(Kinyarwanda) INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBARIZWA MU GIHUGU CYA CAMEROUN ZISABWE GUKOMEZA KUBA MASO

Hyacinthe ahagararanye na Ambassadeur w'u Rwanda
  • Views 2177
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Nkuko tutahwemye kubagezaho amakuru ajyanye n’ibikorwa bya DMI iba ishaka buri gihe kwinjiza umwiryane aho abanyarwanda baherereye hose, na none turagirango ngo tubagezeho uko ibikorwa bya DMI byifashe mu gihugu cya Cemroun aho FPR yahagurukiye gushyira imbaragara igamije gucengera impunzi z’abanyarwanda zihabarizwa.

Ubushize twabagejejeho ibikorwa bya DMI byari bihagarariwe n’umu Pasteur witwa Nzayimana Vedaste Paoa bakunda kwita papa Damusoni n’umudamu witwa Hyacinthe (Yasente) utuye ahitwa Dakari akaba akora inzagwa, ubwo barimo bohereza abantu kujya gufata passport no kujya muri za nama z’umushikirano. Twanabibutsa ko uyu mugore wenga inzagwa yari no muri commission y’amatora muri rya kinamico bisa matora ya prezida wa repubulika yo muri Kanama 2017

Hyacinthe ahagararanye na Ambassadeur w'u Rwanda

Hyacinthe ahagararanye na Ambassadeur w’u Rwanda

Ikigizweho ubu rero ni uko umugabo w’uyu mugore ukora inzagwa ariwe bita Christian yari maze iminsi yinjiza abantu muri Cameroun abavana mu Rwanda ariko inzego z’iperereza za Cameroun zabashije kubona aya makuru zibasha kumufata azanye abantu batatu bari bafite visa z’impimbano niko guhita bamuta muri yombi n’abo bantu 3 babasubiza mu Rwanda. Uyu mugabo wa Hyacinthe bakunda kwira Christian wahoze atuye mu Gatyata yafashe n’inzego z’umutekano za Cameroun mu mugi wa Douala tariki ya 20 z’ukwezi kwa Cyenda 2017 (le 20 Sept 2017).

Christian umugabo wa Hyacinthe wafatiwe i Douala azana abantu muri Cameroun akoresheje visa z'impimbano

Christian umugabo wa Hyacinthe wafatiwe i Douala azana abantu muri Cameroun akoresheje visa z’impimbano

Ndangije rero mbifuriza amahoro y’Imana kandi mbibutsa ko burya iw’abandi atari iwanyu. Mu byo mukora byose na none mujye muzirikana gakondo yanyu maze namwe mutange umuganda wanyu kugirango dusubire muri gakondo yacu kuko ntawundi uzadusubiza uburenganzira bwacu uretse twebwe rubanda ubwacu. Buri wese rero nahaguruke akore icyo ashoboye dushyire hamwe duhagurukire rimwe nk’abitsamuye tubohoze igihugu cyacu. Unis nous vaincrons, divisés nous périronsUmucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Kanyange Donatha

Douala-Cameroun

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to (Kinyarwanda) INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBARIZWA MU GIHUGU CYA CAMEROUN ZISABWE GUKOMEZA KUBA MASO

  1. Ruhindu says:

    Niki sha uwayo!urikivume koko inabi wifuriza mugenzi wawe nawe ikubeho

  2. kantete says:

    None se intambara y’u Rwanda wowe ushaka kuyirwanira Cameroun. Warababaye se urusha abatutsi bahizwe bukware.Njye mbona imibare yanyu iri hasi mugihe mugitekereza kuzarage abanà banyu amacumu nimipanga. Ikiza ahubwo ni uko twabana mumahoro.Muragambanira aho bene wanyu mibuzako hari umunyarwanda uhakandagira. Nyamara ikigaragara ni uko ubugome bwanyu ntacyo bizaba maritale kuko namwe ubuhungiro buri kubaça mulaboko y’intoki.

  3. Niyoyita Pacific says:

    Impunzi zacu muri Congo muri amahoro? Inkotanyi zinjiye muri Congo zatangije intambara muri Uvura birakomeye cyane. Turi kubona intambara zinkotanyi zatangiye Uvira nimube maso, mukomere kumuheto intwali zacu ntimugacogore kurugamba natwe Rubanda tubari inyuma.

  4. Uwimana Elodie says:

    Utarabona iyi Video niyihere amaso n’ubwo iri mu cyongereza ariko irasobanutse

    https://www.youtube.com/watch?v=Vt5bI1WyuKY

  5. simparingoma says:

    agapfa kaburiwe ni impongo

  6. Patrick, Bingo says:

    Twarishwe bihagije birenze ikiremwa muntu kwisi yose ya Rurema, Twarababaye cyane bavandimwe, ntagukina nagato kirazira. Kwirwanaho no kwirinda bihorea muntego yacu yaburi munsi, buri saha ni second, tubitoze nabana bacu bato cyane babikurane, bakure bazi neza ko kwirinda muri byose ari ngombwa cyane, umwanzi ntajya avamo ndagukunda kirazira. ahoturi hose mumakuba yacu yose twisuganye kandi dufatane mumugongo,
    Bantu bo muri Cameron gusinzira bikurweho mube maso igihe cyose kandi mwivune umwanzi mwivuye inyuma, twivune umwanzi twivuye inyuma. Nongere mbisubiremo twivune umwanzi twivuye inyuma. Nimureke twandike amateka yacu ngo Kirazira kutwica no kuturimbura icyo waba witwa cyose. Twige kuboneza tubitoze nabana bacu, tubange imiheto, amacumu, nizindi ntwaro zose zagakondo nibiba ngombwa tuzabona nizabanyamahanga kuko zose zirunze mu rwanda. Mbere yuko anyica ndamwica nkamushyira aho ashaka kunshyira niwe uba umbanje sijyewe mba mubanje ibi ntarubanza nagato ntacyaha gihari musome Bibiliya nakera na kare kubwa ba Ghoriati, Samuel, nabandi beshi cyane bari mubyanditswe byera.
    Iyo ubuze ubwenge Imana irakureka ukicwa urwimbwa kandi ntankurikizi ibaho. Twivune umwanzi twivuye inyuma,
    harya umugabo aguteye murugo rwawe aba ashaka iki? Muhe icyo ashaka nundi wese abonereho. Muhe icyamuzanye nuzacika kwicumu azatinye kugeza gupfa kwe.

  7. Uwayo says:

    Ubwo aba camerounais batangiye kureba kure Imana ishimwe ni bakanyage iyo mbwa y’inkotanyi ngo ni Christian, ahubwo na kiriya kigore cye ngo ni Hyacinthe umuntu cyafatiwe mucyuho bazagikanyage hamwe n’uyu mutekamutwe ubeshya ngo ni Pasteur Damusoni kandi ari ingona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *