AMABANGA: MBESE KAGAME ASHOBORA GUTSINDA INTAMBARA IRI GUTUTUMBA…?

ok
  • Views 2468
  • Rating 12345

Liyetona Generali Kayumba Nyamwasa ari mu biki? Nave mu mwobo, atabare abatutsi naho ubundi Kagame arabamara, abagaburira ingona zo mu ruzi!

Ngo mu mbere ya Paul Kagame, umuriro uraka: Iyumvire nawe! https://www.youtube.com/watch?v=VnPt2_caJSg&feature=youtu.be

Umudamu washyishyikarizaga Adeline Rwigara guhunga, ku munota wa 6 w’iyi video iri hejuru, ati ”… amanwa n’ijoro (Diane Rwigara) aba yandika, aba ahura n’abantu benshi. Ari muri opozisiyo ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane. Amaze kurokrita…, bamwe baramurokrise, nawe ararokrita… barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika!”

A. Twavuga iki kuri aya mabanga?

  1. Aba bantu batabarika bavugwa aha hejuru, bagize opozisiyo iri imbere mu Rwanda, ni abatutsi gusa! Bishatse kuvuga ko, mu by’ukuri, ari abatutsi bake cyane (agatsiko) bashyigikiye Kagame. Abenshi cyane baramwanga. Bifuza ko yavaho, vuba na bwangu. Ni no kuvuga ko Kayumba Nyamwasa agabye agatero-shuma, bariya batutsi bose bamushyigikira; Kagame n’agatsiko ke bagakizwa n’amaguru. Uku ni ukuri kwmbaye ubusa!
  2. Kayumba na bagenzi be nibadatabara ubungubu, bariya batutsi bose bari muri opozisiyo, barajyanwa muri Rweru, byanze bikunze! N’ibi ntawabihaka. Ni ukuri kw’impamo y’Imana! None ko hafi ya bose bagiye muri opozisiyo kubera ibyivumviro bya Kayumba na RNC ye, arabamarira iki ari mu mwobo?
  3. Ntawushidikanya ko Abahutu 99% banga FPR aho iva ikagera. Kubera akababaro n’agahinda barimo, ntibakireba amoko. Uwabatabara wese, niyo yaba Kayumba bivugwa ko yabamaze, bamukurikira. Nta shiti! None igitinza Kayumba kuva mu mwobo ni iki?
  4. Ibihugu hafi ya byose bikikije u Rwanda ntibyumvikana na Kagame n’agatsiko ke. By’umwihariko, Kongo irafunguye. Hari yo abaroberi barwanya u Burundi, abarwanya Kagame, ndetse n’abarwanya Museveni. Kuki Kayumba wahunganye n’abofisiye batabarika, washinze akanoyobora DMI, … atagana iy’ishyamba kugirango akize abatutsi bamugiriye icyizere? Mbese Kayumba asabye Nkurunziza kumugurira “inkoni” yakwanga?
  5. Kayumba azi neza ko Kagame ari we wateguye Jenoside yakorewe abatutsi… Twanamuhaye n’ibimenyetsohttp://intabaza.com/?p=2929yaheraho ngo ahirika Kagame n’agatsiko ke, hatabanje kumeneka andi maraso: gutumiza ”International Conference” ku itegurwa, itangizwa no kwanga ihagarikwa rya Jenoside… Kagame n’agatsiko bakoreye abatutsi babaga mu Rwanda mu 1994. Kuki kayumba atabikora kugirango atabare bariya batutsi bagiye kongera kugaburirwa ingona zo muri Nyabarongo no muri Rweru?Nimumumbarize, nyabuna!

B. Ni iyihe nama nagira abifuza ko ibintu biinduka mu Rwanda?

  1. Narabyanditse, ndanabisinyira: http://intabaza.com/?p=2817

Abanyarwanda bari mu Rwanda nta na kimwe bashobora gukora,

batabifashijwemo n’abari hanze, ngo bafungure urubuga rwa politiki rudanangiye mu Rwanda. Nkuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zibihamya, hari inzira imwe rukumbi yo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwandani inzira y’amahane kuko iy’amahoro idashoboka.“Aryoha asubiwemo” ni umugani w’Abanyarwanda. Leta zunze ubumwe z’ Amerika, ziti “Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections.”

Bivuga ngo: “Kubera inzitizi zibuza amashyaka y’abatavuga rumwe na Kagame kwiyandikisha no gukorera politiki mu Rwanda, Abanyarwanda ntibashobora na gato guhindura ubutegetsi bw’igihugu cyabo binyuze mu nzira y’amahoro, y’amatora”; keretse gusa bakoresheje intambara cyangwa revolisiyo. Nta kindi. Niba ubihakana, ongera ubyisomere aha kuri parag ya 3.

D. Ikiguzi kimwe rero rukumbi gikenewekugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu bwami bwa Kagame ni AMARASO; nkuko uyu mudamu, usumbya RNC na FDU gutekereza, abihamya. Ongera umwumve niba ukunda ukuri, aha (https://www.youtube.com/watch?v=eexUg0VCaRs&t=272s). Aravuga, ati “Le pouvoir ne se donne jamais, il s’arrache». Bivuga, ko “nta narimwe urubuga rwa politi ruboneka, hatabanje kumeneka amaraso”.  Ndabarahiye! Uzi aho byabaye … ahambwire.”

2. Mu nyandiko nanyujije ku rubura ”Democraty_Humana_Rights” nongeyekugaragaza ubundi buryo bwo gutabara Abanyarwanda: gutiza ingufu abagore n’abapfakazi, cyane cyane b’abatutsi kazi, bari hanze y’u Rwanda tubaha ibitekerezo, amafaranga mu gushyinga ishyirahamwe ryo gusabira Paul Kagame n’agatsiko ke ibihano mu rwego rw’ubukungu n’urwa gisirikari. Rwose iryo shyirahamwe niteguye kuriha umusanzu. Kuki abayita P5 batabyumva? Habuze iki ?

3. “Ni gute ibihano byahirika agatsiko?

Burya, ngo ”umusazi arasara akagwa ku ijambo”. Hari igihe numvise Kagame abwira abagaragu be (= abaminisitiri…), ati ”umunsi imbwa (= Abanyarwanda) zabuze ibyo zirya ni mwe zizarya”. Aha ndahamya ko Kagame yasaze ariko akagwa ku ijambo.

Tuzi aho Paul Kagame akura imfashanyo, ibiryo, aha, agaburira abagaragu be ”n’imbwa ze”: Amerika, Ubwongereza, Ubuhorande, Suwede… n’Uburaya muri rusange ni byo bigaburira ”izo mbwa” za Kagame. Biriya bihugu bitanga imfashanyo nyinshi bizinyujije mu ngengo y’imali ya Leta (+ 40%), muri za ONG zigerageza kuzamura imiberoho y’Abanyarwanda no mu cyiswe ”ingabo za Loni zibungabunga amahoro ku isi”. Uwahagarika ziriya mfashanyo zose, ”imbwa” zasimbukira abagaragu ba Kagame zikabashinga amenyo, naho Kagame agakizwa n’amaguru. Uku ni ukuri kwambaye ubusa.

TWANZURE :

Nkuko uriya mudamu abigaragaza, Paul Kagame n’agatsiko ke ntibashobora gutsinda intambara irigututumba mu Rwagasobo, kuko abagombaga kumurwanira, Abatutsi, ni bo ubu bamurwanya. Abahutu bo bamubikiye inzigo izira gusaza.

Umunyamakuru Serge Ndayizeye akunze kubaza ati, “hakorwa iki, habuze iki?” Ndasmusubiza nti: 1. Hakorwa agatero-shuma ko gutinyura Abanyarwanda; abapfakazi n’abadamu bari hanze y’u Rwanda bahabwa urubuga n’imfashanyo mu bitekerezo n’amafaranga, maze bagakina diplomasi.

  1. Habuze iki? Habuze umugaba n’umulideri w’umututsi. Ndavuga umututsi kuko abicaje Kagame mu Rugwiro badakunda Abahutu. Kuki? Abahutu barandujwe bikomeye….! Utabyumva, biramureba.
  2. Rosette Kayumba arabaza, ati “abagabo bari he ?”

Nanjye ndamusaba kubaza umugabo we, ati ipeti rya Liyotona Jenerali wambaye rivuga iki?Guhishira umwicanyi uri kuguhiga, wateguye Jenoside, akayitangiza akanga ko  yahagarikwa bikumariye iki?

Ndasaba Rosette Kayumba kubwira umugabo we, ati “zitukwamo nkuru”. Haguruka uvuge ijambo rya kigabo, usenye umusingi, “foundation” y’ubutegetsi bwa Kagame, Jenoside yakorewe abatutsi. Uzi ko “Kagame yahinduye Jenoside intwaro yo kurwanya buri muntu wese ushaka kuvuga ibibi by’ingoma ye. Uzi neza ko, muri make, Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 ari umusingi n’ingengabitekerezo by’ubutegetsi bwe, naho amagufa y’abacu ikaba imitsindo ituma atsinda umutinyutse wase. Uzi neza ko umunyamahanga wese ukomeye, usuye u Rwanda ariya magufa ari yo uwo munyamahanga abanza kwerekwa kugirango acururuke. Mbese afatwe n’ikizungera, yere kugira ikindi abaza ku bwicanyi bwa Kagame n’agatsiko ke. Haguruka rero usenye iriya foundation, maze urebe ko Kagame n’agatsiko ke badakizwa n’amaguru ?

Ndasaba Rosette Kayumba gusaba umugabo we kuva mu mwobo, agane iy’ishyamba, nkuko Paul Kagame ahora abyigamba ko yanyuze inzira y’ishyamba ngo agere mu Rwanda. Nasabe Kayumba guhesha agaciro ipeti afite rya Liyota Jenerali. Karegeya, ati “wakora ute uri imfungwa?” Kayumba hari abasirikari bamukurikiye mu buhungiro… kandi bamukunda: ba JMV Micombero, Higiro, … Nategure uko bagana iy’iyishyamba, niba atebishoboye rero, nafunge urunwa ubuziraherezo, maze ahe Rosette uruhushya rwo gukorera u Rwanda n’abanyarwanda.

Abikore? Reka da! Kuba ikigarasha we?

Soma inyandiko nanditse mu 2014:

http://jkanya.free.fr/Texte14/kubumututsinabumutwa170214.pdf

https://www.amazon.com/dp/B071CNC5QF/ref=docs-os-doi_0

Samuel Lyarahoze

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to AMABANGA: MBESE KAGAME ASHOBORA GUTSINDA INTAMBARA IRI GUTUTUMBA…?

  1. Mbonyingabo says:

    @ Samuel, inyandiko yawe iravuga ukuri, kubulyo numvise hari ibintu bibiri nayivugaho.
    1) Nuko nkuko wibanze kuri kayumba umusaba kugira icyi akora nibyiza, uretse yuko dufite abasirikare bensi kandi bashobora gutabara abanyarwanda.Kuba wibanze kuri Kayumba rero, haraho ntabigaya kuko iriya sisiteme mbi yamaze abanyarwanda ari mubayubatse. Ashatse kuyisenya byakoroha, uretse yuko abantu batamucungiye hafi ashobora kuyikomeza. Urugero nuko bulya na Habyarimana bulya yahangamuwe na ba Kanyarengwe na Rizinde, doreko ngo Rizinde arinawe watanze plan yoguhanura indege.
    2) Nibyiza yuko benewacu babahutu bamenye yuko uretse nikibazo cya genocide yuko kuba ari nyamwinshi bituma amahanga abatinya. Abazungu mubihugu byinshi bashyigikira nyamuke kugirango babone uko bigarura igihugu cyabo, nubwo harigihe nyamwinshi itegeka nko muri Kenya ariko abazungu ntibaba babishaka.

    Umwanzuro wange rero mbona kugirango abanyarwanda batabarwe vuba hakene gushyira hamwe kwabanye politic ba bahutu na batutsi nkuko Higiro yabivuze muri senate ya US, yuko ntareta yubwoko bumwe izagira ikimarira urwanda. Ese kuki tutibaza icyatumye Rwasa mu Burundi atsindwa kandi yari nyamwinshi maze Nkurunziza akamufatana ubutegetsi.

  2. Uwimana Elodie says:

    Utarabona iyi Video niyihere amaso n’ubwo iri mu cyongereza ariko irasobanutse

    https://www.youtube.com/watch?v=Vt5bI1WyuKY

  3. simparingoma says:

    kanuma uvuze ukuri kandi intambara igira aho ihera kandi ntabwo irwanwa n”amagambo;kayumba lyarahoze amushatse kuri téléfone yamubona kuko icyo yita umwobo sinzi uwo ariwo;uretseko na ririya shyamba ryarahoze atanyuzemo sinzi niba yarishobora;abenshi twaradamaraye imireti n’amadivayi byatugize ingoroji;

  4. iseta says:

    Nshimye cyane ibisubizo bibili wahaye Ndayizeye,kukobirahagije kugirango inkundura yo kwibohoza ku menyo ya kagame n’agatsiko ke gato cyane bishoboke. Agatero-shuma:YES,kuko abantu benshi bifuza ko ibintu bihinduka bafite ubwoba bwo kugira icyo bavuga nta gikorwa kiboneka; umututsi wayobora urugamba:YES, kubera ko umuhutu wese ugerageje ahitwa yitwa fdlr,inkoramaraso…

    • iseta says:

      Kandi abahutu ntibazabura kwitabira urwo rugamba kuko bamaze kubabara bihagije,gusa hagomba kuba amasezerano y’uko amoko yombi agomba gusangira ubutegetsi igihe kariya gatsiko kazaba kirukanwe.

      • Peacem says:

        Amasezerano se yakozwe hagati ya ba Sendashonga ninkotanyi zabatutsi yarakulikijwe
        Tuve mu magambo wa!
        Ese ibi bintu bitagira ibanga ubundi bizagera kuki?
        Ntawe nshaka guca intege ariko kujya inama kuli internet ubona ari imikino twibereyemo
        Niba ibyo guhaguruka ngo abantu bakore kurusha kuvuga NTAHO TUJYA

  5. Kabera says:

    Ariko ubu abanyarwanda ntabwo duterwa isoni no kubona abagore aribo bapfa kugerageza guhindura ibintu koko? Ubu igihugu cyuzuye ibigabo bingana gutya ni Victoire Ingabire na Diane bonyine babasha kwinyagambura gusa?

    • Niyoyita Pacific says:

      Kabera, nawe urasetse cyane da!
      Maze abagabo bo murwanda basigaye bakenyera imishanana bakitera indi wowe wumva iki aha? Erega buriya wasanga abagabo babanyarwanda ntabugabo bakigira kagome yarabukegese? Singaha aho nibereye. Nakera nakare Karinga bayambikaga ibishahu by’abahutu, nonese Karinga shya ya FPR-Inkotanyi wumva yambara ibiki? Ooooo!, Nako nari nibagiwe ko Kagome akona abagabo babahutu bose nabarira mubona ba Rucagu, Rwarakabije, Bamporiki, nabandi nkabo nibikoresho gusa, gusa ndabarahiye.
      Ahasigaye naho abagore nabakobwa mukurwana inkundura numuhenerezo bakabohora urwanda n’abanyarwanda naho ibyo abagabo byarangiriye na Habyara kera.

  6. Kanuma says:

    Urakoze bwana Lyarahoze ariko niba aya maganya y’uyu mubyeyi ariyo wita amabanga waba wakabije cyane. Ibi Adeline Rwigara avuga ni amaganya ntaho bihuriye no guhirika ubutegetsi keretse niba ubutegetsi bwa Rupiyefu bworoshye cyane kuburyo bwahirikwa n’amaganya. Kubyerekerenye na Lieutenant general kayumba Nyamwasa usaba kuva mumwibo akagana iy’ishyamba ndabyemeranya nawe ariko nawe nka Lieutenant ndagusaba kugana iy’ishyamba kuko nawe urakenewe va mu mwobo nawe ugane iy’ishyamba uretse gutunga urutaki Kayumba wenyine kandi mufite carrière zimwe. Iyo uvuga uti Kayumba naze tugane iy’ishyamba byari kumvikana neza kurushaho. Mwese mwatereranye bagenzi banyu kandi murakenewe. Musange ba General Byriringiro na ba Mudacumura ubundi natwe mutubwira icyo mwamva twakora ngo twivune umwanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *