(Kinyarwanda) ESE ABAHUTU N’ABATUTSI BARAZIRANYE KOKO?

tttttttttt
  • Views 1537
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Muri iyi minsi nabonye amakuru ku rubuga Inyenyeri (malheureusement uru rubuga umenya RPF yaruteyemo bombe nabonye rutarimo gukora kuva ejo), avuga ukuntu Kayumba Nyamwasa shefu wa RNC atizewe na bamwe mu bayoboke be kuko abashora muli za missions bagafatwa cyanga bakicwa kubera ko intelligency ya Kayumba na Intelligecny ya Kabarebe (Kigali) nta tandukanyirizo ririmo.

Muli iyo nkuru, harimo uburyo abayoboke ba RNC batanga akayabo k’amafaranga ngo yo gushyigikira ibikorwa by’ishyaka ryabo maze amafaranga akaba arimo kubaka imitamenwa ya Kayumba muli Tanzania, aho uwari waratumwe gutegura ibikorwa byo kurwanya Kagame ahubwo yigiriye muli iyo business ya Kayumba (ariko akaba anakorera Kabarebe akanafatisha abayoboke babo ba RNC; ubu yarafashwe afungiye muli Tz). Ndahinira aha kuko iyo nkuru ni ndende keretse abantu bongeye bakayisomera bakanunva uko radio inyenyeri (ubu itari gukora nkuko nabivuze) ibisobanura.

Ibi biravugwa n’abantu babaye muli FPR , bayirwanyemo kugeza bafashe igihugu.
Muri uru rugero rumwe rwonyine, abitwa abahutu baba muli iryo shyaka rya Kayumba, mwambwira ko bazi iyo bava niyo bajya???
-Ubundi nibo benshi. Ni ukuvuga ngo ayo mafaranga atagira ingano arimo kubaka imitamenwa muli za Tz (kandi ngo ari ayo kubohora u Rwanda), ava mu maboko y’abo bagabo n’abagore birukanka amasigamana ngo bari mu ishyaka rizatsinda ngo yuko riyobowe n’abatutsi. Abahutu barimo (abagaragu) bakaba barimo kurwanira kuzagabirwa utwanya Kagame navaho (agasimburwa nanone n’umututsi).

Abo bahutu batanga ayo mafaranga ntawababwira ko hari umuhutu urimo kwicwa urubozo ngo bafashe nibura abo yasize inyuma ngo hagire uzakunva….Ariko Kayumba aravuga ati “muzane amadorari ibihumbi…ako kanya bakarambura inoti. Ikimbabaza nuko ibi birimo bikorwa niko na ba Sendashonga, ba Kanyarengwe, ba Pasteri Bizimungu niko bakoze babwirwa ibi RNC ibwira abo bahutu..nuko bikaza kugenda uko byagenze.

UMENYA UMUTUTSI AZI UMUHUTU ARIKO UMUHUTU KUMENYA UMUTUTSI BIRI KURE YE NK’UKWEZI

-Iyo usubiye mu mateka ukunva uko abami b’abahutu bagiye babeshywa n’abatutsi bakabanyaga ubutegetsi bakanabica bakarangira, ukunva imigani nk’iya ba Nkundiye n’abandi bahutu bavugwaho kunyagwa, kwicwa bitewe no kwizera no kwiringira utugambo disize umunyu ariko tugamije kubakuraho, ukabona abantu buri gihe bibwira ngo “oya noneho ubu ntabwo batubeshya” umwanzuro nuko”UMUTUTSI YARANGIJE KUBONA KO UMUHUTU ADAHINDUKA MU KUTARORA KURE”.

-Ndagaruka ku rugero rwa RNC natanze haruguru. Kayumba amarorerwa yakoreye abanyarwanda muri rusange arazwi nubu ku mbuga twabikulikira aho yicaga rubanda kandi akavuga ko yazanywe no kubica. Ariko umuhutu ngo amubonamo umukiza akamwohoha inyuma nta yindi contract basaba yo kuzatangira amarorerwa Kayumba yakoze ngo atazongera. Ese buriya kuki batabaza Kayumba ngo arondore uburyo bateguye kwica abahutu mu Rwanda no mu Karere noneho bagahera ahongaho batangira politiki igaragara kadi ishyiraho abantu batakoze amahano (abatutsi cg abahutu) maze ahonyine Kayumba akababera umujyanama. Buriya nta soni abantu bunva bafite bahirimbana inyuma y’umuntu nka Kayumba koko?

-Ariko muzarebe ku ruhande rw’abahutu: Nka BAGOSORA tutigeze tubona ku mugaragaro yica abatutsi (nkuko babimushinja); na Bagosora ubwe nubwo yaba ari libre adafunze, ntiyahirahira ngo aze mu rubuga ngo rwo kuyobora abantu. Azi neza ko ubutegetsi bari barimo bwakoze amakosa (nubwo ntaho ahuriye naya FPR) ko rero n’abahutu bene wabo batamukundira kuba ariwe uza ngo aje kuba Leader.

Ariko abahutu bakajya gushyigikira umuntu nka Nyamwasa Kayumba bakunva byo ko ari byo ngo kuko umututsi we ntawe umurega Jenoside…..Ubu se umututsi yabuzwa n’iki kubona mu bahutu inzira iharuye yo kwibonera ubutegetsi batarushye??Yewe usibye na Bagosora waruhiye kuli benshi (abazungu bamuziza ko yanze kwemera ibyo bamutegekaga muli bya bihe bikomeye, abahezanguni bapfa iby’uturere), na ba Bizimungu Casimir utamenya nicyo bazize (urunwa rw’inkotanyi akenshi), ntabwo bakwororwa bagaruka mu rubuga rwa politiki kuko bazi ko ibihe tulimo byaharirwa amaraso mashya.

Ariko ba Kayumba baciye ibintu bati “twe abatutsi nta cyadutangira kandi nitwe dufite urubuga; abahutu nabo bagakoma amashyi nka kwa kundi bugenda I Kigali nta yindi comment ngo “DUPFA KWIBONERA AHO TWAPFUNDA UMUTWE” ibyo Kayumba yakoze ntibibahangayikishije.

-FPR itangira intambara yari yarateguye isi yose yarasasiye ubwicanyi bwayo mu bwitonzi: ikwiza ikinyoma igaragura ubwoko bw’abahutu ngo”ni ibisimba” “ibikoko” “abicanyi muli kamere yabo” ni byinshi cyane bavuze…naho kumbi bateguraga kuzabarasaho umugenda kugeza ubwo haba akajagari nka kariya kabaye abatutsi bagapfa abahutu bakicwa kugeza bateye itabi aho bari batuye, maze urupfu rwabatutsi rukitwa jenoside naho urw’abahutu rukitwa “kwica ibimonyo” nuko iyo jenoside ikazabaha uburambe ku butegetsi.

NONE SE MWA BAHUTU MWE, UBWO BUMWE MUMBWIRA BUZAHANAGURA MU MITWE Y’ABANYAMAHANGA KO ABAHUTU ARI IBISIMBA BYICA ABATUTSI B’ABATAGATIFU NIBA ABAGIYE GUHARABIKA ABANDI BADASUBIYE INYUMA KUNYOMOZA IBINYOMA BAKWIJE?

Ntabwo nemeranya n’abantu bapfa ku lanca (lancer) ikintu ngo “UBUMWE” badasobanura uko bwabaho. Ese u Rwanda ruruta Amerika yabayemo ivangura moko bakabivamo ariko batabyita UBUMWE?
Ese u Rwanda ruruta za South Africa zigobotoye Apartheid bakaba bariho mu ituze ariko bititwa UBUMWE?

Nimusigeho murebe hirya no hino mufunguke imitwe mumenyane abahutu n’abatutsi; ubeshya yemere ko yabeshye abeshyuze iharabikana rye, uwahubutse kubera kutareba kure abyemere agire isoni abyanzure kandi yunve impanuro. Ahasigaye habeho amategeko y’ibikatu ihana buri wese (UMUHUTU UMUTUTSI UMUTWA) ukoze icyaha cyo guharabika abandi, cyo kugambanira abanyarwanda, cyo kwica abantu nkaho ari isazi abihanirwe yihanukiriwe.

AMATEGEKO AMATEGEKO AMATEGEKO n’urwego ruyarinda nibyo bizaduha kubana mu gihugu nkuko abandi bose ku isi babana kandi badahuje ibitekerezo badahuje n’amoko mu bihugu byabo…Muvane ibyo by’ubumwe nibindi ntazi kuko ni ukubeshya. Amategeko niyo azaha buri wese uburyo bwo kuvuga icyo atekereza yaca ku itegeko akabihanirwa. Amategeko niyo azaha umuhutu, n’umututsi kubona ibyo afiteho uburenganzira atavangurwa, yavangurwa akarenganurwa. Amategeko niyo azaha peresida umurongo we akayobora atica abaturage be, yabirengaho akavanwaho mu maguru mashya.

Abanyapolitiki rero bavane ubugambo mu bantu kuko nabo icyo bagamije ni imyanya nta kindi. Abafite gukunda igihugu cyabo u Rwanda n’abana barwo, bahaguruke barwanire ibyo nvuze haruguru. Umuhutu n’umututsi ntibigeze bamenyana, nibamenyane rero bave mu ndoto, barwanire ko igihugu kiyoborwa n’ubunyangamugayo apana kuyoborwa n’ubututsi cyanga ubuhutu. Ibyo bizashobozwa no kujya hamwe abantu bakemera amakosa yabo kandi bakavuga uburyo bazayirinda mu buyobozi buzajyaho.

Leadership ni ikintu gikomeje kunanirana, kandi nitaboneka ntabwo tuzibohora ndabarahiye…Abanyarwanda bararwaye…bitari ibyo, ntibyunvikana ukuntu abantu babona muli Kayumba umulideri muli ibi bihe twahahamuwe n’abicanyi kabombo…Erega dufite ikibazo !!!!Babandi babona umuntu mwiza abonetse bagahita bamuniga nabo ni ikibazo cyo kwigaho…Nkeka ko ariyo mpanvu abantu bazima bagakwiye kaba abarideri bihisha.

Ari nayo mpanvu abicanyi aribo biterera hejuru kuko bazi neza uko isi yacu ikora…Gusa ntarirarenga kandi Lutte nkiyi ntiyoroha…Muribuka ba Samora Machel babahanantura, kandi hari nabandi benshi bamubanjirije nabo babica umugenda ngo babuze Mozambique kwibohora.…Tutagiye kure muribuka ba Ndadaye…Ariko rero icyangombwa ni iki:

GUFUNGUKA IMITWE ABANTU BAKAMENYANA BAKABWIZANYA UKULI BITYO NTITUZATINDA KUVUMBUKAMO ABANYARWANDA B’INYANGAMUGAYO (UMUTUTSI CG UMUHUTU) BO KUTUYOBORA BARENZE UMWE NDETSE BARENGA ICUMI, KU BURYO IYO ABANZI BISHE UMWE, HABONEKA ABANDI BAZIMA.

Ibyo nibikorwa UBUMWE (niba koko bubaho) buzizana bitabanje kujya mu ndirimbo za buri kanya.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to (Kinyarwanda) ESE ABAHUTU N’ABATUTSI BARAZIRANYE KOKO?

  1. Peace dit :

    NI IKI KIHISHE INYUMA YO KWITA INKOTANYI ZA KAGAME NGO NI INTERAHAMWE ?

    Kubatabizi reka mbabwire ko inkotanyi ari abayoboke n’abasirikare ba FPR, naho Interahamwe zikaba abayoboke ba MRNDD ya nyakwigendera Habyarimana Juvenal, ari nazo bitirira ko ngo zakoze genocide y’abatutsi. Ariko kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, abacurabwenge bayo, mu buryarya bwinshi, bunvishije abanyarwanda n’abanyamahanga ko umuhutu wese ari Interahamwe. Twibutse kandi ko muri izo nterahamwe harimo abatutsi benshi, barimo n’uwazitegekaga witwaga Kajuga Robert.
    Sinigeze mba Interahamwe cyangwa nshigikira ibikorwa bigayitse byakozwe na bamwe muri zo, kuko nanjye zigeze kumhohotera bijya no mu manza ariko sinarenganurwa. Igitangaje nuko uwagengaga abo bandenganije ari umwe mu bari ku ibere mu nkotanyi.
    Icyanzinduye rero si imanza, ahubwo ni amayere atangiye gusakazwa abeshya abatabizi, ubona agamije kugira inkotanyi za RPF abere cyangwa kworoshya ubugome bwazo. Ubu iyo ubugome bugaragaye bukozwe n’inkotanyi, hari abashaka kubyitirira ku ngufu Interahamwe. Iyo witegereje neza usanga abakaze muri ubwo bucurabwenge ari inkotanyi zitwa ngo zirwanya ubutegetsi bwa Kagame, n’izindi zidashaka kwemera ko ubugome zirimo gukorerwa ari ingaruka z’imyitwarire yazo mu byabaye mu gihugu cyacu. Wakwiyumvisha ute ukuntu umubyeyi nka Adeline Rwigara yihandagaza akavuga ngo abarimo bamukorera iyicarubozo ni “Interahamwe zo mu rwego rwo hejuru”kandi azi neza ko ari inkotanyi za Kagame yashyigikiye we n’umufasha we akiliho? Yakwemeye akavuga ko bashyigikiye ishyano rikaba ribagarutse? Nemera ko ubabaye ntawamubuza gutaka, ariko gushakira imhamvu aho uzi neza ko itari, nta gisubizo cyiza gishobora kuvamo. Nashakire imhamvu rero ku isoko nyakuri niba yishakira amahoro mu buzima bwe bw’ejo, naho interahamwe ntaho ziri muli kiriya kibazo ke. Ntabwo ari abo kwa Rwigara gusa bashakira impanvu y’akaga kabo mu nterahamwe. Niyo ntero inkotanyi zo muri RNC zirirwa zitera kuri radio Itahuka, zirimo Abduri Karim n’izo muri RNC nshya zivugirwa na Ngarambe. Hari rero na ba bahutu bakurikira buhumyi, babanje gushyigikira RPF bakayikorera ikaza kubereka igihandure ariko kugeza n’ubu bakaba bunva ari abere!!!!. Abo rero ngo bahagurukiye noneho kurwanya inkundura MRNDD-CDR, hafi ya bose bakaba babarizwa mu ishyaka ryitwa Ishakwe. Bakaba barangajwe imbere n’uwitwa Musangamfura Sigisbert, Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene. Icyo ubona kibahuza mbere na mbere ni irondakarere ariko buri muntu muri bo akaba yifitiye umwihariko. Ndahayo birumwikana ko yababajwe na shefu wa MRND kuko yishe papa we, ariko ndumva byaba byiza ko yahoora iyo nzigo ahatanira ko amatwara ya demokarasi se yarwaniye akiliho yakulikizwa, niba nawe ayemera, aho kwiruka inyuma ya baringa ya Habyara warangije urwe. Nkiko nawe niba yifuza kuba prezida w’ u Rwanda, nabikorere areke kwibwirako Rudasingwa ariwe uzabimugezaho. Naho Musangamfura niyemere ko yijanditse mu bwicanyi bwa FPR mu gihe zamuhembye kuba maneko wazo mukuru nyuma zikamujugunya. Ntirirarenga nasabe imbabazi abanyarwanda areke kwikirigita ngo ni modere’ niwe ukwiriye ubutegetsi mu Rwanda. Ntitwakwibagirwa n’abandi bahutu b’ibisahiranda beze muri ruriya Rwanda benshi bari interahamwe nka Mureshyankwano, Nyiramaritete, Rucagu etc..
    Ndatera akamo abanyarwanda ko abo banyamayeri bashaka kwigira abere bashyira ubwandu ku nterahamwe gusa bafite imigambi mibisha bahisha inyuma y’iryo jijisha. Ni babandi bashaka kwerekana ko abahutu bakwiye gukomeza guhezwa mu butegetsi bw’u Rwanda, ko inkotanyi zo nta cyasha zifite akaba ari zo zibereye ubutegetsi bwa nyuma ya Kagame. Ibyaha Interahamwe zakoze birazwi kandi za Gacaca zahannye milioni z’abahutu ngo bakoze genocide ndetse na TPIR ntiyatanzwe, kandi kugeze nubu iracyafungiye abo yagize abere Arusha. Ibihumbi amagana byaguye mu magereza ya FPR kubera imibereho igayitse kandi benshi ntacyo baregwa, ntibajya bibukwa.

    URWITWAZO RW’INTERAHAMWE MU GUKINGIRA INKOTANYI IKIBABA NIBIHAGARARE.

    Ese ye? kuva kuya 01 Ukwakira 1990 interahamwe nizo zayogoje Byumba na Ruhengeri zimarira ku icumu inzirakarengane z’abahutu? Nizo zategaga amabombe mu mazu ya leta, mu mataxi y’abagenzi no mu masoko? Nizo zatumiraga mu manama abaturage mu turere inkotanyi zimaze kwigarurira maze nyuma zikabamishamo amasasu n’amabombe zitarobanuye? None se nizo zitubahirije amasezerano y’Arusha zigahitamo guca umutwe ubutegetsi bw’igihugu zimanura indege ya Habyara? Niko ye! Nizo zabujije amahanga gutabara igihugu mu bihe abantu bicwaga mu gihugu hose? Ubwo ahari ni nazo zazanye umuco wo gutegeka abaturage kurara badafunze amazu zimaze ngo kubohora igihugu kugirango zirye insinzi… Nizo se zarimbuye inkambi ya Kibeho amahanga arebera? None se nizo zategekesheje u Rwanda abanyamahanga barimo Nziza, Karegeya, Kayumba, Lwakabamba, abanyamurenge n’abandi ntashobora kurondora? Ubwo ahari inkotanyi zizemeza ko Interahamwe ari nazo zafashije Museveni kurimbura abagande bo muri Lowero Triangle, n’abaturage bo mu majyaruguru ya Uganda, zikaba zinamaze kuyogoza akarere k’Ibiyaga Bigali. Ubutaha tuzumva batubwira ko Inkotanyi Kanambe Kabira, Nkunda, Ntaganda, Mutebutsi, Ruberwa n’izindi nyinshi ko burya ari Interahamwe. Tuzongera twumve ko Interahamwe arizo ba mhatsibihugu bakoresha mu kwica abanyafrika no kwiba imitungo yabo n’ibindi byinshi ntarondoye.
    Nkotanyi bana b’u Rwanda reka nongere mbibutse ko niba tugomba kuvugisha ukuri nkuko bamwe birirwa babivuga, nitubigaragaze nta macenga tubikuye ku mutima. Interahamwe zaba zikiriho kandi zumva ko ziroshye mu bwicanyi zibyemerane ubutwari. Nkotanyi namwe muzirikane ko kugeza ubu nta numwe muri mwe uritaba ubucamanza, mureke kureba igitotsi kiri mu maso y’interahamwe, mutwaze ubugabo mwemere amarorerwa mwakoze kandi mugikora, ari mu Rwanda, mu karere no ku isi yose. Ibyo bizatuma inama ya Rukokoma cyangwa ya Verite et Reconciliation tuzahuriramo, iteguwe neza, izagira icyo igeraho.

  2. Mbonabucya Celestin dit :

    Ntabwo Abahutu bazi Abatutsi ariko abatutsi bazi abahutu 100%. Hari aho umututsi umwe yigeze gutanga comment avuga ko iyo uhaye umuhutu iseli ry’igitoki ngo yerekane aho Nyina ari bamwice aremera ati nguriya ni mu mwice, umuhutu agurisha nyina umubyara iseli ry’igiti arya umunsi umwe gusa akamutanga bakamwica. Uyu muntu ntaho yabeshye nagato, nabonye abahutu beshi kubona undi muhutu yica ntacyo bibabwiye ahubwo bafite ikibazo iyo hari umututsi wishwe. Urugero Mutege amatwi Radio itahuka RNC ya Kayumba Nyamwasa abahutu bavugiraho ibyo bavuga ngo genocide yakorewe abatutsi iyakorewe abahutu guhera 1990 kugeza uyumunsi 2017 ntakibazo kuribo, abahutu bishwe bari kwicwa nababorera Mumagereza bakagwamo ntakibazo, urundi rugero ni Rwarakabije ihora arinze abahutu Mumagereza kugeza biciwe Mumagereza kandi ngo nawe ni umuhutu.
    Abahutu bintwali barishwe hasigaye bake cyane. Nabasigaye baravangirwa uko bwije nuko bukeye.

  3. simparingoma dit :

    bwana peace uzitegereze bariya bahutu bagenda nk’ibimagamaga inyuma ya kayumba n’abatutsi ubwabo batemera uzamenya abaribo;si ukuvuga ko batazi umututsi icyaricyo ahubwo ni abantu badafite icyo bashoboye mu bintu byo kwiboza;kuko abenshi muri abo bahutu bakomoka ahari hatuwe n’abatutsi benshi;kuvuga ukuri ntibyica umutumirano;none se wibagiwe ariya mashyaka n’abari bayayoye uko birutse inyuma y’inyenzi inkotanyi_FPR BATAZI GAHUNDA YAzO;icyo zabahembye nabo ubwabo barakizi ariko bari kucyirengiza;umuhutu uzi ko ntacyo ashoye azagitega k’umututsi kuko afata décison kandi abanje gutekereza;abemshi muri abo bahutu batinya gupfa ntakindi;bashaka ubutegetsi batavunitse kuko batinya kubabara;ndibuka aba officiers bagiye baduta kurugamba ngo imana yababuje kwica;cg bakavugako intambara ireba abakiga bo kwa kinani;ko bazarwana nigera iwabo;iwabo yahegeze yararangiye biruka bajya bukavu;abasigaye ikibeho tuzi neza uko kayumba na bagenzi babatsembye;tugeze icongo muri abo ba offs basubiye mu gihugu binjizwa muri APF babajisha ngo ni intwari;bamwe bahbwa imyanya ikomeye ngo ni ukuvanga ingabo bakurikije amasezerano y’arusha;abandi ngo bagiye kurinda RUKOKOMA na capt Twagiramungu.Ntibyatinze aemshi baramanitswe kumategeko y’abo bakayumba kuko bashakaga guarura aho batabibye;ingero navuga nka Maj Cyiza; lt col bavugamenshi ;maj rugambage;major habyarabatuma;col gatsinzi;ba offs subalternes bo ntibabarika;abo bose muzabaze NOBLE MARARA uko byabagendekeye;
    abari abanyapoliki bo muri MDR PL PSD birutse kibuno mpamaguru ngo bagiye kwambara amakiti ngo bagiye muri guvernoma da;umutsi n’abandi babarebye ikijisho babonako bitereye mumata nk’isazi;bibayoboeye buriye amadege ikitaraganya bikubita iburayi;bati turahunze;babaza icyo bahunze bamwe bati twahunze procurel Gahima nkaho gahima yari igihugu;abo nibo bakuriye amashya ari gusenyukira muri RNC ya kayumba;atarasenyuka ati twishyire dufatnye nayo wenda RWABUJINDIRI yavaho tukongera kwambara amakote tukabeshya abaturage;
    banyarwanda banyarwanda kazi twicare hasi twunve impauro;njye sinsnga abatutsi kandi sinemeza ko bose ari abagome nkuko no mubahutu harimwo ababi n’abeza inta wari n’ibigwari;kubohoza abanyarwanda birasaba ibintu byinshi kandi n’umwanya uhagije wo gutekereza; bitaye ibyo hazabaho izindi rébellions;ufite ibitekerezo ntazahezwe ;kuvugisha ukuri nibyo bizakemura ibibazo .COMMISSION VERITE ET RECONCILLIATION DOIT ETRE LA BASE DE TOUS.UMUSOMYI W’intabaza

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *