(Kinyarwanda) CNRD-UBWIYUNGE NA AMIEL NKULIZA MU CYIZERE KIRAZA AMASINDE

ok
  • Views 1535
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Munyandiko uyu munyamakuru w’umwuga Amiel Nkuliza yise: Ibihe turimo, CNRD-Ibwiyunge umutwe mushya wa gisirikari wo guhirika ubutegetsi bwa FPR? Iyi nyandiko mushobora kuyisanga mu kinyamakuru the Rwandan kuri iyi link (http://www.therwandan.com/ki/2016/06/06/ibihe-turimo-cnrd-ubwiyunge-umutwe-mushya-wa-gisirikari-wo-guhirika-ubutegetsi-bwa-fpr-amiel-nkuliza/)

Iyi nyandiko rero yaje kongera gushyirwa ku kinyamakuru cya VERITAS INFO, yahinduriwe umutwe n’iriburiro aho yanditse itya: ESE KOKO CNRD-Ubwiyunge izanye impinduka mu kurwanya ubutegetsi bwa FPR?

M ‘iriburiro umunyamakuru wa VERITSINFO (ikinyamakuru kimenyerewe kunyuzwamo ibitekerezo bya bwana FAUSTIN Twagiramungu wigaragaje cyane mu myaka ya za 90-94 akina politiki yo mubushorishori) aremeza neza cyane ko CNRD-Ubwiyunge yaje ari igisubizo ku banyarwanda bari mu mashyamba no kuri Demokarasi ,ngo kuko habonetse CNRD-Ubwiyunge na FDLR, abaturage bo mu mashyamba bazihitiramo ishyaka ribanogeye.

N’ubwo Amiel Nkuliza we atariko abivuga, ahubwo we abibona nk’umutwe w’ingabo ugamije guhirika ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI, nanone aha bombi bibeshya ko FDLR ari ishyaka risanzwe kandi mubyukuri ari ishyaka rifite n’ingabo. Muri iki gihe izi ngabo ziyemeje gushyira intwaro hasi zibisabwe na MONUSCO, SADC, n’imiryango mpuzamahanga ishamikiye kuri ONU ngo hashakwe umuti w’ibibazo binyuze mu mishikirano ariko bitavuze ko imishikarano idakunze ryakomeza kurebera gusa. Kubw’ibyo njye mu byukuri nkaba nibaza niba aba banditsi n’abanyabwenge bacu babona niba iki ari igihe cy’uko abantu bibabariye bo mu mashyamba bahozwaho inkeke n’amasasu, inzara n’inyamanswa zinkazi ari uburyo bwo kujya no gihitamo amashyaka!

Aho aba bagabo b’abanditsi ntibabona bahaze ifiriti na divayi bakumva ko no mu mashyamba bibayo, none umurengwe ukaba utumye bashinyagurira ba nyakugorwa! Binyibukije uwigeze kubatuka ngo nibareke kuvugira mu myobo, ngo nibavemo bajye ahabona, kuko we yibera i Burayi mu Bufransa, nawe ntabwo yumva uburyo abo mu mashyamba babayeho, abifata nk’aho bari mu bukerarugendo.

Ni akumiro ariko reka tubifate gutyo, ngo umuniho w’undi ntukubuza gusinzira koko! Nanone kuba uwanditse iriburiro atabona ibintu kimwe n’uwanditse inkuru kubijyanye na CNRD-UBWIYUNGE, byonyine bigaragaza ko nabo ubwabo bahuzagurika mu kumenya by’ukuri icyo uwo mutwe wa gisirikari cg iryo shyaka rigamije, nk’uko rero bisanzwe ubu buryo bwo kuguruka mu bije, bigira ingaruka kuri rubanda, nkaba mbona kwihuta kw’aba ba nyakubahwa bakora iyamamaza rya CNRD-Ubwiyunge aribyo byishe igihugu bikaba byarazanye n’inkotanyi mu Rwanda kwimika ubwami n’ingoma mpotozi.

Ibi ndabyibuka aho FAUSTIN Twagiramungu yagize atya akiha ubutumwa bwo kujya mu biganiro n’inkotanyi ku Mulindi wa Byumba no mu Bubiligi, yumva iby’amahoro y’abanyarwanda ntacyo bimubwiye ahubwo ashaka bubi na bwiza ubutegetsi kugeza aho yiyandikishije mu masezerano y’i Arusha ngo niwe ugomba kuba Ministre w’intebe, we yibwiraga ngo inkotanyi nizimara kwinjira i Rwanda ngo bahiritse Habyarimana ngo azabona ubutegetsi maze nihaba amatora ngo atsinde FPR, byahe birakajya kuko FPR nayo ntabwo yari yicaye ubusa kuko yamennye igisabo (yakoze amahano) maze nyuma yizanira amategeko yayo ya kinyeshyamba ikurikizaho kwangaza no kwica abayicaje ku ntebe hejuru y’imivu y’amaraso z’inzirakarengane z’abanyarwanda.

CNRD UBWIYUNGE rero nayo yashinzwe muri urwo rwego rw’inyota y’ubutegetsi kandi abayishinze ni babandi nubundi bashaka kugaruka mu masezerano y’i Arusha, kuko aho iyi CNRD-Ubwiyunge yaturutse abanyarwanda bakurikira bahazi, ndetse mbere yo gushingwa habanje ijambo nyamukuru rya Faustin Twagiramungu, avuga yeruye asubiramo ibirego bigaragara mu nyandiko ya Nkuliza Amiel ngo ko abagize FDLR basize bakoze Jenoside, ngo ko bagomba kwishyikiriza ubutabera noneho ngo FDLR igahindura izina ikitwa INTIMIRWA.

Ibyo byanze, hadutse ikintu ngo cy’abanyagitarama, abanyacyangugu abanya Butare, Kibuye n’ahandi icyo kintu bagihaye izina rya EQUAL RIGHT MOUVMENT (ERM, byumvikane ko irondakarere n’irondakoko ahubwo byasaritse ba Nyakubahwa bagize VERITASINFO, Twagiramungu Faustin, Amiel Nkuliza …,icyo cya ERM, bidatinze cyaje gucyendera ariko gisiga kibarutse CNRD-Ubwiyunge iyoborwa na WILSON IRATEGEKA uhagarariye abantu badashaka kugaragara kuko bazwi nabi muri Rubanda, muri abo hakaba harimo uwigeze kuvugira iyo CNRD akiha izina ry’irihimbano rya Kamuhanda Anastase gusa abashatse kumumenya bakoze ubushakashatsi basanga ari Faustin Twagiramungu wiyoberanyaga mu mazina.

Ubwanditsi bwishimira ngo ko CNRD yamennye amabanga ya FDLR, ndetse ngo bigera naho abayivuyemo nka Ngendahimana na Rwarakabije bavuze ko FDLR nta ntwaro igira, none se yari kuzigira izikuyehe ko itagira uruganda ruzikora? Ko n’ayo masasu icumi ari ayo iba yambuye umwanzi (FPR) uba wayisanze mu mashyamba kuyihiga no kuyihigisha indi mitwe ihabwa intwaro na FPR? Ahubwo se kutagira amasasu kwa FDLR ubu koko niryo banga FPR yari ikeneye ngo ibone guhangana na FDLR? Ari uku biteye ahubwo iyo FPR bameneye amabanga nayo yaba ari baringa itinyirwa ubusa!

Amiel Nkuliza we abona ko iki kibazo cyo kubura ibikoresho kizakemurwa na CNRD UBWIYUNGE, none se yo izanye uruganda rw’imbunda n’amasasu? Cg EU,UK,USA, bafashije Kagame kujya kubutegetsi nibo bazayiha ibyo bikoresho? Nibutse ko nabashutse WILSON n’abo bafatanije mu bikorwa by’urugomo babwiwe ko bazajya bahembwa ama Dollars 200 ku kwezi kugeza na n’ubu akaba ntanurupfumuye barahembwa ahubwo bakaba basigaye bacuza abazayirwa n’abahisi n’abagenzi utwo bihingiye n’utwo bizigamiye.

Njye uko nabikekaga nkurikije n’iyamamaza ryakozwe, CNRD-Ubwiyunge numvaga itazarangiza umwaka itageze kubutaka bw’u Rwanda none ahubwo ubu igeze hafi y’i Kinshasa ubanza amaherezo izabohoza abazayirwa mu menyo ya Kabila Joseph, abandi nabo bararambiwe ndetse benshi barayitiroka batinya gusubira muri FDLR biteranijeho, bagahitamo kujya i Mutobo gufata amatwara n’amasomo ya FPR, none uko niko gutaha mu cyubahiro Amiel na Veritasinfo batwijeje cg bizeza abanyarwanda?

Ahhhha nzaba mbarirwa da! Niba ntibeshye ndumva Amiel Nkuliza n’abandi bafata ibintu nkawe baba barwaye ya ndwara bita Syndrome de Stockholm, aho uwicwa yihambira ku mwishi we ngo kuko yatinze kumwica ashobora kugeraho akamugirira impuhwe! Nubwo Amiel Nkuliza yishimira ko FDLR yacitsemo ibice ndetse ngo impunzi zikaba zarabonye demokarasi yo kwihitiramo ishyaka, biragaragara ko ari urwango asa n’ufitiye abantu bose baba bararokotse ubwicanyi bwa FPR biyumvagamo ubutegetsi n’ibitekerezo bya republika ya 2, kuko ubusanzwe muzindi nyandiko ze usanga Amiel Nkuliza ahamagarira abantu kureka iby’amashyaka, ahubwo bagashyira hamwe ngo kugirango bakize rubanda ingoma mpotozi ya Kagame.

Mu isesengura rero ry’ubungubu nayobewe uko ibitekerezo bye byahinduwe n’urwango akumva ko impunzi zo mu mashyamba ya CONGO RDC arizo zigomba kuba muri ako kajagari zonyine kandi nurwo ziriho rutazoroheye.Ubanza rero abazimu b’amajyogi aribo bari bamusuye kugirango asubire inyuma mu bitekerezo ubundi asanzwe agira byiza nanjye nemeraga. Imana imukize uwo sekibi mw’izina rya Yezu, ndamuhambirije, ndamuziritse agende burundu. Birakwiye ko iyi mitekerereze itangaza buri wese ushaka impinduka mu Rwanda, mugihe abantu bose barimo bahamagarira abanyamashyaka kwishyira hamwe byanaba ngombwa amashyaka akaba yavaho hakabaho ikomatanyirizo ry’abantu bafite umugambi umwe rukumbi wo gukuraho ingoma mpotozi, Amiel Nkuliza we n’abagize urubuga rwa CNRD-Ubwiyunge ndetse n’itangazamakuru ryabo rya Veritas bo bishimira ivuka n’itandukana ry’umutwe w’ingabo wari wariyemeje kubohora no kurwana ku buzima bw’impunzi n’abanyarwanda muri rusange.

Aho guhamagarira CNRD na FDLR kongera gusubiranya ibyasenyutse, barimo barogeza banasebanya ndetse batanatinya guhembera amacakubiri mu banyarwanda aho bagarura irondakarere, irondabwoko n’andi magambo y’urukozasoni yo gushengura abanyarwanda mu kaga barimo batewe n’amajyogi, inkotanyi n’abandi batekerezaga ko ibyo Habyarimana , Kayibanda n’abandi baharaniye demokarasi na republika bari baragejeje ku banyarwanda byagombaga guseseka abanyarwanda bagahomba byose ariko Twagiramungu n’izindi nsoresore z’amajyogi yari yarogeje ubwonko zikabona ubutegetsi.

Uyu mugambi rero n’aya merwe y’aba bantu uracyariho, bakubita hirya hino, bagatega imitego y’imishibuka ariko ngo bagere k’ubutegetsi, ariko bikanga bigapfa ubusa. Nibutse urundi rugero rw’ishyaka rya RDI RWANDA RWIZA naryo rya Twagiramungu Faustin, aho yafashe Evode Uwizeyimana,Thomas Nahimana, Patrick Ndengera,Venuste…,n’abo akabajyana muri uwo mugambi gusa babonye inzira yo kugera kubutegetsi ica kure, abenshi bihitiramo iy’ubusamo ubwo Evode,Ndengera,Venuste…bahisemo kujya kwivuganira imbonankubone na Kagame, ubundi agahita abagenera imyanya n’imibereho, mbese ibijya mu bwonko bw’igifu.

Rero biragaragara ko ingeso yubutse, kuko ubu umuvuno wabaye kwigira inama yo kwifashisha inkoramitima zarwanye urwo gukuraho republika ya kabili, mubo Twagiramungu Faustin yigishije gusenya ubu hakaba habyirutsemo n’ingabo imwe ariyo akinga rubanda mu maso abashyiramo icyizere kiraza amasinde ko kwifashisha IRATEGEKA Wilson ngo akure munzira FDLR ibangamiye Leta y’abicanyi aribyo bibereye abahigwa na FPR Inkotanyi, rero maye Rukokoma kuva kera yatwumvishaga ko ngo Inkotanyi ari abanyarwanda beza ntacyo bazatwara abo basanze i Rwanda,dore ko atajya ava kw’izima n’ubu ubanza yahagarara akabyemeza Rubanda.

Njye iyo nitegereje ibyo CNRD-Ubwiyunge yapatanye n’abayitumye, yo na Monusco, na FARDC n’indi mitwe yashinzwe na FPR ngo ihige impunzi mu mashyamba ya CONGO RDC nibamara kuvanaho FDLR dore ko ubu ziyihoza mu mirwano idashira, hazaba imishyikirano yo kujyana abanyarwanda bunyago i Rwanda kuri Shiku n’ikiboko bitagira iherezo. Ese ibi bazabigeraho? Ndakeka ko Imana itanga abanyarwanda kurwego rugeze aho, kuko ntacyo bayigomeye kuburyo yabasimbuza umugabo w’umusaza umwe rukumbi nabamugaragiye bibumbiye muri CNRD-UBWIYUNGE igiye kutumena amatwi binyuze mu bafana bayo bahoze ari amajyogi na n’ubu bagitsimbaraye.

Ese ko CNRD Ubwiyunge nabo bafatanije barimo barwanya impunzi zo mu mashyamba kandi nabyo bikaba bitaboroheye kubamaraho abanyarwanda bayitegaho ikihe cyizere mugihe nabo ishingiyeho irimo ibarimbura ko banze kuyikurikira? Aho Amiel Nkuliza urimo uyamamaza yasubiza iki kibazo? Aragirango bazamwereke imirambo imaze kwisasira muri ariya mashyamba cg abayihunze kubera ubugome bwayo n’abayitoroka. Ndamwizeye Amiel nawe azibarize ababa iyo mu mashyamba bazamubwira neza ibya CNRD, uretse kwitwikira ibinyoma no gushaka gukira bitagoranye aho abagize CNRD mwaka rubanda frw ngo nayo kugura ibikoresho byo gutera u Rwanda, muzatera abo Mukorana mute?

Mwabonye umuntu wirwanya! Cyokora ngo FPR igira amayeri 1000, ubwo muzarwana nk’urwa Mpayimana Philipe na Dr Frank Habineza wa Green party ,byo birashoboka rwose kandi sibwaba ari n’ubwa mbere mururwanye mutyo, mu 1990,2003,mwarurwanye nk’urwo, abanyarwanda barahashirira mubonye ibyo mwashakaga muratapfuna birangiye mujya za Burayi, none bamwe baraca iyibikari kubeshya abantu ngo CNRD igiye kubacyura nimutange Cash. Abanyarwanda baruha ye!

Ngarutse gato kubyo Amiel Nkuliza,CNRD-Ubwiyunge, n’ubwanditsi bwa VERITASINFO inshinja FDLR by’irondakoko n’irondakarere,Wilson Irategeka ajya kuba umuyobozi wa 2 wa FDLR ni uko nawe yakomokaga mu rukiga? Rwose niba bishoboka nagasabye abagize FDLR gushyira ku mugaragaro aho abayigize bakomoka maze amazimwe yaba barutwitsi b’amajyogi na sebuja wabo agashira, nuko nyine burya ubwira utumva amara ibinonko kandi uhongera umwanzi amara Inka.

Amiel Nkuliza nanone ati:Kuba dukize FDLR tubohotse ku bitekerezo bishaje bitakijyanye n’igihe? Ni ko se Amiel n’abandi mwifatanije mu gufana no gusingiza CNRD -Ubwiyunge wigeze utanga igitekerezo gishyashya ugishyikiriza Wilson na bagenzi be bakiri muri FDLR maze bakubwira ko cyanzwe kubera ko kidashaje? Hari uwakubijije kugitanga se? None se CNRD ifite ibishyashya igihe imaze ishinzwe watubwira nanone ibishya yazanye nicyo bimaze kugeraho atari aya matiku yo kuyisingiza no gusebya abo bari bafatanije urugamba? Wowe ko uba i Burayi wigeze utanga Amasasu n’imbunda ubabwira uti ngaho ntakibuze ni mutere maze mubohore rubanda cg se uti diplomatie nyigeze aha ngaho nimujye mu mishyirano na FPR maze abagize FDLR bariyangira? Ko uvuga ko iyo FDLR imaze imyaka 23 ko ntacyo yakoze wowe umaze ingahe wakoze iki wakwigamba cyabohoye Rubanda?

Nyamara ubishatse wabishobora kuko uri kumicyo kandi ufite n’amikoro, niba nibuka mperutse gusoma ko wemereye Thomas Nahimana 1000€, n’abandi nibura iyo uyabaha maze ukabanenga ufite icyo ushingiyeho, ndetse ukanabaka ibisobanuro kuko hari icyawe wabahaye, niba bitari ibyo, ugamije gusenya ntabwo ari ukubaka roho n’umuryango nyarwanda wibereye mu kaga kazanywe n’amajyogi ya Rukokoma afatanije na FPR Inkotanyi.

Mubyukuri nasomye inyandiko ya Amiel Nkuliza na Veritasinfo, nsanga ibirego aba bantu barega FDLR,ari nka bimwe byaregwagwa YEZU KRISTU,umwana w’Imana bagamije kumubamba gusa,aho bavuga ngo abagize FDLR bari k’urutonde rw’ibyihebe,ese urwo rutonde Amiel nabo bafatanije kurega impunzi zacitse kw’icumu rya Twagiramungu Faustin na FPR Inkotanyi rurihe ngo natwe tuzarebe abo baregwa?

Erega ndabona CNRD nitanabarangiriza mu mashyamba aba bashinjabyaha bazigirayo kubafata! Mandela harya bene izo ntonde ntiyazigiyeho imyaka na rindi? Byamubujije se guhindura ibintu gitwari muri Afrika y’epfo! Ubu se Amiel abaye nk’umwana utazi ubwenge kuburyo yirengagiza ko abashinja ibyo byaha biterwa n’inyungu babifitemo, niba atari ibyo we yaba yarahunze iki niba atarashinjwaga ibinyoma bya FPR, keretse wenda niba ibyatumye ahunga aribyo koko, ariko biramutse aribyo naho yahungiye inkotanyi zahamukura ziramutse zifite ibimenyetso.

Bene iri terabwoba ryisangijwe n’amajyogi gusa usanga ritajya ribura mumvugo zayo za buri gihe,ibi mperutse no kubyumvana Inkubiri zishinja bagenzi babo bari bafatanije FDU, ngo kuko bahoze muri MRND ngo bakoze Genoside (kuburyo ibi bitangaza aho mu mpunzi harimo ibice bishinja bagenzi babyo mu buryo bw’inzika buhoraho zababibwemo na Twagiramungu Faustin mu gihe cy’amashyaka menshi y’1990-1994.

Ikibabaje ni uko babikoze batarigeze babijyana mu nkiko zibishinzwe i Arusha ngo zibakize abo bagizi ba nabi b’ibihe byose. Ariko se ba nyagukira, ubu koko murareba mugasanga abanyarwanda bagikeneye kugendera mubyo mwateruye mu myaka yahise? Ubu ntimubona ko bakeneye amahoro duhereye kuri abo bo mu mashyamba, abo mu gihugu n’abari hanze yacyo? None se murashinjanya hagati yanyu, FPR nayo iti mwese muri abicanyi kuko muri abahutu, ndetse ko mugomba gusaba imbabazi z’ibisekuru n’ibisekuruza, mwarangiza muti ni abakiga bishe gusa twe turi abahutu batagatifu kuko tuva i Cyangugu, Butare, Gitarama, Kibuye,… Nyamara mwakagombye gukanura amaso mukamenya ikitwugarije, mukava mubwibone kuko Kagame azabicisha agafuni, akandoyi nkuko yica umukiga,umunyenduga umuriza,umuganza,umututsi,umuhutu,umutwa…

Burya iyo isanane ziri mw’ishashi zirabanza zikaryana ubwazo,iyo zikaranzwe zose umuriro uzigeraho kandi rumwe rugapfira igihe cyarwo,gusa birangira zose ziriwe ntanarumwe rubabariwe ngo nuko rwariye cg rwababaje rugenzi rwarwo.

Ndakangurira abibwira ko basazigara k’umwicanyi Kagame wenda ngo kuko bamufashije kugera kubutegetsi, ko nta mpuhwe agira, nabo azabisasira nyuma yo kumufasha kwisasira bagenzi babo. Kabone n’ubwo mwaba mubanga urunuka abo bakiga mwijunditse kuburyo binaba ngombwa ko mutanga abanyarwanda b’amoko yose ariko ngo abakiga bashire mu Rwanda ndumva mufite inzigo itari nibura n’inzika.

Njye wandika ndi UMULIZA, iwacu ni Ikiyanza ahahoze ari Ibutangampundu, ntaho mpuriye n’abo bakiga, ariko aho bigeze urwango mubanga ndubonamo ikindi kintu ntabasha gusobanura kuko birandenga. Ndasaba Imana ngo izabakize urwango ibahe ubumuntu no kwigengesera imbere y’uwo mudahuje imyumvire aho kumucira kurimbuka. Mujye mwibuka ikibazo cya Gatigusimu cyagiraga kiti:Mugenzi wawe ninde? Igisubizo muzasanga ari ukubagarira yose kuko mutazi azera n’azarumba. Mugenzi wawe rero si mwenewanyu gusa….

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to (Kinyarwanda) CNRD-UBWIYUNGE NA AMIEL NKULIZA MU CYIZERE KIRAZA AMASINDE

  1. Ruhara says:

    De Gaulle ndagira ngo nkwitumire kuri abo bashinjya abakiga ubwicani niba ari bo bamanutse za Gitarama Butare gikongoro Cyangugu bakajya kwica abatutsi batari bazi naho batuye? ese ni abakiga bari kuborera mu mabohero ari mu Rwanda. Abantu nibaraka kwirangagiza ukuri buri wese azi icyiza nikibi yakoze. Nibarke gishinjya abo batabonye nabo batazi ngo bavuka aha naha.

  2. christian rochigneux says:

    murakoze cyane Degaulle CNRD-ubwiyunge uretse kubeshya ntakindi ishoboye:
    -banditse batubeshya ngo g.m byiringiro v. afite imyaka hejuru ya 70 kandi uwariwe wese wakwandika iri zina muri google yabona igihe yavukiye
    -batubwirako bikorewe i kigali hanyuma kuri no za telefonne bashyiraho code ya kongo keretse ahubwo iyo batubwira bati twabitumwe na kigali
    -baratubwiye ngo fdlr iyobowe nabasaza hanyuma mukwandikirana hagati yabo bati ubwire umusaza afungure radio impala
    hari nibindi byinshi buri wese yisomeye.aba rero ninkababakobwa Rwabugiri yateze Rwanyonga ntibamujije gutabara ngo atsinde.

  3. Ndereyehe, Eliya says:

    Mbese ubundi izo nyangabirama ngo ni CNRD-Ibivume ntibaragera iwabo imutobo mu rwanda? Baracyakora iki muri Congo? Ko bakorera kigali nabagashakabuhake mu kurimbura bene kanyarwanda tugashiraho kwisi, nigiki ibi bivuzeme bigikora muri Congo? Kutivuna umwanzi aho ava akagera nibyo bitugejeje aha kandi nibyo biduhejeje ishyanga, amashyano yose ameze nka CNRD-Ibivume yagombye guhita akanirwa urubakwiye ako kanya kandi byihutirwa.

  4. Kanuma Christophe says:

    Urakoze cyane bwana Nsengiyumva De Gaule kuri iri sesengura ryuzuye ubuhanga bihanitse. Uyu Amiel Nkuliza kimwa n’abatelereza cyangwa bakora nkawe harimo n’iyo CNRD-Ubwiyunge uretse kwiha amenyo y’abasetsi nta kindi bageraho. Ubwenge bwabo ni bugufi cyane. Kubona koko nafata ibintu byose FPR irega abahutu akaba aribyo bagenderaho bitandukanya na FLDR? Ubu se koko aba wababwira iki kindi? Ngo abayobozi ba FDLR baregwa Genocide? None se Twagiramungu Faustin, Amiel Nkuliza , Col Wilson Irategaka niba ari abere imbere ya FPR bahunze iki noneho bakwitahiye?
    Ese igisirikari cy’u Rwanda ko cyashinzwe ubutegetsi bufitwe n’abanyenduga byagenze bite kugirango batashyiramo abanyenduga benshi? None se ni Habyarimana wabiteye? Oya rwose mujye mutubwiza ukuri aha harimo ikinyoma. Njye ntekereza ko hari impmavu yaba yaratumye abakiga baboneka ari benshi mu gisirikari kandi impamvu sibo ziturukaho, ahubwo ni uko abanyenduga bangaga igisoda, kiza kuba uburyohe nyuma abakiga baramnaze kucyuzuramo banafite amapeti yo hejuru. Tujye rero tubwizanya ukuri tureke gucurika amateka kunyungu z’abantu ku giti cyabo. Ese amateka ya Rukara rwa Bishingwe ntacyo ababwira? None se nabo ni Habyarimana wabikoze? Ingabo z’umwami ko nazo zari ziganjemo abakiga ni Habyraimana wabiteye? Nkeka ko dukwiye kurebera ikibazo mu mizi aho kubesha kubera inyungu rukana. ndabymera rwose byageze aho noneho abanyenduga nabo bitabira igisirikari ariko trop tard gisigaye ari competition ikomeye kandi birumviana ko abo mumajyarugu bari baramaze kiubaka izina mu gisirikari ntabwo byari guhita bihinduka ako kanya. Niba rero no muri FDLR harimo abo mumajyaruguru benshi birumvikana ntabwo ari irondakarere ahubwo ni uko abo mumajyepfo batashye ari benshi ariko na none mu buyobozi bwa FDLR harimo uturere twose. None se President wa FDLR Ignace Murwanashaka ni umukiga? Col Wilson ko yari 2eme Vice presidnt se yari umukiga?

    • Geoffrey limbati Kagahe says:

      Hari igihe byabaga ngombwa na yesu akavuga nk’uko ngiye kuvuga! rero simba ntukanye ariko kandi mureke izo mbwa zikomeza kudutinza zibishaka! zo ziracyakorera FPR rero ntizizahaharara!FDLR igomba gukora ibyayo izi ko izo ngunzu zihari! urusaku rw’ibikeri ntirubuza intare kunywa amazi! FDLR niyongere umubare w’abantu! yituzuzanye in general abayiri inyuma bazayifasha! itanabahamagaye singombwa ko Amiel na Twagiramungu baba barimo! sinangombwa abahutu bose!ndetse singombwa impunzi zose! 5% bonyine bunvikana barahagije! muzambaze ! FDLR rero niyo igomba kudukura murungabangabo !igashyiraho igenamigambi buri wese akunva icyo agomba gukora alagishyira mu bikorwa! naho biriya bigambo bya bariya nubigambanyi bwabo ntibizashyira!

  5. Akimana says:

    Ariko se koko mu by’ukuri uyu Amiel Nkuliza uvuga ko abayobozi ba FDLR baregwa genocide, ubu koko ntasetsa imikara? None se kurwanya FPR bisaba ko uba uri umwere imbere yayo? Biragaragara ko iyi CNRD-Ubwiyunge ari iyo gupfunyikira abanyarwanda ikibiribiri. Kwitandukanya na bene wanyu mubashinja ibyaba se niyo politique nshye mwumgutse?
    Nemera ko abantu bashobora kutabona ibintu kimwe bagatandukana buri wese agakora ibye ariko na none kwitwaza ibyo Kigali irega abo muri kumwe akaba aribyo ugenderaho ngo witandukanije nawe ntawe utabona ko uri igikoresho cya KIgali. Mri Make iyi CNRD-Ubwiyunge n’ubwo yaba itabaigambiriye ariko ikigarahgara ni uko ikoresha ibitekerezo bya Kigali cga by’abazungu bashigiioye Kigali bayibeshya ko hari icyo bayiomarira iramutse ishyenye FDLR kandi ni ukuyibeshya banamae gusenya FDLR nabo bayoboka Mutobo cyangwa bakicwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *