PAUL KAGAME YIFUJE KUMENYA AMAJWI NYAYO YABONYE MU MATORA YO MU KWEZI KWA MUNANI 2017 MBERE Y’UKO HAKORWA ITEKINIKA RYO KUMUHA 99%

evode
  • Views 1827
  • Rating 12345

Ubusanzwe mu Rwanda iyo umutegetsi yishyize hejuru abaturage bamukomera amashyi bakamuririmba, bakamupfukamira ariko uzi ubwenge yari akwiye kureba kureba ntiyishinge aya mashyi n’indirimbo kuko iyo bibaye ngombwa ko uwo mutegetsi agwa mu rwobo, bamurundaho amabuye menshi bakamuheza muri urwo rwobo kuko kumukomera amashyi si urukundo ahubwo ni ukugira ngo baramuke.

Nk’uko Uwizeyimana Evode yakunze kubivuga mbere y’uko nawe ahitamo gushyira ubwenge mu gifu, abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu babeshya Paul Kagama n’agatsiko ke babakunda noneho na Paul Kagame akababeshya ko atazi ko bamwanga.

Nyamara ukuri nyako ni uko u Rwanda ruyobowe n’agaco k’amabandi yitwaje intwaro arangajwe imbere na Paul Kagame. Gutyo abanyarwanda mu rwego rwo gutinya kwicwa bagahitamo kwirirwa bakomera ako gatsiko ka Paul Kagame amashyi ndetse bamwe muribo bitwango barize bagahitamo gushyira ubwenge mu gifu bakaramya Paul Kagame n’ako gatsiko ke. Urugero rwa hafi ni Rucagu Boniface, Pierre Celestin Rwigema, Ntawukuriryayo, Bamporiki, Olivier Nduhungirehe, Akana Alice umukobwa wa Nsekarije, Mpayimana Philippe, Bazivamo,n’abandi barenzamase tutarondoye.

Reka twumve uko Uwizeyimana Evode abivuga n’ubwo yageze aho nawe akaba umurenzamase kurusha abo yavugaga:  Iyo umuntu umwicaye ku gikanu nta kundi yabigenza atera igikumwe aho umweretse maze nawe ukabyuka witakuma ngo watowe.

Isesengura ku ikinamico ry’amatora yo mu Rwanda mu kwa munani 2017: https://www.youtube.com/watch?v=XmN4vSzRuds&feature=youtu.be

Nkuko twatangiye tubivuga rero Paul Kagame yasabye Kalisa Mbanda kumubwira mu by’ukuri amajwi nyayo yabonye mbere y’itekinika. Kalisa  Mbanda  kubera gutinya ko byamugiraho ingaruka yahisemo kubeshya Paul Kagame ko yagize 57% ariko Paul Kagame yanze kubyemera birangira Kalisa mbanda amubwije ukuri.

Muri rusange Paul Kagame ngo yari yagize amajwi 36% mbere y’uko hakorwa itekinika. Gusa n’abari bahanganye na Paul Kagame ngo ntawari kumurusha amajwi kuko abanyarwanda bari bahisemo kwifata kuko basangaga abari biyamamaje bose byari ku bwumvikane na FPR, abakandinda batari ku bwumvikane bari bakuwe kuri liste.

Umwanzuro

Banyarwandakazi , banyarwanda ntimukwiye kurangazwa n’aya makinamico yo kwikorera ibiseke bakabijyana mu nama ishinga amategeko  ngo abanyarwanda barasaba guhinduka kw’itegeko nshinga cga ngo ni amatora kuko ni imikino itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa na Paul Kagame n’agatsiko ke. Mu kwiye kuzirikana ko Umucunguzi arimwe Rubanda ubwanyu.

Umucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Mugabo Cyprien

Kacyiru-Kigali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to PAUL KAGAME YIFUJE KUMENYA AMAJWI NYAYO YABONYE MU MATORA YO MU KWEZI KWA MUNANI 2017 MBERE Y’UKO HAKORWA ITEKINIKA RYO KUMUHA 99%

  1. Habakurama, Eric says:

    Nonese Rukarabankaba Rwabujindiri yabaza ibyukuri kumatora yatowe ashaka iki?
    Uretse abicanyi bavanye ibugande hamwe nawe hari undi muntu wundi watora Pilato shitani kagome mwene kanjogera? Oya, Ntawe, ntanumwe. ibyo byegerabye bavanye Bugande mubuzunguzayi bwo kumihanda yaho, nubujura rugeretse doreko birirwaga batera za Gatalina kunzugi zabagande babiba barabajujubije cyane abo nibo bamutoye bamuhaye amajwi atarenze 25%.
    Rukarabankaba Rwabujindiri Pilato Shitani Kagome mwene Kanjogera yatowe namajwi atarenze 25%. Umwami wabidishyi murwanda uruhu rugiye kumwumiraho naho abidishyibe bavuga ngo yego mwidishyi n’amashyi meshi.
    Akumiro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *