INTABAZA: IGIHE KIRAGEZE NGO ABAHUTU N’ABATUTSI BAHAGARUKIRE ICYARIMWE NK’ABITSAMUYE BARWANYE INGOMA YA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE IGIYE KUMARA ABANYARWANDA

ok
  • Views 2476
  • Rating 12345

Nshuti kandi bavandimwe dusangiye uru rugamba rwo kwibohoza, ndabaramukije kandi mbifuriza gukomera ku muheto kuko intsinzi byanze bikunze iri kuruhande rwacu mu gihe turwanira ukuri. Sinatangira iyi nyandiko ntihanganije Diane Shima Rwigara n’abavandimwe be bari mukaga muri iki gihe Leta ya Paul Kagame n’agatsiko ke bahagurukiye kubavutsa ubuzima babaziza ibitekerezo byabo. Ndasaba rero abanyarwanda bose bifuza impinduka kubaba hafi kimwe n’abandi banyarwanda bose bari kugaraguzwa agati muri za gereza mu Rwanda cyangwa bahigwa bukware cyane cyane nk’abari mu mashyamba ya Congo, tutibagiwe intwari Vicoire Ingabire Umuhoza uri mu ibohero mu Rwanda. Aba bose n’abandi tutarondoye bazira ibitekerezo byabo cyangwa uko bavutse ntidukwiye kubatererana ahubwo ni ukubagwa mu ntege tugakomereza aho bagejeje.

Umuryango wa Rwigara Assinapol urimo kugaraguzwa agti na Paul Kagame

Umuryango wa Rwigara Assinapol urimo kugaraguzwa agti na Paul Kagame

https://www.youtube.com/watch?v=VvFf36qZaxY

Banyarwanda bavandimwe ibihe turimo muri iki gihe ntabwo bikiri ibyo kwirukira mu mashyaka ya politique cyangw akugendera ku moko n’uturere twaba duturukamo ahubwo ni ibyo gukorera hamwe tukikiza icyago kitwugarije noneho tukazaba dushinga mashyaka n’andi mashyirahamwe tumaze kubona gahenge. Tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve gutyo akaba agomba kwirwanaho. Natwe rero dukwiye kwirwanaho nka rubanda atari ngombwa ko tubanza kubarizwa mu mashyirahamwe cyangwa amashyaka runaka. Ni nayo mpamvu tuvuga ko Umucunguzi ari rubanda ubwayo.

Abongereza baravuga ngo “Together we will go far” kandi ngo “if you want to go fast you go alone but if you want to go far you go with other”. Ngenekereje mu Kinyarwanda biravuga ngo dushyize hamwe twagera kure kandi ngo niba usahaka kwihuta ugenda wenyine, waba ushaka kugera kure ukajyana n’abandi. Muri rusange abishyize hamwe bagira ingufu kandi n’Imana irabasanga. Bisobanuye igihe rubanda yiyemeje guhaguruka ntawe uyitsinda. Twese hamwe ntakidutandukanyije tuzibohora. Ntidukangwe n’imiyaga kandi twibuke ko ubwigenge buraharanirwa ndetse bukamenerwa amaraso. “Freedom is not free”. Bihore ku mitima yacu kandi igihe cyose. U Rwanda ni igihugu cyacu kandi turi abanyarwanda aho twaba turi hose ku isi. Gakondo yacu ni uko turi abanyarwanda bene Kanyarwanda.

Munyarwanda nawe munyarwandakazi witegereza ko ubwicanyi bukugeraho ngo ariho ubona guhaguruka ahubwo ibuka ko “Mieux vaut prévenir que guérir = Prevention is better than cure”bivuga ngo ikibi gikumirwa hakiri kare. Byatangiye abatutsi bibwira ko abo bireba ari abahutu nyamara aho bigeze biragaragara ko bireba buri wese kuko nta mututsi waba yarakoreye Paul Kagame n’agatsiko ke kurusha umuryango wa Rwigara Assinapol kandi uko byaje kumugendekera twese turabizi.

Nkuko twese twabikurikiye kandi birababaje kuko nta munyarwanda uwo ariwe wese wari akwiye guhohoterwa n’ingoma yakagombye kumurinda ariko uyu munsi ni Diane Rwigara n’abavandimwe be barimo kugaraguzwa agati ariko ejo ni njyewe cyangwa wowe. Ni byiza rero ko duhaguruka, abatwe , abahutu n’abatutsi twese hamwe tugakumira ikibi aho kiva kikagera hakiri kare.

Twese rubanda kandi bene kanyarwanda muze dufatane mu mugongo byose bizashoboka, twirinde kurangara turangazwa n’ibisahiranda by’abanyarwanda benewacu bahisemo gupfukamira Kalinga kubera inda zabo. Aba banyapolitiki b’inda nini mubirinde kandi amayeri yabo muyatahure muyashyire ahagaragara rubanda ibamenye ibahe akamo batayijijisha bakayiroha. Ibihe tugezemo ntabwo bigikeneye amashyaka ya politique ahubwo bikeneye mouvement d’ensemble yo kwivuna umwanzi.

Nti mugire ubwoba cga ngo mucike intege  kuko ntawe utsinda rubanda kandi “UMUCUNGUZI NI RUBANDA”.

Banyarwanda, banarwandakazi mwirinde kubona ishya itamba ngo mute izo mwambaye. Amashyaka cyangwa amashyirahamwe n’ubwo atari mabi ariko siyo akenewe muri iki gihe, ahubwo hakenewe ukwishakamo ingufu kandi tukazikoresha vuba.

Mukomere ku muheto kandi mwibuke ko “vouloir c’est pouvoir“. Yes, together, we can

Umusomyi w’Intabaza

Butare Innocent

Musanze

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

18 Responses to INTABAZA: IGIHE KIRAGEZE NGO ABAHUTU N’ABATUTSI BAHAGARUKIRE ICYARIMWE NK’ABITSAMUYE BARWANYE INGOMA YA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE IGIYE KUMARA ABANYARWANDA

  1. Mbonyingabo says:

    @ Mugabo, ikibazo uvuga kirumvikana, ariko ntabwo ikibi gikwiye kunesha ikiza. Ntawuyobewe yuko mubwoko bwose habamo abantu babaheza nguni cgwa intagondwa, wivugiye yuko harabatutsi banzwe kuko bemeye kuyoboka ubutegetsi bw’abahutu. Kandi ndashaka kukubwira yuko MDR ya Kayibanda yaririmo n’abatutsi. Abantu bavuga yuko na Karamimira warasiwe muri sitade y’Inyamirambo kubera yuko yari muri MDR yari umututsi.

    Ntabwo abahutu bakwiriye guterwa ubwoba nabatutsi babahezanguni ngo batinye gukorera hamwe nabatutsi. Erega numbwo umboko bwacu butandukanye ariko ibibazo dutewe nubutegetsi bubi biraduhuje.

  2. Habakurama, Eric says:

    Noneho uyumunsi kuri 4/9/2017 niho byakomeye. Uwashobora kureba kuri youtube.com yakumurwa rwose Diane Rwigara yashize ubwoba ari kurwana numupolisi kandi akamwereka agasuzuguro anamuha gasopo.
    Mu rwanda beshi bamaze gushira ubwoba bamaze kubona ko ntakurama kudapfa abazunguzayi bose nabo bahagurukiye kurwana kukuri kwabo nubwo bari kubica babamaze ariko bahaye gasopo abapolis babereka nabo bafite ijambo kugihugu cyabo urwanda kandi ko bashobora kwirwanaho bibaye ngombwa.
    Ahasigaye nahawe nange twese hamwe tukivuna umwanzi watumazeho imiryango inshuti nabavandimwe, uduhejeje ishyanga wadukuye mu byacu mumitungo yacu. Twivune umwanzi wese kandi tumwivune twivuye inyuma.

  3. Habakurama, Eric says:

    Noneho uyumunsi kuri 4/9/2017 niho byakomeye. Uwashobora kureba kuri youtube.com yakumurwa rwose Diane Rwigara yashize ubwoba ari kurwana numupolisi kandi akamwereka agasuzuguro anamuha gasopo.
    Mu rwanda beshi bamaze gushira ubwoba bamaze kubona ko ntakurama kudapfa abazunguzayi bose nabo bahagurukiye kurwana kukuri kwabo nubwo bari kubica babamaze ariko bahaye gasopo abapolis babereka nabo bafite ijambo kugihugu cyabo urwanda kandi ko bashobora kwirwanaho bibaye ngombwa.
    Ahasigaye nahawe nange twese hamwe tukivuna umwanzi watumazeho imiryango inshuti nabavandimwe, uduhejeje ishyanga wadukuye mu byacu mum8t7ngo yacu. Twivune umwanzi wese kandi tumwivune twivuye inyuma.

  4. Mugabo says:

    @ Mbonyingabo

    Ibyo uri kuvuga ndabyumva kandi sinanakurenganya kuko ufite umutima wa gihutu! Aha ndashaka kuvuga umutima ugira impuhwe kugeza n’aho uzigirira abaguhemukiye. Niko biri niko abahutu bateye sinzi niba nabyita defaut yabo ariko ikiriho cyo ni uko iyo naivete yabo ariyo bakunda kuzira.

    Mu by’ukuri rero abo batutsi witwa ko bamerewe nabi na mwene wabo Kagome kandi nibyo koko kandi nabo ubwabo barabizi ko abagerereje ndetse atanabitayeho, nagiraga ngo nkwisabire kuzakora ubushakashatsi bwo kumenya:
    – Ni bangahe muri abo nyine biteguye kwifatanya n’abahutu gukuraho Kagame?
    – Ni bangahe noneho ubu bumva ko abahutu barenganye bitavugwa kuva FPR Rupfu yakwinjira mu Rwanda bakumva ko bakwiye ubutabera?
    – Ni bangahe muri abo bumva ko ingoma iyobowe n’umuhutu ishobora noneho gusimbura ingoma ya Kagame na Rupfu ye ikabayobora kandi bakayoboka?
    – Ni bangahe muribo bacyumva ko badashobora kwemera gutegekwa n’abahutu n’ubwo Kagame abagerereje, bakumva ko igihe hatabonetse umututsi umusimbura ko uwo Kagame agomba kugumaho?

    Numara kumbonera izo statistiques muri ubwo bushakashatsi uzakora, uzagaruke hano noneho tuganire.

    Ikosa abahutu bahora bakora nk’uko hari mugenzi wanjye NIYONGABO THACIEN yabivuze, ni ukwibeshya ko:
    – Umututsi wese ushwanye cg uhemukiwe na Kagame biba bivuze ko aba yemera cg ashobora kwifatanya n’abahutu kumurwanya.
    – Umututsi wese ushwanye na Kagome biba bivuze ko noneho yumvise cg yemera akarengane n’ubwicanyi Kagome uwo yabakoreye (Mbese ko abagiriye impuhwe)
    – Ko umututsi wese ushwanye cg uhemukiwe na Kagome aba ashize urwango ku bahutu aba yari asanganywe.

    Ayo makosa cg iyo naivete yabo, niyo ituma bahita bagenda baramburiye amaboko abicanyi nka ba Kayumba,Karegeya, Micombero, Musonera, Rudasingwa, abagambanyi nka ba Rukokoma etc… nta kindi bashingiyeho gusa usibye akarimi kabo keze ndetse n’uko ngo baba bashwanye n’umuhotozi wabo Kagome!

    Nk’uko Niyongabo yabivuze abahutu ntibaramenya abatutsi. Abahutu mugomba kumenya ko imyumvire ndetse n’imitekerereze ya gitutsi itandukanye kure n’iya gihutu. Ntiwibaze ko umuhutu uhemukiwe na Rupfu RUPIYEFU, abatutsi bamugirira impuhwe kabone n’iyo baba badacana uwaka na Kagome! Uko ubizi ni bangahe uzi bavugiye Ntaganda bikabahagurutsa igihe inkotanyi zamucunaguzaga? Ni bangahe uzi bavugiye Munyakazi igihe yafatirwaga muri america mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda? Ni bangahe uzi bavugiye Murwanashyaka wa FDLR afatirwa mu Budage, ni bangane uzi bavuganiye Mugesera Canada? Ni bangahe uzi bavuganira abahutu bafungiye arusha hejuru y’akamama?Ni bangahe uzi bavugira impunzi zo muri Congo?Etc…

    Ngaho rero gereranya n’indirimbo duhora twumva za ba Rwigara, Gasakure,Karegeya, Gafirita,Dan Gafpizi,Kizito Mihigo,Makuza, Mucyo, Rwabukamba,etc…Harya abirirwa baziririmba ni bande? si abatutsi biyita ko barwanya akarengane k’abanyarwanda?Ni ukuvuga ko bayobewe cg batabona abo bahutu bose barengana? Kuki batabikora se?

    Abo batutsi baterura ngo bavuge kandi bamagane genocide y’abahutu Kagome akomeje gukora bucece mu Rwanda aho ashaka ko bazasigara ari ibihomora mu Rwanda,ari injiji,aho abima akazi,abambura amasambu yabo, abicisha inzara, akabahindura za mayibobo, abakarani, abazunguzayi, amabandi,etc… abo batutsi sinzigera mbaririra na rimwe kabone n’iyo Kagome yaba abamereye nabi gute, Kabone n’iyo baba bafite akarimi gasize umunyu gute.

    Nongere mbisubiremo Bahutu mwe, izo mpuhwe zanyu mube muzishyize iruhande ntiharagera ko muzigirira ababahemukiye kuko nta na kimwe kigaragaza ko bigeze babyicuza na rimwe.

    • kki says:

      Hahaha.kubera iki ujya kuvuga akarengane ugahera nyuma ya le 4/juillet 94.please go back uvuge ibyakozwe byose kuko numvise ubogamye puis ndumva ubonye umwanya wokituyobora uracyafite akantu kumutima kagaragaza Ko utaca imanza zukuri wagendera kumaranga mutima yubwoko .numva ukwiye kureba muri cotes zose kuko kwinanda kuri cote imwe nibyo biganisha mugutonesha no guhemuka.Hutu=tusi=twa(we are all human beings)God bless

  5. Nzicakagame says:

    Mwa bahutu mwe. Muri 85% y’abanyarwanda. Ntawe mukeneye na gato kugira ngo mubohoze igihugu. Urusaku barigusakuza kubera Diane Rwigara rugenda he iyo bice impunzi muri Congo? N’ikyi arusha izo mpunzi? Mwibuke ko Diane Rwigara avuga ko 1959 itari revolusiyo, ngo inyenzi zitera 1990 niyo revolusiyo. Ibi byoguhahakirwa abatutsi mukarira iyo umwe wabo akubitswe na Kagame nta n’umututsi numwe kw’isi yose ugira icyo avuga iyo impunzi z’abahutu zicwa Congo hafi buri muntsi, birababaje. Barakoresha amajwi yanyu gutabaza mwene wabo nibarangize basubire mubuzima bwabo. Muri 85% na 20% yanyu gusa yageraho kuri byinshi kurusha abatutsi bose

    • Samy Habana says:

      Hariho abibeshyako igihe tugezemo muri uyu mwaka wa 2017 ko tukiri muri 1989 mukubarura abaturarwanda Ubu abahutu muri ikigihe 2017 ni 4% naho Abatutsi ni 96%. Beshi bizabagora cyane mugihe kirimbure. Muhumuke amaso murebe bwakeye kera cyane. Muzumirwa.

  6. Peace says:

    Ndashimira abantu batumye tubona uburyo bwo guhererekanya ibitekerezo ahangaha. Comments kuli iyi nyandiko itumye ikibazo nanze kubaza kera ubu nkibajije: ESE ABAHUTU N’ABATUTSI BARAZIRANYE KOKO?

    .Muli iyi minsi nabonye amakuru ku rubuga Inyenyeri (malheureusement uru rubuga umenya RPF yaruteyemo bombe nabonye rutarimo gukora kuva ejo), avuga ukuntu Kayumba Nyamwasa shefu wa RNC atizewe na bamwe mu bayoboke be kuko abashora muli za missions bagafatwa cyanga bakicwa kubera ko intelligency ya Kayumba na Intelligecny ya Kabarebe (Kigali) nta tandukanyirizo ririmo. Muli iyo nkuru, harimo uburyo abayoboke ba RNC batanga akayabo k’amafaranga ngo yo gushyigikira ibikorwa by’ishyaka ryabo maze amafaranga akaba arimo kubaka imitamenwa ya Kayumba muli Tanzania, aho uwari waratumwe gutegura ibikorwa byo kurwanya Kagame ahubwo yigiriye muli iyo business ya Kayumba (ariko akaba anakorera Kabarebe akanafatisha abayoboke babo ba RNC; ubu yarafashwe afungiye muli Tz). Ndahinira aha kuko iyo nkuru ni ndende keretse abantu bongeye bakayisomera bakanunva uko radio inyenyeri (ubu itari gukora nkuko nabivuze) ibisobanura.Ibi biravugwa n’abantu babaye muli FPR , bayirwanyemo kugeza bafashe igihugu.
    Muri uru rugero rumwe rwonyine, abitwa abahutu baba muli iryo shyaka rya Kayumba, mwambwira ko bazi iyo bava niyo bajya???
    -Ubundi nibo benshi. Ni ukuvuga ngo ayo mafaranga atagira ingano arimo kubaka imitamenwa muli za Tz (kandi ngo ari ayo kubohora u Rwanda), ava mu maboko y’abo bagabo n’abagore birukanka amasigamana ngo bari mu ishyaka rizatsinda ngo yuko riyobowe n’abatutsi. Abahutu barimo (abagaragu) bakaba barimo kurwanira kuzagabirwa utwanya Kagame navaho (agasimburwa nanone n’umututsi).
    Abo bahutu batanga ayo mafaranga ntawababwira ko hari umuhutu urimo kwicwa urubozo ngo bafashe nibura abo yasize inyuma ngo hagire uzakunva….Ariko Kayumba aravuga ati “muzane amadorari ibihumbi…ako kanya bakarambura inoti. Ikimbabaza nuko ibi birimo bikorwa niko na ba Sendashonga, ba Kanyarengwe, ba Pasteri Bizimungu niko bakoze babwirwa ibi RNC ibwira abo bahutu..nuko bikaza kugenda uko byagenze.
    UMENYA UMUTUTSI AZI UMUHUTU ARIKO UMUHUTU KUMENYA UMUTUTSI BIRI KURE YE NK’UKWEZI
    -Iyo usubiye mu mateka ukunva uko abami b’abahutu bagiye babeshywa n’abatutsi bakabanyaga ubutegetsi bakanabica bakarangira, ukunva imigani nk’iya ba Nkundiye n’abandi bahutu bavugwaho kunyagwa, kwicwa bitewe no kwizera no kwiringira utugambo disize umunyu ariko tugamije kubakuraho, ukabona abantu buri gihe bibwira ngo “oya noneho ubu ntabwo batubeshya” umwanzuro nuko”UMUTUTSI YARANGIJE KUBONA KO UMUHUTU ADAHINDUKA MU KUTARORA KURE”.
    -Ndagaruka ku rugero rwa RNC natanze haruguru. Kayumba amarorerwa yakoreye abanyarwanda muri rusange arazwi nubu ku mbuga twabikulikira aho yicaga rubanda kandi akavuga ko yazanywe no kubica. Ariko umuhutu ngo amubonamo umukiza akamwohoha inyuma nta yindi contract basaba yo kuzatangira amarorerwa Kayumba yakoze ngo atazongera. Ese buriya kuki batabaza Kayumba ngo arondore uburyo bateguye kwica abahutu mu Rwanda no mu Karere noneho bagahera ahongaho batangira politiki igaragara kadi ishyiraho abantu batakoze amahano (abatutsi cg abahutu) maze ahonyine Kayumba akababera umujyanama. Buriya nta soni abantu bunva bafite bahirimbana inyuma y’umuntu nka Kayumba koko?
    -Ariko muzarebe ku ruhande rw’abahutu: Nka BAGOSORA tutigeze tubona ku mugaragaro yica abatutsi (nkuko babimushinja); na Bagosora ubwe nubwo yaba ari libre adafunze, ntiyahirahira ngo aze mu rubuga ngo rwo kuyobora abantu. Azi neza ko ubutegetsi bari barimo bwakoze amakosa (nubwo ntaho ahuriye naya FPR) ko rero n’abahutu bene wabo batamukundira kuba ariwe uza ngo aje kuba Leader. Ariko abahutu bakajya gushyigikira umuntu nka Nyamwasa Kayumba bakunva byo ko ari byo ngo kuko umututsi we ntawe umurega Jenoside…..Ubu se umututsi yabuzwa n’iki kubona mu bahutu inzira iharuye yo kwibonera ubutegetsi batarushye??Yewe usibye na Bagosora waruhiye kuli benshi (abazungu bamuziza ko yanze kwemera ibyo bamutegekaga muli bya bihe bikomeye, abahezanguni bapfa iby’uturere), na ba Bizimungu Casimir utamenya nicyo bazize (urunwa rw’inkotanyi akenshi), ntabwo bakwororwa bagaruka mu rubuga rwa politiki kuko bazi ko ibihe tulimo byaharirwa amaraso mashya. Ariko ba Kayumba baciye ibintu bati “twe abatutsi nta cyadutangira kandi nitwe dufite urubuga; abahutu nabo bagakoma amashyi nka kwa kundi bugenda I Kigali nta yindi comment ngo “DUPFA KWIBONERA AHO TWAPFUNDA UMUTWE” ibyo Kayumba yakoze ntibibahangayikishije.
    -FPR itangira intambara yari yarateguye isi yose yarasasiye ubwicanyi bwayo mu bwitonzi: ikwiza ikinyoma igaragura ubwoko bw’abahutu ngo”ni ibisimba” “ibikoko” “abicanyi muli kamere yabo” ni byinshi cyane bavuze…naho kumbi bateguraga kuzabarasaho umugenda kugeza ubwo haba akajagari nka kariya kabaye abatutsi bagapfa abahutu bakicwa kugeza bateye itabi aho bari batuye, maze urupfu rwabatutsi rukitwa jenoside naho urw’abahutu rukitwa “kwica ibimonyo” nuko iyo jenoside ikazabaha uburambe ku butegetsi.
    NONE SE MWA BAHUTU MWE, UBWO BUMWE MUMBWIRA BUZAHANAGURA MU MITWE Y’ABANYAMAHANGA KO ABAHUTU ARI IBISIMBA BYICA ABATUTSI B’ABATAGATIFU NIBA ABAGIYE GUHARABIKA ABANDI BADASUBIYE INYUMA KUNYOMOZA IBINYOMA BAKWIJE?
    Ntabwo nemeranya n’abantu bapfa ku lanca (lancer) ikintu ngo “UBUMWE” badasobanura uko bwabaho. Ese u Rwanda ruruta Amerika yabayemo ivangura moko bakabivamo ariko batabyita UBUMWE?
    Ese u Rwanda ruruta za South Africa zigobotoye Apartheid bakaba bariho mu ituze ariko bititwa UBUMWE?

    Nimusigeho murebe hirya no hino mufunguke imitwe mumenyane abahutu n’abatutsi; ubeshya yemere ko yabeshye abeshyuze iharabikana rye, uwahubutse kubera kutareba kure abyemere agire isoni abyanzure kandi yunve impanuro. Ahasigaye habeho amategeko y’ibikatu ihana buri wese (UMUHUTU UMUTUTSI UMUTWA) ukoze icyaha cyo guharabika abandi, cyo kugambanira abanyarwanda, cyo kwica abantu nkaho ari isazi abihanirwe yihanukiriwe.

    AMATEGEKO AMATEGEKO AMATEGEKO n’urwego ruyarinda nibyo bizaduha kubana mu gihugu nkuko abandi bose ku isi babana kandi badahuje ibitekerezo badahuje n’amoko mu bihugu byabo…Muvane ibyo by’ubumwe nibindi ntazi kuko ni ukubeshya. Amategeko niyo azaha buri wese uburyo bwo kuvuga icyo atekereza yaca ku itegeko akabihanirwa. Amategeko niyo azaha umuhutu, n’umututsi kubona ibyo afiteho uburenganzira atavangurwa, yavangurwa akarenganurwa. Amategeko niyo azaha peresida umurongo we akayobora atica abaturage be, yabirengaho akavanwaho mu maguru mashya.

    Abanyapolitiki rero bavane ubugambo mu bantu kuko nabo icyo bagamije ni imyanya nta kindi. Abafite gukunda igihugu cyabo u Rwanda n’abana barwo, bahaguruke barwanire ibyo nvuze haruguru. Umuhutu n’umututsi ntibigeze bamenyana, nibamenyane rero bave mu ndoto, barwanire ko igihugu kiyoborwa n’ubunyangamugayo apana kuyoborwa n’ubututsi cyanga ubuhutu. Ibyo bizashobozwa no kujya hamwe abantu bakemera amakosa yabo kandi bakavuga uburyo bazayirinda mu buyobozi buzajyaho.
    Leadership ni ikintu gikomeje kunanirana, kandi nitaboneka ntabwo tuzibohora ndabarahiye…Abanyarwanda bararwaye…bitari ibyo, ntibyunvikana ukuntu abantu babona muli Kayumba umulideri muli ibi bihe twahahamuwe n’abicanyi kabombo…Erega dufite ikibazo !!!!Babandi babona umuntu mwiza abonetse bagahita bamuniga nabo ni ikibazo cyo kwigaho…Nkeka ko ariyo mpanvu abantu bazima bagakwiye kaba abarideri bihisha. Ari nayo mpanvu abicanyi aribo biterera hejuru kuko bazi neza uko isi yacu ikora…Gusa ntarirarenga kandi Lutte nkiyi ntiyoroha…Muribuka ba Samora Machel babahanantura, kandi hari nabandi benshi bamubanjirije nabo babica umugenda ngo babuze Mozambique kwibohora.…Tutagiye kure muribuka ba Ndadaye…Ariko rero icyangombwa ni iki:
    GUFUNGUKA IMITWE ABANTU BAKAMENYANA BAKABWIZANYA UKULI BITYO NTITUZATINDA KUVUMBUKAMO ABANYARWANDA B’INYANGAMUGAYO (UMUTUTSI CG UMUHUTU) BO KUTUYOBORA BARENZE UMWE NDETSE BARENGA ICUMI, KU BURYO IYO ABANZI BISHE UMWE, HABONEKA ABANDI BAZIMA.
    Ibyo nibikorwa UBUMWE (niba koko bubaho) buzizana bitabanje kujya mu ndirimbo za buri kanya.

  7. Niyongabo, Thacien says:

    @ Mugabo,

    Ndemeranya nawe cyane, nigute umuhutu ugihumeka yumva ko yafatanya numututsi mukurwanya mwene wabo w’umutsi? mbese inkotanyi zitera urwanda guhera 1990 ntizaje zica buri muhutu wese aho zinyuze hose zica zirimbura nuri munda yanyina bakamwiciramo ngo atazavuka kuko ari umuhutu? harya ntihishwe million zirenga 10 zabahutu zizirako ari abahutu? abo bishwe muri 1994 bavugako ari 80,000 gusa nibo bitiriwe genocide kandi abakorewe genocide guhera 1990 kugeza uyu munsi bayikorerwa ntibyitwe Genocide. ubwo byitwa ikiruta Genocide muzambwire irindi zina. Inkotanyi zikorera inyuma yurwanda ziri muri RNC ni inkotanyi ntacyahindutse, umuhutu wese bahuriye iyo mumahanga baramukocora, uburozi bwabo ntawe ubukira ngo abusimbuke, umugambi wabo ntuhinduka wo kwica buri muhutu wese aho ava akagera. nuwo bahushije baramugambanira akicwa muburyo butazwi cg butunguranye iyo mu mahanga bari. Harya ntabwo mwumvise uko Theogene Rudasingwa yabwiye abahutu baba iyo za Amerika n’uburayi ko ngo mbese Mbonyumutwa Dominique muzongera mumukure hehe? arongera ati iyo munzira hose uhasanga abahutu bahakirizwa gusa, gusa. izindi nkotanyi zose zivugira kuri radio yazo itahuka ijambo ryabo nirimwe ngo genocide yakorewe abatutsi hari ikindi mwumva bavuga kindi uretse kongeraho ngo banga kagame kuko yabacuze kumitungo basahuye abahutu bamaze kubica, banga kagame ariko ntibanga inkotanyi. mwumve namwe. buri wese ashobora kumva ikihishe inyuma yibyo, nimigambi yabo mibisha yose kereka abatagira umutima n’ubwenge. harya uwarimbuye million zabahutu akazica akazirangiza haba mu Rwanda hose, Kibeho, no muri Zaire-Congo si Kayumba Nyamwasa hari aho murumva yicuza ko yishe abahutu nahamwe? uwitwa Musonera Jonatani uhora abwejagura kuri radio yabo gusa yishe abahutu batagira ingano abica urubozo, abahutu beshi yishe yarabatwikaga abandi akabamenaho amazi yamarike bagakongoka imibiri yabo igashya bagapfa urwagashinyaguro. uyu mugabo Musonera hari aho murumva yicuza ko yishe abahutu beshi kandi abica nabi cyane, ahubwo ntari kwivuga imyato iyo kumaradio yabo?
    yewe nibyishi cyane nakwandika ariko ndekeye aha uwumva yumvise.

  8. Mbonyingabo says:

    @ Butare Innocent,
    inyandiko yawe ninziza kandi byinshi turabyumva kimwe. Abanyarwanda bakwiye kwishyira hamwe batitaye kubwoko nuturere baturukamo kugirango bibohoze. Ikindi kandi ibiba kumuryango wa Rwigara ejo bishobora kungeraho cyangwa bikakugeraho, birababaje kumva tunanirwa kureba ikikibazo cyo kwa Rwigara nkikitwugarije twese ahubwo tukibonera ibyabaye mbere ya 1994.

    Nibyo Rwigara yashigikiye Inkotanyi kuko yari umututsi, ariko n’ababahutu bensi barazishyigikiye, ntanubwo natinyakuvuga yuko iyo abahutu bataba barashyigikira inkotanyi; zitari gupha zifashe u Rwanda. Habyarimana ntabwo yigeze abamubi nka Kagame nabatutsi benshi barabihamya. Nonene niki kibura kugirango abahutu nabatusi twishyire hamwe twibohoze?

    Ikintu ntumvikanaho numwanditsi rero, nuko avuga kwishirahamwe nkamuvoma yokwibohoza, akibagirwa yuko zamuvoma zokwibohoza zigira abazijya imbere bakaziyobora. Igihe abaturage badafite abayobozi babajya imbere kwibohoza ntibishoboka. Abanyarwanda, nkurikije ukuntu mbona barikugaraguzwa agati biragaragara yuko badakeneye ubabwirango nibishirehamwe; ahubwo bakeneye umuntu ubajyimbere. Abanyarwanda bashize hamwe kandi bariteguye, ikimenyetso nukwangirwa kwiyamamaza kwa Diane; Kagame yabonye yuko abatutsi nabahutu bazashyira hamwe bakamutora none arikubimuziza.

    Niba umuryango wa Rwigara warakoze amakosa 1994, ntambo aribo babanyarwanda bonyine bayakoze, Habyarimana, abasirikare be nabanyepolitike bose bakoze amakosa menshi atabarika. Urugero natanga kuraya makosa warusanga mumadesikuru ya Habyarimana wari prezida yanga gutangaza yuko Museveni arumwanzi ahubwo ngo n’umuvandimwe. Twagiramungu ati baratubeshye, yewe na Generali habyarimana numvise avugango ntitwabimenye.

    Intambwe Diane Rwigara yateye yoguhangana na Kagame dukwiye kuyishigikira, abatutsi nabahutu bakishirahamwe, maze ikababera IMBARUTSO yokwibohoza. Habyarimana yakuweho nabanyarwanda bishyize hamwe mumyigaragabyo bayobowe nabayobozi, nuburero dukeneye abayobozi babasirikare kuko Kagame ntakindi akeneye uretse abantu bakoresha imbunda. Abaturage nkaba Ntaganda, Ingabire, Diane nabandi bahagurutse; abanyarwanda twese tubarinyuma. Ikintu tutarikubona nabantu bahora bavuga yuko ari ABASIRIKARE ariko ntibagire icyo bakora.

    Nonese, nabaturage banganiki Kagame amaze gufunga abaziza yuko bashyigikiye FDLR,RNC nindimitwe? Abaturage barahagurutse abasirikare nibo babuze, twumva yuko ari aba generali mumazina ariko ibikorwa bikabura.

  9. Crap says:

    Yari yabakoramo se PC? Mumuzi gato ntanubwo ari igice! Abo ba Rwigara se nibiki? Bararuta impunzi ziciwe Zaire (Congo)? Bararuta se abiciwe Kibeho? Bararuta se Ingabire Victoire? Bararuta Mushayidi,Karegeya,Sendashonga, Rwigema, Bayingana, Kayitare, …….. Icyo mutabona niki? Ijoro rirabagwiriye ahubwo nimutitonda ngo mureke amagambo mujye mu bikorwa! Harya ngo murindiriye ubuhanuzi bwa Magayane? Hahahaha ! Ese ahubwo mujya mwibuka ko muri 90 zateye nta bushobozi zifite?njya nibaza nti uwanyereka Padiri Nahimana nabariya bandi murindiriye bibera iburayi bambaye simoko na bote bahetse karashinikov nkabura igisubizo! Ese ahubwo bo bajya bibona umunsi umwe bari ku rugamva rwamasasu? Niba bataribona mwishyamba nibarekere aho kuko ibyo barimo byataye garanti! Ibaze nawe ayo mashyaka yaheze ishyanga ashobora kuba adasobanukiwe nijambo “ISHYAKA” ubwo se mama beneyo baharaniye iki? Ndabivuze nimwemere babafunge,babatoteze,babavune imigongo,babice,bakubite,babagaburire uburozi nibindi bibi byose nimwe mukomeje kubaha rugali. Uwiyishe ntaririrwa!

  10. Mugabo says:

    Murarushywa n’ubusa. Urwango abatutsi bafitiye abahutu ntirujya rutokorwa na gato. Abenshi muri bo baracyashyigikiye Kagome atari uko bamukunze ahubwo kubera ko ari umututsi gusa. Hari n’abumva ko n’iyo yabica ka100 akabarimbura nta kibazo ariko ubutegetsi butongeye kujya mu maboko y’umuhutu.
    Mubanze mwibuke ko muri 1959 hari abatutsi benshi bahunze bakajya mu buhungiro bakamarayo imyaka yose babumazemo nta muntu ubirukanye gusa kubera ko bumvaga badashobora gutegekwa n’imbwa z’abagaragu babo z’abahutu. Ari nacyo gituma baziraga kandi bakizira urunuka abatutsi basigaye mu Rwanda bakemera kuyoboka ubutegetsi bwa gihutu ari nayo mpamvu inkotanyi zabishe ndetse zinabicisha zitababariye mu ntambara ya 1994 kuko bumvaga ko ari abatutsi ku izina gusa nk’uko Kagome yabyivugiraga.

    Bahutu rero izo mpuhwe zanyu nimube muzishyize ku ruhande kuko abatutsi ntimurabasobanukirwa.
    Nta na rimwe umututsi ajya yifatanya n’abahutu ngo arwanye undi mututsi muri organisation iyobowe n’abahutu. Nta na rimwe!
    Nta narimwe uzigera ubona abatutsi bishyira hamwe ngo bavugire umuhutu urengana cg bamutabarize. Nta na rimwe!
    Ibyo babikora ari umututsi ugize ikibazo gusa. Uzumve ko hari n’umwe ujya wemera ko bakoze ikosa gukuraho Habyarimana! N’iyo Kagame yarimbura umuryango we, abamuhonotse bagahunga bagashwiragira, nta na rimwe uzigera wumva bemera ko baregretta Habyarimana kandi niko biri ubu baricuza bitavugwa. Nk’uko utazigera wumva bareconnaissa ko ingoma ntutsi za cyami ari zo zazanye ibibazo byose muri uru Rwanda.

    Mbere rero yo kuzana ayo amarangamutima yanyu mubasaba guhagurukira hamwe ngo murwanye umututsi mwene wabo, muzabanze mumenye niba urwango rwabazonze bafitiye abahutu hari aho rwigeze rujya.

    Mugabo

    • Mbonyingabo says:

      @ Mugabo, ikibazo uvuga kirumvikana, ariko ntabwo ikibi gikwiye kunesha ikiza. Ntawuyobewe yuko mubwoko bwose habamo abantu babaheza nguni cgwa intagondwa, wivugiye yuko harabatutsi banzwe kuko bemeye kuyoboka ubutegetsi bw’abahutu. Kandi ndashaka kukubwira yuko MDR ya Kayibanda yaririmo n’abatutsi. Abantu bavuga yuko na Karamimira warasiwe muri sitade y’Inyamirambo kubera yuko yari muri MDR yari umututsi.

      Ntabwo abahutu bakwiriye guterwa ubwoba nabatutsi babahezanguni ngo batinye gukorera hamwe nabatutsi. Erega numbwo umboko bwacu butandukanye ariko ibibazo dutewe nubutegetsi bubi biraduhuje.

  11. iseta says:

    Njya ndeba ibintu nkabura ibisubizo,ariko ku kibazo cyo gufatanya amoko atatu yose turwanya kagame cyo,n’ubwo benshi babivuga bikoroha burya gikomeye ho buke. Uti gute? Reba Kayumba n’abandi bari ingabo za fpr ikiri mu ishyamba,amabi bakoze burya arabakomanga kuko basanze bararuhiye gaheshyi ubwo polo yari atangiye kubashyira aho bashyize benewacu. Ni ukuvuga rero ko umunsi bafashe umwanzuro bakemera ko ibyo abahutu bakoze na bo bari ku rugamba bisa nk’ibyo babakoreye berekeje I Kigali ndetse na mbere yaho gato bagitangira intambara,bakemera ko umwanzi ari umwe kuri twese ,bazaza bave muri za rnc,tuve muri za fdlr,za cnrd n’ahandi duhinduke umuntu umwe ,ubwo intsinzi izaba ibonetse.Nibuka neza Diane avuga ati nabonaga bakocora umuhutu nkavuga nti ni interahamwe..,ariko yageze aho abona ko abanyarwanda na we arimo bugarijwe. Imana imurindire aho ari kuko yagize ubutwari bwo kuvuga ibitavugwa mu bwidishyi bwa polo.Igihe cy’ivangura iryo ari ryo ryose cyararangiye.

    • Mbonyingabo says:

      @ Iseta, nibwo abantu bomumitwe ya politic inyuranye bakwiye gushirahamwe. Abanye politike bomubindi bihugu bavuga yuko muripolitic yuko hatabaho abanzi bahoraho. Niba umuntu murikujya mukerekezo kimwe muragendana naho mwaba mutajya murugo rumwe.

  12. Samy Habana says:

    Inkotanyi zarateruwe zivanywa Bugande ziterekwa kigali murugwiro rwa Habyara yiyubakiye da! none ngo ngwiki?
    ntamurozi wabuze gikorabya ibi ntakibazo mbibonyemo. ndarikocoye nuko nyine bimeze. Mbere yo gukorana se nigiki bari baravuze kwa Presida Juvenal Habyarimana? Nakataraza kari inyuma. Komerezaho Rudasumbwa Kagome Paul we! buri munsi komerezaho, ukorora acira aba agabanya.

  13. Jean uwizeye says:

    Ndabatashya mwese banyarwanda mw’izina ry’umukiza Yesu kirisitu.

    Ira shitani Paul KAGAME ya nyoye amaroso yi inzirakarengane nyinshi ayabayirwanya yo izayagotomera nku ugotomera akerera (amata).

    Nimureke kwihenda no kwiyahura kurugama rwamagambo kuko birangi ufite imbunda ariwe ufite ijambo ryanyuma.

    Nimuyoboke cyangwa mwambarire urugamba rwamasasu. Icyo Sekibi Paul KAGAME aturusha su ubugome gusa aturusha no kwikunda.
    Niba mwikunda ni mushake intwaro zo kwirindira umutekano nkuko abigira. Cyakora muzirinde kuzihohotesha inzirakarengane nkuko abigira.
    Ahasigaye na ahabacunguzi.
    Umucunguzi ni rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *