HARI ABANYAPOLITIKI N’IMITWE YA GISIRIKARI BAKIRWANA N’ABAKIGA INKOTANYI ZAMARIYE KU ICUMU NGO BARARWANIRA ABANYENDUGA NABO ZITAREBEYE IZUBA

jpg
  • Views 1314
  • Rating 12345

Nkimara gusoma inyandiko ya Nsengiyumva De Gaule yise “CNRD-UBWIYUNGE NA AMIEL NKULIZA MU CYIZERE KIRAZA AMASINDE” namwe mushobora kongera mugasoma kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=3095), De Gaule ndabona aba bahezanguni bamubabaje cyane, nkaba namubwira ko nta gikwiye gutesha abantu igihe muri ibi.

Veritas Info yandikwamo n’abantu banenga abandi ngo baracyafite ibitekerezo bishaje, nyamara nibo ahubwo bakiri mu Nduga na za Kiga, basize iyo bigwa…bakazana utwo turere mu bihugu by’amahanga. Biragaragarira muri iyo nyandiko De Gaule yavuze http://www.veritasinfo.fr/2016/06/rwanda-ese-koko-cnrd-ubwiyunge-izanye-impinduka-nshya-mukurwanya-ubutegetsi-bwa-fpr-nkuliza-amiel.html

Muri iyi nyandiko, murasangamo irondakarere ry’abantu bakibona mu Nduga, barwana n’abakiga inkotanyi zamariye ku icumu, ngo bararwanira abanyenduga izo nkotanyi zitarebeye izuba kuko ahenshi muri iyo Nduga, naho hasa nahatewe itabi nko muli za Ruhengeri…. Abantu birirwa muri ba Rizinde na ba Kanyarengwe na ba Bizimung nta kindi bashobora kungura abana bazaba u Rwanda rw’ejo usibye kubayobya no kubashyira muli confusion nka ya yindi Kagame ashyira mu rubyiruko.

Abantu bimakaza ubunyenduga ngo bararwanya irondakarere aribo ba : AMIEL Nkuliza, TWAGIRAMUNGU, IRATEGEKA n’abandi basangiye iryo itiku,bamenye ko ntacyo bateze kuzageraho na gitoya kuko ubakoresha wishakira akajagari mu karere nta butegetsi azabihera; icyakora azajya abahemba ayo gukomeza gukereza abanyarwanda mu nzira yo kwibohora, ariko umusaraba ntabwo tuzawiheka ubuziraherezo, umunsi urahari tuzawutura. Ariko se, aba bantu bitwa ko bize ntibarebere ku mateka ni banyabwenge ki? Ko Savimbi bamufashije bakamuha byose ngo barwanye abashakaga revolution populaire, byaje kugenda bite??? Abantu nka ba Gaca Buterezi bahabwaga byose ngo babuze ba Mandela kubohora abari batsikamiwe byarangiye gute? None abantu basoma amateka nibo bogeza za divisions mu bantu ngo ngaha bararwanya abakiga.

Ese abashefu ba FDLR babaye koko babi harya ibyo bisobanura ko”ABAKIGA BAKWIYE KUBAMBWA??”

U RWANDA AHO RUGEZE RUKENEYE ABANTU BAFITE UBUMUNTU BIGISHA MU NYANDIKO ZABO UKULI KOSE KU MABI YAKOZWE KANDI AGIKORWA, NUBURYO TWARWANYA AYO MABI KUGIRA NGO TUBEHO NK’ABANDI BANTU BATUYE MU IHUGU BYABO MU ITUZE…. ABANDITSI NK’ABANGABA BAZONZWE N’INZANGANO N’UBUJIJI BWO KUDASOBANUKIRWA IBIBAZO BY’U RWANDA IBYARIBYO NTITUBAKENEYE.

Ntabwo tuzabohorwa na Byiringiro cg Omega cg Irategeka cg undi individu uwariwe wese naho yaba azi kurasa kurusha abarashi babaho bose. U Rwanda ruzabohorwa n’abana barwo bamaze gusobanukirwa nuko bagomba kurwanya umuntu uwariwe wese ubazanaho IVOGONYO ryo kubagira abaja n’abacakara.

Dukeneye LEADERSHIP nyakuri yo gusobanurira Rubanda ibibi bibakururira ibyago n’uburyo bwose bwo kurwanya ababazanamo ibyo bibi. Ndakizera ko aka kaga k’abanyenda bakomeza kudukururira kazarangira bidatinze, rubanda ikabona abantu bayifasha kuyaga, kwihangana, gukenyera bagahangana n’ababica bakababuza kuba abantu. Naho abirirwa bashinga imitwe ngo yo kurwanya abo bafite ibyo bapfa cyanga abo Rutuku yabatumye kwica kubera inyungu ze, aba ntibaducire ishati, kuko ni babandi bacana umuriro ariko ukaza kuzima uko waje…Ese mwambwira aho bageze bacyatsa ngo Rusesabagina na Irategeka noneho barabohora u Rwanda karekare mu gitondo?????

http://www.therwandan.com/ki/2017/07/04/amashyaka-cnrd-ubwiyunge-na-pdr-ihumure-yishyize-hamwe/

Amiel Nkuliza wabona azatugezaho vuba uburyo abo bantu bombi bagiye gukora ibitangaza kuko batavukiye mu karere k’abakiga.

Nyabuna muvane mu mitwe inzangano muzisimbuze ibitekerezo byo kurwanya l’OPPRESSEUR mujye ku ruhande rwa les OPPRIMES turebe ko twakwigobotora ingoma yagahotoro, maze wenda nimugera iwanyu mu Nduga na Kiga, muzajye muri gacaca mubazanye ibyo bamwe bakoreye abandi.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to HARI ABANYAPOLITIKI N’IMITWE YA GISIRIKARI BAKIRWANA N’ABAKIGA INKOTANYI ZAMARIYE KU ICUMU NGO BARARWANIRA ABANYENDUGA NABO ZITAREBEYE IZUBA

  1. Babwire says:

    Ntana nariwme umuntu wese ugeragaza ubutwari no kwitangira abandi , ashyimwa. Njya nkunda gusoma inyandiko a Amiel usanga zanditse mu kinyarwanda gitomoye ntekereza ko atigiye ku sihyiga ry’ababyeyi. Ariko birantangaza kubona abo bene wacu bemera gufatanya nu umwishi wacu twese ngo bararwanya Abakiga. Hari umwe witwa Gasana we yibwira ko buri mukiga wese yabaye Prezida. Bifuje kenshi ko iyo mu rukiga bahatera itabi ariko ntibatekereza ko nu ubwo bakabya inzozi , batamara amezi abiri Kagame atabatoraguye bose. Aha niho ipfundo rikomeye riri , aho abantu babaye ba Babgamwabo bahibikana gutema isyhami bicyariye ngo bararwana. Uretse no kwanga abakiga ntanundi mutegetsi muzigera mubona ufite ubuntu nku ubwaranze Habyara. Gusa namugayiye gukabya none dore ibirura yahaye umukatibya mutabye munama , bitumije rubanda rwagiseseka tutishyirahamwe ngo twigobotore iyi ngomampotozi. Ariko ibyo mukora byose ntacyo muzageraho kuko ntawe ushobora kumara abantu runaka kuko Kagame na Kayumba amarso y’abakiga na banyarwanda muri rusange atajya atuma bagoheka. ngaho mukotane ni ighihe cyanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *