(Kinyarwanda) NDASABA SERGE NDAYIZEYE GUKOSORA DEFINITION YAHAYE GACACA ZAKOZE AMARORERWA MU RWANDA

284593_mrbx9hrE
  • Views 2978
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Serge Ndayizeye yaraye avugiye kuli Radio Itahuka ko Gacaca Kagame na FPR bayishyiriyeho kugira ngo bikize umuntu wese utavuga rumwe nabo. Iki ni ikinyoma kigamije ahubwo gupfobya itsembabwoko ryakorewe abahutu dore ko mbona ariyo tendance iriho mu muyaga wa politiki y’iki gihe.

GACACA YASHYIRIWEHO KUMARA ABAHUTU

Abantu bose bakulikiye ibya Gacaca zabaye mu Rwanda, nta numwe washidikanya ko Kagame na FPR ye n’abacurabwenge bayo, bari barateguye PLAN ikomeye yo kwitwaza jenoside bakamara abahutu benshi (cyane cyane abari bajijutse) bakabashinja ibyaha byo kwica abatutsi abenshi bababeshyera. Imbaga y’abahutu benshi bashinjwe ibinyoma bamburwa ibyabo, inkotanyi zikabigabana. Mbese gukenesha abahutu byatangiriye muli za Gacaca.
Serge niba utabizi, nta mututsi wigeze ajyanwa muli Gacaca. Inkotanyi zose guhera kuli Kagame, zishe abahutu batabarika muli kariya karere. Wari wumva wowe Serge, inkotanyi yari yaregwa ubwicanyi?
Njyewe nibaza impanvu ikintu kitwa ihonyorwa (Oppression) ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu BYATANGIYE KUBA TABOU (ngo kuvuga ko umuhutu yicwa azira ubwoko ni ugutoneka abatutsi) cyane cyane kuva habaho ngo bya P5 n’ibindi ntazi….. Kuba Kagame yica abatutsi ntabwo bivanaho ko APARTHEID ikorerwa abahutu iriho kuva mu myaka irenga 23. kandi yagejeje abantu bo mu bwoko bw’abahutu AHARINDIMUKA.

GUTINYA KUVUGA UKULI KU IHONYORWA RY’UBWOKO MULI SYSTEME YA FPR SIBYO BIZAHA OPPOSITION GUSHYIRA HAMWE.

Ko turwanya Kagame twese hamwe ndabishyigikiye cyane, ariko ikibazo cyo kuba ubwoko bwaratsembwe, abantu bakicwa imyaka 23 ikaba irenze, icumu rikaba ritarunamuka, abantu bazira uko bavutse, ntabwo ari ikibazo kigomba gutwikirwa na ya jenoside ngo yonyine yemewe na LONU ngo yabaye mu minsi ijana. Ntanubwo itsembababahutu FPR yagize umulimo wayo wa buri munsi rigomba gusisibiranywa n’ubwicanyi bundi Kagame asanganywe (kuva bari mu ishyamba) bwo kwikiza abo bari barafatanyije abaziza ko bashobora kumwaka ubutegetsi.
Abacurabwenge ba Kagame/FPR barimo Mugesera Antoine barabyivugiye ngo “Abahutu tubakandagire, tubacunaguze, tubice, tubamwaze, tubabuze uburyo babure epfo na ruguru.”IBI NA MUGESERA ANTOINE ARABIZI KANDI BYASHYIZWE MU BIKORWA NANUBU.

Abanyarwanda ni izina nkunda cyane; ariko tureke gukina n’amateka. Ndatanga urugero: Muli Amerika, iyo ABIRABURA BABASAGARIYE BAKABICA, MUJYA MWUMVA KO BAMAGANA NGO ABICANYI BARICA ABANYAMERIKA? Oya….ahubwo n’abazungu bajya mu mihanda gufasha abirabura kwamagana ayo mahano, baba bavuga bati “TURAMAGANA ABASUPREMACISTS BIGIZE ISHYANO BICA ABIRABURA BABAZIZA UBWOKO BWABO”. Ubu se ibi bibuza ubwumvikane busanzwe hagati y’abanyamerika (ABAZUNGU n’ABIRABURA) gukomeza?
Niba hari abibwira ko kuvuga ko FPR/Kagame yica abahutu aribyo bituma tutibohora, baribeshya cyane. Kagame yica abahutu abaziza ubwoko bwabo, Kagame akica abatutsi ATABAZIZA UBUTUTSI BWABO. Byunvikane neza ko APARTHEID ihari kandi kuyizinzika njye mbona halimo umukino nzasobanura mfite igihe.

Mukomere mwese

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to (Kinyarwanda) NDASABA SERGE NDAYIZEYE GUKOSORA DEFINITION YAHAYE GACACA ZAKOZE AMARORERWA MU RWANDA

  1. Uwimana Elodie says:

    Utarabona iyi Video niyihere amaso n’ubwo iri mu cyongereza ariko irasobanutse

    https://www.youtube.com/watch?v=Vt5bI1WyuKY

  2. ahorukomeye, Hyde says:

    Harya buriya Serge Ndayizeye ni umuhutu? Ntabyo mbona nagato, ahubwo yari yarahabiye mumashyamba ya Congo none ubu yishubije agaciro aho abonanye nabatutsi benewabo. Ingoma yabo ya Cyami bayikomeyeho nababwira iki. Abahutu nibo bikururiye ishyano namakuba inda nini nimbi cyane
    Marume-Muyomba wange yajyaga aca umugani ngo
    “ahari inda nini ntabwenge buhaba” Ibi bisa neza cyane nubwenge bwa Rukokoma Twagiramungu Faustin, Lizinde, Sendashonga, nabandi bahutu beshi bari ibyegera bya Presida Habyarimana Jouvenal. Uyu mubyeyi w’urwanda n’abanyarwanda niyiruhukire mumahoro yakoze byose bibaho kandi bishoboka mukurengera abaturarwanda ariki bahisemo kumwica no kumugambanira. Igendere mubyeyi mwiza uzahora usinziriye mumitima ya beshi, kwica umutagatifu Nyakubahwa Presida Juvenal Habyarimana ntabwo bizarangirira aho kuko amaraso ye azazunguza urwanda nabanyarwanda kugeza isi irangiye.
    abiyita abanyapolitic, abicanyi bicajwe murugwiro na mpatsibihugu mugukorera abazungu ntabwo ari igisubizo cyabaturarwanda ahubwo nigisubizo cyabagashaka-buhake gusa. Abatutsi bo baranezerewe ko nabo bari abimukira murwanda none bakaba aribo bene urwanda mvuga iki ndeke iki? Abahutu barishwe barashize hasigaye iki?

  3. Jean uwizeye says:

    Nongeye kubasuhuza bantu bi IMANA.

    Félicitations Mr Peace kuba wanze kwihererana ibyo Monsieur Ndayizeye Serge yavugiye kuri radio itahuka ibintu bidawise cyangwa bituzuye.

    Hari inkintu giteye impungenge sanga abanyarwanda bagobye kwitaho iyo bakurikira politique nyarwanda : ubumenyi cyangwa uburambe muri politique bya benshi barwanya kigali.

    Muri ikigihe abantu benshi binjiye muli politique aruburyo bwo kw’irwanaho face à un danger immediat où quasi-immediat itunguranye. Icyo shaka kuvuga nuko benshi baba batariteguye gukora politique.

    Bwana Ndayize Serge, Diane Rwigara… Ni urugero rwa hafi umuntu yatanga.
    Bari ku rwana urugamba batiteguye kuko ni Shitani Paul KAGAME wabashoyeho intambara aribato mumyaka no muri politique.
    Ntabwo umuntu yabarenganya kuko ntayandi mahitamo bafite.
    Ntabwo na vuga ko ibyo bavuga byinshi biterwa ni ingengabitekerezo ya politique runaka. Cyakora uwavuga ko kenshi ingenga bitekerezo ya politique ya FPR/APR/RDF ibanukaho ntiyaba aruko afite amazuru Manini acura abandi umwuka : 1 Nka Diane Rwigara azivuyemo vuba,
    Bwana Ndayizeye we akururukana na abahoze ari izamare.
    Kuba bakwitiranywa ni intore si ikintu kigoye kuko nta urubibi rubatanya ruhamye ruzwi uretse gusa ko ngo bahanganye.

    Niba twavuga ko Bwana Ndayizeye Serge atazi neza ibyagacaca na mubwira ibi :

    1. Ubwo ingabo bien disciplinés za FPR inkotanyi zarimo zigarurira igihugu zaje zica abahutu abandi zibafunga. Umugambi wari uwo gutsemba abahutu. Iyo yari politique yo kwigizayo impanvu hutu yo gutesha ubundi umututsi ubutegetsi.

    2 Ingaruka ziyo politique Zabaye ikintu gitunguranye :
    * Kwica abahutu nkuko byari byitezwe ntibyajyezweho kuko abahutu ba FPR/APR/RDF nkaba Rukokoma, Lizinde, Sendashonga, ingabo za l’onu, imiryango irengera ikiremwa muntu … barabirabuswe inyenzi-nkotanyi zirahabuka umugambi zirawusubika bihinduka ikiyiko kizadaha ingunguru igashira.
    FPR/APR/RDF ntayandi mahitamo yarifite kuko amahanga ntiyari kuyishyigikira gutera Zaïre irigukora génocide kumugaragaro.

    Abari bafunzwere rero itashakaga kurekura bayibereye umutwaro politique kuko nta amadosiye bari bafite kandi inkiko zisazwe nti zari ziteze kuzabacira imanza kubera ubwinshi bwabo.
    Gacaca rero ya baye igisubizo kiza cyokuruhura FPR/APR/RDF politiquement no guhonyora umuhutu bamutwara utwe, bamusiga icyaha atakoze…

    Gacaca nti yari igikoresho cyo kwikiza opposition nubwo na yo yabiguyemo. Abo babiguyemo bari abahutu kuko nta mututsi gacaca yahigaga kandi siko bari bose abere.
    Gacaca yatanze umusaruro mwinshi murwego rwa politique : 1 Gushimangira ikinyoma ko génocide ya bayeho, 2 kw’ikiza abahutu bajijutse na abifite itashoboye guhita yica ifata ubutegetsi, 3 gusukura isura mwitangaza makuru ku byerekeye amagereza, 4 amafaranga yi
    Inkunga amahanga yayisutsemo….

    Abato bari kurugamba ni badafashwa na abazi ibya politique barafitwe kuko Shitani Paul Kagame nubwo yiyise ikigoryi si ko ari. Ni umuhanga wo kw’itonderwa uzarandurwa na abahanga.

    Ibibi shitani Paul Kagame akora umusubirizo bitera buri wese kunva urugamba rworoshye. Ikibi Ni orientation politique ye ntabwo ari erreurs akora zimugwiririye. uzamwitambika imbere nta mbunda yo kw’irwanaho azabona ishyano.

    Guhamagarira abantu kwiyahura mumihanda i kigali kandi kigali wowe warayihunze si benshi bazabyitabira kuko bisa nu umutego wu umwanzi.

    Narangiza nvuga ko ikiguzi cya inexpérience ari kinini bisa ñogusesagura kuko abitabira politique ari bacye niba bazajya baba disqualifié bakivuka bizaba ari ndumunyarwanda.

    Mugire Imana

    • Mugabo says:

      Birambabaje cyane kubona ntashobora kubona uko na gushimira kubera ukuntu umvugiye ibintu.

      Ikindi kintu gitangaje kuri gacaca abantu benshi batigeze baha agaciro cg abantu bameze nka ba Serge njye mvuga ko birengagiza nkana ni uko:

      – Muri gacaca umuntu wese ufite icyo apfana n’uregwa (mu magambo make umuhutu mwene wabo) atari yemerewe kuba mubo bita “inyangamugayo” cg abacamanza b’izo nkiko gacaca.

      – Ariko ufite icyo apfana n’abishwe (umututsi rupiyefu yita “umucikacumu”) wese ayashoboraga kuba muri izo nkundamugayo cg abacamanza b’izo nkiko gacaca!!!!

      Munyumvire namwe ubwo bucamanza! Ubwo se icyo mutumvamo ni iki?

  4. Mugabo says:

    Niba mwibuka inyandiko z’uwitwa Romeo Rugero, mwahita mubona uruhurirane rw’indwara Serge Ndayizeye arwaye ziterwa n’imyumvire ya “Kalinga” izo ndwara zirimo complexe d’inferiorite y’abahutu, na syndrome d’Eudipe byose biterwa n’iyo kalinga nyine ya cyami yapyinagaje abahutu imyaka n’imyaka.

    Imyumvire ya Kalinga isaba umututsi wese kuvuga ibyo ashaka byose ntacyo yishisha ariko umuhutu yajya kuvuga akabanza akigengesera ngo kugira ngo “atamutoneka” kabone n’iyo baba bari muri opposition.

    Imyumvire ya Kalinga nanone isaba umuhutu wese guhora yisobanura cg yirinda gukanga rutenderi kugira ngo Abatutsi (yibeshya ko bari kumwe) batamureba nabi cyangwa batamufata “nk’umwicanyi” ngo kuko amahanga yose yarangije kumvishwa yuko abahutu ari abicanyi.

    Iyo myumvire ya Kalinga rero niyo ituma na n’ubu abahutu benshi umuntu yakwita elite batinya gutobora ngo bashyire hanze ibinyoma by’ingoma ntuntsi ya FPR n’amahano yazanye mu Rwanda ngo kugira ngo “opposition idahungabana”!
    Orororororororororo!!!! Ihungabana se ubundi iriho?

    Ntawe uyobewe impamvu inkiko gacaca zagiyeho ko ari ugupyinagaza icyitwa umuhutu wese ujijutse cg wifashije no kumusubiza ku isuka. Ariko abahutu b’ingaruzwamuheto nka ba Condo, na ba Serge n’izindi ndindagizi zose zirinda kuvuga impamvu nyakuri izo gacaca zagiriyeho ngo kugira ngo abatutsi bari kumwe batarakara! Munyumvire namwe! Batarakara se si ko kuri bo ubwabo barabiyobewe?

    Harya abantu bafite imyumvire nk’iyo baramutse bafashe igihugu nibwo barenganura abo bahutu bapyinagajwe mu gihe batigeze banabavugira barikiri hanze???
    Genocide ya bucece y’abahutu Kagame ayigeze kure, kuterura ngo bayivuge bakajijisha ngo ni abatavuga rumwe nawe cg ngo ni abanyarwanda sibyo byubaka opposition, ahubwo biyobya abantu benshi ntibabone ikibazo nyakuri kiriho kandi ibyo nibyo nyine Kagome na rupfu Rpf ye bashaka.

    Nta mututsi nzi urandurirwa imyaka, nta mututsi nzi w’umuzunguzayi wirirwa akubitwa anafungwa umusubizo, nta mututsi nzi w’inzererezi ufatirwa ku muhanda akajyanwa ku iwawa, nta mututsi nzi w’umukarani ngufu cg mayibobo wirirwa arya ivumbi mu muhanda ngo arashakisha ubuzima, nta mututsi nzi ujya kuba indaya za Sodoma, za Matimba wirirwa acunaguzwa na za Dasso na za Local Defense, nta mututsi nzi usuhukira za uganda kubera inzara… Harya ngo ibyo ni iki ra???? Harya ngo tujye tuvuga ko ari abanyarwanda barengana gusa birangirire aho?? Ngo kugira ngo opposition idahungabana??

    Kizito ntafunze kuko ari umututsi, Gasakure ntiyishwe ko ari umututsi, Rwigara ntiyahonzwe inyundo kuko ari umututsi, Karegeya ntiyanizwe kuko ari umututsi… ariko se mbabwire abahutu bamaze kwicwa,gufungwa, gukeneshwa cg kumeneshwa mu gihugu nta kindi bazira atari uko ari abahutu???

    Bwarakeye diiii!!

  5. Mbonyingabo says:

    @ Peace ibyuvuga ndemeranwa nawe hafi yabyose, kuko abahutu bakorewe genocide kandi hakaba hari abahutu nabatutsi babanyepolitic badashaka kuyemera. Icyakora nanone, hari abatutsi bomwitsinda rya Rudasingwa bavuga yuko genocide ya bahutu yakozwe, nubwo twakemanga (motive) ibibatera; ariko ukuri nuko bemera yuko abahutu bakorewe genocide.

    Ibyagacaca uvuga yuko yabereyeho kurimbura abahutu nabyo ndabyemera, ibya Serge uvuga yuko gacaca yashiriweho kurwanya abatavuga rumwe nubutegetsi nikinyoma kuko icyogihe ndumva ntanababagaho. Gacaca yashiriweho kwica, gucecekesha, gukenesha abahutu, ibimvuze uwabihakana twabibonera ibimenyetso bibihamya.

    Ikintu numva rero tugomba koroheranaho, n`imikorere ya banyepolitic kuko amashaka yabo nubwo aba ashaka ubutegetsi ariko inzira baba barihaye kugera kurubwo butegetsi ziba zinyuranye. Ibibazo byabanye politic bikemurwa mugihe mugihugu habayeho amatora asesuye, abatura nibwo babwira umunye politic yuko bamushigikiye cyangwa batamushigikiye.

    Igihe politic yu Rwanda ilimo ninka wa mugani Yesu yaciye, wumubibyi wabibye amasaka meza, hanyuma nijoro umwanzi akazana urukungu nawe akabibamo. Amasaka atangiye gukura hagaragaramo urukungu, abakozi basabye nyiramasaka kugirango abahe uruhusa rwo kurandura urukungu. nyiramasaka abona yuko bidashoboka kuko mukurandura urukungu bashobora nokurandura amasaka meza, nyiramasaka ati nimubireke bikurane kuko igihe kisarura nikigera tuzashobora gutandukanya amasaka nurukungu. Ikigihe turimo ntabwo byoroshye gutandukanya amashyaka avugira abanyarwanda natabavugira.

    Urugero ngirango ndangirizeho nimugihe kibyitso by`Inkotanyi byafungwaga kubwa Habyarimana, bafataga ibyitso byabatutsi nibya nibyabanyenduga. Ibyitso bimaze gufungurwa umuntu umwe aravuga ngo Habyarimana yarakosheje iyaba yarabyiciye muri gereza. Igitangaje nuko tumaze gusohoka mugihugu twabonye abasirikare benshi basubira murwanda kwifatanya ninkotanyi, bigaragara yuko uwarikwica ibyitso ntakibazo nakimwe yarikuba kuko mubanyepolitike baribakomeye nabasirikare bari ibyitso.

  6. iseta says:

    Ni byo rwose gacaca yashyiriweho guhonyora ABAHUTU ndetse no gufungisha abatarigeze bareba mu muryangowa gereza,kuko nk’uko bizwi,kwemera icyaha mu Rwanda rwa fpr ntibyemerwa iyo udashyizemo uwo/abo mwagifatanije. Noneho rero hakiyongeraho na ya matiku yacu “ngo nawe naze dusangire umuruho mu rupangu”. Urumva ko iyi gahunda ntawe izasiga idasize ibara yewe n’uwuzwi ko ari umwere 100%

  7. Babwire says:

    Kagame ntabwo yica Abatutsi abaziza ko ari Abatutsi. Yica Abatutsi abaziza inda nini nu ubusambo nu umururumaba utagira urugero yavukanye. Abaziza ko azi neza ko benshi bafite kamere nkiye ko anytime bamwaka ubutegetsi. Abatutsi nti barwanya Kagame kuberko ari Umututsi bamurwanya kuberako banniwe kugabana iminyago ya Abahutu barimbuye kugeza aya magingo. Abahutu bakorera Ubutegetsi bwa Kagame sinatinya kuvuga ko ari indindagire zikwiye kurandatwa. Abo nibo bajya biyita Abahutu modelee ngo bashaka kubana na Abatutsi neza, ariko batababuza ku bica. Nigute umuntu yakubwirango reka nkwice twiyunge? none se mwakwiyunga gute akwica? None ko Inoma ya Habyara yabahaye amahoro bakarundanya ubutunzi bwo kuyihirika, abo bahutu bazgira icyo bakorera Abatutsi habyara atabakoreye ni bande? Ese Ku myaka 23 Kagame ategeka ninde wigeze yumva Umuhutu wu Umucuruzi ukomeye? ni uko batabishobora se? Kuki Kagame nu udutsiko twe twibasira Umuhutu wese ugerageje kuzamuka yaba hanze cg se imbere mu gihugu? Kagame aziko Abahutu benshi batekereza nkawe! Muri kamere yabo ntanzika ibamo, kandi bibuka Umwanzi ariko akocoye ugezwe ho. Uzabona abo ba DR NGIRENTE,HABUMUREMYE,NTAWUKIRIRYAYO,IYAKAREMYE,NKIKO,NDAHAYO,CONDO, GASANA NI iZINDI NJIJI ZIJE ZIKAMINUZA ARIKO ZITAGIRA UBWENGE(SAGESSE)Kagame azishyira imbere muri gahunda ndende yi iriganiza, rya hindutse itsindamiza ni hanagura bahutu. Ntakintu gikomeye nko kwica umuntu umuhereye mu bwonko, aha Kagame yabigeze ho kuko abakagombye kuyobora abndi mu bahutu bashishikajwe no kurya uvugunyikira buvuye ku isahani ya Satani Kagame. Ninde muhut muzima utabona ko nizo zaposiyo zirimo amacenga menshi yo kurindagiza abo bahut ngo bazshyiguke babarangije? Ni gute umuntu muzima utekreza avuga ko ntanatambara yashoboka kuri Kagame ngo ko ari ibikangisho, ahubwo agahamagarira abaturage kwishora mumihanda kandi yibereye iyo ruteye inkingi. Hari uwavuze ko Urwanda rwagabiwe ibyihebe byabazungu kandi bikeneye amaraso menshi yi inzira karengane. Ese mutekerezako Kagame nabo bazungu be hari impuhwe badufitiye? nonese mwibwira ko Kagame anyanyagije amasasu bu baturage hari umuzungu wasab ko bihagarara kandi ariko kazi bamuhaye. twaridukwiriye gushaka ubundi buryo. Ubonye inkotanyi kandi ayizi neza akyivuna niba afite uburyo, tureke kugaragaza indwara yo kwiheba yatewe nu ubugambanyi bwacu bwatumije dusanga twatemye ishyami twicyariye ngo twumvko tutarwana. Dushyize hamwe Amerika nibyo bisambo by’Abazungu twabigamburuza bigacika intege nkuko Vietnam , Cuba yabikoze. Twirinde ihahamuka ryabiyita aba leaders batakigirA GUSHYISHOZA NGO BARINA ZA POLITIKI. Nta urindi rurimi Kagame yumva uretse intambara kandi kuri we umwanzi ntaba muto. nIYO MAPMVU IYO ATEYE KWA RWIGARA AJYANA IKOMPANYI YI IBISHWAMWIBYO NAZA MACHIN GUN.Gusa ibi bigaragaza ubwo afite kuko aziko Amerika nibyo bisambo bindi bimukyeho amaboko ntatamita arimo.Kagame si Prezida ni Umucuruzi wa Company atahaye izina abo Doctorates hutu bafite akazi ka cleaning muri iyo kampanyi, Kagame afitanye ubucuti na bacuruzi benshi ku isi kkuko muri philosophy y’ubucuruzi inyungu arizo ziza imbere. Niyo mpamvu igishyikaje kagame ari uguteza kamapanyi na batanya bikorwabayo imbere ataiatye kubuzima bwa abaturage. Kandi imwe munzira yo gukontrola abantu ni ukubateza ubukene abaka utwabo uherye no ku iknoko ni isahani yo munzu. Ibi byatumye benshi barabar bikanga Kagame munzozi. Intwari twabona yokudkiza iyo koshemari tuzayikesha Imana. ni ugukomeza umutsi intwari ntizigirwa ubwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *