(Kinyarwanda) MOZAMBIQUE : TURABURIRA UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA RWIGAMBA JULES KO INTORE BAZIGA ITARUNAMURA ICUMU

Baziga
  • Views 2450
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Ikinyamakuru  Intabaza kimaze iminsi gikora iperereza  kurupfu rwa nyakwigendera  Rwigamba Jules wari impunzi y’umuhutu  mu gihugu cya Mozambike, aho yari abeshejweho  no gukora umurimo w’ubucuruzi, dore ko aricyo gitunze benshi muri izo mpunzi.

Nyakwigendera Rwigamba Jules wahitanywe na DMI imutwikiye mu duka

Nyakwigendera Rwigamba Jules wahitanywe na DMI imutwikiye mu duka

Uyu mugabo rero  waje kwicwa n’abakozi  ba Kigali bazwi ku kazina k’intore aho bahengereye ari mu iduka bakarohamo essence n’umuriro, abazi uko bikorwa murabyumva.  Nta kindi rero yazize usibye uko yavutse, akaba yarishwe azira kuba umuhutu, akaba kandi yarangaga akarengane gakorerwa abanyarwanda.

Iduka rya Rwigamba Jules ritarashya

Iduka rya Rwigamba Jules ritarashya

Ibi rero byaje kumuviramo kwicwa urwagashinyaguro aho yatwitswe agakongoka nkuko muza kubyibonera mu mafoto,  murebe namwe ubugome bw’inkotanyi uko buteye. Umunyamakuru rero wanyu ukora inkuru zijyanye n’iperereza muri Mozambique, yanyarukiye  i Maputo ubwo yerekezaga muri Afrique du Sud  aho yari agiye kuyatara. N’ubwo bitamworoheye  kubera  umwanzi w’impunzi nawe aba yihishe murizo mpunzi, ariko yaje kugeracku ntego mubuhanga bukomeye  kuko yanaganiriye na zimwe mu ntore zamwibeshyeho azivomamo amakuru karahava.

Amakuru menshi akaba yarayakuye mugace bita  CNN Magoinine ahari inzu y’ubucuruzi ya nyakwigendera  izwi ku zina rya  Armazen Themba.  Amakuru twabashije kumenya ni ay’uko mu ijoro ryo kuwa 19/06/2016 ahagana saa moya z’ijoro, inkozi z’ikibi zahengereye abantu barangariye mu by’intore  Baziga, hamwe n’igitero cyari cyagiriwe indi mpunzi tutari buvuge kubera imvo z’umutekano we,  nibwo rero bakoresheje essence n’umuriro  batera  iduka mucyumba yari arimo kuko bari bafite amakuru ahagije  bahabwaga n’umwana  wari warazanywe n’uwo nyakwigendera akamurera amukuye mu Rwanda, yari murumuna we wo kwa nyina wabo, mwumve namwe ishyano Urwanda rwagushije aho umwana asigaye yicisha ababyeyi be akurikiye agafaranga kitwa irikotanyi.

Uyu mwana muza kubona ku mafoto yitwa  Nshimiyimana Emmanuel,  nyuma y’iki gikorwa cy’ubunyamaswa  na none ubu akoreshejwe na DMI ari gukwirakwiza ibinyoma ajijisha  ku rupfu rwa mukuru we aho yihandagaza akavuga ko Jules yishwe n’imyuka ya sekibi ngo ariko barabeshyera Leta ya Kagame.

Nshimiyimana Emmanuel wagambaniye Jules

Nshimiyimana Emmanuel wagambaniye Jules

Toujours Nshimiyimana Emmanuel wagurishije umuvandimwe we Rwigamba Jules

Toujours Nshimiyimana Emmanuel wagurishije umuvandimwe we Rwigamba Jules

Dukomeje gato ngo nyakwigendera  yagerageje gusohoka ahunga ariko umuriro wari ufite ubukana bwinshi uramufata asohoka agurumana bagerageza kumutabara ajyanwa kwa muganga  ariko biba iby’ubusa aza gushiramo umwuka  tariki  30/06/2016.  Twabwiwe ko Leta ya  Kigali yatanze agatubutse ngo yimwe ibyangombwa byo kwihutanwa  hakurya Afrika yepfo  kuko bo bateye imbere mu buvuzi.  Baracicikanye munzego zose  zirebwa n’iki kibazo cy’ibyangombwa  ngo bamubangamire.

Nyakwigendera rwigamba Jules mu bitaro anariho yaviriyemo umwuka

Nyakwigendera rwigamba Jules mu bitaro anariho yaviriyemo umwuka

Urupfu rwe rukimara gutangazwa  ngo Kigali yohereje telegramme y’ibyishimo nkimwe bohereje Afrika yepfo bamaze kwica Karegeya.  Intsinzi ngo nayiburiye kwa  Bonaventure, Intore izirusha intambwe aho muri Mozambike,  ibyo tukaba twarabibwiwe n’imwe mu ntore itari yatumenye, kuko yabonaga turi kuruhande rwabo.

Yatubwiye ko uwo Bonaventure, hamwe na  Baziga aribo bari bakuriye uwo munsi mukuru.  Atubwira n’undi mugabo ngo witwa Shumbusho Vincent  ngo uvuka i Kibeho akaba aruwo mumiryango ya Baziga nk’uko twabiganiriwe  n’umwe uturuka muri Gikongoro uzi neza uyu Vincent, ngo uyu nawe agenda ahindaguranya amazina.

Iduka rimaze gukongoka

Iduka rimaze gukongoka

Nyuma y’uru rupfu rero  ngo ntibashizwe  kuko ngo bo bifuzaga gutsemba umuryango wose ariko icyo gihe umudamu we yarokotse ubwo bwicanyi.  Tubajije uko umudamu wa Jules abayeho batubwiye ko batazi irengero rye kuko  nawe nyuma y’urupfu rw’umugabo we bashatse kumwivugana bigafata ubusa.

Bikavugwa ko yaba yihishe Afrika yepfo atinya kwicirwa i Maputo.  Dore ko abazi uyu mudamu bemeza ko nawe yahigwaga  cyane kubera kwanga agasuzuguro ka Leta ya Kigali, ngo ntiyanigwaga ijambo. Tukaba rero tumuburira nawe ko yaba maso ntiyirare  kuko nawe yakwicwa igihe icyo aricyo cyose.

Agace yacururizagamo inzoga, umuriro ugezemo byabaye ikibazo gikomeye cyane kuko byaturikaga nka bombes

Agace yacururizagamo inzoga, umuriro ugezemo byabaye ikibazo gikomeye cyane kuko byaturikaga nka bombes

Tukagira dusoze iyi nkuru tugira inama umuryango wa Jules kuba maso, ntugwe mu mutego w’umwanzi ushaka kubaryanisha akoresheje intore Emmanuel, umwe ukomoka mumuryango wabo.  Ubu yiyise Smith Emmy kuri facebook,  niho ari kwibasira umuryango we.  Tubibutse ko uwitwa  Nkurunziza Gabriel twabwiwe ko ariwe waje atwaye imodoka yari izanye abo bagizi ba nabi, uyu akaba azwi ko akorera ka gaco k’amabandi ka DMI ya Kigali.

Mpunzi rero duhora tubaburira bamwe bakigira ba ntibindeba,  inkotanyi mwibuke ko ntawe zidaha agaciro aha ndavuga ko ushobora kwibeshya ko uciriritse, ariko waba utazipfukamira  n’ubwo weho wibwira ko zitakwitayeho zo ziguhonda agafuni.

Mu nkuru itaha tuzababwira aho imyiteguro yo guhemukira impunzi ziba Zambia igeze tunaziburira, zikamenya uko zigomba guhangana n’umwanzi wazo.

Ngo abwirwa benshi akumva beneyo.

Imana ikomeze ibarinde.

Nnidushyira hamwe tuzatsinda nta kabuza

Ijisho rya rubanda

Antonio!

Mozambique

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *