AKAMASA KAZAZIMARA KAZIVUKAMO: IMIRAMBO ITAGIRA UMUBARE IRAJYANWA GUSHINGURWA MU NKENGERO ZA GEREZA YA RWAMAGANA

1
  • Views 1336
  • Rating 12345

Nyuma yo gutwika amagareza mu rwego rwo kugirango babone uko birenza abanyururu, noneho ikigezweho ni ukwica abantu hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu mugi wa Kigali barangiza bakambika imirambo imyenda y’abanyururu kugirango bazashingurwe mu nkengero y’amagereza banashyingurwe n’abanyururu babyita ko ari abanyururu bitabye Imana.

Hashize iminsi imirambo y’abantu batazwi ivanwa i Kigali ikajyanwa gushyigurwa mu masambu ya gereza ya Rwamagana ariko abanyururu bayishyingura bavuga ko iyo mirambo batazi banyirayo n’ubwo biba byatekinitswe ko ari abanyururu barimo gushyingurwa.

Twagereageje gushakisha ngo tumenye aho iyi mirambo iva na beneyo, dusanga imwe ari abazunguzajyi bicwa rwihishwa abandi ari abantu kugiti cyabo bagenda bicwa na Lata ya Paul Kagame n’agatsiko ke babaziza ngo kuba bashyigikiye opposition.

Twagerageje kwegere umuyobozi wa gereza ya Rwamagana ngo aduhe imyirondoro y’aba Leta ya Paul Kagame n’agatsiko ke bica bakabeshya ko ari imfungwa, ariko uyu muyobozi wa gereza yanze kugira icyo adutangariza atarahabwa amabwiriza n’abamukuriye, gusa umwe mubo bakorana utarashatse ko tuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we niwe watubwiye ko ari abantu bicwa mu mugi wa Kigali cyane cyane abazunguzajyi n’abakekwaho kuba bashyigikiye abatavuga rumwe na Kalinga nshya ya Paul Kagame.

Ese ibi bibera muri gereza ya Rwamagana gusa? Kugeza ubu nta makuru nyayo y’ibibera mu zindi gereza ariko turacyagerageza no kugera mu zindi gereza ngo tumenye ibihakorerwa. Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabaha inshamake y’ibyo twabonye.

Umwanzuro

Aho ibintu bigeze ubu abanyarwanda b’ingeri zose bakwiye  gukanguka bakagira uruhari mu kurengera inzirakarengane zirimo kwicwa hirya no hino mu gihugu. N’ubwo aba bazunguzajyi barimo kwicwa hari uwakwibwira ko bitamureba yaba yibeshye cyane kuko nyuma y’abazunguzajyi ntawamenya niba atari wowe wibwira ko bitakureba utahiwe. Niba wanaba witwaza kuba ukorera DMI cga Kalinga ya Paul Kagame n’agatsiko ke, sinzi niba wabakorera neza kurusha umuryango wa Rwigara Assinapol ariko aho uhagaze uyu munsi buri wese arahabona.

Nkuko Martin Luther King yabivuze “If a man has not discovered something that he will die for, he isn’t fit to live.” Abumva ururimi rw’igifaransa ngenekereje ni ukuvuga ngo “ Si un homme n’a pas découvert quelque chose pour lequel il va mourir, il n’est pas digne de vivre. ” Naho mukinyarwanda ni ukuvuga ngo niba rubanda itarabona impamvu yo gupfira kubohoza igihugu cyayo, nta n’impamvu yo kubaho ihari.

Muri make rero ni ukubibutsa ko kwicecekera mubona akaga abanyarwanda barimo, byakagombye kubereka ko nta n’impamvu yo kubaho ihari. Ndashimira cyane abazunguzajyi bakomeje kwigararaho kigabo, nkanasaba n’abandi banyarwanda bose kwihagararaho kuko nta wundi mucungu zi uretse abanyarwanda ubwabo bagomba kwicungura.

Umusimyi w’Intabaza

Butare Innoncent

Musanze

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to AKAMASA KAZAZIMARA KAZIVUKAMO: IMIRAMBO ITAGIRA UMUBARE IRAJYANWA GUSHINGURWA MU NKENGERO ZA GEREZA YA RWAMAGANA

  1. iseta says:

    Abazunguzayi bakeneye undi muntu wo kubatera ingabo mu bitugu,ubushake bwo kwirwanaho barabufite

  2. Habakurama, Eric says:

    Mubantu nemeye, nemeye abazunguzayi pe! Biyemeje gupfa ku kuri kwabo, bihagazeho kigabo, inkotanyi nizibice ariko zizamenye ko zitazatura nkimisozi, abazunguzayi ni abagabo na bagore bintwali bihagazeho twese turabibona, habuze gitabara kuzindi mbaraga zaturuka hanze y’urwanda ngo bafatanye kwivuna umwanzi uri guca abanyarwanda murwanda rwabo. Inkotanyi ni Haramu-Ala Shababu zikorera abazungu mu kutwica kutumaraho ubundi abazungu bagatura urwanda ntamunyarwanda uharangwa cg ukibaho. Inkotanyi ziri kwica abana babanyarwanda zirabamaze guhera 1990 kugeza uyumunsi 2017 ntizihaga kunywa amaraso yabanyarwanda. Abo bazungu babateretse kubutegetsi ikigali mu rwanda ngo batwice batumaraho kwisi amaherezo ni ayahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *