(Kinyarwanda) UKO IBINTU BIHAGAZE UBU, U RWANDA RUGEZE HABI CYANE, HATABARE INGABO N’ABAGABO

ok
  • Views 1774
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Inkotanyi zitera u Rwanda zitwazaga ko ubutegetsi bwariho bwanze ko impunzi zitaha kandi ko nta demokarasi yari mu Rwanda. Zitera zibeshya ko zigiye kucyura impunzi nokuzana demokarasi mu Rwanda. Ese ubu impunzi ziriho nizariho icyo gihe ko inyinshi ari iz’uyu munsi byagenze bite kandi ko n’uyu munsi abanyarwanda bagihunga iyo batishwe? Ya demokarasi Inkotanyi zazaniye abanyarwanda se ni ukwidoderaho itegeko nshinga?  Ni ukwambura abanyarwanda utwabo se?  Ni ukugabiza abanyarwanda ingona se? Ni ukugurisha igihugu se?

Ese abitwaza ko Habyarimana yaba yaravuze ko u Rwanda rwuzuye ari nk’ikirahuri cyuzuye amazi wakongeraho igitonyanga akameneka, yaba yaravuze ko igitonyanga cyiyongereyeho yose ameneka ikirahuri kigasigaramo ubusa? Igitonyanga kimwe gusa cyagombaga kongerwa mu kirahure cyuzuye amazi maze yose akameneka se?

Ikinani cyapfuye kurikura mu kanwa gusa aba yorosoye uwabyukaga kandi mu by’ukuri hari hamaze gushyirwaho uburyo bwo gucyura impunzi, kuko inkotanyi  za Rwigema ntizarindiriye ko komisiyo yagombaga kuza kurebera hamwe na leta (mu minsi ya nyuma y’ukwa cumi 1990) uburyo impunzi zatahuka zikanatuzwa ,irangiza uwo muhango. Ndabyita umuhango kuko zari zararangije kwitegura urugamba hasigaye gukoma imbarutso gusa maze rukambikana.

Nuko nk’uko abariho icyo gihe bakaba bararokotse tubyibuka, taliki ya mbere Ukwakira 1990 ziba zambutse Kagitumba zitashye ku ruhembe rw’umuheto. Gusa iyo zitaba zarafashe igihe gihagije (imyaka irenga 20:1967-1990)byari byazigoye nk’uko byagendekeye benewabo mu bitero bagerageje Repubulika itarashinga imizi, kuko nyuma y’imyaka itanu zitera zigakubitwa inshuro zasubiye inyuma Zijya kwiga indi mitwe,ariko cyane cyane kugambanira igihugu zavuyemo ,ku buryo igihe zateraga zirenze ku mategeko y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika (OUA) ndetse n’aya Loni agenga impunzi cyane cyane azibuza gufata intwaro no gutera igihugu zavuyemo,nta muntu n’umwe ku isi nzima wigeze yamagana icyo gitero ku gihugu gifite ubusugire ntavogerwa nk’u Rwanda.

Imyaka igera kuri mirongo itatu izo mpunzi z’abatutsi bambuwe ubutegetsi bakanga gutegekwa n’abo bari baragize abagaragu imyaka n’imyaniko,hamwe n’abahutu b’inda baziherekeje bingingiwe gutaha na leta nshya bica amatwi,kandi ntawigeze abahohotera cyangwa ngo abasange iyo bahungiye ngo abice,nk’uko byagendekeye impunzi z’abahutu zimaze kwambuka umupaka muri 1994,amarorerwa yazibayeho azabara umugabo asibe undi.

Intambara irakomera rero ndetse ihitana benshi barimo n’abayobozi b’igitero,hasigara Kagame urugamba rwatangiye adahari kuko satani yari yamwibikiye ngo azoreke igihugu ntawe umuvugiramo. Ndibuka neza muri 1998 ubwo yishongoraga avuga uko ibihugu bimwe by’iburayi byamubujije gukomeza intambara kuko byabonaga ishobora kuzagira ingaruka mbi ku batutsi bari mu gihugu,nuko agahitamo kumena amagi ngo yirire umureti kubera inyota ikabije yari afite yo kwiharira ubutegetsi atitaye no ku bamufashije kubugeraho.

Amanyanga yakoresheje twese turayibuka: Yigize visi-prezida ,umwanya utari uteganijwe mu masezerano y’amahoro  ya Arusha yasinywe taliki 03/08/1993,aba na minisitri w’ingabo, maze akoresha ingufu zose ahabwa no gukomatanya iyo myanya yombi ku gihugu kivuye mu ntambara yigizayo abari bamubangamiye bose uhereye k’uwari prezida wa republika w’umuhutu bashyizeho byo kubeshya amahanga ngo hari isaranganya ry’ubutegetsi hagati y’amoko, ndetse birangira amusimbuye.

Ubwo yakurikijeho kwigamba ngo “igihugu yagifashe arwanye,undi wese ugishaka na we azaze arwana akimwambure”. Byumvikane ko urugamba rwabaye urwe wenyine n’igihugu kibaye icye wenyine kandi ni ko bimeze kuko udashatse kumwumvira  kimwe n’ushatse kunenga imikorere ye abacisha mu ryoya ubundi agakomezanya na ba ndiyobwana bemera kumukomera amashyi nk’umwami.

None dore ageze n’aho gusuzugura itegekonshinga yishyiriyeho umukona muri 2003 we ubwe, rimubuza kurenza manda ebyiri. Igikabije rero noneho ni uko n’undi ushatse kwiyamamaza atagendeye munsi y’ukwaha kwe atamurebera izuba,ni uko byagendekeye Ingabire Umuhoza Victoire, Niyitegeka,… none ari kugaraguza agati umwari Diane Shima Rwigara n’umuryango we amaze kumugira imfubyi ndetse akabononera n’imitungo,yirengagije imisanzu urwo rugo rwatanze bakiri imihirimbiri mu shyamba. Umunyarwanda yaciye umugani ngo uwo uvuye amaso ni we uyagukanurira koko!!

Natangiye mvuga nti u Rwanda rugeze habi cyane kandi ntabwo nibeshye na gato. None se ko Kagame arumazemo abantu ndetse n’ibintu hasigaye iki? Aho bukera arayora n’ibyatsi n’amabuye mu mihanda ajye nabyo kubibitsa iyo za buraya na Amerika, mbese ari kurya akaribwa  n’akataribwa none habuze umugabo wo kubimurutsa.

Njya numva ngo u Rwanda rutuwe na miliyoni cumi n’imwe, ariko nkeka ari rya tekinika ryo FPR yazanye ari imibare yo mu mpapuro gusa. Kuko sinumva ukuntu nyuma y’ubwicanyi bwabaye muri kiriya gihugu n’ubu bugikomeje, bugahitana benshi abanda benshi bagahunga, impunzi  zabarirwaga mu bihumbi magana atanu zaje kuba amamiliyoni bikava kuri miliyoni indwi zari zirutuye mbere y’intambara zikagera kuri cumi n’imwe ubu!!! Byumvikane ko ahubwo igihugu cyafashwe n’abanyamahanga badafitiye abanyarwanda urukundo na mba, akaba ari yo mpamvu Kagame asya atanzitse ntawe ukoma kuko abo banyamahanga ni abacancuro umunsi  byakomeye bazisubirira iwabo n’ibyo basahuye byose igihugu bagisige ari umusaka.

Nkurikije uko ibintu byifashe rero, kuko Kagame yivugiye ko ubutegetsi azabukurwaho n’urusasu, kandi amaze kubyerekana neza abwigundirizaho ahereye ku guhindura itegekonshinga , igihe cyo kumurwanya ni iki nta kindi dutegereje.

Mpamagariye buri wese mu moko yose ibitsina byombi, niba dukunda  igihugu cyacu dukwiye kwitabira intambara yo kwirukana iriya shitani yigize umuntu  w’umwicanyi kabombo. Nsabye umuntu wese uri mu gihugu wumva adashoboye kurwana ave mu nzira ahunge zikigendwa kuko hagiye kuba isibaniro. Umuntu uri hanze na we nimba adashoboye kurwana asabwe gutanga inkunga iyo ari yo yose, bizatuma dutsinda umwanzi w’u Rwanda Kagame bidatinze.

Munyumve neza sinkunda intambara ikundwa na Kagame, kandi nzi neza ko atari wo muti, ariko ubwo ayishaka tuzayirwana twishyize hamwe kandi tumutsinde. Umucunguzi ni rubanda kandi abishyize hamwe  Imana irabasanga.

Ngaho reka dukore mu mitana twibwire abatanazi.

Umusomyi w’Intabaza

Philip Ndiho.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to (Kinyarwanda) UKO IBINTU BIHAGAZE UBU, U RWANDA RUGEZE HABI CYANE, HATABARE INGABO N’ABAGABO

  1. cris says:

    Ikibazo ni ukumenya niba Hari organisation urimo mbere yo kwandika iyi mpuruza. Byatera akababaro uramutse wabyanditse nk’igitekerezo gusa.

    • iseta says:

      Urabaza nk’udakurikira aho bihe bigeze. Buriya bizakomeza kuriyaaaaa kagame akomeze anige abantu nk’uniga ihene yoroye?

  2. ahorukomeye, Hyde says:

    Radio umucunguzi iravuga kukababato kumpunzi Kisangani nonese ubu iyi myaka ishize yose ntabaramenya ko abazungu bashaka Congo na afrika yibiyaga bigali yose kuhazungura bamaze kwica buri wese wa zaba uza amahwemo? Bahereye kubanyarwanda, aba Kongomani, n’abarundi? Nonese iyi miryango mwumva ngo ishinzwe ikiremwa muntu ntabwo muramenya ko ari igikoresho cya kirimbuzi cyo kurimbura abantu abazungu badashaka murwego rwo hejuru, naho se ngo abashinzwe impunzi byo ntabwo murasobanukirwa nuko bakora. SADC nayo yamaze kuba ingaruzwamuheto naba Gashaka buhake aribo aba Western. Aha ndikubacira kumayange kuko mwabaye intwali, mwerekane ubutwali bwindashyikirwa nimwongere mwerekane ko mutarambirije kurizo nkoramaraso zihora zihishe mwikote ryinyenzi inkotanyi, Ntimuzabe ibigwali kirazira urugamba mwarwanye nirwo rwari rukomeye cyane,
    mukwirwanaho, mukitabara. Ahubwo ni mwongere mwerekane ubutwali mwivane mumenyo yarubamba atarabamara kwicumu. Mwibuke ko ababisha bakoresha ubugome bwishi cyane harimo namarozi.

  3. peace says:

    Mbwire Itahuka rya J Paul Turayishimye nti: Iyo mubuze ikigereranyo gikwiranye na ririya shyano mwashyigikiye kubera ko azi kwica abahutu (nyuma mukibona namwe arimo abacura inkumbi) ari we Kamege, mujye mukomeza ibiganiro, kandi murabifite byiza, maze mureke gupfundikanya ibidashoboka

    Uwashobora gukulikira iki kiganiro kuva ku munota wa 60 kugeza ku wa 65, yamenya impanvu y’ iyi nyandiko.
    http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/09/23/igihe-n-iki-92217-kagame-muri-onu-ibindi-mutamenye

    Col Bagosora warezwe jenoside y’abatutsi, urukiko rwa LONU rwaje guca urubanza ko: Nta tegura rya jenoside bashinje Bagosora ryabayeho. Iriya Audio (kuva ku munota wa 63 kugeza ku wa 65, kuli iriya link hejuru), J Paul yunvishamo ijwi rya Bagosora asubiza abanyamakuru (mu nkambi za Zaire) bari abavugizi b’inkotanyi baje gushinyagurira impunzi. Abanyamakuru bamuhataga ibibazo ngo yemere ko ariwe wateje ubwicanyi bw’abatutsi…ngo kuko hari abantu bamushinja ngo bitwa ba “REPENTIS”. Bagosora akavuga ati “Amenez les” Uko bamuteshaga umutwe aza kuvuga ati“Q’on m’amene moi ces gens que j’ai tue” igisubizo nk’iki ni ibintu bishoboka iyo umuntu yasumbirijwe avuga mu rurimi rutari gakondo ..…si ukuvuga ko yavugaga ngo bazane abapfu ahubwo ni nko kuvuga at “ese mwambonera amazina yabo”???Ariko J Paul abigize BIG DEAL ngo Bagosora aravuga nka Kamege da !!!!

    Umutegetsi w’igihugu wigamba ko ababajwe nuko impunzi zamucitse ko yari kubamariramo (muKivu…); umutegetsi w’igihugu wivuga ko agomba kubarasa ku manywa yi hangu (abanyagihugu ayoboye), umutegetsi w’igihugu ubwira abana ngo we nta soni afite zo kwica ngo nabo ntibakagire isoni….nibindi ntarondora byaranze ubwicanyi bwa Kagame. Ahuriye he na Bagosora utari uri na shefu d’etat major ngo nuko asubije aga-phrase nka kariya abanyamakuru b’inkotanyi bamusarisha n’ibibazo stupid nka biriya ??? Yari secretaire de Cabinet muli Ministere dela Defense. Ministre de la Defense yari Bizimana (disparu) ntiyari ahari…nkuko ahenshi mu buyobozi abantu benshi bari bagiye muli za mission igihe indege bayihanura…Bagosora yari yafashe releve mu buyobozi bwa defense ….

    Any way, ntaho mbona Bagosora yagereranwa n’umuntu witwa umukuru w’igihugu akarasa abaturage akigamba akamara 20 ans atarunamura icumu….Keretse niba ari bya bindi biri muli iyo audio J PAUL nawe yemera bashinja Bagosora ngo escadron nibindi ntazi byahimbwe n’abagambaniye ubwoko bw’abahutu nanubu bizabagora kubivana mu nzira.ESCADRON se ni ya NETWORK ya FPR bitiranya bakibwira ko no mu Rwanda rwa mbere y’intambara yarimo??????….

    Reka FPR ijye ivuga ivyo ishatse…None se nawe umuntu baravuga ko icyaha aregwa nta cyo babona, ariko ngo afungwe perpetuity, inkotanyi zabuzwa niki kwivugira ibyo zishatse ko zizi ko niyo zamara abantu hariya mu karere ntawazitunga nurutoki….
    Bariya bo ku ITAHUKA iyo babona nta nkotanyi yigeze icirwa urubanza rwo kuba zaramaze abantu, bibwira ko zari abatagatifu.
    Igihe cyose aba bantu bigumuye kuli FPR (bakarema FPR ngo yo isukuye) bazakomeza kwikirigita ko inkotanyi mbi ari Kagame wenyine, ko ngo we n’interahamwe aribo bishe abanyarwanda bonyine, …..nibaza uko izi za opposition cyanga za P5 zizashobora kuyobora igihugu nibamara gufata u Rwanda (MBA NUNVA BASA N’ABARI HAFI)
    Iyo wunvise ideology y’ababantu bakuru b’ ITAHUKA wunva batwemeza ko FPR yari nziza ko Kagame ariwe waje kuyizambaguza. Ibi kandi bakibwira ko tubyemera…..Ntawe ubyemera, inkotanyi zinjiye u Rwanda zishishikajwe no kuvana abahutu bose mu buzima bwabo, bakicwa cyanga bahirimbire. Kagame yabaye mubi kubera ko yakoze no ku buzima bw’abatutsi…NGIKI ICYAHA cya Kagame ku bantu nk’abo ku ITAHUKA.

    Abantu bafashe igihugu, babyina intsinzi, bategereza imyaka 9 cg 10 cg irenga ngo bahunge ubutegetsi bwa Kagame . Ese ntabwo bari barabonye uko Byumba Ruhengeri zari zasize zihateye itabi na mbere ya ya jenoside bitwaza ya 1994 ??? Ese aba bahunze ntibakoze akazi za Kibeho za Kibungo za Congo???None se izo nkotanyi nziza zitishe ni izihe ????
    Iyo rero ITAHUKA riba rigereranya Kamege na Habyarimana cg Kamege n’umuhutu wese wabaye official mu butegetsi bwariho nka Bagosora, nibaza ko na nyuma ya Kamege tuzahura nindi ntambara idatandukanye cyane n’iyo Kamege yashoye ku banyarwanda. Iyo ntambara yaba iy’abantu bigira beza atari bo, bashinja abo badashaka bifashisha ka kagambane bakoreye rubanda bafatanije na LONI na Museveni wabo. Uwo Museveni na LONI ni incuti zabo ubu ni iteka ryose !!!1

    Ariko reka mbabwire:
    Ntabwo kuba akagambane kakorewe abahutu(kandi karakozwe n’inkotanyi ubwazo) kazakomeza kuba urwitwazo rw’uko inkotanyi ari abatagatifu, ko rero arizo zigenewe ubuyobozi bw’igihugu nyuma ya Kamege cyanga ubuziraherezo.

    IBINTU AHO BIHAGAZE SI HEZA NA GATO….. NTIBIZOROHA

  4. Niyoyita Pacific says:

    Iyo bavuga ngo urwanda rutuwe naza million zabantu birantangaza cyane, bikantera kwibaza cyane, baba hehe se? Mu myobo? Cg? iyo ugeze mu rwanda usanga bacecetse cyane ahandi ugasanga ntaninyoni itamba niyo ubonye bake usanga ari ubwoko bumwe gusa bwabatutsi. Mbese abantu ntibabona ngo bitegereze? Ayo makwe yabo uko basa, izo mbwino zabo nibirori byabo uko basa nabo aribo? Abazungu bahora babaza bati ko tubona mwese muri abatutsi abahutu bo bari hehe ngo tubarebe turebe uko babyina nabo? Ntanumwe usubiza iki kibazo.
    Urwanda rutuwe nabanyamahanga 40% abandi biyongeraho ni abatutsi gusa. Abahutu barashize mugihe gito cyane kiri imbere abahutu bazaba amateka nkuko inkotanyi zavuze ko bazajya babaza ngo umuhutu yasaga gute ba kerekana Ingagi ngo dore uko umuhutu yasaga,
    urugamba rurakomeye cyane kuruta uko beshi gibwira. Urwanda rwahindutse depot ( stoke) yintwaro za kirimbuzi zo kurimbura afrika nabanyafrika. Urwanda rwahindutse Gerden ya abazungu – mpatsibihugu, urwanda rwahindutse terrotists umuvumo wo muri afrika yibiyaga bigali.
    twoge amagazi kuko amazi siyandi, mwambarire itabaro kuri buri mu nyarwanda wese ukunda urwanda, twambarire itabaro uyu munsi kuko ejo haba ari kera cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *