(Kinyarwanda) Rwanda/Musanze : Leta y’u Rwanda irateganya kwangaza abaturage baturiye parc y’ibirunga kugirango ibyana by’ingagi bibone aho byisanzurira

ok
  • Views 922
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Bimaze kuba akamenyero kuri Leta y’u Rwanda mu kurwanya abakene aho kurwanya ubukene. Ibi byagaragariye mu mugi wa Kigali aho abakene b’abazunguzajyi birirw abagabwaho ibitero bikomeye na police y’u Rwanda, Dasso n’izindi nzego za leta bakoresheje intwaro ziremereye bababuza kwishakira icyabatunga ahubwo bakabafata nk’aho ari umwand amu mugi wa Kigali.

Tumaze na none iminsi tubagezeho inkuru z’ingona Paul Kagame n’agatsiko ke bashyize muri Nyabarongo zikaba zimaze iminsi zigabiza abanyarwanda bagiye kwishakira amazi muri Nyabarongo dore ko bya binyoma bya Leta y’u Rwanda ngo vision 2020 byo guha abaturage amazi meza nta n’ukibivuga.

Ubu rero ikigezweho ni uko abaturage baturiye parc y’i Birunga ngo bagomba kwangazwa ngo uko ingagi zirimo kwiyongera zikaba zikeneye aho kwinyagamburira. Ese hari umugambi wao gutuza abo baturage ahandi hantu ? Igisubizo ni Oya kuko ntaawe ubitaho, icyo Leta ya Paul kagame n’agatsiko ke yitayeho ni ingagi kuko zibazanira ama devize.

Ngiryo rero rya terambere Paul Kagame n’agatsiko ke bahora baririmba bigaragara ko ari ukurwanya abakene aho kurwanya ubukene. Byumvikana bite ko RDB, ikigo cy’iterambere ry’igihugu kidatekereza kuri rubanda rwazahajwe n’inzara nka Nzaramba n’ubukene bw’amoko yose ahubwo kikiterereza ku ngagi kititaye ku baturarwanda? Ariko ntawakwirirwa abitindaho, aba baturage baturiye parc y’ibirunga ni rubanda ntawe Paul Kagame n’agatsiko ke bita umucikacumu urimo. Kubangaza rero kuri Paul Kagame ni ibisanzwe.

Aya makuru yaturutse ku magambo yavuzwe na Mme Claire Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RBD na bwana Mutanguha  Eugene ukuriye ubuyobozi bw’amapariki y’igihugu muri RDB. Aba bayobozi bavuze ko kubera akamaro kanini ingagi zibafitiye nta gushidikanya ko abaturage bagomba kwangazwa ingagi zikabona espace kuko ngo zirimo kwiyongera cyane.

Ibi babivugiye mu biganiro biri kubera i Kigali birimo kwiga ibijyanye no kubungabunga  urusobe  rw’ibinyabuzima  n’ibidukikije  hashyirwaho  amategeko  yihariye  agenga  ibihugu  bigize  Afrika  y’iburasirazuba  by’umwihariko  n’u Rwanda  rurimo. Twabibutsa na none ko hari ibitaramo binyuranye biri kuba byo gukusanya amafaranga yo kwagura icyanya cy’ingagi muri parc y’ibirunga.

Banyarwanda, banyarwandakazi biragaragara ko ibibera mu gihugu cyacu bimaze kurenga uruvugiro aho Leta ishyira ingufu mu kurwanya abakene aho kurwanya ubukene ikabyita iterambere. Nitwe rero ubwacu dukwiye kwishakira ibisubizo kuko iyi leta ya Paul Kagame tudakanuye yazatumarira ku icumu

Umusomyi w’Intabaza

Musoni Thomas

Kigali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to (Kinyarwanda) Rwanda/Musanze : Leta y’u Rwanda irateganya kwangaza abaturage baturiye parc y’ibirunga kugirango ibyana by’ingagi bibone aho byisanzurira

  1. Mujinya dit :

    Ntuzi se ko namwe babita ingagi! Ubwo rero ingagi ifite akamaro niyinjiza idolari! Ngaho se ninwinyale mwisunzu vuba mwerekane ko muruta ingagi! Puu umenya nyina wundi yarabyaye abakobwa gusa bibigwari! Ngaho nimutabare diani ndebe! Akarimi gusa murutwa nikiragi kizi ikyo gukora!! Waapi!

  2. Peace dit :

    Niko se muvandimwe Thacien,

    Ndemeranya na we ko inyangabirama zagurishije igihugu cyacu ku bakoloni. Ariko se umuganda uduha ni uwo kudukangurira kwemera ko igihugu cyacu tukirekera abakoloni nuko tukangara ubuziraherezo kuva ubu kuzageza ku buzukuru ubuvivi n’ubuvivure?

    Njyewe ntabwo ndi mu bagomba gukurayo amaso kandi nemera ko hari benshi duhuje umugambi. Abakoloni bigeze gutunga akarere kacu kose; mu Rwanda ho bari barajogoroje abakurambere bacu, bafatanije ningoma Kalinga guhonyora rubanda. Imyaka irashira indi irataha ariko byageze aho bariruka barahambira baragenda basubira iwabo dusubirana ibyacu nubwo amaraso yari yaramenetse ari menshi. Kubera abategetsi b’inda mbi, abo bakoloni baragarutse kutwimura mu byacu bafatanije nanone n’ingoma Kalinga yitwikiriye umwenda wa Repubulika twari twashyiriweho n’Impirimbanyi za demokarasi (zaje kugambanirwa nanone n’abaja ba Rutuku)

    Bavandimwe dusangiye ibyago bya OPPRESSION, amaraso yaramenetse tuzira ubutaka bwacu ngo babutwambure, ariko ntitwashize..Turi hose ku isi ariko aho twahungiye si iwacu ndetse umunsi umwe ba nyiribihugu bazaduturumbura nibiba ngombwa baturohe mu manyanja akikije ibihugu byabo. Rero aho kurohwa mu manyanja, dukangurire abavuka nababyiruka ko kutagira iwanyu uba utegereje KUZIMA BURUNDU. Dukenyere kandi nabo tubigishe uko bakenyera bahangane n’abajura n’abicanyi badutobera igihugu.

    Ntimutege amatwi abababwira ko Kagame ari ikivejuru ko we nimana ze ngo bafite imizinga n’indege n’amato y’intambara. Sadam Hussein na ba Mobutu twiboneye n’amaso ntibari bafite bike…kagame uriya n’izo mana ze , nta bitangaza bakora, icyo baturusha ni ukudutera ubwoba natwe tukabyemera tugatitira aho guhangara umwanzi utumazeho urubyaro n’abavandimwe. Ubwoba bwo gupfa nibwo butuvugisha amakosa no guca abandi intege..nyamara ubwoba bugomba gushira umwicanyi ruharwa akagotwa, maze Rutuku agahita yigurutsa icyomkigomeke ndetse agatangaza ya mabi yose yamubwiye gukora!!!! nuko afatwe cyanga bamumene nkuko yamennye abandi……

    Hari abana bafite umwete wo guhangana n’utumana two ku isi turimo kagame uriya…ikibuze ni imbarutso ya ba Musa bataraboneka ariko bazaboneka kuko ntabwo Imana yadukuyeho amaboko ahubwo nuko Iduha amayira ba Bwoba na ba NYAMADA manini bakabyica (aba nabo bakwiye kubonerwa gahunda itajenjetse) Ariko njye nfite Hope ko umunsi J uhari wo kwambuka inyanja itukura tugahangara ikigomeke. Abaduhamagarira kwiheba no ku GIVING UP rero, TUBIME AMATWI

  3. Niyongabo, Thacien dit :

    Banyarwanda mwese nimuhuke murebe, bwakeye kera cyane.
    mbese burya kugeza uyu munsi 2017 ntimuramenya ko FPR-Inkotanyi bakorera abazungu badakorera abanyarwanda? kugeza uyu munsi 2017 ntimuramenyako Urwanda rwaguzwe nabazungu rutakiri urwabanyarwanda? Urwanda ntabwo rukiri urwo abanyarwanda rwahindutse urwo abazungu guhera 1994 kuzageza isi irangiye.
    Ingagi ziruta abanyarwanda kure cyane ntaho bahuriye ahubwo ziriya Ngona zagaburirwaga abanyanda nukuberako Ingagi zitarya abantu nizo ziba zarahaze izo nyama. birantangaza cyane kubantu mukibaza kubyurwanda rwabandi mukarwiyitirira. Aswi daa! byarangiye kera cyane. niba hari ushaka kumenya byose reba ukuntu rwabaye Depot-Stoke yintwaro zakirimbuzi za amerika, reba uko inkotanyi zabaye Al-Shababu yo muri Africa yibiyaga bigali mukwica no kurimbura abanyafrika bakoreshejwe nabo bazungu.

    Nimukanguke amazi yarenze inkombe kera cyane.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *