(Kinyarwanda) NI IKI KIHISHE INYUMA YO KWITA INKOTANYI ZA KAGAME NGO NI INTERAHAMWE?

2017Pic
  • Views 5193
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Kubatabizi reka mbabwire ko inkotanyi ari abayoboke n’abasirikare ba FPR, naho Interahamwe zikaba abayoboke ba MRND ya nyakwigendera Habyarimana Juvenal, ari nazo bitirira ko ngo zagize uruhare muri genocide LONI yavuze muri 2014 ko yibasiye abatutsi. Ariko kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, abacurabwenge bayo, mu buryarya bwinshi, bunvishije abanyarwanda n’abanyamahanga ko umuhutu wese ari Interahamwe.

Hano tumenyeko Interahamwe zabagamo amoko yose ndetse uwaruzikuriye yari umututsi Kajuga Robert.Nagirango mbwize ukuri ko ntari interahamwe ariko sinagaya igikorwa zakoraga zangira inkotanyi gucengera mu migi mbere y’ihanurwa ry’indege. Nibyo hari aho wasangaga abantu bamwe basagariwe ibi bisanzwe bitewe yenda no kutamenya neza akazi bakoraga. Nanjye zigeze kunsagarira ariko si ikibazo kinini byari ibintu byo mu ntambara.

Iki gihe ntawakwirengagizako inkotanyi zarimo zicengera ahantu hose.
Icyanzinduye rero ni amayere atangiye gusakazwa abeshya abatabizi, ubona agamije kugira inkotanyi za RPF abere cyangwa kworoshya ubugome bwazo. Ubu iyo ubugome bugaragaye bukozwe n’inkotanyi, hari abashaka kubyitirira ku ngufu Interahamwe. Iyo witegereje neza usanga abakaze muri ubwo bucurabwenge ari inkotanyi zitwa ngo zirwanya ubutegetsi bwa Kagame, n’izindi zidashaka kwemera ko ubugome zirimo gukorerwa ari ingaruka z’imyitwarire yazo mu byabaye mu gihugu cyacu.

Wakwiyumvisha ute ukuntu umubyeyi nka Adeline Rwigara yihandagaza akavuga ngo abarimo bamukorera iyicarubozo ni “Interahamwe zo mu rwego rwo hejuru”kandi azi neza ko ari inkotanyi za Kagame yashyigikiye we n’umufasha we akiliho? Yakwemeye akavuga ko bashyigikiye ishyano rikaba ribagarutse? Nemera ko ubabaye ntawamubuza gutaka, ariko gushakira impamvu aho uzi neza ko itari, nta gisubizo cyiza gishobora kuvamo. Nashakire impamvu rero ku isoko nyakuri niba yishakira amahoro mu buzima bwe bw’ejo, naho interahamwe ntaho ziri muli kiriya kibazo ke.

Ntabwo ari abo kwa Rwigara gusa bashakira impanvu y’akaga kabo mu nterahamwe. Niyo ntero inkotanyi zo muri RNC zirirwa zitera kuri radio Itahuka, zirimo Abduri Karim n’izo muri RNC nshya zivugirwa na Ngarambe. Hari rero na ba bahutu bakurikira buhumyi, babanje gushyigikira RPF bakayikorera ikaza kubereka igihandure ariko kugeza n’ubu bakaba bumva ari abere!!!!. Abo rero ngo bahagurukiye noneho kurwanya inkundura MRND-CDR bitakibaho byibera mu mitwe yabo gusa, hafi ya bose bakaba babarizwa mu ishyaka ryitwa Ishakwe. Bakaba barangajwe imbere n’uwitwa Musangamfura Sigisbert, Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene. Icyo ubona kibahuza mbere na mbere ni irondakarere ariko buri muntu muri bo akaba yifitiye umwihariko.

Ndahayo birumvikana ko yababajwe na shefu wa MRND kuko yishe papa we, ariko ndumva byaba byiza ko yahora iyo nzigo ahatanira ko amatwara ya demokarasi se yarwaniye akiliho yakulikizwa, niba nawe ayemera, aho kwiruka inyuma ya baringa ya Habyara warangije urwe. Nkiko nawe niba yifuza kuba prezida w’ u Rwanda, nabikorere areke kwibwirako Rudasingwa ariwe uzabimugezaho. Naho Musangamfura niyemere ko yijanditse mu bwicanyi bwa FPR mu gihe zamuhembye kuba maneko wazo mukuru nyuma zikamujugunya. Ntirirarenga nasabe imbabazi abanyarwanda areke kwikirigita ngo ni modere’ niwe ukwiriye ubutegetsi mu Rwanda.

Ntitwakwibagirwa n’abandi bahutu b’ibisahiranda beze muri ruriya Rwanda benshi bari interahamwe nka Mureshyankwano, Nyiramaritete, Rucagu etc…
Ndatera akamo abanyarwanda ko abo banyamayeri bashaka kwigira abere bashyira ubwandu ku nterahamwe gusa bafite imigambi mibisha bahisha inyuma y’iryo jijisha. Ni babandi bashaka kwerekana ko abahutu bakwiye gukomeza guhezwa mu butegetsi bw’u Rwanda, ko inkotanyi zo nta cyasha zifite akaba ari zo zibereye ubutegetsi bwa nyuma ya Kagame. Ntawngisha impaka ko ubutabera bwa gacaca bwari buyobowe n’abateje ubwicanyi bakabuhagarikira banga ko bwahagarara.

Amakuru y’impamo arazwi ukuntu FPR yohereje bwana Dusayidi (waje kwitaba Imana muri 1997) na Gerald Gahima muri LONI kubuza abatabara abanyarwanda. Aba bagiyeyo muri Mata 1994. Imanza rero zakurikiye ubu bwicanyi bwa 1994 ni FPR na mpatsibihugu baziyoboraga. Abahutu bashiriye muri gereza ngo bose ni Interahamwe, uwo baburaga icyo bamushinja bahamagaraga umututsikazi wiriza ngo uyu ndamuzi niwe wanyiciye. Nibyo muri 1994 hari urubyiruko rwagize uruhare mu bwicanyi ariko ubutabera bwakozwe muguca intege umuhutu wese waba warize cg ushobora gucuruza. Gacaca ya FPR na TPIR ya Bill Clinton byafunze amamiliyoni maze abahutu bahinduka ibicibwa mu Rwanda no hanze y’igihugu. Ababuranishijwe na TPIR hari abo babuze icyo babashinja ngo kibahame nubwo abanyabinyoma bari bahasesekaye, abacamanza bamwe banze gusebya umwuga wabo barwana inkundura.

Hano navuga umwavoka bwana Christopher Black ukomoka muri Canada waburaniye Gen. Ndindiliyimana akavamo ari umwere. Aba bagizwe abere baracyafungiye Arusha kugirango hatagira umuhutu ugira ijambo mu ruhando rw’amahanga. Ibihumbi amagana byaguye mu magereza ya FPR kubera imibereho igayitse kandi benshi ntacyo baregwa, ntibajya bibukwa.

URWITWAZO RW’INTERAHAMWE MU GUKINGIRA INKOTANYI IKIBABA NIBIHAGARARE.

Intambara yo mu Rwanda yarwanywe na FPR, Ubugande, Amerika, Ububiligi na Isirayeli bahanganye na FAR na rubanda yangaga ubucakara. Abateje ubwicanyi banga ugusangira ubutegetsi bakoresheje ijambo Interahamwe ngo basebye MRND yari ku butegetsi kugirango itazabona uko ishyikirana na FPR. Mu by’ukuri urubyiruko rw’u Rwanda rwashowe mu bwicanyi na FPR rwavaga mu mashyaka atandukanye yabaga mu Rwanda. Twibukeko Interahamwe, Impuzamugambi n’Abakombozi bari bagize igice kinini cy’urubyiruko rw’amashyaka. Guhitamo Interahamwe gusa ni politiki bakinaga bashaka gucamo abanyarwanda mo ibice bibiri (abahutu babi n’abahutu beza). Nyuma Inkotanyi zaje kubica no kubafunga zitavanguye.

Amakuru yavugwaga hanze yari Interahamwe za MRND zakoze ibara mu Rwanda. Interahamwe kimwe n’urundi rubyiruko rwarwanyaga icengera ry’inkotanyi mu migi y’u Rwanda mbere y’ihanurwa ry’indege. Biragoye kubona aho uru rubyiruko rwasagariye abantu rukabica mbere yo kwica umukuru w’igihugu muri Mata 1994. Isubiranamo ry’abanyarwanda ryatewe n’iyicwa ry’umukuru w’igihugu. Inkotanyi na Mpatsibihugu bashakaga ubutegetsi budasangiwe bifuzaga umuvu w’amaraso ngo bawugereke kuri MRND n’abahutu muri rusange. Ibi nibyo byakozwe.

Abakoze ubushakashatsi mu bantu bahitanwe n’ubwicanyi bwa 1994 basanze abahutu bishwe barenze inshuro ebyiri abatutsi bishwe. Ese Aba bahutu bishwe nande? Hano ni ukwemera ko abishe abahutu bakomokaga cyane mu nkotanyi, kimwe nuko hari amakuru yagaragaye ko Inkotanyi zicaga n’abatutsi. Abatutsi nabo bishwe n’urubyiruko rwashowe mu bwicanyi (hari amakuru avugako inkotanyi zimwe zari zariyoberanije mu nterahamwe n’urundi rubyiruko) biturutse mu gukeka ko abo baturanye bahishe imbunda, amasasu cga bacukuye ibyobo batavugira impamvu. Bamwe mu bahutu cga abatutsi bishwe mu gusahurana kubera akaduruvayo, Atari ukuvuga amoko cg ukunyuranya muri politiki.  Amahanga yanze gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane uko ubwicanyi bwagenze koko, byagizwe ibanga nkuko nta perereza ry’umuntu wahanuye indege ryari bwagaragaze uwabikoze.

Ubu rero usanga abantu bahemukiwe na FPR-Inkotanyi bavuga interahamwe zitanakibaho ukagirango niho babona umuti w’ibibazo barimo. Muminsi ishize umutegarugori wa RNC, Madamu Christina Mukama yavugiye kuri radio Itahuka akarengane yagize muri 1990 igihe inkotanyi zari ziteye ati Interahamwe zaje iwanjye zurira igipangu maze zintunga imbunda zikekako ndi icyitso. Rubanda irimo kwibohora yaramubajije niba muri 1990 hari interahamwe maze arya iminwa aravuga ngo abamuteye bari activistes ba MRND, bivuzeko baje kuba interahamwe muri 1992. Ibi byeretse ko bamwe batamitswe ibinyoma bya FPR bakaba aribyo barimo gushaka kurisha hano hanze muri za politiki zitwa izo kurwanira abayoboke. Ibintu byabaye Interahamwe zitarabaho bamwe barimo kubizitirira!

Ese ye? kuva kuya 01 Ukwakira 1990 interahamwe nizo zayogoje Byumba na Ruhengeri zimarira ku icumu inzirakarengane z’abahutu? Nizo zategaga amabombe mu mazu ya leta, mu mataxi y’abagenzi no mu masoko? Nizo zatumiraga mu manama abaturage mu turere inkotanyi zimaze kwigarurira maze nyuma zikabamishamo amasasu n’amabombe zitarobanuye? None se nizo zitubahirije amasezerano y’Arusha zigahitamo guca umutwe ubutegetsi bw’igihugu zimanura indege ya Habyara? Niko ye! Nizo zabujije amahanga gutabara igihugu mu bihe abantu bicwaga mu gihugu hose? Ubwo ahari ni nazo zazanye umuco wo gutegeka abaturage kurara badafunze amazu zimaze ngo kubohora igihugu kugirango zirye insinzi… Nizo se zarimbuye inkambi ya Kibeho amahanga arebera? None se nizo zategekesheje u Rwanda abanyamahanga barimo Nziza, Karegeya, Kayumba, Lwakabamba, abanyamurenge n’abandi ntashobora kurondora? Ubwo ahari inkotanyi zizemeza ko Interahamwe ari nazo zafashije Museveni kurimbura abagande bo muri Lowero Triangle, n’abaturage bo mu majyaruguru ya Uganda, zikaba zinamaze kuyogoza akarere k’Ibiyaga Bigali.

Ubutaha tuzumva batubwira ko Inkotanyi Kanambe Kabira, Nkunda, Ntaganda, Mutebutsi, Ruberwa n’izindi nyinshi ko burya ari Interahamwe. Tuzongera twumve ko Interahamwe arizo ba mpatsibihugu bakoresha mu kwica abanyafrika no kwiba imitungo yabo n’ibindi byinshi ntarondoye.

Nkotanyi bana b’u Rwanda reka nongere mbibutse ko niba tugomba kuvugisha ukuri nkuko bamwe birirwa babivuga, nitubigaragaze nta macenga tubikuye ku mutima. Interahamwe zaba zikiriho kandi zumva ko ziroshye mu bwicanyi zibyemerane ubutwari. Nkotanyi namwe muzirikane ko kugeza ubu nta numwe muri mwe uritaba ubucamanza, mureke kureba igitotsi kiri mu maso y’interahamwe, mutwaze ubugabo mwemere amarorerwa mwakoze kandi mugikora, ari mu Rwanda, mu karere no ku isi yose. Ibyo bizatuma inama ya Rukokoma cyangwa ya Verite et Reconciliation tuzahuriramo, iteguwe neza, izagira icyo igeraho.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

31 Responses to (Kinyarwanda) NI IKI KIHISHE INYUMA YO KWITA INKOTANYI ZA KAGAME NGO NI INTERAHAMWE?

  1. Jean uwizeye says:

    Murakagira Imana

    Ntabwo nanze amakosa mu inyandiko zanjye
    nanze ijambo “Abavantara”.
    Kubera iki ?
    Iyo ndebye imyaka tumaze hanze yi igihugu sanga haribyo twari tugomba guhindura mu invugo ni imikore.
    Ibintu birahindagurika nkuko umuntu ahora ahinduka.
    Actualisons ou mettre à jour nos bases des données buri munsi nibyo bizagaragaza abakora kandi bizafasha urugamba abanyarwanda turiho.
    Twitekerezeho duhinduke niho tuzashobora guhindura ibitubogamiye.
    Ni tutishobora twashobora abandi gute muri ururugamba ?

    Na ho ubundi mumbabarire amakosa yanjye.

    Nyagasani Ahorane na Mwe

  2. Jean uwizeye says:

    Tumusiime

    iyi nyandiko kimwe n’abandi
    birasi kimwe nka we irabareba.

    Reka mbanze mbaramutse mwi izina ryu umucunguzi Yesu Kiristu.

    Hari indirimbo nibuka ubu mba mu ubuhungiro kuva 1994 nkavuga nti useka umuntu bugacya musa koko. Iyo ndirimbo igira iti:
    ” abiyitira urwanda abo si abarutuye abarwitangiye bafitanye ubumwe nu ubwiyunge…”

    Uvuze abavantara birarya kuko benshi turi gukurira hanze ikinyarwanda cyacu tuvuga ari tura turye. Dutaniyehe na abavantara uvuga ?
    Abanononsoye mu indimi nyinshi ni izindi science ko mutengestwe cyangwa abandi muhejejwe inyuma yi igihugu ni inkandagira bitabo Shitani Paul KAGAME ? Aho Imana ntiyaba yaraturekeye mumaboko ya Shitani ngo idukamuremo ubwirasi, ubwibone, amashyari, kwi ikunda… Ibyo biri mubikuranga.
    Kandi biteza inzangano ni intambara no gucumura Ku Yo mwijuru.

    Ntimuzabure ubwami bwo mwi isi ngo munabure nu ubwo mwi ijuru. Byaba arigihombo kinini kandi mwarize.
    Umucunguzi Ni rubanda.
    Muragahorana IMANA.

    • Mbonabucya says:

      Jean Uwizeye we,
      Komera cyane,
      Mbere se ko utari wanditse ikinyarwanda neza nkuko wanditse hano wari wabaye iki? Nturenganye Tumusiime ngo yavuze nabi nawe niwongere Usome ibyo wari wanditse mbere hanyuma wikosore. Twese turebe imbere nkayandirimbo ntagusubira inyuma.
      Sawa Sawa? Ubwo ni OK.

  3. Uwimana Elodie says:

    Utarabona iyi Video niyihere amaso n’ubwo iri mu cyongereza ariko irasobanutse

    https://www.youtube.com/watch?v=Vt5bI1WyuKY

  4. Mbonabucya says:

    Manzi,

    Guma, Guma, gumaaa!!! Nibyo cyane pe! urugamba tugomba kururwana, tugomba guhurira hamwe kandi vuba byihutirwa tukihutisha ibikorwa. Dutataniye kwisi yose ariko igihe niki tugahura twese hamwe nkabitsamuye tukitabira itabaro vuba nabwangu kandi kumenyana ningombwa cyane ntawe utuvangiye, Erega dushobora kwiga ikinyarwanda kishoberamahanga intiti zigatitira ntizimenye nagato niyo bigana? Aboduhuje urugendo bumvise, ubwo mvuze ngwiki? Urugendo rushobora kuba rugufi cyane kandi mukanya nkako guhumbya.

  5. Patrick, Bingo says:

    Tumusiime, arashekeje
    ni umuti wamenyo pe! arabaza amenyo yinkoko kandi areba umunwa? Erega ikinyarwanda cyaraciwe mu rwanda, urwanda nurwabavantara gusa, cg nibimanuka ntawamenya. Iyo ugeze mu rwanda uhita wiga kuvuga ngo so,so. Ukongeraho izindi ndimi zitabaho mwisi ya Rurema. Akumiro! Uwapfuye azigumireyo yikinze byishi.

  6. Luciya says:

    Nibyo rwose, nanjye niko mbibona nkuko ADELINE RWIGARA yabivuze. FPR ni Interahamwe zo mu rwego rwo hejuru, c’est à dire que zirengeje kureeee
    ubwicanyi bw’inzirakarengane
    FPR ni abadayimoni, umutware wabo akaba ari Luciferp =Kagame.
    Puuuu!

  7. Patrick, Bingo says:

    Kagome muriki gihe ari gukora neza cyane, uyu Mwami wabidishyi Kagome mwene kanjogera ngo yongeye gufunga umuryango wa Rwigara ahora abafunga anabafungura nkinzugi. Akumiro! Harya Rwigara siwe watangaga akayabo kamafranga munkotanyi ra! Uyu muherwe wari warakize kubwa Habyara yararenzwe yibagirwa gukinga none ari gusarura aho yabibye. Yewe uwapfuye yikinze byishi ariko azigumireyo ntakundi.

  8. peace says:

    NDASABA SERGE NDAYIZEYE GUKOSORA DEFINITION YAHAYE GACACA ZAKOZE AMARORERWA MU RWANDA

    Serge Ndayizeye yaraye avugiye kuli Radio Itahuka ko Gacaca Kagame na FPR bayishyiriyeho kugira ngo bikize umuntu wese utavuga rumwe nabo. Iki ni ikinyoma kigamije ahubwo gupfobya itsembabwoko ryakorewe abahutu dore ko mbona ariyo tendance iriho mu muyaga wa politiki y’iki gihe..

    GACACA YASHYIRIWEHO KUMARA ABAHUTU

    Abantu bose bakulikiye ibya Gacaca zabaye mu Rwanda, nta numwe washidikanya ko Kagame na FPR ye n’abacurabwenge bayo, bari barateguye PLAN ikomeye yo kwitwaza jenoside bakamara abahutu benshi (cyane cyane abari bajijutse) bakabashinja ibyaha byo kwica abatutsi abenshi bababeshyera. Imbaga y’abahutu benshi bashinjwe ibinyoma bamburwa ibyabo, inkotanyi zikabigabana. Mbese gukenesha abahutu byatangiriye muli za Gacaca.
    Serges niba utabizi, nta mututsi wigeze ajyanwa muli Gacaca. Inkotanyi zose guhera kuli Kagame, zishe abahutu batabarika muli kariya karere. Wari wunva wowe Serges, inkotanyi yari yaregwa ubwicanyi???
    Njyewe nibaza impanvu ikintu kitwa ihonyorwa (Oppression) ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu BYATANGIYE KUBA TABOU (ngo kuvuga ko umuhutu yicwa azira ubwoko ni ugutoneka abatutsi) cyane cyane kuva habaho ngo bya P5 nibindi ntazi….. Kuba Kagame yica abatutsi ntabwo bivanaho ko APARTHEID ikorerwa abahutu iriho kuva mu myaka irenga 23. kandi yagejeje abantu bo mu bwoko bw’abahutu AHARINDIMUKA.

    GUTINYA KUVUGA UKULI KU IHONYORWA RY’UBWOKO MULI SYSTEME YA FPR SIBYO BIZAHA OPPOSITION GUSHYIRA HAMWE.

    Ko turwanya Kagame twese hamwe ndabishyigikiye cyane, ariko ikibazo cyo kuba ubwoko bwaratsembwe, abantu bakicwa imyaka 20 ikaba irenze, icumu rikaba ritarunamuka, abantu bazira uko bavutse, ntabwo ari ikibazo kigomba gutwikirwa na ya jenoside ngo yonyine yemewe na LONU ngo yabaye mu minsi ijana. Ntanubwo itsemababahutu FPR yagize umulimo wayo wa buri munsi rigomba gusisibiranywa n’ubwicanyi bwabundi Kagame asanganywe (kuva bari mu ishyamba) bwo kwikiza abo bari barafatanyije abaziza ko bashobora kumwaka ubutegetsi.
    Abacurabwenge ba Kagame/FPR barimo Mugesera Antoine barabyivugiye ngo “Abahutu tubakandagire tubacunaguze tubice tubamwaze tubabuze uburyo babure epfo naruguru..”IBI NA MUGESERA ANTOINE ARABIZI KANDI BYASHYIZWE MU BIKORWA NANUBU.

    Abanyarwanda ni izina nkunda cyane; ariko tureke gukina n’amateka. Ndatanga urugero: Muli Amerika, iyo ABIRABURA BABASAGARIYE BAKABICA, MUJYA MWUNVA KO BAMAGANA NGO ABICANYI BARICA ABANYAMERIKA?????? Oya….ahubwo n’abazungu bajya mu mihanda gufasha abirabura kwamagana ayo mahano, baba bavuga bati “TURAMAGANA ABASUPREMACISTS BIGIZE ISHYANO BICA ABIRABURA BABAZIZA UBWOKO BWABO…”Ubu se ibi bibuza ubwunvikane busanzwe hagati y’abanyamerika (ABAZUNGU n’ABIRABURA) gukomeza???
    Niba hari abibwira ko kuvuga ko FPR/Kagame yica abahutu aribyo bituma tutibohora, baribeshya cyane.
    Kagame yica abahutu abaziza ubwoko bwabo, Kagame akica abatutsi ATABAZIZA UBUTUTSI BWABO. Byunvikane neza ko APARTHEID ihari kandi kuyizinzika njye mbona halimo umukino nzasobanura nfite igihe.

    Mukomere mwese

  9. Mugabo says:

    Abatutsi bafite ikibazo gikomeye cy’urwango ku bahutu bigishijwe kandi bagatozwa igihe kirekire na Rupiyefu bamye bafata nk’umukiza wabo . Benshi muri bo maye rero iyo Fpr icyo yabafashije ni ugufumbira, gushimangira ndetse no gutsimbataza urwango bari bisanganiwe!
    Kuri ubu rero ibintu byahindutse aho abenshi muri bo Rpf yabakubye na zero ikaba idatinya no kubakindura, babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera urwo rwango bafitiye abahutu nyine aho baba bumva ko kubatakira cg kwifatanya nabo ari nko kwimena inda cg kwivamo bityo bakicecekera cg bagakomeza kwihambira kuri uwo Kagome aho kugira ngo ibyo bihutu byongere bisubirane ubutegetsi

    Urwo rwango rero nirwo rwatumye benshi muri bo birukira muri Rupfu Rpf igihe yateraga mu 1990 nta kuzuyaza no gutekereza kuko bumvaga ko bagiye kwikiza icyitwa umuhutu wese maze bagasubirana ubutegetsi bahoranye. Ibyo mwumva bavuga byoguharanira democratie, guca akarengane, guca ubuhunzi…ngo fpr ikaba “yarabitatiye” ikabahemukira…ni ibinyoma mu bindi nk’uko ubu n’uruhinja rwavutse uyu munsi rubyibonera.

    Urwo rwango rero nirwo rwatumye benshi muri bo bihanganira amabi menshi iyo FPR yabakoreye ubwo yabatsindaga mu mashyamba ibakubita udufuni ubutitsa igihe bari ku rugamba kuko bumvaga ko ikibazo ari umuhutu bagomba kuzatura uwo mujinya wose, bagomba kuzarimburana n’imizi ye yose igihe bazaba bafashe ubutegetsi.

    Urwo rwango nirwo rwatumye abatutsi bumva ntacyo bibabwiye igihe FPR yaje ikindagura abahutu b’inzirakarengane kuva yakwinjira mu Rwanda mu 1990 bikaba akarusho nyuma ya 94 aho ifatiye ubutegetsi aho yabatsembye ntacyo yishisha, kuko bumvaga ko Kagame ari gukora akazi k’indashyikirwa ko kubahorera no kubageza ku ntego bibwiraga ku bahuje bose nk’ abatutsi yo kurimbura no kwikiza ikitwa umuhutu cyose kugira ngo batsimbataze ubutegetsi bumvaga ko ari ubwabo nk’abatutsi.

    Urwo rwango nirwo rwatumye Kagome na Rupfu Rpf ye babaca ruhinganyuma bakabajijisha bakabahindura ibikoresho byabo ku buryo bworoshye kuko amabi yose uwo Kagome yakoraga bayarenzagaho amaso bakinumira kuko bamubonaga nk’umukiza wabamariye abahutu. Nk’izindi ngegera zose ziyubashye rero, Kagome uwo yageze aho abona neza ko urwo rwango abatutsi banga abahutu rudashobora gutuma na rimwe bifatanya n’abahutu kabone n’iyo yabakindura nabo. Nibwo rero abahutsemo atangira gusya atanzitse atangira kwica uwo ari we wese washatse kumuzamurana izuru, utarashatse kumuha umutungo we, uwo atibonagamo, n’indi wese utarashatse kumuyoboka buhumyi.

    Urwo rwango rero, nirwo rutuma abatutsi benshi babaye déçu na Fpr barimo ba Rwigara abo na famille ye etc…, bahorana ipfunwe ryo kwerura ngo bemere ko Kagome na rupfu ye babahemukiye bakirengagiza intego bari bahuriyeho yo kurimbura abahutu, ahubwo bakigira mu kwirira amatunda y’intsinzi bonyine bo bagasigara bimyiza imoso; hejuru y’ibyo byose noneho ubu Kagome uwo akaba ageretseho no kubasya atanzitse ntacyo yitayeho.

    Urwo rwango nirwo rutuma abatutsi bahoze mu Rwanda batajya berura ngo bemere ko nta na rimwe Fpr yigeze ibaha agaciro kuva yabaho, ko itigeze na rimwe ibafata nk’abatutsi nyabo, ndetse ko yanagize uruhare rukomeye cyane mu bwicanyi bwabarimbuye mu 1994 yarangiza igakora ibishoboka byose ngo bwitirirwe abahutu gusa. Urwo rwango bafitiye abahutu nyine ni narwo rudatuma berura ngo bemere ko “genocide” ari iturufu yakijije Kagome n’abambari be mu gihe bo baririra mu myotsi kuko rukibumvisha ko umwanzi wabo ari umuhutu mpaka.

    Urwo rwango nyine ni narwo rutuma abenshi mu batutsi bitwa ko bahunze Kagome uwo bagera hanze bakinumira aho kujya kwifatanya n’inzigo z’abahutu zitagomba kuzapfa zongeye guhingutsa ibizuru byazo ku butegetsi; cyangwa bakihutira kujya mu ngirwamashyaka n’ubundi ameze neza neza kandi afite imyumvire ya Kalinga nk’iya Rupfu rpf yuzuyemo abatutsi n’ubundi nka za RNC, ISHAKWE, AMAHORO, etc.

    Urwo rwango nirwo rutuma batajya bavuga uburyo Fpr yarimbuye abahutu cg uburyo ingoma za cyami zapyinagaje abahutu kuko bumva ko kuri bo ari ibisanzwe.
    Ari nayo mpamvu comparaisons zose z’ibibi bazikorera buri gihe ku bahutu, ku nterahamwe, kuri CDR, kuri Kayibanda etc..

    Reka ndekere hano naho ubundi bwakwira bugacya!

    Mugabo

    • ruyuki says:

      Mugabo ndamukunze cyaneeeeeee
      Uziko neza ibyo avuze ari 100%,uru wrango abatutsi bari barumaranye igihe none barimo baranjwa ngi interahamwe

  10. Jean uwizeye says:

    Bantu b’Imana muhorane na Yo

    Impunge za Mr peace zifite ishingi 100% :

    Ntabwo aba ex ba FPR/APR/RDF bazajya
    Baririmba ko bibeshye ku inkotanyi ngo tubyemera kuko ziri Kubica bazifashaga.
    Bose bacika agafuni bahimbaza FPR bikomye umwicanyi ubarusha intambwe. Murazi ibyo Général K. Nyamwasa yavuze agishika hanze yi igihugu aboyatumaga kwivuna umwanzi ariwe bahiga. ntaho bitaniye ni ibya Diane Rwiyara. Na abandi…

    None se wowe wakwemera ko Wibeshye kuri FPR/APR/ ugakomeza kwamamaza ibinyoma byayo ngo interahamwe zarishe. Abahutu barishe kandi bizwiko FPR/APR/RDF ariyo yamaze abantu yiyita interahamwe.

    Nka Diane we ibyamubayeho muri aya matora ya gombaga kuhavana isomo rikomeye. Oui yacengewe na DIM ikamuvangira mu liste zaba musinyiye ngo azab

    • Jean uwizeye says:

      Nuko FPR/APR/RDF yamye icengera abo ihanganye nabo igakora ibidakwiye bikitirirwa abandi.
      Abo bzpfuye bakazukira mu smalisite ya Diane abo rwose baisse ni imbaraga sa shitani Paul kagame.
      Ikimenyimenyi ko interahamwe zirengana muzongere mwunve ya njiji yi intiti yiyita umushakashatsi ibyo ya bwiye radio itahuka ubwo yazaga kwamamaza igitabo cyayo.

      Ivugako abinjije abantu mu nterahamwe ntakurobanura bakoze. Waba ufite umugambi si gutsemba abatutsi ukoresheje interahamwe amateka zikigarurirwa na abqtutsi ?

      IBYO bivuze ko aricyo gituma harimo abatutsi benshi munterahawwe aribyo byatumye Paul KAGAME abarimarima kujyeza nubu nkuko yabikoraga kumurindi na uganda. Ikibazo nuko abatutsi benshi na none banga abahutu uwo bari bazi nka Pirato muri uganda baje bamwikoreye nkawawundi waruhetse impyisi bagirango izarya abandi gusa.

      Igihe ni iki abatutsi abunva ko aribo bakita umwicanyi umwicanyi bagashyira hasi ubutesi nu ubujiji na ho ubundi Umwakagara kubamara bwo arabamara yaje aje. Mureke kwita umwicanyi interahamwe cyangwa umuhutu ibyo ntibizaba inyoroshya cyaha kwa shitani Paul kagame. Nti bizanabafasha mukwiyejyereza abahutu.

      Nku umuntu wi Imana ntawe nishimiye ko agirirwa nabi niyo yaba afite ibyaha nki ibyingurube.
      Ariko ukuri kugomba kuvugwa niyo nakuzira. Ikibi sugupfa ikibi nugupfana ibyaha.
      Ntimuzandirire umunsi zashyikiriye muziririre mwe muzaba mukiri kumwe nazo.

  11. Marie Pierre says:

    Soma neza iyi nkuru uraza kumenya amanyanga ya Mukama Christine. Ndashimira Noble Marara udahwema kutubwiza ukuri
    http://www.inyenyerinews.org/politiki/ibya-rnc-imbwa-zikomeje-kubirwaniramo/

    Amakuru yizewe aturuka mw’iperereza ry’inyenyeri, aremezako Rwalinda Mike yagejejwe I Kigali akaba afungiye muri Safe House aho hari gutegurwa dosiye yo kurega bamwe mubayobozi ba RNC ibikorwa by’iterabwoba.
    Mukama Christine, Jean Paul Turayishimiye, Ben Rutabana, Rukundo Faustin, Benoit Muhoza na Kayumba nyamwasa bakaba aribo Bantu leta ya Kigali iri gutegurira amadosiye yo kubarega icyaha k’iterabwoba murukiko rw’Afrika y’iburasirazuba.Amakuru yizewe aremezako Major Nkubana, Rwalinda na Capt Appollon Rubagumya aribo Kigali iri gukoresha mukuzashinja abo bayobozi ba RNC twavuze haruguru.
    Kigali irashaka guca abantu Bose ba RNC bageragezaga kunyura muri biriya bihugu bya Uganda, Kenya, ariko cyane cyane Tanzania.

    MUKAMA CHRISTINE YINJIJE ZA DMI MURI RNC:

    Uyu mudamu kuriye abategarugori ba RNC, akaba akunda kugaragara cyane kuri Facebook aterana amagambo, Dany Munyuza na Kabarebe James bamuteze abasore babo maze bamwigiraho inshuti zikomeye bamwereka ko nabo barwanya Kagame kandi bifuza kwinjira muri RNC . Mukama nawe ntiyazuyaza abinjiza muri RNC. Abo basore bamwe inyenyeri yabashije kubona amafoto yabo, nimyirondoro yabo, igaragazako bamwe bari abasirikare ba Kabarebe abandi ari abapolisi ba Munyuza. Amafoto yabo ntiyagaragazwa kuko bose ntawuzi ukwuli aho kuri hagati ya RNC na leta ya Kigali bakaba barasabye kutagaragazwa mu mafoto.
    Mukama amaze kumenyana nabo basore yabasabye ko bava mu Rwanda bakajya Tanzania aho bageze bakakirwa na Rwarinda. Kabarebe aba yinjije igitego cyambere RNC. Bivugwa kandi ko Atari Mukama gusa ahubwo na Rukundo Faustin utuye mu gihugu cy’ubwongereza binjije abantu batoraguye kuri Facebook batabazi bagashaka kubashyira mubikorwa bya gisirikare bakamenya amabanga ubundi yagakwiye kumenywa n’umuntu wizewe. Ubu buswa bukabije n’uburangare by’abayobozi ba RNC bikaba byaricishije abasore batari bacye babeshywa ngo bajyanywe mu gisirikare cya RNC kitariho ari icyuka gusa. Izi ntasi za kabarebe na Munyuza abayobozi ba RNC bazihuje nabandi basore bafite batumva kagame ubu burangare bwatumye abo basore bashimutwa. Abo basore bagera kuri batanu bizezazaga Kayumba ko ngo bashobora gutera ibisasu mugihugu, bakarasa bamwe mubategetsi, n’ibindi bikorwa by’urugomo ngo byari butume amatora agenda nabi. Aba basore bakomeje kwakira amafaranga ya RNC boherezwaga na Ben Rutabana, Dan munyuza na Kabarebe nabo babafasha kubona ibikoresho byari gukoreshwa muriryo terabwoba.

    Nguko uko abantu bo muri RNC bakomeje kwitera amajeki ngo bazaburizamo amatora kandi mubyukuri abo biringiye ko bazakora icyo gikorwa ari intasi za Kigali. Byarangiye imisanzu ya RNC itwawe na na Kigali ndetse kigali inabonye ibimenyetso byo gushinja RNC ibikorwa byiterabwoba.
    Amakuru yizewe ava ikigali yemezako Kagame yihanangirije kabarebe ko nihagira agakorwa na kamwe Kayumba Nyamwasa azakora gahungabanya umutekano ngo kabarebe azabyishyura. Kubera iyompamvu kabarebe yabashije gucengera mubantu bakomeye ba RNC yinjizamo intasi ze, kuburyo igikorwa cyose KAYUMBA ateganya gukora Kabarebe akimenya kitarasohoka. Kabarebe yateze imitego myinshi Kayumba kandi abishoramo amafaranga menshi kugirango shebuja atazavaho amumerera nabi. Kabarebe azi neza intege nkeya za Kayumba, aziko RNC nta perereza ifite, aziko kayumba abayeho nkimfungwa, bityo abo akunda gutuma Bose Kabarebe arabamenya agahita abagura abo bidashoboka akabatega imitego akabashimuta. Iyi nkuru turacyayikurikirana.
    Dushimishijwe nuko Nkubana Rwalinda na Appollo bagihumeka.

    Agness Muhongerwa Tanzania

    • Kanuma says:

      Ese burya ya RNC abahutu bajyaga birukiramo ni iyi? Nyamara uwashaka watekereza neza akamenye ko uru rugamba rutoroshye akamesa kamwe agashigikira FDLR, n’ubwo waba ufite ibyo uyinenga ariko nkeka ko kugeza ubu ariyo yerekanye ko uwayishigikira hari icyo yageraho. None RNC abantu birukiraga ubu aho igeze hari ugishidikanya ko kuyijyamo ari uguta igihe? Mwirinde izi ngirw amashyaka z’inzaduka nazo ntacyo zirya ni twa boutiques nta kindi. None Thomas wamaze kuba President se hari ikindi abahishe? CNRD yigiriye kwa Rusesabagina se niyo mutegereje? Inzozi za Twagiramungu se? Rudasingwa se? Uyu Rudasingwa na Ngarambe Joseph bo mushobora no kumva bageze i Kigali, hari abaza kundasaho ariko icyo nababwira ni uko mutazatinda kubona ibyo mvuga ubu.

    • Apolline says:

      MUZE MWESE TUBABARIRE CHRISTINA MUKAMA KUKO ASA N’UTAZI IBYO ARI KUVUGA, NUBWO BIGARAGARA KO ASHOBORA KUBA ABYEMERA CYANGWA SE YARATOJWE KUBYEMERA, KUGIRANGO AGUMANE ICYUBAHIRO NO KWISHYIRA HEJURU YA RUBANDA ; ATUBWIRIRAMO MURI MAKE UKURIKIJE AMATEKA ACURITSE ARI GUPFUNDIKANYA. KUBA BYONYINE ASHOBORA KWIHANDAGAZA AKAVUGA UKUNTU YATEWE MU RUGO, NONEHO SERUBUGA NA RWAGAFIRITA BAKAMUGERAHO MBERE Y’UMUGABO WE NAWE WARI UMUMAJORO, NGO BAKAMUSHYIRA MURI KAJUGUJUGU MU GIHE INKOTANYI ZARI KUBOMARA AMADA Y’ABAGORE BATWITE, BYUMBA ZAYIHINDUYE UMUYONGA, BIREREKANA MU BY’UKURI KO AGOMBA KUBA YARI MU RWEGO RWE YIHARIYE, AKABA ASHOBORA NO KUBA YARI AFITIYE AKAMARO KADASANZWE IZO NTERAHAMWE NKURU(SERUBUGA NA RWAGAFIRITA NDETSE NA KINANI) KAZWI NAWE GUSA N’ABO BAMUSHYIRAGA MURI KAJUGUJUGU, BAMUHUNGISHA INTERAHAMWE GASANA ANASTASE YARI ATARATEKEREZA. ESE YABA YARIGEZE ABAZA ABA BAGABO IMPAMVU BISHE KAYIBANDA, NKUKO MBONA ATIBAGIWE KUBIVUGA KW’ITAHUKA?ESE YABA YARABABAJIJE IMPAMVU NGO BARI BARANGIYE IMPUNZI GUTAHA, NONE AHO KUGIRANGO KAJUGUJUGU YAGOMBAGA KURINDA RUBANDA IKABA YARI IRI GUKORESHWA MU GUHUNGISHA UMUDAMU UMWE WARI UFITE UMUGABO WAGOMBYE KUBA AFITE UBUSHOBOZI BWO KUMWIRINDIRA? KERETSE NIBA IPETI RYA MAJORO YARI YARAHAWE NARYO RYARI RIFITE IKINDI RIVUGA KUBURYO MUBUSHOBOZI BWE KUVANA UMUGORE WE MU GACE A AMUJYANA MU GACE B BYARI KUMUBERA IHURIZO RIKOMEYE KU BURYO RYASABAGA OPERATION SPECIALE IYOBOWE NA ZA ETATS MAJORS ZOMBI. ESE KOKO INKOTANYI ZATEYE KUBERAKO HABYARIMANA YANZE KO IMPUNZI ZITAHA? NONE SE IYO RADIO MUHABURA YAVUGAGA NGO URWANDA RUMAZE IMYAKA MIRONGO ITATU MU MWIJIMA YABAGA ISHAKA KUVUGA IKI? NIYO MPAMVU RERO TUGOMBA KUBABARIRA CHRISTINA MUKAMA KUKO INGENGABITEKEREZO YA KALINGA ITUMA YUMVA AGOMBA GUSOBEKA AMAGAMBO SIWE WAYIZANYE YARAYIGISHIJWE

  12. mbonyingabo says:

    @ Peace,isesengura lyuburyo inkotanyi na banye politic bakoresha ijambo INTERAHAMWE ritaribwo nuko Adeline yavugaga. Ntabwo wakagombe kubashyira mugatebo kamwe, wagombaga gutandukanya imvugo ya Adeline Rwigara nizabo bandi, kuko bamwe bakoresheje iryojambo nkabanyepolitic naho undi iyimvuga yayikoresheje mugihe cyakababaro kubugome.

    Gewe numvise ushaka guphobya imvugo ya Adeline Rwigara, kubulyo utigeze uha agaciro icyatumye ayivuga nabo yabwiraga (context). Ibibyarikoroha iyaba nabisesenguraga munyandiko; atari comment. Ijambo Adeline yavuze ati “MURI INTERAHAMWE ZO MURWEGO RWOHEJURU”, kubantu baba mu Rwanda bigishizwe yuko INTERAHAMWE ari abicanyi barenze urugero naho INKOTANYI zikaba (abacunguzi) arabakiza. Muyandi magambo ijambo INTERAHAMWE nigitutsi gikabije mu Rwanda.

    Adeline mukababaroke yashakaga kuvuga iki, kandi kubwira bande? Ntagushidikanya yavugaga yuko inkotanyi zabeshe yuko arabakiza naho interahamwe bakaba abicanyi ataribyo. “Murinterahamwe zomurwego rwohejuru”; murabicanyi ndenga kamere. Adeline yabwira abacikacumu yuko babenshwe yuko INKOTANYI arabakiza, ataribyo ahubwo arabicanyi kurenza interahamwe.

    • Kanzeguhera says:

      Urakoze kuri iki gitekerezo cyawe bwana Mbonyigabo ariko hari numva ntumvikana nawe. Ese Adeline Rwigara nawe ari mu babeshwe kuburyo ukuri atakuz? Njye numva atariwe wagakoresheje ijambo interahamwe muburyo butari bwo kandi abizi neza. Iyo biba byaravuzwe n’umuntu wakuze nyuma ya 1994 cga umuntu wavuye i Bugande cga hanze y’u Rwanda nari kubyumva kimwe nawe, ariko kuba byavuzwe na Adeline Rwigara uzi ukuri nyako ariko akagoreka amateka kubushake yitwaza ngo arababaye njye numva gukora guty ataribyo byazazana amhoro mu Rwanda. Ese waba wibuka amagambo Diane Rwigara yaba yaravuze se bakimara kumwica? yaravuze ngo ” Ese ubu koko barinze bica umubyeyi wanjye abahutu bo kwicwa bari babuze ?” Nshobora kuba ntabivuze neza mumagambo ye ariko bisa n’ibyo. None se aya magambo yo uyavugaho iki? Uyu munsi se ibyo Diane avuga ni urukundo afitiye abahutu cga abanyarwanda muri rusange cga ni umujinya w’urupfu rwa se? Nibyo rwose ibyo Diane cga se Adeline avuga byinshi ni ukuri ariko simpamye ko uretse kuba batarabashije kumvikana na Paul Kagame muburyo bwo kugabana ibya Rubanda naho ubundi nta burwanashyaka njye mbona, ariko ibi ntibivuga ko batababaye kandi ko bifuza impinduka ndetse ko abanyarwanda banagomba gufatanya nabo mu gushaka impinduka. Muri make mureke tuvugishe ukuri, tureke kugendera ku marangamutima kuko amarangamutima siyo azunga abanyarwanda ahubwo ukuri niko kizadufasha. Akenshi ukuri kuraryana ariko ni ukukwihanganira kuko kurakiza. Yaba Adeline Rwigara, Diane Rwigara cga se uyu Mukama Christine nawe urimo kugoreka amateka bagomba kubwizwa ukuri nta kubogama, bakava mu kugoreka amateka bakemera ko tuvugisha ukuri kwambaye ubusa. Nabonye Noble Marara, yiyemeje kuvugisha ukuri atarya indimi na gato, ibya Mukama Christine arabivuga ukuo biri ndetse na RNC ntantinya kuyibwiza ukuri, yewe n’abandi banyarwanda muri Rusange Marara arababwiza ukuri. Ng’icyo icyo abanyarwanda bakeneye muri iki gihe

  13. Ibi Romeo yarabitubwiye igihe Kagame yica Assinapol Rwigara nuko Diane Rwigara akabaza kuki bamwiciye umubyeyi Kandi hari abahutu benci. Ayo magambo ya Diane Rwigara na nyina yerekana uko batekereza nuko babona abahutu. None abahutu bakarira ngo bafunze umuryango Rwigara nta narimwe izo nkotanyi zigeze zivuga nagato Kagame yica abahutu.

  14. Mbonabucya says:

    Manzi we! nibyo pe,
    Kumenyana ningombwa cyane mumaguru mashya tugafata ingamba zo kwirinda, kwirwanaho, kurwana kubacu bose, kurinda ubuzima bwacu bwose uko byagenda kose, niba abazungu bariyemeje kuturimbura bakazungura afrika yacu bamaze kudutsembaho kwisi bakoresheje FPR-inkotanyi ziyobowe na kagome mwene kanjogera natwe tugomba guhindura kamere yacu tugahangana nibihe tugezemo kuko amazi siyayandi. Niba ubwoko bumwe bwabanyarwanda bwarishwe guhera 1990 kugeza uyu munsi 2017 bakomeje kwica buri munsi, nukuvugako twahinduwe inyamaswa tutari abantu nkabandi. Twese tuva amaraso atukura kandi amazi yarenze inkombe kera cyane. Ndahamagarira abanyarwanda bose twese hamwe tuti No. kirazira tugomba kwitabara mumaguru mashya vuba nabwangu kuko turashize pe! Ahacu nabacu hatewe itabi.

  15. Jean uwizeye says:

    Bonsoir bantu b’Imana

    Mbonabucya mwene Kanyarwanda hari ibyo jya n’unva ngo ” mes ancêtres les gaulois ” abahoze bakolonijwe na abafaransa iyo bibaza kuri amwe mu amasome yigishwaga muri sa Congo, cameroun…
    Abanyagisaka kimwe na bandi benshi twagizwe bene kanyarwanda kungufu zu umuheto. Uko u RWANDA rwaguwe uzabitekerezeho neza kuko byo urabizi uko rwaguwe.

    Na ho ubundi ndumunyarwanda ihabanye nu ubunyarwanda aha ni question d’identité nationale. Inyenzi-nkotanyi zifite définition ya zo iri ukwiri na twe dufite indi incluant abantu bose nta we uhejwe cyangwa ugizwe ruvumwa.
    Mumyaka ya za 1958-1959 aho Gitera ya teraga heju kalinga na abari bayibundikiye nki inkoko iraririye amahuri abagaragu bi ibwami barabeshye bati gahutu na gatutsi nta umunani wo gusangira uhari hagati ya bo kuko atari abavandi. Bati ikimenyimenyi n’uko ibishahu bya ba so bifubitse kalinga ingoma iganje. ubwo bujiji abayoboye u RWANDA ubu barerewemo kuko aribo buzukuru na abana babo bagaragu nibwo bwabyaye ndumunyarwanda. Guheza abo imbunda, agafuni na akandoyi bahinduye izamarere.

    Abagaragu bi ibwami bwi icyogihe bavugaga abagizwe abanyarwanda kungufu z’umuheto.
    Gahutu umwe wavumwe na se ariwe se wa gatutsi na gatwa we ubundi yarafite uburenganzi kubyo se kanyarwanda yasize.

    Nongere mbivuge bene kanyarwanda ni muterana mwenyine twe tuzahamagarwa nande ngo twikize shitani Paul KAGAME na abayoboke be ? Sekibi ni mwene kanyarwanda na we arahamagarwa ? Ko benshi kwa kanyarwanda bayobotse shitani nti izabavangira ?

    Cyakora nuhamagara abanyarwanda bene ngofero bene sebahinzi bene ingoma yo yanze gukamira, ho bizunvikana neza. Ni na bo babuze ni ibivungukira byo kumeza, ni bo
    Urugamba rureba ni bo bugarijwe na agafuni kadashira inyota ya amaraso.

    Narangiza nvuga nti ntitwigeze tuba bamwe nkuko babivuga mu inyabutatu nyarwanda. Igihe ni iki cyo kuba bamwe abanyarwanda kubere duhuriye muri frontières zimwe kandi zitazahinduka. Kandi tugomba kubana turengera inyungu Zacu nta we ubihomberamo.

    Ikibazo nuko abahamagarwa badasinziriye ahubwo bapfuye. Dukeneye umucunguzi udasanzwe uzura abapfuye.

    Umwanzuro
    Yesu kristo yavutse muri rubanda na shidi rubanda ni umucunguzi. Ntimugire uwo musubiza inyuma kuko ntawuzi igihe nuko umucuguzi azabasa.
    Muragahorana Imana

    • Tumusiime says:

      Ariko ubwo uzi kwandika ikinyarwanda cg uri umuvantara?

  16. Kami says:

    1.Umunyemari Rwigara amaze kwicwa hagaragaye umukobwa we kuli TV (sinibuka iyariyo) abwira abanyamakuru ati:”Nahoraga kuli internet mpanganye n’interahamwe ngahinduranya amazina ndwanira ubu butegetsi none bishe Data? Ubuse abo kwica basanzwe bicwa ko bahari, kubera iki na Papa yishwe?”
    2. Uriya mubyeyi Adeline Rwigara uri mu bibazo bitoroshye, arabwira izo nkotanyi zamaze abantu kuva muli 1990, ati”Muli interahamwe zo mu rundi rwego”…agakomeza akavuga ati”mwa bicanyi mwe mwamaze abantu kuva muli 1998”
    Hari n’abandi nabandi bameze gutyo usanga babona ibyago byabo gusa, naho imbaga yamamiliyoni yatikijwe ikaba igitikizwa na ziriya nyangabirama (abo bantu bashyigikiye bazi ko bashygikira abicanyi) ngo abo batikijwe nazo ntabwo bo bafite agaciro
    Ese nk’umuntu utekereza ngo abishe ni interahamwe kandi ngo inkotanyi iyo zica iryo zina ry’inkotanyi bararibambura zikitwa interahamwe, aramutse afashe ubutegetsi mu Rwanda byagenda gute? Njye mbona inzirakarengane (bamwe bagenewe kwicwa bahabwa nta kuvangura ibara ry’INTERAHAMWE) ntaho baba bavuye ntaho baba bagiye.
    UKULI KOSE KU BYABAYE BYOSE NIKO KUZAKEMURA IBIBAZO BY’ABANYARWANDA.

  17. Jean uwizeye says:

    Kuri Mbonabucya :
    Kagire IMANA !

    Icyo na shatse kuvuga nuko abanyarwanda bose tutari bene kanyarwanda. Bene kanyarwanda ni abanyiginya,abega, andi moko abili aranyihishye. Ariko nkanjye wu umugesera muzirankende nta nkomoko nfite Kwa Kanyarwanda wa Gihanga Ngomijana.
    ayo ni amateka yandi kubazi ibisekuru byabo.
    Niba uzi ibyawe urasobanukirwa noneho.
    Rutare abane na mwe mwese bacunguzi.

    • Mbonabucya says:

      Kanyarwanda nimwene Sebahinzi na mwene Ngofero, usubire mumateka y’urwanda ntayo uzi, wibuke ko Kanyarwanda atari Ndumunyarwanda biratandukanye cyane. Aho bitandukaniye nuko iyo uri Kanyarwanda ntabwo kandi wakwitwa Ndumunyarwanda; (Ndumunyarwanda biva kugura ubunyarwanda uba ufite iyindi nkomoko yahandi). Nunakurikirana amakuru avugwa kurwanda nabanyamahanga uzasanga bavuga ko hari abantu baguze ubwenegihugu bwubunyarwanda kungufu kandi bihindura abanyarwanda kungufu nyamara atari abanyarwanda ba bene urwanda.
      wongere wibuke ngo Abasangwabutaka nabimukira bivuze iki.

  18. kanyarwanda, thiery says:

    Nimakuru ki ko mudakoma? Intwali zacu ko zidakoma ni bite? Reka nimuduhumurize cg mwongere muduhumurize nagata nkayandirimbo ngo “mvura yumuhindo”. Erega ntwali zacu iyo muvuze nagato turahumurizwa kuko keshi duhora tudandabirana, turushye cyane, tunaniwe kandi turambiwe na cyami ya FPR-Inkotanyi

    Inzira-bwoba, Far, FDLR turabakunda cyane kandi turabakumbuye cyane. Muzadutabara ryari? Muzaducyura ryari ngo dutahe iwacu mu rwanda.
    Abantu beshi basigaye babaza ngo mbese bariya ba Ethiopia nibo babaye abanyarwanda kuruta bene butaka-Abasangwabutaka bw’urwanda?
    Amaherezo ni ayahe? Nange aha mpafite ikibazo.

  19. Jean uwizeye says:

    BJR À TOUS IMANA IBE MURI MWE

    Mbonabucya we :
    Ko ndi umunyarwanda simbe mwene Kanyarwanda na Gihanga Ngomijana twe muzadutumira ryari muri uwomubonano. Abo bavandimwe banyu kwa Kanyarwanda benshi muribo ni babavandimwe ba Rukokoma; ndunva ibyanyu bizaba isupu ibihiye urwanda.
    Impungenge za Peace munyandi ye zirunvika neza.
    Amayeri yi inyenzi-nkotanyi ni menshi ayo kwemeza ikinyoma yo yarazirenze kuburyo babeshye bibeshya nti zinashobora kuvuga ukuri zirwanaho. Uko byajyenda kose gereza FPR/APR/RDF yubakiye abaturwanda yahasanze na bo bayirimo. Izaturya itabasize.

    Erega iyo zivuga ko nta muhutu nta mututsi iyo bijyeze muguharanira kalinga ho ntizibeshya nu Umwami yarayiphiraga nastwi bene Rwigara.
    Abarwanyi bari hanze aha ntibashaka Shitani Paul Kagame ariko amabiye ari muri FPR/APR/RDF yo niyo bonse ntibakwitandukanya (ingengabitekerezo) na yo.
    Niba aricyo ubatezeho na kubwira ngo : tega amatini ngo urashaka amatuba ya Cyeziya. Iyi ni invugo nyarwanda sugutukana.

    • Mbonabucya Celestin says:

      Mama wararaye ntacyo natahuye nakimwe mubyo wanditse, ikinyarwanda cyawe kiri murwego rwo hejuru cyane. Ariko se warerewe hehe ra! Akumiro!
      Nukwisubiraho mba ndoga Rukara Rwa Bishingwe.

  20. Mbonabucya Celestin says:

    Erega haricyo mutazi, ntabwo muzi abatutsi ndabarahiye. Abatutsi nibwoko bubi cyane, muri kamere yabo bahora bigira uko batari kugeza bashizemo umwuka. Uyu mugore wa Rwigara ntiyashobora kuvuga ko inkotanyi arizo ziri ku mukorera amabi kuko azi neza ko we numugabo we aribo bantu bambere bagiye imbere mukuzigeza kubutegetsi mu rwanda, kuri we abivuze byaba ari ikimwaro nigisebo ahitamo gupfiramo ibibi byinkotanyi zikora akabyitirira abandi nuko ubwoko bwabatutsi bumeze. Ingero ni nyishi kayumba nyamwasa -Nyamaswa warimbaguye abahutu kuva batera urwanda akicwa buri muhutu wese numwana wuruhinja agasogota, uyu kayumba nyamwasa inkoramaraso ruharwa ubu ari kwiyita umutabazi hamwe nizindi nkotanyi zinkoramaraso zuzuye muri RNC ko ari abere bogusimbura kagome mwene kanjogera, izi nkotanyi zinkoramaraso zuzuye muri Amerika na UK zifatanyije nizindi nkoramaraso zabahutu ubu bihinduye abakongomani nabarundi mu kurimbura umuryango nyarwanda no gusibanganya genocide yakorewe abahutu guhera muri 1990 kugeza uyu munsi 2017.
    nugukenyera tugakomeza tukoga amagazi kuko amazi siyayandi inkoramaraso zose tukazihagurukira aho ziva zikagera. Buri wese ikigihe nigihe cyo gukora haba mwijoro, mu mvura yamahindu, mumwijima iki gihe tugomba gukora tukamenyana aho turi hose kwisi yose kuko twajwemo. Bene kanyarwanda tugomba kumenyana muri ibi bihe bikomeye cyane. Dufatane mumugongo mpaka dusohoje umurimo.

    • Manzi says:

      Mbonabucya, icyifuzo cyawe cyo kumenyana tugarwanya uwaduhekuye kuva muri 1990 kugeza ubu ni ngombwa. Nahamagarira mwene kanyarwanda aho ari hose kumenyako urugamba umucunguzi arwana nawe rumureba. Nitudafatanya tukitwara nkaba Rukokoma, urugendo ruzaba rurerure kandi dushobora kurugira rugufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *