba guhita bahembwa. Urundi rugero nabaha ni ziriya ngona Paulo Kagame yazanye muri \nyabarongo ngo zijye zirya ya mirambo y’abanyarwanda bicwaga bakajugunywa mu mazi maze imirambo igahinguka muri Rweru. Izi ngona zimaze iminsi zirya abanyarwanda bagiye kwishgakira amazi muri Nyabarongo dore ko Semuhanuka  Paul Kagame n’agatsiko ke bababeshye amazi meza amaso agahera  mu kirere. Kuva aho abanyarwanda bamariye gufata icyemezo cyo gutabariza abicwa n’izi ngona babicishije kumbuga nkoranyambaga za facebook , twitter  n’ahandi, Paul Kagame yatanze itegeko ko ba Gouverneurs barebwa n’icyo kibazo bakwihutira kuhagera hagashakwa ibisubizo.

Muri make rero bavandimwe banyarwanda, ntimugasuzugure media (itangazamakuru) n’ubundi buryo bwose mufite bwo gushyira hanze ibibazo byose n’ibinyoma byose bya Paul Kagame n’agatsiko ke kuko kubera kubakira ku kikinyoma batinya ko ukuri kwajya hanze. Ni nayo mpamvu muzabona umuntu wese uhagurutse agashyira hanze ibya FPR bakora uko bashoboye kose bakamugura agashyira ubwenge mu gifu agatangira kuvuga ibitandukanye n’ibyo atekereza. Urigero rwa hafi nabaha ni Evode Uwizeyimana wahoze avugisha ukuri akarangiza aguzwe na FPR agatangira kuvuga ibitandukanye n’ibyo atekereza.

Nyuma yo kwitabira gukoresha media zose zishoboka mu gushyira hanze ubugome n’ibinyoma bya Kalinga yiyise FPR, ubundi buryo bukwiye gukoreshwa ni ugusobanurira bariya banyarwanda birirwa biruka inyuma ya Paul Kagame bamufasha gukora ibigayitse ko amateka azabibaza, guhagarika gutanga imfashanyo z’ubwoko bwose muri Kalinga nshya alias FPR, kukitabira ayo makinamico bita amatora n’ibindi byinshi.

Haracyari kare ko abanyarwanda bashobora kuba bajya mu mihanda, ariko nabyo bizageraho bishoboke mu gihe ibyo navuze haruguru bizakomeza kugenda bica intege iyi Kalinga nshya yiyise FPR.

Uburyo bwa nyuma abanturage bifitemo ingufu ni ubury bwa gisirikari, anaribwo buryo bukoreshwa mu gihe ibindi byose byananiranye. Kuri ubu buryo abanyarwanda bakwiye kwisuganya bitonze kandi bakigirira icyizere kuko nta munyamahanga uzabibakorera uretse abasore n’inkumi ba rubanda.

Mwakomeje kumva imvugo z’urudaca z’abahagarariye Umuryango w’abibumbye n’abandi bambari b’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi harimo ndetse na bene wacu baba abantu kugiti cyabo cyangwa abari mu ngirwa mashyaka ya politiki bahisemo gushyira ubwenge mu gifu bakorera buhumyi umwicanyi Kagame n’agatsiko ke ko muri FPR. Ibi byose byakuruwe n’umwanzi nyanga-birama udakunda u Rwanda n’abanyarwanda ahubwo akaba yikundira inyungu ze bwite, akaba yarashoboye no gushuka bamwe mubo twari dufatanyije urugamba ngo bafatanye n’umwanzi kurwanya bagenzi babo.

Uyu mwanzi rero abanyarwanda dukwiye gufasha inkumi n’abasore bacu kumurwanya twivuye inyuma kugeza igihe atsindiwe burundu.

Nagiraga ngo rero banyarwanda namwe banyarwandakazi uko muhagaze kose mwongere mwitange uko mushoboye kandi byihutirwa, mushyigikire ibikorwa biri kuba cyangwa ibiteganijwe byo kwivuna umwanzi. Nta bandi abasore n’inkumi za rubanda bagira babaha ingufu batari mwe. Inkunga yanyu rero irakenewe. Aha ndagirango nisegure hatagira uwumva ko inkunga ari amafaranga gusa, kuko no gutabariza abari mu kaga nabyo ubwabyo ni inkunga, kwitanga uagafata umuheto ni nayo nkunga iruta zose. Kwegerena na bagenzi bawe mukigira hamwe icyeteza imbere uru rugamba nayo ni inkunga ariko tutirengagije ko n’inkunga y’umutugo ari inkirakamaro.

Muti se iyo nkunga tuyihe nde ? Nkuko nakomeje mbivuga iyo nkunga ni iyo guha inkumi n’abasore ba rubanda biyemeje kwitanga batizigamye bakabohoza urwababyaye aho bari hose. Ndizera ko buri wese aho ari hose atabuze uwo begereanye ngo bashyire hamwe batekereza kucyateza uru rugamba imbere. Uru rugamba si urw’umuntu cyangwa ishyaka runaka, ahubwo ni urwa Rubanda kuko Umucunguzi ni Rubanda

Nkaba mbashimiye ubwitange bwanyu buhoraho. Ntimurambirwe n’uko urugamba ruri gutinda: uko umucunguzi apanga ni nako umwanzi adahwema gucura imigambi mibisha yo kumusenya, ariko rero ukuri turwanira kuzatsinda ikinyoma umwanzi yicayeho, yabishaka atabishaka, tuzabohoza igihugu cyacu kandi impunzi zose zitahe mu Rwanda zemye.

Nidushyira hamwe tuzatsinda nta shiti. Umucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Akimanizanye Spéciose

Goma-Congo

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to (Kinyarwanda) UMUNSI RUBANDA YAMENYE INGUFU YIFITEMO NTABAWO AKARENGANE KAZAMARA KABIRI MU RWANDA : UMUCUNGUZI NI RUBANDA UBWAYO

  1. Uwamahoro, Thephany dit :

    Umucunguzi ni rubanda koko wowe nange twese hamwe turi rubanda, duhurire hamwe mumugambi umwe,dukorere hamwe nkabahuza mugambi kandi byihuse cyane twitabare, twirengere, umwanzi tumuvudukane asubira iyo yateye aturutse ubutazagaruka, turandurane nimizi inyanga rwanda zose aho ziva zikagera, buri wese yifitemo ingufu-imbaraga ntutinye nagato. Muri byose itabare kandi wirenew naba we bose inshuti nabavandimwe tabara kandi witabare itabaro haba no mu bikomeye. Uburenganzira buraharanirwa ntibuka bwa kwisahani. Banyarwanda ntwali z’urwanda igihe niki. Twabonye ubwigenge muri 1962, gusubira inyuma kibe ikizira kuri twe abanyarwanda n’urwanda rwacu rwa bene kanyarwanda. Urwanda ni urwo abanyarwanda ntabwo ari urwo abanyamahanga kirazira.
    inkoko niyo ngoma twambarire itabaro, dutabare nabacu bose. Dukubite
    intare namabuye ameneke, Dukubite imisozi irimbuke cg ihirime, twase kuruta inkuba.

  2. Kanuma Christophe dit :

    Gushiruka ubwoba ni intwaro ikomeye. Kuri iyi link murabona ukuntu isake yatunyutse igahanha n’imbwa bikarangira isake yirukankanye imbwa. Vouloir c’est pouvoir kandi le plus grand ennemi dufite ubu ni ubwoba (la peur)

    https://www.facebook.com/madiba.aimee/posts/1626362504072722

  3. Umutoni Marie Josee dit :

    Bavandimwe kandi nshuti, bacunguzi namwe bacunguzikazi ntimukangwe n’iterabwoba ngo ni amarapori y’abiyita impuguke za ONU. Ni ibisambo kuko iyo ONU nayo ubwayo ifite uruhari mugukandamiza rubanda nyarwanda. Ayo ma raporo nta munsi n’umwe atagiye agaragara mu guca intege rubanda cyane cyane ko abayandika ari ba sebuja wa Paul Kagame n’agatsiko ke. Biragaragara ko muri uru rugamba Intabaza na Radio Umucunguzi byarashe ku ntego ubwo byahagurukije ibisahiranda bya mpatsibihugu bikoresha bamwe mu banyarwanda bahisemo gushyira ubwenge mu gifu. Mukomereze aho rwose kandi na rubanda aho iri hose ihagurukurw kurushaho gutera inkunga uru rubuga rw’Intabaza na Radio Umucunguzi ndetse n’abacunguzi tutabibagiwe. Urugamba n’ubwo rurimo gutinda ariko rurimo kujya mu buryo. Intambwe tumaze gutera irashimishije cyane, gusa abituramiye bategereje impinduka batagizemo uruhari ntibabona ko intambae yatewe ari indashikirwa. Mwibuke igihe abo muri kalinga ya FPR bavugaga ibyo bashaka byose ntihagire ubanyomoza biharura imbuga nkoranyambaga bonyine none ubu benshi muribo baburiwe irengero kuva aho Intabaza, Radio Umucunguzi na bamwe mu ntwali za rubanda bagereye kuri za facebook. Reka ndangize nshimira is ntwari zacecekesheje intore kuri za facebook kandi mbasaba gukomereza aho. Rubanda ihagaze neza kuri online media nka facebook , twitter n’ahandi. Reka mbonereho gusuhuza abantu nka Donat Gapyisi, Emile Ndamukunda, Kavenya, Kamana Paulin, Rpf Gakwerere, Mukesha Betty, Nana, Mukantwali, Vestina Umugwaneza, Appolinaire Twahirwa, Nzirumbanje w’i Maseru n’abandi mwese mufata umwanya wanyu mugatabariza rubanda. Imana ibahe imigisha itagabanije kandi mukomereze aho mubere benshi urumuri

    • Crap dit :

      Umutoni we ubu se sha uri he uvuga ibyo? Ivugire sha ururimi ni inyama yigenha!

  4. Kalimanzira dit :

    Uyu mwanditsi ndemeranya nawe kuri byose. Umunsi rubanda yatsinze ubwoba kwibohoza bizaba nko guhumbya. Itangazamakuru kandi naryo ni intwaro ilomeye dore ingona yambere bayivuganye kubera gutabaza. Abarimi n’abakozi ba Kaminuza bari bamaze amezi atanu
    Badahembwa nabo koko Kagame ubwe yategetse ko babahemba. Buhoro buhoro birimo biraza. Urusasu rurakenewe ariko bisaba ko tubanza tukiyubaka buhoro buhoro dutinyuka. Uwo musanzu rwose ni ngombwa kandi urakenewe ureke bamwe bibwira ko abazungu aribo bazabakuriraho iyi Kalinga kandi bidashoboka. Ibyo tutikoreye ntitukirirwe tunabutekerezaho nshuti

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *