UBWICANYI BUHAMBAYE BUKOMEJE KWIBASIRA ABAHUTU BO MU BURASIRAZUBA BWA KONGO.

IMG-20150811-WA0005
  • Views 6674
  • Rating 12345

Ubu bwicanyi tuvuga bwateguwe n’abayobozi ba gakondo bo mu moko y’Abahunde, Abanyanga, Abandande, n’Abakobo. Abo bose bashinze imitwe yo kurwanya ikitwa umunyarwanda wese ndetse n’umuntu wese uvuga ikinyarwanda.
Abandande bafashijwe na Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru bashinze umutwe witwa Ciandaila wo kwirukana abahutu bose batuye muri Walikale na Lubero. Abakobo n’abandandi bose bari muri iyo Ciandaila irimo yica kandi igatwikira ikitwa umuhutu muri Lubero na Walikale. Ibyo byose kandi bikorwa bishyigikiwe ku mugaragaro na FARDC kuko ibitero byinshi ingabo za leta ziba zivanze n’iyo mitwe ku mugaragaro, ariko ibikorwa bikitirirwa iyo mitwe kandi byakozwe na Fardc.

Julien Paluku.

Julien Paluku.

Ingero ninyinshi zirahari kandi za vuba:

  • Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2016, aba FARDC bo mu i Regiment ya 804 bafatanyije na Mai Mai Candayila igizwe n’abandande bo muri Lubero y’amajyepfo batwitse Village ya Kateku inshuro eshatu zose kandi bakibasira amazu y’abahutu gusa.
  • Bakomeje ibyo bikorwa byo gutwikira abacongo b’abahutu babatwikira Village yitwa Muhimori na Kayanza kandi babikora ubugira kabiri.
  • Taliki ya 23/01/2016 hishwe abahutu benshi i Muhimori babasanze aho bari bihishe. Ibyo byakoze na Fardc yo muri régiment ya 803 yarivuye ahitwa Lusowa aho bafite ibirindiro, bafatanya na Mai Mai Candayila yari yambutse umugezi wa Ruhoro ivuye Katiku.
    Fardc yahohoteye bikomeye abaturage b’abahutu aho bita Kandabuko barabakubita barabakomeretsa bikabije. Ubwo hari ku itariki ya 25/01/2016.
  • Ku itariki ya 03/02/2016 Fardc ifatanyije na Candayila bagarutse gutwika amazu y’abahutu yariyasigaye adatwitswe.
  • Tariki ya 31/01/16 habaye ishyano aho bita Bukumbirwa hafi ya Lusamambo, aho bishe abahutu 4 barangije barabotsa barya inyama zabo. Abo ba mai mai ba UPPDI Candaila nibo bakoze icyo gikorwa cya CANNIBALISME cyo guhahamura abahutu. Ubwo buhamya bwatanzwe n’abadamu b’aho abo bantu biciwe. Ibyo byose kandi bikorwa,Fardc yari hafi aho kuburyo iyo hishwe umuhutu bisa nk’aho nta kibazo gihari.
  • Ubwicanyi nabwo buhagararikiwe na Fardc bwahitanye abaturage b’abahutu muri village ya Mumo mu micungararo ya Lusamambo, ibyo bikaba byarakozwe na 803 eme Régiment ifatanyije na mai mai candayila yiyise UPPDI. Byabaye le 11/01/16.
  • Ubwicanyi bukomeye burakomeje mukarere ka Lubero aho tariki ya 07/02/2016 saa mbili za mugitondo, village y’abahutu y’ahitwa MUKEBERWA hafi yaho bita Ruhanga, abo ba Milices Candayila bafatanyije nabo kwa Ceka biraye mu baturage baratemagura barica abana n’abagore bagera kuri 40, n’inkomere nyinshi zajyanwe mu bitaro. Amaradio menshi yabivuzeho ko ubwicanyi bukabije muri Lubero. Abayobozi ba Kongo bashaka kubyoroshya ngo hapfuye abahutu bake cg ngo bose batemanye, kandi hatewe ubwoko bw’abahutu kuko aribwo bwibasiwe cyane muri iyiminsi. Ikindi bafite imvugo zo mu ibanga ko bashaka kwirukana abahutu bose bakabavira ku butaka bagataha iwabo mu Rwanda kandi baravukiye muri Kongo mu bisekuruza n’ibisekuruza.
  • Tariki ya 03/02/2016 habaye noneho agashya aho umu Pasteur Pantecotiste hamwe n’abandi bayoboke 18 bishwe muri Localité Katobo muri Village za Itebero, uwo pasteur w’umuHutu yishwe na Milice ya Ceka Guidon, bamaze kumwica bamukuraho uruhu nk’uko babaga itungo.
    Ubu bwicanyi buri gukorwa leta irebera, kuko benshi mu bayobozi bagicivile n’abagisirikare barabushyigikiye, ariko bakiyerurutsa ku maradio ko babwamagana kandi aribo batanga intwaro n’ibyangombwa byo kwica abahutu mu rwego rwo kubirukana kubutaka bwabo.

Abica abantu biriranwa na Fardc kandi barazwi, ariko kuko kwica umuhutu byemewe, nta muntu n’umwe urabibazwa cyangwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
Imiryango irengera agateka ka muntu yose yari ikwiriye guhaguruka ikamagana ubu bwicanyi kandi abayobozi babiri inyuma bakabihanirwa.
Ubu ikigarara ni uko Leta iri gutanga amakuru atariyo ishaka kugaragaza ko ari ikibazo cyoroshye.

Alain HABINSHUTI

LUBERO, NORD KIVU, RDC

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to UBWICANYI BUHAMBAYE BUKOMEJE KWIBASIRA ABAHUTU BO MU BURASIRAZUBA BWA KONGO.

  1. I as well as my friends were found to be examining the best things on your web blog then all of a sudden I had a terrible suspicion I never thanked the site owner for those techniques. My people ended up certainly thrilled to read through all of them and have now honestly been tapping into these things. Thanks for actually being considerably accommodating as well as for utilizing these kinds of essential topics most people are really wanting to be aware of. My personal sincere apologies for not saying thanks to earlier.

  2. wilson maene says:

    Route vie menace doit être sauvée,pour ce fait j’inplaure la monusco et le fardc d maitre fin a ces actes indigne.nous sommes tous des êtres humain svp ne nous jugeons pas selon nos origines .j’insiste avec insistance… Mes chère frères et soeurs ne nous vengeons pas sur des innossant svp laissez la vengeance a Dieu…pardonnez et oubliez le passe svp…paix aux âmes perdus et Que l’éternel pardonne ces incivique…

    • Tera says:

      @Wilson Maene,

      Merci pour votre message de tolérance.
      Continuez ainsi dans la même voie auprès de tout monde et surtout auprès des dirigeants congolais.
      Que Dieu vous bénisse!

  3. TweseHamweTuzatsinda says:

    Ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

    A regarder SVP: https://www.youtube.com/watch?v=wq9lrdzK54I

    Tôt ou tard.

  4. Banyarwanda, bacongomani na mwe barundi mwese mukunda amahoro n’ukuri, mumenye ko umugambi wa Kagame n’abambari be ukomeje wo gukomeza guteza amakuba muri aka karere duherereyemo (Tanzanie, Burundi, RDC, Rwanda).

    Amakuru yizewe avuga ko ubu Kagame aherutse gukorana inama n’abarwanya Leta ya P Nkurunziza bagafata ingamba zikurikira:

    – kugaba ibitero mu makaritsiye (quartiers) y’i Bujumbura yigumuye atuwemo n’abatutsi benshi bakabica.

    – Izo ntagondwa zigatera zambaye imyenda ya gisirikari na police bya Leta ya P Nkurunziza.

    – Ngo bagomba kwica abatutsi benshi bashoboka.

    – Bagomba guhita batabaza amahanga berekana ko Leta y’ Uburundi yatsembatsembye abatutsi.

    – Bampatsibihugu babashyigikiye bagahita basakuza muri ONU bagasaba ko bagomba gutabara abatutsi bicwa mu Burundi.

    Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Mwese musabwe gutamaza izi nkozi z’ibibi mubwira bose aho muri iyi migambi mibisha ya P Kagame n’abarwanya Leta y’Uburundi.

    Mwamagane abavuga ngo ibibazo by’abarundi ari ibyabo bonyine ngo ntitugomba kubyivangamo. Kuki se Kagame abyivangamo? Kuki se Buyoya na Museveni bivanze mu bibazo by’U Rwanda kugeza aho bishe Habÿarimana na Ntaryamira? Kuki se Kagame yafashije Buyoya kwica Ndadaye? Kuki se Kagame arimo ateza intambara i Burundi?

    Nitwigira bantibindeba tuzaguma dukandamijwe n’agatsiko k’intagondwa ziyobowe na P Kagame. Mumenye ko ako gatsiko katifuza na rimwe ko démocratie yashinga imizi muri aka karere duherereyemo. Iyo bumvise principe democratique: “Une Personne, Une Voix” bahita bamera nk’umubyeyi ukubise igihwereye (ubyaye uwapfuye).

    Abakunda ukuri bo mu karere: abahutu, abatutsi n’abatwa bo mu Rwanda, RDC, Burundi na Tanzaniya, mwese muhaguruke twamagane abateza amakuba akarere kose cyane cyane P Kagame.

    Amerika iramagana P Kagame kuko izi 8neza ko ari we kibazo. Namwe rero aho muri mukore imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame n’abamufasha gutsemba abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari by’afurika. Abari i Burundi mukore imyigaragambyo imbere y’amassade y’uRwanda n’iz’ibindi bihugu bifatanyije na P Kagame. Abari mu bihugu birimo démocratie muhaguruke mwamagane umwicanyi uyogoje akarere kose.

    Buri muntu atange umuganda we kuri iki kibazo kuko nta bwo kireba abarundi gusa kireba umuturage wese wo muri aka karere amako yose hamwe.

    Imana ibahe ingufu zo guharanira uburenganzira bwanyu. Murakoze.

    L’Homme Libre.

  5. AFRIKA says:

    unissons~nous pour anéantir cette criminalité contre nous.Tous sommes enfant de Dieu.Pourquoi cette discrimination? Qu’est~ceque font nos waze de baraza? pourquoi ne pas prendre une décision de defense à nos fères de ce côté? Il est grand temps de réagir contre toutes ces mauvaises intentions vis~à~vis à nos frères. Que Dieu nous pardonne et nous protège.

  6. kabak says:

    none se ko mutavuga ukuri ko GEN.Musare yishwe mukaba mwararyumyeho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *