(Kinyarwanda) MU RWANDA HADUTSE KAMEGERI MUSHYA N’URUTARE RWA KAMEGERI RUSHYA

Evode-Uwizeyimana
  • Views 1383
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ku banyarwanda bakiri bato batibuka umugabo witwa Kamegeri, nabibutsa ko uyu mugabo Kamegeri yari i bwami noneho umwami asaba ko bamshakira igihano gikomeye cyagombaga guhabwa umuntu wari yakoze amakosa i bwami. Abantu bose baratekereje ibihano binyuranye babibwira umwami akabona bidakanganye.

Uyu mugabo Kamegeri yarahurudutse ati mufate urutare murucanire kabisa rutukure noneho mufate uwo muntu wakosheje mumuterere kuri urwo rutare. Umwami yarebye iki gihano cya Kamegeri yumva bimuteye ubwoba kandi abona kirimo ubugome bwinshi cyane ahita ategeka ko uwo mugabo Kamegeri ariwe babanza gushyira kuri urwo rutare. Ni uko Kamegeri yarangije ubuzima bwe.

Uyu munsi na none mu Rwanda, ku ngoma Kalinga nshya y’umwami Paul Kagame, hadutse Kamegeri mushya witwa Evode Uwizeyimana wazanye urutare rwa Kamegeri rushya. Uyu Evode Uwizeyimana wamenyekanye anenga ubutegetsi bwa Paul Kagame ahi yavugaga ko u Rwanda ruyobowe n’agaco k’amabandi yitwaje intwaro kadakozwa ibyitwa demokarasi. Na none Evode uwizeyimana yakunze kunenga cyane abantu bize bahitamo gushyira ubwenge mugifu aho kuvuga ibitagenda, gusa nawe yaje gushyira ubwenge bwe mu gifu ayoboka ka gaco k’amabandi yitwaje intwaro yavugaga si ugusaba imbabazi no gucinya inkoro karahava.

ME EVODE UWIZEYIMANA AVUGA KO ABAHUTU BABESHYA FPR KO BAYIKUNDA NAYO IKABABESHYA KO ITAZI KO BAYANGA:  https://www.youtube.com/watch?v=bbDARtoSKUs

ME EVODE UWIZEYIMANA AKIMARA GUSHYIRA UBWENGE MU GIFU ATI NARABESHYAGA: https://www.youtube.com/watch?v=OEwXpCv43mY

Evode rero yaje kugororerwa ahemberwa gushyira ubwenge bwe  mu gifu ka gaco k’amabandi yitwaje intwaro kamugira umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko. Evode Uwizeyimana avuga ko mu gitabo cy’amategeko ahana kiri kunozwa, ibihano byazamuwe ngo abanyarwanda bumve ko gukora icyaha ari nko kwiyahura. Nguko uko Evode Uwizeyimana yahisemo kuba Kamegeri mushya

Ese umwami wa Kalinga nshya Paul Kamege azubahiriza ibyo Kamegeri Evode Uwizeyimana arimo kwisabira ngo nawe bamushire kurutare rwe?

Umugani w’ikinyarwanda umuntu yagenera Kamegeri Evode ni “Ruriye abandi rutakwibagiwe”. Akenshi aha abanyarwanda bavugaga urupfu ndakeka ariko njye ndavuga urwo rutare rwa Kamegeri Evode  yifuriza abanyarwanda ko nawe rushobora kumusoma.

Umusomyi w’Intabaza

Cyprien Mugabo

Kacyiru-Kigali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to (Kinyarwanda) MU RWANDA HADUTSE KAMEGERI MUSHYA N’URUTARE RWA KAMEGERI RUSHYA

  1. Samy Habana says:

    Mukinyarwanda baravuga ngo akarenze umunwa karushya ihamagara kandi ngo nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa. Ururimi rukururira amakuba abantu byihuse kandi byoroshye cyane. Tuzareba twese amaherezo ya Evode Uwizeyimana. Ukora wese arahembwa niko twese tubizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *