NGIRE ICYO MVUGA KU NYANDIKO YA SAMUEL LYARAHOZE, IHAMAGARA KAYUMBA KUVA MU MWOBO!

tttttttttt
  • Views 1687
  • Rating 12345

Banyarwanda banyarwanda kazi! Maze igihe ntacyo mvuga kuri iyi politike y’inkundura tugezemo bidatewe n’uko narambiwe cyangwa se dufite aho tugeze! Ahubwo ni uko nihaye gahunda yo gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukunda no gufasha FDLR kuko ariyo nabonaga ifite gahunda ! Bityo nabaye ndetse gushishikariza aba bana kuko bahita bakubwira ngo tujyaneyo kandi ni umurimo ukomeye kuko hagomba gahunda izwi ya FDLR yo kubakira. Bityo rero hakenewe gushyigikira gahunda ya FDLR no kuyumva neza kugirango abayikunda n’ abayogeza ejo tutanavaho dutandukira umurongo wayo!

Uyu munsi rero nkanguwe n’inyandiko ya SAMUEL LYARAHOZE yo kuwa 26 Nzeri, 2017 musanga ku intabaza.com/?=3164 ifite umutwe uvuga ngo AMABANGA : MBESE KAGAME ASHOBORA GUTSINDA INTAMBARA IRI GUTUTUMBA…? Ndebye nsanga ntakwiye gukomeza guceceka kuko hari aho mbona ikabya!

  • Inyandiko isaba KAYUMBA Nyamwasa kuva mu mwobo agatabara abatutsi ariko njye nk’umuntu usanzwe nibaza niba FDLR yari gutabara abahutu ikareka abatutsi! Aha nkibuka ko yo inafite aba general bari ku rugerero (ku ntambara) bityo nkibaza impanvu tujya kuzana aba generaux bari mu mwobo ngo baze bakize abatutsi kandi hari abari mu gikorwa nyirizina bamaze igihe batangiye! Ariko se ubundi KAYUMBA mumukura mu mwobo yigeze ababwira ko ashaka gukora intambara? Icyo nababwira umuntu ushaka gukora intambara ntamara igihe kingana gutya atayitegura ngo bigaragare. Njye mbona muba mumutekerereza ibitari mumutwe we mugatinza ahubwo abihaye uwo murimo bawusanzweho (FDLR).
  • Iyi nyandiko kandi igaragaza ko ibintu byacitse ! Ahari kuri bamwe nibwo byagaragara bitewe n’uko umuryango ukozweho ari uw’abatutsi! Ariko kuri njye kuva inkotanyi zakoza ikirenge mu RWANDA sinashobora gutandukanya ibihe by’amahoro n’ibihe byacitse! Kuko zinjiye zica kugera n’uyu munsi (mu bo zishe mfitemo benshi). Abapfaga ibyo bihe rero nabo tugomba kubaha agaciro k’ikiremwamuntu! Baba abahutu cyangwa abatutsi, ntitugomba kuvuga no guhagurutsa abari mumwobo gusa ku batutsi b’abakire kuko ndibuka mu mashamba abasirikare ex-far batabaraga bose ndetse n’utwana tw’uduhinja twapfushije ababyeyi! Abatutsi n’abahutu, Abakiga n’abanyenduga bose nabonye dutabarwa! Bikantangaza kubona mwese muva mumashyamba mubasebya! N’abo mu rwego rwo hasi bagomba kuvuganirwa !
  • Mu gika (A) Samuel Lyarahoze yise TWAVUGA IKI KURI AYA MABANGA? Nagize ikibazo kuri iyi opposition ivugwamo “ni abatutsi gusa” sinzi uburyo yaba yarabibonyemo? Iyi analysis yaba yarakozwe ite? Ikindi kuvuga ko KAYUMBA ateye KAGAME yakwirukanswa n’agateroshuma! Simbyumva aho byava! Kandi wumva aho KAYUMBA ari ari mu mwobo! Ariko muzi gukora umutwe w’igisirikare icyo bisaba!? Si ukubivuga mumagambo gusa! Ndabona izi analysis atarizo keretse niyumviye KAYUMBA yivugira ko afite gahunda yo gutera! Atari twe tugiye kumukura mu mwobo ngo aze adutabare wenda atanabishaka njye ndabona nakwisangira MUDACUMURA na BYIRINGIRO nkabatwaza ibiturika!

Mu gace cyaa 3 havugwamo ko abahutu bo Ntibakireba amoko” Uwo ari we wese bakurikira akabayobora  ibi bisobanuye ibintu byinshi ariko simbivuga gusa uhita ubona ko ari abapfu bahagaze(yewe baranoze) niba nuwabagiriye nabi yaza akababwira ko aje kubatabara bagakurikira buhumyi! Hano ho LYARAHOZE yavugishije ukuri kuko wa mugani reba ngaho Col Wilson akurikiye TWAGIRAMUNGU ngo amukize, ngaho abarimu burayi bashyizeyo ngo ngo baraza muri “ ngwino urore” abari mu RWANDA baragambanirana ku mwanzi. None murabona Atari ba “ MORTS VIVANT”. Ariko se dukomeze kubakangurira gukurikira aba generaux bari mu mwobo kuruta abari ku rugerero? Aho ntiyaba ariyo mpamvu bahindutse ba MORTS VIVANT? Njye ndabona twabahindurira ku ba generaux bari mugikorwa (kurwana)! Naho ibyo gukurikira buhumyi bikavaho!

Mugace ka 4 harimo ikibazo ngo kuki atagana ishyamba?  Njye navuga ko atari buri wese ufite iyo mpano! Akaba ariyo mpanvu tugomba guha agaciro abafite iyo mpano! Kuba atagana iy’ishyamba ni uko atabishaka atanafite n’iyo mpano. Uzi! Nibura niba twabwirwaga ko ariyo uretse kubimukangurira (mu shyamba) none akaruta FDLR mudashaka gushyigikra we aka recruita aba basore ntibabe bapfa ubusa (hano ho KAGAME aracyabafite). Naho ishyamba si irya buri wese! Ndetse we bizamusaba kuryinjiramo avuye mumwobo niba koko ari mu mwobo! Ubwo urumva ko kuriwe inzira ari ndende kuruta abaririmo deja !

  • Ibindi byinshi mbyumvikanaho na Lyarahoze ariko igisigaye mu gice cya 2 cy’umwanzuro w’inyandiko ye ngo HABUZE UMUGABA N’UMULIDELI W’UMUTUTSI NGO KUKO ABICAJE KAGAME MU RUGWIRO BADAKUNDA ABAHUTU, NGO KUKO ABAHUTU BANDUJWE CYANE. Arangije ati utabyumva biramureba !

Kubyumva ndabyumva ariko sinemera ingaruka 100% bigomba kutugiraho! Kereka ndi umurambo! Iyo complexe d’infériorité igomba gushyira mu bahutu si non bazapfa bashyireho! Mubyo murwanya nayo muyirwanye! Akenshi ntimubona ko ahabi turi, igice kinini giterwa n’iyo complexe.

Kuvuga ko hari abashyize KAGAME mu rugwiro badakunda abahutu! Si ikibazo cyatuma umuhutu ahanagurika ku bazayobora u RWANDA! Bibiliya ivuga ko ubutware butangwa n’Imana na Satani! Uburiye hamwe ujya ahandi! Utabuhawe n’umwe ubuhabwa n’undi ! Abo sibo bateganiriza u RWANDA niba abanyamerika barabuhaye KAGAME abarusiya,KOREA ya ruguru, NKURUNZIZA w’u Burundi n’abandi bashobora kugeza abo musuzugura ku buyobozi! IMANA ibafashije! Singombwa abanyamerika gusa gusa njye simpamagarira FDLR kwizera abantu ahubwo yizere IMANA ishobora byose! Kandi ikomeze yiyubake ubwayo naho iby’imuhana…

Byatangiye haza politike ivuga ko abakiga batashobora kuyobora! Bararwanywa karahava ba WILSON bambara amakote ngo bo si abakiga bagomba kuyobora ! Havuka abahutu modérés! Ibyo akenshi biva muri FPR ibituma TWAGIRAMUNGU binyujijwe muri mpatsibihugu! Aho bigejeje opposition turahabona none kandi iyi nyigisho yo kuvuga ko nta muhutu wayobora kuko ba rutuku babanga turayikizwa n’iki? Uyu ubu niwo muvuno ukurikiye CNRD ya Wilson!

UMWANZURO

Banyarwanda iyi nkundura ya politike abenshi babona ihindagurika ! Ariko njye mpora mbona ihagaze hamwe! Iyi nkundura igizwe n’udutsiko dukorwa na FPR turwanya opposition nyayo nyarwanda ariko cyane cyane FDLR! Ariko iyi nyandiko ya LYARAHOZE yo ireruye ivuga abahutu ko batayobora kuko basebejwe! Byahereye kera tunahunga abantu babaga baturimo bica impunzi! Abahunze murabyibuka! Inkambi zisenywa babaga baturimo! Byarakururutse bashobora kwigarurira RWARAKABIJE baturimo. Inkundura yo gusenya FDLR irakomeza (ifite amateka menshi). Uyu NYAMWASA nawe asa n’uwakoreshejwe! Guhera muri 2010 aho abantu benshi bakuye umutima kuri FDLR ngo babonye umuntu wari ugiye kubicira KAGAME (COUP D’ETAT). Mu myaka ibiri babonye nta kigenda batangiye kumuvaho, haza CPC ya TWAGIRAMUNGU ariko ibyo byose byari ugushaka gusenya opposition nyarwanda. Cyari ikiraka gishyushye abantu benshyi bashinga udushyakashyaka ariko wagira ngo umugambi wari umwe “GUSENYA FDLR”.

Hakoreshajwe za MONUSCO, HCR, ENOUGH PROJECT, n’ibindi byinshi byashowemo imali! Sinshidikanya ko “abahutu badashobora kuyobora kuko badakunzwe n’abashyize KAGAME MU RUGWIRO” ARI UBUNDI BURYO BWO KURWANYA FDLR. Ese banyarwanda ntimwibaza impamvu abantu bari mu burayi baharanira kurwanya FDLR kuruta uko barwanya KAGAME? Ni uko abanyabulayi babanga nabo bagahinduka ba bangamwabo! Kuvuga menshi siko kuyamara ! Ndarangiza nsaba FDLR gukora vuba na bwangu gahunda yo kwakira abanyamuryango bashya ! Cyangwa igire icyo ibwira abanyarwanda muri ibi bihe by”amage barimo.

NGASABA ABANDITSI GUHARANIRA KO HABA UBUMWE KURUTA GUSHYIRA BAMWE I RUHANDE.

 

UMUSOMYI W’INTABAZA

 G. LIMBATI KAGAHE

 

IZINDI NYANDIKO Z’UMWANDITSI.

 

  • UMUTEGURO WO GUTERA U BURUNDI WARARANGIYE, KABILA YEMEYE GUTANGA INZIRA! DUKORE IKI? http://intabaza.com/?p=1259
  • MAI-MAI CHEKA, RAIA MUTOMBOKI, CND NDUMA,CNRD UBWIYUNGE ZIBUMBIYE MURI FOREBU NIYO IGIYE  GUKURAHO NKURUNZIZA ZIHEREKEJWE NA FORCE SPECIAL RWANDA -UGANDA NYUMA YO KURIMBURA FDLR. http://intabaza.com/?p=1308 
  • UKO NAKIRIYE IBIREGO CNRD-UBWIYUNGE IREGA GEN VICTOR NA FDLR, ICYO MBIVUGAHO N’INAMA NTANGA. http://intabaza.com/?p=1499
  • NI IRIHE SHYAKA RYA POLITIKIRIFITE UMURONGO NGENDERWAHOUDAHINDAGURIKA MU KUBOHOZA ABANYARWANDA N’U RWANDA? http://intabaza.com/?p=1194

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to NGIRE ICYO MVUGA KU NYANDIKO YA SAMUEL LYARAHOZE, IHAMAGARA KAYUMBA KUVA MU MWOBO!

  1. mbonyingabo says:

    @ Limbati, rwose mukwiye kureka Lyarahoze kuko inyandiko ye gewe ndayemera, nkurikije ingorane mbona abahutu bahuye nazo. Kuba yahamagaye kayumba kugirango atabare abayoboke be ndumva arukuri, kuko Diane nabamushyigikiye bari mungorane ntabwo arabayoboke ba FDLR. Ikindi kandi tudakwiriye kwirengagiza ningorane FDLR ifite, kuva gashaka-buhake ya yihagarikira intwaro yayifatira amaboko inyuma, agatuma itsindwa kugeza nubu ntakintu turabona kirahinduka kigaragara.

    Ikindi kandi nuko wavuze ukuri yuko urubyiruko rwinshi rushaka kujya muri FDLR ariko hakaba ntanzira igaragara, abayobozi ba FDLR bashyizeho. Uretse nikikibazo mumyaka irenga 20 maze hanze sinigeze numva umuyoboke wa FDLR ukangurira abantu kuyishigikira cyangwa kuyijyamo. Mperuka igikorwa nkiki Kabirigi atarafatwa ajyanwe Arusha.

    Ukuri mukwiriye kwemera nubwo mudashaka kukumva nuko Abasirikare bakoranye na Kagame bakamuhunga aribo bafite umwanya mwiza wo kumuhirika kurusha izongabo za FDLR. Kuko aribo bazi amabangaye nkuko Kanyarengwe na Rizinde bahiritse Ikinani, wabyemera utabyemera abasirikare beshi ba Xfar babaye ibyitso kubera ababagabo.

    Numvise usanuvuga ngo Kayumba kubaka igisirikare ntibya mworohera,ubwose urumva akeneye kubaka ikindi gisirikare kirenze icyo yubatse muri FPR. Igisirikare aragifite ikibazo nukwibaza niba kitakomeza ibikorwa byacyo byo kwica abahutu.

    • Mbarimombazi, Piter says:

      Intwaro twazigura ahandi singombwa gashaka buhake gusa. Amerika ntabwo aricyo gihugu cyonyine gicura intwaro cg gifite intwaro zo kugura no kugurisha hariho nibindi bihugu ndetse bikomeye kurusha Lusoferi -Amerika. Guceceka no kwicisha bugufi kwibyo bihugu ninayo mpamvu duhuje muri byishi. Abatabizi bicwa no kutabimenya. Abagabo, Abasore n’inkumi tugomba guhaguruka tugakora ntamagambo agikenewe ukundi. Guhakirizwa byaragiranye ni ngoma ya Cyami yambere nubwo cyami ya Kabili yagarutse ariyo iriho ubu itoroshye tugomba kuyihagurukira tukayivuna amaguru nujuhongo ndetse tukayirukana igasubira iyo yateye iturutse.

  2. Mugabo says:

    Nzahora ndirira umugabo witwa Romeo Rugero kuko niwe washyize ahagaragara imyumvire ya Kalinga atuma benshi barushaho kuyisobanukirwa.

    Muri make iriya nyandiko ya Lyarahoze yanteye ipfunwe no kwibaza niba koko ibyo yanditse yarabyanditse akomeje cg se niba yarashakaga kujomba ibikwasi Kayumba?

    Byaba byo cyangwa se bitaba byo, hari aho agera akagaragaza mu buryo budasubirwaho ko imyumvire ya Kalinga yamwigaruriye. Aho ni aho avuga ko hakenewe umulideri w”UMUTUTSI” ugomba kujya abandi imbere bakajya gukuraho Kagame, ngo kubera ko abicaje Kagome mu Rugwiro badakunda abahutu ngo kubera ko abo bahutu nyine bandujwe birenze urugero…

    Imwe mu ntego za Rupfu Rupiyefu yaje mu Rwanda ifite nyuma y’iyo kwica abahutu benshi bashoboka, ni iyo gupyinagaza icyitwa umuhutu wese uzaba warahonotse ubwicanyi bwayo no kumwica ahagaze! Kumwica ahagaze bivuze ko Fpr yagombaga gukora ibishoboka byose ikamukorera brainwashing, ikamwandagaza,ikamusebya, ikamushinyagurira, ikamutesha agaciro,ikamukoza isoni, ku buryo nawe ubwe aho ari hose, asigara nawe ubwe yumva ko ntacyo ari cyo, agata self esteem na confidence, mbese ku buryo nawe ubwe yitesha agaciro.

    Iyo rero umuntu witwa ko ari umuintellectuel nka Lyarahoze yanditse ibintu nka biriya, bihita bigaragaza ko Rupfu rupiyefu yageze ku ntego zayo, zo kwica abahutu mu mutwe!

    Muri make biragaragara ko Lyarahoze yarangije kwemera ko abahutu ntacyo bashobora guhindura mu Rwanda kubera ko bandujwe. Ariko se reka nibarize Lyarahoze:

    – Abo bahutu ninde wabanduje?
    – Ninde uzabasukura?
    – Ese bo ubwabo ntacyo babikoraho ngo bisubize isura nziza?
    – Dutegereze rero ko uwabanduje azabe ari we Kubasukura? Ese azabikora? Nanabikora se azabikora ryari?
    – Cyangwa tubyemere gutyo duhebere urwaje tubyakire ko ari uko bigomba kugenda?

    Imyumvire ya Lyarahoze ikaba iteye kwibaza niba koko abahutu bagitekereza neza nyuma y’aho benshi muri bo bogejwe ubwonko na Kagome na Rupfu Rpf ye. Ese kuki yumva ko umwicanyi Kayumba ari we gusa ugomba gutabara abatutsi? Icyo se si icyerekana ko mu myumvire ye yarangije kwemera ko abahutu nta burenganzira bafite ku gihugu cyabo, ko nyine bariya bicanyi ba FPR ari bo bagomba kwica cg bagakiza baba bari muri leta cg barayihunze? Mbega akumiro!

    Mu by’ukuri imvugo n’imyumvire ya Lyarahoze ntaho itaniye na gato n’iya Rupiyefu Rupfu aho urugero ivuga ko abahutu bagomba gusaba imbabazi ngo kubera ko abatutsi babareba bakababonamo abicanyi! Bityo gusaba imbabazi bikaba bituma abo batutsi bemera noneho ko bitandukanyije n’abicanyi.

    None se mwa bantu mwe, reka mbibarize:
    – Ari umututsi akakubonamo umwicanyi kandi utari we,
    – Ari nawe muhutu uhorana ubwoba n’ipfunwe kubera nyine ibyo uwo mututsi ahora akubonamo
    Muri abo bantu bombi ni nde ufite ikibazo? ninde ufite uburwayi agomba kuvuzwa?
    Umuti mutindi kuri Kagome rero ugahita uba ko uwo muhutu agomba gutakamba agasaba imbabazi wa mututsi kugira ngo uwo mututsi yumve atekanye ntakomeze kumubonamo umwicanyi. Mbega ishyano!
    Imyumvire ya Lyarahoze rero ikaba ari ntaho itandukaniye niyo.

    Ese ubundi kuki umuhutu we atareba uwo mututsi ngo amubonemo umwicanyi, ko inkotanyi z’abatutsi zene wabo nawe zamwiciye zikamurimburaho abe bose, n’abasigaye zikaba zibamenera ku rwara? hum? kuki umututsi ari we ugomba kubonamo umuhutu umwicanyi gusa?

    Ndangize nongera kubaza Lyarahoze nkurikije biriya yanditse nti: Ari abo bahutu bahindanyirijwe isura, ari abatutsi babyemera gutyo kandi bazi nyine ko iyo sura yahindanyijwe, ari n’abahutu bahindanyirijwe isura urimo (Lyarahoze) gukangurira kwigumira mu bwigunge bwabo, ufite ikibazo ni nde? Ugomba kuvuzwa ni nde?

    Mugabo

    • Niyoyita Pacific says:

      Gewe nziko Romeo Rugero ariho. Situation ishobora guhinduka kubera ibihe bitoroshye umuntu aba arimo, ibikorwa ntibishobore gukomeza nkambere. Nizereko ariho, tozongera kumwumva bidatinze. Nimureme agatima ariko hakenewe undi muntu ucumbukura aho yari agejeje agatera ikirenge mucye. Ubwira abumva ntavunika ubwo indi ntwali iri biboneka vuba tuzibe icyuho.

  3. Samuel says:

    Ahaaaa!

    Ngo “… bicwa no kutabimenya” ni umugani w’abanyarwanda ugana akariho. Kandi ngo “abwirwa benshi akumvwa na bene yo”. Njye, “umwana w’imfubyi numvira mu rusaku”.

    Kibaye umuntu wanyanditseho, yakunda kungezaho no. za telefoni ye nkamuhamagara, nkamubwira, mu ibanga, “akari mu nda y’ingoma…”

    Mbaye mbashimiye!

  4. Babwire says:

    Hari imvugo nyisnhi ziterwa no kwiheha gukabije kugirwa nabamwe mu bantu bjijutse nka Lyarahoze. Nemera ntashyidikanya ko nawe hari byinshi yavuze muri iriya nyandiko atemeranya nabyo. Sintekereza ko ari icyubahiro aha cyane Kayumba ahubwo mbona yarimo amuningura(being sarcastic…) kugirango ase nusunika ikibuye arebe ko bwacya kabaili izi nyenzi zitari kuvunda abantu. Kuko bidashoboka ko FDLR yakwizera 100/100 ikaba yashyira basore bayo muri tirayeli imwe ni zongabo za Kayumba cg use undi muri leaderi wu Umututsi , ntakibi mbona mao Kayaumba asohotse akarwanya Kagame kuko byatuma nabandi binyagambura, ndtetse bikereka abo ba Wilson umwanzi barwana uwariwe.Ndagaruaka ku imvugo ya Niyoyita irimo Gusebanya biterwa no kwiheba. Sibyiza ko twumva rwose ko Umuhutu muzima wese yagombye kuba ari mushyamba ko abatariyo bari cyane cyane mumahanga bariyo kubera guhehe amabyi ya Abauzungu. Ako ni akzi bakora kandi kabesheje ho imiryango yabo ndetse kakaba kanatunze indirect bamwe mubavandimwe bacu banyanyagiye hirya no hino muri Afrika badafite kivurira. Ahubwo tujye tubashishikariza guha abo bazungu btwanga baduhora kuba baradutamitswe ni inkotanyi zigize Abamarayika bambariye inkota ku maknzu yera, ibisobanuro bihagije ku intambara yi iwacu. ubwo nabwo ni uburyo bwo kurwana cyane ko intambara ya amasasu iba igomab kuba ifite impamvu yumvikana kuri buri wese. Habyara avuga ko “Urwnda ari ikirahuri cyuzuye” ni impuhwe yari afitye Abatutsi benshi bari bameze neza iyo bari bari , abashyishikariza gukora cyane bakiteza imbere iyo bri bari ubundi bakajya baza iwabo ntakomyi. Benshi barisamiye mu kirere ubundi induru bayiha umunwa, borosora uwabukaga ( Umuzungu wi igisambo akoresha bao bantu batagira ubumunut muribo maze si ukwirara mu bantu barica karahava. Iyo dutanga umuntu atanze igitekerezo cye ukaba utacyumva kimwe nawe sibyiza ko uhita umutekereza nku umwanzi, kuko bigoranye kumenya ibyo mind yu umuntu yibwira.Ndemera ko Imana Ifite imbaraga zo guhindura byose, ariko Imwe muznira yaba nibyo bitero bya Kayumbamu buryo ubu cg se buriya. Biba bigoranaye iyo abantu badashobora kwicira hamwe ngo bajye impak, bagire icyo bapfundika bari hamwe. TWIRNDE KWIHEBA DUKOMEZE UMUTSI BURI WESE AHO ARI ATANGE UMUSANZU MUBURYO ASHOBOYE. DUTEGEREZE TWIHANYE.

  5. Jean uwizeye says:

    Ndabaramukije bantu bi Imana

    Umuntu uri mu umwobo yabanje na we akikiza raaaaaa
    Reka twemere ko abahutu bishe karahava none abatutsi bishe i RWANDA no muri Rdc na Ouganda na ahandi henshi kwi isi abarenga 6 millions Ni bo donc bakwiye kutubohoza ? Abatwanga nti batwangira ubwicanyi ari ibyo nta nyenzi-nkotanyi yakiba igihabwa ijambo muri iyi si yarurema. Kwica aribibi Shitani Paul KAGAME ntiyabyigamba buri munsi !

    Politique ya abanyamerika na aba europeye bi iburengerazubu dore ko aribo bishe isi, icyo iziza abarussiya, abanorokoreya, abashinwa na abandi benshi ni cyo tuzira.
    Bashaka kurya utwacu nta we ubavogera, guhindura abantu bose ingaruzwamuheto, bakabaho nta ayandi mahitamo, guhindura abantu bose abatinganyi dore ko aribwo burenganzi baharanira, gusenya ubwi Islam.

    Bishe abantu benshi ngo ibihugu byabo ngo byanze le capitalisme et la libre circulation yi ibintu na abantu. Hari ibihugu bifunganye kurusha Amerika, UK, EU ? Abongereza ntibavuye muri EU kubera kwanga abandi bazungu babakene. Trump yatowe na abizera ko américains bazangira ibiguzi byo hanze na abinjira kuza iwabo. Abo
    Nibo bazadukunda bakadufasha kwi ibohoza ?

    Na bonye ejobundi i new York Shitani Paul KAGAME na amaboko yombi isuhuriza kure Trump ni binyabufura byinshi ngizo zandiyo bwana badushakaho. Guhora ufite ubwoba, utitira, umwenyura ubusa nka Paul KAGAME. abamutinyaga nababwira iki

    Kuvuga ko American imaze kunva ibibazo byacu kandi ariyo kuva cyera ariyo ibitera bintera kuvuga ko ibibazo byaturenze tugata umutwe tukaba twitiranya umwanzi.

    Ntamuzungu ukora ikintu ahubutse ibye biba biteguye kuva cyera bifite inzira yizweho acamo. Ubwicanyi American UK EU badukorera si impanuka.
    Nidushake uburyo bwo kwi isunga aboduhuje umwanzi na ho ubundi abigeze kuba inshuti zabo ibyo byararangiye.

    I 59 twanze ingoyi yagihake ni ya gikoloni nubu ni uko bimeze : ntidushaka kalinga shya nu ubuhake bushya bwa gikolonize.

    Cyakora imbaraga zacu ni nke kuko umwanzi yatugejeje habi. Ariko turiho kubwi IMANA aricyo gituma dufite amizero ko tuzatsinda.

    Abakiriho duhuje umwanzi ni muhamagarire buriwese ubishaka kandi ubishoboye ntakuvangura ngo abo gashake buhake ashaka na abo adashaka. kuko abadashaka arabica kandi ni abana bu u RWANDA.

    Abagaya ko FDLR itarabohora igihugu muzage mwibaza uwo monusco ingabo za l’onu zicungiye umutekano utari Paul KAGAME ? Abacongolais barapfa buri munsi n’abanyarwanda, abarundi barugarijwe uretse Paul KAGAME nu umuryango we ni nde wundi ucungiwe umutekano kandi na nde ? Abawubuze babiterwa na nde ?

    Muhorane Nyagasani

  6. Niyoyita Pacific says:

    Umwanditsi wakoze cyane kuri iyi nyandiko uduhaye, ariko mporana agahinda gakabije cyane mumutima wange iyo numvise abantu bavuga nabi FDR kuko beshi Turiho kubera yo itariho twese twashira, abarokowe na FDLR turi beshi cyane, inyanga mugayo zose zikunda FDLR cyane kuruta ibindi byose naho ikunda rubyino, ibinywamaraso, ibinyenda nini, inkandagirabitabo byose ibyo bintazi byose biyoboka inkotanyi za kagome, niba Kayumba Nyamwasa yararimbaguye impunzi zabahutu mumashyamba ya Congo akica kugeza no kumwana wo mumugongo hanyuma akaba yaba umukiza wabo yishe kuwacitse kwicumu rye, iki nikibazo gikomeye cyane. Ndahamya nkomeje ko FDLR ifite ubuhanga bwahishwe abanyabwenge ninayo yo kuturokora. Amizero yange yose ari kuri FDLR.
    Niba Abanyamerika barahagurukijwe no kwica kurimbura FDLR ikaba ikiriho nigiki kindi kandi bashaka? Ko mbona muri amerika abo banyafrika bose harimo nabanyarwanda ari abacakara binyuma yabacakara batunzwe no guheha amabyi cg bagapfa urwo umwanzi ashaka hanyuma bibaza ko Kagome yateretswe murugwiro ikigali kubera iki? Baca umugani ngo “imbwa ntiyurira iramanikwa”. Uko niko kagome yamanitswe mubusholisholi bwigiti mu rwanda.
    Lyarahoze nukumubabarira kuko ntazi ibyo avuga afite amaso ntabwo na, afite umutima ntaterabwoba, afite ubwenge ntiyibaza, afite amaguru nagende kandi afite amaboko ntakurama byose azabibazwa kwiherezo rye.
    Niba presida Habyarimana Jouvenal namugenzi we wi’iburundi barishwe bahanuye mundege ntihagire inkurikizi ibi bihishe iki? Nikuki bitavugwa, bitavugwa ni hehe handi kwisi byabaye?
    Ko nabonye abazungu babanyamerika beshi cyane bari mu rwanda miri 191 -1994 bashinzwe kugeza inkotanyi kubutegetsi mu rugwiro ikigali mu rwanda no gufasha inkotanyi urugamba mubyo bakeneye byose nikuki abahutu bari muri amerika batabivuga ba bigize ibanga nukubera iki?
    Ibyo na kwandika nibyishi cyane reka ndekere aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *